Category: Uncategorized

  • Rusizi: Imvura idasanzwe yasize imiryango irenga 100 ijya gucumbika #rwanda #RwOT

    Imvura yatangiye kugwa mu mpera z'icyumweru gishize, yateye imigezi ya Cyagara na Katabuvuga kuzura bituma amazi ajya mu ngo z'abaturage adasize no mu mirima ihinzemo imyaka, yangiza amazu ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n'ibiribwa.

    Mukamusoni Berthe wagizweho ingaruka n'iyi mvura, yavuze ko bagiye kubona bakabona amazi abateye mu nzu zabo batazi aho aturuka, akangiza ibyabo byose, ku buryo basigariye aho.

    Yagize ati 'Twagiye kubona tubona amazi yiroshye mu nzu. Nta kintu twasigaranye, ibintu byose ni ibyo natiye, nta basi nta safuriya, ibya matora byo mwabibonye, imwe yo yaranagiye.'

    Bamwe mu baturage bagiye gucumbika mu baturanyi babo ndetse akazi kose kaba gutunganya ibyangijwe n'aya mazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge waBugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuri iyi migezi yateye ibi biza.

    Ati 'Hakwiye gukorwa inyigo ifashe irimo ubuhanga bw'abenjeniyeri, hakarebwa uburyo amazi amanuka mu misozi yafatirwa ruguru hagacukurwa wenda ibyobo byo kuyafata'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yihanganishije abahuye n'iri sanganya, avuga ko ku bufatanye n'umuryango utabara imbarare wa croix rouge bagiye kubaha ubufasha.

    Ati 'Abaturage bahuye n'ibiza turabihanganishije kandi ikindi ni uko ubuyobozi bw'Akarere bubari inyuma mu kubashakira ibyo kurya n'ibyo kuryamaho. Twarangije kuvugana na croix-rouge, hari ibyo yatwemereye ku buryo umunsi w'ejo tuzatangira gutabara iyo miryango.'

    Ibi biza nta buzima bw'umuntu byahitanye, icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga hari hamaze kubarurwa inzu 14 zaguye burundu ndetse n'izigera kuri 220 zangiritse ku buryo bukabije.

    Ibikoresho byo murugo ibyinshi byangiritse ndetse n'ibihingwa birimo n'umuceri byose ku buso bwa hegitari 3.5, hapfa inkoko 32, ihene 6 ndetse n'ingurube imwe.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rusizi-imvura-idasanzwe-yasize-imiryango-irenga-100-ijya-gucumbika

  • Utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi #rwanda #RwOT

    Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara.

    Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n'ibindi binyuranye.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje nyamara dufite icyo tumaze ku buzima bwacu.

    Ibintu 12 bitangaje ku kugira ubuzima bwiza

    Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

    Ikawa ifasha gukorana umwete

    Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk'abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.

    Ibi uburyo bikoramo nuko ikawa ituma mu bwonko havamo adenosine, iyi uko yiyongera mu mubiri nibyo bitera kunanirwa.

    Si byiza koza amenyo ukimara kurya

    Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

    Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

    Siporo ikomeza imikaya ituma umubiri wegerana

    Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.

    Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w'ibiro 70 ukora siporo yambarana n'ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

    Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

    Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

    Ibi nabyo kubyumva bisa n'ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke.

    Ibyo kurya birimo poroteyine n'amavuta bitera igihagisha

    Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n'ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiroIrinde ibyo kunywa bya soda niba utifuza kubyibuha

    Soda si nziza iyo utifuza kubyibuha

    Ibyo kunywa byo mu bwoko bwa soda (Fanta, coca, sprite n'ibindi) biba birimo calories n'amasukari menshi bityo bigatera umubiri gukora ibinure byinshi bikavamo kubyibuha. Ni kimwe no ku banywa inzoga zizwi nka za rufuro (primus, mutzig, Amstel, …). Ibi bituma utabasha kwinjiza calorie ziva mu biribwa bisanzwe kandi ari zo nziza ku buzima.

    Niyo mpamvu ibi byo kunywa wari ukwiye kubisimbuza imitobe wowe wikoreye.

    Niba hashyushye nywa ibishyushye

    Icyayi ni cyiza iyo hashyushye

    Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki ? Igisubizo ni iki rero : nywa ibishyushye nk'icyayi.

    Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

    Niba unaniwe kora siporo

    Nyuma y'akazi siporo ifasha ubwonko kuruhuka

    Aha si ukunanirwa umubiri kubera akazi k'ingufu ahubwo nyuma y'akazi ukora, kaba ako mu biro, kwigisha, n'akandi kananiza mu bitekerezo kakanagutera stress cyane ni byiza gukora siporo. N'ubusanzwe iyo unaniwe mu bwonko, uruhurwa no gukora akazi kakunaniza umubiri. Siporo itarengeje iminota 30 rero ifasha umubiri wawe kwinjiza oxygen ihagije. Twibukeko uyu mwuka wa oxygen ariwo umubiri wose ukoresha niyo mpamvu iyo ukoze siporo, ubwonko bwongera kwinjiza umwuka uhagije bukeneye.

    Gerageza kwandika n'ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu
    Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n'ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa.

    Kugira ibyo wandika n'ikaramu byongerera ubwonko ingufu

    Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n'ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gufaransa baravuga ngo 'Celui qui écrit bien, lit deux fois', ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

    Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonjo bwawe

    Irinde 'antibacterial soap' mu kwirinda indwara

    Nubwo dufata isabune nk'ikintu cyoroshye ariko burya isabune ni kimwe mu birinda umubiri wacu indwara zinyuranye kuko isabune yica za bagiteri zinyuranye.

    Isabune isanzwe niyo nziza yo gukoresha buri gihe

    Gusa niba ukoresha isabune zanditseho zica mikorobe 'antibacterial soap', wizimenyereza buri gihe kuko za bagiteri zizagera aho zizimenyere maze ntizongere kuzigiraho imbaraga. Wazikoresha mu gihe ari ngombwa gusa, cyane cyane mu gihe wazandikiwe na muganga w'indwara z'uruhu.

    Isabune isanzwe irahagije kukurinda indwara zinyuranye

    Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine

    Kuba wenyine bigufasha kwitekerezaho
    Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n'abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana.

    Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n'umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y'ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.

    Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe.

    Ibi kandi bizakurinda stress no kwikunda, bishobora kwangiza umubano wawe n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/utuntu-12-dutangaje-utari-uzi-kandi-dufite-akamaro-ku-buzima-bwacu-bwa-buri

  • Yajyanwe mu nkiko azira kwikinishiriza imbere y'abana b'abakobwa #rwanda #RwOT

    Umugabo yajyanwe mu rukiko azira kwikinishiriza imbere y'abakobwa b'abangavu bari berekezaga muri bisi bagiye ku ishuri.

    Bwana Daniel Molan, ufite imyaka 51, yarekuwe n'urukiko nyuma yo kurujyanwamo aregwa icyaha cyo gukora ibiteye isoni imbere y'abangavu.

    Aba bangavu bagera kuri batandatu b'ahitwa i Leigh muri Greater Manchester,bavuga ko uyu mugabo yabateze bagiye ku ishuri yikinishiriza imbere yabo.

    Ibi byamenyekanye ubwo umwe muri bo yabibwiraga umwarimu we hanyuma nawe ajyana ikirego kuri polisi basuzuma amashusho ya CCTV.

    Umwunganizi w'uyu mugabo yabwiye urukiko ko umukiriya we atagomba guhabwa ibihano kuko akaga yateje aba bakobwa bakiri bato kadakanganye.

    Yatawe muri yombi nyuma yuko umwe mu bahohotewe abwiye mwarimu we n'abapolisi bashakisha amashusho ya CCTV.

    Umwe mu bakobwa yavuze ko ibyabaye byamuteye 'gucira urubanza' abagabo bose bahuye avuga ko ahangayika cyane iyo ari muri bisi igihe cyose umugabo amwicaye iruhande. Undi yavuze ko 'yacitse intege' kubera ibyabaye.

    Molan,ukora akazi ko gupakira mu ruganda rw'ahitwa Leigh,we nta bisobanuro yatanze ku myitwarire ye.

    Mu rukiko rwa Bolton, yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu nyuma yo kwiyemerera ibyaha bitatu birimo gukora ibifitanye isano n'ubusambanyi imbere y'umwana na bibiri byo gukora ibikorwa by'urukozasoni ku karubanda ariko akatirwa igifungo cy'amezi 22 gisubitse.

