Category: Uncategorized

  • Ikipe ya Benin yageze i Kigali guhangana n'Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Benin bakunda kwita les Guépards yageze i Kigali,aho ije gukina umukino wa kane wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha.

    Ikipe ya Benin yageze i Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ahagana saa Tatu n'iminota itanu z'ijoro. Ni mu gihe yageze kuri Park Inn Hotel aho icumbitse saa 10:16 z'ijoro.

    Umutoza wa Benin,Gernot Rohr, yanze kuvugana n'itangazamakuru, ndetse n'abakinnyi b'iyi kipe ngo bishishaga abagiye kubasanganira.

    Iyi kipe kandi yageze i Kigali itari kumwe n'abakinnyi bayo babiri barimo Sessi d'Almeida ukinira Pau FC na Jordan Adéoti ukinira Stade Laval, amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

    Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki 28 Werurwe 2023, ari bwo Bénin izakora imyitozo yayo saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ku wa Gatatu tariki ya 29 werurwe, nibwo u Rwanda ruzakira Benin mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cya Africa kizaba mu mwaka utaha.

    Uyu mukino uzakinwa saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bemerewe kuba bari ku kibuga.

    Umukino uheruka aya makipe yanganyije igitego 1-1 i Cotonou.

    Mu itsinda L, Sénégal iheruka kunyagira Mozambique ibitego 5-1,niyo iyoboye n'amanota icyenda, ikurikiwe na Mozambike ifite ane mu gihe u Rwanda rufite abiri imbere ya Bénin ifite inota rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-benin-yageze-i-kigali-guhangana-n-amavubi

  • Rusesabagina yamaze kugera muri Qatar #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa na leta y'u Rwanda yageze i Doha muri Qatar, nk'uko byemezwa n'abategetsi muri Amerika.

    Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby, umuvugizi w'inama y'umutekano ya Amerika, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

    Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati: 'Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta wutunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.'

    Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n'igihe neza neza byabereye. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha umuryango we ariko ntibirashoboka.

    Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

    Leta ya Amerika yakomeje kuvuga ko 'yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko' — nyuma y'uko ashutswe akajyanwa mu Rwanda mu ndege bwite azi ko agiye i Burundi nk'uko byavuzwe mu rukiko. Amerika kandi yakomeje gusaba ko arekurwa.

    Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda ni bo bamukuye kuri gereza ya Kigali kuwa gatanu nijoro, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.

    Minisiteri y'ubutabera y'u Rwanda yatangaje amabaruwa y'uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Paul Kagame ngo amurekure.

    Muri iyo baruwa yanditsemo ko 'nicuza' ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru 'n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bya FLN'.

    Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika 'ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

    BBC yagerageje kuvugisha abunganizi ba Rusesabagina kuri aya mabaruwa ariko nta cyo barasubiza.

    Nyuma y'uko avuye muri gereza, leta ya Amerika yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.

    Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y'u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n'umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rusesabagina-yamaze-kugera-muri-qatar

  • Aline Gahongayire yatumiwe muri Tanzania mu g… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Mlimani ku wa 9 Mata 2023. Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko binejeje kuba 'ngiye guhurira ku rubyiniro n'umuvandimwe, umugore w'imbaraga, umugore w'umuramyi'. Akomeza ati 'Muri we harimo Imana.'

    Iki gitaramo kizaba mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa Pasika ari nayo mpamvu bacyise ‘Mtoko wa Pasaka’. Cyanatumiwemo kandi umuramyi Misericordias Mushi, umuhanga mu kuvuza ‘Saxophone’, korali Ecad yo mu Mujyi wa Lubumbashi, Rose Muhando, The Voice n'abandi banyuranye.

    Christina Shusho wateguye iki gitaramo, yakuriye mu muryango w'abakristu. Kandi, yatangiye gukorera Imana ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko, kuva icyo gihe yakiriye agakiza ari nako yubakiyeho urugendo rwe rw'umuziki kugeza n'uyu munsi.

    Ibinyamakuru binyuranye byo muri Tanzania, bivuga ko Christian yagize igikundiro cyihariye ahanini binyuze mu ijwi rye ryiza n'ibihangano byomora imitima.

    Yarushinze n'umugabo usanzwe ari umubwirizabutumwa, kandi bafitanye abana batatu, abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Byinshi byerekeye umuryango we nk'amafoto abagaragaza n'ibindi ntakunze kubishyira hanze biturutse ku cyemezo we n'umugabo we bafashe. Uyu mugore afite album nka 'Unikumbuke', 'Nipe Macho' n'izindi ziriho indirimbo zuje uburyohe.

