Category: Uncategorized

  • Rukeneye miliyoni 25$: Ibibazo byazonze uruganda rw'amashanyarazi ya nyiramugengeri rwari gutanga megawatt 70 – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwitwa Hakan Power Plant ruri Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara iruhande rw'ikibaya gucukurwamo nyiramugengeri. Rwatangiye kubakwa mu 2017, rutangira gutanga umuriro w'amashanyarazi mu 2021.

    Kuva rwatangira gutanga amashanyarazi rwahuye n'imbogamizi yo kubura nyiramugengeri ihagije yo gutunganya kuko itabonetse ku kigero yari yitezweho.

    Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko inyigo yari yakozwe mbere yo gutangiza urwo ruganda yari yerekanye ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru muri icyo kibaya ari ku gipimo kitazahungabanya umusaruro warwo ariko si ko byagenze.

    Ati 'Icyo tumaze kubona mu myaka ine ishize ni ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe ryagize ingaruka ku mugezi w'Akanyaru. Inyigo yakozwe mbere yagaragazaga ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru afite ubugari bwa metero 3,5 ariko ku bw'ibyago yariyongereye ubu yageze kuri metero 4,9. Bituma nyiramugengeri yacu umwuzure uyitwara.'

    Uko kwiyongera kw'amazi y'umugezi w'Akanyaru gushingiye ku kuba imvura igwa muri ako gace yariyongeye, nyiragemugengeri imwe itwarwa n'umwuzure, indi na yo irakayuka bituma kuyicukura mu gihe cy'imvura bigora.

    Uru ruganda rwagombaga kujya rucukura mu bihe byose by'umwaka ariko Tadic avuga ko mu bihe by'imvura nyinshi nko mu itumba bibagiraho ingaruka kuko bituma batabona nyiramugengeri bagombaga gutunganya mu gihe cy'amezi atatu n'ane.

    Uwo mushoramari yakomeje asobanura ko izo mbogamizi ziyongeraho ikibazo cy'ibikoresho bidahagije bifasha mu gucukura no gukura nyiramugengeri mu kibaya ijya mu ruganda.

    Ibyo bituma ubushobozi bwo gutanga umuriro w'amashanyarazi urwo ruganda rufitiye ubushobozi rutabasha kuwugezaho.

    Ati 'Impuzandengo y'umuriro ubasha kuboneka ni megawatt 23. Nyamara urganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 twakuramo uwo dukoresha hano ukaba megawatt 70.'

    Uru ruganda rumaze gushorwamo agera kuri miliyoni 450 z’Amadolari

    Hakenewe irindi shoramari rya miliyoni $25

    Tonci Tadic yavuze ko kuri ubu urwo ruganda rumaze gushorwamo miliyari $450 z'Amadolari ariko rukeneye izindi miliyari $25 ngo rukemure ibyo bibazo byatumye rudatanga umusaruro rwari rwitezweho.

    Yagaragaje ko kugira ngo umuriro w'amashanyarazi wa megawatt 70 urwo ruganda rugomba gutanga ku muyoboro mugari ugerweho hagomba kwagurwa ubuso bucukurwaho nyiramugengeri, bukava kuri hegitari 300 zihari uyu munsi bukagera kuri hegitari 800.

    Avuga kandi ko akeneye izindi mashini nibura 40 harimo izifasha mu gucukura no gutwara nyiramugengeri ijyanwa mu ruganda.

    Ati 'Nkeneye miliyari $25 kugira ngo uruganda rubashe gutanga megawatt 70. Ntekereza ko nzibonye mu byiciro mu gihe cy'imyaka itatu za megawatt 70 z'amashanyarazi zaba zabonetse.'

    Tadic ariko asaba ko hanabaho imikoranire myiza n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG) kuko amashanyarazi urwo ruganda rutanga aba agomba kwishyurwa nyirwarwo ariko bigatinda.

