Category: Uncategorized

  • PNL: Rayon Sports yitwaye neza imbere ya Bugesera ikizere ku gikombe kiragaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y'ikipe ya Bugesera FC , ubwo yayitsindaga ibitego bibiri ku busa mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yaje gukina umukino ibizi neza ko APR FC yaraye inganyije na Gasogi United, naho Kiyovu Sports itsinda AS Kigali igitego kimwe ku busa.
    Ibintu byagombaga gutuma ishaka amanota atatu ku kibi n'icyiza.

    Rayon Sports yari yitwaje abakinnyi barimo Bonheur , Abdoul, Didier Junior, Elie,Eric, Roger, Joackiam, Osaluwe , Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na Willy Onana.


    Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Leandre Willy Onana.
    Ku munota wa 64 , Mussa Esenu nawe yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

    Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 49 ariko iguma ku mwanya wa gatatu. Aho irushwa amanota ane na APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/pnl-rayon-sports-yitwaye-neza-imbere-ya-bugesera-ikizere-ku-gikombe-kiragaruka/

  • Ikipe ya Rayon Sports ipfunyikiye Bugesera FC, bihita bituma APR FC itangira guhinda umushyitsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, uhuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Bugesera FC warangiye ikipe ya Rayon Sports 2-0.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane mu buryo bukomeye cyane ko yari izi ko amakipe ari imbere yitwaye neza nubwo yo yasigwaga amanota 6 n'ikipe ya mbere yagombaga gushaka uko igabanye iki cyinyuranyo.

    Iyi kipe ya Rayon Sports byaje no kuyihira ibona igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Rutahizamu Willy Essomba Onana aza kuyifasha iki gice kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0.

    Igice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarutse ikomeza kwataka cyane Ari nako bikomeza kuyihira iza kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Moussa Essenu arobye neza umuzamu Nsabimana Jean De Dieu uzwi nka Shauline ufatira ikipe ya Bugesera FC bihita bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino n'ibitego 2-0.

    Umukino waje kurangira Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza bituma ihita yegera ikipe zirimo APR FC, Kiyovu Sports zifite amanota 53 nayo ihita igira amanota 49, bivuze ko isi kipe zirimo kuyirusha 4 gusa.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ipfunyikiye-bugesera-fc-bihita-bituma-apr-fc-itangira-guhinda-umushyitsi/

  • Rutahizamu ukomeye cyane yakoze impanuka iteye ubwoba arikumwe n’abana be -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Butaliyani Ciro Immobile yajyanywe mu bitaro nyuma y'uko imodoka ye igonganye n'indi.

    Kapiteni wa Lazio w'imyaka 33, yari kumwe n'abana be mu mujyi wa Roma ubwo iyi mpanuka yabaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Amashusho ateye ubwoba yerekana igice cy'imbere cy'imodoka ya Immobile yo mu bwoko bwa Land Rover SUV yangiritse cyane nyuma y'iyi mpanuka yabereye hafi ya Stadio Olimpico, ikiniraho ikipe ye ya Lazio.

    Yajyanywe mu bitaro ariko bivugwa ko atakomeretse bikabije.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yari kumwe n'abakobwa be bombi.

    Immobile yabwiye AGTW ahabereye impanuka ati: 'Ku bw'amahirwe meze neza, ukuboko kwanjye kurambabaza gato.'

    Immobile kapiteni w'iyi kipe ya Serie A, Lazio yatangiye gukinira ikipe yigihugu y'Ubutaliyani muri 2014.

    Yatangiye umwuga we muri Sorrento mbere yo kwinjira muri Juventus mu 2009.Yakinnye kandi muri Torino, Borussia Dortmund na Sevilla.

    Uyu mukinyi usatira yerekeje muri Lazio hanyuma atwara Inkweto ya Zahabu i Burayi hose mu mwaka w'imikino 2019-20 — ihabwa uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona zikomeye i Burayi.

    Yari mu ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yegukanye igikombe cy'Uburayi muri 2020.

    Afite abana batatu n'umugore we Jessica Melena — abakobwa babiri n'umuhungu.

    Ntibiramenyekana umubare w'abari muri iyo modoka igihe impanuka yabaga.

    Polisi iri gukora iperereza ku byabaye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ukomeye-cyane-yakoze-impanuka-iteye-ubwoba-arikumwe-nabana-be-amafoto/

  • Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa nundi mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa akaba na Kapiteni wayo Kylian Mbappé ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo muri iki gihugu yamaze guca agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese wakinnye muri iyi kipe.

    Rutahizamu ukomeye cyane ku Isi ndetse ukunzwe n'abenshi kubera ubuhanga afite budasanzwe yamaze guca agahigo ko gutsindira ikipe ya Paris Saint Germain ibitego byinshi muri shampiyona y'Ubufaransa kurusha abandi bakinnyi bose bakiniye iyi kipe dore ko yamaze kuzuza ibitego 139.

    Rutahizamu ukiri muto Kylian Mbappé uzwiho kugira umuvuduko udasanzwe mu kibuga ndetse no gutsinda ibitego byinshi abamukurikirana benshi bemeza ko uyu musore azasimbura ibihangage ku Isi birimo Cristiano Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi mu myaka iri mbere.

