Category: Uncategorized

  • Protais Mpiranya washakishwaga ku byaha bya Jenoside yarapfuye – #rwanda #RwOT

    IRMCT yemeje ko Mpiranya yapfuye tariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bashakishwaga bari barakorewe impapuro z'ibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), ku ruhare rwe muri Jenoside.

    Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya ari intambwe ikomeye.

    Ati 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'Umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure no kumva ko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.'

    IRMCT yatangaje ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya byaturutse ku iperereza ryakorewe ku magufa ye byatanzwe n'Ikigo cyo mu Buholandi gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute).

    Serge Brammertz yavuze ko batazahwema gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n'icyo cyaha ndengakamere.

    Ati 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane.”

    “Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'

    Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR mu 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.

    Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara.

    By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.

    Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.

    Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari naho yabaga kugeza apfuye.

    IRMCT ivuga ko kuba Mpiranya yari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be.

    Mpiranya abaye uwa kabiri mu minsi ya vuba bimenyekanye ko amaze igihe apfuye mu gihe yashakishwaga na IRMCT ku byaha bya Jenoside. Muri Gicurasi 2020 nabwo yatangaje ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w'Ingabo muri Guverinoma y'Abatabazi, wapfuye muri Kanama 2000 muri Congo aho yari yarahungiye.

    Imva ya Mpiranya Protais yabonetse muri Zimbabwe, bigaragara ko yari yarahinduye amazina akitwa Sambao Ndume


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/protais-mpiranya-washakishwaga-ku-byaha-bya-jenoside-yarapfuye

  • Academy ya PSG mu Rwanda yisanze mu itsinda r… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 20 kugera 25 Gicurasi uyu mwaka, mu gihugu cy’Ubufaransa hazabera imikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG aho amarerero aba mu bice bitandukanye by’Isi yitabira iyi mikino.

    Iyi mikino iba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro u Rwanda narwo ruzayitabira nyuma y'aho PSG ifunguye iri Rerero mu mpera z’umwaka ushize. Kuri uyu wa kane mu gihugu cy’Ubufaransa, nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino y’amatsinda.

    Mu batarengeje imyaka 11 mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda C ruri kumwe na Qatar, Korea na USA west. Mu batarengeje imyaka 13 nabwo mu bahungu, u Rwanda ruri mu itsinda E ruri kumwe na Qatar USA west Korea n’Ubufaransa.

    u Rwanda rwisanze mu itsinda C mu batarengeje imyaka11

    Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 6 kizitabirwa n’ibihugu 10, amakipe 38 ndetse n’ibyiciro 4, n’abana basaga 400. U Rwanda ntabwo ruzohereza abakinnyi b’abakobwa ahubwo biteganyijwe ko umwana utaha bashobora kuzitabira, mu gihe bazaba bamaze kumenyerana no kujya ku rwego rushimishije.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda E mu batarengeje imyaka 13

    Ramos ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na bamwe mu bana baba muri iri shuri

    Akademi ya PSG mu Rwanda ibamo abana basaga 170

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117134/academy-ya-psg-mu-rwanda-yisanze-mu-itsinda-rimwe-nubufaransa-mu-mikino-yigikombe-cyisi-ki-117134.html

  • Breaking news: Nizigiyimana Karim Mackenzie y… – #rwanda #RwOT

    Ubwo imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019 yarangiraga, Nizigiyimana Karim Mackenzie wari wagaragaye muri iyi mikino yahise asezera mu ikipe y’igihugu y’Uburundi. Kuva icyo gihe, Uburundi bwakinaga budafite uyu musore kugera aho bibaye ngombwa ko ikipe y’igihugu y’Uburundi yongera kumwitabaza.

    Karim Mackenzie yari yarasezeye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi mu 2019

    Mu rwandiko Inyarwanda yaguyeho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB ryandikiye ikipe ya Rayon Sports risaba ko baha uruhushya uyu mukinnyi, kubera imikino igihugu cyamwonkeje kigiye gukina.

    Uburundi bufite imikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri muri Cote D’Ivoire mu 2023, aho tariki 4 Kamena bazakina na Namibia muri Afurika y’Epfo naho tariki 8 bakine na Cameroun muri Tanzania.

