Category: Uncategorized

  • Umugore wa Fireman ararembye agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Kabera Charlotte, umugore w’umuraperi Uwimana Francis [Fireman] agomba kubagwa urutirigongo nyuma y’impanuka yakoze mu minsi ishize.}}

    Iyi mpanuka yasize avunitse igupfwa ry’urutirigongo bamubwira ko agomba guhita abagwa.

    Mu gihe ataba abazwe vuba bikaba bishobora kumusigira ubumuga bukomeye cyangwa bikaba byanamutwara ubuzima.

    Iyi mpanuka yayikoze ari kumwe na Fireman ariko ntihagira uhasia ubuzima. Tariki ya 4 Mutarama 2022 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Mwurire muri Rwamagana.

    Umugore wa Fireman ararembye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-fireman-ararembye-agomba-kubagwa

  • Ibikorerwa muri RDC ni Jenoside ariko biraza guhagarara uko byagenda kose – Gen Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa yatanze ku wa 19 Gashyantare 2023 mu biganiro yagiranye n'urubyiruko rusaga 600 rwo mu Mujyi wa Kigali, bigamije kurwereka ko ari rwo mizero y'ejo hazaza bityo ko rugomba kumenya amateka y'igihugu.

    Umwe mu bitabiriye ibi biganiro yabajije Gen Kabarebe niba ibiri kubera muri RDC ari Jenoside ndetse niba yaba izwi n'ikiri gukorwa ngo ihagarare.

    Gen Kabarebe yamusubije ko ibiri kubera muri icyo gihugu ari jenoside ndetse ko uretse n'u Rwanda n'ibindi bihugu by'amahanga bibibona binyuze mu mvugo ndetse n'ibindi bikorwa bihamagarira kwica abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu biba buri munsi.

    Ati “Ibimenyetso byose biranga jenoside byose birabigaragaza haba imvugo, ari uguhamagarira abantu kwica, ari uburyo abantu bicwa byose bitangiye kugaragara kandi ntabwo ari u Rwanda gusa ruzafata izo ngamba n'amahanga arabibona ndibaza ko bigomba guhagarara.”

    Gen Kabarebe yavuze ko hari ubwo amarorerwa abo muri RDC bakora bibwira ko atazwi ariko bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga igihe runaka bazabibazwa.

    Ati “Hari ingamba nyinshi cyane zaba izifatwa n'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba ndetse n'imiryango mpuzamahanga iri kugishakira umuti. Sinzi ko bizakomeza ariko kuba ibyo bikorwa by'ubwicanyi bisa nka jenoside ni ukuri. Ariko biraza guhagara byanze bikunze.”

    Yavuze ibi mu gihe intabaza ari zose ku bwicanyi buri gukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo mu Burasirazuba bwa RDC abantu bagaragaza ko ari ibimenyets0 simusiga bya jenoside.

    Mu Ukuboza na bwo Umuryango IBUKA n'indi iharanira uburenganzira bw'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze intabaza ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze rishyirwaho umukono n'abaperezida ba IBUKA, AERG, GAERG, AERG, AEGIS Trust, Avega-Agahozo, Association of Australia, Ishami Foundation, UK & Rwanda, Genocide Survivors Foundation, US, Urukundo Rwandan Organisation — Norway, RTGSA-Mpore Inc n'iyindi.

    Iyo miryango yakomeje ivuga ko “Turashaka kwibutsa ko kwita abantu abanzi no kuvuga abagomba kwicwa ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe na Radio rutwitsi ya RTLM n'Ikinyamakuru Kangura mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Biteye inkeke cyane kubona ubwo buryo bukoreshwa muri RDC uyu munsi.''

    Bishimangirwa kandi na Raporo ya Loni yo muri Kamena 2022, yagaragaje ko muri RDC hari ubwicanyi bushingiye ku bwoko bw'Abatutsi. Ushingiye ku mategeko mpuzamahanga akumira akanahana icyaha cya Jenoside, yemeje ko muri iki gihugu hari gukorwa Jenoside y'Abatutsi.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Mbere yo kuganira na Gen. James Kabarebe, uru rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse banasura Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Gen Kabarebe yababwiye ko ibyo babonye byose ari ingaruka z'ubutegetsi bubi bwari bushinzwe guteza imbere no gutekerereza abaturage ariko bukarenga kuri izo nshingano bukajya kwica abaturage abwari bushinzwe kurinda.

    Yagaragaje ko intekerezo nk'izo zidakwiye kururanga ahubwo bagomba gutekereza ibyubaka igihugu cyane ko urugamba rugira ibyiciro bityo ko urukomeje ari uwo kubaka igihugu urubyiruko rugomba kugiramo uruhare.

    Yavuze ko ibyo byari ibitekerezo byaranze ubutegetsi bwariho icyo gihe aho bwerekaga urubyiruko ko rugomba gufata amacumu n'imihoro rukajya kwica abantu ari yo mpamvu FPR yatangije urugamba rwo kubohora igihugu kuko ubwo bwariho butari bubereye igihugu.

    Ati “Rwatangijwe n'urubyiruko nkamwe basahura intwaro mu gihugu babagamo bemera kuza guhangana na leta yicaga abantu. Abantu biyemeje kubohora u Rwanda bari batandukanye, harimo abanyonzi, abahinzi, aborozi […] kuko bose bahuje umugambi umwe.”

