Category: Uncategorized

  • Havuzwe icyagaragaza ukuri ku bashoferi batwara banyweye ibisindisha bafatwa bakavuga ko ari'Energy' #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikunze gufata bamwe mu batwaye ibinyabiziga, yabapima igasanga barengeje igipimo cy'umusemburo uba wemewe n'uwemerewe gutwara ikinyabiziga.

    Gusa bamwe mu bafatwa bakunze kumvikana biyasira bavuga ko batasomye ku kinyobwa gisembuye, ahubwo ko baba banyoye ibinyobwa birimo 'energy' ndetse n'indi mitobe inyuranye yatunganyirijwe mu nganda cyangwa ikawa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare, yavuze ko hari uburyo izi mpaka zacika.

    Ati 'Abo bantu niba hari abo mwabonye bijujuta, mwabagira inama yo kuba mwarahamagaye polisi tukaza tukareba icyo kibazo bakijujuta bagihari, niba bari banyoye iyo energy drink cyangwa iyo kawa tugahita tubapima. Byajyaga gufasha cyane kuko byari guca ikinyoma.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko abakunze kwijujuta bavuga ko bafashwe batanyoye ibisindisha, bakunze kugaragara ariko ko baba babeshya.

    Ati 'Abantu ntibakajye babeshya, ariko niba bumva batari bashirwa wazashaka abantu [yabwiraga umunyamakuru] washaka ugakora n'ikiganiro kuri televiziyo ndabizi ko abantu baba babakurikiye, ukazana ibyo binyobwa, iyo kawa ukayizana, ukazana iyo juice, ukazana iyo energy drink, bikaba biri aho bakabinywa, amasaha yo kuva muri studio yagera bakabapima.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko abakunze kwijujutira ibi, babivugira ku mbuga nkoranyambaga bagamije gukurura amarangamutima y'ababakurikira.

    Ati 'Abantu kunywa inzoga barangiza bakavuga ko banyoye Coca-Cola ngo bari bafite agacupa mu modoka ka Coca-Cola, kandi ugasanga umuntu arabivuga ari na ku manywa kandi ubwo yambaye amalinete ya fime ntashaka [ko bamubona] urumva ni nk'isoni abantu baba bafite n'isono kuvuga ibyo bintu.'

    CP John Bosco Kabera yahakanye ko nta na rimwe umuntu utanyoye ikinyobwa gisindisha ngo bamupime bamusangemo umusemburo, ndetse ko Polisi iba yarakoze isuzuma ry'ibikoresho byifashishwa mu gupima abashoferi.

    Yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ko bakwiye kubicikaho kuko Polisi yakajije ibikorwa byo kubatahura kandi ko ibihano biremereye.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/havuzwe-icyagaragaza-ukuri-ku-bashoferi-batwara-banyweye-ibisindisha-bafatwa

  • Kenya: Polisi yafunze abarimu bategetse abana gukina umukino bakora imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Abarimu batandatu bo ku ishuri rito rya Itumbe DOK mu gihugu cya Kenya bashinjwa gutegeka abana gukora agakino ko gusambana, bashobora guhanirwa kwitwara nabi bakanakurwa no mu kazi, nk'uko bivugwa na Minisitiri w'uburezi, Ezekiel Machogu.

    Abarimu bafunzwe barimo Everline Moraa, Gladys Kanyanya, Angelicia Joseph, Moraa Nyairo,Cathrine Mokaya,n'umwarimu w'umugabo witwa William Isoka,

    Abo barimu bafunzwe na polisi nyuma y'aho hagaragariye video ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshurie barimo kwigana gukora imibonano mpuzabitsina, abarimu bareba.

    Inkuru ziva mu bitangazamakuru muri icyo gihugu zivuga ko abo barimu b'i Nyamache mu karere ka Kisii, bafunzwe nyuma y'aho abategetsi bo muri Minisiteri y'Uburezi barebye iyo video,bakababara.

