Category: Uncategorized

  • Arsenal ishaka igikombe irahangayitse kubera umukinnyi igenderaho wagize ikibazo cy'imvune #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi Arsenal igenderaho cyane,Thomas Partey arasubira vuba na bwangu muri Arsenal nyuma yo kutaboneka mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika banganyije na Angola igitego 1-1 wabaye kuri uyu wa Mbere.

    Amakuru aravuga ko Partey yumvise akantu k'imvune mu kuguru kwe kw'iburyo bituma atagaragara muri uyu mukino.

    Amakuru aturuka hafi y'uyu mukinnyi ashimangira ko atari ikibazo gikomeye kandi bemeza ko ashobora kuzagaragara mu mukino wo kuwa gatandatu Arsenal ifitanye na Leeds.

    Partey w'imyaka 29,yakinnye umukino Black Stars yatsinze igitego 1-0 Angola kuwa Kane w'icyumweru gishize.

    Ariko Partey ntiyagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe, nkuko umutoza wa Ghana,Chris Hughton yabyemeje nyuma y'umukino ko byatewe n'ikibazo cy'imvune.

    Ati: “Thomas afite ikibazo gito cy'imvune kandi twumvaga ari akaga gakomeye ko kumukoresha.”

    Arsenal yohereje umukozi wayo w'imyitozo ngororamubiri, Simon Murphy,mu ikipe ya Ghana gukurikirana Partey.

    Arsenal iri ku mwanya wa mbere muri Premier League igiye gukina imikino ikurikira: Leeds Liverpool, West Ham, Southampton, Man City na Chelsea.

    Amahirwe ya Arsenal yo gutsinda aragabanuka akava kuri 50% avuye kuri 65% iyo Partey atakinnye.


    Thomas Partey ahangayikishije abo muri Arsenal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-ishaka-igikombe-irahangayitse-kubera-umukinnyi-igenderaho-wagize

  • Ubudage bwoherereje Ukraine ibifaru bidasanzwe yari itegereje cyane #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Ubudage ivuga ko ibifaru bya mbere by'Ubudage byo mu bwoko bwa Leopard 2 byoherejwe muri Ukraine.

    Ibifaru 18 bigezweho byo kurwana ku rugamba byatanzwe nyuma yuko abasirikare ba Ukraine bahawe imyitozo yo kubikoresha.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko atazi neza niba ibyo bifaru bishobora “gutanga umusanzu uhindura ibintu” ku rugamba muri iyi ntambara.

    Ibifaru byatanzwe n'Ubwongereza byo mu bwoko bwa Challenger 2 na byo byageze muri Ukraine, nkuko amakuru ava muri Ukraine abivuga.

    Ukraine imaze amezi isaba guhabwa ibindi bifaru bigezweho hamwe n'intwaro zo kuyifasha mu gitero yagabweho n'Uburusiya mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

    Leta ya Ukraine nta cyo iravuga ku kuhagera kw'ibifaru bya Leopard 2, ariko yemeje kuhagera kw'ibya mbere mu bifaru by'Ubwongereza bya Challenger 2.

    Ibifaru bigera ku 2,000 bya Leopard 2, bifatwa na benshi nka bimwe mu bifaru bigezweho cyane mu bikorwa n'ibihugu byo mu muryango w'ubwirinzi w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), bikoreshwa n'ibihugu by'i Burayi.

    Mu kwezi kwa mbere ni bwo Ubudage bwemeye guha Ukraine ibyo bifaru, nyuma yuko bwari bwabanje kwigononwa mu kuyibiha – cyangwa no kwemerera ibindi bihugu koherereza Ukraine ibyo bifite byo muri ubwo bwoko.

    Bijyanye n'amategeko y'Ubudage, Ubudage ni bwo bugomba gutanga uruhushya ku kuba ibifaru bya Leopard 2 igihugu runaka gifite na cyo cyabyoherereza ikindi gihugu.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko ibyo bifaru “byageze mu biganza by'inshuti zacu z'Abanya-Ukraine nkuko twazibisezeranyije kandi ku gihe”.

    Mu byumweru bishize, igisirikare cy'Ubudage cyatoje abasirikare ba Ukraine gukoresha ubwoko bwo ku rwego rwo hejuru bwa A6 by'ibifaru bya Leopard 2.

