Category: Uncategorized

  • Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubujurire mu Rwanda rwahanishije Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 17 n'amezi atandatu ruvuga ko hari ibyaha atari yahaniwe n'urukiko rwa mbere.

    Mu 2021, Idamange yakatiwe imyaka 15 y'igifungo ahamijwe ibyaha birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y'abazize jenoside, no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Mbere y'uko yivana mu rubanza rwe, Idamange w'imyaka 43 yahakanye ibyaha byose yarezwe.

    Nyuma y'ubujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha, Urukiko rw'Ubujurire rwavuze ko Idamange atari yahaniwe icyaha cyo 'kwigomeka ku butegetsi' no 'Gutanga cheque itazigamiwe' maze ruzamura igihano yari yarahawe.

    Idamange ntiyari ahari ubwo uyu mwanzuro wasomwaga n'uru rukiko kuri uyu wa kane, yanivanye mu rubanza rwe mu 2021 kandi ntiyanaburanye mu bujurire.

    Idamange yamenyekanye cyane hagati ya tariki 31 z'ukwa mbere na 15 z'ukwa kabiri 2021 ubwo yashyiraga kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye.

    Yagiye gutabwa muri yombi amaze kumenywa na benshi kubera ibyo yatangazaga kuri channel ye ya YouTube.

    Ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 15 umuryango Human Rights Watch wavuze ko urubanza rwe 'rusa nurwateguriwe gutera ubwoba uwo ari we wese utekereza kuvuga ibinenga, ibikomeye cyangwa ibitavugwaho rumwe.”

    Uwari ahagarariye uwo muryango yavuze ko igihano Idamange yahawe “kizatuma Abanyarwanda bose bitonda mbere yo gukoresha uburenganzira bwabo bw'ibanze bwo gutanga igitekerezo”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwongereye-igihano-cyahawe-yvonne-idamange

  • Urubanza rwa Karasira Aimable ushinjwa ibirimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwasubitse iburanisha mu mizi ku rubanza ruregwamo Uzaramba Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imibibi.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk'ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

    Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

    Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rwatangaje ko impamvu y'isubikwa ry'uru rubanza ishingiye ku kuba umwe mu bagize inteko iburanisha yitabiriye ibikorwa by'Inama nkuru y'ubucamanza i Kigali.

    Uru rubanza rwimuriwe ku wa mbere w'icyumweru gitaha tariki 03 Mata 2023, i saa tatu z'igitondo.

    Mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n'izo mu mutwe.

    Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva ku wa 30 Kamena 2021.

    Primo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-karasira-aimable-ushinjwa-ibirimo-guhakana-jenoside-yakorewe

  • Kevin de Bruyne ayoboye urutonde rw'abakinnyi bahembwa menshi mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru L'Equipe kizwiho gukora no gutangaza inkuru zicukumbuye cyashyize hanze urutonde rw'abakinnyi bahembwa agatubutse muri Premier League,bayobowe n'Umubiligi Kevin de Bruyne.

    L'Equipe ivuga ko umushahara mbumbe wa De Bruyne ari miliyoni 1 n'ibihumbi 700 z'amapawundi ku kwezi (£ 425.000-mu cyumweru),akurikiwe na Haaland kuri miliyoni 1.609 ku kwezi.

    Uwa gatatu unganya na rutahizamu ukomeye wa City, umaze gutsinda ibitego 39 muri uyu mwaka w'imikino, ni David de Gea wo muri Man United nawe uhembwa ibihumbi 402.250 by'amapawundi buri cyumweru.

    Icyakora Haaland ngo niwe utahana menshi buri cyumweru iyo harebwe n'uduhimbazamusyi.

    Ku mwanya wa kane ni Mo Salah wa Liverpool – akaba ari we mukinnyi uhembwa menshi muri The Reds kandi bivugwa ko yinjiza miliyoni 1.495 z'amapawundi ku kwezi (£ 373.750 ku cyumweru).

    Mo Salah amaze gutsinda ibitego 20 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino.

    Ku mwanya wa gatanu hari Jadon Sancho wa Man United unganya umushahara na Salah.