    Yavuze ko ubundi REG iba igomba kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 45 uhereye igihe yahereweho ibyo igomba kwishyura uruganda ariko ko ubu amezi ageze kuri ane bitarakorwa kandi Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro na cyo kibara amande y'ubukererwe iyo cyatinze kwishyurwa.

    Uwo mushoramari yongeyeho ko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda yamusezeranyije ubufasha mu kongera umusaruro urwo ruganda rutanga ndetse ibiganiro hagati y'urwo ruganda n'ibindi bigo byaratangiye ngo barebe uburyo bakorana.

    Uretse uruganda rwa Hakan Power Plant, amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri anatunganywa mu ruganda rwa Gishoma rutanga megawati 15.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ikigega cya nyiramugengeri ingana na toni miliyoni 155 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

    Imibare ya REG igaragaza ko 77% bya nyiramugengeri yose u Rwanda rufite iri mu gishanga cy'Akanyaru n'icya Nyabarongo ndetse no mu bibaya bya Rwabusoro.

    Umuyobozi Mukuru wa Hakan Powe Plant, Tonci Tadic yavuze ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru atwara nyiramugengeri

    Uru ruganda rutunganya amashanyarazi ava muri nyiramugengeri rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70

    Nyiramugengeri icukurwa ntiboneka ku kigero gihagije

    Uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rukeneye izindi mashini nk’iyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rukeneye-miliyoni-25-ibibazo-byazonze-uruganda-rw-amashanyarazi-ya

  • Guverineri Rubingisa ahangayikishijwe n'abana bata ishuri n'inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho mu mwiherero w'iminsi ibiri wahurije hamwe abayobozi ku rwego rw'Intara, abagize komite nyobozi z'uturere, ba Perezida b'Inama Njyanama z'uturere n'abahagarariye ibigo bya Leta bikorera muri iyi Ntara.

    Wari ugamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye iterambere ry'abaturage birimo amakimbirane yo mu miryango, abana baterwa inda imburagihe, abava mu ishuri n'ibindi byinshi.

    Uyu mwiherero waberaga mu Murenge wa Rwinkwavu wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga: Inshingano n'indangagaciro z'umuyobozi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri uyu mwiherero barebeye hamwe ibidindiza iterambere yaba iry'abaturage ndetse no mu nzego bayobora.

    Yavuze ko biyemeje kubikemura ku buryo umuturage abasha kugera ku iterambere.

    Ati 'Ibibazo by'umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi, hari imiryango ifite amakimbirane twarayibaruye, dufite imiryango ifite abana batari kujya ku ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itemewe, nubwo imibare idakanganye cyane ariko ni abana bacu nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari, dufite abana b'abakobwa baba baratewe inda kubafasha ariko ntibirangirire aho kugira ngo n'ababigizemo uruhare bakurikiranwe n'inzego.''

    Guverineri Rubingisa yavuze ko ibi bibazo aribyo bitera ibindi byinshi ku buryo abagize umuryango aho gutekereza uko bashyira hamwe ngo batere imbere ahubwo bahugira muri bya bibazo.

    Yavuze ko biyemeje gukorera hamwe mu gukemura ibi bibazo.
    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga.

    Yavuze ko buri muyobozi w'akarere yamurikaga udushya afite ku buryo abandi bashobora kutwigiraho.

    Ati 'Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kugenda tukabikemura, ni ugukoresha inzego zose, ntabwo twese turakorana kuva ku Muyobozi w'Akarere kugera ku Isibo. Twasanze rero twese tutari twahuza inzego zose ngo dukorere hamwe, twahakuye umukoro ukomeye w'uko tugomba gukorana twese.''

    Muri uyu mwiherero hafatiwemo indi myanzuro irimo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari, kubaka ubushobozi bw'abakozi no gukora nk'ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no guha abaturage serivisi nziza, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru n'ibipimo ngenderwaho.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage kugira ngo bibafashe gutera imbere

    Guverineri Rubingisa ahangayikishijwe n'abana bata ishuri n'inda ziterwa abangavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-rubingisa-ahangayikishijwe-n-abana-bata-ishuri-n-inda-ziterwa

  • Nyuma y'imyaka 13 ryubakwa, isoko Gisenyi ryatangiye gutangwamo ibibanza – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Gisenyi rigeretse inshuro enye, aho buri gice cyaryo gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo ibice byo ku gisenge n'igorofa ryo hasi.