    Kylian Mbappé wagizwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ubu ari mu byishimo nyuma yuko agejeje ku bitego 139 byahise bimugora umukinnyi wa mbere wa Paris Saint Germain umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ligue 1 yiki gihugu cy'Ubufaransa.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Paris Saint Germain bubinyujije kuri Instagram bwashimiye byimazeyo rutahizamu Kylian Mbappé ndetse na kizigenza Lionel Messi watumye abafasha kugera kuri ibi bitego byose.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yanditse-amateka-atarakorwa-nundi-mukinnyi-wo-mu-ikipe-ya-paris-saint-germain/

  • Harmonize yateguje indirimbo yakoranye na Element – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yateguje abakunzi be Remix y'indirimbo 'Kashe' yasubiranyemo na Eelement

    Uyu muhanzi yabitangaje mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afitanye imishinga y'indirimbo eshanu n'umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ukubutse muri icyo gihugu, anakomoza kuri Remix y'indirimbo 'Kashe'.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yateguje-indirimbo-yakoranye-na-element/

  • Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou, bunamira intwari ziharuhukiye zirimo abagabo n'abagore bitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

    Banasuye kandi Agace ka Esplanade de l'Amazone, ahari ikibumbano cya metero 30 kiri mu ishusho y'indwanyi y'umugore, gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin yaba ababayeho n'abariho ubu.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batambagijwe utu duce ndetse banasobanurirwa amateka yatwo n'icyo avuze ku gihugu.

    Les Jardins de Mathieu na Esplanade de l'Amazone ni ibikorwa bibitse amateka y'intwari za Bénin, byatashywe na Perezida w'iki gihugu, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022.

    Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Uyu yayoboye iki gihugu mu bihe bibiri bitandukanye birimo mu 1972-1991 no mu 1996-2006. Yitabye Imana mu 2015.

    Kashyizweho by'umwihariko mu guha icyubahiro intwari zitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

    Ingingo yo guhashya iterabwoba iri mu zaganiriweho mu biganiro byihariye byahuje Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by'iterabwoba muri Afurika y'Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

    Mu gushaka umuti w'ibi bibazo, Umukuru w'Igihugu yavuze ko bisaba ubufatanye bw'ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

    Yagize ati “U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y'Epfo n'ahandi. Kubera iyo mpamvu n'amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by'umutekano dufatanyije n'ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin, u Rwanda rushobora gufatanya n'ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'umutekano.

    Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by'umutekano bituruka mu Majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n'Ingabo z'u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

    Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito, ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y'umutekano.

    Ati “Ingabo z'u Rwanda zifite ubunararibonye, zagiye muri Centrafrique, Mozambique n'ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite.”

    “Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?”

    U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n'ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.

    Perezida Kagame arasoza uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, akomereze i Conakry muri Guinée.

    Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Aha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahaga icyubahiro Intwari z’iki gihugu

    Iki gikorwa bagikoze ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ku munsi batangiyeho uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou

    Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin

    Abanya-Bénin bitangira igihugu bashyiriweho ahantu ho kubazirikana no guca agaciro ibikorwa byabo

    Basobanuriwe amateka y’abagizwe intwari muri Bénin n’ibigenderwaho

    Madamu Jeannette Kagame yateze amatwi yumva ibisobanuro bikubiyemo amateka y’intwari zo muri Bénin

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe ibisobanuro bitandukanye ku hantu h’amateka basuye

    Esplanade de l'Amazone yatashywe na Perezida wa Bénin, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022

    Perezida Kagame yasuhuje abaturage b’aho yanyuze muri Bénin

    Abaturage ba Cotonou bari bafite akanyamuneza ko gusuhuzanya na Perezida Kagame n’abo bari kumwe

    Abakuru bafite telefoni barwanaga no gusigarana ifoto y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cotonou

    Gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin bababayeho n'abariho ubu

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bunamiye-intwari-za-benin-amafoto

  • Rayon Sport yikijije Bugesera FC akamwenyu k… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru kuri sitade y’akarere ka Bugesera  saa kenda habereye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports.

    Rayon Sports umukino yaherukaga gukina muri shampiyona yatsinzwe na Police FC ibitego 4-2 naho Bugesera FC itsindwa na APR FC ku munota wanyuma ibitego 2-1.

