Category: Uncategorized

  • M23 iravugwaho gufata mpiri Umusirikare wari ukuriye ingabo za FARDC muri Kibumba #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wafashe mpiri Umusirikare mukuru muri FARDC witwa Lt Col Assouman,usanzwe ari Komanda wa Batayo ya 213 wari uyoboye ibitero byo kuyihashya muri Kibumba.

    Uyu musirikare yafashwe mpiri mu gihe Lt Gen Alain yarashwe ukuboko nkuko amakuru ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga abitangaza.

    Ku munsi wejo tariki ya 20 Ugushyingo 2022,nibwo imirwano yari yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC mu gace ka Kibumba.

    M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye,biravugwa ko ubu igeze ku birometero 8 gusa uvuye mu mujyi ukomeye wa Goma.

    Kuri uyu wa mbere imirwano hagati y'ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk'uko amakuru yabyemeje.

    Imirwano ya M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena (6), nk'uko ishami ry'ubutabazi rya ONU ribivuga.

    Imibereho y'abahunze bari mu nkambi z'impunzi ahatandukanye muri Kivu ya Ruguru yifashe nabi cyane, nk'uko imiryango itandukanye y'ubutabazi ibivuga.

    M23 ivuga ko yiteguye kuva mu duce yafashe igihe cyose leta ya RDC yakwemera ko bagirana ibiganiro gusa iyi leta yo ntibikozwa kuko yita uyu mutwe uw'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-iravugwaho-gufata-mpiri-umusirikare-ukomeye-wa-fardc

  • Senegal yashegeshwe n'ibitego byo mu minota ya nyuma yatsinzwe n'Ubuholandi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Senegal yari yiziritse ku Buholandi akagozi gacika mu minota ya nyuma buyitsinda ibitego 2-0 mu minota 10 ya nyuma y'umukino.

    Mu mukino wa mbere w'aya makipe yombi yo mu itsinda A,warangiye Ubuholandi bwakoresheje ubunararibonye bufite mu gikombe cy'isi butsinda bigoranye Senegal ibitego 2-0.

    Senegal yagaragazaga ko ishobora gutungurana yihagazeho cyane izibira Ubuholandi ndetse inagerageza kurema amahirwe gusa itenguhwa no kubura kizigenza wayo Sadio Mane wavunitse habura iminsi 8 ngo iri rushanwa ritangire.

    Rutahizamu wa PSV Eindhoven, Cody Gakpo niwe washenguye abanya Senegal kuko yatanze umunyezamu Edouard umupira awuteresha umutwe wigira mu nshundura ku munota wa 84.Aha hari nyuma y'uko wari ukaswe neza cyane na Frenkie de Jong.

    Senegal yari yagerageje kwihagararaho kugira ngo ishake inota rimwe,yahise ifungura umukino ishaka kwishyura ndetse itera icyugazi imbere y'izamu rya Senegal ariko ntiyabasha guhirwa n'amahirwe kuko ku munota wa 88 Papa Gueye yateye umupira mwiza ugana mu izamu ariko umunyezamu Andries Noppert awushyira muri koloneri.

    Nyuma y'iminota 90 hongeweho iminota yageze 10 itahiriye Senegal kuko uko yashakaga igitego ariko yibagiwe kugarira byatumye ku munota wa 9 mu nyongera,Memphis Depay winjiye mu kibuga asimbuye azamukana umupira,atera umunyezamu Mendy ishoti undi akuramo umupira awihera rutahizamu w'Ubuholandi,Davy Klaassen wahise asongamo igitego cya kabiri cy'Ubuholandi kiba kirinjiye.

    Ubuholandi bwabonye amanota yabwo 3 bigoranye ndetse bwiteguye guhangana na Ecuador yatsinze Qatar mu mukino ufungura irushanwa ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere,Wales yari imaze imyaka 64 idakandagira mu gikombe cy'isi yanganyije igitego 1-1 na USA.

    USA niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Timothy Weah hanyuma cyishyurwa na Gareth Bale kuri penaliti ku munota wa 82.Aya makipe yombi ari kumwe n'Ubwongereza na Iran.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/senegal-yashegeshwe-n-ibitego-byo-mu-minota-ya-nyuma-yatsinzwe-n-ubuholandi

  • Kigali: Babiri bafatanywe Perimi bakoresha zitari izabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga, bagendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutari urwabo. Ni nyuma y’uko abantu babiri batwara (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-babiri-bafatanywe-perimi-bakoresha-zitari-izabo

  • ILPD students decide to fight against Genocide wherever they will be #rwanda #RwOT

    ILPD students, after witnessing the history of Rwanda both before the Genocide against the Tutsi in Rwanda in 1994, during the Genocide and after it, declared that what they saw made them become scared and saddened them, and they decided to become advocates and campaigners in their countries of origin and other countries in Africa so that no country will witness Genocide again.

