Category: Uncategorized

  • Gukorera Imana ubabaza abayo ntacyo bimaze: B… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye 433 umuhanzi Meddy nta ndirimbo nshya ashyira hanze kuko iyo aheruka ari iyitwa 'Queen of Sheba'.

    Byaje bite ibyo kuvugwa ko Meddy agiye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana?

    Kuva kuwa 20 Nzeri 2022 ubwo yashyiraga hanze indirimbo aheruka na mbere yaho gato hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko uyu muhanzi agiye gutangira gukora umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Amahirwe yo guhindura uburyo bw'imikorere y'umuziki we akava muri Secular akiyegurira burundu Gospel yabibangikanyaga, yagiye arushaho kwiyongera bitewe n'ubutumwa yakomezaga gusangiza abamukurikira.

    Muri icyo gihe imbuga nkoranyambaga z'uyu mugabo zirimo na Youtube zahinduriwe inyito yo kuba umuhanzi biba umuhanzi w'indirimbo za 'Gospel Singer' zifatwa nk’izo kuramya no guhimbaza Imana.

    Nyuma y'amezi ari mu rugero rwayo yari asanzwe ashyirira hanze indirimbo hari kuwa 03 Gicurasi 2022 aho binyuze ku rubuga runyuzwaho amakuru ye yihariye n'abafana be, ruzwi nka Inkoramutima, hatangajwe ko bisaba ko yuzuza miliyoni 1 y'abamukurikira kuri Youtube agashyira hanze indirimbo.

    Icyo gihe uyu muhanzi yari afite ibihumbi bisaga magana cyenda by’abamukurira [Subscribers] kuri uru rubuga. Abantu bakunda umuziki we yaba mu Rwanda no hanze yarwo batangiye gushyiramo akabaraga.

    Muri Gicurasi 2022 hatangajwe izina ry'indirimbo izajya hanze mu gihe Miliyoni 1 [Subscribers] kuri Youtube izaba yuzuye. 

    Hatangajwe ko iyo ndirimbo izaba yitwa 'Blessed'. Ibi bikaba byaragiye bihabwa amahirwe ko ariyo Meddy azagaragarizamo ishusho y'umwana w'umukobwa witwa Myla Ngabo,  yabyaranye na Mimi.

    Iminsi ni ko yakomeza kugenda yicuma. Kuwa 29 Kanama 2022, Miliyoni 1 y'abamukurikira yaje kuyuzuza, gusa bihurirana n'ibihe bikomeye yarimo byo kubura umubyeyi [Nyina], Cyabukombe Alphonsine witabye Imana kuwa 14 Kanama 2022.

    Birumvikana ko bitari bigikunze gushyira hanze indirimbo kuri uyu mugabo wakundaga by’akaraboneka “Mama we” wamutoje byose.

    Kuri ubu hangewe umuriri wo kwamamaza indirimbo 'Blessed' byemezwa na bamwe ko ariyo izamwinjiza mu buryo bushya bw'imikorerwe y'umuziki we.

    Amahirwe menshi akaba ari uko iyi ndirimbo izajya hanze mu bihe bya Noheli.

    Babivugaho iki ku kuba yareka Secular akiyegurira Gospel?

    InyaRwanda.com yaganirije kandi inagerageza kwegeranya bimwe mu bitekerezo kuri iyi ngingo y’ibikomeje kuvugwa umunsi ku wundi.

    Umunyamakuru wa Isango Star, Khamis Sango yagize icyo atangaza nk'inararibonye mu myidagaduro n'umuziki muri rusange ati: 'Umwuga wo kuririmba uwinjiramo uri ku giti cyawe kuko uba wiyumvamo iyo mpano.'
    Agaragaza ko ariko iyo umaze gutangira gukora ibihangano uba uw'abandi, ati: 'Ibi ariko bitangira guhinduka iyo utangiye kubaka ibigwi bivuze ko uhita uba uw'abandi bisanga babijemo bakanagukunda.'

    Akomoza ku buryo iyo umuhanzi atinze gushyira hanze indirimbo bifatwa, ati: 'Urugero iyo umuhanzi atinze gushyira hanze indirimbo atangira kubazwa impamvu.

