Category: Uncategorized

  • Hamenyekanye itegeko rizabiza icyuya u Rwanda mu kirego cya Benin kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Benin yamaze kurega iy'u Rwanda muri CAF iyishinja gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri yikurikiranya y'umuhondo mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

    Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y'umuhondo bitemewe.

    Yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y'umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.'

    'Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y'uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo atigeze ahagarikwa.'

    'Twamweretse Komiseri w'umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.'

    Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali,CAF yabamenyesheje ko nta mukinnyi w'u Rwanda n'umwe ufite ikibazo uretse Hakim Sahabo wari wabonye ikarita itukura.

    Itegeko rya 42 mu yagenga imikino y'Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw'abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri yikurikiranya muri aya majonjora asiba umukino.

    Icyakora mu gika cy'iri tegeko cya 10,CAF ivuga ko nubwo ibimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya ari inshingano z'ishyirahamwe ku giti cyaryo.

    Iryo tegeko rivuga ko niyo CAF itamenyesha Ishyirahamwe ko hari umukinnyi waryo utemerewe gukina,rigomba kugira amakenga,ntakoreshwe.Ibi niko byagenze ku Rwanda.

    Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe [Team manager],niwe wandika amakarita abakinnyi babonye ndetse agatanga raporo ku mutoza ku myitwarire yabo.

    Nubwo Muhire Kevin yabonye ikarita ya kabiri i Cotonou, raporo yatanzwe n'umusifuzi w'Umunya-Botswana Joshua Bondo muri CAF ku mugoroba wo ku wa 22 Werurwe ubwo umukino wari urangiye, igaragaza ko nta karita uyu mukinnyi w'u Rwanda yabonye.

    Raporo ye yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y'umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n'indi y'umuhondo kuri Mugisha Gilbert.

    Icyakora nubwo ariko iyi raporo imeze,mu mukino Muhire Kevin yahawe umuhondo nubwo utatangiwe raporo.

    Umutoza wa Benin yavuze ko iki kibazo barezemo u Rwanda cyigeze kumubaho muri 2017 ubwo yatozaga Nigeria hanyuma Algeria bakinnye ibarega gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y'umuhondo.

    Nigeria ngo yireguye ivuga ko CAF itigeze ibibabwira muri raporo ariko ririya tegeko ribakoraho baterwa mpaga y'ibitego 3-0.

    CAF niyo izaca urubanza ariko Benin ivuga ko ishobora no kuregera urundi rwego igihe CAF yakwanga guhana u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-itegeko-rizabiza-icyuya-u-rwanda-mu-kirego-cya-benin-kuri-muhire

  • Itangazo:NTAKOBATAGIZE François yasabye guhindura amazina akitwa NTAKO FRANCOIS #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTAKOBATAGIZE François yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTAKO FRANCOIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntakobatagize-francois-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ntako-francois

  • Umukobwa yiyahuye nyuma yo kugeza umusore muri USA ntamugire umugore #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'Umunyamerika ariko ukomoka muri Cameroon yishyize mu mugozi arapfa nyuma y'uko umukunzi we amwanze akishakira undi mugore.

    Umunya Cameroon usanzwe ari impirimbanyi y'ikiremwamuntu witwa Bella Powers,yanditse kuri Facebook kuwa 29 Werurwe ko hari umukobwa wari utuye ahitwa Hyattsville, Maryland,muri Amerika yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we biteguraga kurushinga yahisemo gushyingiranwa n'undi mukobwa kuwa 3 Kamena 2023.

    Uyu mukobwa ngo yishyuriye uyu musore kugeza nubwo amufashije kwimukira muri America avuye muri Cameroon.

    Ubutumwa bugira buti: “Nk'uko Fon Sama abivuga, uyu mukobwa ukomoka muri Amerika yiyahuye kubera ko umukunzi we yamutaye nyuma akumva ko ateganya kurongora undi muntu ku ya 3 Kamena 2023”.

    Uyu mukeobwa wakomokaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kameruni,ahitwa Ngie, yabaga i Hyattsville, muri Leta ya Maryland muri Amerika.

    Biravugwa ko yakoresheje amafaranga ye yose kugira ngo azane muri Amerika urukundo rw'ubuzima bwe, umusore ukomoka i Bangwa, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kameruni.

    Nyuma yo kumara igihe runaka muri Amerika, uyu musore yahisemo guhagarika umubano wabo.