    Indirimbo ze zahataniye kandi zegukana ibihembo muri East Africa Gospel Awards, Groove Awards, Injili Music Awards n'ibindi binyuranye. Uyu mugore wavukiye i Kigoma, abarirwa umutungo wa $3,000,000.

    Gahongayire agiye gutaramira muri Tanzania nyuma y'uko aherutse gusohora indirimbo yise 'Ubu Ndashima' iri kuri album ye ya karindwi.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko album ye iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku byiringiro by'uyu munsi n'ejo hazaza.

    Ati “Iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku gukomera kw'Imana. Kandi zivuga ku byiringiro by'uyu munsi n'ejo hazaza. Ibyiringiro by'ejo hazaza tubikura ku Mana. Navuga ko ari album ikubiyemo amashimwe ariko anabasha gufatisha ikirere cy'ejo hazaza.'

    'Mbesa ni ugutanguranwa gushima ku hazaza h'ejo. Urumva ejo ntabwo tuhazi, ariko twebwe twahabanje amashimwe, uko biri kose twabanje amashimwe. Ni album ikubiyemo gushima.' 

    Gahongayire agiye gutaramira mu gihugu cya Tanzania ku butumire bwa Christian Shuho 

    Christian Shusho avuga ko iki gitaramo kigamije kwizihiza byihariye Umunsi wa Pasika 

    Iki gitaramo Gahongayire azagihuriramo n'abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBU NDASHIMA' YA ALINE GAHONGAYIRE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SHUSHU NYAVU’ YA CHRISTIAN SHUSHO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127521/aline-gahongayire-yatumiwe-muri-tanzania-mu-gitaramo-azahuriramo-na-christina-shusho-na-ro-127521.html

  • Danny Nanone ahangayishijwe nuwamwiyitiriye… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi yabwiye inyaRwanda ko kuva yava mu gihome umuntu yahise abariranya ubwo yendaga gushyira hanze indirimbo yise 'Iminsi myinshi', agatangira kwigira nk'aho ariwe.

    Ati 'Kuva nagaragaza ko ngiye gushyira hanze indirimbo, yatangiye kujya ashyira kuri instagram ubutumwa busa neza nk'ubwanjye. Ubu abasitari batandukanye barimo Anita Pendo, Rocky n'abandi baramukurikira bazi ko ari njye.'

    Arakomeza ati 'Ikirenze kuri ibyo yica izina ryanjye, hari umukobwa uherutse kumpamagara ngwa mu kantu, ambaza ukuntu mutereta kuri Instagram nk'aho nta nimero ye ngira. Ndumirwa anyeretse konti nsanga ni iy'uwo unyiyitirira.'

    Nyuma yo kuva mu gihome Danny Nanone yagarukanye indirimbo yise 'Iminsi myinshi', igaruka ku bihe bibi yanyuzemo mu gihome.

    Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, biturutse ku makimbirane bagiranye mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022, akaza kuva muri gereza mu Ukwakira.

    Danny Nanone konti ye ya nyayo ifite ibihumbi 11 birenga, mu gihe iy'umwiyitirira ifite abari mu bihumbi umunani. Ushaka gukurikira Danny kuri konti ye ya nyayo wakanda hano

     

    Konti y’uwiyitirira Danny Nanone agacucura abantu 

    Danny Nanone yagarutse mu muziki

    Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo  yise 'Nasara', yahuriyemo na Ariel Wayz.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127511/danny-nanone-ahangayishijwe-nuwamwiyitiriye-kuri-instagram-acucura-abantu-amafaranga-127511.html

  • Ubujura bw'inka ku mipaka ihuza u Rwanda n'ibihugu bya Uganda na Tanzania buravuza ubuhuha #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare, hari abaturiye imirenge yegereye imipaka y'iguhugu cya Uganda na Tanzania, bahangayikishijwe n'ubujura bw'inka bukunze kuharangwa.

    Aba borozi bagaragaza ko  ntako batagira ngo barinde inka zabo, ariko zikibwa ziciye ku mipaka, ibyo basaba   inzego bireba kubafasha gukumira ubu bujura mu buryo burambye.

    Umwe ati 'Abantu baza kuziba ni abo duturanye mu mirenge yacu.Uko byakemuka ni ugukaza ingamba mu marondo n'abashinzwe umutekano bakadufasha nabo tukabahashya.'