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga: NSABIMANA J.Deu Dieu,MUHINDA Bryan,KATO Samuel,BYIRINGIRO David,MUCYO Aime Derrick,NKURUNZIZA Seth,HOZIYANA Kennedy, VINCENT Adams,NYANDWI Theophile,DUSHIMIMANA Olivier na MAKAYA Mampuya.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:HATEGEKIMANA Bonheur ,RWATUBYAE Abdoul,MUCYO Didier Junior,GANIJURU ISHIMWE Elie,NGENDAHIMANA Eric,KANAMUGIRE Roger,OJERA Joackiam,RAPHAEL Osaluwe ,MUSA Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na ESOMBA Leandre Willy Onana.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Umukino urangiye Rayon Sports yegukanye amanota itsinze ibitego 2-0 ikizere kiragaruka

    90+3 BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye kufura nziza maze umuzamu ayishyira muri koroneri

    Onana wazonze abakinnyi ba Bugesera FC amaze guhindukiza umuzamu

    Umukino wongereweho iminota 4

    89′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Esenu hajyamo Tuyisenge Arsene 

    83′ Rayon Sports irase uburyo aho Onana azamukanye umupira akawuha Esenu nawe arawumusubiza ariko bagiye kongera gukinana bari imbere y’izamu myugariro wa Bugesera FC ahita ashyira umupira muri koroneri

    82′ Bugesera FC iri gusatira ishaka igitego 

    77’CyUBAHIRO Idarusi wa Bugesera FC winjiye mu kibuga asimbuye abonye umupira mwiza ari imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura kure y’izamu

    74′ Kufura ya Bugesera FC ku mupira warutewe na Moustafa maze Eric NGENDAHIMANA ahita awurenza

    68′ Onana ahaye umupira mwiza Esenu yongera kurekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu

    67′ MAKAYA Mampuya wa Bugesera FC arekuye ishoti ryari riremereye ariko umuzamu wa Rayon Sports risanze ahagaze neza ahita arifata

    65′ Musa Esenu afashe umupira ba myugariro ba Bugesera FC bibeshako yaraririye maze arekura ishoti riragenda rikubita igiti kizamu riraguraka mu nshundura

    61′ Rodrigue wa Bugesera FC agerageje guhindura umupira mwiza imbere y’izamu usanga Moustafa ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu gato

    53′ Onana arobye MUHINGA Bryan ariko Rodrigue aratabara umupira awushyira muri koroneri

    49′ NYANDWI Theophile ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoye Ganijuru

    47′ Abasore ba Rayon Sports bari gukinira mu kibuga cyabo

    Bugesera FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kennedy, Olivier na Derick hinjiramo Farouk,Rodrigue na Moustafa 

    Rayon Sports itangiye igice cyakabiri isimbuza havamo Ojera hinjiramo Haji

    Igice cyakabiri kiratangiye

    Igice cyambere kirangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0

    45′ Onana azamukanye ba myugariro ba Bugesera FC arekura ishoti umuzamu wa Bugesera FC arikoraho habusa umukinnyi wa Rayon Sports utereka mu izamu

    44′ Onana ahaye umupira mwiza Ganijuru agerageje kuwuhindura uragenda unyura hejuru y’izamu

    41’Ojera wa Rayon Sports aryamye hasi abaganga bari kumwitaho

    39’Luvumbu ateye kufura ashaka Esenu ku mutwe ariko myugariro wa Bugesera FC ahita arenza umupira akoresheje umutwe

    33’Bugesera FC ihise irata uburyo ku mupira warutewe na Vincent Adams ari mu kibuga hagati ariko umuzamu wa Rayon Sports awukuramo ahita agwa mu nshundura

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

    32′. Onana wa Rayon Sports afunguye amazamu 

    31′ Luvumbu ateye kufura ashaka kuyitsinda ariko inyura hejuru y’izamu Gato

    30′ Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa KATO Samuel akoreye Ojera wari wamaze kumucika nyuma yo ku mucenga 

    27′ Ojera wa Rayon Sports ari gucengera mu kibuga hagati ashaka inzira ngo ajye gutsinda igitego ariko byanze

    Ishoti rya Onana ryavuyemo igitego

    26’Olivier wa Bugesera FC yeretswe ikarita y’umuhondo kubera ikosa akoreye Ojera hagati mu kibuga

    25′ BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye umupira muremure ashaka NYANDWI Theophile ariko umupira uramurengana

    22′ Vincent Adams akomeje kuzonga abakinnyi ba Rayon Sports,acenze Osaluwe agiye gushota nti byamukundira 

    19′ Onana acenze ba myugariro ba Bugesera FC ariko agerageje guha umupira Ojera ngi atsinde igitego nti byamukundira 

    18′ Vincent Adams azamukanye umupira arekura ishoti riremereye riragenda rikubita igiti kizamu rigaruka mu kibuga hagati

    16′ NYANDWI Theophile wa Bugesera FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    15′ Onana wa Rayon Sports agerageje gushota ariko umuzamu wa Bugesera FC aba maso umupira awukuraho nta nkomyi

    12′ Bugesera FC ibonye koroneri ku mupira mwiza waruhinduwe na David maze Rwatubyaye Abdul ahita awurenza, Vincent Adams ahise ayitera ntihagira ikivamo

    10′ Bugesera FC yongeye kubona uburyo ariko Olivier yongera gutera umupira hejuru y’izamu

    7′ Bugesera FC nayo igeze imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko DUSHIMIMANA Olivier ashose umupira unyura impande y’izamu

    5′ Rayon Sports iri gusatira cyane buri mukinnyi wese ari kubona umupira agahita ashota maze NSABIMANA ufatira Bugesera FC agatabara 

