
Category: Uncategorized
-
Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho ubwicanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje (…) -
Igikombe cy’isi: Senegal iri mu kagozi irakin… – #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro kuri Albyt stadium, ikipe y’igihugu ya Senegal irakina n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mikino ya nyuma ya 1/8, mu gikombe cy’isi gikomeje gukinirwa muri Qatar. Â
Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza niyo yarangije ari 1 mu itsinda B, ryari ririmo: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Wales naho ikipe y’igihugu ya Senegal yo yazamutse ari iya 2 mu itsinda A, nyuma yo gutsinda Ecuador kuri penariti bigoranye.
Mu mateka ikipe y’igihugu ya Senegal n’u Bwongereza ni ubwa mbere bagiye gukina mu mikino y’amurashanwa, ndetse no muya gicuti. Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza niyo ifite impano nyinshi zagutsinda igitego igihe icyo aricyo cyose ugereranyije na Senegal, kuko u Bwongereza bufite Raheem Sterling, Bukayo Saka, Marcus Rashford, Jack Grealish ndetse na Phil Foden.Â
Aba bakinnyi bombi bari mu byafashije ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kwitwara neza mu gikombe cya Euro ya 2020, ndetse bakomeje no kwandika amateka muri Qatar.Â
![]()
Rashford uri mu bitezweho gukora ibitangaza muri uyu mukino
Umutoza wa Senegal, Aliou Cisse we abakinnyi afite bakora ikinyuranyo ku munota uwo ariwo wose ntabwo ari benshi, ni Kalidou Koulibaly ukinira Chelsea, Eduardo Mendy, Ismail sarr, Boulaye Dia na Abdoul Dialo kuko Idrissa Gana Gueye wa Everton ntabwo ari bukine uyu mukino.
Mu mikino 7 iheruka Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakinnyemo n’amakipe yo ku mugabane wa Afuruka mu gikombe cy’isi, nta n'umwe iratsindwa. Umukino wonyine u Bwongereza bwatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika mu mikino yo gukuranamo, ni uwa Cameroon muri 1/4 mu 1990.Â
Ikipe y’igihugu ya Senegal yo mu mikino 9 yakinnye yo gukuranamo ikina n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi mu gikombe cy’isi, yatsinzemo 1 gusa itsinda u Sweden ibitego 2-1 muri 2002.
![]()
Ismail sarr witezweho gufasha SenegalÂ
Ikipe y’igihugu ya Senegal ni ubwa kabiri igeze mu mikino ya 1/8 mu mateka yayo mu gikombe cy’isi, ikindi gihe yabikoze ni muri 2002 gusa naho ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yo imaze kugera muri 1/8 inshuro 7 kandi yatsinzwemo inshuro 2 gusa muri 2010 batsindwa n’u Budage ibitego 4-1 ndetse no mu 1998 batsindwa na Argentine kuri Penariti.
![]()
Bukayo Saka uri bugore ba myugariro ba Senegal
Iyo urebye ayo mateka yose ubona ko Senegal idafite Sadio Mane gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bisa nk'aho bidashoboka, ndetse biramutse binabayeho bishobora kugorana.
Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Senegal: E Mendy, Sabaly, Koulibaly, Jakobs, Diallo, P Gueye, N. Mendy, Ndiaye, Ciss, I.Sarr na Dia.
Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rw’u Bwongereza:Â Pickford, Trippier, Stones, Maguire, Shaw. Henderson, Bellingham, Rice,Rashford, Kane na Sterling.
![]()
Kapiteni wa Senegal uri buyifashe kwikura imbere y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mikino ya 1/8, mu gikombe cy’isi cya 2022 gikomeje gukinirwa muri Qatar.
