List of the top 10 countries with the most or [â¦]
The post Asia Population by Country 2023 appeared first on UGWIRE.
List of the top 10 countries with the most or [â¦]
The post Asia Population by Country 2023 appeared first on UGWIRE.
Ibi yabigejejweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kayonza, muri uru ruzinduko yasuye bimwe mu bikorwa by'iterambere biri kubakwa ndetse anasura Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo.
Umudugudu wa Rugeyo uherereye mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo utuwe n'imiryango 76 yiganjemo abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n'abandi baturage batishoboye bagiye bakurwa hirya no hino muri aka Karere.
Kuva uyu Mudugudu wakuzura mu 2017/2018 hagiye hagaragaramo ibibazo birimo inzu ziva, ubwigerero bwuzuye ku miryango 32, imiryango 24 itari yabona ubutaka bwo guhingaho, imiryango itari yahabwa inka ndetse n'ikibazo cya Biogaz bahawe zidakora.
Mugwaneza Flora umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko ibibazo bya mbere bibangamye bafite harimo kuba inzu zabo ziva cyane ku buryo byangije 'plafond' n'ikibazo cy'ubwiherero.
Yagize ati 'Inzu ziri muri uyu Mudugudu wacu zirava, ubwiherero dufite bwubatswe mu buryo bugoye, ziri hagati y'inzu ku buryo bumwe tubukoresha turi imiryango ibiri, iyo imvura yaguye rero wa mwuka mubi uzamukira mu nzu ku buryo biba bibangamye cyane umunuko ari mwinshi mu nzu.'
Mukamwiza Francoise nawe umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko uretse ikibazo cy'inzu zabo ziva n'icy'ubwiherero ngo banafite ikibazo cyo kubona ubutaka bwo guhingaho ngo kuko biri mu bituma badatera imbere.
Ati 'Kuva twakwimukira hano bamwe bahawe ubutaka abandi tubwirwa ko akarere kakibudushakira ariko na n'ubu ntiturabubona, ibi bitugiraho ingaruka yo kugira inzara kubera kutagira aho guhinga, njye ndifuza ko badushakira ubutaka bwo guhingaho natwe tukiteza imbere.'
Minisitiri Irere yavuze ko ku kibazo kijyanye n'Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo ngo rwiyemezamirimo wawubatse yemeye ko hari ibyo agomba gukosora ndetse ngo yanohereje itsinda riza kureba ibibazo bigihari, akaba yanaboneyeho gusaba abaturage ko inzu ari izabo n'ibibazo bike bihagaragara bakwiriye kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Ati ' Ariko twabaganirije kugira ngo bamenye ko ari inzu zabo ni mu rugo bakwiriye kuhafata nko mu rugo, rwiyemezamirimo nasoza gukosora no gusana, ntabwo bazongera kujya bahamagara Akarere n'Umurenge ngo inzu zagize ikibazo, ahubwo abagifitemo imbaraga bagomba kwishakamo ibisubizo.'
Ku kijyanye n'abadafite amasambu bahingamo ndetse n'imiryango itarabona inka, yavuze ko Akarere kamaze kubabonera ubutaka n'ikibazo cy'inka ngo kikaba kizwi ku buryo mu minsi mike byose bizakemuka.
Kuri uyu 10 Gashyantare 2023, nibwo habaye umuhango wo gosaza icyiciro cya 23 cy'amasomo y'imyuga n'igororamuco atangirwa mu Kigo cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.
Iwawa ni kimwe mu bigo bigororerwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango mugari, irimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi.
Abajyanwa Iwawa bavurwa indwara baba baratewe n'ingeso mbi baba barijanditsemo zirimo n'uburwayi bwo mu mutwe, bakanigishwa imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi bwa kijyambere no gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugorora abishoye mu ngeso zitari nziza n'afatanyabikorwa muri uru rugendo.
Ati 'Tugeze ku bantu hagati ya 80 na 90 ku muganga umwe w'indwara zo mu mutwe, tuvuye ku bantu 400 ku muganga umwe'.
Ikigo cya Iwawa gifite abaganga icyenda b'inzobere mu ndwara zo mutwe.
Mufulukye yavuze ko abagorowe uyu mwaka bagize amahirwe yo gusurwa n'abo mu miryango yabo, agaragaza ko ubu ari bumwe mu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gutegura imiryango y'abajyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo ijye ibafasha kudasubira mu ngeso bahozemo.
Abagororerwa Iwawa kandi basurwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu rwego rwo kubereka ko biteguye kubakira no kubafasha kwisanga mu buzima bwo hanze igihe barangije amasomo y'igororamuco.
Uretse kwigishwa indangagaciro n'amasomo y'imyuga, abajyanwa Iwawa banafashwa kwiyuzuza n'Imana binyuze mu kwigishwa iyobokamana buri wese mu idini rye, ababyitwayemo neza bakavayo babatijwe.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagororewe Iwawa ko amasomo basoje ari icyiciro kimwe cy'ubuzima kuko ubuzima ari urugendo rw'umuntu rurangira ari uko apfuye.