    3′ Onana arekuye umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego maze umuzamu wa Bugesera FC awushyira muri koroneri

    2’Rayon Sport ibonye kufura itewe neza na Luvumbu ariko iragenda inyura impande y’izamu gato

    1’Luvumbu niwe watangije umupira awushyira kwa Osaluwe agerageje gushaka Ojera umupira uhita urenga

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere y’umukino

    Abakinnyi ba Bugesera FC mbere y’umukino

    Abakinnyi barimo Onana na Osaluwe bishyushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128091/live-bugesera-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wa-shampiyona-128091.html

  • Muhanga: Abakwe ba Nyabikenke barimo Mugesera, Bagosora na Nzabonima wahavukaga batumye Jenoside ikoranwa ubukana #rwanda #RwOT

    Senateri Mukakarangwa Clotilde, yavuze ko kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarakoranwe ubukana buri hejuru muri iki gice cya Ndiza byaturutse ku banyapolitiki babi bakomokaga muri iyi Komini ya Nyabikenke, hakiyongeraho abari interahamwe zikomeye zari zarashatse abagore bakomoka muri iki gice.

    Senateri Mukakarangwa, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi biciwe kuri Komini Nyabikenke ahari Su-Perefegitura Gitarama, ubu ni mu murenge wa Kiyumba ho mu karere ka Muhanga.

    Yagize ati' Nkuko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe n'umutangabuhamya, hari abari bakomeye muri Leta yiyise iy'Abatabazi ndetse na mbere yaho bari baracengeje urwango mu bari batuye muri iki gice cya Ndiza, ari nabo bagize uruhare mu gukora Jenoside kandi ikoranwa ubukana. Uwo bita Callixte Nzabonimana yakomokaga hano ndetse iki gice cyari gifite abantu bakomeye muri Leta bashatse abagore bakomoka hano i Nyabikenke ku buryo gukangurira abahutu kwica abatutsi byoroshye cyane'.

    Kabega Jean Marie Vianney watanze ubuhamya, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe cyera kandi itegurwa n'abari abayobozi kuko banagize uruhare mu gushinga ikiswe'Bataillon Ndiza', harimo uwabaye Minisitiri w'urubyiruko, Nzabonimana Callixte wahavukaga, hakaba n'abari abakwe bari barashatse abagore bakomoka muri iyi Komini ya Nyabikenke bavugaga rikijyana mu gihugu, hakaba kandi Musabire Leon, Rukundo Emmanuel n'abandi batandukanye.

    Yagize ati' Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe cyera kuko aha twebwe dukomoka twatangiye kwicwa cyera kuko niba barakubise uwari Perezida urushyi rukumvikanira hano si uko hari hatuye abatutsi kurusha ahandi. Hari ibimenyetso byerekanaga ko tugomba gupfa kuko icyiswe Bataillon Ndiza cyatewe inkunga kandi gishyirwaho na Minisitiri Callixte Nzabonimana wari ukuriye ubwicanyi mu gice cy'amajyepfo muri Perefegitura Gitarama na Butare, ari nawe wakanguriraga abahutu kwanga no kurimbura abatutsi'.

    Akomeza avuga ko iki hice cyahoze ari Komini Nyabikenke cyagize abakwe babi bagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry'abatutsi bitewe n'imyanya barimo. Muri abo, abavugwa cyane ni; Leon Mugesera wavuze imbwirwaruhame ko abatutsi ari inzoka kandi badakwiye kubana n'abahutu, ko bazacishwa muri Nyabarongo bagasubira iwabo mu Misiri. Hiyongeraho kandi Bagosora wari uyoboye abasirikare nawe washatse umugore ukomoka muri ibi bice, bityo gucengeza amatwara mabi ntibyari kugorana kubera ko bari nk'abana b'abatoni mu miryango bashatsemo, bakaba n'abakomeye mu gihugu. Muri aba, hiyongeraho abari abacuruzi bakomeye muri iki gice n'abihaye Imana banakurikiranye abatutsi i Kabgayi bakicirwayo barahunze bava muri ibi bice.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga, Ingabire Benoit yavuze ko itotezwa ry'abatutsi ryatangiye cyera. Avuga kandi ko kuba haravukaga abayobozi bakuru, hakiyongeraho abari barahashatse nabo bakomeye biri mu byatumaga ibyo bavuze byumvwa cyane, bikakiranwa umutima wose ndetse bigashyirwa mu bikorwa, bakica abatutsi baturanye ntibabibazwe kugera ubwo Jenoside ikorwa mbere y'ahandi mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama.

    Mu mazina yagiye agarukwaho y'abari bayoboye ibikorwa by'ubunyamamaswa byo kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo; uwari Burugumesitiri wa Komini Nyabikenke Kavaruganda Anatole, umupolisi witwa Munyabarenzi Gerald, uwari Burigadiye wa Komini Lawurenti, uwatangaga Gerenade Kamali Isaac, Theoneste Abizeye, Musabire Léo wari umunyamakuru na Karera wari umwalimu.

