
Category: Uncategorized
-
Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Nyanza, biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo. -
Assia wo muri Gatanira agiye gukorera ubukwe muri Amerika (VIDEO) #rwanda #RwOT
Mutoni Assia umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye nka Gatarina muri filime y’uruhererekane ya Gatarina yamwitiriwe ari na we nyirayo, mu minsi ya vuba arimukira muri Amerika aho agiye gukorera ubukwe akanaturayo.
Mu kiganiro uyu mukobwa ukunzwe cyane muri sinema nyarwanda yahaye ISIMBI, yavuze ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure n’umusore uba muri Amerika wamaze no gufata irembo.
Ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane bitewe n’uko ibintu bye akunda kubigira ibanga dore ko nubwo yemeye ko ubukwe buhari n’ubu yirinze kuba yatangaza amazina y’umukunzi we.
Agaruka ku gihe bamaranye, yagize ati 'Tumaranye imyaka nk’ibiri n’igice, itatu gutyo.'
Yakomeje avuga ko kandi guhitamo uyu musore byagoranye cyane kuko ngo burya umuntu wese uteretwa na benshi biramugora guhitamo.
Ati 'Ntabwo wamenya ngo bigenda bite, iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa, hari igihe uba ufite abantu benshi baguterese, bagutereta kandi n’imbogamizi zibaho iyo uteretwa n’abantu benshi no gufata umwanzuro biragorana, biragorana ni ikizami gikomeye, gufata umwanzuro ni cyo kintu kigora.'
Assia kandi yahishuye ko umukunzi we yari inshuti ye isanzwe, baganira amugira inama, atandukanye n’uwo bari kumwe nibwo yaboneyeho kwigarurira umutima we.
Ati 'Ikintu kiba gitangaje yari inshuti yanjye magara, twamenyanye ari inshuti yanjye nganiriza gusa, nari mfite n’umukunzi ahubwo, yari anamuzi. Twashwana nkajya kumuganyira akanyihanganisha, nanganye n’umukunzi wanjye akajya anyitaho.'
'Yampaye umwanya we uhagije, nanjye nari nkeneye umuntu unyitaho, ungira inama, nyuma ntangira kumva ari njye umukunze, yakwanga kumpamagara nkumva nababaye bigeze aho arambwira ngo dukundane, ndamwangira ndanamuseka abitwaza gake aranabyihorera, biba aho nyuma ndebye ndavuga ngo ndi mu biki, mpita mbikora.'
Avuga ko ikintu cyatumye amukunda ari ibikorwa bye kuko ari umuntu bari baziranye cyane ko babanje kuba inshuti buri umwe azi imico y’undi.
Gusezerana imbere y’amategeko bikaba bizabera muri Amerika bitandukanye n’ibyo abantu bavugaga ko nabyo byamaze kuba.
Ati 'Habyeho gufata irembo gusa, yansabiye visa nk’umukunzi we (fiancé) ntabwo Umurenge tuzawukorera inaha, ni itegeko ko ngomba kuwukorera muri Amerika.'
Yirinze kuvuga igihe azagendera n’igihe ubukwe bwe buzabera gusa ahamya ko ari vuba cyane, urugendo rwe ruri nko mu mezi abiri.
Mutoni Assia kandi avuga ko ibikorwa bye bya sinema yakoraga azabikomereza muri Amerika ni mu gihe filime ya Gatarina yo azayikomeza yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.
Gatarina agiye gukorera ubukweSource : http://isimbi.rw/sinema/article/assia-wo-muri-gatanira-agiye-gukorera-ubukwe-muri-amerika-video
-
Ingabire Victoire Umuhoza ni Bagosora Théoneste w'umugore. #rwanda #RwOT
Biragoye gutandukanya Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, na Col Théoneste Bagosora wameyekanye mu mateka y'u Rwanda nka 'Koloneli w'imperuka' kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikinyuranyo wabona wenda ni uko Bagosora yari umugabo mbwa, naho Ingabire akaba umugore, ariko ubundi barasa ugendeye ku mvugo y'ubugome n'ingengabitekerezo z'aba bombi. Bombi ni abanyamahano nk'uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.
