Category: Uncategorized

  • Imyaka ni imibare! Mbappe uyoboye abamurusha… – #rwanda #RwOT

    Umufaransa wavutse tariki 20 Ukuboza mu 1998, Kylian Mbappe, akinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Paris Saint-Germain ikina shampiona y'abafaransa (Ligue 1), akaba akina asatira izamu.

    Uyu mukinnyi yatangiye gukina nk'uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya Monaco yagiyemo agiye gukina mu ikipe y'abana, gusa nyuma y'ibyumweru bitatu kubera ubuhanga budasanzwe umutoza yamubonyemo, yahise amushyira mu ikipe nkuru. Ku itariki 2 Ukuboza 2015 mu mikino ya shampiyona Monaco yari yakinnyemo na Caen Fc, maze ku munota wa 88 ajya mu kibuga asimbuye  , bituma aca agahigo ko kuba umukinnyi w'umwana wari ukiniye Monaco kuko yari afite imyaka 16 n'iminsi 347, ahita akuraho agahigo kari karashyizweho na Thierry Heny's ariko we yari yarabikoze afite imyaka 21.

    Mbappe yaciye uduhigo twinshi ari muri Monaco nko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto watsindiye Monaco, kuba  ariwe mukinnyi watsinze ibitego bitatu (hatrick) akiri mu buto mu Bufaransa hose no kuba yarafashije Monaco gutwara igikombe cya shampiyona (Ligue1). 

    Ibi byahise bituma Paris Saint-Germain imubonamo ubushobozi budasanzwe, ku itariki 31 Nzeri 2017 itangaza ko yazanye Kylian Mbappe imutwaye Zidane nawe wamushakaga cyane ngo aze afatanye na Gareth Baler, Karim Benzema na Cristano Ronaldo mu busatirizi bw'izamu.

    Uyu mukinnyi kugeza ubu niwe mukinnyi mu bato umaze kugurwa amafaranga menshi ku isi, ndetse akaba n'uwa kabiri muri rusange kuko yaguzwe miliyoni 180 z'amayero. 

    Mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y'abakuru yatangiye kuyikinira 2017 afite imyaka 18 gusa arangije 2018 akina igikombe cy'isi, bituma aba umukinnyi w'umufaransa ukiri muto watsinze igitego mu gikombe cy'isi ndetse aba n'uwa kabiri ku isi watsinze igitego kuri Final mu bato nyuma ya Pele. 

    Muri icyo gikombe cy'isi, Mbappe yarangije ariwe mukinnyi mu ikipe y'igihugu ufite ibitego byinshi, aba n'umukinnyi w'umwaka w'umufaransa witwaye neza kurusha abandi.

    Muri rusange, ibikombe mbappe amaze gutwara harimo ibya shampiyona y'abafaransa (ligue 1) 5, ibikombe by'igihugu cy'ubufansa (coupe de france) 3 n'igikombe cy'isi yatwaranye n'ikipe y'igihugu 2018. 

    Mbappe kandi amaze kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bufaransa imyaka 4 yikurikiranya guhera 2018, kuko amaze gutsindira Paris Saint-Germain ibitego182 mu mikino 228 kuva yahagera. 

    Ibikorwa byose Mbappe amaze gukora, nibyo bimugira umukinnyi uhembwa menshi ku isi kuko ahembwa miliyoni 115.2 z'amayero ku mwaka. Akurikirwa na Messi uhembwa miliyoni 108 z'amayero ku mwaka ndetse na Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 90 z'amayero ku mwaka nk'uko tubikesha ikinyamakuru kitwa Forbes Magazine.


    Mbappe umaze gutsindira PSG ibitego 182

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121697/imyaka-ni-imibare-mbappe-uyoboye-abamurusha-15-mu-guhembwa-ni-muntu-ki-121697.html

  • Gambia yasabwe guhagarika imiti ivugwaho guteza urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye Igihugu cya Gambia guhagarika gukoresha imiti y’inkorora ya Promethazine Oral Solution, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/gambia-yasabwe-guhagarika-imiti-ivugwaho-guteza-urupfu

  • Rwamagana: Umugabo yafatiwe mu cyuho aha rusw… – #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y'amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha Ruswa umupolisi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw), kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy'ubuziranenge.