    Abakinnyi batanu bahembwa akayabo muri Premier League:

    Kevin de Bruyne £425,000
    Erling Haaland £402,250
    David de Gea £402,250
    Mo Salah £373,750
    Jadon Sancho £373,750

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kevin-de-bruyne-ayoboye-urutonde-rw-abakinnyi-bahembwa-menshi-mu-bwongereza

  • Amafoto y'umukerucu ufatwa nk'umu-Slayqueen ukuze ku Isi akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 95 y'amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Helen Van Winkle yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n'imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.

    Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n'imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk'umukecuru w'umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

    Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n'umwuzukuru we.

    Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w'imyaka 17.

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Sun, yagize ati 'Nakuze nkunda kwambara imyambaro igezweho uretse ko mugihe cyacu kwigaragaza byabaga bigoranye, umunsi umwe umwuzukuru wanjye yansanze murugo abonye ukuntu nambaye, yansabye kumfotora, iyo foto ayishyira kuri internet ayishyizeho yarakunzwe cyane bituma ntangira kujya nshyiraho amafoto yanjye'

    Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n'abantu b'ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians nabandi.

    Umukecuru w'imyaka 95 y'amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Mirror yavuzeko kuva yatangira kwiyerekana kuri internet byatumye yinjiza amafaranga menshi cyane kurusha amafaranga yose yatunze mubuto bwe.

    Yagize ati 'Navutse mu 1928 mugihe cy'ubukene bukomeye, amafaranga yari make, icyo gihe nabwo narambaraga ariko ntamafaranga nigeze mbibonamo nkayo maze kwinjiza ubungubu.'

    Uyu mukecuru avugako ibihe byamubaje cyane mu mibereho ye ari igihe yaburaga umugabo we mugihe bizihizaga isabukuru y'imyaka 35 bari bamaze bakoze ubukwe.

    Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

    Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n'abantu b'ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umukerucu-ufatwa-nk-umu-slayqueen-ukuze-ku-isi-akomoje-gutangaza-70315

  • M23 yafashe uduce twa Bihambwe na Mema nyuma yo gutsinda FARDC n'abambari bayo #rwanda #RwOT

    Mu mirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n'ingabo za Leta FARDC ifatanyije na Nyatura hamwe na FDLR, mu bice bikikije Bihambwe no mu gace ka Kabaya yo muri Teritwari ya Masisi yasoje izi nyeshyamba zigaruriye aka gace ka Bihambwe ndetse n'inkengero zayo.

    Sosiyete sivile ya Masisi yatangaje ko yabonye uko FARDC yafatanyije na FADLR,Mai Mai, Nyatura ku rugamba.

    Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,cyavuze ko isoko yacyo iri Masisi ivuga ko ku munsi w'ejo tariki ya 29 Werurwe 2023,habaye imirwano mu gace ka Kabaya na Bihambwe muri Teritwari ya Masisi,hagati y'inyeshyamba za M23 n'Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n'imitwe ya Mai Mai na FDLR.

    Uku gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi guhunga iyo mirwano kuko yaranzwemo ibikorwa by'urugomo n'ubusahuzi byakozwe na Mai Mai na FDLR barwanaga ku ruhande rwa Leta, nkuko byemejwe na Bwana Ntezimana Kanyejomba Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.

    Bwana Ntezimana Kanyejomba yemeje ko inyeshyamba za M23 arizo zigenzura uduce dukomeye tugize Teritwari ya Masisi aritwo Mweso na Bihambwe.

    Bwana Kanyejomba yagize ati'Abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kabaya banyura mu Gasiza berekeza Bihambwe, aho hose barwanaga n'imitwe ya Mai mai, abaturage bahunze bahungira mu Mujyi wa Rubaya,ni mu birometero 2 uvuye i Bihambwe aho hose akaba ari agace gakungahaye ku mabuye y'agaciro.

    Umuturage witwa Karemera utuye mu gace ka Kawundu yabwiye Rwandatribune ko mu gace ka Kawundu na Buhunda,ubwo ingabo za FARDC zifatanyije na Mai Mai n'abacancuro b'abazungu bahungaga, biraye mu nka z'abaturage barazisahura, izindi zikaba zakuwe mu gikuyu cya Rujugiro.

