Category: Uncategorized

  • Lionel Messi yitiriwe ikibuga cy’ikipe y’igih… – #rwanda #RwOT

    Mbere iyi sitade yari izwi ku izina rya Casa de Ezeiza ariko guhera ubu igiye kwitirwa izina ry’umukinnyi wa Paris Saint-Germain. Izina rishya ni “Lionel Andres Messi”. Icyapa cy’iyi sitade cyashyizwe hanze ejo kuwa Gatandatu. 

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine, Claudio Tapia yatangaje izi mpinduka ku izina ry’iyi sitade binyuze kuri Twiter, maze munsi yandikaho ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza ku Isi ndetse anashimira abayobozi bari kumwe nabo mu gihe cy’intsinzi y’ikipe y’igihugu.

    Uku guhindura izina kuri iyi sitade ikitirirwa Lionel Messi bigereranywa n’undi mukinnyi ukomoka muri Argentine wambaraga n’imero 10, nawe izina rye ryitiriwe sitade ya Napoli mu Butaliyani, Iyi sitade yitwa Stadio Diego Armando Maradona. 

    Aha ninaho haheruka gukinirwaho umukino wahuje u Butaliyani n’u Bwongereza mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024, yitiriwe Maradona bitewe n'uko uyu mukinnyi w’igihanganjye mu mupira w’amaguru yakiniye Napoli.

    Ibi bibaye mu gihe cy’imikino y’amakipe y’ibihugu Lionel Messi amaze gutsinda igitego cye cya 800 mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru ubwo bakinaga na Panama mu mukino wa gishuti, yateye kufura nziza ihita ijya mu izamu nta mukinnyi uyikozeho ahita yuzuza uwo mubare w’ibitego gutyo. Ibi Lionel Messi yabikorewe mu rwego rwo kumushimira bitewe n’akazi gakomeye yakoreye ikipe y’igihugu ya Argentine, akabafasha gutwara igikombe cy’Isi cyaberaga muri Qatar.

    Izina rya Lionel Messi niryo ryahawe ikibuga ikipe ya Argentine ikorerwaho imyitozo

    Lionel Messi yashimiwe uko yitwaye mu gikombe cy’Isi giheruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127449/lionel-messi-yitiriwe-ikibuga-cyikipe-yigihugu-127449.html

  • Ari gukorana ibakwe! Bosco Nshuti yashyize ha… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023. Yayiririmbye afatanyije n’abaririmbyi b’abahanga cyane ari bo Lydie, Marvine na Betty basanzwe bafasha Israel Mbonyi.

    Aganira na inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko “Niyo yadukunze” yayanditse agamije “kwibutsa abantu ko Imana ari urukundo ko kandi ariyo yabanje kudukunda atari twe twabanje kuyikunda”.

    Yadutangarije ko ishingiye kuri Bibiliya ijana ku ijana mu butumwa bwiza buri muri 1 Yohana 4:10-16-19. Aragira ati “Naririmbye ijambo ry’Imana ntacyo mpinduyeho.”

    Tariki 19/11/2022 ni bwo Bosco Nshuti yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Vanessa Tumushimwe, ibisobanuye ko hashize amezi 4 gusa. 

    Kuva akoze ubukwe, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo “Hallelujah” yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel, bari bamutahiye ubukwe, nka Rene Patrick & Tracy, Josh Ishimwe, Jado Sinza, Josue Shimwa, n’abandi.

    Yahise akurikizaho “Babwire” imaze amazi abiri iri hanze. Ubu, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yis “Niyo Yadukunze” yasohokanye n’amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Jacob. 

    Kuba ashyize hanze indirimbo eshatu kuva akoze ubukwe mu minsi 125 ishize, ni ibintu bigaragaza ko ari gukora cyane bitandukanye na mbere. Hari abahanzi bakora ubukwe, bagafata akaruhuko mu muziki, ariko we siko yabikoze.

