Category: Uncategorized

  • FERWAFA yafashe umwanzuro ku ikinamico ya Ray… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo umwanzuro wari utegerejwe na benshi ku kibazo cy’ikipe ya Intare FC na Rayon Sports wagiye hanze. Ni nyuma y’uko uyu mukino wari umaze gusubikwa inshuro nyinshi, wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana iwimurira taliki 10 Werurwe ari nabyo byabaye imbarutso kugira ngo Rayon Sports yikure mu gikombe cy’Amahoro.

    Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yari iri mu nzira ijya kuri sitade ya Bugesera maze ibwirwa ko umukino utakibaye, ihita ifata umwanzuro wo gutumizaho ikiganiro n’itangazamakuru isezera mu irushanwa bitewe n’ibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire. Nyuma nanone Rayon Sports yaratunguranye igaruka mu irushanwa ivuga ko hari ibiganiro yagiranye na FERWAFA, aha urugendo rwa Intare FC rwo gutanga ibirego muri FERWAFA isabira Murera guterwa mpaga ruba ruratangiye.

    Nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryaje kuvuga ko Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera. Aha Intare FC ntizumvaga ukuntu zajya gukina bituma uyu mukino wongera gusubikwa, maze inama zitangira gukorwa ku biro bya FERWAFA higwa ndetse hanakorwa imanza zijyanye n’uyu mukino.

    Nyuma y’uko impande zombi, haba urwa Rayon Sports na Intare FC bitabye komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA inshuro zigera kuri 2, iyi komisiyo yahise yanzura ko uyu mukino ugomba kuzaba ndetse igihe uzakinirwaho bazakimenyeshwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127808/ferwafa-yafashe-umwanzuro-ku-ikinamico-ya-rayon-sports-na-intare-fc-127808.html

  • FERWAFA yafashe umwanzuro ku mukino wa Rayon Sports na Intare FC #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yanzuye ko Rayon Sports na Intare FC zigomba guhura mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro ndetse igihe uzakinirwa kizatangazwa.

    Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mata 2023, nyuma y'inama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA na Komisiyo y'Ubujurire amakipe yombi yitabye ku wa Mbere.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.”

    Uyu mukino wa 1/8 wemejwe mu gihe indi ibanza ya 1/4 yose iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mata.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yamaze-gufata-umwanzuro-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-intare-fc

  • Amwe mu magambo y'Abayobozi b'u Rwanda yakunzwe na benshi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyapolitiki batandukanye mu Rwanda bagiye bavuga imbwirwaruhame zasigaye mu mitima ya benshi ndetse bamwe batangira kuzikoresha mu buzima busanzwe.

    Izi mbwirwaruhame zagumye mu mitwe ya benshi ziganjemo iza Perezida Kagame,aburira abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda n'abakora ibinyuranye n'amategeko ariko akanagira inama abantu uko batera imbere.

    Imbwirwaruhame ya mbere yakoze ku mitima ya benshi na nubu bamwe mu banyarwanda bakoresha ni iyo Perezida Kagame yaburiye abahunze u Rwanda akabita ibigarasha.

    “…. ni ibigarasha”

    Perezida Kagame yigeze kuvuga ati 'Muzi umukino w'amakarita? Habamo ibigarasha. Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, ba Gahima… ni ibigarasha. Bahoze ari ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibiganasha bicitse.

    Ni na bake cyane nta n'ubwo wababara ku ntoki, ariko n'urushinge, iyo barukujombye, rubabaza kurusha uko rungana. Urwo rushinge ntarwo dushaka.'

    Indi mbwirwaruhame ya Perezida Kagame niyo yavugiye mu nama y'Umushyikirano wa 2010,Ati “Ntawe ushobora kuguha agaciro,agaciro urakiha'.

    …Ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurane n'imizi yayo yose

    Ijambo ryamamaye cyane kandi ni iya Boniface Rucagu akiyobora intara y'Amajyaruguru [Ruhengeri] aho yigishije abaturage icyivugo[slogan] ati ” Baturage b'intara y'amajyaruguru mu gire amahoro, aha inyikirizo yabaga ngo 'ubworoherane, ubumwe n'ubwiyunge, 'ingengabitekerezo ya jenoside tuyirandurane n'imizi yayo yose ishye ikongoke.'

    Nta we uzagambanira u Rwanda ngo abikire

    Ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu ku wa 12 Mutarama 2014, Perezida Kagame yihanije abari bakomeje guhungabanya umutekano w'u Rwanda, avuga ko bizabagaruka.