    Byibuze ngo inka Magana atanu zatwawe n'abasilikare ba Leta n'izo Mai Mai.

    Umutwe wa M23 ntacyo wigeze utangaza kuri iyi mirwano no kuba yafashe utu duce dukomeye muri Masisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yafashe-uduce-twa-bihambwe-na-mema-nyuma-yo-gutsinda-fardc-n-abambari-bayo

  • Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2023 nibwo hamenyekana niba umwicanyi ruharwa Kabuga Felesiyani akomeza kuburana dore ko abaganga basanze afite indwara yo kwibagirwa, kuvuga ibyo atekereza n'ibindi.

    Umucamanza yemeje ko basubitse iburanisha kugeza igihe kitazwi.

    Ni nyuma yuko uyu ruharwa yafatiwe mu gihugu cy'Ubufaransa. Nubwo Kabuga yafashwe ashaje adashobora kuburana, umunyamakuru wa Le Monde yagarutse kurundi rutonde rw'interahamwe zibarizwa muri iki gihugu zigomba gukurikiranwa n'ubutabera. Kugeza uyu munsi, Ubufaransa bumaze kuburanisha batatu bonyine bagize uruhare muri Jenoside aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi bahoze bayoboye Komini Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Interahamwe ruharwa zishakishwa zigera hafi ku ijana ariko murizo hari izizwi harimo:

    Agathe Kanziga Habyarimana

    Uyu ni umugore wuwahoze ari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana akaba ariwe wari ukuriye akazu kari kagizwe na basaza be ndetse n'abandi bo mu muryango we. Aka kazu niko kari inyuma y'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2007 nibwo hatanzwe bwa mbere ikirego kimushinja ubufatanyacyaha muri Jenoside. Agathe yakuwe mu Rwanda n'ingabo z'Abafaransa ariko mu mwaka wa 2011 Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro.

    Aloys Ntiwiragabo

    Col Aloys Ntiwiragabo yari ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, urukiko mpanabyaha rw'Arusha rwashyize hanze impapuro zimufata mu mwaka wa 1997 nyuma yo gusoza umugambi wa Jenoside Aloys Ntiwiragabo yahungiye mu gihugu cya Kongo aho ariwe wabaye umukuru wa mbere wa FDLR nyuma aza gusimburwa na Callixte Murwanashyaka.

    Aloys Ntiwiragabo yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2006. Ntiwiragabo yagarutsweho kenshi mu binyamakuru bitandukanye nka Liberation na Media Part aho yareze n'abanyamakuru mu rwego rwo kujijisha ubutabera. Philippe Manier Interahamwe Philippe Hategekimana yahawe ubwenegihugu bw'Ubufaransa mu mwaka wa 2005 yitwa Philippe Manier. Uyu yahoze ari umujandarume I Nyanza mu mugi wa Nyanza aho azwiho ubugome bukabije mu gihe cya Jenoside. Ajdudant Hategekimana niwe washirishijeho bariyeri zose zo muri Nyanza ashishikariza abahutu kwica abatutsi akaba yarazwi nka Biguma. Yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 aho yabonye ubuhungiro akoresheje imyirondoro itariyo. Nyuma yaje kujya muri Kameruni mu mwaka wa afatwa mu mwaka wa 2018 yoherezwa mu Bufaransa mu mwaka wa 2019.

    Sosthene Munyemana

    Ikirego gishinjwa Sosthene Munyemana cyatanzwe n'umuryango Survie tariki ya 18 Ukwakira 1995. Urubanza rwe rwabaye imyaka 20 nyuma yo gutanga ikirego. Mu bandi bajenosideri harimo Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Eugene Rwamucyo n'abandi.

    The post Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikinyamakuru-le-monde-cyagarutse-ku-nterahamwe-zicyidegembya-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikinyamakuru-le-monde-cyagarutse-ku-nterahamwe-zicyidegembya-mu-bufaransa

  • Muhanga: Umusaza w'imyaka 63 warariraga ishuri rya Biti yasanzwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Bizimana Sylvere w'Imyaka 63 wari usanzwe ari umuzamu w'ishuri ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Remera, Umudugudu wa Biti yasanzwe yapfuye imbere y'Igipangu cyo kwa Nyandwi Evaride kiri hafi y'iri shuri nko muri metero 150. Bikekwa ko yishwe anizwe kuberako nta gikomere agaragazaga k'umubiri.

