Category: Uncategorized

  • Haravugwa Imirwano, M23 irashaka kwigarurira Umujyi wa Sake #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru cyo muri Congo cyitwa Magzote kivuga ko izi nyeshyamba za M23 zamaze kuzengruka Kalengera-Tongo- Mulumbi- Chumba- Kabarozi zerekeza i Saniceti, hagati aho agace ka Bwiza kerekeza muri parike ya Virunga nako kari mu maboko ya M23

    Benshi bafite ubwoba ko umuhanda wa Sake-Goma ushobora gufungwa, dore ko kuva Sanecet hari umuhanda uturuka muri parike ya Virunga ugana Sake werekeza i Kihonga ku isoko ni nko muri kilometero 27 mu burasirazuba hakaba m’uburengerazuba bwa Goma.

    Biravugwa kandi ko hari imirwano yabereye I Rugali ahitwa Kakomero na Bisoke hagwa abasirikare benshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-Imirwano-M23-irashaka-kwigarurira-Umujyi-wa-Sake

  • Kiyovu Sports ni ikipe iciriritse … nijye guhinga isombe mu misozi – KNC #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charlles [KNC] yavuze ko Kiyovu Sports ikwiye kuva mu Mujyi ikajya mu cyaro guhingayo isombe.

    Yabitanganje nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona batsinzemo Kiyovu Sports 3-1 ejo hashize, ni nyuma y’amagambo menshi yari yatangajwe.

    Mbere y’uyu mukino Kiyovu Sports yari yagereranyije Gasogi United nk’ingunguru irimo ubusa bityo ko bagomba kuyuzuzamo ibitego ikarekera gusakuza.

    Bavuze kandi ko iyi kipe ikomoka ku gasozi ka Gasogi muri Kabuga bagomba kugahingamo isombe.

    Nyuma y’uyu mukino, KNC na we ntiyaripfanye yishongoye kuri iyi kipe avuga ko yava mu mujyi ikajya mu cyaro kwihingirayo isombe ko na bo bazajya bazigura.

    Ati 'Buri gihe baravuga ntibakore, ubwo ni ubunyacyaro. Ibyo kwiyita abanyamujyi babiveho nibibere abanyacyaro, nibajye guhinga amasombe ya bo kuko n’ubundi mu misozi barahinga ni byo bari bavuze, twe tuzabafasha tuyagure tuyarye.'

    Yavuze ko Kiyovu Sports atari ikipe yatera ubwoba Gasogi United ndetse ashimangira ko ari ikipe iciriritse.

    Ati 'Rwose Kiyovu Sports izagerageze ariko ntabwo ari ikipe yatera ubwoba Gasogi, ahantu nayiboneye ko ari ikipe iciriritse, mwabonye kunganya ikipe ikagenda ikishima, ikipe ifite icyo ishaka iranganya ikishima? Twebwe twanganyije na Sunrise turarira, biranatubabaza cyane ariko ikipe ishaka igikombe iranganya ikishima? Ni ikipe iciriritse.'

    KNC kandi yashimangiye ko niba Juvenal atagereje kuzegura ari uko yatsinze Gasogi United nk’uko yabivuze bitazigera bibaho.

    Ati 'Juvenal reka mushimire ni umuhanga cyane, ubutumwa bwe bwangezeho ko azegura yamaze gutsinda Gasogi, nibaza ko ari ukugundira ubuyobozi kuko ntabwo yapfa ayitsinze.'

    Mu mikino 9 imaze guhuza aya makipe, Kiyovu Sports yatsinzemo umukino 1, banganya 2 ni mu gihe Gasogi United yatsinzemo 6.

    KNC avuga ko Juvenal atazigera amutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ni-ikipe-iciriritse-nijye-guhinga-isombe-mu-misozi-knc

  • Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? #rwanda #RwOT

    Urukundo hagati y'abajenosideri bo mu Rwanda n'abategetsi ba Kongo,uko bagiye basimburana ku ngoma, si urwa none. Ikibazo gusa ni uko abaperezida ba Kongo batabona ko rutagiye rubagwa amahoro, ko ahubwo ari intandaro y'akaga bikururiye, bakagakururira n'igihugu cyabo.

