Category: Uncategorized

  • Hamenyekanye igikorwa cy’indashyikirwa cyahurije hamwe abagore b’uburanga bibitseho agatubutse mu Rwanda _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagore bishyize hamwe 'Kigali Boss Babes' bagiye gutangira gukora ibiganiro bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka 'Reality TV Show.'

    Uyu ni umwe mu mushinga wa mbere ushobora kushyirwa mu bikorwa nyuma y'uko aba bagore bishyize hamwe.

    Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko aba bagore bazatangiri gukora ibiganiro ku buzima bwabo bwite [Reality TV Show] ndetse n' uzafata amashusho y'ibyo biganiro yamaze kumvikana nabo.

    Ajalaja Stanley ni uzajya atunganya ibi biganiro dore ko we asanzwe ari umuhanga mu gutegura no gutunganya sinema akaba akomoka muri Nigeria.

    Uyu umaza iminsi i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo by'abakinnyi ba Filime, yasubiye iwabo amaze kumvikana n'abo bagore.

    Biteganyijwe ko guhera muri Kamena 2023, Ajalaja azaba ari i Kigali aho azaba ari gufata amashusho y'ibiganiro bya mbere.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-igikorwa-cyindashyikirwa-cyahurije-hamwe-abagore-buburanga-bibitseho-agatubutse-mu-rwanda-_-amafoto/

  • Umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yaciye amarenga ko nta mubano nta muto azongera kugirana n’ubuyobozi bw’ikipe atoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa muri iyi wikendi ishize, umutoza w'ikipe ya AS Kigali Cassa Mbungo André kugeza ubu ntabwo arimo kuvugwa rumwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

    Mbere y'umukino ikipe ya AS Kigali yakinnye n'ikipe ya Kiyovu Sports umukino ukaza kurangira itsinzwe igitego 1-0, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa AS Kigali bakoranye inama Perezida Shema Fabrice abwira abakinnyi ko atazagaruka kubareba batsinda cyangwa batsindwa kuko ngo baramutengushye cyane kandi we yari yabakoreye byose.

    Ibi byatumye uyu mukino batsinzwemo na Kiyovu Sports ubona ko abakinnyi benshi bakina nta ntego bafite bitewe nibyo bagaragaje mu kibuga kandi bari ikipe, Shampiyona yatangiye bahabwa amahirwe kurusha izindi kipe zose.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Cassa Mbungo André ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye ashobora gutandukana na AS Kigali kubera ko ntakintu na kimwe uyu mutoza arimo guhuza n'ubuyobozi bw'iyi kipe nkuko byari bimeze mu mwaka ushize abahesha igikombe cy'amahoro.

    Ikipe ya AS Kigali byamaze kurangira kugeza ubu kubera ko uyu mwaka nta gikombe na kimwe izatwara dore ko ahantu iyi kipe iba ifite amahirwe yari mu gikombe cy'amahoro ariko yamaze kuvamo noneho muri Shampiyona ikaba naho iri ku mwanya wa 4 irushwa amanota atari macye n'ikipe ya mbere.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yaciye-amarenga-ko-nta-mubano-nta-muto-azongera-kugirana-nubuyobozi-bwikipe-atoza-kubera-ibyo-yakorewe-ntiyishime-bishobora-guteza-ikibazo-ku-gikombe-barwan/

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yatunguriwe muri situdiyo za Radio ahabwa ibyo atari yiteze (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, Umunyamakuru wa Fine Fm 93.1, Sam Karenzi yatunguwe n'abakunzi b'Ikiganiro Urukiko rw'Ubujurire bamwifuriza isubukuru nziza.

    Igitunguranye ni uko isabukuru aba bafana bamwifurizaga yabaye ku itariki ya 16 Mata 2023, bikaba byari ibintu atiteze.

    Sam Karenzi yashimiye aba bafana b'ikiganiro cye yatangaje batahemye kumuzirikana ngo bamwifurize isabukurunziza y'amavuko.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sam-karenzi-yatunguriwe-muri-situdiyo-za-radio-ahabwa-ibyo-atari-yiteze-amafoto/

  • Sadio Mane mu nzira zimusohora muri Bayern Munich – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sadio Mane, Umunya-Senegale ukinira ikipe ya Bayern Munich nka rutahizamu hari amakuru avuga ko mu mpeshyi ashobora kuzakurwa muri iyo kipe nyuma y'imyitwarire mibi ndetse no kudahuza n'imikinire y'umutoza mushya w'iyo kipe.