    Yagaragaje ko nubwo rwari rutangijwe nta gihe kizwi rwari kurangirizwa ari nayo masomo urubyirko rugomba gukuramo kuko mu gihe igihugu kigitera imbere rwiyubaka amaboko yarwo agikenewe umunsi ku wundi.

    Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Urubyiruko rusaga 600 rwo mu Mujyi wa Kigali rwateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo rusobanurirwa uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali ubwo rwasobanurirwaga amateka yaranze igihugu

    Gen James Kabarebe yagaragaje ko ibiri kubera muri RDC ari jenoside ndetse igomba guhagarara uko byagenda kose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorerwa-muri-rdc-ni-jenoside-ariko-biraza-guhagarara-uko-byagenda-kose-gen

  • Umuyobozi wa APR FC yagarutse ku misifurire agira icyo asaba abakunzi ba yo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakunzi b’iyi kipe kurenga akababaro baterwa n’abayobora imikino (abasifuzi) bakajya gushyigikira ikipe ya bo, gusa ngo iki kibazo yizera ko na FERWAFA ikibona.

    Ni mu butumwa yatanze nyuma y’uko iyi kipe itsinze Etincelles ikisubiza umwanya wa mbere aho yashimiye abakinnyi n’abakunzi ba yo babashije kuyiherekeza mu Bugesera.

    Yavuze ko hari n’abatabasha kwihanganira imisifurire bagahitamo kureka kujyayo, yabasabye kubirenga ko iki kibazo akeka na FERWAFA ikibona ndetse yakagikurikiranye kuko umupira utakangijwe isura n’abakurikiranye inyungu za bo bwite.

    Ati 'Icyo kibazo nk’ubuyobozi bw’ikipe bwakigejejweho kandi burizera ko na FERWAFA ikibona, bityo itakagombye kwemera abagambiriye kwangiza isura y’umupira w’amaguru (kubera indoke) birengagije ko isi yose iwukurikiranira hafi.'

    Benshi bamaze igihe binubira imisifurire aho nko ku mukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, bamwe bahamya ko umusifuzi yemeje igitego kitarenze umurongo gituma babura amanota 3.

    Yibukije abakinnyi ko nubwo bayoboye urutonde ariko na none abo bahanganye badasinziriye bari hafi ya bo bityo ko bagomba gutsinda umukino ukurikiyeho wa Musanze FC uza mu mpera z’iki cyumweru.

    Lt Gen yasabye abakunzi ba APR FC kurenga imisifurire mibi bakaza gushyigikira ikipe ya bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yagarutse-ku-misifurire-agira-icyo-asaba-abakunzi-ba-yo

  • Umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC ushobora kugira ingaruka ku bumwe bw'abanyarwanda- Minisitiri Bizimana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko urwango ruri gushibuka kubera umubano mubi uri hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo rushobora kugira ingaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda.

    Hashize igihe hagati y'u Rwanda na RDC hari umwuka mubi uturuka ku ntambara icyo gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23 icyo gihugu gishinja ko ufashwa n'u Rwanda, rwo rukabihakana rugaragaza ko ari ukunanirwa kw'abayobora RDC.

    Ni umwuka mubi ujyana n'ibikorwa byo kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda batuye muri icyo gihugu, kugeza nubwo Loni itanze impuruza ko hatagize igikorwa ubwo bugizi bwa nabi bwavamo Jenoside.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko bidakumiriwe kare, urwo rwango rukorerwa abavuga Ikinyarwanda bari muri RDC n'ibibazo bikomeje kuba hagati y'ibihugu byombi, bishobora guhungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu kiganiro Ishusho y'Icyumweru cyatambutse kuri RBA yagize ati 'Byanze bikunze iyo urwango rukwizwa rugira ingaruka nyinshi. Iya mbere ni ukugira ingaruka ku mibanire y'abaturage bahahirana na bamwe bavuga Ikinyarwanda kubera amateka yatumye bajya hariya. Muzi ko Congo yafashe ingamba zo gufunga imipaka saa Cyenda, ibyo ni ibintu bigira ingaruka ku mibanire n'imihariranire.'

    'Iyo urwango rumaze gukwiza kugeza n'ubwo abanye-Congo bari mu mahanga bumva ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bw'igihugu cyabo uterwa n'u Rwanda, biba byazanye urwango hagati y'abaturage.'

    Nubwo asanga hari ibizangirika ku bumwe bw'Abanyarwanda ariko Minisitiri Bizimana asaba Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko guhaguruka bakavuga ukuri ku biri kuba.

    Ati 'Imwe mu ndangagaciro Abanyarwanda bemera ni ugukunda igihugu, ibi rero ntabwo biba mu magambo biba mu bikorwa. Nta rugamba rw'amasasu ubu turi mu maharo. Ubu turi mu rugamba rw'ikinyoma gikwizwa n'abategetsi ba Congo n'abo bigaruriye. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bahaguruka tukagaragaza uko ikibazo kimeze.'

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga bakavuga ukuri kw'ibiri kubera muri Congo kugira ngo bimenyekane.

    Ati 'Banyarwanda, Banyarwandakazi mumenye ko hari intambara ebyiri iy'amasasu n'iyitumanaho, iyitumanaho bigusaba gufata telefoni yawe ugasoma ayo makuru afatika afite ibimenyetso, ugashyiramo internet ukabeshyuza mu Gifaransa, mu Kinyarwanda, mu Cyongereza ntabwo ari iya guverinoma gusa.'