Ati 'Ibibazo muhura nabyo natwe twese twabinyuzemo. Ubukene ntabwo butuma duhemuka. Iyo ubikoze ni nko gusuka peteroli mu muriro. Ubukene iyo uburengejeho icyaha uba ukoze amahano. Ubukene iyo wiyemeje kubuvamo ku myaka ndi kubona murimo urabutsinda'.
Abenshi mu bajyanwa Iwawa bagenda batabishaka ariko bitewe n'imbaraga n'inyigisho Leta ibaha bageraho bakabona ko yabahitiyemo neza.
Minisitiri Musabyimana yasabye abasoje amasomo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize no kuba umusemburo w'impinduka nziza bagafasha Polisi y'u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha.
Ati 'Kuba umugabo ni uguhitamo gukora ibyiza ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ibyari byarabagize imbata; mugo, cocaine, ubujura, uburaya, ubusinzi, byose abo mwasanze hano barabafashije mu bisiga inyuma. Kuba mwariyemeje kugororoka natwe tuzakomeza kubafasha kugera ku ntego mwiyemeje yo kuba urubyiruko rukora vuba, muvemo abagabo bafasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu'.
Mu kigo cya Iwawa hatangirwa amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo kuko imirimo yo kubaka ihoraho, kwambara biriho kandi bizahoraho, ubuhinzi n'ubworozi ni urwego rukirimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kuko abenshi mu Banyarwanda bagikora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo.
Minisitiri Musabyimana yabwiye abize kudoda ko isoko ry'imyenda ari isoko rinini kandi rihoraho kuko u Rwanda rwaciye caguwa, abasaba kwiga kudoda imyenda ihendutse kuko kugeza ubu imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenze.
Ati “Ntabwo twifuza ko mwazagaruka muri iyi gahunda. Tuba twifuza ko twazahurira mu zindi gahunda. Ntakwirara kuko ibyo mwasize aho mwaje muturuka biracyari. Icyo tubasaba ni ukwirinda gusubira mu kigare. Mwarabibonye ko kujya mu biyobyabwenge biroroha ariko kubivamo biragora”.
Mu barenga 3400 basoje amasomo y'igororamuco harimo 1118 bo mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yababwiye ko umujyi wa Kigali ufite amakoperative 5 agizwe n'abagororewe Iwawa.
Ati 'Twiteguye kubakira kandi ibyo mwize hano umujyi wa Kigali turabikeneye'.
Guverineri Habitegeko François yijeje abo mu Ntara y'Iburengerazuba ko bagarutse mu rugo kandi ko ubuyobozi bwiteguye kubakira.
Abize imyuga inyuranye muri iki cyiciro bijeje ubuyobozi bw'igihugu ko bishimira amahirwe cyabahaye kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kucyubaka.
Hakuzimana Eric, wafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara moto atagira ibyangombwa yageze Iwawa yiga amategeko y'umuhanda ndetse n'umwe mu bagera kuri 69 batahanye uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Ati 'Kubona uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hano biba byoroshye kuko abaganga babanza kutuganiriza tugasubiza ubwenge ku gihe'.
Musabyimana Alex yavuze ko agiye gushyira mu bikorwa umwuga yize yizeza ubuyobozi ko atazagaruka Iwawa.
Mu basoje iki cyiciro harimo 142 batahise bataha barimo 48 bazahabwa akazi k'ubwubatsi na Reserve Force na 49 badafite aho baba bagomba kuba bagumye Iwawa mu gihe uturere bakomokamo tukibashakira aho bazaba nibataha.
Ni uburyo butuma ushobora kureba aho umutungo utimukanwa uherereye ukanze ahanditse 'Harebe ku ikarita' ku rubuga rutangirwaho amakuru y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka.
Ubu buryo buzakemura ikibazo cy'abatungaga ibyangombwa bidahuye n'imitungo yabo, ikibazo cy'abantu bajyaga baha za banki ingwate zitajyanye n'imitungo yagombaga gutangwaho ingwate cyangwa abajyaga bagurisha ahantu bagatanga icyangombwa kitari icyaho.
Bizahagarika bamwe mu basabaga impushya zo kubaka ahantu runaka ariko bakubaka ahanyuranye cyangwa bagakoresha uruhushya rumwe bubaka inyubako nyinshi.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyasobanuye ko 'bizanafasha abacagamo isambu ibice byinshi nyuma ugasanga abaguze bahawe ibyangombwa bidahura n'aho baguze kubera kuhitiranya'.
Izi mpinduka zikurikiye ko uhereye ku wa 6 Mutarama 2023, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyatangiye uburyo bwo gutanga ibyangombwa by'ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Title) buzakuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.
Iki kigo cyavuze ko ibyangombwa by'ubutaka bitari ku mpapuro bizahindura uburyo abaturage babonaga serivisi z'ubutaka kuko bitazaba bikiri ngombwa gukora ingendo bajya ku biro by'Imirenge cyangwa ku biro by'umwanditsi w'ubutaka gufata ibyo byangombwa bicapye.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rutonde rw’abahanzi 10 bakomeye, dukesha ibinyamakuru nka Insiders na Huffpost, bagiye bahatanira kenshi ibihembo bya Grammy mu bice bitandukanye, ariko bakaba batarabyegukana na rimwe.Â
1. Nicki MinajÂ