Urwango rwaranze Bagosora mu buzima bwe, ni nk' urutinditse muri Ingabire Victoire. Nta washidikanya ko ari nayo mpamvu ba Bagosora bagiriye Ingabire icyizere akabayobora, ubwo yinjiraga muri za RDR zari zigamije kwenyegeza urwango mu Banyarwanda.
Nubwo Col Théoneste Bagosora yari umutoni w'akadasohoka kwa Habyalimana wayoboye u Rwanda kugeza arushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyamubujije gucura umugambi wo kwica uwamukamiye, amuziza kuba yari yarasinye amasezerano y'Arusha. Zimwe mu ngingo zari zikubiye muri ayo masezerano, ni itahuka ry'impunzi ziganjemo Abatutsi, Bagosora rero akaba atarakozwaga ibyo kubana n'Abatutsi mu Rwanda, doreko yabitaga'inzoka'.
Aha naho hari isano ya bugufi hagati ya Ingabire na bagosora, kuko bombi kubabwira umututsi ari ukubatuka.Â
Bombi ni abagambanyi
Bagosora yatangiye gutegura umugambi wo kwica Habyarimana ahindura bamwe mu bategetsi nko muri Jandarumori, ashyiraho abazamufasha gushyira mu ngiro ubugome bwe. Abonye umushinga we ugenda ujya mu buryo, ni nabwo yeruye, avugira mu ruhame ko agiye gutegura'imperuka'. Bwarakeye arabikora, Abatutsi basaga miliyoni bicwa urw'agashinyaguro mu minsi 100 gusa. Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 25 nubwo yapfuye atarangije igihano.
Mu mwaka wa 2012, Urukiko Rukuru waburanishije Ingabire Victoire Umuhoza, rusanga ari we wagejeje k' uwitwa Uwumuremyi Vital umugambi we wo gushyiraho ingabo zishamikiye kuri FDU-Inkingi. Aha Ingabire yahamijwe icyaha cy'ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n'ingingo z'imena z'Itegeko Nshinga hakoreshejwe iterabwoba n'intambara.Yahanishijwe igifungo cy'imyaka 15, aza gufungurwa atarangije igihano kubera imbabazi za Perezida wa repubulika.
Nk'uko Bagosora yivuganye Habyarimana wamukamiye, ni nako Ingabire Victoire ahora yifuza kugirira nabi Perezida Kagame wamugiriye neza akamurekura atarangije igifungo. Ngiyo indi sano ya hafi Ingabire na Bagosora basangiye.
Ingabire Victoire ariyorobeka, nyamara yaratahuwe.
Ibyo Ingabire akora byose abikorana ubutekamutwe no kwiyoberanya. Yihisha mu gihu cyo kwiyita umunyepolitiki n'impirimbanyi ya demukarasi, nyamara yishakira gusohoza imigambi yo gusubiza u Rwanda mu maboko y'abicanyi bene wabo. Aribeshya ariko, kuko bitagisaba ubundi buhanga ngo ubone ko imitekerereze ye ari nk'iya Bagosora.
Muw' 1993 ubwo ibiganiro hagati Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi byari birimbanyije, impande zombi zari ziri kurebera hamwe uko abo mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR)bazavangwa n'iza Leta y'icyo gihe, bagakora igisirikari kimwe cy'Igihugu. Bagosora yarebye umwanya biri gufata arerura ati :' Ariko ubundi turarushywa n'iki, ko ingoma ibihumbi nta Mututsi uzakandagira mu ngabo z'Igihugu cy'u Rwanda?'
Abazi neza Ingabire n' umuryango w'abajenosideri akomokamo, ngo aterwa iseseme no kubona abajenerali b'Abatutsi mu ngabo z'u Rwanda. Iyo yihereranye na ba Bagiruwubusa Eric, Ntwari John Williams, Agnès Uwimana n'abandi babyumva kimwe, ntatinya kuvuga ngo'uwabonye ba jenerali Kabiligi na 'Kastari' ntiyabona abajenerali b'ubu'. Ngiri rya rondakoko ahuriyeho na musaza we Bagosora.