    Agaruka kuri Meddy yagize ati: 'Twamukunze mu nzira zose zishoboka zinaguhamiriza ko abantu, abanyarwanda batababazwa n’uwo mwanzuro. Hari abantu bakunze Meddy kubera ubutumwa bw'urukundo yatangaga urumva bazababazwa no kuba bakibubona.'  

    Avuga ariko ko ibi bitazateza ikibazo gihambaye kuko n’ubundi Meddy yari asanzwe ari mu murongo nk’uwo n’ubundi yaba agiyemo ati:'Nubundi yari asanzwe ubutumwa bwiza abutanga.'

    Khamis Sango yavuze ko burya iyo umuntu amaze gushaka, hari ibintu byinshi aba agomba guhindura cyane kugira ngo atabangamira uwo bashakanye kuko baba bagomba kuzuzanya atari uguhangana.

    Gusa na none asanga nta mpungenge abona mu byo Meddy agiye gukora kuko ari kunoza ibyo yakoraga.

    Asobanura ko nubwo Gospel ifatwa nk'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa, atari byo ahubwo ari ugukora ibintu bifite ubutumwa bunoze butari ukwishimisha birenze.

    Undi nawe utifuje ko izina rye rijya hanze yagize ati: 'Kuba yafata icyo cyemezo nubwo kugeza nubu ntabyo yavuze, ntacyo bintwaye kuko n’ubundi ibintu bye byose abikorana ubuhanga.'
    Agaragaza ko ku ruhande rwe,  yakomeza kumushyigikira kuko yizerera mu byo akora kandi azi ko hari benshi bameze nkawe.

    Ati:'Njye rero mwizereramo ubwo nawo awuhisemo twaba twizeye ko agiye kuwukora neza kandi hari izindi mpinduka yaba agiye kuzana mu muziki nyarwanda.'

    Asoza agira ati:'Abiteguye kwakira umwanzuro Meddy yafata uwo ariwo wose mu mikorerwe y'umuziki ni benshi cyane, afite abamukunda baba biteguye kumushyigikira muri byose.'

    Umuhanzi, Regno Marz ukizamuka uri no mu bafatire ikitegererezo kuri uyu muhanzi, we abibona mu yindi shusho, ati: 'Ntabwo nabyakira neza ku giti cyanjye wenda we yaba yumva ko bimunyuze ariko twaba duhombye.'

    Asobanura iby'igihombo umuziki nyarwanda waba ugize ati:'Niba uyu munsi ariwe muhanzi uri ku gasongero ashobora guhatanira ibihembo bikomeye birimo na AFRIMA byazafata igihe kitari gito kongera kwisuganya ku muziki.'

    Undi na we utifuje ko izina rye rijya hanze yagize ati: 'Umuziki we n'ubundi ntusanzwe kuba yavuga ko ari byo agiye gukora ntibinyuranye n’uko asanzwe akora.'

    Avuga ko kuri we asanga nta kinyuranyo kuko n’ubundi indirimbo zakunzwe za Meddy ari Gospel. Ati:'Nsanga uko abantu batekereza umuziki Meddy yaba agiye gukora atari ko biri ntabwo azajya kure y’ibyo akora ahubwo agiye kubinonosora.'

    Agaragaza zimwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi zakunzwe ko n’ubundi ari Gospel kuri we ati:'Nubwo wenda yakoze indirimbo nka 'All Night' ariko ntiyakunzwe nka Slowly, My Vow, Holy Spirit n’izindi ziri Gospel.'

    Asanga kandi ntacyahinduka ku bamukunda ati:' Ikibazo cyuko abantu bamureka nta gihari kuko n'ubundi abamukunda bamukundira uko ari kandi bizakomeza ndetse nzi ko ahubwo ubu ari bwo umuziki wa Meddy ugiye gutigisa isi.'

    Uretse kandi abaganiye na inyaRwanda.com, hari n'abandi bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzi.

    Bamwe bagaragaza ko bashyigikiye ibyo kuba yajya mu muziki wa “Total Gospel” akareka burundu Secular.