Nicki Minaj amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro icumi, ariko nta na rimwe aracyegukana. Uyu muraperikazi benshi bibaza impamvu ategukana ibi bihembo, aheruka kuba mu bahatana muri 2016, mu cyiciro cya Alubumu nziza y’umwaka yitwa “The Pinkprint”.Â
Mu mwaka wa 2019 yashinjije Recording Academy itegura ibi bihembo kumwirengagiza, ndetse nyuma y’imyaka itatu yongera kubashinja kumushyira mu mwanya utamukwiriye, nyuma yo gushyira indirimbo ye Super Freaky Girl mu cyiciro cya Pop aho kuba mu cyiciro cya Rap.Â
2. Snoop Dogg

Umuraperi Calvin Broadus uzwi cyane nka Snoop Dogg amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 17, ariko ntarahabwa igihembo. Uyu muraperi yatoranyijwe bwa mbere mu 1993, ndetse ubwo aheruka ni muri 2016 mu cyiciro cy’umuntu wagize uruhare muri alubumu ya Kendric Lamar yitwa “To Pimp a Butterfly.’Â
3. Miley CyrusÂ

Umuhanzikazi Miley Cyrus wamenyekanye kera nka Hannah Montana, ndetse akaba azwi cyane mu gukora neza injyana ya Pop, ariko akaba atarahabwa igihembo cya Grammy. Miley aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza ya Pop yitwa ” Bangerz”, ariko yaje guhigikwa na alubumu ya Sam Smith yitwa “In the lonely hours”.Â
Miley aheruka kongera guhatanira igihembo muri 2022, nk’umwe mu bagize uruhare muri alubumu ya Lil Nas X yitwa ‘MONTERO’Â
4. Post MaloneÂ

Umuraperi Post Malone amaze guhatanira ibihembo inshuro icumi zirimo ebyiri za alubumu nziza y’umwaka, ariko bisa nk'aho atarasekerwa n’amahirwe yo kuba yakegukana na kimwe.
Muri Grammy Awards ya 2023 yari ahataniye igihembo cy’abahanzi barenze umwe bafatanyije bagakora indirimbo nziza (Iyo yafatanyije na Doja Cat), ariko bahigikwa na Kim Petras na Sam Smith.Â
5. Diana RossÂ