    Umushinga wo kubaka isoko rishya rya Gisenyi ni umwe muyahuye n'inzitizi nyinshi zikomeye kuko ryatangiye ryubakwa n'akarere, nyuma rihabwa rwiyemezamirimo, rijyanwa mu nkiko akarere kongera kurisubirana, nyuma kaza kuryegurira abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko batangiye kwakira ibigo n'abacuruzi bifuza kurikoreramo.

    Ati 'Igorofa ryo hasi n'irya mbere yamaze gufatwa ndetse n'irya kane bigeze kure, ni ibintu bikomeje kutwereka ko inyubako ijyanye n'igihe yuzuye ikenewe.'

    Yakomeje avuga ko 'Tugomba kwihutisha icyiciro cya kabiri cy'umushinga cyo kubaka irindi gorofa, mu gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona aho bakorera kandi heza.'

    Twagirayezu yahamije ko inyubako y'isoko rya Gisenyi yashyizweho uburyo bwo kurengera ibidukikije, ku buryo amazi yose azajya ayivaho bateganyije uburyo bwo kuyafata bakayatunganya bakongera kuyakoresha, kandi bafitemo uburyo bwinshi bw'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Déogratias Nzabonimpa yabwiye IGIHE ko isoko ryuzuye, ndetse ryitezweho kwagura ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

    Ati 'Imirimo yose yo kubaka inyubako y'isoko yararangiye, harimo gukorwa isuku ya nyuma no gushyira ibintu byose mu mwanya wabyo, kandi nk'Umujyi wa Rubavu wegereye umupaka; abacuruzi bose bakorana n'isoko rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye koroherezwa ubuhahirane.'

    Visi Meya Nzabonimpa avuga ko kwimurira abacuruzi bavuye mu isoko rishaje bizaba byarangiye bitarenze Ugushyingo 2025, bigizwemo uruhare n'Akarere na Rubavu Investment Company Ltd (RICO).

    Igice cyo hasi kuri iyi nyubako kirimo gukodeshwa amafaranga ibihumbi 20 Frw, igorofa rya mbere rigakodeshwa ibihumbi 18 Frw, muri kabiri ibihumbi 15 Frw, muri gatatu ni 14 Frw, mu gihe ihera ari ibihumbi 10 Frw. Ibi biciro ni ibya metero kare hatabariwemo imisoro.

    Igisenge cy'iyi nyubako y'Isoko rya Gisenyi kubera uko cyitegeye umujyi wa Goma, Umusozi wa Rubavu, Ikirunga cya Nyiragongo n'Ikiyaga cya Kivu amakuru IGIHE ifite ni uko Umushoramari mu myidagaduro y'u Rwanda, Coach Gael ari mu bahabengutswe, ndetse akiri mu biganiro na RICO.

    Ni isoko ryuzuye rigeze ku gaciro ka miliyari 6 Frw, kubera ko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi zaryo ngo ryihanganire imitingito no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro. Mbere ryari ryarateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw.

    Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi yuzuye nyuma y’imyaka irenga 13

    Aba mbere batangiye gufata ibibanza byo gucururizamo muri iyi nyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-13-ryubakwa-isoko-gisenyi-ryatangiye-gutangwamo-ibibanza

  • Rwamagana: Abayobozi barenga 150 bahawe 'smartphones' – #rwanda #RwOT

    Izi telefone bazihawe ku wa 23 Nzeri 2025 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu kwaka serivisi za leta.

    Muri buri Mudugudu hafashwemo abantu batanu bahawe izi telefone harimo abayobozi b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, abashinzwe imibereho myiza n'abandi batandukanye ku buryo bashobora gufasha abaturage mu kwaka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo.

