Category: Uncategorized

  • Shokola zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ry’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo iki kigo cyatangaje ko cyafashe nyuma y’igezura cyakoze, gishingiye ku makuru yatanzwe n’uwari amaze kuzigura muri Simba Supermarket.

    Itangazo cyasohoye rikomeza riti “Rwanda FDA yaragenzuye isanga zimwe muri shokola zo mu bwoko bwavuzwe haruguru zifite ikibazo cy’ubuziranenge, aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse no gukomera kwazo mu buryo budasanzwe.”

    Izakuwe ku isoko ni shokola za toblerone iz’amagarama 100 zifite nomero 00Y4122241 zagombaga kurangiza igihe ku za 2 Nzeri 2023, n’izagombaga kurangiza igihe ku wa 15 Ugushyingo 2023 zifite nomero 00Y4021971.

    Ni kimwe n’izagombaga kurangiza igihe ku wa 10 Kamena 2022 zifite nomero 00Y2121041, zose zakorewe mu Busuwisi.

    Rwanda FDA yatangaje ko izi shokola zibaye zikuwe ku isoko mu gihe ubusesenguzi ku mpamvu zabiteye rigikomeje, isaba abazinjiza, abazirangura ndetse n’abazidandaza ko bagomba kubihagarika.

    Yasabye ko abaziranguye kuzisubiza aho bazikuye, mu gihe abazinjiza n’abaziranguza basabwe kuzakira bagatanga raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’ingano y’izo binjije, izabagarukiye n’ingano y’izo bafite zose hamwe.

    Ni ibintu ngo bigomba gukorwa bitarenze iminsi 15, uhereye tariki 19 Ugushyingo 2022.

    Rwanda FDA kandi yasabye ko abantu baguze shokola zifite ibibazo bahagarika kuzikoresha.

    Source : https://imirasire.com/?Shokola-zitujuje-ubuziranenge-zakuwe-ku-isoko-ry-u-Rwanda

  • Perezida Kagame mu bayobozi bareba umukino ufungura igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho bitabiriye ibirori bifungura imikino y'Igikombe cy'Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22.

    Igikombe cy'Isi kigiye kubera muri Qatar kiratangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, kizasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

    Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy'Isi birabera kuri Al Bayt Stadium, yakira abafana ibihumbi 60. Biratangira saa Kumi mbere y'umukino ubimburira indi uhuza Qatar na Equateur uteganyijwe saa Kumi n'Ebyiri.

    Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yageze i Doha mu gitondo cy'uyu munsi mbere y'uko iri rushanwa rihuza ibihugu by'inkorokoro 32 ku Isi yose.

    Yahasesekaye avuye mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie: OIF), yanatorewemo Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk'Umunyamabanga Mukuru wawo. Ni amatora yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

    Ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe 'Protocol' muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ibrahim bin Yousef Fakhro; Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Mu bahageze harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

    Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, wageze muri Qatar ku wa Gatandatu. Urugendo rwe rwaje nyuma y'aho igihugu cye na Qatar bisubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi muri Mutarama 2021.

    Mu bandi bategerejwe harimo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, nk'uko byemejwe na Televiziyo y'Igihugu mu Misiri.

    Hari n'abayobozi batageze muri Qatar aho Igikombe cy'Isi kigiye kubera bohereje ubutumwa bwo gushyigikira iki gihugu kigiye kucyakira.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye telefoni ya Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, amushimira, anamwifuriza amahirwe masa mu mikino bafite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-mu-bayobozi-bareba-umukino-ufungura-igikombe-cy-isi

  • Cyusa yerekanye umwana yabyaye mu gihe yari mu rukundo na Jeanine Noach #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022 nibwo Cyusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto y'umukobwa we wujuje umwaka w'amavuko.

    Yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, Cyusa yagize ati 'Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka 'avance' ku nkwano z'umukobwa wanjye!'

    Ku wa 15 Ugushyingo 2021 (Iminsi itatu mbere yo kubyara) hagiye hanze amafoto ya Cyusa n'uwari umukunzi we Jeanine Noach bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Zanzibar.

    Nubwo inkuru z'urukundo rw'aba bombi zari zikomeje kugurumana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yakunze kumvikana azihakana agahamya ko abana na Jeanine nk'inshuti ye gusa.