Mu myaka irenga 50 amaze akora umuziki, umuhanzikazi Diana Ross ntarahabwa igihembo cya Grammy, ku nshuro 12 yagiye ahatana mu byiciro bitandukanye.Â
Gusa uruhare rukomeye Diana yagize muri muzika nyamareka rwibutswe na Recording Academy, yamuhaye igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose (Lifetime Achievement) muri 2012.Â
6. Katty PerryÂ

Kuva yasohora indirimbo ye ya mbere ‘I kissed a girl’ muri 2008, umuhanzikazi Ketty Perry yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro 13, ariko nta na rimwe aregukana igihembo. Perry aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza yise ‘Teenager Dream’ muri 2015.
7. Busta Ryhmes

Umuraperi Trevor Smith uzwi cyane nka Busta Ryhmes, ari mubazamuye cyane injyana ya hiphop mu myaka yashize. Yatangiye guhatanira ibihembo bya Grammy mu 1996, ariko ku nshuro zigera kuri 12 nta gihembo arahabwa.
Busta aheruka guhatanira igihembo cy'umuraperi mwiza n'indirimbo nziza ya rap muri 2015, izi nshuro zose yahigitswe na Kanye West.Â
8. Jennifer Lopez

Umuhanzikazi Jennifer Lopez yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri muri iyi myaka yose, ariko ntaragira amahirwe yo gutahana icyi gihembo na rimwe.Â
Jenifer yahataniye igihembo cy’indirimbo ifite imbyino nziza muri 2000 na 2001, ariko atsindwa na Cher mu ndirimbo ‘Believe’ na Baha Mens mu ndirimbo ‘ Who Let the dogs out.’Â
9. Sia
Umuhanzikazi Sia yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro icyenda, ariko uyu mwanditsi, Producer akaba na Director, ntaratahana muri ibi bihembo na kimwe. Sia yahataniye igihembo cy’indirimbo nziza muri 2017 aza gutsindwa na Lin- Manuel Miranda.Â
10. Martina McBride

Umuhanzikazi Martina McBride amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 14 kuva mu 1994, ariko ntaragihabwa na rimwe. Martina wamenyekanye cyane mu gukora neza injyana ya Country music mu myaka yashize, yagiye arata ibihembo aho muri 2011 yahigitswe na Taylor Swift. Â
Kopi y’ubutumire (Invitation) ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe, ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.
Gusaba no gukwa bizaba i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel.
InyaRwanda yagerageje kuvugana na Bishop Gafaranga ariko ntibyakunda. Ntibyadukundiye kandi kuvugana na Annette Murava. Gusa amakuru ahari ni uko bagiye kurushinga ndetse n’ubutumire bukaba bwarageze hanze.
Murava Anette ni umwe mu baramyi bagezweho muri iyi minsi abikesha ‘Niho Nkiri’, imwe mu ndirimbo yafashije abatari bake bitewe n'uburyo yaririmbwemo, amagambo n'inyigisho ziyirimo.
Mu ndirimbo ‘Niho nkiri’ uyu mukobwa aba asobanura ndetse akavuga ko akiri aho Imana yamusize ndetse akirangamiye isezerano, agahora yibaza ukuntu abo basengeye rimwe basubijwe ariko we ntasubizwe.
Muri iyi ndirimbo kandi asaba Imana kumurinda gushidikanya ndetse no kurira abandi baseka, abanzi be bakishima akibaza nanone impamvu Imana yamusize inyuma ariko akagaruka abwira Imana kumuha imbaraga zo gukomera.
Muri Gicurasi 2022, ni bwo Annette Murava yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo. Amakuru avuga ko ari Bishop Gafaranga wayimwambitse mu gutangiza urugendo rw'ubuzima, bemeranya kubana nk'umugabo n'umugore.
Icyo gihe, Murava yabwiye Isimbi Tv ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n'umusore akunda ndetse ko n'ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.
Bishop Gafaranga azwi muri filime zitandukanye zirimo nka 'Bavakure' n'izindi. Ndetse, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye by'urwenya.
Urukundo rwe na Annette Murava rwaciye amarenga binyuze mu mishinga y'indirimbo bagiye bahuriramo. Bakoranye indirimbo 'Igitambo'. Nk'aho ibi bidahagije, banahuriye mu yindi ndirimbo bise 'Umuriro'.
Bishop Gafaranga wavukiye mu karere ka Nyamasheke, yageze i Kigali afite imyaka 12 y'amavuko ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.
Yabaye umuzunguzanyi ucuruza imyenda ya caguwa, aza kugirirwa ubuntu n'Imana ubu acuruza iduka rini ry'inkweto.
Mu biganiro bitandukanye, yatanze ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo ariko Imana ikamuhindurira amateka.Â
Mu 2019 yabwiye inyaRwanda ko ari umugabo w’umugore umwe bafitanye abana batatu, akaba adateganya kureka gucuruza ngo yirundurire mu gutera urwenya.

