Category: Uncategorized

  • Katy Perry na Lionel Ritchie mu bazaririmba m… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi barimo Katy Perry na Lionel Richie ku ikubitiro nibo batangajwe ko bazitabira ibirori byo kwimika Umwami w’u Bwongereza Charles III, bizaba ku wa 07 Gicurasi 2023.

    Ku bw’ibyo, ibi birori by’imbonekarimwe bikaba bizabera mu kibuga cy’ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ya Windsor Castle i London. Iyi ikaba ari inyubako y’amateka kuko yubatswe mu mwaka 1070.

    Ikindi kandi, bikaba biteganyijwe ko Kety Perry we na bagenzi be bazataramira abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2 bazaba bateraniye ku ngoro ya Windsor Castle baturutse imihanda y’isi yose.

    Kuri iyi mpamvu, abandi bamaze kumenyekana bazaririmba harimo Abatariyani: Andrea Bocelli, Bryn Terfel, ndetse na Freya Ridings ntazatangwa.

    Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie, akaba ariwe Ambasaderi w’igikomangoma Harry na Meghan Markle mu gikorwa cyabo cyo gufasha abababaye mu isi.

    Nta kabuza ibi birori by’imbonekarimwe bizaba ari agahebuzo, dore ko n’izindi korari zo mu bihugu bine bigize Ubwami bw’u Bwongereza bizitabira hamwe na korari zo mu muryango wa Commonwealth, BBC dukesha iyi nkuru itatangaje amazina y’izi korari.

    Katy Perry na Lionel Richie bazaririmba mu birori bikomeye byo kwimika Umwami w’u Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128084/katy-perry-na-lionel-ritchie-mubazaririmba-mu-birori-byo-kwimika-umwami-wu-bwongereza-128084.html

  • Mwarimu: Ibyo ukwiriye gukorera abana baje gu… – #rwanda #RwOT

    ESE MU GIHE ABANA BAKUGEZE IMBERE BAJE MU GIHEMBWE GISHYA USABWA GUKORA IKI?

    Ikintu cya mbere usabwa gukora nk'umubyeyi (Umurezi), ni ukubaha ikaze. Umwana naza ku ishuri azazana ubwuzu bwinshi, azaba agukumbuye nka mwarimu we, azaba ashaka ko mukina.

    Abana bereke aho bazajya bicara. Niba uri mwarimu abana bakaba bakugeze imbere, shaka uburyo bwo kubicaza neza kandi ntawe ubangamiwe cyangwa ngo abangamire mugenzi we. Hari ubwo abana bagera ku ishuri bakabura aho bicara cyangwa ntiberekwe ishuri bazajya bigiramo, muri bo bakiyumvisha ko batigeze bakirwa rwose.

    Uyu mwana uturukanye mu rugo ubwuzu bwinshi aje kugutura, mwakirane ibakwe umwereke ishuri ubundi mugare buri umwe umwe.

    Ujye ubahamagara mu izina. Uyu mwana urasabwa kumwitaho kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Muhamagare mu izina, mwite uko yitwa utamuhimbiye andi mazina. Ibi bzafasha umwana gutangira igihembwe neza azi ko akunzwe.

    Ntumwibwire ahubwo mubwire inkuru. Aba bana baraje ni wowe baje kureba mbere na mbere, menya ko uburyo bwo kubakira atari ukubibwira gusa ahubwo ari ukubabarira inkuru bashaka kumva zose. Kuba umwana aratangira igihembwe azi neza ko umukunda kandi akakwisanzuraho, nicyo cy'ingenzi.

    Bahereze ikizatuma bakomeza kwibuka umunsi wa mbere baza kwiga, cyangwa bagaruka kwiga. Yego uri mwarimu, kandi ufatwa nk'umubyeyi wabyemera utabyemera. Shaka ukuntu ubahereza ikintu kizatuma bibuka uwo munsi bagarutse ku ishuri, kuko ni cyo cya mbere.