    Umukuru w'Umudugudu wa Nyantoki uherereye mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, Sindambiwe Théoneste, yavuze ko bakoraga urugendo rw'amasaha abiri n'amaguru bagiye gushaka umukozi w'Irembo ku Murenge, ni mu gihe iyo bategaga moto byabatwaraga 3000 Frw kugenda no kugaruka.

    Ati 'Ngiye kwinjira mu baturage banjye ngende mbafasha mu kwaka serivisi zimwe na zimwe nko kwishyura mituweli, kwishyura Ejo Heza n'izindi nyinshi kuko byatugoraga kujya kwaka serivisi z'Irembo, uturutse mu Mudugudu wacu kuri moto dutanga 3000 Frw kugenda no kugaruka kugira ngo tubone umukozi w'Irembo ni ibintu rero byari bitubangamiye.''

    Umujyanama w'imibereho myiza mu Mudugudu wa Rutoma, Gahamanyi Jean Paul we yagize ati 'Najyaga nkenera nka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo bikamvuna kuko kuhagera uteze ni 1000 Frw, ariko ubu serivisi nyinshi nzajya mbyikorera. Icya mbere ayo mafaranga nategeshaga azamfasha mu bindi, noneho ikindi kiyongereyeho nzajya mfasha n'abandi baturage.'

    Muhawenimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda, yavuze ko hari serivisi nyinshi baburaga uko bishyura bitewe n'ahantu batuye.

    Ati 'Bizadufasha kwizigamira ya mafaranga twakoreshaga tujya gushakisha abakozi b'Irembo bari kure yacu, ikindi binadufashe kubona serivisi nyinshi mu buryo bwihuse. Nka njye rwose byamvunaga kuko narimfite agatelefone, ubu rero nishimye cyane.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko kuba abaturage benshi bagenda babona telefone zigezweho bibafasha mu iterambere, asaba abazihawe kujya bafasha bagenzi babo mu kubona izo serivisi.

    Yagize ati 'Bizadufasha kongera umusaruro kuko umuturage azajya yisabira serivisi atagombye gukora urugendo ajya ku Kagari, ku Murenge n'ahandi ahubwo azajya ayisabira we ubwe yaba ari mu rugo cyangwa mu murima, bizatuma imibereho myiza yiyongera, binafashe abaturage kutica gahunda ze ngo ajye gusaba serivisi zimwe na zimwe ku Kagari.''

    Visi Meya Umutoni yavuze ko bazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kugeza izi telefone ku bandi baturage bo mu mirenge itandukanye kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi.

    Akanyamuneza kari kose ku bahawe telefone

    Bamwe mu bayobozi bahawe izi telefone bavuze ko byabagoraga kujya gushaka umukozi w'Irembo kuko akenshi bakorera kure yabo

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko bazakomeza gushaka uko abaturage benshi bagezwaho telefone zigezweho

    Aba bayobozi 156 bo mu nzego z'ibanze bahawe smartphone, basabwa gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abayobozi-barenga-150-bahawe-smartphones

  • Jangwani yongeye kugaragara mu bikorwa bya APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, yongeye kugaragara mu bikorwa by’iyi kipe nyuma y’iminsi asa n’utuje.

    Ejo hashize APR FC yari yakiriye abakunzi b’iyi kipe baheruka gufungurwa ndetse na bamwe mu bayobozi ba za ‘Fan Clubs’.

    Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Ibi bikaba byari bifitanye isano n’amatike y’indege bagendeyeho bajya mu Misiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Pyramids ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.

    Minisiteri y’Ingabo yavugaga ko amatike bagendeyeho amafaranga yayaguze yavuye kuri Konti ya MINADEF mu gihe bo bavugaga ko ari bo bitangiye amafaranga yo kuyagura.

    Mu bari bafunzwe bakaba bari barimo n’umuvugizi w’abafana Jangwani.

