Category: Uncategorized

  • Hagaragajwe impamvu benshi mu banyeshuri batinya imibare na Siyansi #rwanda #RwOT

    Impuguke muburezi zagaragaje ko impamvu hari abana bagitinya kwiga amasomo ya siyansi, biterwa n'uko abarimu bayigisha mu buryo butuma abanyeshuri batayakunda.

    Bamwe mubarimu babwiye itangazamakuru rya Flash, ko kubura ibikoresho bihagiye ari kimwe mubituma batigisha neza amasiyansi.

    Mu bihe bitandukanye byakunze kuvugwa ko abana bari ku ntebe y'ishuri usanga batinya amasomo ya siyansi arimo imibare,  kuko ngo akomera kandi ngo na n'ubu iyi myumvire iracyahari nk'uko byemejwe n'uyu mwarimu Umuhuza Gabrielle wigisha muri GS Kigembe muri Kamonyi.

    Ati 'Abana barayatinya cyane kubera ko ni ibyo bishyizemo. Mu by'ukuri aya masomo ntabwo akomera bitewe ko natwe twarayize, kandi twayakuyemo ubumenyi ari nabwo dutanga. Rero muri uko kuyatanga twebwe turayabatinyura.'

    Impuguke mu burezi Prof. Blaise Tchapnda, akaba n'umwe mubayobozi ba  Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi( AIMS Rwanda), agaragaza ko kuba hari abana bagitinya kwiga amasomo ya siyansi, ngo usanga ahanini binaterwa n'uburyo abarimu bayigisha mu buryo butayakundisha Abanyeshuri.

    Ati 'Ntukwiye gutegura isomo uteganya kuryigisha mu magambo gusa, ahubwo ukwiye kuritangira unagena uburyo bw'imikorongiro y'iryo somo, izafasha umunyeshuri kuryumva byoroshye.'

    Ku ruhande rw'abarimu bigisha amasomo y'imibare na siyansi,  bavuga ko kubura ibikoresha bihagije  bituma bayigisha mu magambo gusa,  ntibagire imikorongiro ihagije, ari nabyo bituma hari abana batayakunda bumva ko akomeye.

    Umwe ati 'Nk'abarimu ba siyansi rimwe na rimwe iyo tudafite ibikoresho wenda nka za Laboratwari zihagije, dufata ibikoresho umwana yikuriye mu rugo akaba aribyo dukoresha tumwereka rya somo.'

    Undi ati 'Icyo dukora mu ishuri turabigisha ariko cyane cyane tugira imbogamizi yo kubura ibikoresho, kuko nko kwigisha ikoranabuhanga nka 'Coding' ibigo bimwe na bimwe ntabwo byabyorohera.'

    Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO nayo igaragaza ko mu Rwanda abana benshi by'umwihariko abakobwa, usanga batinya kwitabira kwiga amasomo ya siyansi, icyakora ngo hari imbaraga zishyizwe mu kuyabatinyura.

    Albert Mutesa ni Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'igihugu ikorana Unesco.

    Ati ' Mwabonye ko iyo urebye abana b'abakobwa bakurikira amasomo ya STEM (Science, technology, engineering, and mathematics) usanga ari bacyeya baracyari hasi, kenshi dukunze gukoresha ubukangurabaga, ibiganiro, tugafata abana tukazana abakuru bashobora kuba baba nk'intangarugero, bakabereka ibyo bamaze kugeraho yaba abamama babo.'

    Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri mu Rwanda (NESA) giherutse kugaragaza ko ubwitabire bwo kwiga amasomo ya  siyansi bukiri munsi ya 50%, bityo ko igihugu gishyize imbaraga mu kongera abanyeshuri bayiga bakagera kuri 80% bavuye kuri 42% bariho ubu.

    Daniel Hakizamana

    The post Hagaragajwe impamvu benshi mu banyeshuri batinya imibare na Siyansi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/21/hagaragajwe-impamvu-benshi-mu-banyeshuri-batinya-imibare-na-siyansi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagaragajwe-impamvu-benshi-mu-banyeshuri-batinya-imibare-na-siyansi

  • Nyamasheke: Kutagira ubumenyi ku buzima bw'imyororkere ku babyeyi, bimwe mu bituma abana batwara inda zitateganyijwe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko kuba nta bumenyi bafite ku buzima bw'imyororokere, ari kimwe mu bituma abana ba bangavu batwara inda zitateguwe.