    Bahereze udukoresho bakeneye. Ndabyibuka, ubwo igihembwe cya Mbere cyari gitangiye mu mwaka w'amashuri 2019 – 2020, nka mwarimu, nafashe umwanya wo kuganira n'abana nagombaga kwigisha, buri mwana muhereza ikaramu yo kwandikisha nari nabaguriye nk'ikaze. Abana bose barishimye ndetse batangira igihembwe bafite imbaraga, bituma n'umusaruro nari mbategerejeho bawumpa.

    Kuri iyi ngingo birumvikana ko utabura icyo utegurira abana kijyanye n'imyigire yabo, kuburyo bizatuma icyo gihembwe gishya kigenda neza.

    Babwire ibyo bagomba kujya bakora n'ibyo bagomba kwitwararikamo. Fata umwanya uganire n'abo banyeshuri, mufatanye gushyira amabwiriza ndetse n'amategeko agenga imyigire yabo. Babwire ko hari ibyo umwana atagomba gukora. Urugero; Gusohoka uko biboneye, kurira mu ishuri n'ibindi.

    Umurezi ni umubyeyi niyo mpamvu ku ishuri aba afite inshingano zisanzwe nk'iz'umubyeyi mu rugo, kandi asabwa kuzubahiriza kuva umwana amugeze imbere kugeza atashye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128085/mwarimu-ibyo-ukwiriye-gukorera-abana-baje-gutangira-igihembwe-gishya-128085.html

  • RDC: Biravugwa ko abashumba bafashe mpiri ingabo z'u Burundi zihagarariye EAC #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ingabo z'u Burundi ziri mu butumwa bw'Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DRC zikozanyijeho n'abantu bitwaje intwaro muri teritwari ya Masisi bikitirirwa M23, hari amakuru yemeza ko izi ngabo zarasanye n'abashumba basanzwe batunze imbunda mu rwego rwo kwirindira umutekano.

    Amakuru dukesha Rwanda Tribune nayo ivuga ko ikesha imboni yayo iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko ku mugoroba wo kuwa 14 Mata 2023, Ingabo z'u Burundi zisanzwe zigenzura agace ka Mushaki , zakiriye amakuru avuga ko Abarwanyi ba M23 bagarutse mu gace ka Ruvunda kegeranye na Mushaki.

    Ibi, byatumye Ingabo z'u Burundi zifata umwanzuro wo kwerekeza muri ako gace,kugenzura niba amakuru y'uko M23 yahagarutse ari impamo,cyane ko uyu mutwe utemerewe kuhagera nyuma yo kuharekura mu minsi yashize , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.

    Aya makuru, akomeza avuga ko ubwo ingabo z'u Burundi zageraga muri ako gace , zahise zitangira kurasa mu bihuru kugira ngo zirebe ko hari uri buzisubize,urusaku rw'aya masasu rutuma abashumba batuye muri ako gace basanzwe batunze intwaro,bikanga ko ari inyeshyamba za Nyatura,Mai Mai na FDLR zije kwiba Inka zabo.

    Aya makuru, avuga ko aba bashumba birinze guhita barasana n'izo ngabo ahubwo bazitega igico ndetse baranazizenguruka ,birangira bafashe mpiri ingabo z'u Burundi harimo n'umukapiteni wari uziyoboye abandi bakizwa n'amaguru.

    Abashumba babajije ingabo z'uburundi icyo zije gukora muri ako gace, zibasubiza ko zari zizi ko ari M23 yahagarutse ariko nyuma haza kubaho kumvikana maze Kapiteni w'Umurundi n'ingabo yari ayoboye, bararekurwa basubira mu birindiro byabo mu gace ka Mushaki.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-biravugwa-ko-abashumba-bafashe-mpiri-ingabo-z-u-burundi-zihagarariye-eac

  • Rutahizamu Ciro Immobile yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Butaliyani Ciro Immobile yajyanywe mu bitaro nyuma y'uko imodoka ye igonganye n'indi.