    Maximilienne Ngo Mbe, a student of ILPD from Cameroon said: 'First of all I would like to thank our teachers and our leaders who lead us in the 2022 intake for helping us reach the Genocide Memorial…. they are things that make me feel emotionally. What we have seen here makes us decide as lawyers that it will not happen anywhere else, either in our country of origin or in the neighboring countries. It will also help us as lawyers to do our best to advocate and provide legal support to those in danger so that their lives would not be lost.”

    Maximilienne Ngo Mbe, a student of ILPD from Cameroon

    Musa Sane, from The Gambia also said: “As we come from different countries, coming here to visit the Genocide Memorial and see how Genocide was designed and implemented, as lawyers it will help us know how to prevent and fight against it, and it will also help us know how We are raising awareness among the people of different countries where we come from about the evil of genocide, and we are giving them a testimony of what we have witnessed here.”

    Kariza Aime Paciance, a student representative of ILPD 2022 intake students, said: “We learned the history that characterized the country of Rwanda in the 1994 Genocide, we strive for it not to happen again and we strive for protecting the good achievements. Because the law came to punish those who committed genocide, it requires us to continue to put efforts both in promoting it and following it in general.”

    Kariza Aime Paciance, a student representative of ILPD 2022 intake

    Dr. Sezirahiga Yves, The Acting Director of Institute of Legal Practice and Development (ILPD), said that the purpose of this visit is to show the students of this institute the history of Rwanda and to ensure that this Genocide will not happen elsewhere.

    'The purpose of this visit is one of the programs our school has, because we have many foreigner students as you have seen. This year we had foreigner students from five different countries. By teaching them the law, we also encourage them to know the history of our country, where it came from, especially because most of our students are from Cameroon, if you know the history of Cameroon, they still have conflicts arising from languages and regions. Bringing them here to see is to show them that divisions do not achieve anything, divisions lead to death, divisions lead to what we faced in 1994 in the Genocide against the Tutsis…' Dr. Sezirahiga Yves said

    “The contribution we make is that the law, if used incorrectly, can make people separated, after separating them, it can even lead to some people killing others or some wishing that others would not exist. So that includes the principles of non-discrimination that we teach them, this is to show them where that is. Where the principle of law was not respected and what had happened, where people faced darkness time.' He added

    Dr. Sezirahiga Yves, The Acting Director of ILPD

    Dr. Sezirahiga Yves added that the purpose of this trip is to show their students that where Rwanda has come from, it has learned from its wounds and drawn strength to move forward, but all of this is based on unity and reconciliation.

    About Institute of Legal Practice and Development (ILPD)

    The establishment of this Institute was part of the implementation of the judicial reforms that the Government of Rwanda embarked on in 2004. To meet the demand for a legal workforce with enhanced skills, ILPD was assigned the task of providing the relevant training.

    The Institute is also located in Nyanza District, Southern Province. ILPD is more than eight years old, with many hundreds of lawyers, judges and prosecutors have attended its courses. It runs two major postgraduate Diplomas; on Legal practice (DLP) for judges, prosecutors and lawyers, and on Legislative Drafting (DLD) for government lawyers and others responsible for drafting.

    ILPD also runs a wide range of continuing legal education (CLE) courses to ensure that all legal professionals are kept up to date and have opportunities to refresh and develop their skills. These courses are taught by ILPD’s external faculty of trainers who are experienced legal professionals, and by international trainers.

    ILPD is now attracting African continent attention with its innovative approaches to training and reputation for effective, high quality courses. Students from other countries are now discovering and attending its courses and ILPD aspires to meet the needs of legal professionals throughout Africa.

    ILPD’s objective is to become an ''IHURIRO”, i.e. a meeting place for legal professionals from Rwanda, the region, and Africa, as well as the rest of the world. ILPD is active in organizations that link the East African judicial training institutes. It is also a member of the International Organization for Judicial Training (IOJT), a global body linking judicial training institutes around the world.

    ILPD is also a meeting place where different branches of the legal profession, different legal traditions (Common law, Civilian and traditional) can meet and learn from each other.

    Source : https://imirasire.com/?ILPD-students-decide-to-fight-against-Genocide-wherever-they-will-be

  • AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y'umunsi wa 10 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere ku munsi wayo wa 10 yakomeje kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, As Kigali yari mu rugo yari takiriye ikipe ya Rwamagana inayitsinda ibitego 4-0.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Muri uyu mukino ikipe y'abanyamujyi niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 12 nibwo Hussein Shaban Shabalala wa As Kigali yafunguye amazamu ndetse abonera ikipe ye igitego kindi cya kabiri ubwo hari ku munota wa 23 kuri penaliti, bityo bajya kuruhuka As Kigali  iyoboye ku bitego 2-0.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka, ikipe ya As Kigali yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Mugheni Fabrice ubwo hari ku munota wa 56, intsinzi y'abanyamujyi yashimangiwe na Haruna Niyonzima ubwo hari ku munota 86 w'umukino.