    Uwitwa Akikii Moreen yagize ati:'Icyaba cyose turagukunda komeza watse umuriro.' Asa n’uvuga ko mu bihe byose azaba ari inyuma y'uyu muhanzi mu muziki we no mu bindi.

    Rada Boy Rwanda ati:'Gukorera Imana ubabaza abayo ntacyo bimaze.' Uyu we yagaragaje ko rwose atanyuzwe habe na gato no kuba uyu muhanzi atakomeza kugendera mu mujyo yahozemo.

    Dushimiye Khamis Sango umunyamakuru wa Radio na TV 10 n'abandi bose bagize uruhare mu itegurwa ry'iyi nkuru.

    Meddy ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bacisha macyeMeddy n’umugore we Mimi bafitanye umwana umweKhamis Sango uri mu batanze ibitekerezo akanasobanura icyo Gospel nyayo ari cyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123260/gukorera-imana-ubabaza-abayo-ntacyo-bimaze-bahagaze-he-ku-kuba-meddy-yajya-muri-gospel-yon-123260.html

  • Musanze FC idafite umutoza yanigiye Rayon Spo… – #rwanda #RwOT

    Umukino uko wagenze

    Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:02 Pm, utangizwa na Rayon Sports ibifashijwemo ba Musa Esenu. Ku munota wa 3 gusa Onana yahushije igitego cyari cyahazwe ku mupira yari ahawe na Musa Esenu awuteye awurenza izamu. Ku munota wa 5, Rayon Sports yabonye koroneri ya mbere yatewe na Iraguha Hadji umupira awuteye wamurura izamu.

    Ku munota wa 11 Isaac Nsengiyumva yabonye ikarita y’umuhondo, ku ikosa yari akoreye Musa Esenu, ikosa rihanwa na Mitima Isaac umupira awamurura izamu.
    Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    Ntaribi Steven
    niyonshuti Gad
    Harerimana Obed
    Nsengiyumva Isaac
    Nduwayo Valerir
    Namanda Wafula
    Ntijyinama Patrick
    Peter Agbrevoir
    Eric Kanza Angua
    Ben Ocaen
    Uwiringiyimana Christophe

    Ku munota wa 26 Peter Agbrevoir yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y’izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande. 

    Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri. 

    Ku munota wa 45 Niyigena Clement yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valerir wahise ajyanwa kwa Muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe irebye mu iza amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku mbusa.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Kabwili Ramadhan
    Ndizeye Samuel
    Mitima Isaac
    Ganijuru Elie
    Mucyo Didier
    Ngendahimana Eric
    Mugisha Francais
    Tuyisenge Arsene
    Musa Esenu
    Esomba Onana
    Iraguha Hadji 

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n’umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

    Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw’ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

    Iminota y’umusaraba kuri Rayon Sports
    Ku munota wa 84 Rayon sport yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti

     Gad ku mupira yazamukanye mu mpande Peter aterekaho umutwe umupira uruhukira mu izamu. 

    Nduwayo byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukorerwa ikosa na Samuel

    Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w’umukino.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, agahinda n’akababaro gasaga abafana ba Rayon Sports baranyonyomba baritahira, mu gihe abafana ba Musanze FC ibyishimo byabasaze banga no gutaha.

    Indi mikino uko yageze

    Mukura 0-0 APR FC
    Rwamagana 1-0 Espor FC
    Kiyovu 3-1 Gasogi United 

    Peter Agblevor wambaye 2, yujeje ibitego 5

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123263/musanze-fc-idafite-umutoza-yanigiye-rayon-sports-mu-birunga-123263.html

  • Selecta Danny uryohewe na 2022 yegukanye Mili… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye, mu kabyiniro ka Mundi Center gaherereye Rwandex mu Mujyi wa Kigali, niho hasorejwe irushanwa rya ‘Mutzig AMABEATS’ ryegukanywe na Selecta Danny agakurikirwa na DJ Khizzbeats ndetse na DJ Rugamba.

