Category: Uncategorized

  • Gloire Nkundayesu yinjije abakristo muri Pasi… – #rwanda #RwOT

    “Ntakiri mu mva” ni indirimbo nshya y’umuramyi Gloire Nkundayesu utuye muri Canada, ikaba yarakomotse mu cyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma 8: 32 havuga ngo “Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose ?”. 

    Gloire avuga ko “Tukiri mu isi, iyatanze umwana wayo, ntizabura kuduha n’ibindi byose dukeneye. Yesu ntakiri mu mva, yarazutse”. Avuga ko ‘Ntakiri mu mva’ ari indirimbo ihamya neza umugambi w’Imana ku bantu, gutanga Yesu akabambwa ku musaraba, no kumuzura ni ishingiro ryo kwizera.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Gloire Nkundayesu yavuze ko ‘Ntakiri mu mva’ ari indirimbo y’ibyiringiro ku bakristo. Ati “Nayihawe ubwo nasengaga nibutse intwari n’abacu batubanjirije batabarutse, ngira umunezero ubwo Umwuka yanyibutsaga ko impanda nigera, abapfuye bose bizeye azabazura muri Kristo”.

    Akomeza avuga ko nk’uko Imana yazuye Yesu, ni ko n’abizera bazazurwa, hanyuma abazaba bakiriho kuri uwo munsi, hamwe n’abazuwe, “twese tumusanganire ku bicu”. Yungamo ati “Mu by’ukuri ni ryo pfundo (root) ry’ibyiringiro byanjye n’abandi bose dusangiye uru rugendo rugana mu ijuru”. 

    Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo “Data arakora”, “Icyubahiro” n’izindi, asobanura ko icyanditswe yisunze ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye nshya ‘Ntakiri mu mva’, ari cyo, Abaroma 8:32, havuga ko ‘ubwo itimanye umwana wayo wapfuye ku bwacu, ntizabura no kumuduhana n’ibindi byose’. 

    Aragira ati: “Tukiri mu isi, Imana izaduha ibyo kurya, izaduha imyambaro, izadukiza indwara, izaduhaza umunezero, izagendana natwe, izatwuzuza umwuka wera, impanda nivuga itujyane mu ijuru. Yaduhaye Yesu, imuduhana n’ibindi byose”.

    Gloire ukunda guhimbaza Imana mu njyana ya Rock, yasoje yifuriza abakristo bose n’abandi bose bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gufashwa n’iyi ndirimbo ye nshya muri ibi bihe byegereje Pasika. Ati “Yesu yarazutse, ntakiri mu mva, Amen ibihe byose”.

    Ashyize hanze iyi ndirimbo ivuga ku Izuka rya Yesu Kristo mu gihe habura iminsi mbarwa Pasika ikaba. Pasika y’uyu mwaka wa 2023, izaba ku Cyumweru tariki 09 Mata. Ni umunsi abakristo b’isi yose baba bari mu byshimo bizihiza izuka rya Yesu Kristo bafata nk’Umucunguzi n’Intwari yabo.

    Gloire Nkundayesu ari mu baramyi b’abahanga mu muziki nyarwanda

    UMVA INDIRIMBO NSHYA “NTAKIRI MU MVA” YA GLOIRE NKUNDAYESU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127442/gloire-nkundayesu-yinjije-abakrisito-muri-pasika-mu-ndirimbo-nshya-ntakiri-mu-mva-yumve-127442.html

  • Intego ya Drillex26; amaraso mashya muri muzi… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzi bari gukora iyi njyana ubutaruhuka bayihuza n'izindi ni Ishimwe Prince ukoresha amazina ya Drillex26. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akaba Afro Beat na  Drill Music nk'uko twabivuze.

    Iyo umubajije uko inganzo ye iza akubwira ko biterwa n'uko ari kwiyumva cyangwa se ibihe arimo. Ariko, bidakuyeho ko nk'undi muhanzi wese ashobora kureba ibiri kuba muri sosiyete akabona inganzo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, yagaragaje ko atari uw'ubu kuko yatangiye umuziki mu 2017 ariko ntagende agira amahirwe yo guhirwa nawo nk'uko abyifuza ariko akavuga ko azakomeza guhatana mpaka abaye uwo ashaka kuba we.