    Usibye abaturage gusa kandi Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric, yibukije sosiyete Sivile n'amadini ko uru rugamba nabo rubareba.

    Ati 'Sosiyete sivile n'amadini reka twe guceceka kuko ntabwo bikwiye ko igihe abantu bari kwicwa turi kubona ibibazo biriho ngo duceceke ahubwo buri wese nazamure ijwi mu kugaragaza ukuri no kwamagana ubwicanyi buri gukorwa muri Congo.'

    Kugeza ubu hari kugeragezwa ubuhuza n'impande zitandukanye ngo mu Burasirazuba bwa Congo haboneke amahoro, icyakora haracyari icyuho kuko icyo gihugu kidahana cyangwa ngo cyamagana abakwirakwiza imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasira abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Hejuru y'impunzi z'abanye-Congo basaga ibihumbi 80 u Rwanda rucumbikiye, guhera mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakira abandi basaga ijana buri munsi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bahunga ubugizi bwa nabi bakorerwa n'abaturage ku bufatanye na Leta n'imitwe yitwaje intwaro bafatanya.

    The post <strong>Umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC ushobora kugira ingaruka ku bumwe bw'abanyarwanda- Minisitiri Bizimana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/20/umwuka-mubi-hagati-yu-rwanda-na-rdc-ushobora-kugira-ingaruka-ku-bumwe-bwabanyarwanda-minisitiri-bizimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwuka-mubi-hagati-yu-rwanda-na-rdc-ushobora-kugira-ingaruka-ku-bumwe-bwabanyarwanda-minisitiri-bizimana

  • Matre Gims yari yahawe arenga Miliyoni 690 F… – #rwanda #RwOT

    Gandhi Bilel Djuna [Maître Gims] ari imbere mu banyamuziki bakomeye kandi b'ibihe byose cyane cyane mu bakunzi b'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa. Ni umugabo w'ijwi riremereye, umuraperi wigwizaho igikundiro uko bucye n'uko bwije.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ceinture Noire’ yo mu 2018, 'Est-ce que tu m’aimes?' yo mu 2015, 'J’me tire' yo muri Mata 2013, 'Le prix à payer' yo mu 2019 n'izindi.

    Hari benshi bataramubona ku maso bitewe n'uko atajya akuramo amataratara (Lunette). Hari abatera urwenya bakavuga ko afite ikibazo ku maso, ari nayo mpamvu bigoye guhuza nawe imboni.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bihe bitandukanye we n'umuvandimwe we Dadju batumiwe gutaramira i Kigali bakanga bitewe n'uko umubano utifashe neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

    Aba bombi ni abanye-Congo batarabasha kubona ko Guverinoma yabo yihunza ibibazo biyireba. Dadju ni we wabanje gutumirwa i Kigali aranga, Maître Gims asubiza ko ibyo umuvandimwe we yanze, nawe atakirirwa abitekerezaho kabiri.

    Uwari ugiye kubatumira i Kigali, yifashishije urubuga rwa Youtube yohereza amashusho agaragaza Perezida Kagame ajya i Goma guhura na Félix Tshisekedi, nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021.

    Aba banyamuziki bombi barabyanze, bavuga ko igihe cyose umubano w'ibihugu byombi utarasobanuka badateze gutaramira i Kigali.

    Maître Gims yakomeje ibikorwa bye by'umuziki. Ndetse, ari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria basusurukije abatabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cyaje kwegukanwa n'ikipe ya Argentine ya Messi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Doha, ku wa 18 Ukuboza 2022.

    Uyu mukino wanasusurukijwe n'abandi barimo umunyamerika w'umukinnyi wa filime Morgan Freeman, Jungkook wo mu itsinda ryo muri Korea y'Epfo, BTS n'abandi.

    Mu barebye uyu mukino w'igikombe cy'Isi harimo na Perezida Paul Kagame, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron n'abandi.

    Mu kiganiro 'Ishusho y'icyumweru' cya Televiziyo y'u Rwanda cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Alain Mukuralinda yatangaje ko Guverinoma ya Congo ikomeje kwihunza gukemura ikibazo cy'umutekano mucye uri mu Burasirazuba, ahubwo bagashyira imbere gukomeza gucengeza ibinyoma bigamije kusiga icyisha u Rwanda.

    Mukuralinda avuga ko abayobozi ba Congo bakomeje kubwira urubyiruko rw'abo n'amahanga ko ikibazo ari u Rwanda, nyamara atari ko bimeze.

    Muri iki kiganiro, yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kutagirira urwango abakongomani, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe mu kugaragariza amahanga ukuri.

    Yatanze urugero avuga ko Congo ikomeje gukora uko ishoboye kugira ngo isebye u Rwanda, aho bananyuze kuri Maître Gims kugira ngo avuge nabi Umukuru w'Igihugu imbere y'abari bitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi.

    Ati 'Hari uwitwa, Maître Gims, bari bamuhaye amafaranga menshi ibihumbi Magana atandatu by'amayero [Ni Miliyoni 690, 499, 574 Frw) ngo aze gutuka Perezida wacu (Kagame) kuri 'final' y'igikombe cy'Isi (2022). Noneho, Maître Gims arenze n'uwo mukinnyi (Uwo Minisitiri Jean Damascène yavuze muri iki kiganiro) mu kugira abantu bamukurikira.'