Bishop Gafaranga, ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru azahamya isezerano rye na Annette MuravaÂ

Bishop Gafaranga ni umukinnyi wa filime uherutse kwinjira mu muziki

Annette Murava aherutse gutangaza ko yambitswe impeta y'urukundo n'umusore yihebeye

Bishop Gafaranga yakunze kwifashisha cyane Annette mu ndirimbo yagiye asohoraÂ

Imihango y’ubukwe yose ya Bishop Gafaranga na Annette Murava izabera i Nyamata
 
Impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava      
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMURIRO'Â
Uyu mutingito utarahabwa izina watitije isi uhereye mu birometero 18 byo munsi y’ubutaka, unyeganyeza intara zimwe na zimwe zo muri Turkey na Syria ufite igipimo cya 7,8, bituma ibikorwa remezo bisenyuka, imihanda n’imiturirwa bigwa ku bantu, bamwe barapfa abandi barakomereka.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikinyamakuru ‘TIME’ cyatangaje ko abantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’iri sanganya ari ababarirwa mu 4300, mu gihe hari ababuriwe irengero n’abarembeye mu bitaro byo hirya no hino i Burayi no muri Aziya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko agace fatizo (Epicentre) k’uyu mutingito kari mu Karere ka Elbistan ho mu Ntara ya Kahramanmaras muri Turkey, ari naho uyu mutingito washegeshe cyane kurusha ahandi.
WHO yatangaje kandi ko abahitanwa n’uyu mutingito bashobora gukomeza kwiyongera ndetse bakaba benshi cyane kurusha abo byamaze kumenyekana ko bahitanywe nawo, kubera ko hari amazu manini yagwiriye abantu akiri gucukurwa.
Hangiritse byinshi
Bamwe mu barokokeye mu Mujyi wa Osmaniye babwiye BBC ko ako gace katitiye bikomeye mu gihe cy’iminota irenze ibiri ku buryo inyubako amagana zose zasenyukiye rimwe bazireba, abari bitaruye amazu bakiruka bagana ahisanzuye.
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Bwana Antonio Gutierrez yatabaje amahanga yose ayasaba gufata mu mugongo no kurwanirira Turkey na Syria bahuye n’ibyago bikomeye, bagahabwa ubafasha bwose bushoboka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Turkey, Bwana Suleymon Soylu yavuze ko imijyi 10 irimo Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya na Sanliurfa yashegeshwe n’uyu mutingito, bityo hakaba hahagaritswe ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi nk’imikino, amashuri n’ibindi.




Ubutabazi bwihuse bwaramiye bakeya








Abagwiriwe n’amazu baracyashakishwa

![]()