    Yagize ati 'Uhemukira u Rwanda, uwo ari we wese, ntabwo yabikira. Biramugaruka.'

    Yakomeje ati 'Igitangaje ni kubona abantu bashobora kugambana, bakagambanira igihugu, igihugu cyabagize icyo baje kwiratisha baricyo. Abo bose ntacyo bari kuba baricyo iyo bitaka uru Rwanda, rwabagize icyo biratana, u Rwana rwabagize icyo baje gutuka, njyewe nta dipolomasi […].

    Gutatira igihango cy'u Rwanda, urabizira. Gutenguha igihugu, kwifuriza abantu inabi, birakugaruka. Ibisigaye ni uburyo, bikugaruka bite ? Uburyo ni bwnshi, mwahitamo ubwo ari bwo.'

    Ukuri kw'Imana kuba muri Bibiliya

    Ubwo yari mu kiganiro muri studio ya BBC muri 2003,Uwari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Charles Murigande yabajijwe n'Umunyamakuru niba ingabo z'u Rwanda zitari zikiri muri RDC.

    Uyu yahakaniye umunyamakuru ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Ituri ko n'izari muri Congo zavuyeyo ku mugaragaro.

    Uyu munyamakuru yaramubajije ati “uko n'ukuri kw'Imana? Murigande yahise amusubiza ati “uko ni ukuri kw'impamo,ukuri kw'Imana kuba muri Bibiliya.”

    “Birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi'

    Mu nama Nkuru ya 14 y'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu nzu ya Intare Arena kuwa 21 Ukuboza 2019,Bamporiki Edouard,yaregeye Perezida Kagame abanyamuryango b'iri shyaka batega abandi imitego babishaka.

    Ati 'Maze imyaka itandatu mpawe akazi n'Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry'igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.

    Abanyamuryango bari hano buri wese afashe indangururamajwi, akavuga mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka ha handi umuntu ahimba inkuru ikagera ku Munyamabanga Mukuru [SG] w'Umuryango akaguhamagara akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, utanarota n'iwanyu batarota.

    Ni ukuvuga ngo kwa kubaha amahame n'ibyemezo by'umuryango, n'icyemezo cyanyu nyakubahwa Chairman, iyo mugiriye icyizere umuntu mukamuha inshingano, umunyamuryango wese ugambiriye kumutega umutego, yibwira ko ari guhemukira uwo ateze umutego ariko namwe aba abahemukira.'

    'Nshobora kugira intege nke zo gukora ibyo mwanshinze ariko noneho iyo hiyongereyeho ko buri munsi ngomba kujya nsimbuka imitego nk'itanu mbere yo gukora akazi mwampaye, birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi.'

    “Uwiha kurwanya Perezida Kagame ndamubabarira”

    Ku wa 7 Werurwe 2019, Ubwo Gen Kabarebe yari yitabiriye ibiganiro byateguwe na Minisiteri y'urubyiruko, byiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe', byahabwaga urubyiruko ruturutse mu Ntara zitandukanye z'igihugu, mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara.

    Yagarutse ku butwari bwa Perezida Paul Kagame kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira, avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no kurwana urugamba kandi ntatsindwe. Yavuze ko mu buzima bwe, mu gihe yabaga ari ku rugamba n'abo yabaga ayoboye, ijambo gutsindwa ritabagamo.

    Ati “Ibintu byo kurwana intambara, mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite, mu myumvire ye gutsindwa ntabwo bijya bibamo, nta kintu cyitwa gutsindwa kiba mu myumvire ye, tunarebe no mu zindi ntambara, buri gihe yarateguraga, akagupangira intambara, akaguha gahunda kandi akaba azi ko ugomba gutsinda.”

    “Ibyo gutsindwa ntibijya biba mu myumvire ye, ntabwo yemera gutsindwa, n'aba bose mujya mwumva ko barwanya u Rwanda hirya no hino, uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya, nta na hamwe yatsindwa.”

    “Nkatwe abasirikare yayoboye tuba tuzi ko bidashoboka, n'aba birirwa bakoresha za YouTube, ni umunwa gusa, ni urusaku gusa, ariko iby'intambara byo babyibagirwe, intambara zigira ba nyirazo.”

    Babandi bababeshya … ngo bazabanza bakureho Kagame

    Reka dusoreze ku mbwirwaruhame ya Perezida Kagame yakunzwe cyane ubwo yaburiraga abatera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda,babuza abanyarwanda gutaha ngo bazahirika ubutegetsi.