    Ni nyuma y'uko yari amaze gukoresha isuzuma ry'imiterere (Controle Technique) y'ikamyo abereye umushoferi, mu Kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga cya Rwamagana bikaza kugaragara ko itujuje ibisabwa byose ngo yemererwe guhabwa icyangombwa.

    Icyemezo cy'ubugenzuzi bw'imiterere y'ibinyabiziga gishyirwaho n' Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ahagana ku isaha ya saa Cyenda z'igicamunsi  agerageza guha umupolisi ruswa, ngo imodoka ye ishyirwe mu zujuje ubuziranenge.

    Yagize ati:'Kuri uyu wa Gatanu,  nibwo uwitwa Gashema yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw'imodoka abereye umushoferi mu karere ka Rwamagana, bikaza kugaragara ko imodoka ye yo mu bwoko bw'ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse, yagombaga kubanza kujya gukoresha kugira ngo abashe guhabwa icyangombwa cy'ubuziranenge.'

    Yakomeje agira ati:' Aho kujya gukoresha imodoka, nyuma gato yaragarutse yegera umwe mu bapolisi, amusaba ko yamuha amafaranga kugira ngo imodoka ihabwe icyangombwa, nibwo yamuherezaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70, umupolisi abimenyesha abamukuriye niko guhita afatwa arafungwa.'

    Akimara gufatwa yavuze ko amafaranga yari ayahawe n'uwitwa Nteziryayo Jean D'Amour ushinzwe gukurikirana iyo Kamyo yakoreshwaga mu bucuruzi, ngo ayatange imodoka ikomeze akazi.

    SP Twizeyimana yanenze abagifite imyumvire yo kumva ko batanga amafaranga, kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yagize  ati: 'Niba uje gusuzumisha ikinyabiziga ugasanga hari ibyo kitujuje mu buziranenge bwacyo  si ukuvuga ko gitaye agaciro, usabwa guhita ujya kugikoresha ukagaruka ukabona guhabwa icyangombwa. Gutekereza gutanga ruswa ngo wemererwe kugisubiza mu muhanda, ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe n'ubw'abandi bakoresha umuhanda.'

    Gashema n'amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe Nteziryayo agishakishwa.

    Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

    Inkomoko: RNP

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121702/rwamagana-umugabo-yafatiwe-mu-cyuho-aha-ruswa-umupolisi-121702.html

  • Umutoza wa Gasogi United yamaze kujurira muri CAF #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Abdelrahman Adel, yajuririye icyemezo cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) kubera ibihano yafatiwe ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.

    Ku wa gatatu, CAF yatangaje abatoza 3 barimo izina ry'uyu wa Gasogi United babujijwe gukora aka kazi mu gihe cy'imyaka itanu kubera gukoresha ibyangombwa byo gutoza by'ibihimbano.

    Ahmed Adel ari ku rutonde rw'abatoza bahagaritswe gusa mu magambo ye,uyu munyamisiri avuga ko ari 'urujijo' kuko afite uruhushya rwo gutoza rwatanzwe na CAF.

    The New Times iravuga ko yamenye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwahise bukora inama n'umutoza bavuga ko CAF yamwitiriye undi muntu kuko ngo uruhushya rwe rukiri muri system ya CAF.

    Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC,Perezida w'ikipe yagize ati: “CAF ivuga ko idafite ibyo byangombwa muri system yabo, ariko uruhushya rwa 'Ahmed Adel',umutoza wacu rurimo bikaba byerekana ko bahagaritse undi muntu,utari uwacu.”

    Uyu mutoza ngo yamaze gutanga ikirego asaba CAF gusobanura umwirondoro w'umutoza wahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka kuri we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-gasogi-united-yamaze-kujurira-muri-caf

  • Hamenyekanye ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo mu kwa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Inter Miami iri kwitegura isoko ryo mu kwezi kwa Mutarama kugira ngo igure kizigenza Cristiano Ronaldo.