    Ati 'Buri gitondo cya buri munsi ndabyuka nkasenga ku nzozi z'ahazaza h'uwmuga wanjye w'umuziki nshaka gukora nk'inzozi zanjye. Ubwo natangiraga umuziki mu 2017 kugeza ubu nakundaga kuba ndi kumwe n'inshuti zanjye tuganira ku muziki.'

    Arakomeza ati 'Kimwe mu byambangamiye ni uko uko nifuza ko bimera atari ko bigenda muri uyu muziki. Rimwe na rimwe kuzamuka ni ikibazo ikindi hari igihe njya muri studio nkumva ntabwo ndi muri 'mood' yo kuririmba. Gusa intego yanjye mu muziki ni uguhatana mpaka umuziki wanjye ugeze ku rwego mpuzamahanga.''

    Avuga ko mu bahanzi akunda muri Nigeria haza imbere Rema mu gihe mu Rwanda akunda Ish Kevin cyane ko yemeza ko bakuranye mu gace kamwe.

    Uyu musore aracyiga mu mashuri yisumbuye muri Saint Francis High School. Uretse umuziki akunda kurya Pizza cyangwa Burger, akaba umukinnyi wa Rugby mu ikipe y'igihugu. Avuka mu bana batandatu.

    Uyu musore amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise 'Warahemutse' na  'Linka' ziri mu njyana ya Afrobeat ndetse na  'Intimba' yahuriyemo na Kenzo Trap ndetse na 'Ukuri' aheruka gushyira hanze.

    Uyu musore yiga ibijyanye n’ubukerarugendo.

    Drillex26 ni umwe mu banyempano bo guhangwa amasoUyu musore aririmba injyana ziganjemo Drill Music igezweho 

    REBA UKURI IMWE MU NDIRIMBO Z’UYU MUSORE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127441/intego-ya-drillex26-amaraso-mashya-muri-muzika-nyarwanda-127441.html

  • Abofisiye bato 38 b'u Rwanda basoje amasomo yo kuyobora ingabo n'urugamba – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo yatangiye kuwa 31 Ukwakira 2022, akaba yasojwe kuwa 24 Werurwe 2023. Abayasoje bahawe impamyabumenyi, abahize abandi bahambwa ibihembo.

    Muri aya masomo bamazemo umwaka, bahawe ubumenyi bwiganjemo ubwo kuyobora ingabo, ndetse no kuyobora urugamba.

    Cpt. Ronald Ngoboka Muhirima watwaye igihembo cy'umunyeshuri mwiza mu bitabiriye aya masomo, yatangaje ko kuba bazamutse mu ntera ari nako inshingano zabo zazamutse kandi yiteguye kuzubahiriza.

    Ati 'Muri aya masomo twategurwaga gukora kinyamwuga, aya masomo aradufasha byinshi kuko uko umuntu agenda azamuka mu nzego za gisirikare ni nako inshingano zihinduka. Kuba nahawe igihembo ni ukubera umuhate natewe n'abarimu batwigishaga.'

    Cpt. Epiphanie Uwintije yasobanuye ko mu byo yayungukiyemo harimo imyandikire ya gisirikare, kumenya uburyo bwo kuyobora izindi ngabo ndetse no kuyobora urugamba.

    Ati 'By'umwihariko hari guhinduka kw'imyitwarire, ku rwego twari turiho hari uko twitwaraga, hari uko twatekerezaga. Aya masomo turangije navuga ko aduhaye ibyangombwa byose by'ingenzi by'uko umusirikare mukuru agomba kwitwara.'

    Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt General Mubarakh Muganga yasabye abarangiye aya masomo gukoresha neza ubumenyi babonye mu gutanga umusaruro bitezweho.

    Mu byumweru 20 bamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare, aba ba ofisiye bagize umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu nyandiko, bahabwa amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'ayandi.

    Mu barangije ayo masomo y'icyiciro cya 20, ni ba ofisiye 23 bo mu ngabo z'u Rwanda bafite ipeti rya Major, 13 bafite ipeti rya Captain, mu gihe 2 bo muri Polisi y'igihugu bafite ipeti rya Chief Inspector of Police.

    Captain Ngoboka yahawe igihembo cy’umunyeshuri mwiza

    Gen Muganga yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza

    Abofisiye 38 basoje amasomo harimo babiri b’igitsina gore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bato-38-b-u-rwanda-basoje-amasomo-yo-kuyobora-ingabo-n-urugamba

  • Kicukiro: Abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye bagenewe ibikoresho by'ishuri bya miliyoni zisaga 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, amakaramu, amarati, ibikapu n'ibindi hagamijwe kubafasha kwiga batekanye ndetse no kubarinda ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi.

    Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n'Umushinga wa IGIRE-WIYUBAKE uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa n'Umuryango Nyarwanda wa YWCA mu mirenge 10 y'Akarere ka Kicukiro.

    Abahawe ibi bikoresho bagaragaje ko bigiye kubatera imbaraga zo kwiga kurushaho nkuko Ikirezi Celine wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kuri GS Busanza yabivuze.

    Ati 'Nkunze kujyana amakayi atuzuye ku ishuri kuko iwacu dukennye bigatuma mwarimu ansohora mu batujuje ibikoresho. Ubu ngiye kwiga ntuje'.

    Murekatete Jasmine nawe yagize ati 'Ubu ndishimye kuko mbonye ibikoresho byuzuye. Ndashima umushinga Igire ndetse na Leta y'u Rwanda kuko ntazongera gucurikiranya ibyo twiga nk'uko nabikoraga kubera amakayi yanshiranye'.

    Umuyobozi w'uyu mushinga, Rusanganwa Eugene, yavuze ko gutanga ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku ari bumwe mu buryo bwo kugabanya impamvu zishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa kwishora mu bikorwa bibashyira mu kaga ko kwandura virusi itera Sida.

    Ati'Imiryango bavamo ntabwo ifite ubushobozi bwo kubibaha ugasanga umwana bimuteye ipfunwe rituma ashobora no kuva mu ishuri tubitezeho kwiga neza. Ababyeyi turabasaba kurushaho gukurikirana abana kugira ngo ibi bikoresho bibabere umusemburo wo kwiga batekanye bityo binabarinde ibishuko.'

    Ibikoresho by'ishuri byatanzwe n'ibikoresho by'isuku bifite agaciro k'asaga miliyoni 100 Frw bigamije gufasha abana b'abakobwa no kubakundisha ishuri by'umwihariko abavuka mu miryango itishoboye bigorana kwiga.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry'uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, yavuze ko ibikoresho by'ishuri ari bimwe mu bikenerwa cyane cyane mu myigire y'umunyeshuri bityo ko iki gikorwa ari ingirakamaro.

    Yakomeje agira ati 'Twasabye ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi bw'ishuri n'ubw'akarere gukurikirana imyigire y' abana babafasha kwirinda icyatuma batakaza intego y'ibanze yo kwiga. Ibi nibyitabwaho buri ruhande rugakurikirana, bahawe n'ibikoresho intego tuzayigeraho.'

    Abahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku basanzwe banahabwa inyigisho z'ubuzima bw'imyororokere no gucunga amafaranga.

    Uretse ibikoresho by'ishuri byatanzwe ariko abakobwa n'abagore babyaye imburagihe basaga ibihumbi 17 bahawe n' ibikoresho by'isuku y'abakobwa (Cotex).

    Aba banyeshuri bahawe ibikoresho by’ibanze by’ishuri

    Buri mwana yahawe ibikoresho bihagije

    Aba banyeshuri basabwe kwitwara neza bakiga bagatsinda

    Abahawe ibikoresho barenga ibihumbi bine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abanyeshuri-baturuka-mu-miryango-itishoboye-bagenewe-ibikoresho-by

  • Mu mitoma myinshi Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa #rwanda #RwOT

    Mu magambo yuje imitoma myinshi n’amagambo anogeye amatwi, Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25.

    Ni ku nshuro ya mbere Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 yijihije isabukuru ari umugore kuko hashize iminsi mike we Prince Kid basezeranye kubana akaramata.

    Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yamwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu yuje imitoma.

    Ati 'Icya kabiri cya Yubile cyiza mwiza wanjye, mugore mwiza n’umufasha muri byose, umurikira buri munsi kandi mporana amashimwe y’ibihe ngirira iruhande rwawe. Sinjye uzarota nishimanye nawe izindi sabukuru nyinshi. Nzahora ngukunda!'

    Miss Iradukunda Elsa yahise amusubiza ati “Urakoze cyane rukundo rwanjye! ndagukunda cyane.”

    Aba bombi urukundo rwa bo rwamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo Prince Kid yafingwaga ashinjwa ihohoterwa yakoreye abana b’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya 2017, benshi bakunze uburyo yamurwaniye ishyaka.