    Urwibutso rwa Kiyumba, ni rumwe mu nzibutso zitazahuzwa n'izindi kubera amateka ashaririye yanyujijwemo abatutsi bari bahatuye kuva kuri Repuburika ya Mbere kugeza kuri Repuburika ya 2 yayobowe na Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Habyarimana Juvenal kuva mu 1973 ubwo hatangiye irondakoko ndetse n'irondakarere mu gihugu.

    Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 734 y'abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye by'itotezwa n'igerageza ry'ubwicanyi ryaje kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umwihariko w'aha ni uko tariki ya 15/04/1994 yabaye itariki itazibagirana ku iyicwa ry'abatutsi bari bahungiye kuri Su-Perefegitura ya Gitarama na  Komini Nyabikenke mu gitero simusiga cy'interahamwe nyuma yo kumara igihe birwanaho bahanganye n'interahamwe zabateraga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/16/muhanga-abakwe-ba-nyabikenke-barimo-mugesera-bagosora-na-nzabonima-wahavukaga-batumye-jenoside-ikoranwa-ubukana/

  • Kamonyi-Runda/#Kwibuka29: Barasaba ko kuri Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye mu Murenge wa Runda ya Kamonyi bongeye gusaba abo bireba ko bashyira imbaraga mu gushyira kuri Nyabarongo ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside. Bavuga ko aha hiciwe urw'agashinyaguro Abatutsi benshi barimo; Abana, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bakajugunywa muri uru ruzi. Basaba ko hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy'amateka nk'urwibutso rw'ayo mateka ashaririye banyuzemo.

    Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Runda mu cyahoze ari Komine Runda, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2023 bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko hashize igihe basaba ko kuri Nyabarongo nk'ahantu baza kunamira no guha icyubahiro ababo bishwe urw'agashinyaguro hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy'amateka.

    Aha ni kukiraro cya Nyabarongo.

    Yaba Abarokotse Jenoside, yaba n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda bahuriza ku gusaba ko iki kimenyetso cy'amateka ya Jenoside gikwiye kuba kiri aha kuri Nyabarongo kuko kuza kuhibukira, bagashyira indabyo mu ruzi gusa bidahagije.

    Ncogoza Innocent, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda avuga kuri iki kimenyetso cy'amateka ya Jenoside bamaze igihe basaba, yagize ati' Aho twibukira mu by'ukuri urwibutso rwacu ni Nyabarongo, ariko ntidukwiye kujya twibukira mu mazi, birakwiye ko dushyiraho ikimenyetso tugashyiraho n'amazina y'abacu baroshye muri Nyabarongo'.

    Ncogoza Innocent/Ibuka Runda, avuga inzira y'umusaraba Abatutsi banyujijwemo bajyanwa Nyabarongo. Hari abajugunywagamo bakiri bazima ariko bashegeshwe n'abicanyi.

    Akomeza ati' Impamvu iki kimenyetso twari twaragisabye ndetse n'akarere kari karatwemereye kuduha inkunga yo kuzubaka iyo Monument ( ikimenyetso), ariko ngo habayeho ikibazo cyo kuvuga ngo CNLG( ikibifite mu nshingano) yari yaravuze ko izatanga igishushanyo kimwe abantu bose bazakoresha. Ubwo rero twasabaga ubufasha ngo bazatubarize niba MINUBUMWE( ubu niyo ibifite mu nshingano) niba yararangije gushyiraho icyo gishushanyo abe aricyo tuzakoresha'.

    Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y'Amajyepfo, avuga kuri iki kimenyetso cyangwa se urwibutso rw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rusabwa gushyirwa kuri Nyabarongo yagize ati' Nibyo koko, nta nubwo ari abo muri uyu Murenge wa Runda gusa, ahubwo kubera ubukana Jenoside yakoranywe, kubera Abatutsi benshi bagiye bajugunywa hirya no hino mu nzuzi n'imigezi, hagiye hifuzwa cyane ko ahantu hose twibukira dufite umurenge ukora kuri Nyabarongo hubakwa ikimenyetso cy'amateka agaragaza Jenoside yakorewe aho hantu'.

    Kayitesi Alice/Guverineri.

    Akomeza avuga ko Nyabarongo ikora ku mirenge myinshi mu Gihugu, ko kandi ahenshi hagiye hicirwa Abatutsi ndetse bakajugunywamo. Ahamya ko mu kugisha inama Minisiteri ya MINUBUMWE bemeranijwe ko hakwiye kubanza gushakwa ikimenyetso kimwe cyemeranijweho kibaka aricyo cyakoreshwa ku buryo udasanga buri hantu hibukirwa hafite ikimenyetso cyaho ngo usange ahandi icyaho.

    Agira kandi ati' Twabasabaga ngo babe bihanganye kuko ntabwo ari uko kibagiranye cyangwa kitazwi, igisubizo kizaboneka'. Akomeza avuga ko kuba Jenoside yarabaye byatewe n'ubuyobozi bubi igihugu cyagize, akizeza ko uyu munsi Ubuyobozi buhari bufite icyerekezo cyiza kandi bushikamye, buri maso kuko nta Jenoside izongera ukundi.