    'Ugiye kubivuga ku gikorwa kiza kurebwa n'abantu miliyari eshatu, enye. Ni uko byaje kumenyekana bamuha gasopo. Wenda amafaranga yo yarayajyanye…'

    Mukuralinda avuga ko iki ari igihe cy'uko urubyiruko rw'u Rwanda ruhagaruka rukifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri kw'ibiri kuba muri iki gihe.

    Ati 'Urubyiruko ruhagaruke. Ntabwo turutumye gutukana ntabwo turutumenye kurwana, ariko rufate, nibiba ngombwa batubaze, amakuru arahari, niba batazi aho bayakura tuyabahe, aya mbere ni bayasange kuri Twitter yanjye….'

    Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze n'ubwo nta rugamba rw'amasasu 'turimo', ariko hari urugamba rw'ikinyoma 'gikizwa n'abategetsi ba Congo'.

    Yasabye Abanyarwanda guhagaruka bakarengera isura y'u Rwanda. Bizimana avuga ko iyo urwango rukwizwa bigira ingaruka nyinshi zirimo imibanire izamba hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Avuga ko muri iki gihe Congo yafashe ingamba zo gufunga imipaka kugeza saa cyenda. Minisitiri Bizimana avuga ko bigeze aho n'abanyecongo bari mu mahanga 'bumva ko umutekano mucye uri mu Burasirazuba uterwa n'u Rwanda'.

    Yavuze ko mu minsi ishize yarebye umukino wahuje ikipe ya Olympique de Marseille na Paris Saint-Germai (PSG). Muri iyi kipe ya Olympique de Marseille hakinamo umukinnyi Chancel Mangulu Mbemba ukina mu bwugarizi.

    Mbere y'uko bakina uyu mukino, Chancel Mangulu Mbemba yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda uri umubyeyi ndagira ngo nkusabe uhagarike ubwicanyi igihugu cyawe kiriho gukorera mu Burasirazuba bwa Congo iwacu.'

    Minisitiri Bizimana asobanura ko ibinyoma Congo yahimbye bimaze kugera kure, kugeza n'aho bigera ku mukinnyi nk'uyu ukomeye ku rwego rw'Isi.

    Akomeza avuga ko ikinyoma 'kiragenda kigakwiza urwango mu baturage ubundi busanzwe babanye neza'. Avuga ko iki ari igihe cy'uko itangazamakuru rikomeza gusobanura ukuri kw'ibiri kuba.

    Ibyo wamenya kuri Maître Gims, umunyamuziki winangiye umutima ku gutaramira i Kigali:

    Inyandiko zitandukanye zivuga ko Maître Gims yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Demokarasi ya Congo, ku wa 5 Gicurasi 1986.

    Ni umunye-Congo, umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi udashidikanwaho na benshi.

    Avuka mu muryango w'abanyamuziki, kuko Se Djanana Djuma yari umuririmbyi mu itsinda 'Viva La Musica' rya rurangiranwa mu muziki Papa Wemba witabye Imana.

    Maître Gims yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1988, ubwo yari afite imyaka ibiri y'amavuko, ari kumwe n'ababyeyi be bari abimukira muri iki gihugu.

    Uyu mugabo yakuriye mu itsinda ry'abanyamuziki rya 'Sexion d'Assaut' mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Mu 2013 yashyize hanze album ye ya mbere yise 'Subliminal' yagurishijeho miliyoni z'amakopi bituma iza ku mwanya wa kabiri kuri album zikunzwe mu Bufaransa.

    Uyu munyamuziki anafite album 'My Heart was right' yasohoye mu 2015. Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana n'abahanzi barimo Sia, Pitbull, Lil Wayne, Stromae, Maluma, Sting n'abandi.

    Avuka mu muryango w'abana batandatu barimo na Murumuna we Dajdu. Muri Werurwe 2019, Maitre Gims yanditse kuri konti ye ya Instagam avuga ko ashaka guhindura amazina ye akajya yitwa 'Gims' gusa aho kuba Maitre Gims.

     

    Umunyamuziki Maître Gims yari yahawe amafaranga kugira ngo igihe yaririmbiraga ibihumbi by'abantu bitabiriye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi atuke Perezida Paul Kagame 

    Maître Gims akurikirwa na Miliyoni 3 kuri Instagram yageregejwe igihe kinini gutaramira i Kigali aranga. Ibimenyetso yohererejwe by'umubano w'ibihugu byombi yabiteye utwatsi 

    Murumuna we Dajdu ukurikirwa n'abantu miliyoni 7 kuri Instagram, yavuze ko adateze gutaramira mu Rwanda igihe cyose Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budatekanye 

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragariza amahanga ukuri 

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko buri munyarwanda akwiye guharanira kurengera isura y'u Rwanda. Ati 'Burya n'iyo ikinyoma gisigara ariko ukuri kuratsinda'. Duhaguruke rero turengera Igihugu cyacu, twumve ko ni inshingano ya buri wese.' 

