Category: Uncategorized

  • Nageze kuri byinshi kubera mwe!Bruce Melody yashimiye abamufashije kugera aho ageze uyu munsi #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha Bruce Melodie yasangije abamukurikirana amafoto arenzaho amagambo ashimira abafana, inshuti n'umuryango anababwira ko abakunda cyane kandi abifuriza kugira icyumweru cy'umugisha.

    Ati 'Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera mwebwe abafana,inshuti n'umuryango wanjye. Mwarakoze kubw'urukundo rudahagarara mwankunze ndabakunda cyane kandi mugire icyumweru cy'umugisha'

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kiri hejuru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera umurava n'umuhate ndetse n'urukundo agaragaza mubyo akora bituma yishimirwa na benshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nageze-kuri-byinshi-kubera-mwe-brucre-melody-yashimiye-abamufashije-kugera-aho

  • Leta ya DR Congo irashinja Uganda uburyarya nyuma yo kwanga kurasa ingabo za M23 #rwanda #RwOT

    Muyaya yavuze ko ingabo za Congo zidashobora gukomeza gupfira Uganda yo itemera kubafasha kurwanya M23.

    Uganda ifite ibyiciro bibiri by'ingabo muri Congo. Zimwe zifatanya na FARDC kurwanya umutwe w'iterabwoba wa ADF mu gihe izindi ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu duce twahoze turi mu maboko ya M23.

    Ingabo ziri mu butumwa bwa EAC ntabwo zemerewe kurwana keretse mu gihe zirashweho zikirwanaho, Ubutumwa bwazo ni ugucunga umutekano mu duce M23 yari yarigaruriye no gufasha kugira ngo impande zombi zibashe kumvikana.

    Guverinoma ya Congo yakunze kwinubira iyo mikorere y'ingabo za EAC, ivuga ko icyo izifuzaho ari ukurasa M23.

    Patrick Muyaya yavuze ko bitumvikana uburyo ingabo za Uganda by'umwihariko zidashaka kurwanya M23 nyamara bo barazifashije kurwanya ADF.

    Ati 'Ibya Uganda byo biteye urujijo kuko ingabo zayo ziri kugwa ku rugamba hamwe n'izacu barwanya ADF. Ntabwo rero twumva izo ndimi ebyiri z'ingabo za Uganda muri iki kibazo cya RDC.'

    Manda y'ingabo za EAC yarangiye mu kwezi gushize, nyamara ntabwo higeze hatangazwa niba izongerwa.

    Muyaya yavuze ko muri iki cyumweru hari inama izahuza abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bya EAC, bityo ko ariho hazigirwa ibyo bibazo byose.

    Guverinoma ya Congo iherutse kuvuga ko nta biganiro izajyamo na M23 nubwo uwo mutwe uvuga ko wubahirije ibyo wasabwaga byose byo kuva mu duce wari warafashe. M23 yatangaje ko mu gihe ibiganiro bidashobotse, izakomeza gahunda yo kurwana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-dr-congo-irashinja-uganda-uburyarya-nyuma-yo-kwanga-kurasa-ingabo-za

  • Musanze : Abagizi banabi batemaguye umugabo bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n'abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane.

    Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, mu makuru yatanze yagize ati 'Ni umugabo watemwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa saba z'ijoro bamusiga aho mu muhanda'.

    Arongera ati 'Amakuru y'uwo mugabo tutaramenya umwirindoro we, tukimara kuyamenya ko bamukomerekeje akaba ari mu muhanda, twamujyanye kwa muganga, tukimugezayo yitaba Imana'.

    Uwo muyobozi aravuga ko abaturage bakomeje gushyira mu majwi umwe mu bashumba baragirira inka muri ako gace.

    Ati 'Turacyabikurikirana kuko hari undi twasanze kwa muganga bagomba kuba bahuye, bishoboka ko ari we bagomba kuba baratemanye. Inzego zirakurikirana zigendeye uko bahuye n'aho bagiye bahurira, ni umushumba na we twamusanze kwa muganga'.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abafitanye ibibazo bakagana inzego z'ubuyobozi, ati 'Ubutumwa twatanga ni ugusaba abantu kwirinda ubugizi bwa nabi, niba bafite ibibazo bakirinda kwihanira, ahubwo bakabigeza mu nzego z'ubuyobozi zikabafasha'.