    Miss Iradukunda Elsa yujuje imyaka 25

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mitoma-myinshi-prince-kid-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-miss-elsa

  • TECNO yamuritse telefoni nshya izwiho amafoto… – #rwanda #RwOT

    RUKUNDO Claver, ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yafashe umwanya asobanurira abanyarwanda bari bakurikiye Televisiyo y'Igihugu ndetse na Instagram ya TECNO @tecnomobilerw ikoranabuhanga izi telefone zizanye ndetse n’icyo zizafasha abakiriya ba TECNO.

    Muri uru ruhererekane rwa Spark 10, harimo ubwoko bune;

    Ubwoko bwa mbere ni SPARK 10 PRO zirimo ubwoko bubiri;

    Spark 10 pro ifite megapixeli 32 kuri camera y'imbere zigushoboza gufata amafoto acyeye (Clear selfie), ndetse na megapixeli 50 kuri camera y'inyuma. Ifite ububiko bw'igihe gihoraho bungana (ROM) na gigabyte 256 ndetse n'ububiko bw'igihe gito (RAM) bungana na gigabyte 8.

    Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikaba ifite 5000 mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire ndetse ikaba ininjiza umuriro byihuse kuko ifite icyo bita fast charge system (18W Type C) ishoboza telephone kuzura mu gihe gito. Iyi Spark 10 pro ikaba igura 194,000 Frw.

    Spark 10 pro ya kabiri, ihuje byinshi na Spark 10 pro yasobanuwe haruguru, bitandukaniye gusa ku bubiko bw'igihe gihororaho (ROM) ingana na gigabyte 128 ikaba igura 168,500 Frw.

    Ubwoko bwa kabiri ni spark 10C zirimo ubwoko bubiri;

    Spark 10 C ifite megapixeli 8 kuri camera y'imbere ndetse na megapixeli 16 kuri camera y'inyuma, ikagira ububiko bw'igihe kirekire bungana na gigabyte 128 ndetse n'ubibiko bw'igihe gito bungana na gigabyte 8.

    Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikagira 5000mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire. Ikaba igura 145,000 Frw.

    Telefone zo mu bwoko bwa Spark 10 zirakunzwe cyane kubera kugira amafoto acyeye cyane

    Muri uyu muhango wo kumurika TECNO SPARK 10 SERIES, hatangajwe umwe mu banyarwanda kazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ufite ibigwi bikomeye, uwo ni igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, KAYUMBA DARINA.

    KAYUMBA DARINA yavuze ko yishimiye cyane guhabwa inshingano zo kwamamariza TECNO telefoni yayo nziza ikunzwe cyane cyane n'urubyiruko. Yatangarije abanyarwanda ko ku mbunga nkoranyambaga ziwe ndetse n’iza TECNO hagiye gutangizwa amarushanwa agamije kugaragaza ubwiza bwa camera y'imbere ya Spark 10 series.

    Miss Kayumba Darina wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yahawe inshingano zo kwamamariza TECNO

    Irushanwa rizatangira tariki ya 29 Werurwe risozwe 29 Mata, kuryitabira usabwa gutangira gukurikira imbuga nkoranyamba za TECNO @tecnomobilerw, ugafata video ngufi igaragaza ibihe urimo bitandukanye maze ugakoresha #GlowAsYouare maze ugataginga TECNO (@tecnomobilerw).

    Hazahembwa abantu 30 ba mbere, uwa mbere uzarusha abandi kugira video ikunzwe kurusha abandi kuri Instagram, Twitter ndetse na Facebook, azatsindira amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

    Abandi batatu bafite video ikunzwe kuri Instagram, Twitter cyangwa Facebook bazahabwa SPARK 10C. Izindi video 26 zizaba zakunzwe kurusha izindi (zifite likes, share na comments nyinshi), ba nyirazo bazahebwa impano zitandukanye nka TECNO Bluetooth headsets n'izindi nyinshi.

    Umuyobozi ushinzwe kumenyanisha ibicuruzwa ndetse n'ibikorwa bya TECNO, Muyango, yatangaje ko bishyimiye cyane kumurika SPARK 10 kuri iri isoko ry'u Rwanda, ashimangira ko iyi telefoni ifite byinshi izafasha abakiliya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane urubyiruko kuko ifite camera nziza y'imbere (selfie camera) urubyiruko rukunda.