    Hashize iminsi mike,umukobwa yamenye ko uyu musore ari gutegura ubukwe n'undi mukobwa ku ya 3 Kamena uyu mwaka. Amaze kubyumva, yashengutse umutima cyane bituma yiyambura ubuzima bwe yimanitse!”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yiyahuye-nyuma-yo-kugeza-umusore-muri-usa-ntamugire-umugore

  • Umugabo ufite ubumuga bwo kutabona yishe umugore we washakaga ko batandukana #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze muri Ghana rwemeje ko umugabo w'imyaka 71 ufite ubumuga bwo kutabona, George Mudor, yishe umugore we asinziriye.

    Ku ya 14 Werurwe 2023, Bwana Mudor yishe umugore we, Madam Grace, ufite imyaka 65, akoresheje umuhoro, ahitwa Abepotia hafi ya Nkawkaw mu Burasirazuba, muri Ghana.

    Uyu wishwe,ngo yari urambiwe kwita ku mugabo we utabona, ndetse ngo yamubwiye ko azasaba ubutane.

    Ukekwa,wabaye impumyi mu myaka itanu ishize, yahise amuca umutwe mu rukerera rwo ku ya 14 Werurwe ubwo yari asinziriye.

    Ukekwaho icyaha yavuze ko yasangiye n'uyu mugore we w'imyaka 28 imigisha yose mu buzima bwabo ariko yababajwe nuko yamuteye ubwoba ko bazatandukana igihe ibintu byari bibaye bibi, akaba ari yo mpamvu yamwishe.

    Abakodesha hamwe n'uyu mugabo bemeje ko uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona yagambiriye kwica uyu mugore we mu ibanga nyuma yo kumubwira ko azamusiga.

    Mu rukiko,uyu mugabo yemeye ko yishe umugore we kubera icyemezo yafashe cyo gusaba gatanya asaba imbabazi.

    Umuvandimwe wa nyakwigendera, Samuel Aliffo, yavuze ko batunguwe n'igikorwa cy'uyu ukekwaho icyaha maze basaba ko ubutabera bwatangwa.

    Biteganijwe ko Bwana Mudor yitaba urukiko ku ya 5 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-yishe-umugore-we-washakaga-ko-batandukana

  • Ibihugu birimo Amerika byategetse Kenya guhagarika imyigaragabyo #rwanda #RwOT

    Abadipolomate bahagarariye ibyo bihugu bikomeye n'abandi bo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi basabye Leta iyobowe na Perezida William Ruto gushaka igisubizo cyahagarika byihuse ibikorwa by'imyigaragambyo bikorwa n'amatsinda y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Mu butumwa bageneye Guverinoma ya Kenya, bagize bati 'Turasaba ko hashakwa igisubizo cyihuse ku bw'ineza y'Abanya-Kenya.'

    The East African yanditse ko aba badipolomate batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye mu matora yo mu 2022 yagejeje Perezida Ruto ku butegetsi bitaciye mu mucyo.

    Kuva mu Ccyumweru gishize, abayoboke b'Ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Azimio La Umoja One Kenya, riyobowe na Raila Odinga batangiye imyigaragambyo yiswe Maandamano Monday.

    Bashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy'imibereho ihenze na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu kuba yarahishe amakuru nyakuri y'uko amatora yo mu 2022 yagenze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ibihugu-birimo-amerika-byategetse-kenya-guhagarika-imyigaragabyo

  • Abayobozi barya indimi imbere ya P.Kagame bafatwa nk'ibigwari?Ko biyongera bizarangira gute?Karegeya #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'Umugi wa Kigali baherutse kurya indimi imbere ya Perezida Kagame!

    Ni nako umubare w'abo bibaho ugenda wiyongera! Ese bizagenda gute? Ese bafatwa nk'ibigwari bakeguzwa?

    Kuki babura icyo basubiza ku nshingano zabo baba babazwa? Ni iyihe birantega bahura nayo?

    Hari uko Karegeya abibona! Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abayobozi-barya-indimi-imbere-ya-p-kagame-bafatwa-nk-ibigwari-ko-biyongera

  • Vis President w'America ,Harris aje gushaka ijwi rya Tanzaniya mu ntambara yo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe z' Amerika, Kamala Harris yageze muri Tanzaniya ku munsi we wa kabiri w'uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika.

    Biteganijwe ko ahura na Perezida Samia Suluhu wa Tanzaniya ,aho bari buganire ku ruhande Tanzaniya ihagazemo mu ntambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine ikomeje guhekwa na America.

    Kuri ubu,Amerika ishishikajwe no kongera umubare w'ibihugu biyishyigikira mu kwamagana igitero cy'Uburusiya muri Ukraine.