Utiriwe ujya kure, ishyaka rya Bagosora 'CDR-Impuzamugambi', ryari rishingiye ku irondabwoko ku buryo butihishira, ndetse 'Colonel w'Imperuka' akabivuga ku mugaragaro. Ushaka ibindi menyetso ajye yibuka muri Nzeri 1993, ubwo izahoze ari ingabo z'u Rwanda 'Ex-FAR', zirangajwe imbere na Bagosora, zasohoraga inyadiko igaragaza ko 'Abatutsi aho bava bakagera ari abanzi b'u Rwanda'.
Ingabire Victoire n'abo bahuriye mu ngirwashyaka rya FDU-Inkingi ntibasiba kwita abayobozi b'uRwanda'Abavantara', bashaka kuvuga ko Abatutsi bahoze ari impunzi ari abanyamahanga badakwiye kuyobora mu Rwanda
Ubwo yari avuye mu buhungiro mu Buholandi aje guteza akaduruvayo mu Rwanda, Ingabire Victoire yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko ashaka no kubona urwibutso rw'Abahutu. Yihutiye kujya no gusura imva y' umuparimehutu Dominiko Mbonyumutwa , uyu Ingabire akaba amufata nk'icyitegererezo.
Muw' 2019 Ingabire Victoire yahamagaye urubyiruko mu Mujyi wa Kigali,arusaba kwifatanya nawe mu ngirwashyaka ye FDU-Inkingi rigizwe  n'abahoze ari abambari b'ingoma-ngome ya MRND/CDR.Yabwiye uru rubyiruko ko ashaka abahoze ari abasirikare b'Abahutu, kuko ngo ubwoko bw'Abatutsi atabakunda. Muri make Ingabire yiyemeje gukwiza umurage w'ubugome wa Bagosora.
Nk'uko rero Bagosora yoboye itsinda'AMASASU' ry'ahahezanguni b' abasirikare ryari rishinzwe kwica Abatutsi, na Ingabire Victoire ayoboye agatsiko FDU-Inkingi, gafitanye imikoranire na FDLR, wa mutwe uhora unyotewe no kunywa amaraso y'Abatutsi.
Banyarwanda rero, nimumenye neza imigambi y'abashaka kubasubiza mu icuraburindi nk'iryo twaroshywemo na Bagosora na bagenzi be. Nimwime amatwi kandi mwamagane Ingabire Victoire n'abo basangiye imigambi, batifuriza ineza iki Gihugu.Â
Ingabire n'imizindaro ye bakunze kumvikana bikoma Rushyashya News kuko yahagurukiye gutamaza abameze nkawe, kandi ibitutsi byabo ntibizigera biduca intege. Icyaduca intege ahubwo ni uko imigambi yabo mibisha yagerwaho, kandi kimwe n'abandi batifuriza u Rwanda amacakubiri, tuzayikoma imbere twivuye inyuma.Â
The post Ingabire Victoire Umuhoza ni Bagosora Théoneste w'umugore. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n'umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura'-William Ruto, Perezida wa Kenya. #rwanda #RwOT
Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanaga ya Al Jazeera kuri uyu wa gatandatu, Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, yashubije umunyamakuru wari umubajije uko abona ibirego bya Kongo bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, maze agira ati:'â¦..Perezida Kagame, adaciye ibintu ku ruhande, yasobanuye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe wa M23. Twebwe ntidushaka kujya mu mukino wo kugerekanaho umutwaro no gutungana agatoki, kuko ntacyo byamara mu gukemura ibibazo. Nk'Umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba twiyemeje gufatanya mu kurangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi icyiza yaba Pereida Kagame, yaba na Perezida Tshisekedi, bombi bafite ubushake'.