    Mu ijoro ryo kuwa Kabiri icyumweru gishize, ikipe ya Manchester City yakiriye Bayern Munich, iyitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza wa ¼ muri Champions League. Muri uwo mukino nibwo Sadio Mane yatonganye na Leroy Sane, ubwo bari bageze mu rwambariro Mane yegereye Sane amukubita igipfunsi binamuviramo gukomereka ku munwa.

    Sadio Mane wakubise Leroy Sane

    Sadio Mane nyuma yo kurwana na Leroy Sane, ikipe ya Bayern Munich yamuhanisije kumuhagarika umukino umwe, bahuye na Hoffeneim mu mpera z'icyumweru ndetse banamuca amafaranga agera ku bihumbi 300 by'amayero.

    Mané utari guhirwa muri Bayern Munich

    Ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kwandika ko , Bayern Munich irigukora uko ishoboye ngo Sadio Mane azave Allianz Arena mu mpeshyi itaha, kuko ngo imikinire ye itajyane n'uburyo Thomas Tuchel uherutse guhabwa akazi ko gutoza , atoza.
    Mane yageze muri Bayern Munich mpeshyi y'umwaka ushize avuye muri Liverpool ku gaciro ka miliyoni 32 z'amapawundi, kuva yahagera amaze gukina imikino 32 yatsinzemo ibitego 11.

    Source : https://yegob.rw/sadio-mane-mu-nzira-zimusohora-muri-bayern-munich/

  • Umujyi wa Kigali ugiye kurandura burundu ikibazo cy'Irondo ryivanze n'ibisambo – #rwanda #RwOT

    Irondo ry'Umwuga ryakunze gushyirwa mu majwi nk'irigaragaza intege nke mu guhashya ikibazo cy'ubujura ndetse hari abavuga ko bamwe mu bakora irondo bafatanya n'ibisambo muri ubwo bujura.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko kugira ngo hakemurwe icyo kibazo cyo kuba 'Irondo ryakwivanga n'ibisambo' hagiye gushyirwaho ingamba zihariye mu kuvugurura imikorere y'irondo n'ibigenderwaho mu gushyira abantu muri uwo mwuga.

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko nyuma y'impungenge zagaragajwe n'abaturage, hari ibikomeje gukorwa mu gukemura ikibazo.

    Ati 'Twagiye tugaragarizwa n'abaturage impungenga cyangwa se aho banenga Irondo ry'Umwuga, byanadufashije kumenya aho duhera turinoza.'

    Meya Rubingisa yavuze ko kuri ubu hari inyandiko yamaze gutegurwa, izaba igaragaza imikorere y'Irondo ry'Umwuga, ibigenderwaho kugira ngo umuntu aryinjiremo n'ibindi bijyanye n'inshingano z'Abanyerondo.

    Ati 'Ni inyandiko ivugurura imikorere y'Irondo ry'Umwuga, mu byo twemeje bigomba kugenderwaho ni uburyo iryo rondo rikora, uburyo duhitamo abarijyamo, baragenerwa iki? Agahimbazamusyi nako twagaragarijwe ko kadahagije, turateganya kukongera.'

    'Umusanzu w'umuturage ntunyure mu ntoki, ahubwo ukajya utangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari aho byatangiye mu tugari tumwe na tumwe kandi byatanze umusaruro kandi gahunda dufite ni uko bigomba kuba byararangiye twese tukaba turi mu ikoranabuhanga mu gukusanya umusanzu w'Irondo ry'Umwuga.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali agaragaza ko hari ibindi bizaba biri mu mikorere ivuguruye y'Irondo ry'Umwuga nk'amahugurwa ahoraho azajya agenerwa abarikora n'ibindi.

    Ati 'Kuko twabonye ko ryunganira ziriya nzego z'umutekano, ni no kugira ngo irondo rijye rigaragariza abaturage aho dutuye, riti dore hakozwe ibi, ahari ikibazo ni aha […] ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho ibitekerezo bigatangwa.'

    Meya Rubingisa avuga ko biteganywa ko n'umubare w'abagize Irondo ry'Umwuga izagenda yiyongera bigendanye n'uko umujyi waguka.

    Ati 'Cyane cyane ariko n'inshingano zabo, baratanga raporo kuri nde? Wa muturage aratanga ibitekerezo ate? Turabashyiramo gute?'