    Ubwo Perezida Paul Kagame yahuriraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021 

    Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori bifungura imikino y'Igikombe cy'Isi, anitabira umunsi wa nyuma w'iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 22 

    Umukinnyi wa filime Morgan Freeman n’Umunya-Qatar Ghanim Al-Muftah bari mu basusurukije ibirori bya nyuma by'igikombe cy'Isi 

    Argentine ya Lionel Messi yegukanye Igikombe cy’Isi- Ibyishimo byari byose kuri Lusail Stadium 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EST-CE QUE TUM'AIMES' YA MAITRE GIMS

     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO 'ISHUSHO Y'ICYUMWERU'CYAGARUTSE KU NGARUKA Z'IBIBERA MURI CONGO KU BUMWE BW'ABANYARWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126245/maitre-gims-yari-yahawe-600000-kugira-ngo-avuge-nabi-perezida-kagame-mu-gikombe-cyisi-126245.html

  • Impungenge ku bumwe bw'Abanyarwanda bushobora kubangamirwa n'umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe hagati y'u Rwanda na RDC hari umwuka mubi uturuka ku ntambara icyo gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23 icyo gihugu gishinja ko ufashwa n'u Rwanda, rwo rukabihakana rugaragaza ko ari ukunanirwa kw'abayobora RDC.

    Ni umwuka mubi ujyana n'ibikorwa byo kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda batuye muri icyo gihugu, kugeza nubwo Loni itanze impuruza ko hatagize igikorwa ubwo bugizi bwa nabi bwavamo Jenoside.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko bidakumiriwe kare, urwo rwango rukorerwa abavuga Ikinyarwanda bari muri RDC n'ibibazo bikomeje kuba hagati y'ibihugu byombi, bishobora guhungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu kiganiro Ishusho y'Icyumweru cyatambutse kuri RBA yagize ati 'Byanze bikunze iyo urwango rukwizwa rugira ingaruka nyinshi. Iya mbere ni ukugira ingaruka ku mibanire y'abaturage bahahirana na bamwe bavuga Ikinyarwanda kubera amateka yatumye bajya hariya. Muzi ko Congo yafashe ingamba zo gufunga imipaka saa Cyenda, ibyo ni ibintu bigira ingaruka ku mibanire n'imihariranire.'

    'Iyo urwango rumaze gukwiza kugeza n'ubwo abanye-Congo bari mu mahanga bumva ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bw'igihugu cyabo uterwa n'u Rwanda, biba byazanye urwango hagati y'abaturage.'

    Nubwo asanga hari ibizangirika ku bumwe bw'Abanyarwanda ariko Minisitiri Bizimana asaba Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko guhaguruka bakavuga ukuri ku biri kuba.

    Ati 'Imwe mu ndangagaciro Abanyarwanda bemera ni ugukunda igihugu, ibi rero ntabwo biba mu magambo biba mu bikorwa. Nta rugamba rw'amasasu ubu turi mu maharo. Ubu turi mu rugamba rw'ikinyoma gikwizwa n'abategetsi ba Congo n'abo bigaruriye. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bahaguruka tukagaragaza uko ikibazo kimeze.'

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga bakavuga ukuri kw'ibiri kubera muri Congo kugira ngo bimenyekane.

    Ati 'Banyarwanda, Banyarwandakazi mumenye ko hari intambara ebyiri iy'amasasu n'iyitumanaho, iyitumanaho bigusaba gufata telefoni yawe ugasoma ayo makuru afatika afite ibimenyetso, ugashyiramo internet ukabeshyuza mu Gifaransa, mu Kinyarwanda, mu Cyongereza ntabwo ari iya guverinoma gusa.'

    Usibye abaturage gusa kandi Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric, yibukije sosiyete Sivile n'amadini ko uru rugamba nabo rubareba.

    Ati 'Sosiyete sivile n'amadini reka twe guceceka kuko ntabwo bikwiye ko igihe abantu bari kwicwa turi kubona ibibazo biriho ngo duceceke ahubwo buri wese nazamure ijwi mu kugaragaza ukuri no kwamagana ubwicanyi buri gukorwa muri Congo.'

    Kugeza ubu hari kugeragezwa ubuhuza n'impande zitandukanye ngo mu Burasirazuba bwa Congo haboneke amahoro, icyakora haracyari icyuho kuko icyo gihugu kidahana cyangwa ngo cyamagana abakwirakwiza imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasira abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Hejuru y'impunzi z'abanye-Congo basaga ibihumbi 80 u Rwanda rucumbikiye, guhera mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakira abandi basaga ijana buri munsi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bahunga ubugizi bwa nabi bakorerwa n'abaturage ku bufatanye na Leta n'imitwe yitwaje intwaro bafatanya.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène agaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda buzahungabanira muri ibi bibazo

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kuvuga ukuri kose ku birega RDC ishinja u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bumwe-bw-abanyarwanda-bushobora-kubangamirwa-n-umwuka-mubi-hagati

  • Perezida wa Rayon yishongoye kuri KNC ukomeje kwiriza, APR FC yisubiza umwanya wa mbere (IBYARANZE WEEEKEND) #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zasize Rayon Sports itsinze Gasogi United maze Uwayezu Jean Fidele abwira KNC ko ikipe ye imaze imyaka 3 idakwiye kwigereranya n’imaze imyaka 60.

    Yari weekend irimo ibintu byinshi binyuranye nk’aho ejo hashize hatangiye Tour du Rwanda 2023 aho agace ka mbere Kigali-Rwamagana kegukanywe n’umwongereza, Ethan Vernon, umunyarwanda waje hafi yabaye Mugisha Moise wabaye uwa 21 ariko akoresha ibihe bimwe na Ethan Vernon.