    Kapiteni wa As Kigali, Haruna akana yaboneye ikipe ye igitego cyo kuri Penaliti bituma iyi kipe yuzuza amanota 17 igera ku mwanya wa gatatu aho izigamye indi mikino ibiri hari n'uwo bazahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa Kane.

    Nyuma yaho rutahizamu wa As Kigali, Hussein Shaban Shabalala atsindiye abanyamujyi ibitego bibiri yahise yuzuza ibitego 6 afata umwanya wa mbere ku bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza kuri uyu munsi.

    Andi makipe yabonye amanota atatu kuri uyu munsi wa 10 ni Police FC yatsindiye Espoir FC iwayo igitego kimwe ku busa na Marines FC yatsinze Etincelles 3-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

    Umunsi wa 10 urasozwa n'umukino uri buhuze ikipe ya Gasogi United yakira ikipe ya Sunrise FC, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 guhera saa cyenda kuri Sitade ta Kigali i

    The post AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y'umunsi wa 10 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-itsinze-rwamagana-4-0-yisunga-police-fc-na-marines-fc-zabonye-amanota-3-yumunsi-wa-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-itsinze-rwamagana-4-0-yisunga-police-fc-na-marines-fc-zabonye-amanota-3-yumunsi-wa-10

  • Miss Akariza Amanda yahishuye byinshi ku rukundo rwe n'umusore yihebeye #rwanda #RwOT

    Miss Akaliza Amanda yahishuye byinshi ku musore bari mu rukundo birimo ko ariwe wamwisabiye ko bakundana ndetse naho bahuriye.

    Ibi yabitangaje abinyujije mu mashusho yasangije abamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe n'uyu musore w'umuzungu yihebeye.

    Muri aya mashusho hari aharimo ikibazo kibaza uwavuze ko akunda undi mbere, basubiza iki kibazo bagaragaje ko Akaliza ariwe wavuze ndagukunda bwa mbere.

    Mu butumwa yakurikije aya mashusho Miss Akaliza yahishuye ko uyu musore bahuriye mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

    Ati: 'Twahuriye muri London imyaka 4 ishize, ngerageza kwishakisha mu rugendo rurerure rw'imyaka 3 ntahirirwa nk'uko mbyifuza (Imana ishimwe yaremye umuntu uzi kwihangana). Nabyeruye amezi 7 ashize, twongeye guhura bwa mbere mu myaka 4 ishize mu kwezi gushize none ubu dufite iteka ryose ryo kugumana”.

    Yakomeje agira ati “Nta kintu kiza kiriho keretse Imana ikirimo. Izere Imana ko yaguha uwa nyawe kandi ikamukuzanira mu gihe cya nyacyo. Itari igihe cyawe ahubwo icyayo, itari mu buryo bwawe ahubwo ubwayo.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-akariza-amanda-yahishuye-byinshi-ku-rukundo-rwe-n-umusore-yihebeye

  • We wish for every Rwandan child to have an opportunity to have an education – President Kagame #rwanda #RwOT

    'Educating a human being, right from childhood, will enable us to understand the environment we live in, whether it is to do with climate or other aspects of our environment,' Kagame has said.

    Sheikha Moza Bint Nasser, co-founder and Chairperson of Qatar Foundation, hosted the event.

    Speaking at the event, President Kagame said, 'We want every Rwandan child, as we would wish for the rest of the world, to have an opportunity to have an education. We have been thinking about sustainability in every investment we make in our country, in our people, and starting with education.'

    Kagame was speaking a day after attending the official opening of the World Cup in Qatar.

    For over two decades, Qatar Foundation (QF), a non-profit organisation, is home to centres and programmes focused on education, research and innovation, and community development intertwined for the benefit of Qatar, and the world.

    The foundation, supported by partnerships with leading international institutions, aims to address Qatar’s most pressing challenges; creating local, regional, and global impact; and empowering people to shape both the present and the future.

    Rwanda and Qatar maintain close ties.

    Bilateral relations between the two countries have recently expanded to various fields, including in financial and hospitality industries, education, as well as the aviation sector.

    Source : https://imirasire.com/?We-want-every-Rwandan-child-to-have-an-opportunity-to-have-an-education

  • UMUBURO : Ibice byinshi mu Rwanda bigiye kugusha imvura ishobora guteza ibiza #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda yatangaje ko mu gice cya gatatu cya Ugushyingo 2022 imvura iruta izagwa ahandi izaba iri hagati ya milimetero 130 na 150.

    Iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe, na Nyabihu no mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri cya Ugushyingo ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, hateganyijwe ibiza bituruka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka ndetse no mu migezi.”