    Uyu Nyakwigendera, yabonywe mu rukerera rw'uyu munsi tariki ya 30 Werurwe 2023. Yabonywe n'uwitwa Florence waruzindutse agiye ku kazi mu Ruhango, ahita atabaza inzego ziratabara .

    Benshi bahuruye kureba ibyabaye.

    Mukantwali Vestine, umuturage waganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko bibabaje kubona uyu musaza yicwa. Yibaza impamvu yishwe n'aba bantu bataramenyekana.

    Yagize Ati' Birababaje kubona uyu musaza utari ugize icyo yica yicwa pe!. Biradutunguye ariko sinzi impamvu bibaye kuri uyu musaza, gusa turashaka ko bamenyekana bagahanwa kuko byatubabaje'.

    Munyentwari Silas, avuga ko muri uyu mudugudu hahora abantu birirwa bagenda ndetse nta kabuza yishwe n'ibisambo. Yongeraho ko hari abantu bitwaza imihoro bakwiye guhigwa bagafatwa kuko bazica n'abandi.

    Yagize Ati' Muri uyu Mudugudu tubona abantu bahora bagendagenda ndetse uyu muntu ashobora kuba yishwe n'ibi bisambo kuberako arara izamu. Byashoboka ko yakundaga kubabona kandi dufite abantu bavugwaho kwitwaza imihoro banakwiye gushakishwa bagafatwa bagafungwa kuko nibadafungwa bazica benshi. Turahangayitse'.

    Byabagamba Marc usanzwe ukorana n'uyu Nyakwigendera, avuga ko ejo hashize tariki ya 29/3/2023 yageze ku kazi ahagana saa kumi n'imwe z'amanywa (17h00), akahasanga Nyakwigendera Bizimana Sylvere ahari, amusigira imfunguzo amubwira ko agiye kurya. Bongeye kuvugana amubwira ko arimo gusangira n'undi muntu inzoga, ko agiye kuza. Hari nka saa tatu z'ijoro (21:00′) ariko guhera ubwo ntiyongeye kumubona kugeza muri iki gitondo amenya amakuru y'uko yapfuye.

    Bamwe mu bo mu muryango we, bavuze ko ahagana saa mbiri z'ijoro aribwo yavuye mu rugo amaze kurya. Basaba ko hakorwa isuzuma hakamenyekana icyaba cyahitanye Nyakwigendera. Bahamya ko ntawe yakuraga, ko yabaniraga benshi kandi neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yahamije aya makuru ndetse yongeraho ko umubiri wa Bizimana Sylvere wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kabgayi kugirango inzobere z'abaganga babashe gukora isuzuma, hamenyekane icyamwishe habone gukurikiraho imihango yo kumushyingura.

    Ahari ishuri.

    Abaturiye iri shuri, bemeza ko batazi impamvu n'ikishe uyu Nyakwigendera. Gusa na none bavuga ko nta mwaka ushize undi musaza bakoranaga apfuye amarabira, urupfu rutavuzweho rumwe bamwe bavuga ko yishwe arozwe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/30/muhanga-umusaza-wimyaka-63-warariraga-ishuri-rya-biti-yasanzwe-yapfuye/

  • Kongera abiga 'TVET' na siyansi, intambwe idasubira inyuma mu iterambere ry'uburezi bw'abakobwa – #rwanda #RwOT

    U Rwanda nk'igihugu, rwemera ko uburenganzira bungana n'uburinganire, ari ibintu by'ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye by'umwihariko mu burezi.

    Ibyemezo, imihigo itandukanye, politiki n'amategeko byashyizweho hagamije guteza imbere uburinganire bw'umugabo n'umugore mu rwego rw'uburezi.

    Intego yihariye ya Gatanu mu ntego z'Iterambere Rirambye igamije gukuraho ubusumbane no gushishikariza abana bose kwitabira uburezi mu byiciro byose harimo n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kugeza nibura muri 2030.