    Undi ati 'Ingamba zafatwa ni uko n'ubundi babandi bafashwe bajya babajyanamu buyobozi bakabahana bakurikije itegeko.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA, avuga ko hari ingamba z'ibihugu zo guhana abafatiwe muri ubu bujura, k'ubufatanye n'abashinzwe kurinda imipaka.

    Ati 'Hamwe n'izindi ngamba zari ziriho zogukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufata abajura kugira ngo bagane inzego z'ubutabera.'

    Imirenge ikunze kumvikanamo ubujura bw'inka, ni Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga, Matimba ,Gatunda n'uwa Kiyombe.

    Imibare igaragazwa n'akarere ka Nyagatare,yerekana ko hashize amezi agera muri abiri, inka zigera kuri 39 zifatiwe mu  kagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda, zivuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.

    KWIGIRA Issa

    The post <strong>Ubujura bw'inka ku mipaka ihuza u Rwanda n'ibihugu bya Uganda na Tanzania buravuza ubuhuha</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/ubujura-bwinka-ku-mipaka-ihuza-u-rwanda-nibihugu-bya-uganda-na-tanzania-buravuza-ubuhuha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubujura-bwinka-ku-mipaka-ihuza-u-rwanda-nibihugu-bya-uganda-na-tanzania-buravuza-ubuhuha

  • Micomyiza ushinjwa ibyaha bya Jenoside yasabye gufungurwa by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Micomyiza Jean Paul ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yasabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, gufungurwa by'agateganyo kugira ngo abashe kubona uko yakusanya ibimenyetso bimushinjura bimworoheye, akanahabwa uburenganzira bungana n'ubw'ubushinjacyaha.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Micomyiza alias Mico, akwiye gukomeza gufungwa by'agateganyo nk'uko urukiko rwabyemeje kandi akaba acyekwaho ibyaha by'ubugome, buti 'Niba bashaka uburenganzira bungana ubwo n'ubushinjacyaha bwafungwa nk'uko ari gukurikirana afunzwe.'

    Muri 2022 nibwo Micomyiza Jean Paul alias Mico, yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Suwede aregwa icyaha cya Jenoside, icy'ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Micomyiza yari umunyeshuri mu cyahose ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare, akabayarigaga mu mwaka wa Kabiri.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze, yiciwemo abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyemezo cy'urukiko kizatangazwa muri iki cyumweru.

    The post <strong>Micomyiza ushinjwa ibyaha bya Jenoside yasabye gufungurwa by'agateganyo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/micomyiza-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-yasabye-gufungurwa-byagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=micomyiza-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-yasabye-gufungurwa-byagateganyo

  • Intare zazuye umugara, FERWAFA na Rayon zisanga mu nama zonyine #rwanda #RwOT

    Intare FC yanze kwitabira inama yari yatumijweho na FERWAFA igomba guhuriramo na Rayon Sports haganirwa ku mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Nyuma y’uko uyu mukino wagiye usubikwa, FERWAFA yafashe umwanzuro ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 27 Werurwe 2023 (ejo hashize).

    Intare zahise zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko kuba uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zikabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe;

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo ikandikirwa na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite, ngo gusubika uyu mukino byari bifite ishingiro.

    Intare FC yakomeje ivuga ko kuba FERWAFA yarasabye Rayon Sports kuba yamaze gutanga ikibuga kizakira uyu mukino bitarenze saa 12h00′ zo ku wa 8 Werurwe 2023 ahubwo yo igahita isezera mu irushanwa iyo yakabaye ari mpaga.

    Ngo ntabwo yumva ukuntu bamenyeshejwe ko Rayon yagarutse mu irushanwa bataramenyeshejwe ko yarivuyemo.

    Ngo kubategeka igihe bazakinira na Rayon mu nama zose zabaye bataratumiwemo, bavuze ko batiteguye bityo ko impande zakoze iyo nama ari zo zizakina uyu mukino. Intare FC yo ivuga ko irimo yitegura umukino wa 1/4 na Police FC kuko 1/8 bakirenze.

    Ibi byatumye uyu mukino wari uteganyijwe ku munsi w’ejo hashize uhita usubikwa ahubwo FERWAFA itumizaho inama y’abayobozi b’amakipe, Uwayezu Jean Fidele wa Rayon Sports na Katibito wa Intare FC kugira ngo bicare ku meza baganire kuri iki kibazo gishakirwe umuti.