    “Ibiza biteganyijwe birimo isuri n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n’imyuzure, hafi y’imigezi no mu bishanga. Hateganyijwe kandi ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda idakoze neza bishobora guteza impanuka.”

    Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 niyo nke, iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Nyanza na Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

    Icyakora, imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyijwe n’imvura yaguye mu gice cya kabiri ariko cyane cyane mu gice cy’Intara y’Iburasirazuba n’igice cy’Amayaga.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa.”

    Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 90.

    Hagati y’itariki ya 23 na 26 niho hateganyijwe iminsi itazagwamo imvura cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu gice cy’Amayaga.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

    Uretse imvura, mu gice cya gatatu cya Ugushyingo 2022, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.

    Ibice by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu turere twa Bugesera na Ngoma hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

    Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

    Uko imvura izagenda igwa mu Rwanda bitewe n’agace

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-Ibice-byinshi-mu-Rwanda-bigiye-kugusha-imvura-ishobora-guteza-ibiza

  • REG VC yakoze mujisho Gisagara VC iyitwara ig… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo habaye irushanwa ryo gushimira abasora ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore nk’uko byari byagenze umwaka ushize ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere.

    Ku wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino y’amajonjora mu matsinda, aho mu bagore itsinda rya mbere hazamutse ikipe ya RRA na Ruhango VC, naho mu itsinda rya kabiri hazamuka APR FC na Forefront VC. Mu bagabo, itsinda rya mbere hazamutse Gisagara VC na REG VC, naho mu itsinda rya kabiri hazamuka APR VC na Forefront. 

    RRA WVC niyo yari ibitse igikombe mu bagore

    Bukeye bwaho ku Cyumweru muri Kigali Arena, hatangiye imikino ya 1/2 ku mpande zombi. Mu bagore umukino wa mbere wahuje RRA na Forefront VC, RRA iyitsinda amaseti 3-1 naho APR VC itsinda Ruhango VC amaseti 3-0. Umukino wa nyuma APR VC yatsinze RRA VC amaseti 3-1 ihita yegukana igikombe mu bagore. 

    APR WVC nyuma yo gutsinda RRA ibyishimo byari byose

    Florien utoza APR VC yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye muri iri rushanwa by’umwihariko ku mukino wa nyuma. Ati: “Njye ubu ndishimye cyane, ndashimira Imana kuko yabanye natwe, nkashimira n’abakinnyi uburyo bitwaye, bagaragaje ko iki gikombe bagishakaga cyane. Twagize amahirwe kuko RRA twagiye gukina nayo twazitiye abataka bayo twabafunze bituma dukina bitworoheye.”

    Mu bagabo muri 1/2 Gisagara yahuye na Forefront VC iyitsinda amaseti 3-1 naho APR VC itsindwa na REG VC amaseti 3-1, ku mukino wa nyuma REG itsinda Gisagara VC amaseti 3-1. REG VC ntabwo yari yabashije kurenga amatsinda umwaka ushize, gusa kuri ubu yaje yariye karungu kuko yabashije kwambura Gisagara VC igikombe yari ibitse.  

    REG VC ikomeje kwiganza no kugaragaza imbaraga muri uyu mwaka w’imikino 

    APR VC nayo mu bagore yakoze ibisa no kwihorera kuko umwaka ushize RRA VC niyo yari yegukanye iki gikombe ariko yaje kucyamburwa isuzugujwe.

    Marchal utoza REG yagarutse ku mpamvu ziri gutuma yigaranzura Gisagara VC cyane. Ati: “Ni ibyishimo kuri njye, nk’irushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, nkaba mbashije kuryegukana ndyambuye uwaryegukanye ku nshuro ya mbere. Abakinnyi kuri ubu bari kumva ibyo nshaka ko dukina, kuva nagera muri REG nagerageje gukora impinduka kuko ni abakinnyi beza ariko baburaga intsinzi.” 

    Ibihembo

    Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahawe Miliyoni 2 Frw (2,000,000 Frw), imidari ndetse n’igikombe, ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) ukongeraho n’imidari, ikipe ya gatatu yahawe wa Miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ukongeraho n’imidari. 

    REG VC yahawe Miliyoni 2 Frw

    Gisagara VC yabaye iya kabiri irushwa ibihumbi 500 Frw

    APR WVC ya mbere mu bagore yahawe Miliyoni 2 Frw 

    RRA WVC nubwo yari yazamutse mu itsinda ari iya mbere, yaje kwamburwa igikombe yari ibitse

    Gisagara VC ni bwo yari yakoze ku bafana bayo ariko batashye bimyoza mu mivugire 

    Marcel ukinira REG ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123078/reg-vc-yakoze-mujisho-gisagara-vc-iyitwara-igikombe-cyirushanwa-ryo-gushimira-abasora-amaf-123078.html