Category: Uncategorized

  • Nyuma y'imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, ahagaana ahagana ku isaha ya saa cyenda nibwo umutoza mukuru wa Musanze FC, Ahmed Abdelrahman Adel yageze i Kigali ari kumwe n'umwungiriza we witwa Abraham.

    Mu kugera I Kanombe Adel ndetse n'umwungiriza we bakiriwe na Yakiriwe na Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC, Ibrahim Uwihoreye, ureberera inyungu z'uyu mutoza (Manager) n'umwe mu bafana ba Musaneze FC witwa Jotham.

    Uyu mutoza uje gusimbura Frank Ouna watandukanye na Musanze FC kubera uburwayi, biteganyijwe ko azasinya amasezerano ahwanye no gusoza uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 ariko ngo aya masezerano akaba ashohora kuzongerwa.

    Si ubwambere uyu mutoza Adel agarutse mu Rwanda kuko yigeze gutoza iyi kipe ya Musanze FC mbere yo gusubira iwabo akagaruka muri Gasogi United batandukanye mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino.

    Nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa interneti rwa Musanze FC, uyu mutoza ngo kugaruka muri iyi kipe yo mu karere ka Musanze ngo byaturutse ku bigabiro yagiranye na Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC.

    Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yayivuyemo ajya gutoza muri Panthère du Ndé yo muri Cameroun, yanatoje andi makipe arimo ayo mu gihugu cya Libya na Oman.

    The post Nyuma y'imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itatu-batandukanye-umutoza-ahmed-adel-yagarutse-muri-musanze-fc-nkumutoza-mukuru-60187-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itatu-batandukanye-umutoza-ahmed-adel-yagarutse-muri-musanze-fc-nkumutoza-mukuru-60187-2

  • Abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 18, abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina uyu munsi.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe rukumbi uri bubere mu Bugesera aho ikipe ya Gorilla FC iribwakire Gasogi United saa 15h00′.

    Indi mikino izakomeza ejo no ku Cyumweru. Ejo hazaba imikino 3 irimo uwo Sunrise FC izakiramo APR FC kuri Golgotha Stadium, AS Kigali yakire Police FC kuri Bugesera Stadium.

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 hazaba imikino 4 aho uwitezwe na benshi ari na wo wafashwe nk’umukino w’umunsi ni uwo Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Muhanda.

    Kugeza uyu munsi APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 34, AS Kigali ifite amanota 33, Gasogi United ya Rayon Sports zifite 32, Kiyovu Sports ifite 31, Marines FC ni yo ya nyuma n’amanota 7 mu gihe Espoir FC iyibanziriza ni Espoir FC ifte amanota 10.

    Gahunda y’umunsi wa 18

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

    Gorilla VS Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

    Sunrise FC vs APR FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    AS Kigali vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18

    1. MUHINDA BRIAN (BUGESERA FC)
    2. NSABIMANA AIMABLE (KIYOVU SC)
    3. JEAN CLAUDE MUGIRANEZA ( MARINE
    4. MUTIJIMA JANVIER (RWAMAGANA FC)
    5.IZABAYO DANIEL (ETINCELLES FC)

    Nsabimana Aimable wa Kiyovu Sports ntiyemerewe gukina umunsi wa 18

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-5-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-18-wa-shampiyona

  • Icyo Yannick Mukunzi yasubije ubuyobozi bumubajije kuri Lague #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi avuga ko mu buryo butaziguye yagize uruhare kugira ngo Byiringiro Lague abe yasinyira Sandvikens IF asanzwe akinira kuko yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari umukinnyi mwiza.

    Tariki ya 26 Mutarama 2022, Byiringiro Lague yerekanywe n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi yavuze ko atari we watumye ikipe ye ibona Lague ariko na none mbere yo kumugura bamubajije niba amuzi ndetse niba anafite ubushobozi ku buryo bamugura.

    Ati “Ntabwo ari njye watumye ikipe ibona Lague, ni umu-agent ntazi wenda ukorana na Lague ariko nabigizemo uruhare kuko umuyobozi mukuru w’ikipe ninjye muntu wa mbere yabajije niba nzi Lague, ambaza uko ameze, uko akina kandi nanjye urumva umuntu ubonaho ubushobozi kandi umuziho ibyiza, ubona ari umukinnyi mwiza urumva ko nagombaga kumuvugaho ibyiza, ni byo ntabwo nabeshye.”

