Category: Uncategorized

  • Rayon Sports na Intare FC bageze mu rubanza basanga uwabahamagaje nta makuru afite #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, baherekejwe n'abanyamategeko babo, bitabiriye ubutumire bwa Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA, igomba gutanga umwanzuro ku mukino wa 1/8 wo kwishyura utarakinwe hagati y'amakipe yombi mu Gikombe cy'Amahoro, ariko batungurwa no gusanga nta makuru ifite.

    Kuva tariki ya 8 Werurwe, rurageretse hagati ya Rayon Sports na Intare FC nyuma y'uko FERWAFA isubitse umukino wari guhuza amakipe yombi uwo munsi mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo utangire.

    Iki cyemezo nticyishimiwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandika ko bwikuye mu Gikombe cy'Amahoro nubwo bwari bwasabwe kuba bwatanze ikibuga buzakiniraho tariki ya 10 Werurwe, bitarenze saa Sita z'amanywa uwo munsi (tariki ya 8 Werurwe).

    Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWAFA bwaganirije ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemererwa kugaruka mu irushanwa ndetse yandika yemeza ko yagarutse, ariko iri Shyirahamwe rya Ruhago risubika umukino wari uteganyijwe ku wa 10 Werurwe.

    Ibi ntibyashimishije Intare FC yavuze ko itazakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe nk'uko FERWAFA yari yabitegetse, ahubwo yo yatangiye kwitegura guhura na Police FC muri ¼ kubera ko Gikundiro zari guhura yakabaye iterwa mpaga kubera ko itatanze ikibuga cyari gukinirwaho tariki ya 10 Werurwe.

    Hejuru y'ibi, hiyongeraho ko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC, yanze kwitabira inama yatumiwemo hamwe na mugenzi we, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, umunsi wari kuberaho umukino ariko ukaza gusubikwa.

    Kwinangira kwa Intare FC kwatumye FERWAFA itekereza kabiri, ijyana ikibazo cy'iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Komisiyo y'Ubujurire nubwo atariyo yandikiwe, ahubwo handikiwe Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Nizeyimana Olivier.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe, habaye inama ya Komisiyo y'Amarushanwa yavugiwemo ko Rayon Sports ikwiye gukurwa mu Gikombe cy'Amahoro yari yasezeyemo kuko ari byo byaba bikurikije amategeko.

    Ibi byakurikiwe n'ubutumwa amakipe yombi yohererejwe n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe, buyatumira mu nama ya Komisiyo y'Ubujurire yo ku wa 1 Mata saa Yine.

    Saa Yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b'amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n'abanyamategeko babo.

    Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n'Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.

    Saa Yine n'iminota 20, ni bwo Kajangwe Joseph uyobora Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yageze ku cyiciro cy'iri Shyirahamwe, naho amakipe yombi ahamagazwa nyuma y'iminota 14.

    Ubwo umwe mu bagize iyi Komisiyo yazaga kubwira abayobozi b'amakipe yombi, yagize ati 'Abaje mu rubanza nibinjire', ku ruhande rwa Intare FC babaye nk'abaguye mu kantu batiyumvisha uburyo baje mu rubanza.

    Bageze mu rubanza, basanga uwabahamagaje nta makuru afite

    Ubwo Komisiyo y'Ubujurire yasomaga ibyatumye itumiza amakipe yombi, yavuze ko yashingiye ku cyemezo cya Komisiyo y'Amarushanwa yavuze ko umukino wagombaga kuba ku wa 28 Werurwe.

    Abahagarariye amakipe yombi batunguwe kuko Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwayandikiye buyamenyesha ko umukino uzaba ku wa 27 Werurwe.

    Komisiyo y'Ubujurire yagaragaje ko nta makuru menshi ibifiteho, itanga akaruhuko k'iminota 10 kugira ngo ibanze isuzume neza ikigomba gukorwa.

    Ubwo iyo minota 10 yari irangiye, amakipe yombi yabwiwe ko hagiye gusabwa dosiye yose y'uburyo ibintu byagenze. Iyi dosiye igomba gutangwa n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA igahabwa Rayon Sports, Intare FC ndetse na Komisiyo y'Ubujurire.

    Mu gihe iyo dosiye izaba ibonetse, amakipe yombi yabwiwe ko azayishyikirizwa akayisoma, noneho akazongera kwitaba iyi Komisiyo ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine za mu gitondo.

    Biteganyijwe ko imikino ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro izaba tariki ya 4 n'iya 5 Mata 2023.

    Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi i Shyorongi, warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rayon-sports-na-intare-fc-bageze-mu-rubanza-basanga-uwabahamagaje-nta-makuru

  • 'Ndacyari muzima', amagambo Papa yavuze avuye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze asa nuri gusetsa atiti 'ndacyari muzima' , ubwo yaravuye kwa muganga mu bitaro by' i Roma aho yari amaze imisi itatu.

    Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Yari yinjijwe ibitaro by'ahitwa Gemelli ku wa gatatu w'iki cyumweru afite ikibazo cy'ubuhumekero.

    Vaticani yari ytangaje ko Papa arimo gufata imiti ya antibiotics kandi ko yagombaga gutaha kuri uyu wa Gatandatu nk'uko ibyemezo bya muganga byabigaragazaga.

    ati”Nta bwoba nari mfite, ndacyari muzima”, niko uno mu Papa w'imyaka 86 yabwiye itangazamakuru n'abakirisu bari barimo kurira kubera ibyishimo hanze y'ibitaro mbere yuko Papa yurizwa imodoka.

    Yerekanywe amwenyura, aramutsa n'abantu ari mu modoka, imbere y'uko asohoka kugira ngo abwire ijambo abari aho. nyuma yahise ajyanwa i Vaticani.

    Papa yinjijwe ibitaro mbere y'icyumweru no abe ari mu bikorwa by'inshi bya kiliziya igiye kwizihiza Psika Ntagatifu.

    Uyu mupapa akomoka muri Argentina, akaba yenda kugera ku isabukuru ye y'imyaka cumi amaze ayobora kiliziya Gatorika muri uku kwezi .

    ubuzima bwe bwakunze kujya buhura n'uburwayi kuburyo yigeze no kubagwa agakurwamo igihaha kimwe ubwo yari afite imyaka 21.