Kuva intambara hagati y'igisirikari cya Kongo n'umutwe wa M23 yakubura mu mpera z'umwaka ushize wa 2021, abategetsi ba Kongo bunganyije ibirego biherekejwe n'ibitutsi, bashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe uvuga ko uharanira kubaka igihugu cyubaha uburenganzira bwa buri Munyekongo.Â
Uretse amagambo menshi, nta kimenyetso na kimwe Kongo yigeze igaragaza cyerekana nibura uruhare ruto cyane rw'u Rwanda mu bibazo by'umutekano muke muri icyo gihugu.
U Rwanda rwo ntirwahwemye gusobanura ko ibibazo bya Kongo bireba Abanyekongo ubwabo, ariko rukongeraho ko rwiteguye gufatanya n'abandi kubishakira umuti. Ibi ni na byo Perezida Ruto yabaye nk'ushimangira, maze ku mbuga nkoranyambaga ibigwari bidashaka kumva ukuri si ukumutuka byiva inyuma. Ntibitangaje ariko kuko ibitutsi ariyo ntwaro rukumbi bafite.
Kugeza ubu abayobozi banyuranye banze kugwa mu mutego w'ikinyoma cya Kongo.
Uretse Perezida William Ruto usanga umukino wo gushinjanya ntacyo wageraho, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres aherutse kubwira televiziyo y'Abafaransa, France 24, ko nta kimenyetso yashingiraho yemeza ko u Rwanda rufasha M23 koko, nk'uko n'umuhagarariye muri Kongo, Bintou Keita, yari aherutse kubitangaza.
Kugeza ubu kandi yaba Loni, waba Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba ndetse n'indi miryango mpuzamahanga nta n'umwe uragaragaza ko wemeye ibivugwa na Kongo, ngo ubonereho no kwamagana u Rwanda. Ibi birerekana rero ko Tshisekedi n'ibyegera bye bakwiye guhindura umuvuno, bakareka gukomeza gutayanjwa, ahubwo bakumva inama amahanga abagira, yo kubanza kumva ko ibibazo aribo bireba mbere na mbere, no kubikemura binyuze mu nzira y'ibiganiro.
U Rwanda rwagaragaje ubushishozi, rwirinda kugwa mu mutego w'ubushotoranyi.
Perezida Kagame akunze kumvikana avuga ko 'igisubizo cyiza ukwiye guha ugusuzugura, ugutuka n'undi wese ukwifuriza ikibi, ari ugukora, ukamuhimisha gutera imbere'. Ibi rero ni nabyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa, maze rwirinda guterana amagambo n'abategetsi ba Kongo bahisemo inzira y'ikinyabupfura gike cyane.
Ubwo Perezida Tshisekedi yongeraga kwifatira u Rwanda ku gahanga mu Nteko Rusange ya Loni ya 7, hari abibwiraga ko Perezida Kagame azamusubiza akabwira Tshisekedi 'icyo amutekerezaho', cyane ko Perezida w'u Rwanda ari nawe wavuze nyuma. Si ko byagenze, ahubwo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubunararibonye muri politiki, aho gutwarwa n'uburakari, mu mbwirwaruhame itarambiranye yerekana gusa ko umuti w'ibibazo ari ukubanza kumva inkomoko yabyo, kandi ko amazi atararenga inkombe kuko umuryango mpuzamahanga ushyize hamwe wakemura ibibazo.
Ikindi abasesenguzi bashingiraho bemeza ko u Rwanda rudahubuka haba mu mvugo haba no mu bikorwa, ni igihe igisirikari cya Kongo, gifatanyije n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, barasaga ku butaka bw'u Rwanda, nyuma bakaza no gushimuta abasirikari 2 b'u Rwanda. Icyo gihe hari abatari bake bumvaga u Rwanda rugiye gukoresha uburenganzira bwarwo n'ubushobozi rusanganywe(Kongo irabuzi), maze rugatanga isomo rizabuza Kongo kongera gukora mu jisho ry'intare. Si ko byagenze, ahubwo u Rwanda rwabwiye Kongo, runasaba amahanga kuyumvisha ko ubwo bushotoranyi nibukomeza butazayigwa amahoro.
Abategetsi ba Kongo ni 'ibikuri' muri politiki.