    Yagize ati”Naho niwoherereza amafaranga interahamwe,nitugufata tuzaku [akora ikimenyetso cyo kuvuna].Babandi baba hanze aha bababeshya,n'ushatse gutaha bakamubuza ngo buretse ngo ntutahe,ibintu biri hafi gutungana.

    Ngo bazabanza bavaneho Kagame,ryari se?ryari?….byanyuze mu yihe nzira se?,iya demokarasi se?,iy'intambara se?,iyihe?.Barabashuka.”

    Hari izindi mbwirwaruhame nyinshi zanyuze benshi ndetse tuzakomeza kuzibagezaho mu nkuru zitaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/amwe-mu-magambo-y-abayobozi-b-u-rwanda-yakunzwe-na-benshi

  • Imana ikunda abasore pe! Amafoto y’umukobwa ukurura abasore cyane akomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana ikunda abasore pe! Amafoto y'umukobwa ukurura abasore cyane akomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto y'abakobwa benshi beza bakomoka mu bihugu bitandukanye.

    Kuri uyu muntsi twifuje kubereka umwe mu bakobwa beza ba banyafurika bakurura abasore cyane bitewe n'imiterere yabo.

    Uyu mukobwa akomoka mu Tanzania ndetse akaba nta mugabo afite.

     

    Source : https://yegob.rw/imana-ikunda-abasore-pe-amafoto-yumukobwa-ukurura-abasore-cyane-akomeje-kubica-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Inkuru nziza isohotse aka kanya ku ikipe ya Rayon Sports ikaba mbi ku Intare Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro.

    Ibi byatangajwe mu itangazo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryashyize kuri Twitter.

    Iri tangazo risoza bavuga ko itariki uzakinirwaho uwo mukino wo kwishyura bakazayimenyeshwa na FERWAFA mu minsi iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-isohotse-aka-kanya-ku-ikipe-ya-rayon-sports-ikaba-mbi-ku-intare-fc/

  • Tuff Gang mwakunze bagarukanye indirimbo nshya (Bulldog, Fireman & P-Fla) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto meza n'aka 'video' gato, Bulldog yagaragaje ibimenyetso bitagishwa impaka ko ubuvandimwe bwa 'Tuff Gang' bugiye kongera komora imitima y'abakunzi b'injyana ya 'Hip-Hop' cyane cyane abimariyemo 'old school'.

    Ku nkuta nyinshi za 'instagram' z'aba bagabo bo muri 'TG' ndetse n'iz'abakunzi babo, hari kugaragara amafoto n'a 'video' birimo Bulldog, Fireman, P Fla na 'producer' Davydenko bari muri 'studio' bakora indirimbo wumva ari 'old school' ishobora kuba igaruka ku mateka yabo nk'uko imirongo mike yumvikana muri 'video' ibivuga.

    Nubwo bwose Jay Polly atakiriho, abenshi bishimiye iyi mikoranire baboneraho n'umwanya wo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ese iyi ndirimbo izasohoka? Niba aribyo ni ryari? Reka tubitege amaso.

    Source : https://yegob.rw/tough-gang-mwakunze-bagarukanye-indirimbo-nshya-bulldog-fireman-p-fla/

  • Kiyovu Sports yatanze ubutumwa bukomeye ku ikipe ya Rwamagana City – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Kiyovu Sports ifitanye umukino n'ikipe ya Rwamagana City mu gikombe cy'Amahoro yakoze imyitozo yanyuma ikakaye bigaragaza ko ishaka amanota atatu.

    Imikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro ikipe ya Kiyovu Sports yatomboye ikipe ya Rwamagana City iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda.

    Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa 04 Mata 2023 bakoze imyitozo ikakaye igaragaza ko badafite gahunda yo gutakaza uyu mukino dore ko bafite gahunda yo gutwara iki gikombe ndetse na shampiyona kandi biragaragara ko bafite amahirwe yo kubyegukana byombi.
    Umukino uzahuza izi kipe tariki 05 Mata 2023 saa 15h:00 gusa nubwo ikipe ya Kiyovu Sports abakinnyi bayo bameze neza aba Rwamagana City bo ntago ariko bimeze dore ko bamaze amezi atatu yose badahembwa.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-ikipe-ya-rwamagana-city/

  • Isengesho rya Rocky Kirabiranya, ryajemo urwenya (Soma Wisekere) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa 'film' Rocky Kirabiranya ubwo yari ari ku Isimbi tv, bamusabye gusoza ikiganiro abasengera.