-
As Kigali iraranye umujyi nyuma yo kunyagira… – #rwanda #RwOT
Umukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, usize Kiyovu Sports itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y’ibitego 4 As Kigali yayitsinze iturutse inyuma.Â
![]()
Mbere y’uko umukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Muramira Gregoire wayoboye Isonga FA akaba yaritabye Imana kuwa GatanuÂ
Kiyovu Sports niyo yatangiranye imbaraga ndetse n’umushamaduko wo gushaka igitego hakiri kare, byaje ko kuyihira kuko ku munota wa 7 gusa Erissa Ssekisambu yari yafunguye amazamu. As Kigali yari yatinze kugera mu mukino nk’umwana watinze mu kizamini, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 10 gitsinzwe na Thierry Ndayishimiye.Â
Kiyovu Sports yagumye kotsa igitutu As Kigali ariko nayo itangira kugaruka mu mukino buhoro buhoro. Ku munota wa 28, Mugheni Fabrice yaje gutsinda igitego cya mbere cya As Kigali cyanashyize iherezo ku mbaraga Kiyovu Sports yari yatangiranye umukino. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-1 cya As Kigali.Â
Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibugaMu gice cya kabiri niho habaye ibisa n’ibitangaza kuko As Kigali yagarutse mu mukino isa nk’aho yabaye nshya, ku munota wa 59 gusa Laurence Juma yaje gutsindira As Kigali igitego cyo kwishyura, Kiyovu Sports ikomeza kuyoberwa ibiri kuyibaho.
Kuva ku munota wa 60 umukino wabaye uwa Hussein Shabani TChabalala waje gutsinda ibitego 2 byatumye ijoro riba umukara kuri Kiyovu Sports. Igitego cye cya mbere kikaba n’icya gatatu cya As Kigali, yagitsinze ku munota wa 70, mu gihe ku munota wa 84 yashyizemo agashinguracumu Kiyovu Sports itaha yubitse umutwe.Â
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga Kiyovu Sports yahise itakaza umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y’umukino wa Gasogi United yatsinzwemo ibitego 3-2. As Kigali yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 23 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports izakina kuri iki cyumweru.
Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, naho Sunrise FC i Nyagatare itsinda Espoir FC ibitego 2-0. Ku wa 5 Gasogi United yari yanganyije na APR FC ubusa ku busa, Mukura Victory Sports itsinda Marine FC ibitego 6-0.Â
Erisa Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsindira Kiyovu Sports, gusa nyuma yaho byari amatekaÂ
Abafana ba As Kigali batangiranye agahindaÂ
Abafana ba Kiyovu Sports baje kwakira abafana ba As Kigali mu kababaroÂ
Casa Mbungo Andre afite umwanya wa mbere kuva shampiyona yatangira ![]()
Alain Andre utoza Kiyovu Sports akomeje kubihirwaÂ
Tuyisenge Jacques ahanganiye umupira na Ndayishimiye Thierry -
Ziyobowe na Alcohol: Indirimbo 8 zitezweho gu… – #rwanda #RwOT
Harabura amasaha mbarwa abanyabirori bagahurira mu gitaramo Kigali Fiesta kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu. Ni igitaramo kiri bufungure byinshi bitegerejwe mu gusoza 2022 binatangira 2023.
InyaRwanda.com igiye kukugezeho indirimbo zitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru.
Element
Umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, uheruka kongerwa ku rutonde rw'abahanzi basusurutsa abitabira iki gitaramo cy’uyu munsi, yitezweho kwerekana icyo ashoboye mu ndirimbo ye iri mu zigezweho. Ni indirimbo yise “Kashe”, imaze kurebwa inshuro miliyoni 4.1 kuri Youtube mu gihe cy'amezi ane gusa imaze.
Ni nyuma y’uko ubwo aheruka gutaramira bitunguranye muri BK Arena, yasize benshi bavuga ko yiriye, abandi bati ‘ntashoboye kuririmba’, ibyaje gusobanurwa ko kwari ukubera ko atumvaga/atiyumvaga kubera ibyuma.
Bwiza
Uyu mukobwa uri mu bagezweho none ku myaka 28 mu gihe gito amaze atangiye by'umwuga umuziki, amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano byinshi afite.
Indirimbo ye “Ready” niyo yitezweho guhagurutsa abatari bacye aho kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 1.9 kuri Youtube n’ubwo afite n’izindi zikunzwe nka “Available” yahereyeho na “Exchange” iri mu nshya afite zikunzwe cyane.
Chrissy Eazy
Umwe mu basore bamaze igihe kirekire bagerageza ibintu bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro, uri mu batunganya amashusho beza, kuri ubu ari mu bahanzi bahagaze bwuma ndetse akaba ari mu b'imbere.
Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Fasta” yamukinguriye amarembo, “Amashu”, by'umwihariko “Inana” iheruka kuzuza inshuro miliyoni 5 z’abayirebye kuri Youtube mu mezi 6 gusa.