    Ku munsi w’ejo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yageze ku biro bya FERWAFA yitabiriye iyi nama bategereza umuyobozi w’Intare FC arabura.

    Nyuma y’isaha imwe na we yarasohotse aragenda ariko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko inama we yayikoranye n’ubuyobozi bwa FERWAFA nubwo Intare zitari zihagarariwe.

    Amakuru kandi agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Katibito uyobora Intare FC na we uyu munsi agomba kugirana inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA hakabona gufatwa umwanzuro.

    Mu gihe na bwo atakwitabira iyi nama, byitezwe ko FERWAFA igomba gufata umwanzuro w’igihe umukino uzabera Intare FC zitaza kuwukina zigaterwa mpaga.

    Umukino wa Rayon Sports n’Intare FC ukomeje guteza impagarara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-zazuye-umugara-ferwafa-na-rayon-zisanga-mu-nama-zonyine

  • Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera #rwanda #RwOT

    Abashinzwe guteza imbere umuco mu Rwanda, basanga amarushanwa ku muco w'u Rwanda mu bigo by'amashuri ari ingenzi mu guhangana n'imico y'ahandi, isa n'imaze kwakirwa n'urubyiruko.

    Kuva umwaka ushize wa 2022, Inteko y'Umuco ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Uburezi bw'Ibanze bateguye amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda mu mashuri yisumbuye yasojwe kuri uyu wa Mbere  tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, avuga ko mu gihe bigaragara ko imico y'ibindi bihugu isa n'iyamaze guhabwa intebe na bamwe mu rubyiruko, gutegura amarushanwa ku muco ari imwe mu nzira nziza yo guhangana n'ibyo byonnyi.

    Yagize ati 'Ukabibona mu mivugire no mu mikoreshereze y'ururimi rwabo kavukire aho bagenda bavangamo izindi ndimi, ukabibona mu mitekerereze, mu myifatire no mu bikorwa bakora. Ibyo rero tubigereranya n'isuri irimo guterwa n'iyo mico mva mahanga ikaza mu rubyiruko.'

    Bamwe mu banyeshuri bitabira aya marushanwa bavuga ko hari ibyo baba batazi ku mateka n'umuco by'u Rwanda, bigira mu bibazo babazwa bikanabafasha guhiga imihigo ishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

    Irakoze Keza Phiona wiga muri FAWE Girls School yagize ati 'Iyo ufite kurushanwa bituma ucukumbura ugashaka byinshi ku bijyanye n'umuco ugashakisha, kandi muri uko gushakisha wunguka ubumenyi ku bijyanye n'umuco birumvikana.'

    Imanishimwe Thierry wiga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis nawe ati 'Nimbona mugenzi wanjye atangiye gutana agateshuka ku ndangagaciro, njye nzamuhwitura mubwire ko igihugu cyacu kitagendera mu byo arimo.'

    Ku ruhande rw'umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Uburezi bw'Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko amarushanwa ku muco w'u Rwanda afasha mu gutegura abanyeshuri kugira indangagaciro mu byo bakora, no mu byo bazakora ubwo bazaba basoje amasomo.

    Yagize ati 'Ni byiza ko umwana arangiza afite ubwenge bwa siyansi, azi gukoresha mudasobwa ariko tukanamubonamo indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda.'

    Ku rundi ruhande abanyeshuri banagaragaza ko aya marushanwa afasha abanyeshuri bafite Impano zishingiye ku muco nk'ubusizi, binyuze mu kurushanwa n'ababarusha.

    REB ivuga ko izakomeza guhugura abarimu bigisha amateka n'umuco hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi.

    Inteko y'Umuco igaragaza ko igice kinini cy'ingengo y'imari biyemeje ko kizajya kigendera mu bikorwa byo kwigisha amateka, umuco, umurage n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo n'amarushanwa, kandi akajya aba buri mwaka.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera

  • Dore igisubizo nyacyo ku bagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba no kutitwara neza mu buriri #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere ku kinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo batatu aba afite iyo nenge. Mu gihe cyose umugabo adashobora gukontorora igikorwa cy’imibonano ngo arangize ari uko abishatse nabwo tuvuga ko afite iyo nenge

    Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme).