    Yakomeje avuga ko yababwiye ko ari umukinnyi mwiza uzabagirira akamaro yaba mu kibuga no mu bucuruzi.

    Ati “Barambaza niba uko mubona ashobora kuza, nanjye nabahaga ishuho yose nti ni umukinnyi ushobora kuza akaba mu bakinnyi beza mufite aha ngaha, ni uko byagenze, bangishije inama niba bashyiramo imbaraga zishoboka zose, mbabwira ko ari umukinnyi mwiza 100%, kereka ari bya bindi Imana iba yateguriye ariko uko muzi ni umukinnyi mwiza azabagirira akamaro mu bijyanye n’akazi no mu bijyanye n’ubucuruzi.”

    Mukunzi Yannick amaze imyaka 4 akinira iyi kipe muri Sweden, agiye gukinana na Byiringiro Lague wakiniraga APR FC ariko akaba yaramugurishije muri Sandvikens IF, bombi bakaba bari basanzwe bahurira mu ikipe y’igihugu.

    Byiringiro Lague yamaze kugurwa ha Sandvikens IF

    Yannick Mukunzi yavuze ko yabajijwe kuri uyu mukinnyi akamuvuga uko amuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-yannick-mukunzi-yasubije-ubuyobozi-bumubajije-kuri-lague

  • I Kigali hagiye kubera inama ya ASFM ihuza in… – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba ku wa 7-10 Werurwe 2023, ikazahuza ibihugu bigera kuri 40 hagamijwe kurebera hamwe uburyo serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera zashyirwamo imbaraga, mu gutuma Afurika iba umugabane utekanye.

    Biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka yayo iyi nama izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n'ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, bikazakorwa mu buryo bwo gukangurira ibindi gushyiramo imbaraga.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga ko u Rwanda rwabaye amahitamo meza y'aho iyi nama ya cumi yabera, kuko rufite umutekano n'ibikorwaremezo bihagije.

    Mu bindi byarebweho ni imbaraga rushyira mu kurwanya ruswa, no kuba rwaragaragaje ubudasa mu gutegura inama mpuzamahanga zitandukanye.

    Ibi kandi ngo byiyongera ku kuba rufite ikigo gikomeye mu bijyanye na serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zikenewe mu gihe gito.

    Kuri iyi nshuro, iyi nama iteganijwe kuzitabirwa n'abantu barenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Dr. Karangwa yemeza ko u Rwanda ruzayungukiramo byinshi birimo kuba ruzakomeza kumenyekana ku Isi, nk'igihugu cyateje imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga bikoreshwa mu butabera.

    Yavuze ko iyi nama izafasha mu kwinjiza amadevize kuko abashyitsi bazakenera ibintu byinshi mu gihugu, birimo gusura ibikorwa by'ubukerarugendo.

    Ati 'Birumvikana ko bazakenera serivisi z'ingendo, barare mu mahoteli yo mu Rwanda, ariko kandi u Rwanda ruzakomeza kugaragaza ko ari igihugu cyimirije imbere kuba igicumbi cya serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga ku rwego rwa Afurika n'urw'isi.'

    Iyi nama izitabirwa n'inzobere n'abahanga muri uru rwego baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi, Oceania na Afurika. Izaba inarimo abazaba baje kumurika ibyo bakora, baturutse mu bihugu bigize iyo migabane.

    Byose ni mu buryo bwo guhuza imbaraga ndetse no gufatanya, kugira ngo hubakwe urwego rutanga serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga rukomeye, mu gihe haba habonetse ibibazo bibisaba bikaboneka ku buryo bwihuse.

    U Rwanda ubu rumaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye n'uru rwego kuko kuva hatangizwa Laboratwari y'ibimenyetso bya gihanga mu 2005, yahawe imbaraga mu buryo butandukanye, ariko iguma mu maboko ya Polisi y'Igihugu.

    Mu gukomeza gushaka uko yakora kinyamwuga, iyi laboratwari yagiranye amasezerano n'ikigo cy'Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye iyi laboratwari.