    Nubwo atari APR FC yabafungishije ariko yagiye inengwa ko kuva bafungurwa itigeze ihura na bo ngo ibihanganisha inabibibwirire ko nta ruhare yabigizemo.

    Ikintu cyatumaga hasa n’ahari igikuta hagati yaba bafana n’ubuyobozi nubwo batabyeruraga.

    Gusa icyabigaragazaga ni uko n’umuvugizi w’abafana kuva yafungurwa atakomeje akazi ke bisanzwe, abamwegereye bakavuga ko yari atagereje ko ubuyobozi bumuvugisha.

    Ejo ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa muri Tennis Club bahuye n’aba bafana kimwe n’abandi bayobozi b’abafana barasangira.

    Nubwo amakuru ISIMBI yamenye batavuze neza ku byo bifuzaga ariko na none hari mu rwego rwo gutegura neza umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00′.

    Bakaba basabwe gufasha mu bukangurambaga abafana bakazaza ari benshi cyane ko bamaze iminsi basa n’abakatakitabira imikino neza.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa ni we wari uyoboye iyi nama

    Jangwani yongeye kugaragara mu bikorwa bya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11930

  • Musanze: Hifashishijwe 'drone,' Polisi yafashe 24 bangizaga imirima y'abaturage bayishakamo zahabu – #rwanda #RwOT

    Aba baturage 24 bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, nyuma y'uko bamwe mu batuye mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bagaragaje kwangirizwa imirima n'imyaka bikorwa n'abayicukuramo amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nk'ikibazo kibabangamiye.

    N'igikorwa cyakozwe hifashishijwe drone ifata amafoto igaragaza aho abo bacukura mu mirima y'abaturage baba baherereye ndetse ikaba yanabakurikiranye aho bajya kwihisha igihe bahunze abaza kubafata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy'abaturage bishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, kuko bigishijwe hakaba hari ababirengaho.

    Ati 'Gufata abishora mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe uba ari umwanzuro wa nyuma, kuko bagirwa inama kenshi bakanigishwa ingaruka zabyo, abinangiye bakanga kubireka ntitwarebera ngo bakomeze kwangiriza imyaka n'amasambu bya bagenzi babo ni yo mpamvu bafatwa bagakurikiranwa.'

    Yakomeje agira ati 'Kurwanya ibikorwa nk'ibi birakomeje ahantu hatandukanye, ni yo mpamvu twongera kuburira ababyishoramo kubireka mbere y'uko bafatwa kuko nibinangira, bazafatwa babibazwe.'

    Ibikorwa nk'ibi byo gufata abangiza imirima n'imyaka by'abaturage mbere yo kubikora abaturage babanza kwigishwa ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo ndetse no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka n'ibindi.

    Abafashwe uko ari 24 bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hifashishijwe-drone-polisi-yafashe-24-bangizaga-mirima-y-abaturage

  • Imbamutima z'abanyamahanga bari kurebera Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wayakiriye wanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe cyane kuko ibihugu 108 byohereje abakinnyi babihagararira.

    Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by'abagore n'abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.

    Harimo icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

    Uretse abanyarwanda baryohewe n'iri siganwa, Abanyamahanga bari I Kigali nabo bishimira uko riri kugenda no kuba ibihugu byabo bikomeje kwitwara neza.

    Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko banejejwe no kubona Shampiyona y'Isi y'Amagare ikinirwa muri Afurika ndetse n'uburyo ibintu byose biteguye neza bigaragaza ko u Rwanda rwahawe kuyakira rubikwiriye.

    Umutaliyani Giorgia ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho yaje gukurikirana Shampiyona y'Isi y'Amagare yavuze ko yishimiye uko yabonye u Rwanda.

    Ati 'U Rwanda ni rwiza, abaturage bafite urugwiro kandi hari ikirere cyiza. Ubu ndi gushyigikira u Butaliyani. Kuri ubu ibintu biraryoshye turi kubona ibyishimo ndetse n'abana bari kwishima cyane. Turakomeza gushyigikira amakipe yose no gushyigikira abahatana dukomeze kugira ibyishimo.