Umunwa muremure, indirimbo y'ibitutsi, ibirego bidashinga biherekejwe n'ubushotoranyi, ni intwaro y'abanyantege nke. Gutinyuka kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bene wanyu ubaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byo ni ubuswa buzabaroha mu gutsindwa ruhenu, kuko biha M23 impamvu yo kurwana. Kwihandagaza ukizeza abaturage ko uzagaba igitero ku Rwanda ndetse ukarwigarurira, uzi neza ko ntaho muhuriye mu bushobozi, bwaba ubwa gisirikari, ubwa politiki na dipolomasi, niba atari ubwiyahuzi ni uburwayi bwo mu mutwe. Muri make rero, imyitwarire y'abategetsi ba Kongo igaragagariza buri wese ko ari'ibikuri' muri politiki. Ikibazo kandi iyo utazi cyangwa uhakana ubumuga bwawe, no kubukira biragoye.
 Ushobora kwanga kumva, ariko ntiwakwanga no kubona!!
The post Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n'umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura'-William Ruto, Perezida wa Kenya. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Musanze : Umuyobozi arashinjwa gutegeka Abashumba kuragira imyaka y’abaturage #rwanda #RwOT
Abavuganye na Radio /TV1 bavuze ko ubwo bajyaga gushaka ingano ndetse bakazibura babwiwe ko ubutaka bwabo butagenewe guhingwamo ingano.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko nta ngano bahisemo guhinga amasaka bari basanzwe bahinga ariko ushinzwe umutekano mu Mudugudu afatanyije na Gitifu w’Akagari bababuza kuyabagara maze bategeka abashumba kuyaragira.
Umwe yagize ati 'Baravuga bati amasaka muzayaragire ari kubwira abashumba. Ntacyo twakora, none twarwana n’umuyobozi ?.'
Undi nawe yagize ati 'Ejo bundi twasanze baharagiye. bavuga ko uwo mustari(ushinzwe umutekano) uri kubwira abantu ngo baze baragire .Reba aha hose hari amasaka(yereka umunyamakuru).'
Aba baturage bavuga ko ufashwe abagara amasaka ajyanwa ku Kagari , agacibwa amande arenga 10.000frw ndetse akanishyura abamujyanye.
Umwe yagize ati' Namaze guhinga amasaka, baza kunshikira(kumfata) ndi iwanjye,. Natanze 80.000frw.None navayo ntayo.'
Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rugarama, uvugwaho gukorana na Gitifu w’Akagari mu kubwira abashumba kuragira amasaka y’abaturage we arabihakana.
Yagize ati'Ibyo bavuga ni ukubeshya. Ntabwo umuntu w’umugabo nategeka ngo baragire imyaka y’abandi.'
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo atarakizi , avuga ko kuba hatakozwe ubukangurambaga busobanurira abaturage uko bahinga, igisubizo cyidakwiye kuba kuragira imyaka.
Yagize ati'Ntaho nzi wagiye konesha amasaka mu rwego rwo kuyaca kuyahinga, icyo ni ikizira. Hari site zagenewe ibihingwa , niba ari ahagenewe ingano, uwaciye mu rihumye ubuyobozi wenda tutarakoze ubukangurambaga ngo babyumve, haragenewe guhinga ingano, agaca mu rihumye agahinga amasaka, igisubizo ntabwo ari ukurandura cyangwa ngo aragirwe mu rwego rwo guca intege abahinze amasaka.'
Aba baturage bo bavuga ko kuba bari barahinze amasaka bari kubareka akabanza kwera cyane ko bari babuze ingano bari bategetswe.
Kugeza ubu ntibizwi niba uwakoze ayo makosa azayaryozwa nk’uko abaturage babyiguza.