    Nyuma y'uko mu 2016 hatowe itegeko rishyiraho RFL, mu 2018 yatangiye guha serivisi inzego z'ubutabera, abikorera, abaturage n'abandi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

    Muri uyu mwaka ni nabwo iyi Laboratwari yakuwe mu nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa “Rwanda Forensic Laboratory: RFL” aho ubu irebererwa na Minisiteri y'Ubutabera.

    Ubu ifite ibikoresho bigezweho bifite agaciro k'arenga miliyari n'igice ndetse n'abakozi b'inzobere, bikayiha ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, aho ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyoye gihumanye.

    Kugeza ubu RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y'abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

    Iyi laboratwari kandi ipima amajwi n'amashusho, inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya.

    Kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, RFL yagaragazaga ko ibihugu bisaga 20 byo muri Afurika biyigana.

    Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye kubera inama ya ASFM izahuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125655/i-kigali-hagiye-kubera-inama-ya-asfm-ihuza-inzobere-mu-bimenyetso-bya-gihanga-bikoreshwa-m-125655.html

  • Kylian Mbappe ntazakina na Bayern Munich muri Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangaje ko kizigenza wayo Kylian Mbappé atazakina umukino ubanza bafitanye na Bayern Munich muri 1/16 cya Champions League.

    Mbappe uyobora ubusatirizi bwa PSG ntazagaragara muri uyu mukino ukomeye ubanza, bafitanye n'ikipe yo mu gihugu cy'u Budage Bayern Munich uzaba kuwa 14 Gashyantare.

    Kylian Mbappé yaraye avunikiye mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Montpellier ibitego 3-1,mu mikino yo ku munsi wa 21 ya shampiyona y'u Bufaransa.

    Uyu mukinnyi ntiyahiriwe n'uyu mukino uko byatangiye ahusha penaliti inshuro ebyiri, mu minota ya mbere y'umukino.

    Uretse Mbappe, na myugariro Sergio Ramos yasohotse muri uyu mukino yavunitse,birashoboka ko nawe yasiba uyu mukino.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kylian-mbappe-ntazakina-na-bayern-munich-muri-champions-league

  • M23 ivugwaho kugota umujyi wa Goma yatsinze FARDC iyitwara agace ka Nturo #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko ingabo za M23 zamaze kuzenguruka umujyi wa Goma, ku buryo abantu bashaka kujya cyangwa kuva muri uyu mujyi mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru, abakire bakoresha indege inzira zo mu muhanda zafunzwe hashize icyumweru.

    Andi makuru aravuga ko inyeshyamba z'umutwe wa M23 zambuye bidasubirwaho ingabo za Leta ya Congo agace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zisatira umujyi wa Sake uri mu birometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.

    Iminsi ishize ari Ine abaturage bo muri Masisi bataruhuka kumva urusaku rw'imbunda ziremereye nyuma y'uko Ingabo za Congo ziyemeje kwambura M23 umujyi muto wa Kitshanga n'ibiturage byo mu nkengero zawo.

    Iyi misiyo ikomeje kubera ingorabahizi FARDC, Wagner, FDLR n'indi mitwe bafatanyije kuko uko bagabye igitero batsindwa, bakamburwa utundi duce.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wafashe ahahoze inkambi i Kilorirwe n'umusozi wa Gitcwa ku Nturo nyuma y'uko abo ku ruhande rwa Leta birutse bagahunga.

    Nyuma yo gufata ku Nturo abo muri M23 bakiranwe urugwiro muri aka gace bafitemo abavandimwe n'inshuti.

    Kuva ku Nturo ugera mu Mujyi wa sake ni urugendo rw'igice cy'isaha ku muntu uri kuri moto, bivuze ngo mu gihe M23 yafata uduce twa Kabati, Kingi na Kimoka yarara muri uyu Mujyi ihanze amaso cyane.

    Ivomo: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-ivugwaho-kugota-umujyi-wa-goma-yatsinze-fardc-iyitwara-agace-ka-nturo

  • Mason Greenwood wa Man United yahanaguweho ibyaha yashinjwaga #rwanda #RwOT

    Polisi ya Manchester yafunze ikirego yari ikurikiranyeho Mason Greenwood nyuma y'umwaka urenga akurikiranyweho guhohotera Umukunzi we.

    Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2023 nibwo iyi Polisi yavuze ko Greenwood yahanaguweho ibyaha yashinjwaga.

    Muri Mutarama 2022,Polisi ikorera mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza, yatangaje ko yataye muri yombi rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood.

    Yashinjwaga ibyaha byo gukubita no gufata ku ngufu uwari umukunzi we.

    Ni ibyaha byavugwaga ko yakoreye umukunzi we, nyuma y'amashusho yatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari ay'uyu mukinnyi yagize intere umukunzi we.

    Polisi y'i Manchester yahise imufunga ngo imukoreho iperereza nubwo yaje kumurekura.

    Mbere y'uko atabwa muri yombi, Ikipe ya Manchester United yari yahagaritse uyu mukinnyi haba mu myitozo cyangwa imikino.

    Manchester United yatangaje ko itakwihanganira urugomo urwo arirwo rwose kandi ko yamenyeshejwe ibyo birego byo ku mbuga nkoranyambaga.

    Mason Greenwood yakuriye mu ikipe ya Manchester United, umukino wa mbere yawukinnye mu mwaka wa 2019, ni umwe mu bakinnyi bahamagarwaga mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mason-greenwood-wa-man-united-yahanaguweho-ibyaha-yashinjwaga

  • Dore ibinyoma abagabo bubatse babeshya abakobwa bifuza ko baryamana gusa #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 3% aribo batandukana n'abagore babo kugira ngo babane n'amahabara. Ayo niyo mahirwe ufite yo kuba mwabasha kubana asize umugore w'isezerano.

    Ashobora kuba agukunda nk'uko abikubwira ariko ntibyagera ku rukundo akunda abana be n'umugore we. Biramutse binabaye mukabana nkuko aca umugore we inyuma , amahirwe menshi ni uko na we yazajya aguca inyuma.

    Ibi ni ibinyoma abagabo bubatse bakunda guhuriraho babeshya abagore cyangwa abakobwa babasezeranya kuzabana nyamara bishakira ko baryamana gusa.

    1.umugore wanjye sinyimukunda

    Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Niki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda? Mubanye nkuko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

    2.Tubana gusa kubera inyungu z'abana

    Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n'abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita kumuryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

    3.Ntitukiryamana

    Kuba atagitera akabariro n'umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n'umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange? ibyo nabyo uba ugomba kubyibaza mbere yo kwisanga mu rukundo nawe

    4.Turi hafi gutandukana

    Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n'umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n'umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika kukatsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe,…

    Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye nkuko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibinyoma-abagabo-bubatse-babeshya-abakobwa-bifuza-ko-baryamana-gusa

  • Ni inshyanutsi! Umugore wabyaranye na Danny Nanone avuze amagambo akomeye kuri Yverry ashinja kwivanga mu bibazo by'umuryango we #rwanda #RwOT

    Ibi yavivuze ubwo yari mu kiganiro na Thechoicelive ubwo yabazwaga ku mubano we na Danny babyaranye ariko ubu akaba yaramureze mu nkiko.

    Aha Moreen yavuze ko kuba Danny bafitanye ibibazo uyu munsi atari ko byahoze bakimenyana ndetse no murugendo rwabo rw'urukundo, avuga ko ubwo bakundanaga nta kibazo na kimwe bajyaga bagirana ahubwo ibibazo byaje ubwo yabyaraga umwana wabo w'imfura undi akamutererana.

    Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yabyaraga Danny Nanone yihakanaga umwana muri rubanda ariko yamugera imbere akamwemera. Avuga ko nabyo byari ubusa kuko nubwo yamwemeraga ntacyo yamumariraga kandi yarabonaga amafaranga menshi.

    Ati”Twamenyanye ataraba umuhanzi tuba inshuti nyuma turabyarana, amafaranga yayabonye turi kumwe muhekeye ariko nta na Litiro y'amata umwana yigeze abona”.

    Moreen avuga ko icyo gihe yahisemo kubaho wenyine n'umwana we ariko bigeze hagati agirwa inama yo kujya kurega mu Kagali bahamagaye Danny yemera kujya atanga ibihumbi 10Rwf ku kwezi.