PHOTO; Internet
Ketchup uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Chebet’ amaze iminsi atangaje urugendo rwo kwimenyekanisha mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Mu myaka itandatu ishize yasubiyemo indirimbo ‘Pam Pam’ yifashishije Jose Chameleone wo muri Uganda. Ni indirimbo yaguye umuziki we, iramumenyekanisha no mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Uyu musore asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Chameleone.
Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko Ketchup azagera mu Rwanda hagati ya tariki 15-20 Gashyantare 2023 mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihanano bye mu itangazamakuru.
Hejuru y’ibyo ariko azaba aje “gusura u Rwanda no kumenyekanisha ibihangano bishya afite.”
Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze aherutse kugaragaza inkuru ivuga ko yakoze impanuka ubwo yikubitaga mu bwogero (Douche).Â
Yanditse avuga ko n’ubwo yakoze iyi mpanuka bitahagaritse gahunda ye y’urugendo rwe rwo kumenyekanisha injyana ya Afro Dance Hall yashyize imbere.
Yikubise mu bwogero buri mu nyubako ye ibarizwa mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse bivuga ko uyu muhanzi yavunaguritse imbavu, ariko yaje kuvuga ko ntakibazo gikomeye yagize ku mubiri we.
Uyu musore afitanye indirimbo ‘Baby Oh’ yakoranye na Davido imaze imyaka itandatu. Ketchup avukana n’abana bane, yize amasomo y’Itangazamakuru muri Kaminuza ya Atlantic College.
Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yayise ‘Nuvo’ yayikoranye na Dj Jam Jam wo mu Bwongereza mu 2010. Iyi ndirimbo yanamufashije kwegukana igikombe cye cya mbere mu muziki mu byatanzwe na AEA Awards.
Nyuma yakoze indirimbo ‘One the beat’ yakozwe na Rayce mu 2012. Muri uwo mwaka ni nabwo yahuye na Producer EmmyACE wamufashije gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro Dancehall.
Amaze kwegukana ibikombe bikomeye birimo nka AEA Awards Malaysia 2012, yabaye umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Mayhem in May (MIM) byatangiwe muri Nigeria mu 2013, yabaye kandi umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Green Awards Nigeria mu 2013 n’ibindi.
Mu 2014, uyu muririmbyi yasinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 606 imufasha gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Holy Mic’, ‘Mama’ ndetse na ‘Pam Pam’ yaje gusubiramo afatanyije na Jose Chameleone.
Uyu muhanzi anafite indirimbo ‘Show Me Yhur Rozay’ yasubiyemo afatanyije na Olamide na Phyno.
Ketchup yinjiye mu muziki abifashijwemo na Se wari umufana ukomeye wa Bob Marley, umunyamuziki w’ibihe byose mu njyana ya Reggae.Â

Ketchup agiye kuza mu Rwanda mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye 

Ketchup aherutse kugwa mu bwogero, avuga ko bitazahagarika urugendo rwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika 
Ketchup arazwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Pam Pam' yakoranye na Jose Chameloene 
Ni ubwa mbere Ketchup agiye kugirira uruzinduko mu RwandaÂ