    Ari 'serie' cyane, yabanje gusobanura icyo isengesho rivuze, aho yaryise umubano wihariye w'umuntu n'Imana. Yahise akuramo indorerwamo z'amaso agira ati 'reka nkuremo ibi 'birineti' imbere y'Imana ntabwo bitwika', ubundi aterura isengesho rye ati:

    'Duce bugufi dusenge.
    Mana wakoze, kuturinda. Wakoze kubw'uyu mwanya wose tumaze hano turi kuganiriza abantu, hari ibyagenze neza wenda n'ibyo utishimiye, n'ibindi byose dukora. ukomeze kuturinda uduhe ibyo dukeneye bya buri munsi, n'abandi bose ubafashe n'Igihugu cyacu ugifashe'.

    Byatangiye kuba urwenya ubwo yakomezaga ati: 'ikindi, Mana kora 'kata' zawe n'uburyo ukoramo ibintu byawe, bano bantu badukurikiye ubibumvishe neza ko iriya 'film' bagomba kuyigura ibihumbi bitanu kuri (yavuze urubuga ayigurishaho umunyamakuru atangira guseka) 'Amen'.

    Yasoje isengesho asubizamo indorerwamo z'amaso ze adaseka, ubundi Kadaff bari bari kumwe avuga atebya ati 'ubwo Imana uyihaye Link', baraseka.

    Source : https://yegob.rw/isengesho-rya-rocky-kirabiranya-ryajemo-urwenya-soma-wisekere/

  • Umuhanzi Humble Jizzo yasekeje abantu benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Humble Jizzo wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boys yasekeje abantu benshi bamukurikira kuri Instagram ubwo yatangazaga ko hari imigani ikwiriye kuvugururwa.

    Humble Jizzo usigaye utuye mu gihugu cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanzeyo umugore we w'umuzungu babana yanditse amagambo asekeje ku rubuga rwa Instagram.

    Yagize ati :' Njye mbona hari imigani ikwiriye kuba updated kugira ngo abato bayisobanukirwe! Urugero' ifuni ibagara ubucuti nakarenge' kubera technology ubona wavuga ngo ni bandles'.

    Aya magambo ya Humble Jizzo avuga ko hari imigani ikwiriye kuvugururwa yasekeje benshi ubwo yatanga igitekerezo ku mugani uvuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge ngo kuri we abona bitewe n'ibihe aho bigeze bagakwiriye kuvuga ngo ifuni ibagara ubucuti ni bandles zikoreshwa kuri interineti.

    Gusa umuhanzi Humble ashobora kuba avuga ukuri kuko ugereranyije ibihe turimo aho ikoranabuhanga ryateye imbere abantu bose bahuriraho bakaganira buri kimwe nkaho bari kumwe imbona nkubone bitandukanye na kera ubwo wavuganaga n'umuntu ari uko ushiritse ubute ukajya ku mureba.

    Iyi niyo mpamvu yatumye umuhanzi Humble Jizzo umaze iminsi adakora indirimbo avuga ko hari imigani ikwiriye guhindurwa.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-humble-jizzo-yasekeje-abantu-benshi/

  • Thomas Partey wa Arsenal yashimye mu gisebe Manchester united yatewe na Newcastle united – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Arsenal Thomas Partey ukina hagati  yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwibasira Man United iheruka gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle ku cyumweru.

    Uyu munya Ghana yahamagariye abafana kumufasha bakishimira gutsindwa kwa Man United ndetse ibi byashimishije abafana ba Arsenal ariko birakaza aba United bakiri mu gahinda

    Partey yasabwe n'umunyamakuru w'Umunya Ghana,Nana Aba Anamoah, baganiraga ndetse banasangira kugira ubutumwa aha abafana ba Arsenal arangije abasaba kumufasha kwishimira gutsindwa kwa United.

    Uyu byari byitezwe ko abasaba gushyigikira ikipe yabo ariko yagize ati 'Mwifatanye mu kwishimira gutsindwa kwa Man United.'.

    Uyu munyamakuru yatunguwe n'iki gisubizo cya Thomas Partey wagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka w'imikino

    Source : https://yegob.rw/thomas-partey-wa-arsenal-yashimye-mu-gisebe-manchester-united-yatewe-na-newcastle-united/