    Mackenzie yabaye Kapiteni w’Uburundi mu bihe bitandukanye

    Mackenzie wanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, yatangiye gukinira Uburundi mu 2007 aho yasezeye amaze kubakinira imikino 42.

    Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina iminota myinshi muri Rayon SportsIshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi yasabye Rayon Sports ko babaha Nizigiyimana Karim Mackenzie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117132/breaking-news-nizigiyimana-karim-mackenzie-yagaruwe-mu-ikipe-yigihugu-yu-burundi-117132.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT

    Uyu Muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, kuri ubu ukaba uri kwishimira isabukuru y'imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda. Ni Umuryango ukomoka mu Busuwisi, ukaba ufite intego nyamukuru zo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n'iciriritse, igaragaza amahirwe yo kwaguka mu bihe biri imbere.

    Buri mwaka, uyu Muryango ushyigikira imishinga itari munsi ya 20, igahabwa ubufasha burimo amahugurwa atuma ba rwiyemezamirimo bagira ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa mu buryo burambye. Buri mushinga ugenerwa umutoza wihariye uwukurikirana mu buryo buhoraho.

    Ku rundi ruhande, aba ba rwiyemezamirimo bahabwa ubundi bufasha burimo inguzanyo zo kugura ibikoresho bikenewe kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bishoboke.

    Mu Rwanda, uyu Muryango umaze gukorana na ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20.

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ni umwe mu bari bagize itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame. Nkulikiyinka yabaye Umuyobozi w'imishinga mu bigo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Asia, mbere yo kwimukira mu Rwanda n'umuryango we, ari nabwo yatangiraga kuyobora BPN Rwanda.

    BPN ifite ibyicaro mu bindi bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuryango-bpn-rwanda-ufasha-ba-rwiyemezamirimo

  • Breaking News: Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yongeye guterwa ipine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yamaze kwegeza imbere shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda kubera imyiteguro y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere niwo wimuwe ukurwa tariki ya 25 Gicurasi 2022, yimurirwa tariki ya 11 Kamena 2022. Si uyu munsi wimuwe gusa, dore ko bimuye n'umunsi wa 30 wari uteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi ushyirwa tariki ya 14 Kamena 2022.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yongeye-guterwa-ipine/

  • Umutare Gaby agiye kwirabura umwana we wa Kabiri[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' ari kwitegura umwana we wa kabiri agiye kubyarana n'umugore we Joyce Nzere.

    Mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby ari mu byishimo ubona ko anyuzwe no gutsinda igitego cy'ubuheta bwe agiye kwibaruka, nyuma y'uko umugore we akuriwe. Ni amafoto abiri abigaragaza neza, cyane ko uyu muhanzi hari indi foto imugaragaza afashe mu kuboko imfura ye, nabwo ubona ko yasazwe n'amarangamutima menshi.

    Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkwegukane', 'Ntunkangure', 'Urangora', 'Ayo Bavuga', 'Mesa Kamwe', 'Ukunda nde' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

    Uyu muhanzi yarushinganye n'Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n'icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

    Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

    Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw'Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w'ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by'iteka muri Australia.

    Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati “Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w'umugabo ntari umuntu w'imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk'umuntu w'umugabo.”

    Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na Pasiteri wigenga wo mu iterorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi. Nyuma y'iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umutare-gaby-agiye-kwirabura-umwana-we-wa-kabiri-amafoto

  • Ibitaro bya Ruhengeri bigiye gukorerwa ubuvugizi buzatuma bitanga serivisi inoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibitaro-bya-ruhengeri-bigiye-gukorerwa-ubuvugizi-buzatuma-bitanga-serivisi-inoze

  • Nyagatare: Umuturage yagaragaye yizengurukijeho inzoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/nyagatare-umuturage-yagaragaye-yizengurukijeho-inzoka

  • AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Shabani Hussein Tchabalala gihesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/2.

    AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni nyuma y’uko undi mukino wari wabaye ku munsi w’ejo, Rayon Sports yanganyije 0-0.

    Ni umukino watangiranye umuvuduko ubona buri kipe ishaka igitego ndetse agenda arema uburyo ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

    AS Kigali yabonye amahirwe atandukanye mu minota ya mbere y’umukino harimo ayo Haruna Niyonzima yahushije nyuma yo guhabwa umupira na Lawal ariko yatera mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

    Police FC abasore bayo barimo Twizerimana Onesme na Danny Usengimana bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Mbere y’umunota umwe ngo amakipe ajye kuruhuka, AS Kigali yabonye igitego gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala, ni nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Haruna Niyonzima.