    Kapiteni wa Lazio w'imyaka 33, yari kumwe n'abana be mu mujyi wa Roma ubwo iyi mpanuka yabaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Amashusho ateye ubwoba yerekana igice cy'imbere cy'imodoka ya Immobile yo mu bwoko bwa Land Rover SUV yangiritse cyane nyuma y'iyi mpanuka yabereye hafi ya Stadio Olimpico, ikiniraho ikipe ye ya Lazio.

    Yajyanywe mu bitaro ariko bivugwa ko atakomeretse bikabije.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yari kumwe n'abakobwa be bombi.

    Immobile yabwiye AGTW ahabereye impanuka ati: “Ku bw'amahirwe meze neza, ukuboko kwanjye kurambabaza gato.”

    Immobile kapiteni w'iyi kipe ya Serie A, Lazio yatangiye gukinira ikipe yigihugu y'Ubutaliyani muri 2014.

    Yatangiye umwuga we muri Sorrento mbere yo kwinjira muri Juventus mu 2009.Yakinnye kandi muri Torino, Borussia Dortmund na Sevilla.

    Uyu mukinyi usatira yerekeje muri Lazio hanyuma atwara Inkweto ya Zahabu i Burayi hose mu mwaka w'imikino 2019-20 – ihabwa uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona zikomeye i Burayi.

    Yari mu ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yegukanye igikombe cy'Uburayi muri 2020.

    Afite abana batatu n'umugore we Jessica Melena – abakobwa babiri n'umuhungu.

    Ntibiramenyekana umubare w'abari muri iyo modoka igihe impanuka yabaga.

    Polisi iri gukora iperereza ku byabaye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-ciro-immobile-yarokotse-impanuka-ikomeye-y-imodoka

  • Abafana ba Chelsea batuye umujinya umuherwe wayo nyuma yo gutsindwa #rwanda #RwOT

    Umwe mu baherwe baguze Chelsea, Todd Boehly, yatuwe umujinya n'abafana bari barakaye ubwo ikipe yabo yari imaze gutsindwa na Brighton ibitego 2-1.

    Kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Chelsea yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na Brighton,kuba gutsindwa kwa gatatu k'umutoza w'agateganyo Lampard kwikurikiranya.

    Lampard yari yakoze impinduka esheshatu mu bakinnyi batsinzwe na Real Madrid ndetse ikipe ye ibona igitego hakiri kare ku ishoti rya Conor Gallagher.

    Ariko Brighton yari ikipe nziza cyane muri uyu mukino yashyizemo ibitego bibiri bya Danny Welbeck na Julio Enciso.

    Abafana ba Brighton bishimye hejuru Chelsea, baririmba ngo “mbega gusesagura amafaranga!!!” bacyurira iyi kipe ko yashoye akayabo ka miliyoni 600 z'amapound mu kugura abakinnyi kuva Boehly yahagera ariko gutsinda bikaba byaranze.

    Abafana ba Chelsea ntibishimiye gutsindwa aho barebye aho umuherwe wabo yari yicaye bamutura uburakari bwabo.

    Hari amashusho n'amafoto yafashwe abafana bari bicaye hejuru y'uyu munyamerika, bamubwira amagambo ashobora kuba atari meza.

    Iyi ni ni inshuro ya 12 Chelsea itsinzwe muri Premier League y'uyu mwaka, ariyo mpamvu abayishyigikiye bagaragaye batura umujinya wabo nyir'ikipe.

    Lampard yavuze ku bafana nyuma y'umukino ati: “Sinshaka kugenda 'nyamuneka muze mudushyigikire mu buryo bwiza', nzi ko bazabikora. Tugomba gukinana imbaraga no kurwana. Nibyo bikwiye.

    Biratureba, nta kintu twashinja abafana kuri ibi, biratureba nk'ikipe uhereye ku mukino wo ku wa kabiri [na Real Madrid]. Uhereye ku mukino w'uyu munsi, biragaragara … Ntabwo ndatakariza icyizera abakinnyi kuko mbona impano muri iyi kipe.