    Yagaragaje ko hari amasomo akomeye u Rwanda rukwiye kwigirwaho n'ibindi bihugu harimo no kugira ubushake bwo kwerekana ko ibintu byose bishoboka.

    Ati 'Nifuza ko ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda ubushake bwo kugaragaza ko ibintu byose bishoboka. Kuri guverinoma y'u Rwanda nayisabaga gukomereza aho.'

    Umunya-Zambia ugeze na we ugeze mu Rwanda bwa Mbere, Winny, yavuze ko iri siganwa iryo ryamuhagurukije iwabo kuko ari ibintu bidasanzwe kubona riri kubera muri Afurika.

    Ati 'Impamvu naje i Kigali ni ukubera Shampiyona y'Isi y'Amagare kuko ni ku nshuro ya mbere byari bibereye muri Afurika, twabifashe nk'ibyacu rero duturuka muri Zambia ngo tuze turebe uko biba bimeze. Nk'umufana ndi kwishimira buri kimwe. Njyewe ndi gufana cyane Pogacar kubera ko Zambia idahari ubu ndi gufana ikipe y'u Butaliyani.'

    Yavuze ko ibindi bihugu bikwiye kugira byinshi byigira ku Rwanda ati 'Ndatekereza ko ibihugu byose bya Afurika biri kwigira muri ibi kubera ko ni ikintu gishyira umugabane wose ku rundi rwego.'

    Umunya-Nigeria, Fabian John yagize ati 'U Rwanda ni nko mu rugo kuri njyewe. Iyi ni nk'inshuro ya gatatu mu Rwanda nabonye hari byinshi byahindutse noneho hari kuba Shampiyona y'Isi y'Amagare ni impinduka nini ku Rwanda. U Rwanda ni u rwa mbere. Ubu ndi gufana u Bubiligi n'u Rwanda. Umukinnyi ndigufana ni Remco Evenepoel.'

    Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bigifite urugendo n'ibintu byinshi byo kwiga akurikije n'uko u Rwanda rwakiriye bwa mbere iri rushanwa.

    Ati 'Ibi biratwigisha amasomo menshi, ibihugu bya Afurika biracyafite byinshi byo kwigira ku Rwanda. Icya mbere ni uko niba bashaka guharanira ko ibihugu byabo biza ku isonga bizashoboka, turasaba ko ibihugu byose bya Afurika byigira ku Rwanda.'

    Umunya Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko utuye muri Écosse, Mathias, we ati 'Mu 2019 nabaye hano imyaka imyaka ibiri nakatwaye igare, ntibisanzwe kubona Shampiyona y'Isi y'Amagare iza hano mu Rwanda, birashimishije cyane. Hari byinshi byateye imbere, iyo urebye hirya no hino ubona ko inyubako zigenda ziyongera. Ubu ndi gufana Pogacar. Shampiyona y'Isi y'Amagare ni isiganwa ryiza, rigaragaza igihugu kandi niteze kureba abasiganwa mpuzamahanga kandi beza.' Kugeza ubu nishimiye uburyo riri kugenda.'

    Yashimye ko u Guverinoma y'u Rwanda ifasha cyane mu guteza imbere siporo zitandukanye bityo ko ari isomo ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

    Umubiligi na we yashimye uko Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kugenda neza ndetse yerekana ko kuba abakinnyi bahagarariye igihugu cye barangajwe imbere na Remco Evenpoel bakomeje kwitwara neza nabyo ari ibyo kwishimira.

    Guhera ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri, hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y'ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

    Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

    Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y'imyaka 19 n'abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y'imyaka 19] n'abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y'ibilometero 267,5.