    Kuri Nyabarongo, aho bunamiye ndetse bagashyira indabyo muri uru ruzi rwajugunywemo Abatutsi bishwe muri Runda, baba abari bahatuye n'abavaga ahandi bahahungiye.

    Guverineri Kayitesi, yihanganisha ababuze ababo, yibutsa ko kwibuka bikwiye kuba ibya buri wese hirindwa imvugo n'ibikorwa bibi bihembera urwango, cyane ko hari aho byagiye bigaragara mu ntara ayoboye, harimo no muri aka karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda ubwo yahaga ikaze abaje kwibuka, yagize ati' Nyakubahwa mushyitsi mukuru, kuri Nyabarongo aho tuvuye gushyira indabo, ndagira ngo mu izina ry'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda mbasabe muzadukorere ubuvugizi, Minisiteri ibifite mu nshingano-Minubumwe, kugira ngo hazaboneke ikirango cy'amateka kugira ngo hazajye hashyirwa indabo ariko n'icyo kirango gishyirweho amwe mu mazina y'abajugunywe muri Nyabarongo'.

    Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide/Runda.

    Akomeza avuga ko kuri Nyabarongo hiciwe Abatutsi benshi, bakajugunywa muri uru ruzi, ko rero kuhashyira ikimenyetso cy'amateka( Monument) ari ikintu gikenewe kugira ngo igihe cyo Kwibuka ndetse n'ikindi gihe habe hari ikigaragaza ayo mateka mabi.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Runda, cyabanjirijwe n'urugendo rwakozwe n'abaturage ndetse n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi, aho rwahereye ku biro by'Umurenge berekeza ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Kamonyi na Kigali, aho bunamiye ndetse hagaha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, bahashyira indabyo, nyuma bakomeza urugendo basubira ahari hateganijwe kubera ibiganiro n'ibindi bikorwa byo kwibuka byabereye mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi aho benshi bazi nko muri MAGERWA.

    Bava kuri Nyabarongo berekeza ahagomba kubera ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka.

    Ahabereye ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka hacaniwe urumuri rw'icyizere.
    Guverineri Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru ari kumwe na Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi bacana urumuri rw'icyizere.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/16/kamonyi-runda-kwibuka29-barasaba-ko-kuri-nyabarongo-hashyirwa-ikimenyetso-cyamateka-ya-jenoside/

  • Iyo wica inyoni burya ngo nawe uba wiyica! Es… – #rwanda #RwOT

    Muri ibyo binyabuzima byose, biba bifite uburyo bifashanya, byunganirana, mbese bigirirana akamaro bimwe ku bindi.

    Burya iyo batubwira kubungabunga biriya, ntabwo aba ari ukubikunda gusa n'ubwo nabyo birimo, ahubwo ni uko biba bidufitiye akamaro.

    Bimwe mu binyabuzima dukunze kudatindaho cyane, kugeza ubwo bamwe babyica cyangwa babihungabanya uko bishakiye, ni inyoni.

    Inyoni mu moko yazo menshi atandukanye zigirira akamaro umuntu, nawe akazigirira akamaro.

    '…Nk'igihunyira gishobora guhiga imbeba nijoro zishobora gutera uburwayi umuntu, ni ubuhanga Imana iba yarazihaye (inyoni). Nk'izitwa 'scavengers' zisukura Pariki ni ukuvuga ngo zirahanagura, zikuraho ibisigazwa tuvuge nk'iyo intare yishe imbogo, yiriraho ikigendera, ariko hari nk'inyoni tugira bita inkongoro, ibikona biriya byose muzi, ziragenda zigasukura pariki, (zikarya) biriya bisigazwa bishobora gutera indwara izindi nyamaswa ziba ziri hariya. 

    Urumva rero ko inyoni zifite akamaro kenshi gakomeye, dukwiye kuzitaho tukazibungabunga, buri wese ibijyanye n'inyoni akabigira ibye.' Ibi twabitangarijwe na Muhire Jean Damascene, Umuyobozi akaba ari nawe washizenze Jakana Birding Tours, Kompanyi Nyarwanda y'Ubukerarugendo buteza imbere cyane cyane ubukerarugendo bw'inyoni.

    Muhire Jean Damascene ufite uburambe mu bukerarugendo bw'inyoni 

    Muhire avuga ko hariho n'inyoni zirya udusimba dushobora kwanduza indwara abantu nk'imibu itera malariya,…. Muri izo nyoni harimo n'uducurama.

    Doctor William Appollinaire, impuguke mu byerekeranye n'ibidukikije, nawe twaraganiriye.

    Dr William Appollinaire, umwe mu banyarwanda bafite ubumenyi buhambaye mu bidukikije

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nawe yadutangarije ko inyoni zidufasha kwirinda udukoko dushobora kwangiza ubuzima bw'abantu nk'inyoni zirya imibu ndetse n'inyoni zirya udusimba dushobora kwangiza ubuzima bw'inyamaswa, aduha urugero rw'inyange zishitura inka.