    Mu mezi ashize,yaranamaze igihe agendera ku kagare k'abamugaye kubera ingorane z'ivi ryiwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ndacyari-muzima-amagambo-papa-yavuze-avuye-mu-bitaro

  • Perezida Biden ushinjwa gushaka guca intege Trump yatunguye abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa USA yatangaje ko ntacyo kuvuga afite kuri mukeba we Donald Trump bashobora guhangana mu matora ataha.

    Ibiro bya perezida w'Amerika bizwi nka White House ntibyagize icyo bitangaza ku bivugwa ko Joe Biden arimo gushaka uburyo bwo guca intege Trump, kugira ngo atazamutsinda mu matora ya perezida muri Amerika bashobora kuzahanganamo.

    Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na Sky news, Biden yabajijwe n'abanyamakuru icyo avuga kuri Trump avuga ko ntacyo yabivugaho. Ati” Ntacyo mfite cyo kuvuga kuri Trump.”

    Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika mu cyumweru gitaha azagezwa mu rukiko aregwa kwishyura umukinnyi wa 'porn' ngo aceceke mbere gato y'amatora ya perezida ya 2016.

    Ibirambuye kuri iki kirego kuri we ntabwo biratangazwa.

    Inteko y'abacamanza yatoye yemeza ko Trump agezwa mu rukiko nyuma yo guperereza ku buryo yishyuye $130,000 (arenga miliyoni 140 Frw) umukinnyi wa porn witwa Stormy Daniels kugira ngo adatangaza ibivugwa ko bagiranye 'umubano w'ibanga'.

    Trump w'imyaka 76, ahakana ko hari ikibi yakoze. Niwe perezida wa mbere cyangwa uwahoze ari perezida wa Amerika, ugiye kuregwa mu rubanza rw'inshinjabyaha.

    Ibiro by'umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, bimaze igihe bikora iperereza, byemeje ko byaganiriye n'abunganizi ba Trump ngo bumvikane 'uko yakwishyikiriza ubucamanza'.

    Trump, utuye muri leta ya Florida, biteganyijwe ko ajya i New York kuwa mbere maze kuwa kabiri akagezwa imbere y'urukiko, nk'uko abantu babiri bazi iby'uru rubanza babibwiye CBS News, ifatanya na BBC muri Amerika.

    Mu rukiko, Trump azasomerwa ibyo aregwa mu nyandiko, igikorwa kizamara iminota hagati ya 10 na 15.

    Urwego rw'ibanga rwa Amerika rushinzwe kurinda abahoze n'abaperezida bariho ba Amerika — nirwo ruzaba rushinzwe umutekano kuri urwo rukiko.

    Mu 2016, Stormy Daniels yavuganye n'ibitangazamakuru abibwira ko afite inkuru agurisha y'imibonano mpuzabitsina yagiranye na Donald Trump mu 2006 — umwaka umwe nyuma y'uko ashakanye n'umugore we, Melania.

    Ikipe ya Trump yahise ibyitaho, umunyamategeko we Michael Cohen yishyura Daniels $130,000 ngo aceceke. Ibi ntibyemewe n'amategeko.

    Gusa, ubwo Trump yasubizaga ayo mafaranga umunyamategeko we, iyo nyandiko yabyo yayiswe ubwishyu bw'akazi k'ubwunganizi mu mategeko. Abashinjacyaha bavuga ko ibi ari inyandiko mpimbano ya Trump, nabyo bikaba ari icyaha gihanirwa muri New York.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-ushinjwa-gushaka-guca-intege-trump-yatunguye-abanyamakuru

  • Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ikomeza guhunga igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 ikomeza gusa n’ijya kure y’igikombe.

    Rayon Sports ni yo yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

    Yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi ikaba yahita ifata APR FC ya mbere yari itarakina umukino wa yo na Bugesera uzaba ejo.

    Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Danny Usengimana, Paul Were yaje kucyishyura ku munota wa 23.

    Ku munota wa 25, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya kabiri cyaje kwishyurwa na Musa Esenu ku munota wa 27. Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka ari 2-2.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kugorana.

    Akagozi ka Rayon kacitse ku munota wa 82 ubwo Ntirushwa Aime yatsindiraga Police FC icya 3, Kayitaba Jean Bosco yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera. Umukino urangira ari 4-2.

    Undi mukino AS Kigali yatsinze Mukura VS 1-0.

    Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere n’amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports ikagira 46.

    Gahunda y’umunsi wa 25

    Ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023

    Gorilla FC 1-1 Sunrise FC
    Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City

    Ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023

    Rayon Sports 2-= Police FC
    AS Kigali 1-0 Mukura VS
    Marines FC 4-1 Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

    APR FC vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gasogi United
    Espoir FC vs Kiyovu Sports

    Police FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinzwe-na-police-fc-ikomeza-guhunga-igikombe-amafoto

  • Coach Gael yahishuye uko yageze kuri za Miliy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 ni bwo kuri Olympic Hotel Kimironko habereye igikorwa Story Telling Night ku nshuro yacyo ya kabiri ahahuriye abantu batandukanye bari baje kwiyungura ubumenyi, binyuze mu nkuru z’abatanze ibiganiro.

    Abitabiriye iki gikorwa bose bakirwaga n'abakobwa bari kuzamuka neza mu birebana no kwakira abantu, mu bukwe, inama, ibirori n'ibitaramo bitandukanye. Ni abakobwa bitwa Elite Ushers.

    Basusurukijwe n'abahanzi barimo Mr Hu, ndetse umubyinnyi Farmer Fame akina umukino ugaragaza uburyo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho kimwe nk'ubundi mu buryo bwanyuze abitabiriye bose.

    Mu ijambo ry’ikaze Project Manager, Mbabazi Margaret yatanze isobanura mpamvu rya Story Telling Night. Ati: 'Iyo uri mu bihe bikomeye rimwe na rimwe wibaza ko ari wowe wenyine ubirimo ariko iyo wumvise inkuru z'abandi bantu birakubaka, niyo mvano yayo, gutuma abantu bamenya uko abandi babayeho bikabakura mu bwigunge bakiga bagatera imbere.'  