    Abakurikiranira hafi politiki y'iki gihugu cy'igihanganjye abavuga ko visi-perezida w'Amerika ari kugenderera Afurika ngo ifashe igihugu cye gukomeza guhangana n'ibihugu by'ibihanganjye ku isi nk'Ubushinwa n'Uburusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/vis-president-w-america-harris-aje-gushaka-ijwi-rya-tanzaniya-mu-ntambara-yo

  • Itangazo: UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina akitwa MWIHOREZE CLAUDINE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MWIHOREZE CLAUDINE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwineza-claudine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mwihoreze-claudine

  • Messi yafashe umwanzuro ukomeye kubera igikombe cy'isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Lionel Messi uzaba adafite ikipe muri Kamena uyu mwaka,ngo yaba yarahisemo kuguma muri Paris Saint-Germain kugira ngo azakine igikombe cy'isi cya 2026 agikomeye.

    Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kivuga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine azakina muri Ligue 1 mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 mbere yo kwerekeza muri MLS no kwitegura igikombe cyisi 2026, arota gukinira Argentine.

    Aya makuru ashobora gutera impaka aramutse yemejwe kuko hari bamwe mu bafana bifuza ko ikipe ya PSG yakora impinduka ikazana abakinnnyi bakiri bato kandi b'abahanga bo kuyifasha gutwara Champions League aho kugumana ba Lionel Messi bari kugana ku musozo w'umwuga wabo.

    Nyuma y'imyaka ibiri amaze mu ikipe ya PSG,Messi yananiwe guhesha iyi kipe Champions League ndetse hose yasezerewe muri 1/16.

    N'ubwo Barça ishishikajwe cyane no kugarura Messi,uyu rutahizamu yahisemo kuguma i Paris nk'uko byatangajwe kuri uyu wa kane na Marca.

    Aho kongera kwimuka, Lionel Messi ngo arashaka gutuza akaguma muri PSG cyane ko ari mu myaka ya nyuma i Burayi.

    Nk'uko iki kinyamakuru cyo muri Espagne kibitangaza, ngo uyu mukinnyi azongera amasezerano y'umwaka umwe i Paris Saint-Germain kugeza umwaka w'imikino wa 2023-2024 urangiye.

    Nyuma y'aho, aho gusubira i Catalonia cyangwa muri Argentine, uyu watwaye Ballon d'or inshuro zirindwi azerekeza muri shampiyona ya Amerika,MLS.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yafashe-umwanzuro-ukomeye-kubera-igikombe-cy-isi-cya-2026

  • Padiri Twagirayezu uheruka kugirwa Musenyeri… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yo kwakira Jean Marie Vianney Twagirayezu uheruka kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Mu buryo bw'amajwi, yakozwe na  Emmy Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Aime Pride.

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Impundu zivuge Iwacu' yayihimbiye Twagirayezu ubwo bamaraga kumugira umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo nawe abarizwamo.

    Ati 'Ubundi nashatse kuyita Impundu zivuge i Kibungo, ariko nibuka ko Umwepiskopi aba ari uwa Kiliziya yose. Iyi ndirimbo ni iyo kwakira Musenyeri wacu Jean Marie Vianney Twagirayezu.'

    Yakomeje ati 'Ikubiyemo ibyishimo byo kumwakira, ndetse n’intego ye igira iti 'Audite Iesum', bisobanura ngo 'Nimwumve Yezu'. 

    Umwepiskopi kuri jye ni umubyeyi wanjye. Ngomba kumukunda no kumwubaha. Abakristu bose iyo babonye Umwepiskopi, birabanezeza. Niyo mpamvu twese tugomba guhaguruka tukamwakirana ibyishimo.'

    Yavuze ko Jean Marie Vianney Twagirayezu n'ubundi asanzwe ari umusaserdoti wa Nyagasani. Asanzwe ari umubyeyi. Ubu noneho akaba yarabaye umushumba w’ubushyo.

    Ati 'Ni intera ikomeye cyane ateye, twe nk’abe tumuhaye ikaze. Icyanteye guhimba iyi ndirimbo, mbere na mbere ni ukumwakira kuko ari umushumba uje mu be, ariko Kandi ni no gushimira Imana ku byiza idukorera iduha umushumba.'

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba asanzwe afite indi ndirimbo yise 'Kugira ngo Bagire ubuzima'.

    Umuhango Mutagatifu w’iyimikwa rya Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wahimbiwe indirimbo uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata.

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba wahimbye iyi ndirimbo 

    Musenyeri Twagirayezu yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo 

    REBA INDIRIMBO YAHIMBIWE MUSENYERI TWAGIRAYEZU YOKUMWAKIRA I KIBUNGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127603/padiri-twagirayezu-uheruka-kugirwa-musenyeri-wa-kibungo-yahimbiwe-indirimbo-imwakira-video-127603.html