    Umwunganizi we, Paul Treble, yabwiye urukiko ati: 'Yiteguye kwakira igihano gisubitse na raporo ya muganga ku buzima bwo mu mutwe. Yambwiye ko yicuza cyane ibyo yakoze kandi byamuteye isoni.

    Afite akazi gahoraho kandi umukoresha we yavuze ko afite imyitwarire myiza mu kazi. Nubwo ntahakana uburemere bw'icyaha, ibyangiritse ni bike. '

    Urukiko rwumvise ko Molan yibasiye umwana wa mbere w' imyaka 14 saa mbili z'amanywa muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mwana yari agiye kuri bisi yerekeza i Leigh.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yajyanwe-mu-nkiko-azira-kwikinishiriza-imbere-y-abana-b-abakobwa

  • Itsinda rishinzwe kugenzura amahoro n'umutekano muri Afurika ryageze I Kinshasa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'akanama gashinzwe umutekano muri L'ONU gaherutse mu burasirazuba bwa Congo, ubu hakurikiyeho n'irindi tsinda nk'iri ariko ryo ku rwego rw'Afurika yunze ubumwe AU.

    Kuri uyu wambere ariki ya 20 werurwe 2023 nibwo itsinda rishinzwe amahoro n'umutekano muri Afurika yunze ubumwe ryageze Kinshasa , aho rizamara iminsi itatu rigenzura ibibera muri Kivu ya Ruguru.

    Abagize iryo tsinda rya CPS baragirana ibiganiro n'abategetsi ba RDC barimo Perezida n'abakuru b'inteko ishingamategeko imitwe yombi, ndetse baonereho no kuganira n'abahagarariye MONUSCO ndetse n'amatsinda y'amahanga mu bya politiki.

    Au muri Kivu ya Ruguru , iryo tsinda rizagirana ibiganiro na MONUSCO ,FARDC n'ingabo za EAC ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yo kugarura amahoro muri icyo gice yashyiriweho umuko I Luanda.

    Uaba umwanya kandi wo kungurana ibitekerezo n'imiryango itegmiye kuri leta ihranira uburenganzira bwa muntu muri Kivu ya Ruguru , n'agatsinda kagenzura umupaka w'u Rwanda na Congo , mbere yo gusubira Addis Abeba gutanga raporo.

    Iri tsinda rigamije gushaka umuti uhamye wasubiza ibintu mu buryo, no guhosha imvururu zishingiye ku ntambara ya M23 n'ingabo z'igihugu FARDC imaze kuyogoza ibitagira ingano.

    Ibizava mu bushakashatsi bw'izi nzobere ngo nibyo bizagenderwaho hafatwa imyanzuro ikakaye ku ruhande rudashaka gukura akaboko mu ntambara y'uburasirazuba bwa Congo yatumye ibihumbi by'abakongoman ubu batagira aho kuba, n'ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw'abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/itsinda-rishinzwe-kugenzura-amahoro-n-umutekano-muri-afurika-ryageze-i-kinshasa

  • Abadepite babwiwe ko bazacibwa imitwe nibashyigikira gahunda ya Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Abadepite benshi b'Abafaransa bakiriye ubutumwa bwinshi bubabwira ko baracibwa imitwe nibaramuka bashyigikiye gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuzamura imyaka yo gutanga ikiruhuko cy'izabukuru.

    Polisi yavuze ko ubutumwa bw'iterabwoba amagana bwohererejwe abadepite bitegura gutora mu Nteko ishinga amategeko i Paris.

    Ibi bije nyuma y'icyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64,cyateje imyigaragambyo ikaze mu Bufaransa.

    Depite Agnes Evren akaba na visi-perezida w'ishyaka rya Repubulika,yavuze ko 'yakiriye ubutumwa bwinshi bw'iterabwoba' buvuga ko bazamwica bamuciye umutwe nk'uko byakorewe Umwami Louis XVI n'umwamikazi Marie Antoinette mu gihe cy'iterabwoba ryakurikiye impinduramatwara y'Abafaransa mu 1789.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Izi ntagondwa zanze ibiganiro mpaka – ntabwo zubaha abo badahuje muri politiki kandi ziteguye kwigana iterabwoba.'