    Bosco Nshuti umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, yabwiye inyaRwanda ko nta mpamvu yari gutuma acogora mu muziki. Ati “Ntekerezako iyo uri mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza nta mpamvu yo guhagarara mu gihe Imana iguciriye inzira yo kubuvuga”.

    Yahishuye ibanga yakoresheje, ati “Ibanga nta rindi ni ukuguma mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza”. Yunzemo ko akataje, ati “Gahunda ni ugukomeza gukora cyane ibihangano, ikindi no kwitabira ibitaramo aho Imana iduhaye uburyo bwo kuhavuga ubutumwa bwiza”.

    Bosco Nshuti yamamaye cyane mu ndirimbo “Ibyo ntunze”

    Ubwo Bosco Nshuti yerekanaga umukunzi we mu gitaramo yakoze mbere y’ubukwe bwe

    Bosco na Vanessa barushinze mu Ugushyingo 2022

    “Niyo Yadukunze” niyo ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti

    Bosco Nshuti yahishuye ko afite ibindi bihangano byinshi yiteguye gusohora

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NIYO YADUKUNZI” YA BOSCO NSHUTI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127446/ari-gukorana-ibakwe-bosco-nshuti-yashyize-hanze-indirimbo-ya-3-kuva-arushinze-mu-minsi-125-127446.html

  • Abasaga ibihumbi 22 i Kigali ntibazongera kwishyurirwa mituweli na Leta – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu ngamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye mu gihugu zitezweho guha umurongo mushya gahunda zo kurengera abaturage zisanzweho.

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangaje ko ibyiciro by'ubudehe bitazongera kugenderwaho mu mitangire ya serivisi izo ari izo zose.

    Bigeze ku ngingo yo kwishyurira abaturage mu nyandiko zashyikirijwe ubuyobozi bw'inzego zitandukanye z'ibanze igaragaza ko hari ingo zafashwaga na Leta mu kwishyura mituweli zitazongera kwishyurirwa kuko zabonye ubushobozi.

    Bigaragara ko hazashyirwaho komite ishinzwe gukurikirana no kugenzura abaturage uhereye ku mudugudu ukagera ku rwego rw'Intara cyangwa rw'Umujyi wa Kigali ngo hamenyekane umuntu koko ukwiye gufashwa.

    Ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali bigaragara ko abahabwaga ubufasha ku kwishyura mituweli bagomba kugabanyuka ushingiye ku kuba bamwe baramaze kwiteza imbere bakava mu byiciro barimo bifashwa.

    Muri rusange abishyurirwaga mituweli banganaga na 26888 bagiye kugabanywa bakagera ku bihumbi bine gusa mu turere dutatu.

    Nko muri Gasabo, abishyurirwaga bari 17105 ariko biteganyijwe ko abazishyurirwa umwaka utaha wa mituweli ari 2179, Nyarugenge bari 5291 bagirwa 1126 mu gihe Kicukiro bari 4492 hakaba hasigaye 709 gusa.

    Bamwe mu baturage bavuye mu cyiciro cya mbere bagaragaza ko ari intambwe ikomeye bateye kandi ko bakomeje urugendo rw'iterambere nkuko Donatille Musengimana wo mu Murenge wa Kanyinya yabigarutseho.

    Ati 'Amafaranga tubona naguzemo umucanga na sima nshyira ku nzu yanjye. Naguzemo ihene ebyiri n'inkwavu esheshatu rwose ubu niteje imbere kuko ntacyo nshaka ngo nkibure.'

    Mugenzi we Uwimana Laurence na we yagaragaje ko yakoze ibishoboka byose ava mu cyiciro cya mbere yari arimo, ahamagarira n'abandi gukomeza kwishakamo ibisubizo no guharanira kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kinyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko uku kugabanyuka kw'abafashwaga na Leta bishingiye ku ngamba zafashwe zo kwivana mu bukene.