    Olga Isimbi inzobere mu itangazamakuru ndetse yaminujemo, wagize impanuka agashya mu maso ari muto, ni we watangiye avuga ku nkuru ye y'ubuzima, uburyo yatangiye kwiga apfutse mu maso kuko hari harangiritse, akajya ahabwa akato.

    Yavuze ko yahungaga ibisiga byabaga bishaka kumurya n'ibindi bizazane yagiraga. Nyamara ntibyamuciye intege ngo aheranwe n’agahinda, ahubwo yarikunze yigirira icyizere, ubu arakataje kandi afite icyizere cyo kugera kure. 

    Ibyagarutsweho na Olga Isimbi muri Story Telling Night avuga ku nkuru y'ubuzima bwe, yagize ati:'Nzuzuza imyaka 23 abantu bashobora kwibaza kubera iki ndi hano kandi nagakwiriye kuba nihishe kubera uko meze mu maso, gusa ni uko nahisemo kuba uwo ndiwe”. 

    Arakomeza ati “Nahiye mfite imyaka 3, natwitswe n'ibishyimbo. Nagiye mu bitaro mbabaye ariko njyezeyo mbona hari ababaye kundusha kubera ko nari umwana ushabutse nari mfutse umutwe wose amaso ariyo asigaye abantu bakiruka nyamara nkabasanga.

    Ubwo najyaga gutangira ishuri ni bwo ikibazo cyakomeye kurushaho, nari nkwiriye kureka kwiga ubundi, ariko Mama yarashyigikiraga cyane, byatumye anjyana ku ishuri uko nari ndi mfite ibipfuko.

    Nabaga mpunga izuba, ibisiga, nanga ko abantu bandeba, byari bikomeye ariko nararwanye n’umuryango umba hafi.

    Nshimiye musaza wanjye wandwazaga turi kumwe hano none ubu ndi umukobwa mwiza nubwo mutabimbwira njye ndabizi, abantu benshi bagira ikibazo kuko iyo uvuze ko uri mwiza batabyemera ariko ndi mwiza. 

    Nkunda guseka kandi nkunda abantu, kandi niba mutankunda munkunde kuko ndashaka ko munkunda. Mbere nahoraga ndi kumwe na Mama ariko byabaye ngombwa ko njya kwiga mba mu kigo mbana n’abandi banyeshuri bamwe wenda batanankunda, ariko njye nkabegera cyane ngo bankunde.

    Ndibuka iyo najyaga gusura Marume, ninjye watumaga abana bajya kuryama atari uko nzi kubarera cyane, ahubwo uko mu maso hanjye hameze byatumaga bahita bajya kuryama. 

    Akenshi abana bafite ubumuga babagumisha mu nzu kuko baba badashaka ko abantu bamenya ko uwo muryango ufite umwana ufite ubumuga, gusa mu rugo ni nnjye wabaga uri ku muryango nakira abantu, ndabashimira. 

    Mfite icyizere kandi nk’uko nize itangazamakuru umunsi umwe nzajya gukorera Televiyo kandi nubwo bitakunda ntacyampagarika gukora icyo nkunda no mu buryo bundi. 

    Igihe cyarageze njya kwiga Kaminuza, si ikintu cyoroshye nari mbizi ko bazajya bavuga ku isura yanjye, ariko narinkomeye nizeye ko nzahangana nabyo.

    Rero njyewe wa nyawe ni uyu ndi we, n’iyi isura. Ibi kandi ntibyampagarika gutera abandi bantu ibirungo 'Make Up' nubwo njye ntabyikorera ariko ntibyambuza kubikora nk'ubucuruzi.

    Inama nabagira y'icyo ukwiriye gukora cya mbere mu buzima, ni ukubanza kumenya uwo uri we hamwe n’inkuru yawe ukarwana nayo maze ugatuza ukakira ubuzima bwawe. 

    Kandi burya umuryango nyuma yo kudukunda uradukomeza, inkuru yanjye ntuyumve ko ari inkuru gusa, ahubwo ugire icyo uyigiraho kandi wumve ko hari n’undi utaje hano, dutinyuke kuvuga inkuru zacu. 

    Kuri abo kandi badafite umuryango ubafasha, yashaka inshuti kugira ngo abashe kugira abashobora kumufasha. Ku banciye intege, njye mbasubiza mbabwira ko nzi icyo nshaka kuko umuntu yaguca intege ariko ntiyagutwara ibyifuzo byawe.'

    Miss Innovation 2022 Jeannette Uwimana na we yagaraje ko kugeza ubu hakiri icyuho mu mikoresherezwe y'ururimi rw'amarenga, nyamara rucyenewe kwigwa no kwigishwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva nabo babashe kuganira n'abandi kandi bahabwe serivisi neza. 

    Mu magambo ya Miss Uwimana yagize ati: “Ndi Miss Innovation 2022 nk’uko mubibona ikintu cya mbere cyamfashije nanjye ni ukwigirira icyizere. Uyu munsi nshaka kugaruka ku bantu bafite ubumuga n’ikibazo kibakomereye cyo kutabona uko bavuga icyo bashaka bitewe nuko ururimi bavuga benshi bataruzi.

    Urugero agiye kwaka serivisi z'ubuvuzi cyangwa mu butabera bitewe nuko abantu bakiri bacye bazi ururimi rw'amarenga, uzasanga yahuye n’ikibazo cyo kubona serivisi ikwiriye. 

    Aho rero bishobora nko kurangira ahawe imiti itajyanye n'uburwayi yari afite. Nasabaga ko abantu bafite cyangwa babishinzwe nabo bakwiga ururimi rw'amarenga kugira ngo bajye babasha gufasha abafite ibibazo.

    Urundi rugero ntafite umusemuzi nta kintu na kimwe namenya mu bijya imbere hano, kandi ururimi rw'amarenga ruroroshye. Nshaka kandi gushimira Olga nk’uko yabivuze ni mwiza.