    Duhereye kuri Mobutu Sese Seko, wari inshuti y'akadasohoka ya Yuvenali Habyarimana, yafashije ubutegetsi bwa Kinani , kugeza ubwo yohereza abasirikari bamurindaga kurwanya ingabo za RPF-Inkotanyi, ubwo zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ntibyabahiriye ariko, kuko ku rugamba bahakubitiwe ikibatsi cy'umuriro, bataha iwabo igitaraganya, bamaze gusahura no gusambanya abagore ku ngufu.

    Na mbere yo kohereza abasirikari kurwanirira Habyarimana ariko, Mobutu na'murumuna we' nk'uko yamwitaga, bari barubatse ikiguri cy'abagizi ba nabi muri Kivu y'amajyaruguru, kiswe 'MAGRIVI',  kitwikira umutaka wa Koperative y'abahinzi, ariko mu by'ukuri ari umutwe w'Abahutu warashyiriweho gutoteza Abatutsi bo muri Kongo.

    Aho ingirabwoba 'FAR' za Habyarimana zikubitiwe incuro muw'1994, zo n'abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihiriri, binjira muri Zayire ya Mobutu nta no kubambura intwaro nk'uko amategeko mpuzamahanga arebana n'impunzi abiteganya. Batujwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w'u Rwanda, mu gihe ayo mategeko ateganya ko impunzi zituzwa nibura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka w'igihugu cyazo. Umusaza Etienne Tshisekedi ubyara Perezida wa Kongo muri iki gihe, yarabyamaganye, yerekana ko bitinde bitebuke, iyi myitwarire izateza Kongo ibibazo, ariko bamwima amatwi.

    Interahamwe zigeze muri Zayire zakomeje kwitegura kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside, zihabwa imyitozo n'intwaro, ubutegetsi bwa Mobutu bubiha umugisha. Ubwo kandi ni nako bicaga Abatutsi bo muri Zayire y'icyo gihe, bituma ibihumbi n'ibihumbi bava mu byabo, baboneza mu nkambi z'impunzi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere, n'ubu imyaka ikaba isaga 25 bakizirimo.

    Gukingira ikibaba abicanyi no gukorana nabo ntibyaguye amahoro Mobutu, kuko byaje kumuviramo guhirikwa ku butegetsi muw'1997, ndetse muri Nzeri uwo mwaka, uwo mugabo wari igihangange aza gupfa yangara. Maréshal Mobutu yahambwe n'ababarirwa ku mitwe y'intoki, n'ubu  umurambo we uracyari  muri Maroc.

    Uwamusimbuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila, nta somo yabikuyemo, ahubwo nawe yakomeje gupfumbatana n'abajenosideri. Amaze guhindura izina ry'igihugu akacyita Repubulika'Iharanira Demokarasi'ya Kongo, yabashyize mu gisirikari cya Kongo, maze baba babonye ububasha ntayegayezwa bwo kwiba, kwica, n'ubundi bugizi bwa nabi bakorera abaturage kugeza n'uyu munsi. Kabira ntibyamuhiriye, kuko yaje kwicwa n'abatari bishimiye imitegekere ye, cyane cyane gutonesha abajenosideri b'Abanyarwanda, akabarutisha abenegihugu.

    Umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, nawe yaje atera ikirenge mu cya se, akorana n'Interahamwe, yibwira ko arizo zizamufasha kubaka igisirikari gikomeye. Byahe byo kajya, ko bikomereje gusahura,kwica Abatutsi, no gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi nibyo byatumye havuka umutwe wa CNRDP ya Laurent Nkunda, yaje kuvamo M23 y'uyu munsi. Intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru yashegeshe bikomeye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse ishyaka rye ritsindwa amatora yo muw'2019, yimitse Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe.