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu bushakashatsi yashyize hanze muri 2017, bwagaragaje ko muri 2016 abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 16 na 19 bagera ku bihumbi 17.500 batewe inda zitateguwe ndetse bibaviramo ingaruka zinyuranye zirimo kuva mu ishuri.

    Muri abo harimo nabo mu Karere ka Nyamasheke, bamwe mu babyeyi bo muri ako Karere bavuga ko nta bumenyi buhagije bafite ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bigatuma batabasha kwigisha abana babo bityo bakagwa mu mutego w'ubusambanyi.

    Mukamuramira Clementine ati 'Umugabo yigeze ashuka umwana ati reka ujye hejuru umpe inda, kuko abana benshi nta makuru baba bafite ko iyo umuntu aryamanye n'umugabo yaratangiye kujya mu mihango yatwara inda. Cyereka abana bigishijwe n'ababyeyi kandi benshi ntabyo tuba tuzi.'

    Nyandwi Saraphine nawe yunzemo ati 'Ntabyo nize kandi ntabwo nahuguwemo bishobora kuba ari intandaro y'uko umwana wanjye yayitwaye.'

    Iribagiza Solange yagize ati 'Icyo nasaba abayobozi nuko abana bacu, ababyeyi n'abandi babashuka bose bajya bigishwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'

    Ingabire Emely Jocelyne, ushinzwe guhuza ibikorwa by'umuryango HDI (Development Inisiative Rwanda) n'abaturage, avuga ko mu gihe cy'iminsi ine bahuguye ibyiciro binyuranye birimo n'ababyeyi ku buryo bunguranye ibitekerezo kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Gusa si abo mu Burengerazuba gusa, abenshi ingaruka zibagarukaho nyuma yuko umwana yasamye, maze akifuza kumufasha byararangiye. Ikintu navuga twakoze muri ibi biganiro ni ukubereka ingaruka zo kutaganiriza abana, mu byiciro twaganiriye nabyo harimo n'ababyeyi babyaye, harimo n'ababyeyi batabyaye. Harimo gusangira ubunararibonye kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'

    Kuva muri 2017 kugera muri 2020, abana basaga 700, batewe zitategujwe mu karere ka Nyamasheke. 

    Sitio Ndoli

    The post Nyamasheke: Kutagira ubumenyi ku buzima bw'imyororkere ku babyeyi, bimwe mu bituma abana batwara inda zitateganyijwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/21/nyamasheke-kutagira-ubumenyi-ku-buzima-bwimyororkere-ku-babyeyi-bimwe-mu-bituma-abana-batwara-inda-zitateganyijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-kutagira-ubumenyi-ku-buzima-bwimyororkere-ku-babyeyi-bimwe-mu-bituma-abana-batwara-inda-zitateganyijwe

  • Hamenyekanye umukino wa mbere Salima Mukansanga azasifura mu gikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Salima Mukansanga azaba ari umusifuzi wa 4 mu mukino w'Igikombe cy'Isi wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022,ubwo Ubufaransa buraba buhanganye na Australia.

    Uyu mukino wo mu itsinda D uzakinwa saa tatu z'ijoro aho umusifuzi mukuru azaba ari Victor Gomes ukomoka muri Afurika y'Epfo wanasifuye umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika giheruka.

    Azaba yungirijwe na mugenzi we Zakhele Siwela hanyuma undi musifuzi wo ku ruhande azaba ari umunya Lesotho, Souru Phatsoane.

    Mukansanga azaba asimbuza ndetse akurikirana uko umukino uhagaze n'imyitwarire y'aba basifuzi bose.

    Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk'umusifuzi wemewe na FERWAFA.

    Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

    Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z'umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

    Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y'abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

    Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy'Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

    Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n'umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

    Mu 2019, yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n'iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

    Ku mukino Afurika y'Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry'abagabo.

    Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y'Ubwami bw'u Bwongereza na Chili i Tokyo.

    Nyuma yo gusifura CAN, Mukansanga Salima yatoranyijwe mu bagore 3 bagomga gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo muri Qatar ndetse ahanze amaso mu Gikombe cy'Isi cy'Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-umukino-wa-mbere-salima-mukansanga-azasifura-mu-gikombe-cy-isi

  • Ibiganiro byahuzaga RDC n'imitwe y'inyeshyamba byasubitswe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n'imitwe y'inyeshyamba byasubitswe, nk'uko umwe mu bakozi babiteguraga yabibwiye BBC. 