    Muri yo video abantu bakuze bashobora kuba ari abarimu bumvikana barimo baravugana bongera baseka ubwo umuntu yafataga video abahungu bane bambaye imyenda y'ishuri.

    Polisi ivuga ko iyo video “yerekana abo banyeshuri barimo gukora ibyo bikorwa by'urukozasoni” byagaragaye ko yavuye kuri iryo shuri.

    Bivugwa ko batandatu bafunzwe bari gufasha mu iperereza kandi ko imyanzuro ikwiriye igiye gufatwa.

    Iyo video yarakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye basaba ko aba barimu bafatirwa ibihano kugira ngo bibere urugero abandi ndetse hanafatwe ingamba ku kwita ku burere bw'abanyeshuri.

    Umwe mu banditswe kuri Twitter yagize ati: “Ibyo bakoze nta kundi byakwitwa atari ibiteye isoni, ubukoko, ubusazi. Nta cumvikana kirimo! Reka bahanwe bikomeye n'ubutabera.”

    Undi yagize ati: “Nshigikiye ihagarikwa ry'abo barimu batandatu… Nta kintu na kimwe gisobanura ibyo bakoze.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-leta-yahagaritse-abarimu-bategetse-abana-gukina-umukino-bakora-imibonano

  • Kamonyi-Rugalika: Nyuma y'imyaka 4 aburabuzwa n'ubuyobozi, urukiko rwamutabaye #rwanda #RwOT

    Yitwa Kayobera Esperance, atuye mu kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika. Avuga ko nyuma y'imyaka 4 aburabuzwa n'ubuyobozi, akubitwa ashakirwa ibyaha n'impamvu zimufungisha kubera ubuta bwe, urukiko rwamutabaye rwemeza ukuri ubuyobozi bwari bwaranze kwemera. Ashima ubutabera, akagaya inzego z'ubuyobozi yitabaje kenshi, aho kumufasha zikifatanya n'abahigiraga kumwambura ubutaka bwe no kumukuraho.

    Mu rugendo rwo gushaka uko yarenganurwa nyuma y'uko ubutaka bwe yari amaze kubwamburwa, Kayobera avuga ko imyaka ine amaze yiruka ari igihe cyamubereye kibi, atazibagirwa kuko yahuriyemo na byinshi bibi atatekerezaga gukorerwa, aho ndetse bimwe byakozwe n'abayobozi bakabaye bamurenganura.

    Avuga ko ubuzima bwe bwahizwe kenshi, agakubitwa, agategwa ndetse agafatwa akanduzwa indwara idakira. Ahamya ko uretse ibyakorwaga na bamwe mu baturage, ngo n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kuva ku murenge bagiye bamuhiga, bamwita ufite uburwayi bwo mu mutwe, uwananiranye, bamuhururiza Polisi, yemwe ngo n'inzego zimwe zikabwirwa kumukoraho Raporo zitari ukuri. Avuga kandi ko amafaranga Miliyoni imwe n'ibihumbi ijana na mirongo itatu yatikiriye muri uru rugendo rw'imyaka ine.

    Agira ati' Natakaje ibintu byinshi! Natakaje amafaranga, nza no gukubitwa, nza kwanduramo n'ubumuga( uburwayi) budakira, mbese nakuyemo byinshi bibi cyane, gusambanywa ku ngufu. Mbese nahatakarije ibintu byinshi cyane. Numvaga ko ubu buzima ntazabutunga bitewe nuko abampigaga bari benshi'.

    Akomeza ati' Ababutwaraga baransuzuguye bitewe nuko babonaga ndi impfubyi, bumva yuko ubutaka babundya bakabumpeza, ndetse bafashijwemo n'abayobozi bagiye baha utuntu twa hato na hato, bigatuma n'abayobozi bampiga'. Akomeza avuga ko nubwo abonye icyangombwa ariko agifite ubwoba, ko ashaka gusanga ubuyobozi akishinganisha.