    Inkuru zari zimaze igihe zivugwa noneho zabaye impamo bidasubirwaho muri Gashyantare 2022, ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y'amavuko, bajya kuyisangirira ku mucanga w'i Dubai.

    Akiva mu butayu bw'i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise 'Uwanjye'.

    Kuva muri Mata 2022, umwuka watangiye kuba mubi hagati ya Cyusa n'uwari umukunzi we Jeanine Noach biza guturika neza mu Ukwakira 2022 ubwo batandukanaga burundu.

    Amakuru ahari avuga ko kuva Cyusa yakwibaruka imfura ye atigeze yirengagiza inshingano ze nk'umubyeyi kuko n'igihe yakundanaga na Jeanine bitamubuzaga gusura cyangwa kwita ku mwana we.

    Ndetse na nyuma yo gutandukana n'uyu mugore niko byakomeje dore ko nta nkuru z'urukundo rwe n'uwo babyaranye zirazamuka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/cyusa-yerekanye-umwana-yabyaye-mu-gihe-yari-mu-rukundo-na-jeanine-noach

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA IMITUNGO ITIMUKANWA YA THOMAS NA PIRON GRAND LACS LTD IHEREREYE MU MU MUDUGUDU WA NYIRABWANA, AKAGALI KA KIBAGABAGA,UMURENGE WA KIMIRONKO,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA TARIKI YA 28/11/2022 I SAA TATU Z'AMANYWA (09H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 05/112/2022 I SAA TATU Z'AMANYWA (09H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-itimukanwa-iherereye-gasabo-67420

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA IMITUNGO ITIMUKANWA YA THOMAS NA PIRON GRAND LACS LTD IHEREREYE MU MU MUDUGUDU WA NYIRABWANA, AKAGALI KA KIBAGABAGA,UMURENGE WA KIMIRONKO,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA TARIKI YA 28/11/2022 I SAA MOYA Z'IGITONDO (07H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 05/112/2022 I SAA MOYA Z'IGITONDO (07H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788478006 CYANGWA SE IZINDI ZIRI MU ITANGAZO.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-itimukanwa-iherereye-gasabo-67422

  • Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, kuri sitade ya Kigali iherere i Nyamirambo nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze iya Sudank igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu mushya Gerard Bi Gohon ubwo hari ku munota wa 21.

    Ni umukino wa gishuti wa kabiri wakinwe guhera ku isaha ya saa kumi z'umugoroba dore ko umu wa mbere wari wakinwe kuwa kane w'icyumweru gishize, uwo mukino ukaba wari warangiye amakipe yombi aguye muswi anganyije ubusa ku busa.

    Uyu mukino wo kuri uyu wa gatandatu ukaba wakinwe mu rwego rwo kwitegura indi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika izakinwa muri Werurwe 2023, ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikaba yitegura kuzakina na Benin, Mozambique ndetse na Senegal.

    Gutsinda uyu mukino waraye ubaye ku ikipe y'igihugu ndetsen'umutoza Carlos Allos Ferrer wabise uba umukino we wa mbere atsinze kuva agizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, doreko yari amaze gukina imikino itandatu atabona intsinzi.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye hagaragaye imvururu hagati y'abakinnyi b'u Rwanda ndetse na Sudani biturutse ku mukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari ukuniwe nabi birangira habayeho ubushyamirane ku mpande zombi.

    Nyuma y'uyu mukino, binyuze ku rubuga rwa twitter, Hakizimana Muhadjiri ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru bakaba basabye imbabazi ku mvururu zarage zigaragariye kuri Sitade ya Kigali.

    Mu nyandiko FERWAFA yanditse yagize iti 'FERWAFA irasaba  imbabazi mu izina ry'ikipe y'igihugu Amavubi inshuti zacu za Sudan n'abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y'umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali.'

    'Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n'ibyabaye ku mukino. Ibihano  kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.'