    Iri rushanwa ryateguwe n’uruganda rwa BRALIRWA ryari rimaze amezi ane, aho abaryitabiriye basaga 80 bahatanye mu byiciro bitatu, uhereye mu mpera za Nyakanga 2022 kugeza mu ijoro ryakeye ryo kuwa 26 Ugushyingo.

    Aba-DJ bahatanye kuri ‘Final’ ni abarenze ibyiciro bitatu byabanje byo gutoranya ‘Mix’ nziza, gutorwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse mu cyiciro kibanziririza icya nyuma, aho bahataniye na bagenzi babo mu ntara.

    Ababyinnyi gakondo basusurukije abataramyi muri Mundi Center

    Abavangamikizi baraye bahataniye imbere y’abakunzi ba Mutzig bari bitabiriye ari benshi ni; DJ Rugamba, DJ Khizzbeats, DJ FTrucker, DJ Buster ndetse na Selecta Danny ari na we wegukanye igihembo nyamukuru.

    Ibirori nyir’izina byatangiye i Saa 18:00, MC Platy na MC Kevo baha ikaze abari baje kuryoherwa n’ibirori, hacuranga abarimo Dj Ira, ari nako ababyinnyi b’injyana zitandukanye bashyushyaga abafana.

    MC DJ Platy na MC Kevo batangiranye na AMABEATS bari bahari kuri Final

    Ahashyira i Saa 20:00, MC Keza na Arthur Nkusi bahariwe indangururamajwi, bayobora Ibirori bahereye ku kwerekana abavangamiziki bageze kuri Final umwe kuri umwe, mbere y’irushanwa nyir’izina.

    Aba-DJ bahatanye mu kuvanga umuziki mu buryo butatu, bahereye kuri Mash Up Challenge, aho amajwi y’indirimbo runaka ahuzwa n’umuziki utari uwayo ariko bikaryohera abantu.

    DJ Buster yiyerekanye muri Mash Up Challenge

    Hakurikiyeho uburyo bwo gucurangisha ibikoresho byinshi buzwi nka Scratch, nyuma haherukaha uburyo bwa Free Style, aho umuvangamuziki yacurangaga  indirimbo yihitemo.

    Nyuma yo guca ku rubyiniro inshuro eshatu kuri buri umwe, itsinda ry’abakemurampaka rigizwe na DJ Bisoso, MC Anita Pendo na DJ Shariff ryahawe umwanya ngo ritange amanota hakurikijwe uko buri umwe yitwaye.

    Akanama nkemurampaka kemeje ko Selecta Danny yahize ahandi, ahita ashyikirizwa igihembo nyamukuru cya Sheki ya Miliyoni 18FRW, aho yanagizwe ‘Brand Ambassador’ w’ikinyobwa cya Mutzig mu gihe cy’umwaka wose.

    Selecta Danny wacuranze n’ubuhanga akemeza Bose yahembwe nta gushidikanya

    Ku mwanya wa kabiri hahembwe DJ Khizzbeats wahawe Miliyoni 12FRW naho ku mwanya wa gatatu hahembwa DJ Rugamba, ari na we mukobwa rukumbi wabashije kugera mu byiciro bibiri bya nyuma.

    Ibirori ny’irizina bya ‘Grand Final’ ya ‘Mutzig AMABEATS DJ Competition’ byashyizweho akadomo ahashyira i Saa Cyenda z’ijoro, Selecta Danny n’abafana be bataha bivuga imyato.

    Iri rushanwa ni irya kabiri ryo kuvanga imiziki ryegukanwe na Selecta Danny muri uyu mwaka wa 2022, kuko muri Kanama nabwo yahigitse abandi muri ‘DJ Battle Competition’ akabihemberwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 25FRW.

    Iri rushanwa ‘Mutzig AMABEATS’ ryasojwe ku nshuro ya mbere, ryateguwe muri gahunda ya BRALIRWA ‘Never Stop Starting’ igamije guteza imbere urubyiruko rw’abanyempano, ryahereye ku biyumvamo impano yo kuvanga umuziki mu Rwanda hose.