    Ku munota wa 50, AS Kigali yahushije igitego nyuma y’uko Tchabalala yateye mu izamu maze umupira ukanyura imbere yaryo maze Lawal akirambura ariko ntiyabasha kuwusunikiramo.

    Lawal ku munota wa 52 yacomekeye umupira mwiza Haruna Niyonzima aroba Bakame ariko umupira ukubita igiti cy’izamu, Tchabalala asubijemo Bakame arawufata.

    Ku munota 61, Martin Fabrice yahushije igitego nyuma y’umupira yari ahawe na Danny Usengimana ariko ateye mu izamu Fiacre arawufata.

    AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna na Ramadhan hinjiramo Gylain na Sarpong.

    Police FC nayo yahise ikora impinduka Sibomana Patrick Papy yasumbuye Aime.

    Izi mpinduka zafashije Police FC kuko uyu musore yayifashije mu gusatira. Ku munota wa 68 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhadjiri agiye gushyira mu izamu uca hejuru yaryo.

    Papy ku munota wa 70 yongeye gutanga umupira mwiza ariko Abouba Sibomana ateye mu izamu ukubita umutambiko waryo.

    Casa yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 85, Lawal na Gylain wari winjiye asimbura Haruna maze hajyamo Ndekwe Felix na Mukonya.

    Umukino warangiye ari 1-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2022.

    Wari umukino ubereye ijisho

    Ramadhan ashaka uko acika Zidane

    Bishimira igitego cya Tchabalala

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-police-fc-mu-mukino-ubanza-wa-1-2

  • Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside yapfuye mu 2006 #rwanda #RwOT

    Ibiro by'umushinjacyaha w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Protais Mpiranya, wari ukuriye umutwe w'abarisirikare barinda Perezida Juvenal Habyarimana, washakishijwe igihe kinini kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'iperereza rigoye kandi rikomeye, ibiro by'ubushinjacyaha bwa IRMCT biremeza ko Mpiranya yapfuye ku itariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Mpiranya ni uwa nyuma mu bari ku isonga bashakishwaga bari barakorewe impapuro zibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), unavugwa kuba yari Umuyobozi Mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubu hasigaye abantu batanu gusa batorotse ubutabera batarafatwa bagishakishwa na IRMCT.

    Ku byerekeye iri tangazo ry'uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati: 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye ari we Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'

    Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga wari uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'umutwe wa FDLR.

    Serge Brammertz ahamya ko kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure n'ubumenyi bw'uko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.

    Ati: 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane. Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'

    Yakomeje ashimira  gushimira abafatanyabikorwa bacu ku ruhare runini bagize. Leta y'u Rwanda ikomeje kuba ku isonga mu bashyigikiye ibikorwa bya IRMCT kandi ikaba yaragize uruhare rukomeye muri iri perereza.

    Yashimiye kandi abashinzwe umutekano n'abashinjacyaha kuva mu bihugu nk'u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, Espagne, u Bwongereza, Amerika, Zimbabwe n'ahandi batanze ubufasha.

    Akomeza agira ati: 'Ibiro byanjye kandi birifuza gushimira by'umwihariko umusanzu w' ibimenyetso bishingiye ku bumenyi byatanzwe n'ikigo cyo mu Buholande gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute), akaba ari cyo cyakoze isuzuma rya DNA ku bisigazwa bya Mpiranya.

    Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR muri 2000, zinashirwa muruhame muri uwo mwaka.

    Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara. By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.

    Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.

    Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari na ho yabaga kugeza apfuye.

    Kuba Mpiranya yari ahari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be kugeza ubu.

    Ibiro by'umushinjacyaha wa IRMCT bizashyikiriza icyifuzo abacamanza ba IRMCT mu gihe gikwiye cyo kurangiza urubanza rwa Mpiranya.

    The post Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside yapfuye mu 2006 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/12/protais-mpiranya-washakishwaga-kubera-jenoside-yapfuye-mu-2006/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=protais-mpiranya-washakishwaga-kubera-jenoside-yapfuye-mu-2006