    Yanavuze iko TECNO ifitanye ubufatanye n'ikigo cy’itumanayo kizwi nka AIRTEL mu kugabanya ikiguzi cya interineti aho ubu umukiliya wese uguze imwe muri Spark 10 series kimwe n'izindi smartphones za TECNO, ahabwa interineti ya AIRTEL y'ubuntu ingana na 5GB ndetse mu gihe izo 5GB z'ubuntu zishize ukubirwa ijana ku ijana ku yindi interineti uguze, ibyo bikorwa mu gihe kingana n'amezi atatu.

    Spark 10 iziye igihe kuko ifite byinshi izafasha abakiriya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera ikoranabuhanga ryayo

    RUKUNDO Claver ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yasobanuye birambuye ikoranabuhanga rya “Spark 10 Series” 

    Kayumba Darina yasogongeye ku bwiza bwa “Spark 10 Series” aranyurwa cyane ahita yiyemeza kugeza iyi nkuru nziza ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga

    TECNO ubwo yamurikaga ku mugaragaro uruhererekane rwa telefone nshya ziri mu bwoko bwa Spark 10 zifite ikoranabuhanga rihambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127422/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-izwiho-amafoto-acyeye-spark-10-series-127422.html

  • Isabukuru nziza Umwiza wanjye! Prince Kid yat… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe Prince Kid ntakunda kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima ye cyangwa se uko yiyumva bitewe n'uko adakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, gusa amarangamutima ye ku munsi w'amavuko wa Elsa yamutamaje.

    Mu masaha make ashize, Prince Kid yanyarukiye kuri konti ye ya Twitter agenera ubutumwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25 y’amavuko, amubwira ko uyu munsi we ari isabukuru y'umuringa kuri we.

    Yagize ati''Isabukuru y'umuringa nziza umwiza wanjye, umugore wanjye ukomeye kandi umwunganizi mu byo ncamo byose. Utuma umunsi wose umurika kandi nishimiye akanya kose mara iruhande rwawe. Nishimiye kuzakomeza nizihizanya andi masabukuru menshi nawe. Ndagukunda buri gihe.''

    Miss Elsa wishimiye cyane kuzuza imyaka 25 ku itariki ya 25 nk’uko yabigaragaje kuri Instagram, akomeje imyiteguro y'ubukwe bwe na Prince Kid. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

    Urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito, ariko nyuma arekurwa abaye umwere.

    Miss Elsa yatomagijwe n’umukunzi we Prince Kid basezeranye

    Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

    Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu rukundo, ndetse bakirinda kugaragara mu itangazamakuru.

    Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y'igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

    Miss Elsa ari mu byishimo byo kuzuza imyaka 25

    Iyi myaka ayujuje yaramaze gusezerana na Prince Kid bamaze igihe bakundana

    Miss Elsa nyuma yo kubona ubutumwa bwa Prince Kid yanyuzwe nabwo aramushimira

    Aba bombi ni umugore n’umugabo mu mategeko y’u Rwanda

    Ubutumwa bwa Prince Kid ku mugore we Miss Elsa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127434/isabukuru-nziza-umwiza-wanjye-prince-kid-yatomagije-miss-elsa-ku-munsi-we-wamavuko-127434.html

  • Kenya: Leta yasabye abaturage guhindura ifunguro ryabo ry'ibanze kubera amapfa mu gihugu #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya basabwe gushaka ibindi biribwa byo gusimbuza ibigori, mu gihe iki gihugu kirimo guhura n'ubucye bw'iyo ndyo yabo y'ibanze kubera amapfa (izuba ryinshi) akomeje kuharangwa.

    Ibiciro biri hejuru by'ifu y'ibigori, mu gihe hari ikibazo cy'ikiguzi cy'imibereho cyazamutse, biri mu by'ingenzi byateje imyigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yatangiye ku wa mbere w'iki cyumweru.

    Minisitiri w'ubuhinzi wa Kenya Mithika Linturi ku wa gatatu yabwiye abadepite ko ubucye bw'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga burimo gutuma leta igorwa no kugura ibyo binyampeke.

    Minisitiri Linturi yagize ati: “Ku bw'ibyo rero nshishikarije Abanya-Kenya kuyoboka umuceri, ibirayi n'ibindi biribwa byo gusimbuza [ibigori]. Twamaze kugura za toni z'umuceri ndetse tuzazana n'izindi mu cyumweru gitaha”.