    'Ni abantu b'inyangamugayo? Kugira ngo wa mugani bitaza kurangira byabaye irondo ryivanze n'abajura. Icyo dusaba abaturage rero ni ugutanga ibitekerezo by'uko irondo ryanoza imikorere ariko bakanatanga amakuru y'aho ridakora neza.'

    Inyandiko igena imikorere y'Irondo ry'Umwuga kuri ubu yamaze gukorwa aho irimo kuganirwaho n'inzego zitandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kurandura-burundu-ikibazo-cy-irondo-ryivanze-n-ibisambo

  • Perezida wa Bénin yatumiwe gusura u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon, ngo azasure u Rwanda, aho ibijyanye n'igihe urwo ruzinduko ruzabera bizemezwa n'abashinzwe dipolomasi ku mpande zombi.

    Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw'akazi muri Bénin hagati ya tariki 15-16 Mata 2023. Ni uruzinduko bari batumiwemo na Patrice Talon uyobora Bénin.

    Muri urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi, nibwo Perezida Kagame yatumiye Patrice Talon ngo nawe azaze i Kigali gusura u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Bénin, byatangaje ko bizaba bigamije gushimangira imibanire y'ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi n'abandi.

    Ni abayobozi kandi basinyanye na bagenzi babo bo muri Bénin amasezerano anyuranye y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, iterambere rirambye, guteza imbere inganda, ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ubuhinzi ndetse n'umutekano.

    U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n'ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.

    The post Perezida wa Bénin yatumiwe gusura u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/perezida-wa-benin-yatumiwe-gusura-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-benin-yatumiwe-gusura-u-rwanda

  • Canal + igiye guhitamo abanyarwenya izakorana… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu biganiro byiza bitambuka kuri Canal+ cyatangiye gutegurwa kuva mu 2019. Cyazamuye kandi kigaragaza impano z'abanyarwenya bakomeye muri Afurika muri iki gihe.

    Abakoraga iki kiganiro bagera mu bihugu bitandukanye bashakisha abanyarwenya batanga icyizere muri uyu mwuga, ubundi bakagaragaza ibyo bashoboye. Banyuze muri Burkina Faso, mu Burundi, Cameroun n'ahandi.

    Umunyarwenya Michael Sengazi uri mu bakomeye niwe wifashishijwe na 'Canal Comedy Club' mu guhitamo abanyarwenya avuga ko bashobora kurenga 21, bazahagararira u Rwanda no mu bindi bihugu.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki kiganiro kigamije guha urubuga abo banyarwenya, kugira ngo bamenyekane.

    Yavuze ko bazabanza gukora ijonjora rizasiga hamenyekanye abazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati “Mbere yo kubakoresha ibyo byose, babanza kubakoresha imyitozo. Nibwo bahise bampamagara bati wadufashije kubakoresha imyitozo tukabanza guhitamo, rero ushatse wese araza. Rero, turi guhitamo abo tuzakorana nabo.”

    Michael yavuze ko nyuma yo guhitamo abo bazakorana, bazamara icyumweru kimwe bari kureba impano ya buri umwe, uburyo atera urwenya, uko yigaragaza imbere y’abantu ku rubyiniro. Nyuma nibwo hazafatwa amashusho y’ibiganiro biri hagati ya bibiri na bitatu, bizatambuka kuri Canal+.

    Kuri Michael wegukanye igikombe cya ‘RFI Talent du Rire’ avuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko “Bizadufasha kubona abanyarwenya bakoresha ururimi rw’Igifaransa bazatangira guca kuri Canal+.”

    Akomeza ati “Ni ibintu byiza biteza imbere urwenya kandi bikerekana ibihugu byose, n’indi shusho, kwerekana y’uko hari indi shusho.”

    Abanyarwenya bazatoranywa, bazitabira amahugurwa bazahabwa na Michael Sengazi, azatangira kuva tariki ya 22 Mata 2023 kugera tariki ya 28 Mata 2023.

    Umunyarwenya asabwa kohereza Video iri mu gifaransa kuri numero ya Whatsapp +250 727 828 442, cyangwa kuri email [email protected]  mbere ya tariki 22 Mata 2023.

    Biteganyijwe ko abazatoranywa ari nabo bazifashishwa mu ifatwa ry'iki kiganiro cy'urwenya cya 'Canal Comedy Club', tariki ya 28 Mata 2023 i Kigali. 