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu umugabo akongera akitwa umugabo iwe, bitagombeye ko insoresore z’abapfubuzi zinjira iwawe. Gukoresha inyunganiramirire nka REVIVe byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVe, ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea). Iyi nyunganiramirire nta ngaruka mbi zitera ku buzima bwa muntu, ahubwo igufasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    ✅Iyi nyunganiramirire ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    ✅yongera ubwiza n’ubwinshi bw’intangangabo.

    ✅ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    ✅ivura guhorana umunaniro ukabije.

    ✅Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire, atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    ✅ Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire umugore aramwubaha kuko nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo kuko umugore aba anyurwa.

    ✅Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye ikizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana na we azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.

    2. Hari abagabo rero usanga bafite igitsina gito nabo ubwabo kibatera isoni.

    Abashakashatsi bo muri kaminuza ya King’s mubwongereza bamaze amatsiko abibazaga kungano nyayo yigitsina cy’umugabo

    Nyuma y’ubushakashatsi bakoze inshuro 20 kubantu 15 500 bagaragaje ko mu gihe igitsina kiri mubihe bisanzwe kiba gifite uburebure bwa sentimetero 9, 16 (cm) cyaba cyafashe umurego kikareshya na 13, 12 cm
    Basanze kandi umuzenguruko w’igitsina ari 9, 31 cm mu gihe iyo cyafashe umurego kigira 11, 66 cm

    umugabo wese ufite igitsina kidahuye nubushakashatsi bwavuzwe haruguru

    Bene abo bagirwa inama yo gukoresha umuti w’amavuta ukoreshwa umasa igitsina mu gitondo na nimugoroba ugamije kongera ubunini n’uburebure bw’igitsina ukawukoresha iminsi cumi n’itanu ariko iminsi irindwi uba watangiye kubona impinduka, uwo ni uwitwa Titan Gold

    Ushaka service zacu waza aho dukorera i Kigali mu mujyi rwagati ariko nanone mukeneye gusobanuza, mwabariza kuri nomero : +250783303692 (Call&WhatsApp)

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-igisubizo-nyacyo-ku-bagabo-bafite-ikibazo-cyo-kurangiza-vuba-no-kutitwara-neza-mu-buriri

  • Ishimwe ry'abarimo umuhungu wa Gen Wilson Irategeka bafunguranywe na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo bagezwaga mu Kigo cya Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru, aho bagiye kumara iminsi bahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, nka bamwe mu bahoze mu mitwe yitwara gisirikare.

    Abari bafunzwe muri dosiye imwe na Rusesabagina bashinjwaga ibyaha by'iterabwoba n'ubugizi bwa nabi, byakozwe n'umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda bigahitana ubuzima bw'abaturage.

    IGIHE yageze i Mutobo kuri uyu wa Mbere ihasanga abagera kuri 20 barekuwe ku mbabazi za Perezida ku byaha bakoze bakiri mu mitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari Umuvugizi wa FLN ntabwo yari yakagejejwe i Mutobo aho bagenzi be bari.

    Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN yavuze ko yishimiye imbabazi yahawe kuko zaje zitunguranye.

    Uyu musore wari wakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi, itangazo ry'imbabazi za Perezida ryasomwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe ari kumva Radio Rwanda.

    Ati 'Amakuru twayumvise kuri radiyo mu makuru ya saa moya za nijoro turi i Mageragere. Mu by'ukuri twabaye nk'abatunguwe turishima.'

    Nsengimana yaherukaga mu Rwanda mu 2014, arugarukamo ubwo yatabwaga muri yombi mu mashyamba ya Congo.

    Avuga ko yataye umwanya munini ari mu bitubaka igihugu ari naho ahera asaba abakiri mu mitwe irwanya u Rwanda kubivamo.

    Ati 'Ibintu umuntu yagiye anyuramo ni ibintu bibi kandi bihagije, babishaka bashyira intwaro hasi bakaza bakakirwa nk'abandi, bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.'

    Ndagijimana Jean Chrétien w'imyaka 26 ni we muto wari mu itsinda ry'abaregwa hamwe na Rusesabagina. Ni umwana wa Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge yiyomoye kuri FDLR, ari na wo mutwe w'ingabo waje guhinduka FLN.

    Ndagijimana yafatiwe i Goma yaje kubikuza amafaranga se yari yamutumye yo gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, amafaranga yoherezwaga n'abaterankunga b'uwo mutwe baba mu mahanga.

    Ati 'Ubutumwa naha abakiri mu mashyamba, bakora amahitamo meza bakitandukanya n'iyo mitwe bakaza mu rwababyaye.'