Kenny Sol
Uyu musore yamamaye mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n'abandi banyeshuri biganye ku Nyundo, aza kurivamo agatangira gukora umuziki we ku giti cye abifashijwemo na Bruce Melodie baje gutandukana. Aheruka kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka muri Kiss Summer Awards.
Ubwo aheruka kujya gutaramira muri BK Arena, byarangiye ataririmbye agaragaza ko amaze kurambirwa kutishyurwa kandi yakoze. Ubu, yitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Forget”, “Joli” ariko cyane “Haso” imwe mu zo akunzwemo bitewe n’ubutumwa burimo n’uburyo ibyinitsemo.
Bushali
Uvuze BK Arena kuva iyi nyubako yakubakw,a Bushali ari mu bahanzi batigisa bikomeye iyi nyubako binyuze mu murindi w'injyana ya Kinya Trap n'umwihariko w'ibihangano by'uyu mugabo w'umwana umwe. Udushya twe kuri stage, turi mu biryoshy igitaramo.
Uyu muraperi waherukaga kugira ibibazo by'imbuga acururizaho ibihangano bye cyane cyane Youtube zari zibwe, yitezweho kunyura abitabira iki gitaramo mu ndirimbo zirimo “Kirika” ikunzwe mu nsisiro zitandukanye, “Kugasima” ariko by'umwihariko iyitwa “Mukwaha”.
Christopher
Bitewe n’imyaka igera ku 10 uyu musore amaze akora umuziki, abamwumva bashobora kumva ashaje nyamara kugeza ubu afite imyaka 28 y’amavuko. Yakunzwe kuva mu ntango z’iyaduka ry'umuziki wa kizungu mu Rwanda, hari mu myaka ya za 2011/2012, na n’uyu munsi arakunzwe cyane.
Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yahereyeho nka “Byanze”, “Ijuru Rito” ariko cyane cyane mu yitwa “Mi Casa” akuzwemo muri iyi minsi.
Bruce Melodie
Kuri ubu umuziki nyarwanda bisa nk’aho ushingiye kuri uyu mugabo wikoza hirya no hino akorana indirimbo n'abahanzi batandukanye biganjemo abayoboye mu Karere nka Eddy Kenzo unahatanye muri Grammy Awards, ibihembo bisumba ibindi ku Isi mu muziki, Harmonize uri mu bayoboye umuziki w’Akarera k'Ibiyagabigari, n'abandi.
Kuri ubu Bruce Melodie yitezweho kongera kuryohereza abanyabirori nk’uko agenda abikora kenshi dore ko ari we muhanzi wabashije gutegura igitaramo cye bwite muri iyi myaka kikabera muri BK Arena kandi kikitabirwa byo hejuru. Icyo gihe yizihizaga ikinyacumi amaze akora umuziki.
Nubwo afite indirimbo nyinshi yaririmbye bigoye kumenya umubare kuko na we bishoboka ko atawuzi, ariko iyo yumvikanamo avuga ku mukobwa uvuga 'ndagaswi' ni yo anaheruka, yitezweho guhindura ibintu, kimwe n’iyo yise “Funga Maco”.
Joe Boy
Umunya Nigeria Joe Boy uri mu bahanzi batararenza imyaka 5 batangiye umuziki kuko yawutangiye mu mwaka wa 2017, ku myaka ye 25 y’amavuko yitezweho guhindura ibintu muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu.
Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nyinshi ariko iyitwa “Alcohol” niyo yitezweho guhindura isura ya BK Arena no gutuma abantu banyurwa na Kigali Fiesta kubera ukuntu yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane abakunze kujya mu birori n'utubyiniro bagakaraga umubyimba.
Kigali Fiesta Live Concert ni igitaramo cyateguwe na EAP [East African Promoters], kirabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu aho imiryango ifungurwa guhera ku isaha ya saa kumi.