     Uyu mukozi utifuje ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara yagize ati 'Imyiteguro yasaga n'iyarangiye ariko twatunguwe n'uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza.' 

    Ntibizwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari 'ugutegereza tukareba'. 

    Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Congo ihagararirwa muri ibi biganiro. 

    Ibi biganiro byasabwe na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba (EAC).

    Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira n'umutwe wa M23, mu gihe udashyize intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye, ibyo uyu mutwe wakomeje kuvuga ko utazabikora. 

    Hagati aho Perezida wa Kenya William Ruto yaraye ageze i Kinshasa, bitegnayijwe ko kuri uyu wa Mbere araganira na mugenzi we Félix Tshisekedi ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba, nk'uko ibiro bya perezida wa Congo bibivuga. 

    Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko Perezida Ruto ashaka kugerageza kumvisha mugenzi we Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23. 

    Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko M23 ubu ari wo mutwe uteye impungenge zikomeye Kinshasa, kuko umaze kwigarurira igice gifatika mu ntara ya Kivu ya Ruguru kandi usumbirije Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa RDC.  

    Indi mitwe yitwaje intwaro muri Congo nayo kenshi ivugwa mu bikorwa by'ubwicanyi, ubusahuzi, gusoresha, n'ibindi bibangamiye ituze rya rubanda mu myaka irenga 20 ishize. 

    Ibihugu bigize EAC byemeje itsinda ry'ingabo z'akarere zo guhangana n'imitwe y'inyeshyamba yose mu burasirazuba bwa Congo. 

    Kuri uyu wa mbere imirwano hagati y'ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk'uko amakuru avayo abyemeza.  

    Imirwano ya M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena, nk'uko ishami ry'ubutabazi rya ONU ribivuga. 

    The post Ibiganiro byahuzaga RDC n'imitwe y'inyeshyamba byasubitswe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/21/ibiganiro-byahuzaga-rdc-nimitwe-yinyeshyamba-byasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiganiro-byahuzaga-rdc-nimitwe-yinyeshyamba-byasubitswe

  • Menya byinshi ku bakinnyi 4 rukumbi bari guki… – #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’isi cya 2022 cyatangiye gukinwa ku munsi w’ejo, ikipe ya Qatar iri mu rugo itsindwa na Ecuador ibitego 2-0. Muri iki gikombe cy’isi kiri gukinwa ku nshuro ya 22, hari amakipe ahabwa amahirwe kurusha andi arimo nka Brazil, u Bwongereza, Portugal n’u Bufaransa.

    Gukina iri rushanwa ntabwo ari amahirwe ya buri mukinnyi kuko hagenderwa ku bintu byinshi cyane kugira ngo uhamagarwe harimo: uko uri kwitwara mu kibuga, imico yawe hanze y’ikibuga n’inshuro umaze gukinira ikipe y’igihugu. 

    Dore abakinnyi 4 rukumbi bari gukina igikombe cyabo cy’isi cya 5 mu buzima bwabo.

    4.Guillermo Ochoa

    GuillermoOchoa ni umwe mu bakinnyi bamaze kugaragara inshuro nyinshi mu mikino y’igikombe cy’isi. Uyu munya Mexico yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri 2006, yari ahamagawe n’umutoza watozaga Mexico witwa Ricardo La Volpe. Yarongeye ahamagarwa muri 2010 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo aho yakinaga asimbura umunyabigwi w’umunya Mexico witwa Oscar Perez.

    Mu gikombe cy’isi cya 2014 n’icya 20018 nabwo yarahamagawe ndetse anabanza mu kibuga. Uyu muzamu w’imyaka 37 amaze gukinira Mexico imikino 132.

    3.Andrés Guardado

    Uyu mukinnyi w’imyaka 36 nawe ni umunya Mexico ugiye kugera ku bintu bitangaje byo gukina igikombe cy’isi cye cya 5 akina mu kibuga hagati. Yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu guhera mu 2006. Yabaga ari ku ntebe yabasimbura kugeza Mexico igeze 1/8 cy’irangiza igatsindwa na Argentine ibitego 2-1 mu minota y’inyongera. 

    Amaze gukinira Mexico imikino 11 mu mikino y’igikombe cy’isi, yatsimo igitego 1 anatanga umupira 1 uvamo igitego.  Andrés Guardado muri rusange amaze gukinira Mexico imikino 180, akaba amaze kuyitsindira ibitego 28.