    Ku birebana n’aho wakwigira ururimi rw'amarenga, hari amashuri y’abafite ubumuga yigisha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ushaka kumenya amarenga wajyayo cyangwa ukajya ku Kabeza hari umuryango udaharanira inyungu bakakwigisha muri gahunda yayo y’amezi 3.' 

    Eng. Twizere Turambe, ni mugabo wihebeye ibirebana n'amasomo y'ubugenge n'imibare kuva mu buto bwe akaza no kuminuza mu ishami rya Mechanical Engineering ku manota yo hejuru.

    Ibi byanatumye agirirwa icyizere cyo kuba umwarimu wungirije muri KIST, nyamara ahitamo inzira y'ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga. Kuri ubu arakataje aho afite abakozi bagera ku 150 ahemba kandi neza. 

    Eng Twizere Turambe agaruka ku nkuru ye yagize ati: 'Ntabwo byari byoroshye ubwo nari muto, Papa yifuza ko nzavamo Dogiteri kuko umuvandimwe wanjye yari Pasiteri, ariko ibyo yambwiraga si byo nifuzaga kuko ntashakaga kumera nk'umuvandimwe wanjye.

    Hari icyo kandi numvaga umutima wanjye ushaka, natangiye kujya nsoma ibitabo by'ubugenge cyane ikitwa 'Physic of today and tomorrow' harimo ifoto y'umuntu wari mu ruganda akoresha imashini, kuva icyo gihe narayikunze ntangira gukora cyane. 

    Niyumvagamo amasomo y'ubugenge hamwe n'imibare, ibintu by'amateka n'ubumenyi bw'isi, ntabwo byari ibintu byanjye kuko numvaga neza impamvu yabyo, ariko iyo byageraga ku mibare n'ubugenge byari ibintu ‘numvaga bikomeye’.

    Ubwo nageraga muri KIST, numvaga nshaka kuba 'Mechanical Engineer', byari bigoye kubona abanyeshuri muri iri shami rigoye kubera imibare myinshi irimo. 

    Nasoje mfite amanota meza, abanyeshuri bagenzi banjye banyitaga Dogiteri kubera ubuhanga nari mfite. Nkisoza, bahise bampa akazi muri Kaminuza nk'umwarimu wungirije.

    Icyo gihe ubwo babimpaga, nari naragiye mu Buhinde kureba Mama wari urwaye, gusa amahirwe yari akintegereje, gusa nari mfite n’undi mushoramari washakaga kumpa akazi k'ibihumbi 300Frw. 

    Gukorera muri Kaminuza byari kumpa amahirwe yo gukomeza kwiga ariko undi we yashakaga gukora amakara ya kizungu 'briquette', buri munsi uyu mugabo yampaga ibitekerezo bishya by’ibyo dukwiye gukora. 

    GIZ yari mu baterankunga bakorana na we, icyari gitangaje kuri we ni uko ibitekerezo bye yahitaga atangira kubishyira mu bikorwa, gusa muri icyo gihe nashakaga gukomeza kwiga.

    Gusa icyo gihe nari mfite umuvandimwe wanjye wari uvuye kwiga muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora muri MINAGRI, namusabye inama z’icyo gukora.

    Ushobora gukomeza kwiga cyane ariko mu gihe udahisemo icyo ukunda ntabwo waryoherwa n'ubuzima bwawe, nahise mpitamo gutangira gukora mu bushabitsi.

    Mpita ntangira gukorana na REG, ari na ko mbika amafaranga yo kuzashora nk’uko umugabo nakoranye na we bwa mbere yatangiye kubinyigisha.

    Naje gutangira gukora, mpa akazi abanyeshuri twiganye mu gihe cyahise, ngeze aho mbyegurira umugore wanjye, kandi umwanzuro nafahe muri icyo gihe wangize uwo ndi we none, kandi ibyo unyuramo bikakugora ugahomba birakwigisha uko ukwiriye kujya mbere.

    Mfite abakozi barenga 150 ndeba mu bihe by'impera z'icyumeru kuko ntafite n’akazi kajyanye n’ibyo nize, aho rero icyo navuga ushobora gukorera abandi kandi nawe ukagira n’ibyo ukora byawe.

    Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael, na we yavuze ko hari ibyagiye bimunaniza mu buzima, nyamara hamwe no gufata umwanzuro ku cyo akwiriye gukora mu bihe by'imiraba, atera imbere bihambaye.

    Kuri ubu ageze kure kandi arakomeje mu byo akora kandi ashoboye aho afite kompanyi zinyuranye, zirimo n’ifite abakozi 200 barimo n'abanyemerika kavukire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Coach Gael mu buryo butarambiranye ku nshamake y'ubuzima bwe yagize ati: 'Ndi umujyanama mu birebana n'ubucuruzi, ntagihombo kibaho ahubwo habaho gutsinda cyangwa kwiga. Urakomeye cyane kubera ibikomeye wanyuzemo. Nanyuze mu bintu bikomeye cyane uyu munsi ndagaruka kuri bicye muri byo. 

    Julius Mugabo ubwo yanyegeraga akambwira kubirebana no gusangiza abantu inkuru, narabishimye kuko ubusanzwe muri Africa iyo umuntu yagize icyo ageraho araceceka kubera aba afite ikibazo cy’uko abantu bamugirira ishyari, ariko igisekuru gishya turimo ni ugusangiza abantu ibintu kuko abantu barababara bakazengerezwa n’agahinda kuko tutavuga. 

    Gutsindwa rero ni ikintu kiri mu muco ariko icyo dukeneye ni ugutsinda, n’iyo byaba gato. Hari umuhanga nkunda cyane wavuze ko niba ushaka kugira icyo ugeraho, byibuze hera ku kubyuka ugasasa uburiri bwawe. 

    Kuri ubu bamwe muri mwe muribaza uyu ni nde? Nitwa Gael, nakuriye mu muryango w'abahungu 4, naba mbeshye mvuze ko nari mfite impano cyangwa intego y'ubuzima.

    Ariko icyo nari nzi ni uko data nta wundi yigeze akorera yarikoreraga. Naje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko buriya mfite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mibare n'ibaruramibare. 