    Ikipe ya MLS yo muri Amerika irateganya kugerageza gusinyisha uyu rutahizamu wa Manchester United, nyuma yo kubikora mu mpeshyi ishize bikanga.

    Umunyabigwi kuri Old Trafford wahoze akinana na Cristiano Ronaldo, Wayne Rooney avuga ko uyu watwaye Ballon D'or inshuro eshanu – ubu ufite imyaka 37 -atakiri umukinnyi mwiza.

    Rooney – utoza ikipe yo muri MLS yitwa DC United – yagize ati: 'Cristiano na Lionel Messi ni bamwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bakinnye umupira w'amaguru.

    'Ariko, amaherezo, igihe kiradufata twese. Nibyoroshye kuri Cristiano. Biragaragara ko atakiri umukinnyi ukomeye nkuko yari ameze afite imyaka 22 cyangwa 23. '

    Bamwe mu bakora kuri Old Trafford bavuga ko Ronaldo atekereza cyane kwimukira muri Amerika, nyuma yo kumara igihe kinini ku ntebe bitewe n'amahitamo y'umutoza Erik ten Hag.

    Rooney yongeyeho ati: 'Uko muzi, biramugora cyane kwicara ku ntebe.'

    Inter ya Beckham wahoze akinira ikipe ya United yashinzwe muri 2018, yamenye ko bishoboka, kandi yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 30 z'ama pound kuri uyu munya Portugal.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ikipe-cristiano-ronaldo-ashobora-kwerekezamo-mu-kwa-mbere

  • Umushoferi yafatiwe mu cyuho aha ruswa Umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 7 Ukwakira 2022, yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y’amavuko, ukurikiranyweho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umushoferi-yafatiwe-mu-cyuho-aha-ruswa-umupolisi

  • #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 08 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, bakaba barabonetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-batatu-babonetse-mu-bipimo-2-071

  • AS Kigali yirangayeho inanirwa gutsindira Al Nasr mu rugo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasr yo muri Libya mu mukino wa CAF Confederations Cup warangiye ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.

    Ni umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabeye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    AS Kigali yabonye amahirwe menshi cyane ariko rutahizamu wayo Tshabalala a bagenzi be bayapfusha ubusa.

    Ku munota wa 8,As Kigali yarase igitego cyabazwe nyuma y'umupira wazamukanywe na Hussein Tshabalala, acomekera Mugheni Fabrice umupira na we yubura amaso awuha Kone Félix wasigaranye n'umunyezamu Ayisil Almiqasbi ateye ishoti awushyira muri koruneri itatanze umusaruro.

    Ku munota wa 27,Haruna Niyonzima yazamukanye umupira awucomekera Tshabalala asigarana n'umunyezamu awuteye unyura gato imbere y'izamu.

    Ikipe ya Al Nasr yabuze amahirwe ya zahabu ku munota wa 93' ubwo abakinnyi bayo babiri basigaga Bishira Latif, basigarana n'izamu batera umukino ubanza warangiye ari 0-0.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki 16/10/2022 kuri Stade ya Benina Martyrs Stadium nuri Libya.

    AS Kigali irasabwa kunganya kose yinjije igitego cyangwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Ni urugendo rutoroshye kuko gusezerera amakipe yo mu Barabu bikunze kugora amakipe yo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yirangayeho-inanirwa-gutsindira-al-nasr-mu-rugo

  • Rutsiro:Umwana w'imyaka 17 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro,umwana w'umuhungu w'imyaka 17 yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse akoresheje ishuka.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ku masaha ya saa tanu z'amanywa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mwana ubusanzwe ntakibazo yari afitanye n'ababyeyi be.

    Ati 'Urebye nta n'ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.'

    Nyuma yuko aya makuru amenyekanye abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda.

    Mwenedata Jean Pierre yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n'ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rutsiro-umwana-w-imyaka-17-yasanzwe-mu-mugozi-bikekwa-ko-yiyahuye