    Ibi byose byabaye ku bamubanjirije, Tshisekedi ntiyabihaye agaciro, ngo yitandukanye n'abajenosideri bibumbiye muri FDLR. Nawe yakomeje kubabungabunga, ndetse uyu munsi nibo bamufasha kurwana na M23, n'ubwo ku rugamba nta musaruro.

    U Rwanda rwakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukorana na FDLR, ndetse raporo y'Umuryango  uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rhgts Watch, yo ku itariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka, igaragaza ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kongo ziha FDLR intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro. Uku kunywana n'abajenosideri nibyo byatumye M23 yubura imirwango, nyuma y'imyaka hafi 10 yarahagaritse intambara.

     Ubu M23 yigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu y'Amajyarugu. Ubwo bukana bwayo buterwa no kugira impamvu yo kurwana,  nibwo bwatumye  ubutegetsi bwa Kongo buhimba ibinyoma ko uwo mutwe ushyigikiwe n'uRwanda, kugirango busobanure impamvu igisirikari cya Kongo gikubitwa umusubirizo ku rugamba.

    Ubwo twateguraga iyi nkuru, i Nairobi muri Kenya hatangiraga icyiciro cya 3 cy'imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n'imitwe iyirwanya. Ni imishyikirano ije ikurikira inama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro ngo igamije kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Ari i Luanda, ari n'i Nairobi, M23 ntiyigeze itumirwa. Wategereza ute amahoro, mu gihe uruhande rumwe mu zihanganye rudahabwa agaciro?

    Abasesengura ibyo muri Kongo basanga igihe cyose Abatutsi bo muri icyo gihugu bazaba bagifatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, bazira gusa ko  bavuga ikinyarwanda, igihe bazaba bakicwa, abandi barahejejwe mu buzima bubi bwo mu nkambi,  amahanga arebera ahubwo agashyira icyaha ku barwanira ko imiryango yabo idashirira ku icumu, kwizera ko ibibazo bya Kongo bizabonerwa umuti ari ukwibeshya.

    Abazi neza Kongo bemeza ko ipfundo ry'akaga ka Kongo ari imiyoborere mibi cyane yaranze ubutegetsi bwayo uko abaperezida basimburanye ku ntebe, hakiyongeraho gukorana n'umutwe wa FDLR ugambiriye gutsemba Abatutsi aho bari hose ku isi, nk'uko abo bajenosideri babyibwiriye Chris MoGreal, umunyamakuru wa  The Guadian wabasuye muw'2006. 

    Niba FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa Kongo, yica uko ishatse ari nako yigamba imyiteguro yo guhungabanya umutekano w'uRwanda, abategereje amahoro muri Kongo nibashaka basubize amerwe mu isaho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukwiye kuva ku izima, bukareka gukorana na FDLR, bugashyikirana na M23, kandi amasezerano hagati y'impande zombi agashyira mu bikorwa, aho kuba amasigaracyicaro nk'uko byagiye bigenda. Iyi niyo nzira rukumbi yatuma amahoro agaruka, nibura muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibindi ni ugusetsa imikara.

    The post Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi

  • Nyamagabe: Abasanga 2400 bafashijwe kubaka ubwiherero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu Karere ka Nyamagabe, abasaga 2400 bafashijwe kubaka ubwiherero muri uyu mwaka, ku bufatanye n’umuryango Water Aid (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-bafashijwe-kubaka-ubwiherero-muri-uyu-mwaka

  • Kicukiro District: 34 children subjected to sexual violence gave birth prematurely #rwanda #RwOT

    This was announced when Kicukiro District launched a week against gender-based violence in collaboration with Young Women’s Christian, an organization that aims to promote women and girls and fight violence against them.

    The Deputy Executive Director of Kicukiro District, Rukebanuka Adalbert, said that in this campaign against gender-based violence, they will focus on providing services to combat trauma and help children who have suffered from violence, and also receive justice.