Funga Maco ya Bruce Melodie iri mu zitezweho kubyinwa kakahava
Ready indirimbo yashimangiye ubushobozi bwa Bwiza iri mu zitezweho kunyura abanyabirori
Mukwaha imwe mu ndirimbo za Bushali iri mu zitezweho ibitangaza
Haso itajya itakaza umwimerere yitezweho kuryohera abitabira Kigali Fiesta
Inana iheruka kuzuza miliyoni 5 kuri Youtube agahigo gafite mbarwa mu muziki nyarwanda yitezweho kubyinwa kakahava
Joe Boy yitezweho kongera ubushyuhe mu Kigali Fiesta mu ndirimbo y’amateka Alcohol
Element umaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa Kashe yitezweho kuzamura amarangamutima ya benshi
Mu ndirimbo nyinshi amaze gukora iyitwa Mi Casa yitezweho ibitangaza muri BK Arena -
ç±èµ¢ä½è²å ¨ç«(ä¸å½)责任æéå ¬å¸-å丢ä¸èâ¦è¡¥æ¶é¶æ®µå³å¡ç½ç¦åºå å失åå #rwanda #RwOT
爱赢体育全站(中国)责任有限公司-又丢一脚â¦补时阶段劳塔罗禁区内再失单刀
直播吧12月4日讯 阿根廷vs澳大利亚第93分钟,劳塔罗再次失去单刀时机!Source : https://ingingo.com/article/316.html
-
å®ç½-ä¸çæ¯æ©æ¥ï¼æ¢ 西ååºéç¨ç¢ç ´é¨ï¼é¿æ ¹å»·è¿å «å¼ºå°æè·å ° #rwanda #RwOT
官网-世界杯早报:梅西千场里程碑破门,阿根廷进八强将战荷兰










【世界杯战报】世界杯-阿根廷2-1澳大利亚进八强 梅西千场里程碑取淘汰赛首球世界杯1/8决赛,梅西1000场里程碑,阿根廷2-1打败澳大利亚晋级八强,梅西、阿尔瓦雷斯破门,劳塔罗屡失良机。世界杯-荷兰3-1美国晋级八强 邓弗里斯2传1射布林德传射德佩破门世界杯1/8决赛,荷兰3-1美国前进八强,邓弗里斯造三球,德佩、布林德破门。【1/4决赛对阵】世界杯1/4决赛对阵:荷兰vs阿根廷,12月10日3点开打世界杯1/4决赛,阿根廷将战荷兰,竞赛在北京时间12月10日3点进行。【竞赛预告】世界杯第15日竞赛预告:23点法国vs波兰&# 65292;英格兰清晨3点出战今晚23点法国将与波兰抢夺一个八强名额,清晨3点英格兰将对阵非洲杯冠军塞内加尔。【竞赛日焦点】阿根廷2-1澳大利亚:个人世界杯淘汰赛首球!梅西千场里程碑破门!里程碑建功率队晋级!官方:梅西中选阿根廷2-1澳大利亚全场最佳拿下里程碑战!梅西生计数据ʍ 06;1000场789球,385次助攻梅西千场总数据:1000场789球,385次助攻。梅西赛后:马丁内斯扑出了最终一个球,让我们不必遭受痛苦世界杯1/8决赛,阿根廷2-1澳大利亚晋级。赛后,梅西接受了采访。卢塔罗â¦.劳塔罗合集:空位单刀打飞机,近距离拍门被扑出劳塔罗ins被冲,球迷:伊瓜因2.0,退役吧!你配ߎ 1;上国家队荷兰3-1美国:神仙球!赖特接传中脚后跟一蹭,皮球直接旋进了球门!范巴斯滕、范德法特批判荷兰队:无趣的足球,德容必定甘愿下场世界杯1/8决赛,范巴斯滕、范德法特谈到了荷兰队的体现。【其他】摩根评足坛前史最佳阵:C罗、梅西、马拉多纳在列,大罗单箭头皮尔斯- 5705;根发推,他发了一份自己评选的足坛前史最佳11人。卡佩罗:梅西灵气还在但动作跟不上主意 葡萄牙没C罗体现会更好日前,意大利名帅卡佩罗接受了《体坛周报》的采访,并谈到了对梅西、C罗的主意。邮报:与苏亚雷斯交流球衣,托马斯被加纳球迷称为'卖国贼'托马斯和苏亚雷斯交流球今后,遭到加纳球迷在网络上的进犯。nnnntntnnt直播吧足球早报-早看早知道nnSource : https://ingingo.com/article/318.html
-
Ubukwe bwe, abadepite beguye na Prince Kid: … – #rwanda #RwOT
Uyu mugabo yateye urwenya mu gihe cy'amasaha arenga abiri ari wenyine mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.