    Yakomeje kandi adutangariza ko hari inyoni zirya nk'ibinyamujonjorerwa n'utundi dusimba turya ibyatsi byo mu gishanga, kuburyo izo nyoni zitariye utwo dusimba, twaba twinshi mu gishanga 'noneho utwo dusimba tukagabanya ubushobozi bw'igishanga bwo kugotomera umwuka wangiriza ikirere, byabindi twita 'carbon sequestration' mu rurimi rw'icyongereza.'

    Yatubwiye kandi ko hari inyoni zirya udusimba twangiza imyaka tugatuma itera, aduha urugero rw'ikawa zigira udusimba tumeze nk'utunyabwoya 'maguru ijana' kuburyo inyoni zitaturiye ikawa irarumba.

    Yongeraho ati: 'Inyoni zimwe zitwara utubuto zikatuvana ahantu hamwe, zigakora ingendo ndende zikatujyana ahandi. Hari utubuto 'seeds' tudashobora kumera tutanyuze mu nyoni. Kwa kundi tunyura mu rwungano ngogozi rw'inyoni, inyoni ikaturya ikatwituma, hari ibintu iba yadushyizeho kuburyo utwo tubuto tubasha kumera, kandi turamutse tutariwe n'inyoni tudashobora kumera.' Aha ni hamwe usanga hari ibimera biri mu mashyamba hirya no hino kandi nta muntu wabiteyeyo.


    Byinshi mu bihingwa tubona, ibiti, amashyamba aduha umwuka duhumeka, burya biba byarabanguriwe n'inyoni 'Urugero; ibitoki, amapapayi, ibigoli, n'ibindi. Iyo utunyoni tugiye ku giti kimwe cyangwa se ku gihingwa kimwe, kwa kundi tujya kunyunyuza wa mushongi uryoherera uri mu rurabo rw'igihingwa, burya twa tuntu 'pollen' tubangurira igihingwa ku kindi turagenda tukajya ku mababa, ku tuguru, hehe hose, noneho inyoni yajya ku kindi gihingwa kigenzi cya cyakindi noneho ugasanga habaye ibangurira, umusaruro ukaba wakwiyongera mu buhinzi.'

    Muri make akamaro k'inyoni mu buzima bwa muntu ni 'Ntasimburwa'.

    Twabana gute n'inyoni? Ese ni ibihe bibazo inyoni zihura nabyo akenshi ari twe twabigizemo urugare?

    Hari ukuntu abantu tuvuga ko inyoni zitwonera, aha ndavuga ku bahinzi, bigatuma bashyira mu murima ibituma inyoni zitageramo nka 'Kadahumeka' zirukana inyoni.

    Bwana Muhire Jean damascene avuga ko abantu bari bakwiriye gutera ibiti by'imbuto zirya ndetse no gushyira utu 'vase' mu mirima bashyiramo ibiryo byazo, nk'uko mu bihugu byateye imbere babikora. Ibi bituma zibona ibyo zirya kandi ntizibonere.

    Mu bibazo dutera inyoni kandi, hari ukuntu abantu bahinga aho inyoni zabaga, cyangwa se bakaharagira ugasanga ibyo zaryaga babikuyeho ndetse n'aho zari zituye harangiritse. Ibi bituma zihava zigahunga, kuko ziba zanga kwicwa n'inzara cyangwa kugirirwa nabi.

    Urugero rumwe ni imisambi yari igiye gucika mu gihugu iyo hatabaho uburyo bwo kuyibungabunga.

    Hari kandi n'uburyo bw'imyubakire butorohera inyoni kuko ariya mazu y'imiturirwa unyuraho ukireba buriya n'inyoni irahanyura ikireba, ariko yo ntiba yireba ubwiza cyangwa uko yambaye, ahubwo igira ngo nta kintu gihari ahubwo ikibaza ko iri kubona mugenzi wayo bityo igakomeza ikigurukira ni uko igakubitaho agatuza igapfa.


     Aya macupa ya pulasitiki bajya batubuza kujugunya aho tubonye hose, burya iyo tuyajugunye mu mazi 'usanga wenda nk'imbata yarakubisemo umunwa igicupa kikayifata ahangaha, ikazarinda ipfa' kuko umunwa ufatamo ntuvemo kandi ntibe igishoboye kurya kuko itabasha kucyikuraho. Ibi ni kimwe n'izindi nyoni zo mu mazi zifite umunwa ujya kumera nk'uw'imbata cyangwa inkware, uruyongoyongo n'izindi.

    Ibindi dukora bikangiriza inyoni cyangwa bikazica 'ni ibintu bijyanye n'amashikarete. Muhire yakomeje atubwira ko 'amashikarete iyo ukajugunye hasi, inyoni ziragafata. Iyo ikariye rero karagenda kagafata mu gifu ntibashe kukituma, noneho inyoni igapfa.'

    Ubusanzwe inyoni zitungwa n'iki? 