    Uwo mu ishyaka ry'aba Repubulika, Frederique Meunier yongeyeho ati: 'Ni nk'aho bashaka kuduca umutwe.'

    Mu ijoro ryo ku cyumweru,wari umunsi wa kane w'imyigaragambyo mibi mu Bufaransa nyuma y'icyemezo Perezida Macron yagejeje ku nteko ishinga amategeko ku wa kane ushize.

    Abigaragambya bazengurutse mu mihanda yo mu mijyi minini irimo Paris, batwika amashusho ya Perezida na ba minisitiri mbere yuko abapolisi bahagera babatera ibyuka bijyana mu maso banabakubita inkoni.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abadepite-babwiwe-ko-bazacibwa-imitwe-nibashyigikira-gahunda-ya-perezida-macron

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA N'ITIMUKANWA #rwanda #RwOT

    Ushinzwe iyegeranya n'igabanya ry'umutungo aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara ku nshuro ya gatatu imitungo ya Koperative zitwa Cootravemomu,Cootamob Coctamoka, Cootamomu Sud, Cootratamomu Light, Kamotraco n'Ituze igizwe n'inzu, Ibibanza,Amashyamba ndetse n'ibikoresho bitandukanye byo muri za Biro byakoreshwaga nizo Koperative zavuzwe haruguru kugira ngo hishyurwe abo zibereyemo imyenda, Cyamunara ikazajya ibera aho ikicaro cya Koperative giherereye mu Mujyi wa Muhanga ndetse no mu Karere ka Kamonyi.

    Ipiganwa mu cyamunara rizatangira tariki ya 10/03/2023 I saa tatu za mu gitondo (09H00) kugeza tariki ya 23/03/2023 saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788305140.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-n-itimukanwa-70016

  • Hashyizwe ku isoko umwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamaze gushyira ku isoko umwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo FRVB yashyize hanze, ni uko hifuzwa umutoza umwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore.

    Uyu mutoza akazaba agomba gufasha ikipe y’igihugu mu bagabo n’abagore guhatana ku ruhando mpuzamahanga no kuba yaba afite ubushobozi bwo guhugura abandi batoza ba Volleyball mu Rwanda.

    Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na FRVB, uyu mutoza akaba azahabwa amasezerano y’imyaka 3 ashobora kongerwa.

    Akaba azaba asimbura Paolo de Tarso Milagres ukomoka muri Brazil wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu muri Kanama 2021 agatoza igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda muri Nzeri 2021, nyuma yaho ntiyongeye kugaragara kuko n’u Rwanda rwari rwahanwe nta marushanwa rwitabira.

    Harimo gushakwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hashyizwe-ku-isoko-umwanya-w-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Minisitiri Braverman yise 'abirasi' abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Braverman unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi, kuva kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize yari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda rugamije ibiganiro ku masezerano ari hagati y'ibihugu byombi mu gufasha impunzi.

    Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Braverman yongeye kwamagana abanenga aya masezerano, avuga ko ari 'abirasi babaswe n'ibitekerezo by'ukunenga kudafite ishingiro'.

    Yasubizaga Minisitiri wungirije w'ubutegetsi bw'igihugu, Yvette Cooper, wavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda 'idakoreka, itarimo ubunyamwuga kandi irimo ubugome'.

    Uyu mugore yanavuze ko yakozwe mu kwihunza inshingano yo kunanirwa ikibazo cy'abimukira kandi amafaranga azahabwa u Rwanda adakurikije amategeko kandi ari umurengera.

    Braverman yasubije Cooper na bagenzi be bo mu ishyaka ry'abakozi [Labour], badakozwa iyi gahunda ko ari ubwirasi budafite ishingiro.

    Ati 'Abo mu ishyaka ry'abakozi bavuga ku kintu batabanje gutekereza kandi bakabikora mu buryo bubogama. Ni ubwirasi buteye isoni no kunenga kudafite ishingiro kugamije gusenya ubufatanye bwacu'.

    Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari 'umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu'

    Ati 'Nahuye n'impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n'ibindi biha aba bantu b'abanyantege nkeya icyizere cy'ahazaza heza'.