Uyu munyarwenya waboneye benshi izuba yunganiwe na Patrick Rusine wakinnye mu ijwi ry'uwayobotswe n'agatama, Jules William [Julius Chita] wakinnye mu mwanya wa Rutamu Elie Joe yogeza umupira wayobowe n'umusifuzi Mukansaga Salim n'abandi.
Byageze n'aho yifashisha umunyarwenya wabaye umunyamakuru Nkusi Arthur ubwo yabwiraga abitabiriye iki gitaramo impamvu atarashaka umugore.
'Atome' yabanjirijwe ku rubyiniro na Nkusi Arthur wabanje gushyushya abantu binyuze mu rwenya rutandukanye yari yateguye rwibanze ku kuntu abasirikare batandukanye cyane n'abasivile.
Ubwo yakiraga 'Atome', Nkusi yavuze ko bimuteye ishema kuba “umuntu nakuze mfatiraho urugero” yemeye kuza gutaramana natwe muri iki gitaramo. Ati 'Birashimishije cyane. Mumfashe tumwakire.'
Ageze ku rubyiniro, Ntarindwa Diogène yashimye Nkusi Arthur ku bwo gushyira imbaraga mu bitaramo by'urwenya, avuga ko bikomeza uruganda rw'imyidagaduro muri rusange.
Avuga ko yari amaze igihe adataramira Abanyarwanda kubera impamvu zitandukanye birimo n'ibitaramo yari amaze igihe akorera hanze y'igihugu.
Yatangiye gukirigita ahantu ahereye ku rwenya rw'Umunsi Mukuru yitabiriye wahariwe ikirayi (Cyo kurya) wabereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.
Ntarindwa yavuze ko abasizi basingije ikirayi biramutungura. Bakoresha ikinyarwanda cyumutse nk'icya Bamporiki Edouard ufungiye mu rugo muri iki gihe.
Uyu mugabo yavuze ko ari umukristu mu Itorero Women Foundation Ministries, kandi ni amahitamo ye. Avuga ko ajya abura aho akwirwa, iyo Umushumba w'Itorero ababwiye kubwira uwo bicaranye ngo 'Ni njye wa mugore'.
Yanagarutse ku mbwa atunze mu rugo, aho hari igihe yamuteranyije n'abaturanyi be ishaka kubarya.
Abantu bongeye gutembaraga kandi ubwo yitsaga ku mpamvu atarashaka umugore. Yavuze ko abo mu muryango we bamwibukije igihe kinini gushaka umugore 'ariko barararambiwe barabike'.
Yahamagaye ku rubyiniro Nkusi Arthur hanyuma amubaza uko umugore we yitwa undi nawe ati yitwa 'Ntarindwa', kandi na 'Atome' niko yitwa. Ati 'Ubwo murumva impamvu.' Uyu munyarwenya yahise avuga nawe yiteguye kurushinga n'umukobwa witwa Mukankusi.
Ntarindwa yifashishije indirimbo zitandukanye mu kumvikanisha umunezero watashye mu mutima wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma y'uko afunguwe.
Yakoresheje indirimbo nka 'Happy Day', 'Don't worry be Happy' n'izindi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw'uko Imana yaciye inzira.
'Atome' kandi yagarutse kuri Bamporiki Edouard wakiriye 'indonke' bituma akurikiranwa n'inzego z'ubutabera muri iki gihe.
Yanagarutse kuri Mugabekazi Liliane wafunzwe nyuma y'uko agaragaye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena yambaye imyenda itaravuzweho rumwe.
Agirana inama Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 kuzifashisha Mugabekazi Liliane ikindi igihe ubwo azaba ahatanye mu irushanwa ryo gusiganwa ku mudoka akunze kugaragaramo.
Ntarindwa yagarutse ku myitwarire itandukanye y'ingagi zo mu Rwanda n'izo muri Congo, uburyo indaya zazamuye ibiciro kubera intambara yo mu Burusiya no muri Ukraine, ukuntu abantu bavuze igifaransa ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda n'ibindi.
Uyu mugabo yunamiye kandi Buravan witabye Imana. Avuga ko indirimbo ze zumvikanye ahantu henshi kandi mu bihe bitandukanye. Yavuze ko Buravan 'yatweretse ubuzima budasanzwe n'imibare yihariye.