Ivomo : Radio/TV1
-
Ikigo gishinzwe imyubakire cyemeje ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka (…)
-
Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato ubwo bari mu nkombe ya Syria berekeza i Burayi, abandi 20 batabawe bajyanwa kwitabwaho mu bitaro biherereye mu Mujyi (…)
-
Muhanga: Ababyeyi batajyana abana mu mashuri barihanangirizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko butazihanganira ababyeyi batazohereza abana ku mahsuri ku gihe, kuko umunani uruta byose ari ishuri (…)
-
Hahagaritswe amakipe 5 muri Swimming kubera imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo guhagarika amakipe 5 bitewe n’uko atitabira ibikorwa bya federasiyo ndetse akaba nta n’ahantu hazwi akorera.
Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’Inteko Rusange y’iyi federasiyo yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Iyi Nteko Rusange yibanze ku kumurika ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka kugeza uyu munsi ndetse no kugaragariza abanyamuryango ibikorwa biteganywa gukorwa no kwemeza raporo y’ibikorwa bimwe na bimwe cyane ko Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru ruba rugomba kubyemeza.
Muri iyi nama y’Inteko Rusange hakaba hahagaritswe amakipe agera muri 5 muri 15 agize Federasiyo ya Swimming kubera kutitabira ibikorwa bya federasiyo.
Umuyobozi wa federasiyo ya Swimming, Girimbabasi Pamela yabwiye itangazamakuru ko bahisemo guhagarika aya makipe kuko nta bikorwa bya federasiyo na bike bitabiraga ndetse babamenyesheje ko bagiye kubasura ariko bakababura.
Ati “Nk’uko mwabyumvise byabaye ikiganiro kirekire, mu bikorwa byaranze federasiyo kuva dutangira harimo igikorwa cyo gusura amakipe kugira ngo tubashe gukorana neza tumenye imbogamizi bahura na zo, ni mu ntego zo kubona ba bana bato dushaka bazamuka mu mukino murabizi bazamukira mu ikipe.”
“Kuva icyo gihe kugeza ubu hari amakipe agize federasiyo twamenyeshaga ko tuje kubasura ariko ntibagaragare ntibagire n’icyo bavuga, ni yo mpamvu twahaye raporo inteko rusange ni ko guhita bafata umwanzuro ko twabandikira bitewe n’imyanzuro Inteko Rusange yafashe.”
Amakipe yahagaritswe arimo Pool Water, Thousand Hero, Town Swimming Club, CBS Karongi na Kigali Sporting Club.
Mu bindi byavugiwe muri iyi Nteko Rusange harimo ko u Rwanda ruteganya kuzakorana n’inzego bireba, byaramuka bikunze hakazakirwa Shampiyona Nyafurika.
Gukorana na Federation y’Amashuli, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino.
Mu Gushyingo, u Rwanda ruzitabira CANA zone 3 izabera mu gihugu cya Tanzania tariki ya 16 Ukwakira 2022.
Umuyobozi wa federasiyo yo koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela
James usanzwe ari umunyamabanga w’iyi federasiyo na we yari ahari
Abanyamuryango bo bari bitabiriye ari benshiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/hahagaritswe-amakipe-5-muri-swimming-kubera-imyitwarire-idahwitse
-
Bashiranye urukumbuzi! Anne Kansiime yongeye… – #rwanda #RwOT
Ni mu gitaramo cy'uburyohe bw'urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 muri rimwe mu mahema agize Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigalim hakunze kubera ibirori n'ibitaramo.
Bimaze kuba umuco ko buri mu mpera z'ukwezi, haba igitaramo kimwe cya Seka Live gifasha abantu kurangiza neza ukwezi binjira mu kundi.
Ibi bitaramo byitabirwa n'umubare munini w'abasirimu n'abandi badatana n'iyi nganzo ifasha benshi kuruhuka.
Icy'uku kwezi cyari cyihariye! Kuko cyagaragayemo umunyarwenya Anne Kansiime wari umaze imyaka itanu adataramira Abanyarwanda.
Ku rubyiniro yabanjirijwe na Ishimwe Joseph waserutse yambaye umwambaro w'abakobwa. Yavuze ko 'Ndi umusore w'umunyarwandakazi', ubundi yifashisha imvugo 'Abachou' igezweho muri iki gihe, atera urwenya karahava.