    Yavuze ko afite icyizere ko igiciro cy'ifu y'ibigori kizagabanuka mu minsi 10 iri imbere, ubwo ubwato butwaye za toni z'ibigori n'umuceri buzaba bugeze muri icyo gihugu.

    Umufuka w'ibiro (kg) 90 w'ibigori ubu uragurwa amashilingi 5,600 ya Kenya, ni ukuvuga agera ku 46,000 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

    Ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko icyo giciro gishobora kuzagabanuka cyane ubwo ibigori byatumijwe hanze bizaba bigeze mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-leta-yasabye-abaturage-guhindura-ifunguro-ryabo-ry-ibanze-kubera-amapfa

  • Prince Kid yakoresheje imitoma iryohereye mu kwifuriza isabukuru nziza umukunzi we Elsa #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakoresheje amagambo aryohereye mu kwifuriza isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa baheruka gusezerana

    Kuri uyu wa 25 Werurwe nibwo Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 yujuje imyaka 25 y'amavuko, byatumye inshuti ze n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko.

    Muri abo ntihari kuburamo umugabo we Prince Kid baheruka gusezerana kubana akaramata, imbere y'amategeko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Prince Kid yagize ati 'Yubile nziza ku mugore wanjye mwiza akaba n'umufatanyabikorwa muri byose. Utuma umunsi wanjye umbera urumuri kandi ndishimye cyane ku mwanya wose umarana nanjye. Sinshobora gutegereza kwizihiza iminsi myinshi y'amavuko hamwe nawe. Ndagukunda!

    Urukundo rwa Prince Kid na Elsa rwanyuze benshi kubera ukuntu uyu mukobwa atamutereranye mu bibazo ubwo yari afunzwe akamushakira abatangabuhamya bamushinjura ku birego byo gusambanya ku ngufu abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yashinjwe.

    Aba bombi baritegura gukora ubukwe bakabana nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/prince-kid-yakoresheje-imitoma-iryohereye-mu-kwifuriza-isabukuru-nziza-umukunzi

  • Arsenal igiye kurekura abakinnyi barindwi bayobowe na Nicolas Pepe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yiteguye gukubura bamwe mu bakinnyi idakeneye barangajwe imbere na kizigenza wayihenze kurusha abandi bakinnyi bose yaguze mu mateka yayo,Nicolas Pepe.

    Arsenal yaguze Nicolas Pepe miliyoni 72 z'amapawundi mu ikipe ya Lille ariko igiye kumurekura kuko nta kamaro yayigiriye.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 27 yatijwe mu ikipe ya Nice ariko ntakiri mu mibare y'umutoza Mikel Arteta wakoze ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino.

    Uyu mukinnyi aracyasigaranye amasezerano y'umwaka umwe muri Arsenal imuhemba akayabo k'ibihumbi 140,000 by'amapawundi buri cyumweru gusa nta makipe amwifuza.

    Nice isanzwe ari iy'umuherwe ushaka kugura na Manchester United witwa Sir Jim Ratcliffeyahishuye ko yifuza kugura burundu Pepe mu mpeshyi.

    Gusa nta kigaragaza ko bashaka kwishyura amafaranga yo kumugura cyane ko na Arsenal yamuguze muri 2019 itamubonera umwanya kubera ubuhanga bwa Bukayo Saka wamwicaje burundu.

    Kuva Arteta yahabwa akazi muri Arsenal muri 2019,yirukanye abakinnyi barimo Mesut Ozil, Pierre-Emerick Aubameyang, Alex Lacazette, Henrikh Mkhitaryan, Shkodran Mustafi, Sokratis Papastathopoulos, Sead Kolasinac, Hector Bellerin, Calum Chambers na David Luiz.

    Nicolas Pepe nawe nagendera ubuntu,azaba yujuje miliyoni 340 z'amapawundi Arsenal yaguze abakinnyi ariko ikabarekura ku buntu.

    Abandi bakinnyi Arsenal yiteguye kugurisha barimo Ainsley Maitland-Niles, Sambi Lokonga, Nuno Tavares, Pablo Mari, Cedric Soares na Alex Runarsson.

    Uretse aba kandi,hari abandi bakinnyi Arsenal igomba kugena ahazaza habo nka Kieran Tierney, Rob Holding na Folarin Balogun.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-igiye-kurekura-abakinnyi-barindwi-bayobowe-imbere-na-nicolas-pepe