Ni ku nshuro ya gatatu habaye iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’. Mu 2018 nibwo ryatangijwe mu Rwanda, ritangira ribera muri ‘Bus’ zikorera mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe umunyarwenya Mukuru yari Klint the Drunk, wo mu gihugu cya Nigeria. Mu 2019, umunyarwenya Mukuru yari Basket Mouth wo muri Nigeria, aho yagaragiwe n’abarimo Salvador, Eric Omondi n’abandi.
Iri serukiramuco riba mu gihe cy’iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abanyarwenya bo mu Rwanda nibo basusurutsa abantu, hanyuma ku munsi wa kabiri hakora abanyarwenya babiri.
Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, hategerejwe umunsi wa kabiri w'iri serukiramuco ritegerejwemo abanyarwenya barimo Loyiso Gola na Celeste Ntuli, Dr. Ofenekwe, Dr. Hillary Okell [Aherutse i Kigali mu gitaramo na Anne Kansiime] na Salvado bo muri Uganda ndetse na Kigingi wo mu Burundi.Â
![]()
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yataramiye 'bwa mbere' muri Seka Fest nyuma y'igihe yitabira ibitaramo bya Seka LiveÂ
![]()
![]()
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yavuze ko yishimira umusanzu wa Nkusi Arthur mu guteza imbere abanyarwenyaÂ
![]()
Ntarindwa Diogène yateye urwenya ku ngagi zo mu Rwanda, imibanire y'u Rwanda na Congo n'ibindiÂ
![]()
![]()
Ntarindwa Diogène yavuze ko iwabo bamwishyuje ubukwe bihumira ku mirari ubwo Nkusi Arthur yashakaga umugore bitiranwaÂ
![]()
Ntarindwa yagarutse cyane ku ba depite baherutse kwegura mu Inteko Ishinga Amategeko kubera impamvu bavuga ko ari 'bwite'Â Â Â Â
![]()
Seka Fest yasize urwibutso muri benshi bayitabiriyeâ¦. Yabereye muri Kigali Convention CenterÂ
![]()
Ntarindwa yagarutse ku kuntu gusetsa Perezida Kagame hari aho byamutambukije
Â
![]()
Ntarindwa Diogene ari kumwe n’umuririmbyi Ruti Joel ku rubyiniro mu iserukiramuco ‘Seka Fest’
Â
![]()
Umushyushyarugamba uzwi nka Mc Nario ni umwe mu batacitswe n’iki gitaramo cy’urwenya
Â
![]()
Ruti yaririmbye acurangiwe gitari na Clement uherutse kwinjira mu bahanzi atangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ze bwite
Â
![]()
Ruti Joel yifashishije indirimbo zitandukanye ziri kuri album ye nshya ye nshya
Â
![]()
Ruti yarrimbye indirimbo ‘Igikobwa’, iya Buravan n’izjndi
Â
![]()
Nyuma y’iki gitaramo, Ntarindwa yaganiriye n’abantu batandukanye bari baje kumushyigikira
   Â
![]()
Umunyarwenya Rusine Patrick wafashishije Ntarindwa Diogene ku rubyiniro
Â
![]()
Byari ibyishimo ku barimo Sandrine Isheja bitabiriye iki gitaramo ‘Seka Fest’
Â
![]()
Umunyamakuru Julius Chitta washinze Chitta Magic yafashije ‘Atome’ muri iki gitaramo
Â
![]()
Japhet na Etienne bagize itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ bashyigikiye ‘Atome’ muri iki gitaramo
![]()
![]()
Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017
Â
![]()
Abanyarwenya bagezweho muri iki gihe Fally Merci na Patrick Rusine
Â
![]()
Jules Sentore uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agafoto' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Â
![]()
Nep Djs yifashishije indirimbo zitandukanye cyane cyane izo mu Rwanda basusurutsa benshi
Â
![]()
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera ari kumwe n'umugabo we Kagame PeterÂ
![]()
![]()
Nkusi Arthur yashimye ‘Atome’ ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere uruganda rwa ‘Comedy’ mu Rwanda   Â
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
-
Fully Focus yahurije kuri album abarimo Davis… – #rwanda #RwOT
Fully Focus usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Dimension', kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2022, ni bwo yatangaje ko yasohoye album ye nshya.
Yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Davis D kuri album ye 'kubera ko ari umuhanzi ukomeye kandi ugezweho'.