    Ati 'Izi ni ingamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye. Hari aho wasangaga umuturage wo mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe atishoboye ariko akaba atemerewe kugira inkunga yafata, ariko icyiza cyo kuba byavuyeho bizadufasha kujya tubanza tugasesengura neza umuntu ufite ikibazo, uwahabwa inkunga dukurikije ubushobozi afite.'

    Yakomeje ati 'Habayeho ubufatanye bw'abaturage bakavuga bati ku myaka umunani maze mfashwa na leta ndifuza ko nava muri iki cyiciro. Iyo mibare abenshi ni abavuze ko hari aho bageze ndetse n'abagaragaje ko bafite imbaraga zo kuba bakora bakiteza imbere aho guhora bafashwa na Leta.'

    Imibare y'ibyiciro bishya igaragaza ko mu mujyi wa Kigali, abarenga ibihumbi 19 babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri kikabamo 140470, icya gatatu kikabamo 154372, icya kane kikabarizwamo 30315 mu gihe icya gatanu kibarizwamo abasaga 4014.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-ibihumbi-22-i-kigali-ntibazongera-kwishyurirwa-mituweli-na-leta

  • Nyabihu: Abana 137 biganjemo abagiye mu tundi turere bataye ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bw'akarere bwabitangarije itangazamakuru nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kugarura abana ku ishuri, aho bavuga ko bafashe ingamba zo kugarura abana 341 bataye ishuri ni mu gihe igihembwe cya kabiri gisoje bagaruye abasaga 204, abandi 137 bakaba baratorotse aka karere.

    Nyirasafari Helena umubyeyi wo mu Murenge wa Kabatwa, yavuze ko gukunda amafaranga bituma abana bata ishuri, asaba leta gucyaha ababyeyi.

    Ati “Hari abana bafite kuva ku myaka itanu kugera ku icumi usanga mu masoko no mu dusantere; hari abirirwa mu birombe, hari abirirwa mu cyayi, abikorera amatafari. Turasaba leta ko yahagurukira ababyeyi babo bakibutswa inshingano”.

    Kanyeganza Emmanuel uyobora umushinga SACS (Supporting Adolescents Complete Secondary) avuga ko batangije uyu mushinga bagamije gufasha abana bataye ishuri by'umwihariko abakobwa.

    Ati “Umushinga watangiye ugamije gusubiza abana mu ishuri abana bari bararivuyemo hitabwa cyane ku bana b'abakobwa. Turishimira ko abana bakundishijwe ishuri no kurigarukamo ku buryo twari twihaye imihigo wo kugumisha mu ishuri ibihumbi 71,900 none ubu twabashije kugumishamo 72,000.”

    Kanyeganza akomeza avuga ko abana bari barataye ishuri badashaka kurisubiramo bigishijwe imyuga itandukanye ngo izabafashe kwiteza imbere kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abana gukunda ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Simpenzwe Pascal, yavuze ko bashyize imbaraga mu kugarura abana bari barataye ishuri.

    Ati “Abana twarabashakishije ngo bagaruke ku ishuri ariko tugira ikibazo ku batakiri mu karere kacu, gusa tugenda dukorana n'abayobozi bo mu turere barimo bakagaruka.”

    Simpenzwe akomeza avuga ko mu banyeshuri 341 bari barataye ishuri igihembwe cya kabiri kirangiye ari 204 barisubijwemo.

    Ati “Abana batagarutse mu gihembwe cya kabiri ni 341, igihembwe kirangiye hagarutse 204. Abasigaye bari hanze y'Akarere ndetse hari n'abanze burundu bavuga ko bashaka kwiga imyuga. Tuzabashakira aho bayiga umwaka utaha.”

    Asoza avuga ko impamvu itera abana guta ishuri harimo no gushaka amafaranga kuko abenshi muri bo bari mu tuzi dutandukanye tubaha amafaranga.

    Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi abana bataye ishuri muri aka karere biganjemo abo mu miryango itishoboye ndetse n'abandi b'abangavu batewe inda.