    Ubwo bwoko bwabyo bwakorewe by'umwihariko guhangana n'igifaru cy'ingenzi cy'Uburusiya bukoresha ku rugamba cyo mu bwoko T-90.

    Ndetse icyo gifaru cya Leopard 2 cyo mu bwoko bwa A6 gifatwa nk'icyoroshye kurushaho mu kucyitaho kandi ntigikoresheje ibitoro byinshi ugereranyije na byinshi mu bindi bifaru byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Uretse ibyo bifaru bya Leopard 2, Ubudage bwanoherereje Ukraine ibimodoka bibiri byo guhungisha no gusana ibifaru ku rugamba n'ibimodoka 40 birwanira ku butaka byo mu bwoko bwa Marder.

    Hagati aho, ibifaru bya Challenger 2 bivuye mu Bwongereza “byamaze kugera muri Ukraine”, nkuko umuvugizi wa minisiteri y'ingabo ya Ukraine Iryna Zolotar yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

    Atangaza kuri paji ye kuri Facebook ifoto y'igifaru cya Challenger 2 hamwe n'ibindi bimodoka bya gisirikare byakorewe mu burengerazuba, Minisitiri w'ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yavuze ko icyo gifaru cy'Ubwongereza ari igikorwa cy'ubuhanga bwa gisirikare.

    Minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yanze kugira icyo ibivugaho, ariko mbere yari yemeje ko abasirikare barwanisha ibifaru ba Ukraine bitorezaga mu Bwongereza basubiye iwabo nyuma yo gusoza imyitozo yabo ku bifaru.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubudage-bwoherereje-ukraine-ibifaru-bidasanzwe-yari-itegereje-cyane

  • Umuryango w'Abibumbye yagaragaje impugenge ufite ku mwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RD Congo #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

    Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

    Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

    Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

    Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuryango-w-abibumbye-yagaragaje-impugenge-ifite-ku-mwuka-mubi-uri-hagati-y-u

  • Ibyiciro by'Ubudehe byari nk'amoko bikabamo itekinika n'akarengane bikabije #rwanda #RwOT

    Byari bigeze igihe umuntu ahabwa service runaka hashingiwe ku kiciro arimo.

    Hari nabo byagizeho ingaruka zo kutiga kuko bimwe inguzanyo na bank biturutse ku byiciro by'ubudehe bari barashyizwemo

    Karegeya arasobanura uko byaje n'icyakorwa ngo abakeneye ubufasha bwa Leta babubone hadashingiwe ku gucamo ibice abantu

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyiciro-by-ubudehe-byari-nk-amoko-bikabamo-itekinika-n-akarengane-bikabije

  • Arsenal yemeye guhemba akayabo Bukayo Saka ugiye kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi b'Abongereza bahagaze neza cyane mu mupira w'amaguru agiye kongera amasezerano mashya mu ikipe ya Arsenal yazamukiyemo.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu birimo The Sun biravuga ko uyu musore w'imyaka 21 agiye kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe,kuko Arsenal yamwemereye ibihumbi 300 by'amapawundi ku cyumweru.

    BUKAYO SAKA amaze umwaka wose aganira na Arsenal ku byerekeye kongera amasezerano gusa ngo ubu yiteguye kuyongera.

    Ibi nibiramuka bibaye ukuri,umushahara w'uyu musore uzaba wikubye inshuro zirenga enye kuko yari asanzwe ahembwa ibihumbi 70 by'amapawundi ku cyumweru.

    Uyu arahita aca kuri Gabriel Jesus wari uwa mbere uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal kuko buri cyumweru ahembwa ibihumbi 250,000 by'amapawundi nyuma yo kuva muri Manchester City umwaka ushize aguzwe miliyoni 45 z'amapawundi.

    Umutoza Mikel Arteta n'umuyobozi wa siporo Edu bose barashaka kugumana Saka wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka w'imikino ndetse iyi kipe itwaye igikombe ashobora kuba umukinnyi w'umwaka mu Bwonegereza.

    Saka siwe uraba ukoze agahigo ko guhembwa amafaranga menshi mu mateka ya Arsenal kuko Mesut Ozil yahembwaga ibihumbi 350 by'amapawundi mu myaka ye ya nyuma muri iyi kipe.

    Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere muri Premier League aho irusha amanota umunani Man City iyikurikiye.Ifite umukino na Leeds kuwa Gatandatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yemeye-guhemba-akayabo-bukayo-saka-ugiye-kongera-amasezerano

  • Abahoze ari Abarwanyi ba Boko Haram 600 Bagiye Gusubizwa mu Buzima Busanzwe #rwanda #RwOT

    Abategetsi ba Nijeriya batangaje ko igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri Boko Haram yaciye intege ubushobozi bw'uwo mutwe.

    Abarwanyi hafi 600 nibo bamaze kubona ibyangombwa by'uko barangaje amahugurwa azabafasha kubana n'abandi mu cyumweru gishize, aho bana sabye imbabazi ku makosa yose bakoze.

    Abategetsi muri Nijeriya batanguye uwo mugambi mu kwezi kwa gatandatu 2016,nk'inzira yo guca intege umutwe w'itera bwoba Boko Haram.

    Amakuru avuga ko muri ibyo byihebe byahuguwe birimo 3 bakomoka muri Nijeri, Cadi, mu gihe abasigaye ari abanyanijeriya bava mu mareta ya Borneo, Adamawa, Yobe, Zamfara, Nijeri na Nassarawa.

    Abategetsi bavuga ko abarwanyi ba Boko Haram babarirwa mu bihumbi barekuwe kuva mu 2019 kandi ko ubu batangiye gufasha mu iterambere ry'imiryango.

    Boko Haram iri mu ntambara mu burengerazuba bwa Nijeriya kuva mu 2009. Iyi ntambara imaze guhitana ibihumbi by'abanyagihugu kandi inarenga imbibe ikagaba ibitero mu bihugu bituranyi nka Nijeri, Cadi na Kameruni.

    Ku cyumweru , abategetsi bo mu gisirikare cya Nijeriya bavuze ko abarwanyi ba Boko Haram 51.000 n'imiryango yabo bishyize mu maboko y'igisirikare mu kwezi kwa karindwi 2021 n'ukwa gatanu, 2022.

    (VOA News)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abahoze-ari-abarwanyi-ba-boko-haram-600-bagiye-gusubizwa-mu-buzima-busanzwe

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA IMITUNGO Y'IMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GLOBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE N'IBIKORESHO BIGABANYIJE LOT EBYIRI , BIKABA BIHEREREYE KICUKIRO-KICUKIRO-GASHARU-AMAJYAMBERE.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 28/03/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA KU YA 04/04/2023 SAA TANU(11h00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-imitungo-y-imukanwa-iherereye-kicukiro

  • Sahabo yatuye nyirakuru igitego yatsinze PSG #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukinira Lille U19, Hakim Sahabo yaraye afashije iyi kipe gutsinda PSG U19 muri shampiyona maze igitego agitura Nyirakuru uheruka kwitaba Imana.

    Hakim ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Benin 1-1 muri Benin, igitego cy'Amavubi kikaba cyaratsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira yari ahawe na Sahabo.

    Uyu mukinnyi ntabwo u Rwanda ruzaba rumufite ku mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu i Kigali kuko yabonye ikarita itukura agahita asubira mu Bufaransa.

    Ejo hashize ikipe ya Lille y'abatarengeje imyaka 19 yakinaga na Paris Saint-Germain y'abatarengeje imyaka 19.

    Lille U19 yaje gutsinda uyu mukino igitego kimwe ku busa bwa PSG U19, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Hakim Sahabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Sahabo yashyizeho ifoto yishimira iki gitego agaragaza umupira yambariyemo imbere uriho ifoto ya Nyirakuru, yaherekejwe n'amagambo amwifuriza kuruhuka mu mahoro.

    Ati “kugarukwa kwiza nyuma yo kuva mu ikipe y'igihugu. Nyogokuru ruhukira mu mahoro.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sahabo-yatuye-nyirakuru-igitego-yatsinze-psg

  • Kenya:Guhatanira ubutegetsi kwa nyuma y'amatora kwafashe indi ntera mu ishusho y'imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Uguhatanira ubutegetsi kwa nyuma y'amatora hagati ya Perezida wa Kenya William Ruto na mucyeba we utavuga rumwe na leta Raila Odinga kwafashe intera ikomeye.

    Ubu si ubwa mbere Raila Odinga akoresheje imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga, yo kwamagana ibyavuye mu matora.