Uyu mugabo avuga ko yifashishije abahanzi batandukanye kugira ngo yereke Isi yose umwihariko w'umuziki wa Afurika (Afrobeat) no kwereka abantu 'abahanzi nizere ko ari bo bazaba bakomeye ejo hazaza muri Afurika'.
Iyi album iriho indirimbo 10. Nka ‘Rush’ yakoranye na Nyashinski (Kenya), Fik Fameica (Uganda) na Vanessa Mdee (Tanzania); ‘Banana’ yakoranye na Davis D, ‘Another One’ na Kuami Eugene wo muri Ghana, ‘Olodo’ na Niniola (Nigeria) na Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo, ‘Longwa’ yakoranye na Ya Levis wo muri Congo;
‘Sababu’ na Llumi, ‘Dimenshion’ na Bien-Aime, ‘Container’ na Slap Dee wo muri Zambia, A.Y na Jorzi, ‘Complete me’ yakoranye na Djodje ndetse na ‘Luv you’ yakoranye na Scarr.
Mu kiganiro '10 over 10' cya Citizen Tv, Fully Focus yavuze ko umuziki wa Kenya ugeze ku ntera ishimishije, ariko haracyakenewe gukomeza gukora indirimbo ziri ku rwego rwiza ku buryo zishakira isoko ku rwego Mpuzamahanga.
Indirimbo 'Dimension' yakoranye na Bien-Aime wa Sauti Sol iherutse kugaragara mu ndirimbo 100 nziza ku rubuga rwa Apple no kuri Youtube muri Kenya.
Aba bahanzi bombi bize ku ishuri rimwe mu mashuri yisumbuye, kandi barakonye cyane. Ubwo bari bamaranye imyaka umunani baziranyi, Fully Focus yafashije itsinda rya Sauti Sol kujya gutaramira ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Album ye yashyize ku isoko yumvikanaho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat ndetse na Amapiano. Avuga ko gukorana na ba Producer batandukanye byamufashije kumenya ibicurangisho bitandukanye by'umuziki n'uburyo indirimbo zikorwa.
Fully Focus ni umunya-Kenya ariko ubarizwa mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika. Yigeze kuvuga ko ubwo yajyaga muri USA ari kumwe n'umuvandimwe batwaye imyenda micye biyumvisha ko bazagera muri Amerika bakayibonera ubuntu ariko siko byagenze.
Avuga ko atigeze amenya Se, kuko yatandukanye (Divorce) na Nyina ubwo yari akiri muto. Akavuga ko yakunze umuziki kubera ko Nyina yakundaga kumubwira ko akunda gusohokera ahantu akishimana n'abandi.
Uyu musore avuga ko yagiye asimbuka ibipangu by'ishuri agiye kumva umuziki, akurana urukundo rwawo kugeza ubwo yiyemeje no kujya awumva anawumvisha abantu.
Yashimangiye ko kuvanga umuziki nta muntu wigeze abimwigisha. Yabwiye ikinyamakuru Tag Magazine ati 'Kubera ko umuziki ari ibintu numvaga nkunze, uko namaraga igihe kinini ndiwumva ni nako nabaga ndi kwiga kuwuvanga. Uko narushagaho kuwumva niko niyunguraga ubumenyi cyane.'
Fully uherutse gutaramira i Kigali avuga ko ubuzima bwe yabwubakiye ku bintu bitatu: Gukunda ibyo ukora, gushikama n'abantu. Avuga ko ibyo agezeho abicyesha abantu bagiye bamuhuza n'abandi.
![]()
Dj Fully Focus yashyize hanze album ye nshya yise 'African Ambassador' iriho indirimbo 10. Yari amaze imyaka ine ayikorahoÂ
![]()
Fully Focus yavuze ko yakoranye indirimbo na Davis D kubera ko ari umuhanzi ukomeyeÂ
![]()
Fully avuga ko abahanzi bakoranye abafitiye icyizere cy'ahazaza mu rugendo rwabo rw'umuzikiÂ
![]()
Fully amaze igihe avanga umuziki mu bikorwa bitandukanye. Yahuye n'abahanzi bakomeye ku Isi, kandi aharanira guteza imbere umuziki wa Afurika cyane cyane injyana ya AfrobeatÂ
![]()
Urutonde rw’indirimbo ziri kuri album ya Fully Focus
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BANANA' YAÂ FULLY FOCUS NA DAVIS D
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DIMENSION'Â YA FULLY FOCUS NA BIEN AIME
-
Karisimbi Entertainment Awards: Oda Paccy, Ne… – #rwanda #RwOT
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi bo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba (EAC) barimo nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Miss Jojo na The Ben bo mu Rwanda.
Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda. Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho n'abandi.
Abantu 316 ni bo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw, aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.
Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bihembo 'bigamije gushima umuhate n'umurava abari mu ruganda rw'imyidagaduro bagaragaza', by'umwihariko abo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye ku babarizwa muri EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Akomeza ati 'Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi Nyarwanda.”
Kugeza ubu mu cyiciro ‘Rwandan Male Artist of the year’, Nel Ngabo ni we ufite amajwi menshi aho agejeje amazwi 11. Mu cyiciro ‘Rwandan Female Artist of the year’ Alyn Sano ayoboye abandi n’amajwi 105.
Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year), Afrique ni we uri imber n’amajwi 10. Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (East African Female Artist of the year) gihatanyemo Butera Knowless nta n’umwe uragira ijwi.
Mu cyiciro ‘East African Male Artist of the year’ Bruce Melodie ni we ufite ijwi rimwe. Mu cyiciro ‘Legend Hip Hop Artist of the year’ umuraperikazi Oda Paccy witegura gusohora Extended Play yise ‘Imbere muri njye’ ni we ufite amajwi menshi, kuko agejeje amajwi 860.
Dj Brianne ni we uri imbere y’abandi mu cyiciro ‘Female Instagram Influencer of the year’ aho yagize ijwi rimwe. Mu cyiciro ‘Traditional Music Band of the year’ Itorero Iganze Gakondo n’iryo rifite amajwi menshi aho bagejeje amajwi 5.
Mu cyiciro ‘Entertaiment Radio Male Presenter of the year’ MC Tino ni we ufite amajwi menshi aho agejeje 374. Dj Kelly ni we ufite amajwi mu cyiciro ‘Dj of the year’ aho agejeje amajwi 103.
Mu cyiciro ‘Sports Presenter of the year’, Mucyo Antha ayoboye abandi n’amajwi 145. Ange Da Baby uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ni we uyoboye abandi mu cyiciro ‘Video Vixen of the year’ aho agejeje amajwi 34.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI IBI BIHEMBOÂ
![]()
Umuraperikazi Oda Paccy ayoboye abandi mu cyiciro 'Legend Hip Hop Artist of the year'Â
![]()
Nel Ngabo wo muri Kina Music ayoboye abandi mu cyiciro 'Rwandan Male Artist of the year’
Â
![]()
Alyn Sano ni we uri imbere mu cyiciro 'Rwandan Female Artist of the year’Â
![]()
Umuhango wo gutanga ibihembo 'Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show' uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022





Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibugaÂ
Erisa Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsindira Kiyovu Sports, gusa nyuma yaho byari amatekaÂ
Abafana ba As Kigali batangiranye agahindaÂ
Abafana ba Kiyovu Sports baje kwakira abafana ba As Kigali mu kababaroÂ
Casa Mbungo Andre afite umwanya wa mbere kuva shampiyona yatangira 
Tuyisenge Jacques ahanganiye umupira na Ndayishimiye ThierryÂ
Funga Maco ya Bruce Melodie iri mu zitezweho kubyinwa kakahava
Ready indirimbo yashimangiye ubushobozi bwa Bwiza iri mu zitezweho kunyura abanyabirori
Mukwaha imwe mu ndirimbo za Bushali iri mu zitezweho ibitangaza
Haso itajya itakaza umwimerere yitezweho kuryohera abitabira Kigali Fiesta
Inana iheruka kuzuza miliyoni 5 kuri Youtube agahigo gafite mbarwa mu muziki nyarwanda yitezweho kubyinwa kakahava
Joe Boy yitezweho kongera ubushyuhe mu Kigali Fiesta mu ndirimbo y’amateka Alcohol
Element umaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa Kashe yitezweho kuzamura amarangamutima ya benshi
Mu ndirimbo nyinshi amaze gukora iyitwa Mi Casa yitezweho ibitangaza muri BK Arena


























