Yakorewe mu ngata na Admin wateye urwenya ku binyamakuru bikorera mu Rwanda, abanyamakuru n'ibitambuka mu itangazamakuru.
Uyu musore w'i Gicumbi, yanateye urwenya kuri Bruce Melodie n'abandi. Yunganiwe na Taikun Ndahiro, umunyamakuru wa Radio/Tv10 wagarutse cyane ku bakodesha amazu, uko abana bato bajya kuvumba ibiryo mu baturanyi n'ibindi.
Umunyarwenya Fally Merci washinze Gen-Z ari nawe wayoboye igice cya mbere cy'iki gitaramo, yagarutse ku mibereho y'abasirikare, anibaza ukuntu akiri mu cyiciro cy'abakizamuka kandi yaratangiye gutera urwenya mu 2017.
Yakiriye ku rubyiniro Nkusi Arthur ari nawe wayoboye igice cya nyuma cy'iki gitaramo. Uyu mugabo yateye urwenya ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yajyanwe no gukina filime, imibereho y'iki gihugu, utubyiniro tw'aho n'ibindi.
Mbere y'uko Anne Kansiime ajya ku rubyiniro yabanje guha urubuga abanyarwenya babiri yazanye n'abo i Kigali.
Barimo Dr Hillary wateye urwenya ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi mu gihe gito. Ati 'Umwana w'umukene arira nta mpamvu. Kandi ugasanga bafite amazina adasobanutse.'
Uyu musore yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda, kandi ko ibyo yabwiwe yasanze ari ukuri kuzuye. Yanagarutse ku byemezo bifatwa n'abakire gusa, umukene ntagire icyo arenzaho.
Umunyarwenya Don Andre yaserutse mu mwambaro wa 'Made in Rwanda', avuga ko yishimiye kugera i Kigali. Yateye urwenya avuga ko mu rukundo yikunda cyane, ku buryo aba yumva adashaka gusangira ibye n'umukunzi we n'ibindi.
Umushyitsi Mukuru- Anne Kansiime
Anne Kansiime yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu n'iminota 40'. Yari afite umusatsi w'umukorano ku mutwe, ndetse yawukuyemo awereka abantu.
Uyu mugore yinjiye abyina, abantu bahagurukira icyarimwe bamuha ikaze. Yateye urwenya yibanze cyane ku buzima bwe, ubw'abandi n'ibindi.
Yavuze ko yari akumbuye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize. Ati 'Imyaka itanu yari myinshi cyane. Ibintu byarahindutse, muri beza nk'ibisanzwe.'
Anne Kansiime yagarutse ku buzima bwe n'umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ati 'Yanyambitse impeta, sinzi ko hari undi wari kubikora.'
Yanagarutse ku bihe bye byo gutwita, aho yasenze asaba Imana kumuha umwana mwiza. Kansiime yagiriye inama abantu kujya basenga Imana bakomeje, kandi bagasaba badaciye ku ruhande.
Uyu mugore wo muri Uganda, yumvikanishaga ko afite inkuru nyinshi zo kubara, ku buryo kuri we akeneye inama n'abafana be bakamubaza ibibazo.
Byageze n'aho agaragaza ko yabyibushye, ku buryo muri iki gihe n'amazina ye yahindutse, aho abantu basigaye bamwita 'Madamu Kansiime'.
Yanagarutse ku bihe bya Covid-19, aho buri wese atorohewe no kwambara agapfukamunwa.
Mu minota ye ya nyuma asoza gutaramira Abanyarwanda, yahamagaye Nkusi Arthur wamutumiye aramushimira. Ati 'Ndagushimiye cyane ku bwo kuntumira.'
Nkusi yahise amubwira ko abitabira Seka Live ari bo bagira uruhare mu guhitamo umunyarwenya uzabasusurutsa, avuga ko bamusabye (Kansiime) yakongera kugaruka. Anne Kansiime ati 'Munsabe nzagaruka.'