    “These days we had 34 children who were subjected to gender-based violence and had unplanned pregnancies and we are helping them return to school and helping those who cannot return to find capital to help them make a living and help them reach justice so that the perpetrators are brought to courts because their files have already been submitted to RIB” he said.

    He added that in the Kicukiro District there is often sexual violence against children and that is why they have set up a service called “Friends of the Family” to help them find out the information so that the perpetrators can be brought to court.

    The General Secretary of the Young Women’s Christian Association, Prudentienne Uzamukunda, said that their goal is to end all gender-based violence.

    “Some of the things we will focus on include making men understand about gender-based violence in order to know its consequences because we aim to fight and prevent gender-based violence” she said.

    She added that they are helping more than 20 thousand girls in different areas of Rwanda, including victims of gender-based violence and others, and in this campaign they will also provide Isange One Stop Center services to the victims in order to help them.

    A girl who got pregnant at the age of 16, said that it was the lust for things made her give birth prematurely due to the difficult life she was living.

    “I gave birth when I was 16 years old because I was living a difficult life as an orphan, so the man cheated on me and robbed me of everything I needed' she said.

    She managed to ask her fellow girls to refrain from lusting after things and enjoying the life they lived in so that they would not face the same dangers as she faced.

    Source : https://imirasire.com/?Kicukiro-District-34-children-subjected-to-sexual-violence-gave-birth

  • Ukekwaho kwica Takeoff yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Cameron Joshua kandi akurikiranweho ibindi byaha bibiri birimo kugendana no gutunga imbunda binyuranyije n'amategeko.

    Joshua Cameron akoresha amazina ya Lil Cam muri muzika, dore ko ari umwe mu bagize Mob Ties Records, aho yari umuhanzi n'umu-producer.

    Mob Ties ni sosiyete ifasha abahanzi yashinzwe na J Prince Jr, na we bivugwa ko hari aho ahuriye n'urupfu rwa Takeoff.

    Lil Cam afungiwe muri gereza yo muri Harris County kuva yatabwa muri yombi, ngo ahatwe ibibazo na Polisi ku bijyanye n'ibyabereye mu nzu y'imikino ya 810 Billiards & Bowling Houston.

    Ni yo nzu yabereyemo kurasana bigateza urupfu rwa Takeoff, ndetse no gukomereka kw'abantu babiri.

    Polisi ya Houston ntiyatangaje niba hari icyo yaba imaze kugeraho kuko igikomeje iperereza ku bandi bantu bagaragaye mu nzu ya 810 Billiards & Bowling Houston muri kiriya gihe.


    Mu iperereza ryakozwe mbere, hagaragaye ko muri iyi nyubako harimo abantu 40 ubwo kurasana byabaga, ahagana saa munani z'igicuku.

    Bongeye, ngo hasanzwe ibisigazwa by'amasusu y'imbunda ebyiri zitandukanye.

    Kugeza n'ubu ntibiramenyekana niba uwarashe yari agambiriye kwica Takeoff, dore ko abareberera inyungu z'uyu muhanzi batangaje ko habayeho impanuka, isasu rigafata uyu muraperi mu mutwe agahita apfa.

    Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Houston, Troy Finner, aherutse gutangaza ko atumva ukuntu Takeoff yaba yararashwe mu buryo bugambiriwe cyangwa bwateguwe, kuko atari yarigeze na rimwe agaragara mu rugomo cyangwa mu byaha bimwe na bimwe, ku buryo yaba afite abanzi.

    Uyu muraperi Kirshnik Khari Ball wamamaye nka Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28 ku wa 31 Ukwakira 2022, arashwe ari kumwe na nyirarume, umuraperi Quavo, utaragize icyo aba icyo gihe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ukekwaho-kwica-takeoff-yatawe-muri-yombi

  • Rubavu : Umunyamahanga uherutse Kwandikira Perezida Kagame aratabaza #rwanda #RwOT

    Al BARWANI Jamila Hamood Salim utuye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, yatsinze urubanza yaburanagamo n’umuturanyi we, rwasomwe tariki 30 Kanama 2022.