    Gusa ibyo ntacyo bivuze ntabeshye ugeze muri biriya bihugu ntacyo kuba warize biba bivuze, ibije byose urabikora. Ikintu gikomeye cyaje kumbaho Papa yitabye Imana, byanteye ihungabana kuko inshingano zahise ziba nyinshi ntaho ndagera. 

    Mu 2014 byaje gutuma njya mu bitaro hafi igihe kingana n'ukwezi, gusa mu biba byose ntuzigere uhagarika kugira indoto. Iyo turi bato tuba dufite inzozi kuko hari abantu bagera aho bakarecyeraho kurota, si byo, nk’ubu mfite inshuti yanjye imbwira ngo uzi ko ntakinarota ndaryama nkaryama nk’igiti.

    Ubwo nakiraga, natangiye kugira ibindi bintu nkora, icyo nakubwira tangirira ku bintu bito, si ngombwa ngo uhere mu biro, ushobora gutangirira iwawe. Benshi mu rubyiruko bashaka gutangira bafite imodoka, ariko genda n’amaguru igihe kizagera ugure iyawe, kandi wige wiyungure ibintu bishya. 

    Ugire gahunda z’igihe kirekire kuko nanjye byinshi nagiye byiyigisha, biza gutuma ntangiye gukora akazi gatandukanye ahantu hagera kuri hatatu, nakoraga amasaha 20 buri munsi.

    Ubwo Mbabazi Margaret yatangaga ikaze muri Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bo muri Elite Ushers ni bo bakiraga abitabiriye iki gikorwaEng Twizere Turambe ufite kompanyi ifite abakozi bagera ku 150 ni umuhanga mu masomo ya siyansi wahisemo kudakomeza kuyagumana ahubwo agahitamo icyo umutima ushaka. Atangaza ko ukora icyo akunze agera kure kurusha gushaka ubumenyi gusa nubwo nabwo ari ingenziMiss Innovation 2022 Jeannette Uwimana yasabye abantu gukomeza kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo bakomeze gutuma abafite ubumuga nabo bagira uburenganzira bwuzuye nk’ubw’abandiUbwo Gael yaramukanyaga na Miss Jeannette Uwimana wari umaze kumubaza uko abafite ubumuga bafite ihungabana yumva bakwiriye gufashwaCoach Gael yavuze uko yamaze umwaka urenga asa nk’uwiyibagiwe kugira ngo abashe kugera ku cyo yiyemeje. Avuga ko umuntu wese uhorana indoto nta kabuza igihe kigera akazigeraho iyo yihaye igihe kandi agakora cyaneOlga Isimbi wahiye akiri muto yatangaje ko uko asa yabyakiriye kandi buri muntu aba akwiriye kwiyakira kugira ngo abashe kugira icyo ageraho, uko byaba bikomeye kose ntacyakubuza kugera ku cyo wifuza mu gihe ukize nezaInyota, amatsiko n’ibyishimo byo kumva inkuru no kubaza ibibazo ku batanze ibiganiro byari byose ku bitabiriyeDJ Didiman umunyamakuru wa Radiyo Magic uri no mu bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umusore wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter, No Brainer ari mu bari baje kwiyungura ubumenyiAkanyamuneza kari kose mu migirire n’ibikorwa by’abitabiye Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bakorana umunsi ku wundi na Interact Rwanda banakurikiranaga ibijyanye n’amatike ku binjira bafashe ifoto y’urwibutso na bamwe mu batanze ibiganiroFarmer Fame ufite imibyinire idasanzwe akora anatanga ubutumwa yagarutse ku buryo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho nk’ubundi bwose Umuhanzi Mr Hu yakanyujije mu ndirimbo zo mu njya ‘Country’Ryari ijoro ry’umugisha ritazibagirwa n’abitabiriye, hari ku nshuro ya kabiri ya Story Telling Night izajya iba buri mezi abiriUmuyobozi wa Interact Rwanda itegura Story Telling Night, Julius Mugabo ni we wasoje ashimira buri umwe anabibutsa ko nubwo cyari gihe gito ariko ibi byishimo bizakomeza no mu bihe biri imbere buri mezi abiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127681/coach-gael-yahishuye-uko-yageze-kuri-za-miliyari-abitabiriye-story-telling-night-2-bahakuy-127681.html

  • Mugomba guhora muri maso-Impanuro z'abanyapolitiki ku isabukuru y'imyaka 35 ya FPR – #rwanda #RwOT

    Ni inama zatanzwe n'abantu batandukanye mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

    Ikiganiro cya mbere cyatanzwe muri iyi nama, kigaruka ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

    Dr Jean Paul Kimonyo yavuze ku bihe bigoye FPR Inkotanyi yanyuzemo n'uko yabyitwayemo. Yatanze urugero ku Nama ya Kicukiro ya II, yabaye mu buryo bwo gusasa inzobe, ku buryo ibibazo byose byari bihari byashyizwe ku meza.

    Muri iyo nama, ngo hagarutswe ku bibazo bya ruswa, ibyo gukoresha ububasha abantu bari bafite mu nyungu zabo n'ibindi ku buryo hagiyeho umurongo uboneye wa politiki y'igihugu.

    Nyuma habayeho ibiganiro byo mu Urugwiro. Ni byo byabaye intandaro y'amavugurura atandukanye yagiye akorwa mu bijyanye na demokarasi mu Rwanda, ishyirwaho ry'abayobozi, kuvugurura inzego no kwegereza abaturage ubuyobozi.

    Byatumye muri Gicurasi 1998 ubwo hatangizwaga ibiganiro byo mu Urugwiro byari bigamije kwigira hamwe ahazaza h'u Rwanda, ikibazo cy'ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside gishyirwa mu byihutirwa.

    Ati 'Byari ibiganiro by'ingenzi bigaruka ku mahitamo akwiriye ndetse n'ibibazo by'ingenzi igihugu cyari gifite.'

    Ibiganiro byo mu Urugwiro nibyo byavuyemo gahunda ya Gacaca ndetse na Vision 2020.

    Kimonyo ati 'Ntiwavuga ku biganiro byo mu Urugwiro utavuze Kicukiro I na II, byatanze umurongo wa politiki kuko mu 1998, hari gahunda yo kurwanya ruswa, iyo gahunda ntabwo yavuye mu Urugwiro ahubwo muri Kicukiro II no mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi bwari buriho icyo gihe.'