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PAM PAM’ KETCHUP YAKORANYE NA JOSE CHAMELEONE
 “>
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHEBET’ YAKETCHUP UGIYE KUZA MU RWANDA
Igitutu cy’umusaruro mucye gikomeje kwarika muri Rayon Sports ndetse umuntu yavuga ko bidafite aho bigana, mu gihe bari kwitegura umukino wahoze ukomeye muri shampiyona y’u Rwanda aho Rayon igomba gucakirana na APR FC, kuri iki cyumweru kuri sitade ya Huye.
Uyu ni umwaka wa kane Rayon Sports iri kubeshya abakunzi bayo ndetse ibibazo byatererwa hejuru abatoza bakabigenderamo kandi ubona ko ubuyobozi ari bwo bubitse urufunguzo rw’ibibazo iyi kipe ihorana.
N’ubwo ubuyobozi ari bwo butera ibibazo Rayon Sports irimo, ariko umutoza Haringingo nawe ari kwirasa amano kubera ibibazo yiteza ndetse bituma abakunzi ba Rayon Sports bamwota ijoro n’amanywa.
Abakinnyi ba Rayon Sports bahorana urwicyekwe umwe kuri umwe hibazwa uri bubanze mu kibugaÂ
Kuva mu Ukuboza 2022, Rayon Sports imaze gukina imikino 7 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino 2 inganya ibiri, itsindwa imikino 3. Iyi mibare ntabwo igendanye n’ibyo abafana ba Rayon Sports bari biteze ndetse by’umwihariko kuba ikipe iri kwitwara nabi uko shampiyona igenda igana ahakomeye.
Ntabwo Haringingo azi gukoresha abakinnyi afite
Rayon Sports yatangiye shampiyona ifite abakinnyi 28 harimo umubare w’abakinnyi batari bashoboye, ariko kuko nta bapfira gushira, n’abageragezaga Haringingo yananiwe kubakoresha.Â
Ubwo igice cya mbere cya shampiyona cyarangiraga, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi babiri, Luvumbu Nzinga na Joachiam Ojera. Iyo urebye uburyo aba bakinnyi bashya Rayon Sports yongeye mu ikipe bagiye mu kibuga, usanga harimo icyubahiro gike ndetse no kutamenya abakinnyi umutoza afite.
Luvumbu Nzinga ntabwo yakinnye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 4-1, kubera ko atari yakabonye ibyangombwa. Mu mukino wakurikiyeho, Haringingo yafashe Ndekwe Felix wari uhagaze neza mu kibuga hagati muri Rayon Sports mu mikino yatambutse, amushyira ku ntebe y’abasimbura, arangije yinjiza Luvumbu Nzinga utari ufite ubushobozi bwo gukina nibura iminota 30.
Ndekwe ageze muri Rayon Sports yazibye icyuho cya Nishimwe ndetse na Onana avunitse, ariko Haringingo arifata akamwicaza nk’umwana wishakisha
Umukinnyi ashobora kuba ari umuhanga ariko ibihe amazemo iminsi bikaba bitamwemerera kugira uruhare mu mukino ku buryo bwuzuye.Â
Gufata Ndekwe Felix wari uhagaze neza muri Rayon Sports ukamwicaza nta kibazo yagize ni itesha gaciro ry’umuntu wari uri ku gufasha mu bihe bigoye urimo, ndetse bishobora gutuma agira urwicyekwe rwo kongera kukwitangira.
Haringingo Francis ntabwo yemera Musa Esenu
Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite uruhare rw’ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino inyuma ya Onana ufite imvune, ndetse kuva Rayon Sports yajya mu icuraburindi, bigaragara ko ari we mukinnyi mwiza iyi kipe yasinyishije akayigirira akamaro.
Musa Esenu ni umukinnyi ukunze guhusha ibitego, bituma abafana bavuga ko adashoboye, ndetse ko ntacyo amaze kuko ibitego atabimariramo, ariko bakibagirwa umusaruro we muri rusange.
Musa Esenu ashinjwa gutsindisha umutwe gusa, kandi uwo mutwe ni wo ufite ibitego byinshi mu myaka 2 itambutse muri Rayon SportsÂ
Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite ikintu azwiho kandi ashoboye, (gutsindisha umutwe) byashobokaga ko Rayon Sports imwubakiraho ndetse akaba yatanga umusaruro byihuse.Â
Abafana bashinja Musa Esenu gukinisha umutwe gusa, ngo amaguru ye amufasha kugenda gusa, ariko ntibagire icyo bavuga ku bandi bakinnyi bafite amaguru n’umutwe bidafite icyo bimariye ikipe. Ibyo byose rero Haringingo iyo amaze kubyumva, nawe abyakira uko ubundi akagendera mu kigare akima umwanya rutahizamu umwe rukumbi afite.
Urugero
Ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, yafashe umukinnyi nka Joachiam Ojera utari ufite iyo avuye, amubanza mu kibuga arya umwaka wa Musa Esenu wari uherutse kwitwara neza ku mukino wa Musanze FC, ndetse uyu musore akaba yari amenyereye gukina na Kiyovu Sports.