    Bivugwa ko nyiri Chelsea, Todd Boehly, yamaze hafi isaha mu rwambariro rw'ikipe nyuma yo gutsindwa na Brighton.

    Ibyo yabwiye abakinnyi n'umutoza Lampard ntabwo bizwi gusa birasa nk'aho yatewe umujinya n'abafana ba Chelsea bamwibasiye kubera uburakari.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-chelsea-batuye-umujinya-umuherwe-wayo-nyuma-yo-gutsindwa

  • Polisi yafashe umugabo ari kwiba insinga z'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z'amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n'abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.

    Ibi byabereye mu Kagari ka Kidomo, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke mu gitondo ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2023.

    Uwo mugabo watahuwe n'abaturage hamwe na Polisi, ubwo bamusangaga yuriye inkingi ifata insinga z'amashanyarazi (ipoto). Yari yambaye mu birenge ibyuma bigenewe kwifashishwa mu kurira amapoto, ari na byo yakoresheje kugira ngo agere kuri izo nsinga basanze arimo akata. Izo nsinga ziyobora amashanyarazi mu ngo z'abaturage zo mu Mudugudu wa Bugogo.

    Uwo mugabo ngo asanzwe afite abandi akorana na bo. Ubwo byamaraga kumenyekana, Polisi yahise ibashakisha, ifata bane.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yagize ati: “Bose uko ari batanu bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Gakenke. Ubwo Polisi yafataga Dukurikiyimana, yaje gutahura ko hari abandi bikekwa ko basanzwe bafatanya muri ubwo bujura. Byabaye ngombwa ko na bo ibashakisha ibona bane muri bo. Bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ngo z'abaturage bo muri uwo Murenge wa Kamubuga kandi bose bafatiwe muri ako gace mugenzi wabo yarimo yibamo izo nsinga, mu Midugudu ya Bucaca na Bugogo.”

    Abafashwe barimo uwitwa Tuyishime bivugwa ko yahoze akorera ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) aza kwirukanwa, akaba ari we wanafashaga iri tsinda kubona ibikoresho bakoresha mu kurira amapoto no gukata insinga, akanabafaaha kuzigurisha hamwe n'ibindi bikoresho babaga bibye.

    SP Ndayisenga agira ati: “Abaturage bakwiye kumenya ko ibikorwa remezo Leta ibegereza bishorwamo ingengo y'imari y'amafaranga menshi kugira ngo babishingireho biteze imbere. Bakwiye kugira uruhare mu kubirinda umuntu wese wabyangiza cyangwa uwabyiba, kuko bidindiza iterambere ryabo n'Igihugu. Turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose babonye cyangwa bakekaho ubwo bujura, yewe n'ababigurisha, kugira ngo bajye batahurwa babiryozwe hakiri kare bataragera ku mugambi wabo”.

    “Abangiza ibikorwa remezo na bo turabagira inama yo kubireka, bakamenya ko iminsi yabo ibaze, nk'abandi bose bakora ibyaha. Ntaho bashobora kwihisha cyangwa gucikira Polisi. Bazajya bafatwa kandi babihanirwe hakurikijwe amategeko”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-umugabo-ari-kwiba-insinga-z-amashanyarazi

  • Kwitirira M23 u Rwanda ni uguhunga ikibazo – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Benin, kuri uyu wa Gatandatu yabajijwe n'umunyamakuru icyo yasubiza Perezida Tshisekedi umushinja gufasha umutwe wa M23.

    Perezida Kagame yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati “Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”

    Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

    Yakomeje ati “Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika y'Iburasirazuba hamwe na Angola, batangije gahunda ibyiri zirimo iya Nairobi na Luanda, aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo gihari.

    Yavuze ko izo mvugo zo gukomeza kwitirira u Rwanda ibyo bibazo, zikomeza kuba inzitizi, abantu ntibagere ku gisubizo.

    Yakomeje ati “Gahunda za Luanda na Nairobi zigaragaza neza inkomoko y'ikibazo n'uburyo bwo kugikemura, ariko ikigaragara, igihugu gifite ikibazo, ndavuga RDC, kirimo gutuma kugikemura bigorana.”