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania. Yamenye FPR Inkotanyi ubwo yari imaze imyaka ine. Ati 'Byaragaraga kuva mu ntangiriro ko FPR izi icyo ibibereye igihugu yaba mu miyoborere, mu burezi, mu buzima, kurengera ibidukikije n'ibindi.'

    Mu gihe hari intambara hagati y'Ingabo za Leta ya Habyarimana Juvénal, FAR n'iza FPR Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu ubutegetsi bubi mu rugamba zatangije ku wa 1 Ukwakira 1990, hari n'imishyikirano mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Amb Mpungwe yarabyitabiraga icyo gihe, ndetse inshuro nyinshi yahuraga n'abanyapolitiki bayo barimo Tito Rutaremara. Yavuze ko n'ubu, umurongo FPR Inkotanyi yafashe usobanutse.

    Ati 'Ikinyabupfura no kugira umurongo, gushyira hamwe, gufata inshingano, no gutekereza mu buryo bwagutse ni ibintu FPR iri gukora neza. Ni nabyo bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha benshi muri twe hafi aha.'

    Marie Chantal Nduhungirehe nta mutwe wa politiki abarizwamo. Yavuye mu Rwanda mu myaka ya 80 ari muto ajya kwiga mu Bubiligi ariko muri icyo gihe yakurikiraga ibyabaga mu gihugu.

    Ati 'Nari mfite abavandimwe bajyaga mu bikorwa by'amashyaka, byari ibintu bibi. Icyo gihe nibwo navuze ko ntazigera njya mu mutwe wa politiki cyangwa undi muryango. Umuryango mfitanye isano nawo ni umwe ni Kiliziya Gatolika kuko nabatijwe, nta wundi.'

    Yavuze ko abana bagejeje imyaka y'ubukure, babaga bafite indangamuntu irimo ubwoko. Ntabwo yibuka niba yarigeze abaza ababyeyi be impamvu kuko batajyaga babiganiraho.

    Yibuka ko yiga mu mashuri yisumbuye muri APE Rugunga, ngo bajyaga babaza abanyeshuri ubwoko bwabo, Abahutu, Abatutsi n'Abatwa bagahagurutswa mu ishuri.

    Yagarutse ku buryo yamenye FPR Inkotanyi, avuga ko byaturutse ku musirikare wa mbere wayo, hari mu 1989 ari mu Bubiligi.

    Ati 'Yegera abanyarwanda babaga aho, atubwira ko ari umunyarwanda, turamubwira tuti uri Umurundi, atubwira ko ari impunzi y'umunyarwanda […] ntabwo twari tuzi ko hari impunzi z'abanyarwanda mu Burundi. Yaradusobanuriye, atubwira ibijyanye n'impunzi z'abanyarwanda, uwo ni wo munsi wa mbere nahuye na FPR.'

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, abarizwa muri ANC, rimwe mu mashyaka akuze muri Afurika, yagize uruhare mu mpinduramatwara ku mugabane cyane ko ari naryo ryakuyeho Apartheid.

    Mu buto bwe, ngo ubwo yigaga muri Kaminuza, umuntu wo muri ANC wabaga ataragiye mu gisirikare, yafatwaga nk'umusore utarasiramuwe. Ni yo mpamvu, we kimwe n'abandi bagiye mu myitozo muri Angola.

    Ati 'Twari dukeneye intwaro ariko twibutswa ko ubwo imirwano izaba irangiye, tuzakenera abantu bo kuyobora igihugu. Twasubiye ku ishuri turakaye ariko ni ha handi turagenda.'

    Mu 1994 ubwo ANC yajyaga ku butegetsi, yari Minisitiri w'Umurimo, afite imyaka 36 y'amavuko. Ati 'Icyo gihe twari no mu biganiro by'Itegeko Nshinga.'

    Mu 1996, nibwo ibyo biganiro byarangiye, Guverinoma ishyirwaho ariko nabwo mu buryo bugoye ku buryo abantu bari bagiye ku butegetsi bwa mbere, bari bafite ibishuko byinshi ku buryo ruswa yahise ibona urwaho.

    Ati 'Hari abantu bo muri ANC bafatiwe muri ruswa, bimeze nk'ibyo mwavuze FPR yanyuzemo mu minsi ya mbere.'

    Kimwe mu bintu Mboweni yishimira ko FPR Inkotanyi yakoze, ni uguha amahirwe abakiri bato, ku buryo bafatanya n'abakuze mu guteza imbere igihugu.

    Ati 'Ikigereranyo cy'imyaka y'abaminisitiri bo mu Rwanda, numvise ko ari 43, niba ari uko bimeze, Guverinoma ya Afurika y'Epfo irashaje. Rero inama natanga, mukomeze mube icyitegererezo ku bandi, mukomeze gutuma Umujyi wa Kigali ukomeza kugira isuku, mukomeze kuba urugero rw'iterambere.'

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, yavuze ko amashyaka atandukanye yagize uruhare mu kubohora ibihugu muri Afurika, yagiye ahura n'ibibazo bitandukanye.

    Yatanze urugero ku bijyanye no kubakira ku moko mu bikorwa byabo hamwe no kunyurwa manuma akibeshya ko yageze aho yifuzaga.

    Ati 'Mugomba guhora muri maso, mukigira ku makosa andi mashyaka yabohoye ibihugu yaguyemo.'

    Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka rya Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere akoreye uruzinduko mu Rwanda. Yavuze ko igihugu cye gikomeje urugendo rwo gushaka amahoro, kandi ko Perezida Felipe Nyusi yiyemeje kwifashisha ibiganiro mu kubigeraho.

    Yavuze uburyo Perezida Nyusi uyobora Frelimo yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba guhura n'umuyobozi w'ishyaka rya RENAMO kugira ngo bemeranye ku rugendo rw'amahoro. Ibyo byose ngo Nyusi yabikoze nta muntu n'umwe abigishijemo inama.

    Yashimiye Umukuru w'Igihugu ku ruhare rwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri kugiramo uruhare muri Cabo Delgado.