    Akanyamuneza ni kose ku banyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali bakunda igare

    Abo muri Kenya na bo bishimiye kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mihanda ya Kigali

    Uyu yafataga ifoto y’urwibutso

    Abashinwa bashyigikira mugenzi wabo wari utambutse ku muhanda aho bari bari kurebera

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bishimira uko Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kugenda

    Abo muri Kenya na bo bishimiye kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mihanda ya Kigali

    Uyu yafataga ifoto y’urwibutso

    Abashinwa bashyigikira mugenzi wabo wari utambutse ku muhanda aho bari bari kurebera

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bishimira uko Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kugenda

    Ikipe y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa Kabiri

    Ku mihanda itandukanye usangaho abanyamahanga bakurikiranye isiganwa

    Abanyarwanda nabo babukereye ku mihanda itandukanye

    Abanyarwanda nabo bagaragarije urukundo Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Ku muhanda uzamuka uva kwa Mignone n’aho hari abanyamahanga bari gushyigikira abasiganwa

    Ibyishimo ni byose ku bari kureba abasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Aho abasiganwa basoreza naho hari abanyamahanga benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyamahanga-bari-kurebera-shampiyona-y-isi-y-amagare-i-kigali

  • Bigenda bite iyo abanyamahanga babiri bakoreye mu Rwanda imihango yo gushyingirwa? – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi u Rwanda rwakira abanyamahanga baturutse mu bihugu byinshi byo ku Isi, bamwe baje kuhakorera by'igihe gito no kuhatemberera, abandi baje kuhatura, ari na ko hari abahitamo kuhakorera ibirori bitandukanye birimo n'imihango y'ishyingirwa.

    Ibi bituma hari abibaza niba hari amategeko ashobora kugenga igikorwa cy'ishyingirwa igihe bombi ari abanyamahanga, kuko ibimenyerewe ari ishyingirwa ry'umunyamahanga n'umunyarwanda.

    Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n'umuryango, mu ngingo yaryo ya 210 iteganya ko ishyingirwa hagati y'abanyamahanga ribereye mu Rwanda, ku byerekeye imihango y'ishyingira, hakurikizwa itegeko ry'u Rwanda.

    Rikomeza rivuga ko ku byerekeye ibisabwa by'ishingiro, hakurikizwa itegeko ry'igihugu cya buri wese mu bashyingiranwa iyo bitabangamiye amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.

    Ku birebana n'uburenganzira bwa buri muntu bukomoka ku ishyingirwa n'ubw'abana, iyo nta masezerano bagiranye ubwabo, hakurikizwa itegeko ry'aho baba.

    Ku byerekeye umutungo wabo, iri tegeko rivuga ko iyo abanyamahanga bashyingiranywe nta buryo bw'imicungire y'umutungo bahisemo, hakurikizwa itegeko ry'aho uwo mutungo uri.

    Bigenda bite iyo abanyamahanga bakoreye imihango yo gushyingiranwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigenda-bite-iyo-abanyamahanga-babiri-bakoreye-mu-rwanda-imihango-yo

  • Kirehe: RFI yabobanuriye abayobozi b'inzego z'ibanze uko babika ibimenyetso mu gihe habaye ibyaha – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 ni bwo RFI yakomereje ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' mu Karere ka Kirehe, ahahurijwe hamwe abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikumvikana barenga 200 hagamijwe kubasobanurira serivisi iki kigo gitanga.

    Aba bayobozi beretswe ikiguzi gisabwa umuntu ushaka serivisi za RFI, banasobanurirwa uko babungabunga ibimenyetso mu gihe habaye icyaha kugira ngo bizatanga umusanzu mu butabera.

    Pasiteri wo mu Itorero rya ADEPR, Muhigira Faustin, yavuze ko amakuru ya RFI basobanuriwe amenshi yari mashya kuri bo ariko ko yaje asubiza ibibazo byinshi bari basanzwe bafite, yavuze ko bishimiye ko RFI ifite ubushobozi bwo gutahura impapuro mpimbano n'ibindi byinshi byajyaga biteza ibibazo muri rubanda.