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko ku musanzu w'ibihugu bitandukanye, igisubizo kizageraho kikaboneka.

    Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, mu gihe ari rwo rugendo ibiganiro bigirwamo uruhare n'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ba Angola biganishaho.

    Byatumye umutwe wa M23 wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko urugendo rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, rutagishobotse.

    Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru i Cotonou


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwitirira-m23-u-rwanda-ni-uguhunga-ikibazo-perezida-kagame

  • Uko umutoza wa APR FC yakubise hasi ikoti ry'ikipe bikamuviramo ikarita itukura #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati,yahawe umutuku mu mukino iyi kipe yanganyije na Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC 0-0.

    Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Tunisia, Jamel Edine Neffati yafashe umwenda uriho ikirangantego cy'Ikipe awukubita hasi, kubera umujinya w'umuranduranzuzi yagize nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, ku musifuzi wa kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota.

    Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y'umuhondo.

    Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y'umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara ndetse no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n'Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere ndetse no mu gihe cyo gusimbuza.

    Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Umunyarwanda Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w'Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.

    Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.

    Jamel Eddine wifuje kuvugana n'Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.

    Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y'umuhondo.

    Mbere y'uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine wungirije na Ben Moussa mukuru ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere huhaguruka.

    Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y'umuhondo mu mufuka.

    Ubwo Umutoza wa APR FC wungirije Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa yakubiswe n'inkuba atungurwa n'uko ari we igiye guhabwa. Muri uku gutungurwa nibwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y'intebe y'abasimbura ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwp kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.

    Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nibwo Nsoro nawe yazamuraga ikarita y'umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w'inyuma maze azamura ikarita y'umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw'iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.

    Nyuma y'iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye.

    Amakuru avuga ko yaba Umutoza mukuru Ben Moussa ndetse n'Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere basifuriye nabi Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n'imwe bamwibutsaga.

    Aha harimo umukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n'uw'umunsi wa 12 APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.

    Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa 14 ndetse n'umukino w'umunsi wa 18 APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.

    Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati: “Kuki mutadusifurira neza nk'abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].'”

    Umutoza mukuru Ben Moussa abonye ko Umwumgiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

    Uyu yahise afatwa n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe (Team Manager) ya APR FC, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul ndetse n'Umutoza w'abanyezamu Mugabo Alex, bamuherekeje muryango usohoka uruzitiro rw'ikibuga, akomeza mu rwambariro.

    Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n'itandatu y'inyongera, yayirebeye kuri izo ngazi.

    Nyuma y'uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n'abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.

    Mu gihe bageraga ku muryango w'uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.

    Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.

    Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n'Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-umutoza-wa-apr-fc-yakubise-hasi-ikoti-ry-ikipe-bikamuviramo-ikarita-itukura

  • Arusha abagore benshi kuyizunguza! Haaland n’imisatsi ye barikoroje _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Erling Braut Haaland , rutahizamu wa Manchester City ukomeje kuzengereza ubusatirizi bw'amakipe , imisatsi ye ikomeje kurikoroza.

    Ku munsi wejo kuwa Gatandatu, ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice nibwo ikipe ya Manchester City yakinaga na Leicester City mu mukino w'umunsi wa 31 wa shampiyona.

    Muri uwo mukino Manchester City yatsinzemo ibitego bitatu kuri kimwe.
    Gitsinzwe na John Stones wafunguye amazamu, ku munota wa 5 ahawe umupira na Rodri ndetse n'ibindi bibiri byatsinzwe na Erling Haaland.


    Haaland usibye kuba yarujuje ibitego 32 muri shampiyona ikibura imitsi 7 ngo irangire, imisatsi ye nayo yavugishije benshi kubera uburyo yayizunguzaga ubwo abakinnyi bari bagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye.

    Haaland azunguza imisatsi

    Source : https://yegob.rw/arusha-abagore-benshi-kuyizunguza-haaland-nimisatsi-ye-barikoroje-_-amafoto/