    Ati 'Turashimira cyane u Rwanda, turi gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruka muri Cabo Delgado.'

    Iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'amashyaka atandukanye yo muri Afurika arimo FRELIMO ryo muri Mozambique, Chama cha Mapinduzi ryo mui Tanzania, ANC ryo muri Afurika y'Epfo, CNDD FDD ryo mu Burundi na CCCP ryo mu Bushinwa. Yose ni amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byayo.

    Rucibigango Jean Baptiste uyobora Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda, PSR, aganira n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka

    Madamu Jeannette Kagame yakurikiye ibiganiro byafunguye iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35

    Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ubwo yafunguraga iyi nama, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage

    Bazivamo yabwiye abitabiriye iyi nama ko umurongo wayo uganisha ku iterambere ry’abaturage

    Dr Jean Paul Kimonyo yagaragaje ibihe bikomeye FPR Inkotanyi yanyuzemo mu minsi ya mbere

    Kimonyo yavuze ko inama zirimo izwi nk’iyo mu Rugwiro n’izindi zabereye ku Kicukiro zatanze umurongo igihugu kigenderaho muri iki gihe

    Marie Chantal Nduhungirehe yavuze uburyo yamenye FPR Inkotanyi ayibwiwe n’umusirikare bahuriye mu Bubiligi

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania, yavuze ko kuva mu ishingwa rya FPR Inkotanyi, icyo yaharaniraga yari iterambere ry'igihugu

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bantu b’inshuti z’u Rwanda

    Marie Chantal Nduhungirehe yavuze uburyo yamenye FPR Inkotanyi ayibwiwe n’umusirikare bahuriye mu Bubiligi

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania, yavuze ko kuva mu ishingwa rya FPR Inkotanyi, icyo yaharaniraga yari iterambere ry'igihugu

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bantu b’inshuti z’u Rwanda

    Nathalie Munyampenda uyobora Kepler ni we wari umusangiza w’amagambo muri iyi nama

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, akurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nama

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yagiriye inama FPR Inkotanyi, ayisaba kuba maso ntizagwe mu makosa indi mitwe ya politiki yabohoye ibihugu byayo yaguyemo

    Dr. Usta Kaitesi atanga ibitekerezo muri iyi nama

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi

  • Intare FC na Rayon Sports zitabye FERWAFA zisubizwayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA itumijeho Intare FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, zagezeyo zisubizwayo kuko hari ibyo zaburaga n’iyi komisiyo idafite.

    Ni nyuma y’uko Intare FC zajuririye umwanzuro wa Komisiyo y’amarushanwa ku kuba umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wari washyizwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Hari nyuma y’uko uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    Ku mugoroba w’ejo hashize FERWAFA yatangaje ko ubu bujurire bwagejejwe muri Komisiyo y’Ubujurire ndetse ikaba yatumijeho aya makipe yombi ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023 ngo yumve impande zombi.

    Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert ndetse na perezida w’iyi kipe, Katibito ndetse n’umunyamabanga wa FERWAFA, Patrick Namenye nahaerekejwe n’abanyamategeko ba bo bazindukiye ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Bageze kuri FERWAFA basanze hari amakuru batitwaje (document) yaba Intare FC ndetse Rayon Sports, banasanga iyi komisiyo ntayo ifite.

    Hagengimana Philbert yabwiye ISIMBI ko Basabwe gusubira mu rugo bakazagaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023 bayazanye ndetse n’iyi Komisiyo ibabwira ko na yo igiye kuyaka Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry.

    Intare FC na Rayon Sports zasubijwe mu rugo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-fc-na-rayon-sports-zitabye-ferwafa-zisubizwayo

  • Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi: Ibihumbi by'Abanyamuryango n'inshuti bitabiriye isabukuru yayo (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru tariki 2 Mata.

    Ni mu gihe u Rwanda ruvuye mu bihe bya Covid-19 byagoye ibihugu hafi ya byose ku buryo iterambere ryadindiye. Gusa kuva mu 2021 hari ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe.

    Urugero, ni nk'imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1644 imaze kubakwa, ivuye ku 1532 yari ihari mu 2021. Harimo nk'umuhanda wa Base-Rukomo ureshya na kilometero 51, uwa Gisiza-Rubavu ureshya na kilometero 20.

    Hari undi muhanda wubatswe wa Huye-Gisagara ureshya na kilometero 13,6, uwa Nyagatare – Karame ureshya kilometero 30,19 n'uwa Bugesera – Kagasa – Batima ureshya na kilometero 10,5.

    Ni inama ibaye u Rwanda rurangajwe imbere na FPR Inkotanyi rukomeje urugendo rudasanzwe rw'iterambere. Urugero nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw].

    Uko imyaka yagiye ikurikirana, byagiye bihinduka. Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.

    Mu 2020 intego yari 1.240 $ hanyuma mu 2035 u Rwanda rukazaba rufite ubukungu buciriritse kandi rwarateye imbere mu 2050. Ni mu gihe ubukungu buzaba bwihuta ku 10%, ku buryo Umunyarwanda azaba yinjiza 12.476$ ku mwaka.

    Imibare ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yo muri Nzeri 2002 igaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu 1999 na 2000, igaragaza ko nibura 60,2% by'Abanyarwanda bari abakene naho 57% bari mu bukene bukabije.

    Ubu icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 40 mu 1994 kigera kuri 69,6 magingo aya nk'uko Ibarura Rusange riheruka kubigaragaza.