    2. Cristiano Ronaldo

    Ku myaka 37, Cristiano Ronaldo nakina umukino wa mbere wa Portugal azaba ari mu bakinnyi bacye bamaze gukina igikombe cy’isi inshuro 5. Uyu mukinnyi w’umunya Portugal afatwa nk’umwe mu bakinnyi babayeho b’ibihe byose. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi mu 2006, yakinnye umukino wo mu matsinda maze Portugal inatsinda Angola ibitego 2-0.

    Mu mikino y’igikombe cy’isi, Cristano Ronaldo amaze gukinira Portugal imikino 17 ndetse amaze no kuyitsindira ibitego 7 mu mikino y’igikombe cy’isi gusa. Uyu mukinnyi ari mu bahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi dore ko atanagifitemo amateka meza.

    1.Lionel Messi

    Undi mukinnyi ugiye gukora amateka yo kugaragara mu bikombe by’isi bitanu (5) ni umukinnyi ukomoka muri Argentine Lionel Messi. Uyu mugabo w’imyaka 35 ukina imbere, yagaragaye bwa mbere mu gikombe cy’isi mu mikino yo mu matsinda Argentine ikina na Seribia ndetse na Montenegro, hari muri 2006 ariko muri iyo mikino yombi yatsinze igitego anatanga umupira uvamo igitego kuri buri mukino. 

    Yakomerejeho akina igikombe cy’isi cya 2010, 2014 na 2018. Mu 2014 yafashije ikipe y’igihugu cye ya Argentina kugera ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n’u Budage mu minota y’inyongera. Mu mikino y’igikombe cy’isi, amaze gukinira Argentine imikino 19, yayitsindiye ibitego 5 ndetse anatanga umupira 5 ivamo ibitego. Lionel Messi nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka dore ko ari nacyo cya nyuma nk’uko yabyitangarije.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123064/menya-byinshi-ku-bakinnyi-4-rukumbi-barigukina-igikombe-cyisi-cyabo-cya-5-123064.html

  • Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7 muri CANA ZONE 3 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo koga yari yitabiriye irushanwa rya “CANA ZONE 3 Championship” ryaberaga Tanzania yegukanye imidali 7 aho yasoje ku mwanya wa 2.

    Iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Dar es Salaam kuva tariki ya 17 Ugushyingo rikaba ryarasojwe ejo hashize tariki ya 20 Ugushyingo 2022 aho Maniraguha Eloi yanegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu koga metero 50 nk’ikinyugunyugu (butterfly).

    Ni umudali yegukanye ku munsi wa kabiri w’irushanwa, ni nyuma y’uko ku munsi wa mbere w’irushawa yari yoze 'Breaststroke' ariko ntiyagira umudali abona. Kuri uwo munsi wa mbere kandi abanyarwanda Ishimwe Claudette, Dusabe Claude na Eric Iradukunda barushanyijwe muri metero 800 'Freestyle' ariko ntibahirwa kimwe n’umunsi wa kabiri ntiwabahiriye.

    Niyomugabo Jackson yatwaye umudali w’umuringa mu cyiciro cy’abahoze bakina uyu mukino (Masters swimmers) muri metero 400, anatwara uwa zahabu muri metero 50.

    Tariki ya 20 Uguhyinyo 2022 u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma wa rwo muri 'Open Water' ku ntera ya metero 4000.

    Ni umukino wakinwe mu buryo bwo guhana hana agati 'relay' aho abakinnyi; Nyirabyenda, Eloi Maniraguha, Duasabe Claude na Iradukunda Eric babashije guhesha u Rwanda umwanya wa 2 bakoresheje iminota 54, amasegonda 27 n’ibyijana 12.

    Ku munsi wa nyuma bakaba baregukanye imidali 4 isanga itatu rwari rwatwaye biba imidali 7 yose muri rusange rwatahukanye.

    Aka karere ka 3 kagizwe n’ibihugu 7 ari u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Eritrea na Ethiopia itaritabiriye imikino yo kuri iyi nshuro.

    Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yatahukanye-imidali-7-muri-cana-zone-3

  • APR na REG zegukanye irushanwa ry’umusoreshwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zahigitse amakipe bari bahanganye zegukana irushanwa ry’umusoreshwa 2022.

    Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ugushyingo habaye irushanwa rya “Tax Payers Appreciations” mu mukino wa Volleyball ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “RRA”.

    Ryitabiriwe n’amakipe 12, 6 mu bagabo na 6 mu bagore akaba yari agabanyijwe mu matsinda 2 (buri cyiciro).

    Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REG VC na KCV. Gisagara na REG ni yo yageze muri 1/2.

    Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze. APR VC na FOREFRONT ni yo yageze muri 1/2.

    Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. RRA VC na Ruhango ni yo yazamutse mu itsinda.

    Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali. Forefront na APR VC ni yo yageze muri 1/2.

    Muri Kigali Arena ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.

    Mu bagore APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-12 na 25-13).

    Ni mu gihe undi mukino wa 1/2, RRA yasezereye FOREFRONT iyitsinze amaseti 3-1 (25-15, 20-25, 25-21 na 25-9).

    APR WVC yahuriye ku mukino wa nyuma na RRA. APR WVC yaje kwegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-1(26-24, 25-19, 23-25 na 25-19).

    APR WVC ni yo yegukanye iki gikombe

    RRA bari bumiwe

    Miliyoni 2 zatashye muri APR WVC

    Mu bagabo hari hitezwe kumenyekana amakipe agera ku mukino wa nyuma hagati ya Gisagara na FOREFRONT ndetse na APR VC na REG BBC.

    Habanje umukino wa Gisagara VC ba FOREFRONT, FOREFRONT yaje gutsinda iseti ya mbere ku manota 27-25, ibi byahise bikangura Gisagara ihita itsinda andi maseti yakurikiyeho.

    Gisagara yageze ku mukino wa nyuma itsinze amaseti 3-1 (27-25, 25-23, 25-23 na 25-23).

    Hahise hakurikiraho umukino karundura wahuje APR VC na REG VC, aho APR yatangiye neza itsinda iseti ya mbere amanota 25-21 ariko byaje kurangira isezerewe.

    REG yahise iyigaranzura iyitsinda amaseti asigaye ku manota 25-15, 26-24 na 25-19 maze REG igera ku mukino wa nyuma itsinze amaseti 3-1.

    Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje REG na Gisagara VC wari ibindi bindi, ibiro muri Kigali Arena byavuzaga ubuhuha nubwo byarangiye REG VC ari yo yegukanye igikombe itsinze amaseti 3-1.

    Iseti ya mbere yayitsinze ku manota 26-24, iya kabiri rwabuze gica ariko iyitsinda ku manota 31-29, Gisagara yegukanye ikurikiyeho ku manota 25-20 ni mu gihe REG yatsinze iseti yabahesheje igikombe ku manota 25-18. APR VC ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze FOREFRONT amaseti 3-1.

    Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore ikaba yahembwe miliyoni 2, iya 1.5, iya 3 ihabwa miliyoni.

    Umukino wa nyuma mu bagabo wari indya nkurye

    REG VC ni yo yegukanye igikombe

    Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagore (Individual Awards)

    Best server Munezero Valentine (APR)
    Best receiver: Mukandayisenga Benitha (APR)
    Best Attacker: Msisai Pamella (RRA)
    Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
    Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
    Setter: Ernestine Akimanizanye (RRA)
    MVP: Mukantambara Seraphine (APR)

    Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagabo

    Best server: Marcel (REG)
    Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
    Best setter: Mahoro Yvan (REG)
    Best Attacker: Marcel (REG)
    Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
    Best Liberian: Rwigema Simon (REG)
    MVP: Marcel

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-zegukanye-irushanwa-ry-umusoreshwa-amafoto

  • Muyoboke na Uncle Austin bakebuye aba djs guk… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize hari ahantu nari ndi habereye ikirori nahuriyemo na Muyoboke Alex, rimwe mu matsinda y'aba djs hano mu Rwanda ryari ryahawe akazi ko gususurutsa no gucurangira abakiriya bari baje muri icyo kirori.

    Iri tsinda ritigeze rikina na busa umuziki nyarwanda, Muyoboke Alex nk'umwe mu mpirimbanyi z'umuziki nyarwanda byamwanze munda, ni uko muri ako kanya aho nari mpagaze mbona terefone ye ngendanwa irampamagaye.

    Mu by'ukuri natunguwe no kubona iyo terefone cyane ko nari ndi mu rusaku rwinshi, gusa ndayifata, mu gihe nyakiriye numvise ijwi rivuga cyane rigira riti 'Josh bwira abo ba Djs bakine umuziki w'abanyarwanda.''

    Nabyumvise vuba cyane ko ntawo koko bari bari gucuranga. Nateye intambwe ndabegera, mu gihe mbagezeho mbagezaho ubutumwa bwa Alex Muyoboke bugira buti 'Muyoboke arambwiye ati mwacuranze umuziki w'abanyarwanda?''