    Michael Sengazi yavuze ko iki kiganiro ‘Canal Comedy Club’ kigamije gufasha abanyarwenya bakoresha ururimi rw'Igifaransa kumenyekana 

    Bamwe mu banyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Babu, Merci, Prince, bahawe amahirwe yo kwigaragaza kuri ‘Canal Comedy Club’ 

    ‘Canal Comedy Club’ iri mu biganiro bikundwa cyane kuri Canal+ ahanini binyuze mu buhanga bw'abanyarwenya batoranyijwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128156/canal-igiye-guhitamo-abanyarwenya-izakorana-nabo-mu-kiganiro-canal-comedy-club-128156.html

  • Murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyah… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye nyuma y'uko iyi kipe inganyije na Gasogi United, mu mikino yo ku munsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda. Muri uyu mukino abatoza ba APR FC bagaragaje imyitwarire idahwitse, aho umutoza mukuru Ben Moussa yahawe ikarita y’umuhondo kubera gusagarira abasifuzi ndetse n’umutoza w’ungirije Jamel Eddine Neffati akerekwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukuramo ikoti ry’ikipe akarikubita hasi.

    Iyi nama yabaye ku munsi w'ejo ibera ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ku Kimihurura, Chairman wa APR FC Lt Gen MK MUBARAKH yatangiye asuhuza abantu bose bari mu nama maze ababwira ko icyatumye yifuza kubaganiriza ari uko Ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abafana batishimye muri rusange.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara, haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye'. Ati 'murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho”.

    Chairman kandi yongeye kwibutsa abakinnyi ba APR FC ko bigeze gusezerera abakinnyi 17 bitewe no kudahozaho, mbere y'uko babazana. Yababwiye kandi ko nibatisubiraho, n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kubwira abakinnyi ko intego za APR FC ari ugutwara ibikombe, uhereye ku bikinirwa hano mu Rwanda byose. Yagize ati “Ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu (APR F.C) zidahinduka, ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose.'

    Yasoje ashimira benshi bakorana umurava n'abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego ndetse anagira inama bamwe mu bakinnyi abasaba kwisubiraho bagakora akazi neza.

    Chairman wa APR FC aganiriza abakinnyi

    Abakinnyi ba APR FC mu nama 

    Kapiteni wa APR FC, Djabeli wijeje abayobozi ko hagiye kubaho impinduka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128149/murimo-kuduhatiriza-gutangira-kubashidikanyaho-lt-gen-mk-mubarakh-abwira-abakinnyi-ba-apr–128149.html

  • Ncuti Gatwa, Knowless, Bruce Melodie na Chris… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abanyamuziki bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aba-Dj, abashyushyarugamba n'abandi.

    Hari bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari byo bihembo bya mbere hashingiwe ku mazina akomeye y'abahatanamo, ibyiciro birimo n'ibindi bavuga ko bikomeza ibi bihembo.

    Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo abarimo Meddy, Nkusi Arthur, James na Daniella, Prosper Nkomezi na The Ben ariko kuri iyi nshuro ntabwo bagarutse ku rutonde.

    Amatora yatangiye ku wa 10 Mata 2023 ari kubera ku rubuga rwa Internet rw’iri rushanwa www.expressvotes.com biteganyijwe ko azarangira tariki 10 Kamena 2023, ari nabwo ibihembo bizatangwa.

    Bwiza ndetse na Afrique bahagarariye u Rwanda mu cyiciro ‘EAEA People’s Choice Breakthrough Act of the year’ aho bahatanye n’abarimo Mavokali, Iyani, VIC West, Boutross ndetse na Kontawa.

    Butera Knolwess ahatanye mu cyiciro ‘Best Female East’ aho ari kumwe n’abarimo Julian Kanyomozi, Nadia Mukami, Nandy, Phina, Spice Diana na Zuchu.

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist’ aho ari kumwe n’abarimo Ali Kiba, Diamond, Eddy Kenzo, Harmonize, Khaligraph Jones na Rayvanny.

    Dj Pius ahatanye n’abandi ba Dj barimo Dj Ally B, DJ Joe Mfalme, RJ THe Dj, Dj Lito, Dj Seven Worldwide na Selecta JEF.

    Dj Brianne ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore bavanga imiziki (Choice Female Deejay of the year) aho ahatanye n’abarimo Dj Kampire, Dj Mamie, Dj Malaika, Dj Pierra Makena, Dj Angie na Dj Lisney.