    Hari kandi politiki y'igihugu y'uburinganire ivuguruye yo mu 2021, gahunda y'Ingamba z'Urwego rw'Uburezi (ESSP) ishimangira ibyo Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje kugira ngo uburezi bufite ireme ku bakobwa n'abahungu himakazwa ihame ry'uburinganire bigerweho mu nzego zose z'uburezi.

    Izindi politiki zashyizweho zirimo iy'uburezi bw'umwana w'umukobwa ndetse na Politiki ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET).

    Minisiteri y'Uburezi yashyizeho gahunda y'icyumba cy'umukobwa ku rwego rw'ishuri kugira ngo byorohereze isuku umukobwa uri mu mihango kandi bifasha mu myigire y'abakobwa mu gihe nk'icyo.

    Mu 2019, ibyumba by'abakobwa byari kuri 57% mu mashuri abanza, 82% mu mashuri yisumbuye na 66% mu mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    – Abakobwa muri siyansi

    Guverinoma yashyizeho amacumbi mu mashuri makuru harimo na IPRCs agenewe abakobwa ndetse hashingwa amashuri y'abakobwa yigisha ibijyanye na siyansi. Kugeza ubu, hari amashuri agera kuri 23.

    Hari gahunda zigamije guhemba abakobwa bitwaye neza, aho Minisiteri y'Uburezi ifatanyamo na Imbuto Foundation hagahembwa abitwaye neza mu bizamini bya Leta nko kubashimira ndetse no kumenyekanisha ubushobozi bwabo.

    Hakozwe ubukangurambaga buhamagarira kandi bushishikariza abakobwa kwinjira muri STEM na TVET ndetse hanakorwa ubukangurambaga bushishikariza abakobwa babyaye imburagihe gusubira mu ishuri.

    Mu guteza imbere imyigire n'imyigishirize yimakaza uburinganire, abahungu n'abakobwa bahabwa amahirwe angana mu isomo no guhugura abarimu.

    Ibindi ni ugushyiraho ihame ry'uburinganire mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Iyi ni ingingo iboneka mu masomo hafi ya yose muri gahunda yo kumenya neza ko abakobwa n'abahungu bafatwa kimwe mu mashuri.

    Minisiteri y'Uburezi yiyemeje kugabanya icyuho cy'ubwitabire bw'abahungu n'abakobwa muri STEM nibura mu 2026.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amashuri atandukanye yaba aya Leta ndetse n'andi mpuzamahanga agenda ashishikarizwa kuza gushora imari mu Rwanda.

    Ayo mashuri yose yakira by'umwihariko abahungu n'abakobwa kuko nk'ishuri rya 'Rwanda Coding Academy', kuva mu 2018 ryakira 50% b'abakobwa.

    Abagore kandi bashishikarizwa kwiga mu mashuri y'icyitegererezo mu ikoranabuhanga, nka Carnegie Mellon University, African Institute of Mathematics (AIMS) n'andi atandukanye.

    Minisiteri y'Uburezi kandi ifatanyije na UNESCO na FAWE Rwanda hategurwa ingando zikorerwamo ubukangurambaga ku bakobwa hagamijwe ko biga siyansi.

    Ku bufatanye n'inzego zirimo Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo kandi hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukangurira abakobwa kwitabira siyansi n'ubumenyingiro.

    Ni gahunda zirimo Digital Ambassadors, ICT Bus TechKobwa na Miss Geek competition.

    -Ubukangurambaga ku gushishikariza abakobwa kwiga muri TVET

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye kandi yashyizeho ubukangurambaga bugamije gukangurira abakobwa kwiga mu mashuri y'imyuga n'ubumen yingiro (TVET).

    Muri izo gahunda harimo izo gutanga ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo za mudasobwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hagamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bana b'abakobwa n'abahungu.

    Hari kandi kongera laboratwari n'ibikoresho bya siyansi mu mashuri, gutegura amarushanwa ya siyansi no gushyiraho amashuri y'icyitegererezo muri siyansi mu rwego rwo kongera umubare w'abakobwa n'abahungu biga siyansi.