    Umwaka ushize nibwo indege ya mbere irimo abimukira yagombaga kugera i Kigali ariko iki cyemezo gitambamirwa n'Urukiko rw'uburenganzira bwa muntu i Burayi.

    The Sun yanditse ko Braverman yahishuye ko abayobozi b'u Bwongereza bari mu biganiro by'ibanga n'uru rukiko kandi biri kugenda neza. Ibi ngo bizakuraho inzitizi ikomeye yatumye indege idahaguruka ngo yerekeze i Kigali.

    Ati 'Guverinoma yakuyeho igihu cyagaragajwe n'urukiko ari nacyo cyatumye indege idahaguruka'.

    Mu kwezi gutaha nibwo hazafatwa icyemezo cy'urukiko ku kohereza abimukira mu Rwanda.

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

    Ati 'Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugire uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by'abimukira ku Isi.''

    'Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw'abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y'iterambere ku bantu.'

    Kuri iki Cyumweru kandi Minisitiri Braverman yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

    Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

    Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro.

    Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

    Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu ko gushaka umuti w'iki kibazo cy'abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

    Minisitiri Braverman yasuye inzu zizatuzwamo abimukira bazava mu Bwongereza, anyurwa n’imiterere yazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-braverman-yise-abirasi-abanenga-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu

  • Ibintu bitazibagirana ku gitaramo ‘Urwejeje I… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo ‘Urwejeje Imana’ cya Inyamibwa za AERG, cyerekanye ko umuziki gakondo n'imbyino bikunzwe cyane. InyaRwanda igiye kukugezaho ibintu ukwiye kuzahora wibuka kuri iki gitaramo cy’imbaturamugabo.

    Turagaruka ku byaranze iki gitaramo kuva gitangiye saa moya z'umugoroba kugera saa tanu z’ijoro ubwo cyashyirwagaho akadomo. Cyabaye tariki ya 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali.

    Umurishyo w'abato

    Abana bafunguye igitaramo babikoze neza bajyanisha mu murishyo udasobanya mu gihe kingana n'iminota 20. Bageze ku ndirimbo “Rwanda nziza” biba ibindi, babahundagazaho amashyi menshi. Ni ibintu kandi bigaragaza ko Inyamibwa zizahoraho iteka kuko ari uruhererekane.

    Ubwitabire

    Igitaramo cyagize ubwitabire bwo hejuru kandi mu byiciro byose guhera ku bari bicaye mu myanya ya 5,000Frw kugera ku itabule (Table) ya 200,000Frw y'abantu umunani. Abantu bitabiriye ku bwinshi kugera aho intebe zashize n’aho guhagarara haba hato. Indirimbo n'imbyino zabo zizihiye bose.

    Impanga

    Ababyinnyi bose b'Inyamibwa ni ntagereranwa ariko byari binejeje kubona abakobwa babiri basa bajyana mu mudiho, umwe yamwenyura n’undi bikaba uko. Abo nta bandi, ni ababyinnyi b’impanga Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette. Ubwo bagerwaho, bishimiwe cyane.

    Abakuru mu Inyamibwa

    Ubwo abasore n'inkumi banyuze mu Inyamibwa kuri ubu benshi bamaze no kuba ababyeyi bagerwagaho, byabaye ibindi kubera uburyo umudiho wabo n'uburyo bakaragamo umubyimba.

    Ibi byerekana ko Inyamibwa ihora ariyo kandi byari bikwiye ku munsi wo kwizihiza imyaka 25 ngo buri umwe yumve anyuzwe n’igisekuru cye mu Inyamibwa.

    Nita Impression

    Miss Umuratwa Anitha Katie yatunguye benshi mu buryo yateguyemo ahantu bya kinyarwanda binyuze muri muri kompanyi yashinze izajya ikora ibijyanye na Decoration, mu gihe gito imaze ikaba imaze kwerekana ko yaziye igihe.

    Iyi kompanyi yayise Nita Impression. Uyu mukobwa uretse kuba yaramamaye mu marushanwa y’ubwiza aho yitabiriye Miss Rwanda akaza no kuba Miss Supranational, ari no mu babyinnyi b’imena bagize Inyamibwa. Yaserutse mu Urwejeje Imana mu buryo bwizihiye benshi.