    Avuga ko kuri we nubwo ayo mafaranga yari make yari ayishimiye ati” Numvaga ntacyo bintwaye nayo nayampa nzajya ndeba uko nyakoresha kuko no kubona isabune byari bingoye ariko nayo ntayo yigeze ampa”.

    Uyu mugore ushinja bamwe mu byamamare avuga ko biyita inshuti za Danny ariko zitagize icyo zimumariye uretse kuba bamushuka ndetse akavuga ko bimwe mu byago Danny yagiye ahura nabyo byo gufungwa harimo no kuba yaragize inshuti mbi.

    Avuga ko ubwo Danny Nanone yari agiye gufungwa bwa kabiri yashutswe na Fatakumavuta wamubujije kwambara amapingu ndetse akanamufasha kurwanya umu Polisi warimo uyamwambika.

    Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yabonaga ko nta bufasha azabona kuri Danny yahisemo gukomeza ubuzima bwe n'umwana ndetse Imana ikabaha umugisha bakamera neza ari nabwo umugabo yagarutse asaba imbabazi akamubwira ko yiteguye guhinduka ndetse ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n'ubwana.

    Moreen avuga ko icyo gihe yahisemo kumubabarira kubw'imibereho myiza y'umwana we ndetse anifuza ko umwana we yazagira abavandimwe bahuje ababyeyi nkuko nawe yabayeho.

    Aha ariko avuga ko uko yari abyiteze atariko byagenze kuko bakimara gusubirana yaje gusanga bidashoboka ko babana bitewe n'imyitwarire ya Danny atari ashoboye kwihanganira bahitamo kongera gutandukana ariko mu gutandukana nyuma asanga yamuteye inda ari nawe mwana yitegura kwibaruka.

    Akomeza avuga ko abiyita inshuti ze bakomeje kwivanga mu bibazo bye n'umugabo we barimo Yverry ati” Yverry namuvuzeho kenshi sinshaka kuzongera kumuvugaho naramwihanije bihagije uretse kuba namwita inshyanutsi mu ijambo rimwe nta rindi zina namwita kuko hari inshuti twagize na mbere y'uko dukundana ariko zitarivanga mu bibazo byacu na rimwe”.

    Avuga ko Yverry ubwo wavuze ko yishyuriye umwana we ishuri ubwo Danny yari afunze atigeze abikora ari ibinyoma kuko ngo uretse no kwishyurira umwana atigeze anamusura.

    Moreen akomeza avuga ko mu byishe Danny harimo no kugira inshuti mbi kuko ntacyo zimumarira uretse kumwoshya no kuba bahurira mu gukora amabi gusa.

    Umunyamakuru yamubajije niba kurega umugabo we bidashobora gutuma afungwa bikazagira ingaruka ku bana avuga ko we icyo yifuza atari uko bamufunga ahubwo urukiko rwabafasha kugirango yubahirize inshingano zo kwita ku bana be ntakindi.

    Ati”Nta mu ntu numwe wifuza ko uwo babyaranye yafungwa gusa imyitwarire ye niyo ishobora gutuma afungwa gusa nge mwifuriza imigisha kugirango n'abana banjye nibakura ntibazagire isoni zo kuvuga Se byibura azabe hari icyo yimariye”

    Uyu mubyeyi yasoje avuga ko icyo akeneye kuri Danny atari uko amugira umugore ngo amushake ahubwo ko icyo ashaka ari uko yita ku mwana kandi ko atamusaba ibihambaye akwiye gukora mu bushobozi bwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-inshyanutsi-umugore-wabyaranye-na-danny-nanone-avuze-amagambo-akomeye-kuri

  • Umugore yapfushije abana batanu bose yari amaze kubyara #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo muri Kenya ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubyara abana batanu bose bagahita bapfira icyarimwe.

    Aba bana batanu bari bavukiye mu bitaro bya Nakuru bose bahise bapfa nyuma gato y'uko nyina w'imyaka 25 amaze kubabyara mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Abana bapfiriye mu bitaro byitwa Nakuru Level V, bari bagizwe n'abakobwa 4 n'umuhungu umwe.Icyakora ntabwo Polisi iravuga kuri aka kaga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-yapfushije-abana-batanu-bose-yari-amaze-kubyara