    Indi mikino yari ihari ni shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 wari wakomeje hakinwa umunsi wa 20.

    Umukino wari witezwe na benshi ni uwo Gasogi United yakiriyemo Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade ya Bugesera.

    Benshi bari biteze ko Rayon Sports igomba gutsinda ariko amagambo ya Kakooza Nkuriza Charles [KNC] uyobora Gasogi United ni yo yahuruje benshi aho yavuze ko Rayon Sports nta bushobozi bwo kumutsinda ifite ndetse ko nimutsinda azagirwa perezida w’impfube.

    Rayon Sports yaje kumutsinda 2-1 ndetse yahise inafata umwanya wa mbere mu gihe yari igitegereje ibizava mu mukino wa APR FC na Etincelles wabaye ejo hashize ku Cyumweru.

    Nyuma y’uyu mukino KNC yikomye imisifurire avuga ko ari yo yatumye batsindwa ndetse ko niyumva arambiwe azakuramo ikipe ye.

    Ati “Twakoze ibishoboka byose nta kindi twarenzaho. Wenda na twe nitugira abasifuzi b’abafana hari igihe tuzatsinda. Mu misifurire yo gushyira hasi umuntu ntacyo batakoze.”

    “Icyo nzi cyo nitwumva biturambiye tuzafata umwanzuro wacu ntabwo twakomeza kwigaragura mu bintu nk’ibi. Nitwumva biturambiye tuzava mu mwanda. Nta wigeze udutumira. Ntabwo dushobora gutwika amafranga mu mwanda nk’uyu. Nta bindi.”

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yaravuze ko nta mwana usya avoma, ikipe nka Gasogi United imaze imyaka 3 itagakwiye kwigereranya na Rayon Sports imaze imyaka 60.

    Ati “Twebwe tuvugira mu kibuga. Amagambo yavuze ni menshi ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘umwana aravoma ntabwo asya’. Gasogi imaze imyaka itatu ntizigereranye n’ubukombe bumaze imyaka 60.”

    Ku rundi ruhande ariko ibi byishimo bya Rayon Sports byo kuba ku mwanya wa mbere ntabwo byamaze kabiri kuko APR FC yaraye ibambuye uyu mwanya nyuma yo gutsinda Etincelles FC 4-2.

    APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 40, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 37, Gasogi United na Etincelles zifite 36 n’aho Police FC ifite 33.

    Uwayezu Jean Fidele yishongoye kuri KNC utaranyuzwe n’imisifurire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-yishongoye-kuri-knc-ukomeje-kwiriza-apr-fc-yisubiza-umwanya-wa-mbere-ibyaranze-weeekend

  • Ethan Vernon niwe wegukanye agace ka mbere ka… – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick step DT, niwe usize abandi mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kajya Rwamagana. Wari umunsi witezwe na benshi nyuma y’umwaka Tour du yari igarutse mu rw’imisozi igihumbi.

    Iri siganwa ryatangiye ku isaha ya saa 10:00 AM, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf Resirt Villas bakomeza Utexrwa, Yamaha, Nyabugogo, banyura Gatsata, Nyacyonga, Gasanze, Batsinda, Kagugu banyura mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, baca mu nganda, 15, Masaka, Kabuga bakomeza Rwamagana.

    Ethan vernon niwe wambaye umwenda w’umuhondo bwa mbere muri Tour du Rwanda ya 2023

    Abasiganwa bageze i Rwamagana Nsengimana Jean Bosco ari kumwe na Fouche, ndetse uko iminota igenda itsinda rikuru ry’abakinnyi rigenda ryegera aba basore. Abasiganwa bazengurutse muri Rwamagana inshuro 5 gusa, bamaze kuzenguruka inshuro 3 igikundi cyamaze gufata ba Nsengimana.

    Mu gihe hari hasigaye agace kamwe, Quick step yari ifite abakinnyi benshi mu gikundi, Israel Premier Tech ndetse n’ikipe ya Eritrea nabo bari biganje mu gikundi cyavuyemo utsinda. Agace ka nyuma Ethan Vernon yaje gukandagira igare habura nka metero 800, ndetse yinjira mu murongo ari uwa mbere.

    Nsengimana Jean Bosco wabaye umukinnyi mwiza ahazamuka, yatangaje ko babuze umukinnyi uhatana mu gikundi cya nyuma, byatumye ariyo mpamvu badatsinda. 

    Yagize ati” uyu munsi mwabonye ko natangiye nataka, ndetse nsohoka mu gikundi kare nkomeza gutwara isiganwa, ariko ku munota wa nyuma biranze, gusa ubu twakitega umusaruro kuri uyu wa mbere.”

    Mugisha Moise niwe munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 21, akoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 52 anganya n’uwa mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126233/ethan-vernon-niwe-wegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2023-126233.html

  • Bella Flowers yaciye agahigo ko kugurisha ind… – #rwanda #RwOT

    Bella Flowers ni ikigo gihinga kikanatunganya indabo, zijyanwa ku isoko mpuzamahanga cyatangiye muri 2016. Giherereye mu Murenge wa Gishari muri Rwamagana, aho gifite ubuso bwa hegitari bugera ku 100 harimo n'izitarakoreshwa.