Esenu hari n’igihe ajya mu kibuga mu mataha y’inka kandi ikipe itanatsinzeÂ
Gufata umukinnyi nka Musa Esenu twavuga ko ari kuzuza umwaka we wa mbere muri Rayon Sports akaba ayifitemo ibitego bisaga 14, ukamushyira ku ruhande, ukazana umukinnyi wakabirijwe, utakinaga, w’intizanyo y’amezi 5, ni iteshagaciro ku bandi bakinnyi by’umwihariko Musa Esenu uzwiho kwimwa amahirwe ariko agatabara aho byakomeye.
Haringingo abyutse ukamubaza umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, aho kugusubiza yakwiruka
Rayon Sports niyo kipe muri iyi shampiyona imaze gukoresha abanyezamu bose 4 ifite kandi bigakorwa atari ikibazo cy’imvune ahubwo bigakorwa kubera gushaka ibisubizo no guhimana.
Haringingo Francis umunsi umwe uzasanga yakoresheje Ramadhan, undi munsi akoreshe Adolphe, ubukurikiyeho akoreshe Bonheur asoreze kuri Amani, bose namara kubahetura azunguze umutwe yumirwe kuko bose azaba ababuriye igisubizo. Â
Bibaho ko umunyezamu atsindwa igitego, ndetse yakora n’andi makosa, ariko igikangisho cy’umunyezamu si ukumwicaza.
Haringingo n’abatoza bamwungirije bari kwikoramoÂ
Rayon Sports yahuye n’imvune nyinshi zatumye amahitamo yo gushaka abakinnyi bajya mu kibuga kuri Haringingo yoroha, ariko tukaba twakibaza kuri uyu mutoza uhuzagurika mu bakinnyi uko byari kugenda iyo aba afite ikipe yose kandi ari nzima.
Haringingo yakaretse kwiteza ibibazo kuko n’ibyo ubuyobozi bumuteza ntabwo bimworoheyeÂ
Ikipe itagira 11 iteza umwiryane mu bafana, abayobozi, n’abakinnyi hagati yabo
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125805/haringingo-akomeje-kwirasa-amano-125805.html
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rwahanishije amande ya miliyoni y'amafranga y'U Rwanda umushoferi waregwaga kwica bitavuye ku bushake umunyamakuru John Williams Ntwali.
Umucamanza yavuze ko uyu mushoferi yaburanye yemera icyaha ndetse asaba imbabazi kubera impanuka yateje igahitana uyu munyamakuru.
Mu masaha y'umugoroba, uregwa ndetse n'ubushinjacyaha batari mu cyumba cy'urukiko, umucamanza yavuze ko Bwana Bagirishya Moise Emmanuel ahamwa n'ibyaha bibiri.
Icyo kwica umunyamakuru John Williams Ntwali ubwo yagongeshaga imodoka moto yari imuhetse.
Hari kandi n'icyaha cyo kubabaza umubiri wa Munyagakenke wari utwaye moto yariho Ntwali ariko yongeraho ko ibyaha byombi yabikoze bitavuye ku bushake.
Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 31 z'ukwezi gushize, Bwana Bagirishya ngo yemereye urukiko ko yishe umunyamakuru John Williams Ntwali agonze by'impanuka moto yari imutwaye.
Icyemezo cya muganga, nk'uko byavuzwe n'umucamanza, ngo kigaragaza ko Ntwali yapfuye nyuma yo kuva amaraso menshi.
Umucamanza yemeje ko uregwa ahamwa n'ibyaha byombi kuko abyiyemerera kandi bikaba binashimangirwa n'inyandiko yakozwe na muganga.
Uregwa ngo yavuze ko impanuka yatewe n'umuvuduko uri hejuru ndetse n'umunaniro.
Yamuhanishije kwishyura amafranga ibihumbi 500 kuri buri cyaha bivuze ko agomba kwishyura miliyoni y'amafranga y'U Rwanda ku byaha byombi.
Gusa umucamanza ntiyamuhaye igihano cy'igifungo nk'uko byari byasabwe n'ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha yari yasabye ko Bagirishya ahabwa igifungo cy'imyaka 2 ndetse akanategekwa kwishyura Miliyoni ebyiri z'Amafranga ku byaha byombi.
Umucamanza ariko yavuze ko hariho igihe cy'iminsi 30 ntarengwa ngo utanyuzwe n'icyemezo abe yakijuririra.
Inkuru y'urupfu rwa John Williams Ntwari yamenyekanye ku buryo butunguranye ku itariki ya 18 z'ukwezi gushize ishyizwe hanze n'igipolisi.
Icyo gihe umuvugizi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko Ntwari yahitanywe n'impanuka.
Gusa hari abagize impungenge ku buryo uyu munyamakuru yapfuyemo ndetse basaba ko habaho iperereza ryigenga ryo gusobanura ibyo bamwe babonye nk'urujijo muri uru rupfu.
John Williams wapfuye afite imyaka 43 yari umunyamakuru ubimazemo igihe aho yakunze gukora inkuru zigaragaramo akarengane.
Mu bihe bitandukanye yakunze gushyirwa mu majwi na bamwe mu bayobozi ba Leta bamurega gukora inkuru zihindanya isura y'igihugu.
BBC