    Keza n’umunyarwenya Arthur Nkusi nibo bayoboye umuhango wo guhemba abahize abandi

    DJ Ftrucker yacuranze

    Abakunzi ba MUTZIG bari banshi kandi bizihiwe

    DJ Rugamba wabaye uwa Gatatu yahembwe Miliyoni 2,5FRW

    DJ Khizzbeats wabaye uwa kabiri yahembwe Miliyoni 12FRW n’ibyuma by’umuziki
    Abaryohewe na Mutzig bari benshi

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123265/selecta-danny-uryohewe-na-2022-yegukanye-miliyoni-18frw-hasozwa-mutzig-amabeats-dj-competi-123265.html

  • Maroc yatunguye isi yose itsinda Ububiligi mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Maroc nayo yabaye indi kipe itungura abakunzi ba ruhago mu gikombe cy'isi kuko yakubitiye Ababiligi muri Qatar ibitego 2-0 ihita yiyongerera amahirwe yo kugera mu mikino yo gukuranamo.

    Ibitego bya Abdelhamid Sabiri kuri coup franc nziza cyane na Zakaria Aboukhlal nibyo byatumye Ububiligi buri ku rwego rwo hasi butaha bwubitse umutwe.

    Muri uyu mukino,Ububiligi bukinisha abakinnyi bakuze ariko bari ku rwego rwo hasi nka Eden Hazard,Jan Vertonghen na Tobby Alderweireld bwananiwe guhangana n'urubyiruko rwa Maroc rwaje muri iri rushanwa ruri hejuru cyane.

    Iyi kipe ya Martinez ntabwo yatunguye benshi kuko nyuma yo kurokoka bigoranye Canada yakinaga umupira uvuduka cyane,yahuye n'abandi basore bashoboye itsindwa mu minota ya nyuma.

    Igitego cya mbere cya Maroc cyatsinzwe na Abdelhamid Sabiri ku munota wa 73 kuri coup franc yari mu ruhande,hanyuma ku munota wa 2 mu yongerewe kuri 90 y'umukino,Zakaria Aboukhlal atsinda igitego cyiza ku mupira mwiza yahawe na Hakim Ziyech.

    Ni intsinzi itanze icyizere kuri Maroc nyuma yo kunganya na Croatia, barasabwa kunganya na Canada bakajya muri 1/16.

    Ku rundi ruhande,umutoza wa Maroc,Regragui yashimye cyane Hakim Ziyech Ati”N'umukinnyi utangaje.Abantu benshi bavuga ko Hakim agoye gutoza ariko icyo nabonye nuko iyo umuhaye icyizere n'urukundo yagupfira.”

    Mu wundi mukino wabaye,Ubuyapani bwari bwakanze isi butsinda Ubudage ibitego 2-1,bwatsinzwe igitego 1-0 na Costa Rica yari yatsinzwe na Espagne ibitego 7-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maroc-yatunguye-isi-yose-itsinda-ububiligi-mu-gikombe-cy-isi

  • Perezida wa Kiyovu yahagaritse umutoza amushinja gukinira mu byo bashoyemo akayabo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 ku munsi wa 11 wa shampiyona, Mvukiyehe Juvenal, umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko bahagaritse umutoza Alain André Landeut.

    Perezida Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yahise ahagarika umutoza André Landeut kuko we na bagenzi be batakwihanganira umuntu uza gukinira mu byo baba barashoyemo amafaranga.

    Ati “Tugomba gufata imyanzuro ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi muntu ashobora kuza agakora ibyo ashaka yumva, akangiza ikipe kandi hari abantu baba bashoyemo amafaranga, ubwo rero hari imyanzuro namubwiye ko uyu munsi atongera gutoza ahagarara, atongera gutoza ibindi azaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye, ni yo mpamvu wabonye nagiye kuvugana na we.”

    Landeut yahagaritswe nyamara yari aheruka gutsinda Rayon Sports.

    Biratangaje kuba Kiyovu Sports yahagaritse umutoza kandi ari ku mwanya wa 2 n'amanota 21 ku rutonde rwa shampiyona, ruyobowe na Rayon Sports ifite 22 n'aho APR FC ikagira 19 ku mwanya wa 3.