    Ku munsi wa St Valentin wahariwe abakundanye iki kigo cyaciye agahigo mu gucuruza indabo nyinshi, yaba mu Rwanda ndetse n'izoherejwe hanze yarwo.

    Bella Flowers yahaye akazi abakozi barenga 800 biganjemo urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye baturanye, abenshi bari abashomeri.

    Mu cyumweru nibura basarura toni 30 z'indabo, aho umusaruro ungana na 80% ugurishwa mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy'u Buhorandi, u Bwongereza na Koreya y'Epfo.


    Leta yashoye muri iki kigo miliyali 13, mu gihe cyo kimaze kwinjiza miliyali nyinshi z'amafaranga. Bella Flower nicyo kigo cyonyine mu Rwanda gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga, naho muri EAC u Rwanda na Kenya nibyo bihugu bitunganya indabo zikanoherezwa mu mahanga.

    Ku munsi w'abakundanye uzwi nka St Valentin hagurishijwe indabo zingana n'ibihumbi 700 mu Rwanda, naho izoherejwe mu mahanga zirenga miliyoni 3.

    Kuya 14 Gashyantare 2023 ubwo hizihizwaga umunsi w'abakundanye, mu Rwanda hagaragaye ishusho idasanzwe mu bwitabire bwo kugura indabo. Imihanda itandukanye igize uduce dutandukanye tw'uRwanda, hagaragayemo indabo nyinshi zatangwaga.

    Bella Flower ni uruganda rukora indabo z'amoko 16, ariko barateganya gukora amoko y'indabo 20.

    Rwema Claude umuyobozi ushinzwe umusaruro  muri iki kigo, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ku musaruro babona cyane cyane uwabonetse kuri 'St Valentin' umunsi w'abakundanye.

    Yagize ati 'Abanyarwanda bamaze gusobanuka mu kumenya agaciro k'indabo, bihabanye n'uko kera bumvaga ari iz'abazungu. Indabo ni ikimenyetso cy'urukundo.'

    Rwema avuga ko indabo zigurishwa cyane bitewe n'igihe, ndetse n'ubwoko bw'indabo. Indabo z'amaroza zigurwa cyane mu kwezi kwa 3 kuri 'Women's Day' na 'Mother's Day'. Indabo z'umuhondo zigurwa cyane kuri Pasika, naho izitukura n'iz'umweru zigurwa cyane mu kwa 12 mu bihe by'iminsi mikuru.


    Ibihugu bikunze koherezwamo indabo harimo Ubuhorandi, Koreya, Ubwongereza n'ahandi ariko ubwoko bukunze kugurwa cyane ni indabo zitukura.



    Ubuyobozi bw'iki kigo Bella Flower buvuga ko bahinduriye ubuzima benshi ndetse ikigero cy'ubushomeri kiragabanuka, uhereye kuri Rwamagana n'ahandi. Ubuhamya bwa benshi bugaragaza gutera imbere bakesha iki kigo, na Leta y'u Rwanda muri rusange.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126219/bella-flowers-ikigo-gitunganya-indabo-cyaciye-agahigo-ku-munsi-wa-st-valentin-126219.html

  • Umukirisitu wakundaga igihugu; Depite Fidel Rwigamba yashyinguwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, mu gikorwa cyo kumusezera bwa nyuma no kumushyingura.

    Umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe no kumusezeraho iwe mu rugo, ukomereza mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko cyane ko yatabarutse ari umudepite. Misa yabereye muri Paruwasi ya Kicukiro.

    Witabiriwe n'abo mu muryango wa Depite Fidel Rwigamba, inshuti z'umuryango, Abadepite n'Abasenateri ndetse n'Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.

    Abana be bavuze ko umubyeyi wabo yamaze hafi ibyumweru bitatu ari mu burwayi mu bitaro, ariko muri ubwo bubabare bwose yakomeje kugira imbaraga n'ubutwari ndetse akabereka ko badakwiye gucika intege.

    Aba bana bavuze ko yabatoje indangagaciro nyinshi zizakomeza kubayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi, abigisha gusenga.

    Umuhungu we yagize ati 'Yari umubyeyi mwiza ariko by'umwihariko yari inshuti yacu kuruta ibindi byose. Yadutoje kuba abana bubaha, bazi Imana kuko nawe yakundaga gusenga.'

    Karamaga Camille, murumuna wa Rwigamba, yavuze ko kuva bakiri bato yari umuntu udasanzwe.

    Ati 'Uyu muntu wigendeye yari afite ibigwi, yari afite ubumuntu. Imyaka 73 yamaze kuri iyi Si rero ni muri bamwe […] namwe mwabashije kuba hafi ye mwagize icyo mumuvomaho.'

    'Ubumenyi, ubwitonzi, ubushishozi, kwihesha agaciro, ubunyangamugayo, gukunda umurimo bihebuje, gukunda igihugu no kuba ahora yiteguye kuba yanakitangira.'
    Karamage yavuze ko Mukuru we yari umuntu ukunda Imana, akunda gusenga ku buryo hari isengesho yiseguraga.

    Ati 'Hari isengesho yiseguraga, wamubaza uti 'warivuze rya sengesho? Ati niryo funguro rya mu gitondo, ku manywa na nijoro. Niyo yari indirimbo ye, yakundaga Imana.'