    The post Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wa-gishuti-amavubi-yatsinze-iya-sudan-1-0-ferwafa-na-muhadjiri-basaba-imbabazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wa-gishuti-amavubi-yatsinze-iya-sudan-1-0-ferwafa-na-muhadjiri-basaba-imbabazi

  • Impamvu kw’ikinisha ari icyaha. #Rwanda #RwOT #Ubutinganyi

    Abantu benshi iyo bumvishe ijambo kw’ikinisha bibaza ko ari igikorwa umuntu ku giti cye ashobora gukora ntawe abangamiye akabona ibyishimo bw’umubiri nawundi muntu akoranye nawe imibonano mpunzabitsina.  Gusa nk’uko ubushakashatsi, bumaze kubigaragaza, kw’ikinisha bishobora kuba bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’ubwo kumubiri k’ubikora wese. 

    Muri izo ngaruka zo mu mutwe twavugamo, kwigunga kureba amashusho y’urukozasoni kugirango uwikinishije agere kubyishimo, kutabasha kugirana umubano w’ihariye rw’urukundo nuwo badahuje igitsina.

    Indi ngaruka yo kumubiri ikunze kugaragara kuwikinisha ni ukutabasha kugera kubyishimo iyo akoze igikorwa nyacyo n’uwo badahuje igitsina, ubugumba, n’ibindi. Gusa muri iyi nkuru  tugiye kw’ibanda ku kibazo aba Christo benshi bakunze kw’ibaza :

    “Ese bibiriya yera y’ Imana ibuza kw’ikinisha nk’icyaha?” 

    Iyo urebye muri bibiriya, nta hantu na hamwe mu byukuri habujijwe kw’ikinisha nk’icyaha gihanwa.

    Abakozi b’imana cyane cyane abo mw’ikiriziya gatolika, icyaha cyo kwikinisha bavuga ko ari kimwe n’icyaha cyakozwe na Onan (Mu gitabo cy Intagiriro Gn 38, 9-10) Aho Imana y’ishe uwitwa Onan imuziza ko yarangirije hanze y’uwo bari mugikorwa cy’abashakanye. 

    Ariko iyo usomye neza usanga impamvu Imana yahanye Onan, ni uko Onan yanze kuzuza inshingano yari afite zo gutera inda umugore w’umuvandimwe we wari yaritabye Imana adasize umwana, nkuko umuco n’itegeko byabimusabaga.  Icyo gihe iyo umugabo y’itabaga Imana adasize umwana byari itegeko ko umwe mubo bavukana amuterera inda umugore kandi uwo mwana akazitwa amazina ya nyakwigendera. Kwanga kuzuza izo nshingano nicyo cyatumye Imana ihana Onan nawe agahita apfa.

    Inkuru ya Onan niyo yonyene usanga muri Bibiriya yenda kuganisha ko kw’ikinisha yaba ari icyaha. Gusa tudantinze mu magambo, tunagendeye kubyanditswe by’era ntabwo twashidikanya ko kwikinisha ari icyaha. Impamvu n’imwe nayindi, komeza usome.

    Mu byaha bikomeye Imana yabujije ikiremwa muntu, ubuntinganyi buri mubigarukwaho cyane. Kandi ubutinganyi ni ugukorana imibonano mpunzabitsina n’uwo muhuje igitsina kimwe. Uwikinisha rero kuko aba ari gukora umubonano mpuzagitsina nawe ubwe, kandi ahuje igitsina ubwo byafatwa nk ubutinganyi burenze ubundi bwose kuko nawuruta guhuza igitsina na buri muntu wese ku giti cye. Mu magambo macye kwikinisha ni ubutinganyi bunarenze ubundi kuko uba ukoze imibonano mpunzagitsina nuwo mugihuje hakiyongera n’icyo kw’ikunda bikabije.

    Mugire icyumweru cyiza.

    Source : Jack Deptula




  • Karim Benzema ntabwo azakina Igikombe cy’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema, ntabwo azakina Igikombe cy’Isi 2022 gitangira kuri iki Cyumweru muri Qatar. Ibi ikipe y’igihugu y’u (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/karim-benzema-ntabwo-azakina-igikombe-cy-isi

  • Abacuruzi basabwe kureka kubaza umuguzi niba ashaka Fagitire ya EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya 'Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-basabwe-kureka-kubaza-umuguzi-niba-ashaka-fagitire-ya-ebm