    Gutakambira inzego z'ubuyobozi bw'ibanze ntizimwumve ahubwo zikamuhiga, zikanamukorera raporo z'ibinyoma, avuga ko byatumye akomeza gutakambira inzego zinyuranye zirimo za Minisiteri, urwego rw'umuvunyi, intumwa za rubanda, Transparency International Rwanda-TIR, kugera mu rukiko, aho bisojwe arirwo rumurenganuye akaba kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2023 aribwo ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika bwamushyikirije icyangombwa cye cy'ubutaka.

    Kayobera Esperance amaze gushyikirizwa icyangombwa cye cy'ubutaka.

    Kayobera Esperance, avuga ko gukemuka kw'ikibazo cye abikesha urukiko, ko ashimira cyane ubutabera bwabonye akarengane ke bukamurenganura, mu gihe abayobozi mu karere n'umurenge ntacyo bakoze, ahubwo bamwe bagafatanya n'abamuhigaga, bakamushakira ibyaha ngo yarananiranye n'ibindi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/kamonyi-rugalika-nyuma-yimyaka-4-aburabuzwa-nubuyobozi-urukiko-rwamutabaye/

  • Umuhire Eliane yegukanye igihembo mu iserukir… – #rwanda #RwOT

    Umuhire yageukanye igihembo cya Best Actress [Umukinnyi w'umugore mwiza wa filime] abikesheje role yakinnye muri 'Bazigaga' ari we Bazigaga.

    Bazigaga cyangwa se Umuhire Eliane yegukanye 'igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umugore' muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa. Iri ni iserukiramuco rya mbere ku Isi rikomeye kuruta ayandi rya filime ngufi.

    Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime yari ihatanyemo, ryatangiye ku wa 27 Mutarama 2023 rigomba gusozwa kugeza ku wa 4 Gashyantare.

    Iki gihembo Umuhiwe yahawe gitangwa na FranceTV (France 2, France 3 na France 5); hamwe na Unifrance.

    Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Kugeza ubu amaze kugaragara muri filime nyinshi zagiye zituma yegukanye ibihembo mu maserukiramuco atandukanye akomeye mpuzamahanga.

    Muri filime yagaragayemo harimo ''Birds are singing In Kigali'', ''Trees of Peace'' y'Umunyamerika Alanna Brown iyi iri kuri Netflix, ''Bazigaga'' yanamuhesheje igihembo kuri ubu n'izindi nyinshi.

    Uretse iri serukiramuco iyi filime yahesheje Umuhire igihembo, ihatanye muri 'The British Academy Film & Television Arts Awards' yamamaye nka BAFTA.

    Iyi filime ihatanye mu cyiciro cya filime ngufi 'short movie' muri ibi bihembo biteganyijwe ku wa 19 Gashyantare 2023, bigaca kuri BBC.

    Bazigaga ivuga ku mugore w'umupfumu uhisha umupasteri n'umwana we w'umukobwa bari guhigwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.

    Iyi filime yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Imara iminota 25.

    Iyi filime yakomowe kuri Zula Karuhimbi. Uyu mubyeyi wakomoweho iyi filime, yamenyekanye nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 100 muri Jenoside mu 1994.

    Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.

    Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n'isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by'inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n'igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n'amaguru.

    Jo Ingabire Moys yigeze kubwira The British Blacklist, ko yanditse iyi filime kubera ko hari filime nkeya zivuga bya nyabyo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora ifatwa ry'amashusho yayo, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda akahava ku myaka 14. Abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Afite umuryango w'ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n'abimukira.Igihembo cyashyikirijwe Umuhire Ibyishimo byari byose kuri UmuhireUmuhire akomeje guhesha ishema u RwandaUmuhire amaze kwitabira amaserukiramuco menshi akomeye ku isi ya filime

    Umuhire akina ari mu isura ya Karuhimbi warokoye Abatutsi 100

    Umuhire Eliane muri iyi filime akina ari Bazigaga aha yari ari kumwe na Ery Nzaramba ukina yitwa Karembe ari n’umupasiteri

    Umuhire wakinnye ari Bazigaga ari kumwe na Jo Ingabire Moys mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime

    REBA AGACE GATO KA BAZIGAGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125657/umuhire-eliane-yegukanye-igihembo-mu-iserukiramuco-rya-mbere-muri-filime-ngufi-ku-isi-125657.html

  • Muhanga: Umunsi w'Intwari usize hatashywe inzu y'Ababyeyi yuzuye itwaye asaga Miliyoni 85 #rwanda #RwOT

    Mu gihe hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w'Intwari z'u Rwanda, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga hamwe n'abaturage, batashye inzu y'Ababyeyi yuzuye ku kigo nderabuzima cya Buramba, Umurenge wa Kabacuzi. Abaturage, basabwe gukora inshingano zabo batiganda, bagaharanira kuba Intwari biturutse kuguhindurira abandi ubuzima.

    Depite mu nteko ishingamategeko y'U Rwanda, Kalinijabo Barthélemy yabwiye  abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari ku nshuro ya 29 ko urugero rwiza rukwiye gukurwa ku bikorwa byakozwe n'abagizwe intwari z'U Rwanda.

    Ubwo batahaga iyi nzu y'ababyeyi.

    Yagize ati' Baturage bacu dukunda, urugero rwiza dukwiye kwigiraho ni urw'abatubanjirije bakoze ibikorwa bikomeye kandi bizahora byibukwa kuko nibyo bituma tubibuka. Ntabwo waba intwari utabanje kubikorera, ugomba gufasha abandi kuva aho bari bakajya aheza kurushaho'.

    Yongeyeho ko ibikorwa byiza by'intwari bikwiye kuba bihindura ubuzima bw'abaturage, abibutsa ko bihereye kuri iyi nzu y'ababyeyi bahawe ku bufatanye bwa Leta na FH( Flood for the Hungry) bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo kuko abajyaga gushakira serivise zo kubyara ahandi batazasubira yo.

    Umwe muturage watanze ubuhamya bw'uko yiteje imbere, Mpombetswendora Gertulde utuye mu kagali ka Buramba avuga ko biturutse ku bikorwa byakozwe n'abagizwe intwari mu Rwanda, byamwongereye intege zo gukora akaba amaze kwiteza imbere kandi akaba ateganya no gufasha bagenzi be. Ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul wabahaye Igihugu cyiza, agasaba bagenzi be gufatira urugero rwiza ku bikorwa byakozwe n'abakurambere.

    Iyi nzu y'Ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Buramba ku bufatanye bw'Akarere ka Muhanga n'umufatanyabikorwa (Food for the Hungry, FH), yatanzweho asaga Miliyoni 85. Yitezweho kugabanya ingendo kuko ifite ibikoresho bizifashishwa mu gufasha uje kuhabyarira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/muhanga-umunsi-wintwari-usize-hatashywe-inzu-yababyeyi-yuzuye-itwaye-asaga-miliyoni-85/

  • Paris Saint-Germain yemeje ko Kylian Mbapp a… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kwemeza ko umwe mu bakinnyi 3 bakomeye bakina imbere atazagaragara mu mukino ukomeye ubanza, bafitanye n’ikipe yo mu gihugu cy’u Budage ariyo Bayern Munich. Iyi ni imikino ya Champions League yo muri 1/8, izatangira gukinwa muri uku kwezi kwa 02.

    Kylian Mbappé yaraye avunikiye mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Montpellier ibitego 3-1, ni mu mikino yo ku munsi wa 21 ya shampiyona y’u Bufaransa. Uyu mukinnyi byatangiye arata penariti inshuro ebyiri, mu minota ya mbere y’umukino.

    Kylian Mbappé nyuma yo kuvunika yahise akurwa mu kibuga

    Ku munota wa 21 umukinnyi ukina hagati muri Montpellier witwa Leo Leroy yateze Kylian Mbappé, bituma akurwa mu kibuga igitaraganya kubera imvune yagize mu ivi, ahita asimburwa na Hugo Ekitike.