    Abashinzwe uburezi basabwe kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana baritaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-abana-137-biganjemo-abagiye-mu-tundi-turere-bataye-ishuri

  • Album y’indirimbo Beyonc aheruka gushyira ha… – #rwanda #RwOT

    Iyi myambaro yiswe 'Renaissance Couture' yakorewe mu nzu y'imideli mu Bufaransa yiswe Balmain bigizwemo uruhare n'umuhanzi w'imideli Olivier Rousteing, ari nawe wagize igitekerezo cyo guhanga imyambaro agendeye ku ndirimbo zimwe ziri kuri 'Renaissance'.

    Vogue yanditse ko mu gihe Olivier Rousteing yari kuba hari ibindi ahugiyemo, yaje kwisanga ari kumva indirimbo za Beyoncé ziri kuri album ye iheruka.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muhanzi w'imideli yari ari gushushanya mu mwaka ushize nyuma y'uko iyi album igiye hanze, akaza kwisanga ari kumva indirimbo z'uyu muhanzikazi ziyigize.

    Ati 'Nari ndi gushushanya ndi kumva indirimbo ze ziri kuri iyi album. Rimwe na rimwe biragora kuba wayobora amarangamutima bitewe n'ibyo uri gushushanya. Nahise nibaza ubugeni buri muri iyi album uko buhura n'indirimbo ziriho ndetse n'amagambo azigize.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo ari ikintu nagombaga gukora, ariko nahise niyumvamo inganzo biturutse ku muziki yo kubikora. Ni uko byatangiye.'

    Nyuma yo kuva mu biruhuko muri Kanama umwaka ushize yahise yandikira abambika Beyoncé nawe ubwe barabyishimira.

    Mu mezi atanu yashize Rousteing yari ari gukorana na Beyoncé ndetse na  Senofonte usanzwe afasha uyu muhanzi ku bijyanye no guhanga n'ibyo yambara.

    Kuri iyi nshuro bakaba bashyize hanze imyambaro bagendeye ku kuntu buri umwe wagiye ukorwa biturutse ku ndirimbo. Iyi myambaro yose ni amakanzu bivuze ko ari iy’abagore.

    Amakanzu yagiye hanze yakozwe akomowe ku ndirimbo z'uyu muhanzikazi zirimo 'I'm That Girl', 'Cozy', 'Energy (01)', 'Break My Soul', 'Church Girl', 'Plastic Off the Sofa', 'Virgo' Groove', 'Move', 'Thique', 'All Up In Your Mind' 'Pure/Honey' na  'Summer Renaissance'.

    Iyi kanzu yakomotse kuri 'I'm That Girl' nayo iri kuri iyi album ya Beyonce  Iyi yakomotse kuri 'Cozy'Iyi yavuye kuri 'Energy (01)'Iyi yavuye kuri 'Break My Soul'Iyi yo yavuye kuri 'Church Girl'Iyi yakomotse kuri 'Plastic Off the Sofa'Iyi yavuye kuri 'Virgo' Groove'Iyi kuyihanga byavuye kuri  'Move'Iyi yaturutse kuri  'Thique'Iyi yaturutse kuri  'All Up In Your Mind' Iyi yo yavuye kuri 'Pure/Honey'Iya kanzu yakomotse ku ndirimbo ya Beyonce iri kuri 'Renaissance' yise 'Summer Renaissance'   Album ya Beyonce yahimbwemo imyambaro Olivier Rousteing wagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya “Renaissance Couture” yakomowe kuri album ya Beyonce yitwa gutyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127445/album-yindirimbo-beyonce-aheruka-gushyira-hanze-yahimbwemo-imyambaro-amafoto-127445.html

  • MTN Rwanda yamuritse umushinga ugamije kubung… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga uri muri itatu yamuritswe nyuma y’umuganda abakozi b'iki kigo bakoranye  n'abaturage bo mu mudugudu wa Juru, Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

    Indi mishinga yatangijwe na MTN Rwanda muri aka gace harimo uwo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe ndetse no kubaka ubusitani bwiswe 'Ijuru rya Kabeza'.