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, ubwo yageraga ku Intare Arena ahabereye iyi nama

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, aramukanya na Uwacu Julienne usigaye akora muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu nk'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami rishinzwe Ukwiyubaka k'Umuryango

    CG Namuhoranye Félix aramukanya na Lt Gen Mubarakh Muganga

    Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, CG Namuhoranye Félix ubwo yageraga ku Intare Arena

    Ambasaderi Musoni James aramukanya n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukaruriza Monique]

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, ari kumwe na Dr Harebamungu Mathias usigaye ahagarariye u Rwanda muri EALA na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belen Calvo Uyarra, ari mu bitabiriye iyi nama

    Ni inama yatumiwemo inshuti za FPR Inkotanyi zo mu bice bitandukanye by’Isi

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille aramukanya na Tito Rutaremara

    Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura aganira n'Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Bakuramutsa Feza Urujeni

    John Mirenge uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yitabiriye iyi nama

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, aganira n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta aganira na Minisitiri w'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène

    Rica Rwigamba uhagarariye Mastercard Foundation mu Rwanda aganira na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-35-ya-fpr-inkotanyi-ibihumbi-by-abanyamuryango-n-inshuti-bitabiriye

  • U Rwanda rugiye kwakira inama y'Urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Perezida w'Urukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba Nestor Kayobera n'umwanditsi wungirije warwo Christine Mutimura basoje uruzinduko rw'iminsi ibiri bagiriraga i Kigali kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, bategura ibi bikorwa.

    Perezida w'Urukiko, Kayobera yagaragarije Minisitiri w'Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo ko inama ya gatatu ya EACJ izabera mu Rwanda kuwa 30 Ukwakira kugeza kuwa 1 Ugushyingo 2023.

    Ni mu gihe ibikorwa by'uru Rukiko bisimburana mu bihugu binyamuryango, byo bizatangira gukorerwa i Kigali kuwa 2 Ugushyingo kugeza kuwa 31 uko kwezi.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yashimye ubuyobozi bwa EACJ kuba bwarahisemo kuzana iyi nama ndetse n'ibikorwa byarwo mu Rwanda, yizeza ko ibyo bikorwa byombi bizagira uruhare mu guteza imbere iyubahirizwa ry'amategeko no kwegereza ubutabera abaturage bo mu karere.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yashimiye Perezida w'urukiko rwa EACJ kuba yarahisemo ko ibikorwa by'igihembwe cy'Ugushyingo bizenguruka mu bihugu, bikegera abaturage, ari na cyo rubereyeho.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yagarutse ku kamaro k'uru rukiko mu kwihutisha ukwihuza kw'ibihugu bihuriye muri uyu muryango, yizeza ko byose bizagenda neza.

    Uru rugendo rukorwa n'urukiko mu Ugushyingo rwerekeza mu gihugu kinyamuryango, rwatangijwe mu 2019, ubwo rwizihizaga isabukuru y'imyaka 20 rwari rumaze rushinzwe.

    Muri iyi minsi 40 urukiko rumara mu gihugu, rukemura ibibazo bishingiye ku kutubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n'ibihugu bigize uyu Umuryango wa EAC.

    Mu mwaka wa 2020, ubwo uru rukiko rwari i Kampala muri Uganda, rwakemuye ibibazo 40 mu minsi 40.

    EACJ yashinzwe mu 1999, ihabwa inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry'amategeko no gukurikiza amasezerano yasinywe muri uyu muryango.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo na Perezida w’Urukiko rwa EACJ, Nestor Kayobera nyuma y’ibiganiro

    Perezida w’Urukiko rwa EACJ, Nestor Kayobera, yanaganiriye na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-y-urukiko-rw-afurika-y-iburasirazuba

  • Gicumbi: Aba-Dasso boroje abaturage babashimira ubufatanye mu kurinda umutekano – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, Dasso ya Gicumbi yoroje amatungo magufi abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Giti, nk'igihango bafitanye, dore ko aba baturage baherutse kwishakamo ubushobozi bakagurira moto uru rwego, hagamijwe kwihutisha serivisi z'umutekano mu gihe bibaye ngombwa.

    Bamwe mu baturage borojwe amatungo magufi bavuga ko imikoranire irushaho kwiyongera, haba mu gutangira amakuru ku gihe.

    Mukagatera Francine worojwe iheneakaba ari umubyeyi Usanzwe arera abana batandatu wenyine dore ko nta mugabo afite, ashimangira ko uruhare bazamucyeneraho rwose yiteguye kuba umufatanyabikorwa w'uru rwego.

    Ati 'Ndashimira aba- Dasso kuko bamfashije kumpa amatungo azanyorohereza kubona ifumbire, kuko nakoraga ubuhinzi bwonyine umusaruro ukambana muke kandi ngomba kurera abana batandatu nabyaye. Natwe tuzakora ibishoboka dukumire uwashaka guhungabanya umutekano”.

    Nsengiyumva Jean Claude utuye mu kagari ka Tanda, worojwe ihene eshatu yashimiye Dasso, yemeza ko aya matungo azamugirira akamaro.

    Ati 'Njye byangoraga kwirirwa mu rugo nicaye iruhande rw' umwana wanjye ufite ubumuga, ariko ubu namukurikirana kandi ngaha n'amatungo ibyatsi. Amatungo atatu nahawe bizadufasha kutwongerera ubushobozi”.

    Umuhuzabikorwa w'Urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko imikoranire n'abaturage ikomeje kandi ko bitazabangamira akazi ko gucunga umutekano.

    Ati 'Abaturage turabasaba gutanga amakuru haba mu kurwanya ibiyobyabwenge, Kanyanga ndetse n'ahari gukimbirana baratubwira kandi tugakorana neza'.

    Yakomeje agira ati 'Natwe twaboroje amatungo magufi nko kuzirikana ko bishimiye uburyo dufatanya gucunga umutekano, kandi n'ibikorwa dusanzwe dukora mu karere kose”.

    Usibye gutanga ihene, mu karere ka Gicumbi uru rwego rwagiye rugaragaraho ibikorwa byo kubakira inzu abaturage batishoboye, gutanga amabati ndetse hari n' aborojwe inka mu rwego rwo kuzamura imibereho y'abaturage no kurwanya igwingira mu miryango itishoboye.

    Mu kwishimira ubufatanye, habaye umukino w'umupira w'amaguru hagati y'abaturage ba Giti n'abashinzwe umutekano Dasso, aho umukino wasojwe abaturage ba Giti batsinze Dasso igitego kimwe ku busa.

    Dasso yoroje ihene bamwe mu baturage b’Umurenge wa Giti

    Dasso ikomeje ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-aba-dasso-boroje-abaturage-babashimira-ubufatanye-mu-kurinda-umutekano