    Arongera ati 'Ndabasaba kandi gukomeza gucunga umutekano batanga amakuru, mu kurinda abo bose b'ibisambo biri hirya no hino, natwe abayobozi tuba ducungira hafi ngo bafatwe'.

    Ibyo bibaye nyuma y'ibyumweru bitarenze bitatu, aho hantu batemeye uwo mugabo hamburiwe umushoferi wari utashye iwe, aho yahuye n'abajura batanu bitwaje imihoro, bamwambura telefoni ebyiri n'amafaranga ibihumbi 95, Polisi ikaba yarahise ifata abashumba babiri bakekwaho kwambura uwo mushoferi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-abagizi-banabi-batemaguye-umugabo-bimuviramo-urupfu

  • Perezida Kagame yongeye gushimangira icyazahura Afurika mu ruzinduko rwe muri Guinea #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasuye igihugu cya Guinea [Conakry] mu ruzinduko rw'iminsi ibiri aho yashimangiye ko Ubufatanye bw'ibihugu aribwo bwazahura Afurika.

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w'inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya, akigera ku kibuga cy'indege i Conakry.

    Yavuze ko yari amaze igihe yifuza gusura iki gihugu aherukamo kitarahindura Perezida.

    Ati ' Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinea, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinea.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.

    Ati 'Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. No mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinea hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.'

    Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati 'Aha muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea'.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-gushimangira-icyazahura-afurika-mu-ruzinduko-rwe-muri

  • Yakoraga nk’umutima, Icyamamare mukunda cyatunguye abantu nyuma yo gutangaza inshuro asambana ku munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime muri Nollywood ya Nigeria Monalisa Stephen yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yaryamanaga n'umusore w'inshuti ye inshuro zirenga 27 ku munsi.

    Monalisa mu kiganiro yatanze mu itangazamakuru, akaba yavuze byinshi ku buzima bwe bw'imibonano mpuzabitsina we n'umukunzi.

    Ku bw'ibyo, akaba yatangaje ko yakoranaga n'umukunzi we imibonano inshuro 27 ku munsi. Ati' Nubwo byananizaga, ariko narabyishimiraga mu gihe cyabyo.'

    Mu magambo ye yagize ati ' Umunsi umwe nagiye kumureba turyamana inshuro 27. Iyo twabaga turikumwe, twaryamanaga izi nshuro zose.'

    Source : https://yegob.rw/yakoraga-nkumutima-icyamamare-mukunda-cyatunguye-abantu-nyuma-yo-gutangaza-inshuro-asambana-ku-munsi/

  • Indirimbo ya Bruce Melodie yatumye umukobwa w’ikizungerezi azamura agakanzu yari yambaye maze aramansura mu muhanda rwa gati (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi yifashe ajya mu muhanda rwa gati ni uku abyina indirimbo ya Bruce Melodie na Kaligraph Jones.

    Ibi byabereye mu gihugu cy'u Burundi aho hafashwe amashusho y'umukobwa wari wizihiwe ari kubyina indirimbo ya Bruce Melodie mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukobwa watangiye abyina neza nk'uko bigaragara mu mashusho yageze aho akuramo isoni azirambika hasi azamura imyambaro yari yambaye maze si ukubyiba karahava.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ya-bruce-melodie-yatumye-umukobwa-wikizungerezi-azamura-agakanzu-yari-yambaye-maze-aramansura-mu-muhanda-rwa-gati-videwo/

  • Mugore nawe wabyara impanga: Ubushakashatsi bwerekanye ibyo kurya warya niba ushaka kubyara abana b’Impanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe nta mfashanyigisho yigisha kubyara impanga, hari ibintu byinshi byongera amahirwe yawe, harimo amateka y'umuryango, imyaka, ubwoko, ibiro, hamwe no kuvura uburumbuke.

    Ariko, niba ushaka kubyara impanga, hano hari ibiryo bishobora kugufasha gusama impanga.

    Amateke 

    Amateke n'ibyo kurya birimo progesterone na phytoestrogène, intungamubiri zishingiye ku bimera n'imiti itera hyper-ovulation.

    Hyper-ovulation ni igihe aho amagi arenze rimwe akura kandi akarekurwa muri nyababyeyi, bikaba bishobora gutuma umugore atwite impanga. Ikunda kandi kongera amahirwe yo kubyara impanga z'abana babiri cyangwa batatu.

    Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko gufata amateke ku mafunguro y'abagore bo muri Igbo-Ora, umujyi wo muri leta ya Oyo, bifitanye isano n'umuvuduko mwinshi wo kuvuka kw'impanga.

    Ibiryo bikungahaye kuri aside ya folike (folic acid) 

    Ibiryo birimo aside ya folike ni: avoka, epinari, broccoli, umwijima, n'ibinyamisogwe, byagaragaye ko byongera amahirwe yo kubyara impanga.

    Nk'uko ubushakashatsi bumwe bubivuga, gufata aside folike mu gihe ugerageza gusama bishobora kongera gato amahirwe yo kubyara impanga.

    Ibikomoka ku mata

    Nk'uko ubushakashatsi bumwe bubyerekana, abagore barya ibikomoka ku nyamaswa, cyane cyane amata, bakunze kubyara impanga inshuro eshanu kurusha abatabifata.

    Ibibabi bya Okra

    Amababi ya Okra, akoreshwa mu gukora isupu, afite fibre, vitamine C, calcium, fer, na proteyine.

    Nk'uko ubushakashatsi bubyerekana, abaturage ba Igbo-Ora bemeza ko kurya aya mababi bishobora kongera amahirwe yo gutwita impanga.

    Ikitonderwa: ibyo byo kurya tuvuze haruguru ntabwo bituma ubyara impanga 100% ahubwo byongera amahirwe yo kubyara abana b'Impanga.

    Source : https://yegob.rw/mugore-nawe-wabyara-impanga-ubushakashatsi-bwerekanye-ibyo-kurya-warya-niba-ushaka-kubyara-abana-bimpanga/

  • Umugabo wari ufite ubumuga bw’ubugufi, yashoye arenga miliyoni 150 kugira ngo abukire (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Moses Gibson w'imyaka 41 yavuze ko yashoye amafaranga arenga ibihumbi $170 arenga miliyoni 170 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Gibson yavuze ko yagorwaga no guhagarara mu ruhame bituma ajya kwibagisha aho yongereweho inch 5 ku burebure bwe bw'amaguru n'ibirenge.

    Uyu mugabo usanzwe ari enjeniyeri mu by'ikoranabuhanga, yavuze ko yakoze amanywa n'ijoro kugira ngo azigame ibihumbi $75 mu gihe cy'imyaka itatu.

    Uyu yabazwe bwa mbere muri 2016 aho yongereweho inch 3 ku burebure bwe atanga $75,000 ni uko muri uyu mwaka yangeye kubagwa ahabwa inch 2 nabwo atanga $98,000.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wari-ufite-ubumuga-bwubugufi-yashoye-arenga-miliyoni-150-kugira-ngo-abukire/

  • Abagore barwanye inkundura ivumbi riratumuka kugeza aho umwe yahise ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo basigaye barabaye impari ikomeye cyane kugeza aho Umugore w'imyaka 28 yishwe na mugenzi we bapfa umugabo bari barimariyemo.

    Umugore wo mu gihugu cya Ghana w'imyaka 28, yarwanye na mugenzi we ahazwi nko kuri Dwinase hafi ya Kokotro muri Ghana mu gace ka Ashanti.

    Aba bagore barwanye bivugwa ko ari abavandimwe aho umwe muri bo yaje kuhasiga ubuzima.

    Amakuru avuga umwe uzwi ku izina rya Vida, yatawe icyuma na mugenzi we nyuma yo gushwana bapfa umugabo.

    Kuri ubu Polisi yo muri Ghana yataye muri yombi uwo mugizi wa nabi ndetse urubanza rwe ruzaba kuri 26 Mata 2023.

    Source : https://yegob.rw/abagore-barwanye-inkundura-ivumbi-riratumuka-kugeza-aho-umwe-yahise-ahasiga-ubuzima/

  • Igisubizo cy’umuhanzikazi Bwiza niba afite umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance ukoresha izina rya Bwiza mu muziki yasubije abibaza niba afite umukunzi.
    Bwiza Emerance mu kiganiro yagiranye n'abamukurikirana kuri Instagram aho buri umwe yari yahawe amahirwe yo kubaza ibibazo bibiri yumva afitiye amatsiko.

    Muri ibyo bibazo byose umufana yamubajije niba yaba afite umukunzi arangije yanga gusubiza ahubwo araruca ararumira

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-cyumuhanzikazi-bwiza-niba-afite-umukunzi/