    Abo bakoranye bamufiteho urwibutso

    Senateri John Bonds Bideri yabanye cyane na Depite Fidel Rwigamba ubwo bari bahuriye muri Kenya bavuye muri Uganda mu buhungiro ndetse na nyuma bageze mu Rwanda, baza no gukorana bya hafi mu Nteko Ishinga Amategeko yagarutse ku buryo yaranzwe n'ubwitange budasanzwe.

    Ati 'Yari afite impano idasanzwe. Yari afite ubushobozi bwo kongerera abantu imbaraga mu bihe bikomeye. Ikindi cyamurangaga yagiraga ibitekerezo byinshi kandi byiza. Ni indangagaciro z'ubuyobozi zagiye zimuranga mu buzima bwe.'

    Yavuze ko Rwigamba yari afite impano yo kwitondera ikintu cyose ku buryo ntacyo yakoraga atabanje gushishoza no kwitonda.

    Ati 'Indangagaciro yo guharanira akazi kanoze yakomeje kumuranga mu nshingano yagiye ahabwa zose […] Yari afite umuco udasanzwe wo kugira icyo akora cyose kandi akagikora neza.'

    Senateri Bideri kandi muri uyu muhango yasomye ubutumwa bwa Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika [Pan African Parliament] Chief Charumbira Fortune Zefania.

    Ni ubutumwa bwagarukaga ku muhate Depite Rwigamba yagaragaje ubwo yabaga yahawe inshingano zitandukanye n'iyi Nteko Nyafurika cyane ko yari ayoboye komisiyo y'ububanyi n'amahanga no gukemura amakimbirane.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille yavuze ko Depite Rwigamba yaranzwe no gukora neza inshingano ze kandi agakorana n'abandi.

    Yavuze ko kuva yatorerwa kujya mu Nteko mu 2013, yahise atorerwa kuyobora Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ndetse bidatinze agirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Pan African Movement.

    Ati 'Mu mirimo ye nko muri komisiyo ndetse n'abo bari bafatanyije guhagararira u Rwanda muri Pan African Parliament, dufite byinshi tuzajya tumwibukiraho. Turazirikana tunashimira ibyamuranze kandi ari nawo murage adusigiye.'

    Depite Mukabalisa avuga ko Rwigamba yari afite umwihariko wo kubahiriza igihe ku buryo mu gihe cyose amaze mu nteko atigeze akererwa na rimwe.

    Akomeza agira ati 'Mu myaka hafi 10 yari amaze mu mutwe w'abadepite, umusanzu yatanze mu kubaka igihugu cyacu ni ntagereranywa. Mubyo yakoraga yabaga yabanje gufata umwanya, agacukumbura, agasesengura agatanga ibitekerezo byafashije kenshi umutwe w'abadepite gukora umurimo unoze.'

    'Ibyo kandi yabikeshaga ubuhanga n'ubunararibonye yagiye akura mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu.'

    Rwigamba yabonye izuba mu 1950 avukira mu Karere ka Gatsibo, Intara y'Iburasirazuba.

    Ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye [aho yigaga muri College St André, i Nyamirambo] nibwo ababyeyi be bahungiye muri Uganda gusa we ngo ntabwo yageranyeyo nabo ahubwo yaje guhura nabo nyuma.

    Muri Uganda niho yakomereje amashuri yisumbuye aho yize mu Ishuri rya Ntare School rizwiho kuba ryaranyuzemo abakomeye muri Uganda ndetse na bamwe mu Banyarwanda.

    Rwigamba wari umuhanga cyane mu mashuri yisumbuye, yaje kuyarangiza ahita akomeza muri Kaminuza ya Makerere ariko nk'umuntu wari impunzi ntabwo yarangije ngo abone akazi.

    We n'abandi Banyarwanda baje kujya muri Kenya gukorayo akazi k'ubwarimu, aho yamaze igihe yigisha.

    Ni umwe mu bashinze RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi, itangirizwa i Nairobi muri Kenya.

    Rwigamba atabarutse asize abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Asize abuzukuru batanu. Umugore we na we amaze igihe atabarutse.

    Perezida wa Sena n’uw’umutwe w’abadepite bitabiriye Misa yo gusabira Rwigamba Fidel

    Rwigamba yashimiwe ubukristu bwamuranze mu buzima bwe bwose

    Depite Rwigamba yavuzwe ibigwi, ashimirwa ubugwaneza no gukorana umurava byamuranze

    Umuryango wa Rwigamba wavuze urwibutso bazahora bamwibukiraho nk’umubyeyi

    Ababanye, abakoranye n’inshuti za Rwigamba n’umuryango we zaje kumusezeraho mu isengesho nka kimwe mu byamuranze akiriho

    Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro gikwiriye umudepite watabarutse

    Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro

    Abayobozi barimo abo bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko baje kumuherekeza

    Biro ya Sena yari yaje guherekeza Depite Rwigamba witabye Imana

    Agahinda kari kose ku bakoranye n’ababanye na Depite Rwigamba

    Abavandimwe n’inshuti bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Rwigamba Fidel

    Perezida w’Umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa asubizwa ibendera ry’igihugu ryari ritwikiriye isanduku irimo umubiri wa Depite Rwigamba Fidel

    Inzego z’umutekano ziha icyubahiro Depite Rwigamba watabarutse akiri mu nshingano zo gukorera igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukirisitu-wakundaga-igihugu-depite-fidel-rwigamba-yashyinguwe-amafoto