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yatangizaga uyu mushinga mu nama yabaye nyuma y'umuganda wakorewe mu kagari ka Kabeza, yagaragaje ko ugamije gusigasira ibidukikije.

    Ati ' Ni umushinga uzakorwa mu gihugu hose, uyu munsi ugamije gukomeza gusigasira umuco wo kubungabunga ibidukikije. Tuwutangiriye hano ariko uzagera mu bice bitandukanye mu gihugu hose.'

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga bawutekereje kubera imihindagurikire y'ikirere isigaye iriho, bityo gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza kubungabunga ibidukikije bakabona byafasha cyane igihugu guhehera.

    Uyu mushinga uzakorwa haterwa ibiti mu bice bitandukanye.

    Mu rwego rwo kwifashisha urubyiruko no gukangurira abakiri bato gukangukira kubungabunga ibidukikije, MTN Rwanda muri uyu mushinga izafatanya n'abanyeshuri bo mu bigo nka nka Green Hills Academy ndetse na na Lycée de Kigali.

    MTN Rwanda muri uyu mushinga wayo wo kubungabunga ibidukikije izifashisha abiganjemo urubyiruko Wibaba Phanny umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda nawe yari mu mugandaMapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yatangije umushinga wo kubungabunga ibidukikije Ahakorewe umuganda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127435/mtn-rwanda-yamuritse-umushinga-ugamije-kubungabunga-ibidukikije-127435.html

  • Hamenyekanye amabwiriza Rusesabagina yahawe mbere yo kurekurwa akerekeza USA #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Weururwe 2023,nibwo Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by'iterabwoba agakatirwa imyaka 25 yafunguwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi za Perezida Paul Kagame.

    Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 akaba yari amazemo ibiri n'igice, yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba yakoze ubwo yari umuyobozi w'umutwe MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye bamwe mu Banyarwanda.

    Mbere y'uko Paul Rusesabagina yerekeza muri Leta Zunze Ubunwe z'Amarika aho yemerewe gutura, yabanje kujya mu rugo rw'Amabasaderi wa Qatar mu Rwanda aho agomba kuva yerekeza I Doha mu gihugu cya Qatar.

    Amakuru Rwanda Tribune ivuga ko ikesha umudiporomate wo muri Amabasade ya Qatar mu Rwanda, avuga ko impamvu Paul Rusesabagina yabanje guca mu rugo rw'Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse akaba agomba no kubanza kwerekeza i Doha muri Qatar, ari ukugira ngo abanze yihanangirizwe anahabwe ubujyanama bw'uko atazongera guhirahira yishora mu bikorwa by'iterabwoba bitegurwa n'imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikorera hanze.

    Aya makuru,akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yihanangirijwe bwa nyuma, abwirwa ko ifungurwa rye ari amahirwe ya nyuma ahawe na Leta y'u Rwanda nyuma y'imbabazi yasabiwe na Leta Zunze Ubumwe zAmerika(USA) na Qatar.

    Rusesbagina ngo yongeye kwihanangirizwa abwirwa ko niyongera kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda,agomba kuzabaga akifasha kuko u Rwanda rutazongera kumwihanganira ndetse ko yaba USA ,Ububirigi cyangwa Qatar nta n'umwe uzongera kumuvuganira.

    Aya makuru, akomeza avuga ko Paul Rusebagina nawe yemeye ko atazongera kwisunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ngo kuko yasanze ari urugamba atashobora kandi rurimo 'akaga' cyane ko ngo ageze mu zabukuru akaba anafite uburwayi butamwohoroheye.

    Ivomo: Rwanda Tribune

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hamenyekanye-amabwiriza-rusesabagina-yahawe-mbere-yo-kurekurwa

  • Abanya Kenya bishwe n'inzara barwaniye ibishyimbo by'ikamyo yakoze impanuka polisi irahagoboka #rwanda #RwOT

    Mu gace kitwa Thika muri Kenya ingendo zahagaze ndetse akavuyo kararota ubwo ikamyo yari itwaye ibishyimbo yakoraga impanuka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023.

