
Category: Uncategorized
-
Cardinal Kambanda yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tariki ya 2 Ukuboza 2022, Abepisikopi Gatorika batoye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) (…) -
Uruguay yongeye guhemukira Ghana ariko zitahira rimwe mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT
Ubutwari bwa Luis Suarez bwabaye impfabusa kuko gutsinda Ghana bitari bihagije kuri Uruguay ngo ikomeze muri 1/16 byatumye zombi zisezererwa rimwe mu gikombe cy'isi.
Ikipe ya Uruguay yatsinze Ghana ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda H,ariko isezererwa kubera ikibazo cy'amakarita kuko Koreya y'Epfo nayo yari imaze gutsinda Portugal ibitego 2-1.
Ibitego 2 bya Giorgian de Arrascaeta byababaje Ghana ariko ntibyabashije gufasha Uruguay gukomeza kuko Koreya ya ruguru ariyo yabaye iya kabiri izamukana na Portugal mu itsinda H.
Mbere y'uyu mukino byari byitezwe ko Ghana yihorera kuri Uruguay yayisezereye mu buryo butavugwaho rumwe mu gikombe cy'isi cya 2010 binyuze kuri Suarez wagaruye umupira n'amaboko bikarangira Asamoah Gyan ahushije penaliti yatanzwe ku munota wa nyuma w'iminota 120.
Ku munota wa 21 w'Umukino w'uyu munsi,Ghana yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu Sergio Rochet yakoreye kuri Kudus ariko Andre Ayew ayitera nabi uyu munyezamu ayikuramo.
Ubu burangare bwakosowe neza na Uruguay kuko nyuma yo guhusha igitego cyari cyabazwe cya Darwin nunez nyuma y'aho,yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Giorgian de Arrascaeta nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na Suarez,umunyezamu Zigi akuramo umupira ariko wisangira uyu rutahizamu awushyira mu nshundura.
Ku munota wa 32,uyu Giorgian de Arrascaeta yababaje abanya Ghana abatsinda igitego cya kabiri nyuma y'uburangare bwa ba myugariro ba Ghana.Umukino warangijwe n'ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere.
Ku rundi ruhande,Portugal yabonye itike kare,yatangiye neza ifungura amazamu ya Koreya y'Epfo ku gitego cyatsinzwe na Ricardo Horta ku munota wa 5 w'umukino,nyuma kiza kwishyurwa na Kim Young-Gwon ku munota wa 27.
Mu minota 6 y'inyongera kuri 90,Uruguay yari yizeye intsinzi no gukomeza muri 1/16,yakiriye amakuru mabi cyane kuko Hwang Hee-Chan yinjije igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Son Heung-Min.
Iki gitego cyahise kizamura Koreya y'Epfo kuko ariyo yatsinze ibitego byinshi mu irushanwa kurusha Uruguay nubwo banganyaga amanota 4 no kuba bari bazigamye ibitego 0.
Ghana yarangije ku mwanya wa nyuma ihita itaha yo na Uruguay yongeye kuyihemukira.
Portugal izahura n'iyabaye iya kabiri mu itsinda G ishobora kuba Cameroon,Ubusuwisi cyangwa Serbia mu gihe Koreya y'Epfo izahura na Brazil.
-
Kwiyandikisha gukorera impushya za burundu birafungurwa kuri uyu wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abifuza gukora ibizamini bibahesha impushya z’agateganyo, iza burundu n’izisumbuye zo gutwara ibinyabiziga bemerewe (…)
-
Mu gihugu cya Nigeria bagiye guhagarika kwigisha mu cyongereza mu mashuri abanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko Leta igiye gutangira kwigisha mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu mu mashuri abanza, bagahagarika (…)
-
Mukura yanyagiye Marine 6 ku busa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-yanyagiye-marine-6-ku-busa
-
Nyagatare: Abana basaga 30,000 batangiye guhabwa amata #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/nyagatare-abana-basaga-30-000-batangiye-guhabwa-amata
-
Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda yarekuwe #rwanda #RwOT
Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 afungurwa by'agateganyo, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.
Ubwo icyemezo cy'urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy'iburanisha uko iburanisha ryagenze, n'ibyaha uyu musore akurikiranyweho.
Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.
Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, agahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.
Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.
Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.
Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.
Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.
Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.
Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.
Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.
Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.
Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.
Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.
Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ahita arekurwa by'agateganyo, kuko basanze ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso bihagije byatuma akurikiranwa afunzwe.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-wahoze-ayobora-miss-rwanda-yarekuwe
-
Bad Rama yakubise amaso Marina kwifata biramunanira aramuterura(Amafoto) #rwanda #RwOT
Bad Rama yageze Ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2022, aho yari ategerejwe n'abatari bake barimo abo bakorana ndetse n'itangazamakuru ryari rifite byinshi byo kumubaza.
Mu bari bategerezanyije amatsiko Bad Rama, harimo Marina umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane Music, sosiyete y'uyu mugabo isanzwe ifasha abahanzi.
Icyakora urukumbuzi rwari ku mpande zombi kuko ubwo Bad Rama yari asohotse mu kibuga cy'indege akubise Marina amaso, kwifata byamunaniye,biramurenga, yirengagiza imbaga y'abari ku kibuga cy'indege baje kwakira ababo bari babahanze amaso, aterura uyu muhanzikazi amushyira mu bicu ari nako amusomagura bigaragara ko yari amufitiye urukumbuzi rudasanzwe.

Bad Rama atashye mu Rwanda mu gihe ibikorwa bya The Mane Music byasubiye inyuma ku buryo bugaragarira buri wese ukurikirana umuziki.
Iki ni kimwe mu bibazo byitezwe ko uyu mugabo azakemura mu gihe cy'amezi hafi atandatu azamara mu Rwanda, kimwe no kugarura ibindi bikorwa yari asanzwe amenyerewemo nka filime yari yatangije ndetse n'igitaramo cyo kumurika imideli aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ye ya mbere.




-
Prince Kid yagizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
None tariki ya 2 Ukuboza 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho (…)