    Landeut ashobora kuba umutoza wa 3 utandukanye n'ikipe nyuma y'iminsi 11 ya shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-kiyovu-yahagaritse-umutoza-amushinja-gukinira-mu-byo-bashoyemo

  • Rayon Sports na Kiyovu Sports zaherewe isomo rya ruhago umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona ibitego 2-0 mu gihe Kiyovu Sports nayo yongeye kwihanizwa na Gasogi United iyitsinda ibitego 3-1.

    Agahinda n'umubabaro ni byose ku bafana n'abakinnyi b'aya makipe akurikiranye muri shampiyona kuko yatsinzwe arushwa nabo bari bahanganye.

    Mu mukino wabereye kuri stade Ubworoherane,Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe Ndizeye Samuel wakoreye ikosa rikomeye Ndahayo Valerie kugeza ubwo Ambulance imutwaye.

    Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad wari uwuzamukanye.

    Nyuma y'iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe na Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wazonze cyane iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande,Ikipe ya Gasogi United iri mu zatesheje igikombe Kiyovu Sports umwaka ushize,yongeye gusubira urucaca irutikura ibitego 3-1.

    Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na Malipangu watsinze bibiiri ku munota wa 14',n'uwa 76 kuri penaliti naMackenzie kuwa 90+5,Mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Fiston.

    APR FC yo yahagamwe na Mukura VS banganya 0-0.

    Nubwo yatsindiwe i Musanze, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 22,ikurikiwe na Kiyovu na 21 mu gihe APR FC ifite 19 ku mwanya wa 3.

    Uko imikino yagenze:

    Kiyovu Sports 1-3 GASOGI UNITED
    MUSANZE 2-0 Rayon Sports
    Mukura VS 0-0 APR FC
    RWAMAGANA FC 1-0 Espoir FC

    Urutonde:

    1. Rayon Sports 22 Pts
    2. Kiyovu Sports 21 Pts (+1)
    3. APR FC 19 Pts
    4. Gasogi United 18 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-na-kiyovu-sports-zaherewe-isomo-rya-ruhago-umunsi-umwe

  • Umutwe wa M23 wongeye guhezwa mu biganiro byo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wavuze ko utatumiwe muri Kenya ahagiye kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 28 Ugushyingo 2022, nibwo I Nairobi muri Kenya hazabera ibindi biganiro bizahuza leta ya RDC n'imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw'iki gihugu ariko M23 ntiyatumiwe.

    Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko batazitabira ibi biganiro kuko batabitumiwemo.

    Yagize ati 'Oya, ntabwo twatumiwe i Nairobi'.

    Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Luanda n'i Nairobi, M23 ntiyigeze ihagararirwa, ku buryo ibyemezo byafatwa uyu mutwe uvuga ko bitawureba.

    Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w'iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw'abaturage b'iki gihugu bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umutwe-wa-m23-wongeye-guhezwa-mu-biganiro-byo-muri-kenya

  • Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Musanze idafite umutoza #rwanda #RwOT

    Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2022-23 yakinnye idafite abatoza.

    Musanze yari imaze iminsi itangaje ko umutoza mukuru wa yo ukomoka muri Kenya, Frank Ouna adahari aho yagiye kwivuza ndetse n’umwugiriza we Mushimiyimana Maurice Maso adahari aho yagiye kwiga muri Uganda yatsinze Rayon Sports yasoje ari abakinnyi 10 ibitego 2-0.

    Ku munota wa 26 Peter Agblevor yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y’izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande.

    Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri.

    Ku munota wa 45 Ndizeye Samuel yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye 0-0.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n’umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

    Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw’ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

    Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agblevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad.

    Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w’umukino. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

    Mu yindi mikino yabaye, APR FC yanganyije na Mukura VS 0-0, Rwamagana City itsinda Espoir FC 1-0 n’aho Kiyovu Sports itsindwa na Gasogi United 3-1.

    Ejo hashize Gorilla FC yatsinze Police FC, Rutsiro inganya na Etincelles 0-0 n’aho Sunrise FC itsinda Bugesera FC 1-0.

    Ejo AS Kigali izaba iri i Rubavu ikina na Marines FC.

    Musanze FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinzwe-na-musanze-idafite-umutoza