    Imyambarire

    Abasore n'inkumi ba Inyamibwa kuva bahaguruka kuri Sports View Hotel kugera ubwo bashyiraga akadomo ku gitaramo cyabo cyabereye muri Camp Kigali, bagiye bahinduranya imyambaro ifite umwihariko wa gakondo nyarwanda ariko na none ifite ukuntu ijyanye n’aho isi igeze.

    Imibyinire yabo, kuyihuza n’ubukaka bwabo, ukongera ugaterera akajisho kuri bashiki babo bari barimbye bikomeye mu myambaro ya Kinyarwanda, wabonaga ari ibikomangoma n’ibikomangomakazi.

    Ifi yarobewe ku rubyiniro

    Ubwo aba basore n'inkumi bari ku rubyiniro, berekanye imibereho y'umunyarwanda n'ibimutunze birimo ubuhinzi, ubworozi n'ibindi birimo n'uburobyi. Aha ni ho abasore batatu banaze indobani, birangira umwe afatiye ifi ku rubyiniro.

    Umukinnyi wa Arsenal

    Herekanwe kandi ibintu bitandukanye bizanira abanyarwanda amadovize birimo inyubako nka Kigali Conventional Center, Indege n’Ingagi.

    Ubwo bamurikaga ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, berekanye umwe mu bakinnyi b’iyi kipe wazamuye amarangamutima ya benshi dore ko iyi kipe iri mu zimaze imyaka ifite abakunzi batagira ingano.

    Umurindi n'amajwi y'ababyinnyi

    Uvuze ibitazibagirana kuri iki gitaramo ntiwakwirengagiza umurindi w'abasore n'inkumi baserutse ku rubyiniro, maze byagera ku majwi y'abaririmbyi bikaba ibindi.

    Ni amateka yanditswe na Gakondo nyarwanda by'umwihariko itorero Inyamibwa. Abakunzi b’iri Torero baryeretse urukundo rukomeye, naryo ribashimira ko barizirikana.

    Inyamibwa zahagurukije abato n’abakuru nyuma y’imyaka 5 badakora igitaramo

    Si ubwiza n’ubukaka bw’ababyinnyi b’iri torero, ubuhanga bwabo mu majwi n’imibyinire byari ibindi

    Miss Umuratwa Anitha yatunguranye muri Decoration yo ku rwego rwo hejuru binyuze muri kompanyi ya Nita Impression ifite intero igira iti “Dutega amatwi, dugategura neza mu kanyurwa” 

    Umurindi w’abasore mu mugara bijyana n’amajwi meza y’ingoma n’umwirongi mu buryo burimo ubuhanga watigishije bikomeye KCEV/Camp Kigali

    Amaboko meza arambuye, inseko nziza ijyana n’imibyinire by’inkumi z’Inyamibwa, bizahora byibukwa ku Urwejeje Imana

    Umurishyo w’abana bato babanje ku rubyiniro winjije neza mu gitaramo abakunzi b’Inyamibwa

    Uno Protocol & Service igizwe n’inkumi z’ubwiza n’abasore beza ni bo bakiranaga yombi abitabiraga bose banabereka ibyicaro

    Abinjiraga bose babanzaga kwerekana cyangwa kugura itike zacurujwe binyuze ku rubuga Noneho Events rwa InyaRwanda – rukomeje kuzana itandukaniro mu kwamamaza, kugurisha amatike no mu matora akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

    Imyambarire y’Itorero Inyamibwa kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma yari inoze kandi ijyana na buri cyiciro yaba ku rubyiniro no hanze yarwo

    Hari hashyizweho uburyo bwo korohereza abantu kubona ibyo kunywa n’amafunguro ngo bihere ijisho igitaramo ntakibabangamira

    KANDA HANO UREBE MU BURYO BW’AMASHUSHO UKO IGITARAMO URWEJEJE IMANA CYA INYAMIBWA CYAGENZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127233/ibintu-bitazibagirana-ku-gitaramo-urwejeje-imana-cyitorero-inyamibwa-amafoto-127233.html

  • Beach Tennis: Habimana Valens na Muhire Joshu… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru dusoje, muri kenya haberega irushanwa rya 'ITF BT10 Ocean Blue' aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n'abakinnyi babari aribo; Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire. Iyi mikino yari ikinwe ku nshuro ya mbere mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba, yanatanze amanota ku rutonde rw'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Tennis ku Isi ITF.

