
Category: Uncategorized
-
Abarimu ba TVET basabwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bungutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye abarimu bo mu mashuri (…) -
Buri mwana azatera igiti muri miliyoni 36 bizaterwa hose mu Gihugu – Minisitiri w’Ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko hakomeje gahunda yo gutera ibiti bingana na miliyoni 36 kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 kugera (…)
-
Ubushakashatsi: Inzoga zihendutse zitera ‘Han… – #rwanda #RwOT
Abashakashatsi n'inzobere mu kwenga inzoga bagaragaje ko uko ihenduka bishobora kuba ikimenyetso cy'uko itera ‘Hangover’, ni ukuvuga uruhurirane rw'ibimenyetso bishobora kubamo gucika intege cyagwa kurwara umutwe, mu gihe umuntu yaraye anyoye inzoga nyinshi.
Hangover si ijambo rishya ku bakunzi b'agatama, kuko uwo bitabayeho rimwe byamubayeho kabiri, gatatu cyangwa kenshi. Uzumva umutwe ukurya, inda yafatanye n'umugongo, isesemi ibe yose cyangwa amaso arerembure nk'indembe, atari uko wasinze ahubwo kuko hashize umwanya munini wasinze.
Hari abavuga ko hangover ikizwa n'izindi nzoga [bamwe bavuga ko inzoga zivurwa n'izindi], abandi bakayoboka umufa ushyushye, abo byanze bakiyahuza amazi ngo bongere kugarura ubuyanja.
Inzobere rero zarabisuzumye, zisanga uko inzoga ihenduka ariko ubukana bwayo bwo gutera hangover bwiyongera.
David Nutt wigisha muri Imperial College of London, yabwiye Bloomberg ko “Abantu banywa inzoga nyinshi kuko zihendutse, ariko biragoye kubona uwasinze yaguze icupa rye ibihumbi 200 Frw”.
Uyu mwarimu Nutt avuga ko hejuru yo kuba inzoga zihendutse zigukurura ukazinywa ku bwinshi ntacyo wikanga, ngo buriya inzoga ihenze iba yakorewe byinshi mu rwengero harimo no kuyiyungurura, ibitepfu n'ibindi bidakenewe byose bikavamo.
Siko bigenda ku nzoga zihendutse rero, hari ibisigaramo nk'impiza ku banyweye amarwa cyangwa imbetezi ku bigeze gusogongera urwagwa.
Umwarimu w'ubuvuzi muri Wake Forest University, Laura Veach, yavuze ko ibyo bisigazwa bigira uruhare mu kongera hangover. Yavuze ko inzoga iyungururwa cyane biyigabanyiriza ibyago byo gutera hangover uwayinyoye akayihamya.
Laura Veach Yagize ati “Inzobere zemeza ko inzoga zihendutse akenshi ziba zitayunguruwe neza, bigatuma hari ibitepfu bimanukira mu nkuru ari nabyo byongera hangover.'
Nubwo bimeze bityo, hasabwe ubundi bushakashatsi bwisumbuye kugira ngo harebwe isano iri hagati y'inzoga zihendutse na hangover.
-
Kiyovu Sports yahinduriye umutoza inshingano, ivuga ko iri mu biganiro n’umutoza mushya #rwanda #RwOT
Alain-André Landeut wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yamaze guhindurirwa inshingano aho yagizwe “Manager Sportif”, ni nyuma yo gutsindwa umusubirizo.
Byatangiye ubwo yatsindwaga na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, perezida w’iyi kipe yaje gutangaza ko ahagaritse uyu mutoza ndetse ko ashobora no kumwirukana.
Gusa nyuma yaje kuvuga ko yabitewe n’umujinya amugarura mu kazi, yahise atakaza umukino ukurikiyeho wa AS Kigali yabatsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Iyi kipe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 ikaba yatangaje ko bari mu biganiro n’umutoza mushya ni mu gihe André Landeut yagizwe Manager Sportif.
Bagize bati “Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze ari zo kuba Manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya.”
Alain-André Landeut watangiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona ya 2022-23, ayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 21 aho mu mikino 12 yatsinzemo 6, atsindwa 3 banganya 3.
Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze arizo kuba manager Sportif wa KIYOVUSPORTS. Abatoza bari bungirije nibo bari bube bafite ikipe mugihe turi mubiganiro n’umutoza mushya. pic.twitter.com/G8y19JgDuu
â” Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) December 5, 2022
-
Gakenke: Imirenge yose yashimiwe kwesa umuhigo wa Mituweri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 19 igize akarere ka Gakenke bashyikirijwe ibikombe, mu rwego rwo kwishimira ko besheje umuhigo wo gutanga Mituweli (…)
-
Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda, biturutse ku mubano (…)
-
Gen Muhoozi yasubije abamusabye kuziyamamaza agasimbura se ku butegetsi #rwanda #RwOT
Gen Muhoozi Kainerugaba,umuhungu wa Perezida Museveni,yabwiye abamusaba kuziyamamariza gusimbura se ko bagomba kubimwumvisha.
Uyu mugabo utavugwaho rumwe kubera ibyo akunze gutangaza kuri Twitter,yavuze ko ibyo gusimbura se atigeze abitekereza gusa yongeraho ko abayifuza babimwumvisha.
Yagize ati 'Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w'urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw'agatangaza!!'
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter,abakunzi ba Gen Muhoozi Kainerugaba bashinze amatsinda amusaba ko yaziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.
Yagize ati 'Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y'umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.'
Nyuma y'ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.
Ati 'Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwanjye, ndetse nk'umuyobozi w'urungano rwange.'
Perezida Museveni w'imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986 ndetse benshi baribaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa azashyigikira uyu muhungu we umaze kumenya byinshi ku mukino wa Politike.
Amatora ataha ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2026.
-
Ibyiciro byihariye nibyo bifite ubwandu bwinshi-ANSP+ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, uvuga ko umubare w’abandura virusi itera Sida utiyongera mu bantu basanzwe (…)
-
Agahinda umuhanzi Gabiro Guitar yasigiwe na se #rwanda #RwOT
Umuhanzi Nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 akaba yari amaze igihe arwaye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Gabiro Guitar yavuze ko kimwe mu byamubabaje ari uko nta jambo rya nyuma yamubwiye.
Ati “Uruhukire mu mahoro Papa, unsize nari ngeze aho ngukeneye, nakifuje ko wakabaye wambwiye ijambo rya nyuma, nzahora nshimishwa n’ibihe bya nyuma twagiranye.'
Gabiro Guitar yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Byakubera”, “Kaka Dance”, “Special”, “Karolina” yakoranye na Dream Boyz , “Igikwe” yakoranye na Confy n’izindi nyinshi.
Se wa Gabiro Guitar yitabye Imana
Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeyeSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-umuhanzi-gabiro-guitar-yasigiwe-na-se
-
RIB yafashe batatu bakekwaho gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu (…)