    Ati 'Ubu badusobanuriye ko babandi bakora ibyaha bagasibanganya ibimenyets, batubwiye ko bafite ubushobozi bwo kubitahura bikaba byakwifashishwa mu butabera, bizatuma rero ihohotera rigenda rigabanuka kuko akenshi umuntu ushaka guhohotera abanda agerageza gusibanganya ibimenyetso.''

    Iturerere Liliose yavuze ko yasobanukiwe ko ahabereye ibyaha we n'abandi baturage batagomba kuhegera ahubwo bazajya bahashyira ibimenyetso kugira ngo bifashe inzego z'umutekano.

    Ati 'Nk'umuntu wiyahuye, nasobanukiwe ko mu gihe ngiye nkafata ku mugozi yizirikishije, ibimenyetso bishobora kugaragaza ko nanjye naba nagize uruhare muri ubwo bwicanyi kandi wenda ndengana. Ikindi nabashije kumenya ibiciro by'ibizamini bya DNA n'ibindi byinshi ku buryo ndi bubisangize abanda baturage nabo bakabimenya.''

    Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie, yashimiye RFI yafashe umwanya wo gusobanurira abayobozi serivisi batanga, avuga ko benshi batari bazi neza imikorere y'iki kigo ariko ko buri wese yasobanukiwe ku buryo yabasha no kwigisha abanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko abaturage bose bakwiriye kumenya serivisi batanga kuko ari bo zashyiriweho, yatanze ingero ku nyandiko mpimbano zikunze gukoreshwa mu bintu by'amahugu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi.

    Ati 'Umuturage akwiye kumenya serivisi dutanga kugira ngo igihe bibaye ngombwa aziyambaze zibe zamurenganura zimuhe ubutabera bunoze. Ikindi gikomeye igihe habayeho ihohoterwa n'iyo umuntu yaba yasambanyijwe n'abarenze umwe abo bantu bose baramenyekana gusa bisaba ko ibimenyetso byafashwe bibe byafashwe neza bikanabungwabungwa neza.''

    Dr. Karangwa yavuze ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugana RFI mu gihe abona ko umwana we hari ibyahindutse mu buzima bwe, bakamupima akamenya ingano y'ibiyobyabwenge afata akaba yatangira kumugira inama zo kubireka.

    Yavuze ko muri ubu bukangurambaga bwa Sobanukirwa RFI 2025, bifuza ko abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikijyana babafasha gutanga ubutumwa mu baturage ko ahakorewe icyaha babungabunga ibimenyetso kugira ngo bizagire umumaro mu butabera.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa yasabye abayobozi ba Kirehe gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi batanga

    Abayobozi ba RFI basubiza bimwe mu bibazo byari bifitwe n'abayobozi bo muri Kirehe

    Abayobozi bo mu Karere ka Kirehe basobanuriwe ibijyanye na serivisi RFI itanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rfi-yabobanuriye-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-uko-babika-ibimenyetso-mu

  • The Ben yavuze imyato Massamba Intore #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yavuze imyato umuhanzi w’Umunyabigwi mu Njyana Gakondo, Intore Massamba amusabira Imana gukomeza kumurinda kuko ari urumuri rumurikira benshi.

    Ni mu butumwa uyu muhanzi witegura kujya mu Bwongereza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Yagize ati 'Massamba uri urumuri rutumurikira, Imana ijye ikomeza kukuturindira.'

    Amubwiye aya magambo mu gihe Massamba aheruka kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki aho yakoze igitaramo yise ’30/40 y’Ubutore’. Icyo gihe yizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki na 30 ishize igihugu kibohowe mu rugamba na we yagizemo uruhare.

    Nyuma gato y’iki gitaramo yashyize hanze album ye nshya yise 'Mbonezamakuza’ igizwe n’indirimbo 25 mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka amaze mu muziki.

    Intore Massamba mu myaka 40 yamaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi kandi nziza zagiye zigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunda injyana gakondo.

    The Ben yavuze imyato Massamba Intore

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11928