    Mu gihe nari nkibagezaho ubutumwa, umwe muribo ntaranasoza yahise ambwira n'ijwi ryuzuye umujinya mwinshi rigira riti 'Muyoboke se ni umuvugizi w'inyarwanda?''

    Mu kuri ubwo butumwa bampaye nanjye nabugejeje kuri Alex Muyoboke. Icyakora nyuma y'ubwo butumwa, bagiye batangira kugenda banyuzamo bagacuranga indirimbo imwe cyangwa ebyiri z'abanyarwanda.

    Uncle Austin yasabye aba Djz gukina umuziki nyarwanda

    Ibi byabaye kuri Muyoboke, ni urugero rw'ibyagarutsweho n'umunyamakuru akaba umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo, Uncle Austin.

    Uncle Austin yikomye bamwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda badakozwa gukina indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda, anashimira abagerageza kubikora.

    Mu butumwa bwe yagize ati 'Ese aba DJ's b'abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda mutabikozwa? Uziko wagira ngo muri ba ambasaderi b'ibindi bihugu? … Gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Nta kibazo gukina n'abandi, ariko mukinnye indirimbo z'abenegihugu ntacyo mwaba.'

    Muyoboke Alex ni umwe mu baharaniye iterambere ry'umuziki nyarwanda kugeza magingo aya

    Ubu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bwaje kuvugwaho na bamwe mu ba djs harimo n'umwe muba Djs bagezweho muri iminsi, Gateka Esther umaze kumenyakana nka Dj Brianne mu myidagaduro nyarwanda, we wamusubije avuga ko atari muri abo.

    Ati ' Mana yanjye ubwo njye sindimo Uncle Austin, kuko ndazicuranga pe abandi baza nyuma'.

    Dj Briane umwe muba djs bakunzwe cyane 

    Austin amaze kubona ubu butumwa bwa Dj Brianne yamubwiye ko ari uko atari kuvuga amazina, ariko aba djs bakomeye ari bacye bacuranga indirimbo z'inyarwanda. Akomeza avuga ko hashobora kuba hari abumva ko ari igisebo kuzikina, cyangwa se bazikina bakaba bapfa gucuranga inshuti zabo gusa.

    Dj Brianne nawe yahise asaba abandi ba Djs babikora kwisubiraho, kugira ngo umuziki nyarwanda ube wajya ku rundi rwego.

    Umuhanzi Mani Martin wabaye umuhamya w'uko Dj Brianne ari muri bacye bakina Inyarwanda nawe yamusabye guhwitura bagenzi be ngo bagenze batyo, kuko uruganda ruzakura ari uko 'twikunze tugafatiraho urugero rw'uko twakunda abandi.'

    Dj Sonia, umwe mu ba djs nyarwanda bakunzwe 

    Dj Sonia, nawe uri mu ba djs bakunzwe yagize icyo abivugaho, gusa we abona ko abahanzi nabo babifitemo uruhare.

    Yavuze ko akenshi babiterwa n'uko abahanzi nabo batajya babafasha mu kwamamaza impapuro zigaragaza aho bari bukorere 'posters' ndetse ntibanahagere mu rwego rwo kubashyigikira.

    Ibi ariko siko Luckman Nzeyimana [umunyamakuru wa RBA uri mu bakunzwe cyane] abibona kuko yahise amubaza niba ibyo avuga bituma badakina indirimbo z'abahanzi nyarwanda aba nigeria n'abandi bo babibakorera.

    Yagize ati: 'Abo ba Nigeria bo baraba supportinga ndetse bakana sharinga posts zanyu? Right bakanaza aho mukorera?…' akomeza yumvikanisha ko ibi ari uguhunga ukuri guhari no gushyigikira amakosa.

    Uncle Austin yavuze ibi mu gihe hari aba Djs benshi bakunze gushinjwa kudakina umuziki nyarwanda.

    Ibi kandi ntibinagiye kure y'aho mu minsi yashize uretse n'aba djs, hari n'ibitangazamakuru byakunze gushinjwa kudakina indirimbo nyarwanda, icyakora cyo ubu bisigaye bigenda bihinduka.

    NEP Djs, rimwe mu matsinda y'aba djs akunzwe mu Rwanda

    Muyoboke na Djs Sonia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123050/muyoboke-na-uncle-austin-bakebuye-aba-djs-gukina-umuziki-nyarwanda-biteza-impaka-123050.html