    Imibare iheruka ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2018, abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye ya TVET bari 45,1% mu gihe mu 2019 bari 44% naho mu 2020, bari bamaze kugera kuri 46,7%.

    Ni imibare ikomeza igaragaza ko abakobwa barangiza amasomo muri za IPRC, bagenda biyongera kuko nko mu 2015/16 bari 25,1%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2016/17 bagera kuri 25,3%.

    Mu 2017/18 abakobwa barangiza muri za IPRC bari bageze kuri 39,9% naho mu 2019/20 bari bamaze kugera kuri 34%.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko kugeza ubu mu bigo bitandukanye abarezi b'abagore bagira uruhare mu gushishikariza abanyeshuri b'abakobwa kugira icyerekezo ndetse bakabashishikariza kwitwara neza, kwiga no gushyiramo umuhate.

    Abagore bize aya masomo y'imibare n'ubumenyi bari mu burezi bababera urugero bigatuma abakobwa bagira uruhare rwo kwitabira amashuri ya siyansi. Batinyura abanyeshuri b'abakobwa kuko bababera urugero mu kumva ko bashoboye.

    Minisiteri y'Uburezi isaba abakobwa kwitinyuka bakumva ko bazabigeraho, aho basabwa kugumana inzozi zabo kandi bakihatira kwiga neza amasomo y'imibare n'ubumenyi.

    Bamwe mu bakobwa bashyikirijwe ibihembo na Imbuto Foundation ku nshuro ya 12 mu 2016


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongera-abiga-tvet-na-siyansi-intambwe-idasubira-inyuma-mu-iterambere-ry

  • Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'utugari bahawe Moto mu karere ka Ngoma, barasaba ubuyobozi ko bwabashyiriraho uburyo bwihariye bwo gukorera uruhushya rwo kuzitwara kuko bagira akazi kenshi.

    Aba babitangaje nyuma yaho bahawe moto zizabafasha kwegera abaturage bayobora.

    Mu buhamya bwabo abo twaganiriye batubwiye ko hari utugari tunini ku buryo kuhagera n'amaguru byagoranaga,ariko ubu ngo bigiye gukemuka babifashijwemo n'izi moto.

    Umwe ati 'Hari aho natumaga mudugudu akaba yambeshya cyangwa akampa raporo itariyo ariko ubunzajya nigirayo.'

    N'ubwo bahawe izi moto aba Bayobozi b'utugari barasaba ko bakoroherezwa bagashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubona uruhushya rwo kuzitwara, kuko batabona umwanya wo kwiga amategeko y'umuhanda kubera akazi kenshi.

    Ngabonziza Jean Baptiste uyobora Akagari ka Gatonde mu murenge wa Kibungo ati 'Tugira akazi kenshi kubona umwanya biragoye, ubwo nzashaka untwara cyangwa nge nitwaza ibihumbi mirongo itanu ya Polisi nyitware nta perime. Bikunze ubuyobozi bwatworohereza kubona kategori.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buravuga ko kubona umwanya wo kwiga ikinyabiziga kuri aba bayobozi bitagoye, kuko muri bo harimo n'abiga Kaminuza kandi batica akazi.

    Umuyobozi w'aka Karere Madame Niyonagira Nathalie yagize ati 'Ntabwo navuga ngo umwanya warabuze kuko no muri aba barushingwangerero harimo abiga Kaminuza, ntiwakwiga Kaminuza ngo ubure umwanya wo kwiga ikinyabiziga. Hari imirenge irimo amashuri yigisha gutwara ikinyabiziga banakwiga nyuma y'akazi.'

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugali 64 nibo bazahabwa moto, ku ikubitira abazihawe ni 38.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA GIFITE UPI:1/03/01/04/1774 GIHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-MULINJA-KIGASA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU SHURO YA KABIRI RIZATANGIRA KU YA 30/03/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 06/04/2023 SAA TANU(11h00) , NAHO KU NSHURO YA 3 ARINAYO YA NYUMA RIZATANGIRA KUVA 08/04/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 15/04/2023 SAA TANU(11h00) .

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788438059

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umitungo-utimukanwa-uherereye-kicukiro