Kansiime yagiye anyuzamo akavuga mu mazina bamwe mu bantu azi, ubundi akanyura mu bantu bari bagereye urubyiniro, akabyina n'ibindi byatumaga ashimangira ko uyu munsi uzahora ku mutima we.
Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe ahagana saa yine n'iminota 16'.
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo
![]()
Kansiime Kubiryaba Anne uzwi cyane nka ‘Kansiime Anne’ yataramiye i Kigali nyuma y'imyaka itanuÂ
![]()
Kansiime yavuze ko imyaka itanu ishize adataramira mu Rwanda, hari byinshi byahindutse yiboneye n'amaso yeÂ
![]()
Kansiime ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake mu RwandaÂ
![]()
Hari bamwe mu bantu bavuga ko Kansiime ari 'umwamikazi w'urwenya muri EAC'Â Â Â Â
![]()
Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yateguje ibitaramo by’iserukiramuco ‘Seka Fest’ Â Â
![]()
Fally Merci yagarutse ku mibanire ye na Se, imibereho y'abasirikare n'ibindi   Â
![]()
Umunyarwenya Admin w'i Gicumbi no kumureba gusa birasekeje   Â
![]()
Ishimwe Joseph yaserutse yambaye nk'abakobwa avuga ko ari 'umusore w'umunyarwandakazi'Â
![]()
Dr Hillary yagarutse ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi   Â
![]()
Don Andre yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere   Â
![]()
Umunyarwenya Herbert wabanjirije abandi ku rubyiniroÂ
![]()
Umunyamakuru mu gisata cy’imikino kuri B&B Fm, David BayinganaÂ
![]()
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Power FM, Rusine Patrick   Â
![]()
Niyontezeho Etienne wo mu itsinda rya Symphony BandÂ
![]()
Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo cyatumiwemo KansiimeÂ
![]()
Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi. Urubyiniro yateguriwe yaruzengurukaga buri kanya   Â
![]()
Ntawe yateye umugongo muri iki gitaramo
![]()
Uwamahoro Ariane witabiriye Miss Rwanda [Ubanza ibumoso] ntiyacitswe n’iki gitaramoÂ
![]()
Kansiime yagarutse ku cyanga cy’urugo…. Ubuzima mu gihe cya Guma mu rugo n’ibindi   Â
![]()
Umuraperikazi Uwimana Aisha [Ciney] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndabaga’, ‘Nkunda’ n’izindiÂ
![]()
Jordan Mushambokazi uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018Â
![]()
Abanyamakuru ba KC2, Joselyne Kabageni na Martine AberaÂ
![]()
Byamurenze avuza akaruru k’ibyishimo. Ati “Kansiime we uzagaruke.”Â
![]()
Umunyarwenya ‘Atome’ waboneye benshi izuba mu ruganda rwa ‘Comedy’Â
![]()
![]()
Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniroÂ
![]()
Kansiime yari afite inkuru nyinshi zo kuvuga. Byageze aho yicaraÂ
![]()
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun NdahiroÂ
![]()
Umuhanzikazi Linda Montez uherutse kwinjira muri Uncle’s Empire   Â
![]()
![]()
![]()
Kansiime yakuyemo umusatsi w’umuterano yari yashyizemoÂ
![]()
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine   Â
![]()
Kansiime yahindukiye abereka ko yabyibushye nyuma yo kurushingaÂ
![]()
Nkusi Arthur yashimye buri wese ushyigikira ibitaramo bya Seka LiveÂ
![]()
Kansiime yashimye Nkusi wamufashije kongera gutaramira i KigaliÂ
![]()
Nkusi yagarutse ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya CongoÂ
![]()
Umuhanzi Peace Jolis uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Mpamagara’Â Â Â Â
![]()
Muyoboke Alex wakoranye mu bihe bitandukanye na Anne KansiimeÂ
![]()
Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime   Â
![]()
Byari ibirori bivanze n'udushya!Â
![]()
![]()
![]()
Â
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI SEKA LIVE
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM




















