    Indirimbo ‘A L’aise’ ya Bruce Melodie na Innoss’B ihataniye igihembo mu cyiciro ‘Collaboration single of the year’ aho ihatanye na ‘Kiss’ ya Innoss’B na Zuchu, ‘Kwame’ ya Harmonize na Khaligraph Jones, ‘One Call’ ya Ruby na Otile Brown, ‘Action N’energy’ ya Eddy Kenzo na John Frog, ‘Super Woman’ ya Otile Brown na Phina, ‘Bembeleze’ ya Nandy na Willy Paul.

    Mu ndirimbo zihuriweho z’abahanzi bo mu Rwanda (Collaboration) harimo ‘Yogati’ ya Bruce Melodie na Babo, ‘Ok’ ya Marina na Lil John, ‘Soja’ ya Juno Kizigenza na Bwiza, ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo, ‘Nasara’ ya Ariel Wayz na Danny Naone, ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, ‘Demo’ ya Ariel Wayz, Sagamba, Soldier Kid, Bruce the 1St.

    Indirimbo ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo ihataniye igihembo muri ‘Alternative-Fusion Single of the year’, ‘The way you are’ yakoranye na Harmonize nayo ihataniye igikombe muri iki cyiciro.

    Sandrine Isheja wa Kiss ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umushyushyarugamba w’umwaka (Event host of the year) aho ari kumwe n’abarimo Chris Kirwa, Shaffie Weru, MC Kats, Chipukeezy, MC Luvanda ndetse na MC Dr Cheni.

    Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga Ncuti Gatwa ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Filmstar of the year’ aho ari kumwe n’abarimo Florence Kasumba, Aunty Ezekiel, Pascal Tokodi, Wema Sepetu, Natasha Sinayobye na Kate Actress.

    Indirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie, ‘Hashtag’ ya Christopher, ‘You Shoul Know’ ya Ariel Wayz, ‘No’ ya Okkama, ‘Inana’ ya Chriss Eazy, ‘Ready’ ya Bwiza ndetse na’Joli’ ya Kenny Sol zihataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Rwandese Sound Single’.

    Mu bandi bahanzi bahatanye muri ibi ibihembo, harimo itsinda rya Sauti Sol rihatanye mu byiciro bitatu; Icya ‘Artist/Group of the year’, ‘Live Performer(s) of the year’ ndetse na ‘Best Afro-Pop Single’. Hari kandi Fally Ipupa uhatanye mu byiciro birimo Best Afro-RNB/Soul/Jazz Single.     

    Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Female Artist of East Africa) 

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist East Africa’, ‘Collaboration Single of the year’ n’ibindi 

    Indirimbo ‘Hashtag’ ya Christopher Muneza ihataniye igihembo ‘Best Rwandese Sound Single’

    Ncuti Gatwa ahataniye igihembo muri ‘Filmstar of the year’ mu bihembo EAEA People’s Choice












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128144/ncuti-gatwa-knowless-bruce-melodie-na-christopher-mu-bahataniye-ibihembo-eaea-128144.html

  • The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe hanze, The Ben agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo kizaba kuwa Gatatu 19 Mata 2023 muri Lake View mu gace kazwi nka Mbarara.

    Muri iki gitaramo, The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuru. Hazaba hari kandi n'itsinda rimaze kwamamara mu muziki wa Uganda rizwi nka Abeeka Band.

    The Ben n'aba bahanzi bazataramira mu gitaramo kiswe Uganda Rwanda Border Re Opening After Party. Kizaba gikurikirana icyo Gen Muhoozi yatumiyemo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol kiswe Rukundo Egumeko.

    The Ben nubwo ari umunyarwanda ariko yavukiye mu gihugu cya Uganda. Mu bihe bitandukanye, akorera ibitaramo i Kampala byitabirwa n’abantu benshi kandi baba baririmbana na we indirimbo zose, nk'abantu bamwishimira cyane nk’uko na we abakunda.

    Muri iyi minsi The Ben na Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Uganda mu biruhuko aho bagiye bagaragara bizihiwe mu mashusho atandukanye yagiye ajya hanze.

    The Ben ategerejwe mu gitaramo kizitabirwa n’abaherwe muri Uganda Yaherukaga kuhakorera igitaramo gikomeye nyuma gato yuko imipaka y’u Rwanda na Uganda yafungurwagaMuri iki gitaramo The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuruNi igitaramo kizaba nyuma y’amasaha macye habaye ‘Rukundo Egumeko’ igitaramo Gen Muhoozi yatumiye abahanzi b’abanyarwanda barimo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128142/the-ben-agiye-kongera-gutaramira-muri-uganda-128142.html