    Ikinyamakuri Kenyan Post kivuga ko iyi modoka ikimara gukora impanuka,abaturage amagana bahise bahurura batangira kuyoragura ibishyimbo,abafite imbaraga bagaterura imifuka minini yuzuye bakajya guhisha.

    Ibintu ngo byarushijeho gukomera ubwo abamotari bahagaritse akazi ko gutwara abagenzi bahita batangira gutunda imifuka y'ibishyimbo by'iyi kamyo bajyana mu mazu.

    Iki kinyamakuru kivuga ko abadashoboye kwikorera ibiro byinshi bazanye ibikapu n'udufuka duto barayoragura karahava.

    Icyakora ngo haje kwitabazwa polisi ikoma mu nkokora iki gikorwa abaturage bataramara iyi myaka.

    Ibi bibaye mu gihe muri Kenya hari kuvugwa inzara idasanzwe aho byabaye ngombwa ko leta isaba abaturage gucika ku ifu y'ibigori yabuze ku isoko bagashaka ibindi barya.

    Imyigaragambyo irarimbanyije muri Kenya kubera ibibazo bitandukanye ndetse ngo n'icy'inzara kiri mu bitumye benshi bari kwirara mu mihanda.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abanya-kenya-bishwe-n-inzara-barwaniye-ibishyimbo-by-ikamyo-yakoze-impanuka

  • Bafatanye bari guca inyuma abo bashakanye none babuze ayo kwishyura ngo batandukane #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gace kitwa Mtendere kari mu nujyi wa Lusaka muri Zambia yafatanye n'umugore w'abandi yari ari gusambanya none baheze mu bitaro by'ako gace kubera kubura akayabo baciwe n'ushaka kubatandukanya.

    Ibi byabaye kuwa Kabiri w'iki cyumweru ahagana saa mbili z'ijoro ubwo aba bombi barimo guca inyuma abo bashakanye bananirwa kurekurana.

    Abantu barahuruye ku bwinshi na polisi irahagera bose basanga aba bantu bafatanye nta warekura undi.

    Umwe mu batangabuhamya witwa Noami Sinkamba yabwiye Diamond TV news,yo muri Zambia ko uyu mugore atazi amazina ukomoka ahitwa Chongwe yahuye n'aka kaga kubera guca inyuma umugabo basezeranye aho yasambanaga n'umugabo we ukomoka aha Mtendere.

    Uyu mugore ngo yari asanzwe acuruza amakara bimwanga mu nda aza gusambana n'uyu mugabo nawe ufite umugore bashyingiranwe byemewe n'amategeko.

    Madamu Sinkamba yavuze ko aba bombi bafatanye ubwo basambaniraga muri lodge imwe yo muri Mtendere.

    Nyiri umugore yavuze ko aremera kuvura aba bombi bagatandukana ari uko bamwishyuye Amakwacha akoreshwa muri Zambia ibihumbi 40,000 ariko abo mu muryango w'umugabo bamubwiye ko mu minsi itanu baba babonye ibihumbi 18,500 by'Amakwaca.

    Imiryango y'aba bombi ngo ntishaka gutanga amafaranga yo kubavuza kubera ibyo bafatiwemo.

    Ibinyamakuru biravuga ko aba bari mu bitaro by'aha Mtendere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bafatanye-bari-guca-inyuma-abo-bashakanye-none-babuze-ayo-kwishyura-ngo

  • MTN yashoye Miliyoni 50 Frw mu mushinga wubu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga watangajwe nyuma y'iyindi ibiri MTN Rwanda yatangije mu mudugudu wa Juru, akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y'igikorwa cyabaye nyuma yo gukorana umuganda n'abatuye muri aka gace. Uyu muganda wahuriyemo abaturage muri ako gace, abakozi ba MTN Rwanda, inzego z'umutekano n'itangazamakuru.