    Tariki 17 Ugushyingo 2022, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yaje kurangiza urubanza, asubiza uyu muturage umutungo w’ubutaka yari yatsindiye muri uru rubanza.

    Al BARWANI Jamila Hamood Salim yabwiye RADIOTV10 ko kuva iki gihe atigeze abona umutekano kuko hari abayobozi bakomeje kumuhoza ku nkeke bashaka gutesha agaciro biriya byemezo.

    Ati 'Baraje barapima bampereza ibyanjye ndishima, bamaze kubinsubiza nyuma buri munsi nkajya mbona ibibazo. Nabonye abantu baje bavuga ko bavuye mu Ntara bahagarariye ubutaka, baza gupima ubutaka bwanjye ngo kuko basanze barapimye nabi.'

    Muri iki kiganiro cye avuga ko ari ubutumwa ageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati 'Nyakubahwa ndagusaba umfashe nkuko wamfashije ukurikirane aba bantu bari kumbuza amahoro, nta mahoro mfite nyakubahwa.'

    Uyu muturage avuga ko abo bayobozi barimo itsinda ry’abo mu biro by’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, bamurembeje kuko bari gukorana n’uwo baburanaga bashaka kumusubiza umutungo yari yatsindiye.

    Akomeza avuga ko aka karengane kadakwiye, ati 'Oya, ibi birakabije, Urukiko rurangije ikintu cyose, nandikira Perezida mushimira ko bampereje ibyanjye, none irindi tsinda riraje ngo baje gupima…

    Nyakubahwa nubwo ntazi kuvuga ikinyarwanda neza ariko ngarutse kukuririra, ni njyewe Jamila Hamood Salim uturuka muri Oman, ndi Umunyamahanga muri iki Gihugu nkoreramo, ariko ubu nta mutekano mfite.'

    Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nsengiyumva Jean Damascene warangije uru rubanza, avuga ko ibyakozwe n’iri tsinda ry’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’uburengerazuba ryaje riherekejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bidakurikije amategeko ndetse ko bisa nk’iterabwoba bashyira kuri uyu muturage.

    Ati 'Njye mbibonamo gukoresha ububasha bafite mu gushaka gutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko kuko bose barabizi ko iyo Umuhesha w’Inkiko yarangije nabi urubanza, hari izindi nzira zateganyijwe ariko ntabwo hazamo izindi nzego nka Gitifu w’akagari cyangwa w’Akarere cyangwa mayor w’Akarere.'

    Uyu muhesha w’Inkiko uvuga ko yakoze ibiri mu bubasha bwe, yavuze ko atazi ikihishe inyuma y’ibiri gukorwa n’ubuyobozi ariko ko gishobora kuba gihari.

    Umubitsi w’Inyandiko mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, Jean Claude Tuyisenge waje mu gikorwa cyo kongera gupima ubu butaka, yavuze ko iki gikorwa bagitegetswe n’Umucamanza, ariko ko bahuye n’imbogamizi ubwo umwe muri aba bafitanye ikibazo, yitambikaga iki gikorwa.

    Ati'Icyo twakoze ni ukubifatira inyandiko kuko ntabwo twari kujya mu butaka bw’umuntu atabyemeye.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Idephonse Kambogo aherutse kubwira RADIOTV10 ko iyo havutse ikibazo mu myanzuro yaturutse mu nkiko, nubundi bikemurwa n’Inkiko ariko ko Akarere kadashobora kubyinjiramo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunyamahanga-uherutse-Kwandikira-Perezida-Kagame-aratabaza

  • Espagne yanganyije n’u Budage imibare yo guko… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo mu itsinda E mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka gikomeje kubera muri Qatar, ikipe y’igihugu ya Espagne yanganyije n’ikipe y’igihugu y’u Budage, uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro ubera kuri Al Bayt Stadium.

    Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yatangije umukino, gusa yamaranye umupira umunota 1. Iminota 5 ya mbere yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Espagne, ku munota wa 6 Dani Olmo yarekuye umuzinga w’ishoti maze Nuer ufatira ikipe y’igihugu y’u Budage awukoraho uragenda ukubita igiti cy’izamu.

    Abakinnyi ba Espagne 11 babanje mu kibuga : Unai Simón; Carvajal, Rodri, Laporte, Jordi Alba; Pedri, Busquets, Gavi; Ferrán Torres, Asensio, Dani Olmo

    Espagne wabonaga yatangiranye inyota y’igitego yakomeje kwataka, ariko ubuhanga bw’umuzamu w’u Budage ntibwatuma babona igitego.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Budage: Neuer; Kehrer, Süle, Rüdiger, Raum: Kimmich, Goretzka; Gündogan, Musiala, Gnabry; Müller

    Mu minota 15 u Budage nabwo bwatangiye kwinjira mu mukino buhererekanya umupira neza, ariko nta buryo bw’igitego bakora. Ku munota wa 20 Espagne yari yakije umuriro imbere y’izamu ry’u Budage, maze Jordi Alba arekura umwakira w’ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato. 

    Ku munota wa 23 u Budage nabwo bwabonye uburyo bw’igitego buturutse ku makosa ya ba myugariro ba Espagne bari biherereye umupira Gnabry ariko uwutera hanze y’izamu.

    Ikipe ya Espagne yagumye mu mujyo wo kwataka maze ku munota wa 33 Ferran Torres arata igitego kidahushwa, ku mupira mwiza yari ahawe na Pedri. Mu minota 35 Espagne yagumye kwatsa umuriro mu izamu ry’u Budage, ariko kuba hagira igitego kivamo biranga.  

    Antonio Rudiger ku munota wa 39  yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga, bitewe n'uko yari yaraririye. Igice cya mbere cyarangijwe no kwataka cyane kwa Espagne inabona koroneri, ariko ntihagira ikivamo bituma bajya kuruhuka ari 0-0.

    Igitego Rudiger yatsinze bakacyanga

    Igice cya kabiri cyatangiranye no kwatakana ku mpande zombi, buri kipe ishaka igitego. Ikipe y’igihugu y’u Budage ku munota wa 50 yabonye umupira w’umuterekano, ariko iwupfusha ubusa ntihagira ikivamo. 

    Ku munota wa 53 umutoza wa Espagne yakuyemo Ferran Torres ashyiramo Alvaro Morata, kugira ngo ashake igitego ku bubi no kubwiza. Espagne yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 62 birayihira, Alvaro Morata winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya 1 ku mupira yari ahawe na Jordi Alba. 

    Igitego cya Alvaro Morata

    Nyuma y'uko Espagne ibonye igitego cya 1 yagumye kwataka ishaka 2 binyuze kuri Alvaro Morata, ariko Nuer imipira akayifata. Mu minota 70 ikipe y’igihugu y’u Budage yaciriye umurongo ntarengwa ikipe y’igihugu ya Espagne ishaka igitego, bituma ku munota wa 72 Jamali Musiala arata igitego asigaranye n’umuzamu wenyine. 

    U Budage ntibwacitse intege bwakomeje burataka, ku munota wa 83 butsinda igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Niclas Fuelkrug,  ku kazi keza kari gakozwe na Jamali Musiala. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

    Ikipe y’igihugu y’u Budage niyo kipe ya nyuma mu itsinda, kuko ifite inota 1. Kugira ngo izakomeze, birasaba ko izatsinda umukino umwe wa Costa Rica isigaje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123267/espagne-yanganyije-nu-budage-imibare-yo-gukomeza-i-gikombe-cyisi-iba-myinshi-123267.html