    Burya ngo inyoni mu moko yazo atandukanye ni nako zitungwa n'ibintu bitandukanye. Nk'izibera muri pariki hari iziba ku mazi (Water Birds) zitungwa n'amafi n'utundi dusimba tuba mu mazi n'utunyorogoto two ku mazi, izibera mu mukenye (Savana Birds) zitungwa n'udusimba tunyuranye turimo nk'inigwahabiri, izibera mu biti zikarya imbuto zabyo, imbuto zo mu biti byo muri pariki, izibera mu bishanga zigatungwa n'utunyorogoto two mu bishanga n'utundi dusimba duto tuhaba.

    Inyoni zikurura ba mukerarugendo ndetse zikanarinda 'stress'

    Inyoni zishobora gutanga amafaranga kuko zikurura ba Mukerarugendo baza kuzireba, mu bushakashatsi, ndetse n'abaza kuzisura bashaka kwivura 'stress', bakadusigira amafaranga.

    Dr Appollinaire avuga ko 'Hari nk'ahantu usanga mu mavuriro bafata amajwi y'inyoni bakazifata amajwi bakajya bayumvisha nk'abana barimo kubabara, bakumva amajwi y'inyoni bagubwe neza.'

    Ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bumaze gutera imbere n'ubwo abanyarwanda benshi batari babimenya, kandi ni kimwe mu bintu bivura umunaniro 'stress' kubera kureba inyoni.

    Mu Rwanda ahantu henshi hanyuranye ushobora kuhabona inyoni, kuko ndibaza ko n'aho utuye bigoye ko bwakwira utumvise inyoni ivuga; gusa niba bijya bibaho uzibaze ikibitera ugikemure.

    Hari ahantu hagera kuri harindwi wasanga inyoni mu Rwanda, habera ubukerarugendo bw'inyoni; harimo amapariki ane y'igihugu nko mu Akagera ushobora gusangamo nk'ubwoko butandukanye bugera kuri 480, Ishyamba rya Nyungwe wasangamo amoko 310, aha muri Nyungwe hakaba harimo n'izo utasanga ahandi; mu Birunga hari 200, Nyandungu Eco-Park harimo amoko arenga 100 y'inyoni, Gishwati Mukura, Kivu Belt wahasanga inyoni zo ku mazi, mu Bugesera ni akarere keza gafite ibiyaga bigera ku icyenda dushobora kureberaho inyoni nka za Kidogo, Rweru, Birayi, Cyohoha, n'ahandi.

    Ushobora kandi gutemberera Nyarutarama, Mont Kigali n'ahandi ukabasha kubona inyoni. Mu Rwanda dufite amoko y'inyoni agera muri 704.

    Inyoni twazirinda zikaramba natwe bikatugirira akamaro. Twabigenza gute?

    'Inyoni zikunda kwibera mu biti, zikunda kwibera ahantu h'ibishanga. Igihe rero turinze, dusigasiye umwimerere w'amashyamba kimeza yacu ndetse n'ibishanga, icyo gihe tuba muri make turinda inyoni. Zibasha kwiyongera mu buryo butabangamiwe.' Nk'uko Dr Appollinaire abivuga. 

    Akomeza avuga ko ari naho zibonera ibizitunga. Avuga kandi ko habaho kwirinda guca imihanda myinshi mu mashyamba, kuko inyoni nyinshi zitinya kuba hafi y'imihanda, bigatuma zihunga.

    Ashishikariza abanyarwanda gutera ibiti bya Gakondo kuko inyoni zikunda cyane kubyarikamo kandi zikunda cyane imbuto zabyo. 

     Ati: 'Ahangaha nashishikariza y'uko twagerageza gutera ibiti bya gakondo mu mirima yacu tukabivanga n'imyaka hafi y'imigezi, hafi y'imikoki, hafi y'imihanda, mbese hahantu hose hashobotse, …'

    Inyoni kandi ngo 'iyo zitumye, zituma ya fumbire ikize cyane kuri azote, ibasha gufumbira imirima iri hafi ya bya biyaga cyangwa se hafi y'ibishanga' byabungabunzwe zikabamo. 

    Dr Appollinaire kandi asaba abanyarwanda kudakoresha imiti ya kizungu yo kurwanya udukoko mu myaka kuko yangiriza inyoni, asaba ko hashakwa uburyo bushoboka bwose hagakoreshwa imiti iri 'organic' zitabasha kwangiriza inyoni, byanashoboka hagakoreshwa 'imiti iva mu byatsi byacu bya gakondo… mu bintu bya kamere by'iwacu'.

    Yasoje asaba ubuyobozi gukomeza gushyiraho amabwiriza ajyanye no kurengera inyoni muri rusange kugira ngo tubashe kuzibungabunga, ndetse tugashishikariza no mu mashuri kujya bigisha ubwiza bw'inyoni mu mashuri, mu masomo y'abana, abana bagakura bakunda inyoni ndetse banabasha kuzirinda. 

    Kugeza ubu, 'Umuntu iyo aramutse asenye icyari cy'inyoni afungwa imyaka ibiri yose'.

    Inyoni ni n'ibiremwa Imana yaremye mu buryo ubireba ijisho ntirihage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128082/iyo-wica-inyoni-burya-ngo-nawe-uba-wiyica-ese-inyoni-zitumariye-iki-128082.html