    Nyuma y’umukino umutoza wa Paris Saint-Germain Christophe Galtier yavuze ko imvune ya Kylian Mbappe itabateye ubwoba bitewe n'uko idakanganye, ariko kugeza ubu Paris Saint-Germain yamaze kwemeza ko agiye kumara hanze y’ikibuga iby’umweru 3 nyuma y'uko akorewe ibizami uyu munsi mu gitondo. 

    Usibye umukino wa Bayern Munich  uyu mukinnyi atazagaragaramo kuri 14 z'uku kwezi, kandi hari n’indi mikino yo muri shampiyona, harimo nk'uwa Toulouse, Monaco na Lille.

    Umukinnyi wavunnye Kylian Mbappé

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125651/paris-saint-germain-yemeje-ko-kylian-mbappe-atazakina-champions-league-125651.html

  • Kiyovu Sports yakanze Rayon Sports mbere y'uko bahura #rwanda #RwOT

    Nkuko imaze kubimenyerwaho,ikipe ya Kiyovu Sports yahaye mukeba wayo Rayon Sports ubutumwa bwo kuyikanga mbere y'uko bahura ku cyumweru muri shampiyona.

    Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye Rayon Sports ko urugendo rwo kuyitinda rukomeje ndetse ko Muhanga izahinduka icyatsi n'umweru ku cyumweru

    Yagize iti 'Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Ku Cyumweru Muhanga irarara ari icyatsi n'umweru.'

    Kiyovu izakina uyu mukino idafite ba myugariro babiri igenderaho, barimo Ndayishimiye Thierry wagize imvune mu itako na Nsabimana Aimable wujuje amakarita atanu y'umuhondo.

    Kiyovu Sports ntiratsindwa na Rayon Sports kuva yatangira kuyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.

    Urucaca rumaze imikino 7 yikurikiranya rutsinda Rayon Sports ndetse rurashaka kongera kuyihaniza mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yongeye-guhabura-rayon-sports-mbere-y-uko-bahura

  • Muhanga: Abashakanye basabwe kutijandika mu makimbirane atuma abana bajya mu buzererezi #rwanda #RwOT

    Depite Kalinijabo Barthélemy, arasaba abagize umuryango gushyira imbere ibiganiro kuko byakemura ibibazo bitandukanye bagirana, bityo bigaha umutuzo abana bawuvukamo. Asaba kandi ko batekereza ku kubyara abo bashoboye kurera kuko bituma umuryango utekana.

    Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, ibi yabigarutseho mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Muhanga, Akagari ka Tyazo mu gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023.

    Yagize Ati' Bimaze kugaragara ko abashakanye bataganira ku bibazo byabo mu muryango. Bahora mu makimbirane kandi iyo mugiranye ikibazo mukakiganira kirakemuka amakimbirane ntakomeze kwiyongera'.

    Akomeza yibutsa abaturage ko hari byinshi umuryango uhura nabyo byaba byoroshye cyangwa bikomeye, ariko ko iyo biganiriwe bishobora gutanga umuti ku bibazo byabangamira imibereho myiza. Yibutsa ko iyo bidakozwe neza bituma habaho ubuzererezi ndetse n'itandukana ry'abashakanye.

    Yagize Ati' Mu muryango habamo ibintu byinshi byaba byoroshye cyangwa ibikomeye, ariko iyo bibaye mukabiganira imibereho myiza irakomeza. Mbere yo guhamagara abandi mubanze mubiganire nibinanirana muhamagare inshuti ndetse n'ubuyobozi, mu gihe byarenze imitekerereze yanyu kuko ingaruka z'ibi ziza ku bana bagafata inzira bakigira mu mijyi, bagata amashuri ubuzima bwabo bukangizwa namwe ababyeyi'.

    Yongeyeho ko bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango kurusha ibindi ari ukubyara abana umuryango utazabasha kurera. Ahamya ko hari n'aho usanga hari imiryango itarabasha kumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro. Yibutsa ko 58% by'abanyarwanda baboneza urubyaro, ariko ko bakiri bacye cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline avuga ko umuryango utekanye ari isoko y'imibereho myiza iganisha umuturage ku iterambere. Asaba abaturage ko bakwiye kumva impamvu bakwiye kubana neza bakarera abana babo bungutse.