    Mu 2018, uwari Perezida Uhuru Kenyatta yashyizeho ihuriro hamwe na Odinga ndetse aza kumushyigikira mu matora ya perezida yo mu mwaka ushize.

    Bitandukanye n'indi myigaragambyo ya nyuma y'amatora yabayeho mu gihe cyashize, Odinga na Kenyatta ni bo bisanze barimo kwibasirwa n'ibikorwa by'urugomo.

    Abasahuzi ku isambu ya Kenyatta bavuze ko ari ukwihimura ku byo batakaje mu bucuruzi bwabo kubera imyigaragambyo yateguwe na Odinga, imyigaragambyo bavuga ko iterwa inkunga na Kenyatta.

    Abagabo bari muri uku kumvana imitsi muri politiki bose bigeze gukorana mu gihe runaka.

    Mu 2007, Ruto yari mu ishyaka rimwe na Odinga mu kwiyamamaza kwa Odinga ku mwanya wa Perezida, nuko nyuma yaho Ruto aza kumara imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenyatta, none ubu Odinga na Kenyatta ni inshuti.

    N'ubundi kandi, ibikomerezwa muri politiki no mu bucuruzi bwa Kenya bigizwe n'umubare muto cyane kandi akenshi usanga hari aho bihuriye.

    Akenshi habaho ikimeze nk'amasezerano akozwe mu buryo bwo kwiyubaha nk'abagabo, agerwaho nyuma ya buri matora hagati y'impande zihanganye.

    Ibitero ku mitungo bwite, nubwo tutazi uburyo byateguwe, biri gutuma habaho gushidikanya kuri ubwo bwumvikane bwo muri rusange.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-guhatanira-ubutegetsi-kwa-nyuma-y-amatora-kwafashe-indi-ntera-mu-ishusho

  • Aya niyo magambo ukwiye kwirinda kubwira umugabo wawe Mwashakanye #rwanda #RwOT

    Dore amwe muri ayo magambo uzirinda kubwira umugabo wawe :
    Mama yari yarabimbwiye ko uzakora utya

    N'ubwo ibyo mama wawe cyangwa se abandi bantu baba barakubwiye ku mugabo wawe wasanze aribyo, si byiza ko ibibwira umugabo wawe wicuza. Icyo gihe abona ko ushaka kugendera ku bitekerezo by'abandi mu kubaka urugo rwanyu kurusha uko mugendera ku bitekerezo byanyu.

    Uwahoze ari inshuti/umugabo yanjye yakoraga gutya kuki wowe utabikora ? gushaka kugereranya umugabo wawe n'inshuti mwahoranye cyangwa se umugabo mwatandukanye nabyo si byiza kuko bituma aba mubi kandi wibeshyaga ko bituma yikosora. Ashaka ukund aumwihariko we utamugereranyije n'abandi.

    Nakundanaga n'abasore beza gusa
    Niyo iri jambo warivuga ushaka kumwereka ko nawe ari umugabo mwiza. Kumubwira ko n'abandi mwabaye inshuti bari beza ntabwo bimugwa neza. Igihe cyose kumugereranya nabo mwakundanye bimugwa nabi.

    Uramutse unkunda koko wagakwiye gukora utya

    Si byiza kugaragaza ko ushidikanya ku rukundo rw'umugabo wawe. Noneho iyo ushatse kumusab aikintu runaka mu izina ry'urukundo nabwo abona ko utamukunda ko ahubwo wishakira ibyo umusabye.

    Nta kibazo mfite

    Igihe ugaragaza ko utameze neza umugabo wawe yakubaza ikibazo gihari ukamubwira ko ntacyo bimutera urujijo. Akenshi abagore bakunze kuvuga ko nta kibazo mu gihe ikibazo bafite bagitewe n'umugabo. Ashobora nko kuba ari inkuru yumvise ku mugabo we ikamubabaza ariko akaba atayifitiye gihamya ahubwo ugasanga yamubyimbije umutima.

    Niba ushaka kubana mu mahoro n'umugabo mwashakanye wakwirinda gukoresha aya magambo kuko bizabaviramo intonganya bityo zibaviremo kubana nabi mutongana.
    Refe:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/aya-niyo-magambo-ukwiye-kwirinda-kubwira-umugabo-wawe-mwashakanye