    Yari yakatiwe imyaka itatu y'igifungo ikaba yaburaga amezi make ngo yuzure. Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi, Ndagijimana avuga ko yabishimiye.

    Ati 'Hari ku wa Gatanu numva itangazo kuri radiyo ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye imbabazi. Nabyakiriye neza. Muri gereza nari mpamaze imyaka ibiri n'igice. Isomo nabonye mu buzima ni ukwirinda gukora ibyaha kuko hariya hantu twari turi ntabwo ari ahantu heza.'

    Ntaramenya aho azagana cyangwa icyo azakora nasoza amahugurwa i Mutobo, dore ko adaheruka amakuru y'umuryango we kuko wasigaye mu mashyamba ya Congo.

    Mukashyaka Saverina w'imyaka 60 na we ari mu barekuwe ku wa Gatanu ku mbabazi za Perezida, nyuma y'imyaka icyenda yari amaze afunzwe mu myaka 20 yari yarakatiwe.

    Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko yafunzwe nyuma yo guhamywa imikoranire n'umutwe w FDLR, agasiga abana be mu bukode i Rubavu.

    Yabwiye IGIHE ko icyamutunguye ari uburyo Leta y'u Rwanda yitaye ku bana be, ikabarihira amashuri kugeza muri Kaminuza.

    Ati 'Abana banjye nari nabasize nta muntu mbasigiye uzabafasha mu mashuri ariko barabakurikiranye, umukuru bamurihira amashuri yisumbuye, aza kujya muri Kaminuza.Ntabwo nari nzi ko bazamurihira kandi icyaha nakoze naragikoreye Leta y'u Rwanda. Umwana wanjye yaje kubona akazi keza, nkarya icyo nshaka, nta kibazo nongeye guhura nacyo.'

    Yavuze ko nyuma yo gufungurwa agiye kwegera umuryango we, ubuzima bwe akabumara yigisha abandi uburere mboneragihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yasabye abatangiye amahugurwa kuba intumwa nziza z'u Rwanda, bakavuga ibyo babonye byose nta kubeshya.

    Ati 'Uwo muzahura wese muzamubwire muti 'u Rwanda ni rwiza' kubera ko ruyobowe neza, ntabwo twari tuzi ko byashoboka ariko Perezida wa Repubulika yabahaye imbabazi za kibyeyi […] ni igihango kidapfa gutangwa n'uwo ari we wese, gitangwa n'ufite imbabazi za kibyeyi. Mukiri mu ishyamba bababwiraga nabi u Rwanda ariko mwiboneye ukuri, mujye mushima Imana kandi Imana ikorera mu bantu.'

    Aba bantu biteganyijwe ko i Mutobo bahamara amezi make ari hagati y'atatu n'amezi atandatu, basobanurirwa amateka y'u Rwanda, uburere mboneragihugu, imyuga n'ibindi bizabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

    Abagejejwe i Mutobo ni abarekuwe ku mbabazi za Perezida mu cyumweru gishize

    Baganirijwe n’ubuyobozi, humvwa ibibazo bafite bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare Nyirahabineza Valerie yijeje abafunguwe ko igihugu kizabafasha kwisanga mu bandi

    Nyirahabineza Valerie yasabye abafunguwe ku mbabazi za Perezida, kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda

    Nsanzubukire yahawe imbabazi asigaje imyaka ibiri kuyo yari yarakatiwe

    Abagera kuri 20 mu baherutse guhabwa imbabazi na Perezida bari guhugurirwa i Mutobo

    Abahawe imbabazi na Perezida bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bagejejwe i Mutobo kuri iki Cyumweru

    Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare yatangarije abari mu mahugurwa kuzakomeza kubakurikirana bakitabwaho na nyuma yo gusubira mu miryango yabo

    Ubuyobozi bwa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare bwijeje abageze i Mutobo kuzababa hafi

    Mukashyaka Saverina w'imyaka 60 avuga ko yafunzwe azira gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’igihugu nyamara abana be barerwa na Leta

    Nsanzubukire Félicien ni umwe mu bari barakatiwe muri dosiye imwe na Rusesabagina

    Nsengimana Herman avuga ko umwanya yamaze arwanya Leta yawupfushije ubusa

    Ndagijimana Jean Chrétien yashimye imbabazi yahawe, agira inama abakiri mu mitwe y’inyeshyamba

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abarimo-umuhungu-wa-gen-wilson-irategeka-bafunguranywe-na