    Abakinnyi 32 nibo bitabiriye iyi mikino, bavuye mu bihugu by'u Rwanda, Esipanye, Uganda, Tanzaniya, Sudani na Kenya yakiriye iyi mikino. Muri iri rushanwa, Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire, bageze mu mikino ya kimwe cya kabiri, mu Marushanwa abiri anyuranye, rimwe ryakinwe ku wa Gatandatu, irindi rikinwa ku Cyumweru.

    Mu mukino wa (1/2) wakinwe kuri iki Cyumweru aba bakinnyi bakuwemo n'Ikipe y'Umunya-Espanye Navas Borja ufatanya n'Umunyakenya Mouhamed Fazal, ufite Umudali wa Bronze ku rwego rw'Afurika. Nyuma y'uyu musaruro, wafashije aba bakinnyi bombi, kuba Abakinnyi ba mbere b'Abanyarwanda bagiye ku rutonde rwa ITF-ATP Ranking.

    Aba bakinnyi b'abanyarwanda kugira ngo bashyirwe ku rutonde rwa ITF-ATP, byatewe n'amanota 5 bakuye muri aya marushanwa kuko bagarukiye muri 1/2

    Ni mu gihe amakipe yageze ku mukino wa nyuma, iya mbere yegukana amanota 10 muri buri rushanwa mu gihe iza kabiri zegukanye amanota 7 naho abavuyemo batsinze umukino umwe, babona inota 1 gusa.

    Uko umukino wa Tennis ikinirwa ku mucanga wageze mu Rwanda

    Tariki ya 19 Ukuboza mu 2019, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda 'RTF' ryatangije uyu mukino, utangirira ku kibuga cyari inyuma ya Sitade Amahoro i Remera. 

    Ikibuga gikinirwaho uyu mukino kigizwe na metero 16 ku munani, kikaba kigabanyijemo kabiri mu gihe ibikoresho byifashishwa ari udupira dutandukanye n'utwo bakinisha Tennis isanzwe ndetse na raketi (Racket) zitandukanye.

    Ubwo umukino wa Beach Tennis wazanwaga mu Rwanda bwa mbere ku mugaragaro mu 2019 

    Umugozi barenzaho agapira uba uri muri metero 1.7 uvuye hasi mu gihe uyu mukino ukinwa n'abakinnyi babiri nka Beach Volleyball cyangwa umwe kuri umwe, naho kubara amanota byo bikaba ari ibisanzwe.

    Nyuma yo gutangiza uyu mukino, Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko ari umwe mu isanzwe ikinwa ku rwego mpuzamahanga ndetse bizeye ko n'Abanyarwanda bazabasha kuwukina. 

    Yagize ati 'Uyu ni umwe mu byiciro by'imikino ya Tennis bisabwa n'Ishyirahamwe ry'Umukino Mpuzamahanga wa Tennis, natwe rero turawutangije kandi ni umukino dukwiye kujyamo tukitwara neza, nizera ko tuzabishobora.'

    Muhire Joshua na Habimana Valens bafite amahirwe yo gukina igikombe cy’afurika

    Uyu mukino waje gukomwa mu Nkokora n'Icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Isi no mu Rwanda by'Umwihariko. Uyu mukino ukenera ibikoresho byihariye bitari ibisanzwe bikoreshwa muri Tennis isanzwe. 

    Ibi birimo raketi ifite agaciro kagera ku €100, agapira kagura €10 ndetse n'umugozi 'Net' ugura agera ku € 200. Tennis yo ku Mucanga yatangiye gukinwa mu 1970 mu Butaliyani, aho kugeza ubu uyu mukino umaze kugera mu bihugu bisaga 50 ku Isi hose.

    Valens na Joshua bwo bari mu kibuga bahanganira ku gera ku mukino wa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127257/beach-tennis-habimana-valens-na-muhire-joshua-babaye-abanyarwanda-ba-mbere-bagiye-ku-ruton-127257.html