    Uyu mushinga uzakorerwa n'ubundi ahatunganywaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 25.

    Uyu waje ukurikira irimo uwo kubungabunga ibidukikije wiswe 'Green Ambassadors'' ndetse n'uwo gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo imburagihe bahawe Miliyoni 3 Frw. Ni umushinga uhurijemo abakobwa 15 babyaye imburagihe.

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yajyaga gutangaza iby'uyu mushinga w'ubusitani bwiswe 'Ijuru rya Kabeza', yagaragaje ko ari umushinga wari utegerezanyijwe amatsiko cyane ko bamwe bari bazi ibyawo ho gato.

    Ati 'Undi mushinga ni uwo twari dutegereranyije amatsiko, hariya tuvuye gukorera haratoranyijwe kuba ubusitani rusange bityo tukaba nka MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukora umujyi, twarahisemo kuhashyira ubu busitani.'

    Yakomeje avuga ko ubu hagaragajwe igishushanyo mbonera cy'uwo mushinga. Ati 'Tugaragaje igishushanyo mbonera cy'ubusitani bushya buzaba bugenewe abantu bose bashobora kuhakorera siporo, kuhasohokera, abashaka kuruhura umutwe, kwiga n'ibindi.''

    Ubu busitani bwabatijwe Ijuru Rya Kabeza.

    Vice Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza, Rujeni Martine, wafashe ijambo asoza iki gikorwa, yashimye MTN Rwanda ku bw'ibi bikorwa ariko cyane cyane yitsa ku cy'ubusitani no gufasha abagore.

    Ati 'MTN Rwanda yararebye isanga hano hari ubusitani yakora neza kurushaho turabashimiye.'

    Yakomeje yitsa ku bahawe inkunga yo kwiteza imbere, abasaba kutazayipfusha ubusa, agaragaza ko ubu nta muntu ugikwiriye kurwanira ko bamuhindurira icyiciro kubera ubukene ahubwo Leta ifatanyije n'izindi nzego hazagenda habaho ibikorwa byo kubakira abantu ubushobozi nk'uko MTN yabikoze.

    Ati 'Ibi byose biravuga ngo uruhare rwacu ni uruhe? Ubu hari gahunda yemejwe n'Abadepite umwaka ushize yo gufasha abaturage kwikura mu bukene. Iyi gahunda ivuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwikura mu bukene ariko na Leta ikagira umusanzu imuha.'

    Iki gikorwa cyasojwe abaturage bacinya akadiho hamwe n'inzego zitandukanye zari zihari.

    MTN Rwanda yakoze ibi bikorwa, irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda.

    Guhera mu 1998, MTN Rwanda yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo.

    MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, iri imbere kandi  mu gutanga serivisi z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

    Habanje kuba umuganda ngarukakwezi 

    Inzego z’umutekano zirimo na DASSO zari zabukereye 

    Uyu muganda wari ugamije gusukura ahagiye gushyirwa ubusitani buzatwara Miliyoni 50 Frw 

    Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda mu muganda Abasirikare bahorana morale! No mu muganda bacishagamo bakakanyuzamo 

    Abageze mu za bukuru bari baje muri iki gikorwa

    Uyu yaje mu muganda isuka iramutenguha. Aha yageragezaga kongera kuyisubizamo igihato 

    Uyu ni umwe mu banyeshuri bari mu mushinga watangajwe bwa mbere na MTN ugamije kubungabunga ibidukikije Ahashyirwa ubusitani hatunganywa Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda ari gukora umuganda 

    Nyuma y’umuganda habayeho ibiganiro 

    Ubwo Mapula Bodibe yamurikaga umushinga w’ubusitani bugiye gutunganywa mu gace ka Juru gaherereye mu murenge wa Kanombe Visi Meya wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Rujeni Martine, yashimiye MTN Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127443/mtn-yashoye-miliyoni-50-frw-mu-mushinga-wubusitani-buzashyirwa-i-kanombe-amafoto-127443.html