    Yongeyeho ko bigoye cyane kugira umuryango utekanye mu gihe hakigaragara abana birirwa basabiriza mu mujyi, ababyeyi babo bakibera mu tubari. Yemeza ko umuryango ufite ibibazo utuma Igihugu n'abagituye batabasha kuzamuka ngo bagere ku iterambere rirambye.

    Akomeza avuga ko bamwe mu babyeyi bigize ba 'ntibindeba', ko hari igihe amategeko azatangira kubarebaho bagahanirwa kutuzuza inshingano zabo zo kurera umwana babyariye Igihugu nka Rwanda rw'ejo heza hazaza.

    Abaturage bari bavuye mu gikorwa cy'umuganda, bicaye bakurikiye ibiganiro.

    Mu bihe bitandukanye, mu isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuyobozi muri aka karere, bagaragaje ko amakimbiranye hagati y'abashakanye atuma abana bava mu ngo kubera ko batitaweho, bagahitamo kuhava bakigira mu mujyi kuba inzererezi aho birirwa basabiriza ndetse ugasanga n'iyo bafatiwe mu buzererezi n'inzego z'umutekano, iyo bahamagaje ababyeyi babo banga kujya kubatwara.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/muhanga-abashakanye-basabwe-kutijandika-mu-makimbirane-atuma-abana-bajya-mu-buzererezi/

  • Kamonyi:Babiri bafatanywe udupfunyika 2,400 tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Uwafashwe yafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama, afite udupfunyika tw'urumogi 200 yari avuye kurangura kwa Nizeyimana Rukabu Patient w'imyaka 45 wahise utoroka naho hafatiwe udupfunyika 2,200.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uwo mugore yafashwe ku isaha ya saa Kumi n'imwe z'umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru n'umuturage wo mu mu mudugudu wa Nyabitare ko [uwafashwe] azwiho gucuruza urumogi kandi bikekwa ko avuye kururangura.

    Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, bamusangana udupfunyika 200, bageze no kwa Nizeyimana ari naho yari aruvanye, na we utuye muri uwo mudugudu wahise atoroka akibabona, bahasanga utundi dupfunyika 2,200 n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 136 y'urwo yari amaze kugurisha.'

    CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anashimira muri rusange ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku cyawuhungabanya cyose.

    Uwafashwe n'ibiyobyabwenge byafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kamonyi-babiri-bafatanywe-udupfunyika-2-400-tw-urumogi

  • Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya Al Shabaab #rwanda #RwOT

    Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti byiyemeje ubufatanye mu kurwanya Al Shabaab Kuri uyu wa Gatatu, itriki 01 Gashyantare 2023, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yakiriye Perezida wa Kenya, William Ruto, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, mu biganiro mu murwa mukuru Mogadishu.

    Abayobozi ” bemeye guhuriza hamwe no gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego rw'ibihugu, byo gushakisha no gusenya ku mpande nyinshi ibirindiro bikomeye bya al-Shabaab mu majyepfo no muri Somaliya rwagati “.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti: 'Ubukangurambaga buzakumira gucengera gushya mu karere.'

    Bashimangiye kandi ko 'akamaro ko gushyiraho uburyo bw'umutekano ku mipaka buhuriweho ari ugukuraho ibikorwa by'iterabwoba byambukiranya imipaka no guharanira urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.'

    Abayobozi bashimye ibitero Somalia ikomeje kugaba kuri al-Shabaab, bikaba byaragaragaye ko igisirikare cya leta cyongeye kwigarurira uduce twinshi kandi kikagira intsinzi nyinshi mu mezi ashize.

    Iri tangazo rivuga ko bemeye guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya al shabaab mu duce tukigenzurwa n'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/somalia-kenya-ethiopia-na-djibouti-biyemeje-guhuza-imbaraga-mu-kurwanya-al