Category: Uncategorized

  • Ntimugategereze byinshi ku bandi- Perezida Kagame ahanura abo mu Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

    Ni umuhango witabiriwe n'abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14, baziga muri iri shuri, abarimu bazabigisha n'abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Abo banyeshuri ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y'Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

    Ni ishuri ryashibutse ku muryango Africa School of Governance Foundation washinzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko iri shuri ryahereye mu gitekerezo ubu Afurika ikaba yishimira ko ryashyizwe mu bikorwa kubera abantu batandukanye babigizemo uruhare barimo Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iri shuri rizagira uruhare mu iterambere ritari iry'abazaryigamo gusa ahubwo n'abaturage abazaryigamo bakomokamo.

    Ati 'Afurika ikwiriye kwibanda ku masomo atomoye, ndetse bigomba gukorwa namwe rubyiruko rwacu kuko ni mwe ejo hazaza heza hacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko uburezi aba banyeshuri bazahererwa muri ASG, buzabafasha gutekereza cyane ndetse no kugira uruhare rw'uko Afurika yatezwa imbere ari bo babigizemo uruhare.

    Yashimangiye ko ASG izabategura ku bijyanye n'ubuyobozi ariko urugendo rugomba gutangirira muri bo ubwabo.

    Mu bintu bitatu aba banyeshuri basabwe harimo ubukangurambaga, kwitonda cyane no gukurikirana uburyo Afurika ifatwa mu Isi, bakareba niba uburyo Afurika ifatwamo bukwiriye, ndetse bushingiye ku kuri.

    Yavuze ko nubwo ibibazo Afurika ihura na byo ari karande ariko hari ubwo bamwe babyitera, ntibagire icyo bakora ndetse ntibagaragaze itandukaniro.

    Ati 'Abo mu bindi bice by'Isi twari no ku rugero rumwe bateye imbere, mu gihe Afurika igihura n'ibibazo byagakwiye kuba byarakemuwe mu myaka myinshi ishize.'

    Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri kwiyemeza gufata inshingano. Yavuze ko bakwiriye kwihesha agaciro, igihugu n'abaturage ba Afurika.

    Yagaragaje ko batakwitega ko Isi iha agaciro Afurika mu gihe Abanyafurika na bo batubaha inshingano zabo.

    Ati 'Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu.'

    Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ni ukujya mu ngamba bagakora, bakitegura kujya hanze bakayobora kuko ari bo Afurika itezeho amakiriro.

    Ati 'Ubukungu bw'Isi buri kujya ku rundi rwego. Ikoranabuhanga riri gutera imbere Afurika ntishobora gusigara inyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe aba banyeshuri bazaba basoje aya masomo, ibihugu bakomokamo nibibakenera bazaba biteguye kubifasha.

    Ati 'Mukomereze aho, ni mwe twishingikirijeho, Imana iduhane umugisha.'

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif, yavuze ko iri shuri ryagiyeho mu buryo bwo gukemura ibibazo Afurika ihura na byo ndetse yemeza ko ari ishoramari rirambye ku hazaza ha Afurika.

    Ahanura abagiye kwiga muri iri shuri yagize ati 'Mugomba kubaka ejo hazaza ha Afurika. Ni ukwiyemeza ko muziga mu buryo butomoye, mugaharanira kumenya, mugamije ko ejo hazaza ha Afurika hamera neza. Mugomba guhindura ibitekerezo byanyu mo ibisubizo biteza imbere Afurika.'

    Uyu muyobozi yashimiye abayobozi n'abarimu ba ASG, abereka ko ari intwari abashimira uruhare rwabo mu kwigisha abana bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Perezida Kagame yahanuye abagiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, abereka ko ari bo Afurika itezeho amakiriro

    Perezida Kagame yatangije amasomo azajya atangirwa muri ASG

    Perezida Kagame yasabye Abanyafurika bagiye kwiga muri ASG kutitega byinshi ku bandi ahubwo ari bo bagomba kuba igisubizo

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif yashimiye abatangije iri shuri yerekana ko ari ishoramari rirambye kuri Afurika

    Gutangiza amasomo muri ASG byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Abanyeshuri 51 bao mu bihugu 14 ni bo bagiye gutangirana na ASG

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimugategereze-byinshi-ku-bandi-kurusha-ibyo-mwishakamo-perezida-kagame

  • Pariki y'Akagera mu mushinga w'arenga miliyari 2 Frw wo kongera inkura – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga, inkura zigera muri 300 zizajya zimurwa buri mwaka ndetse ko Pariki y'Akagera yo mu Rwanda hazaba ari hamwe mu hantu ha mbere hazajya hoherezwa izi nkura.

    Ibi uyu muryango wabitangaje ku wa 23 Nzeri 2025, ubinyujije mu itangazo washyize ku rubuga nkoranyambaga rwayo.

    Itangazo ryagiraga riti 'Nyuma y'ibiganiro byihariye twagiranye na Guverinoma ya Afurika y'Epfo, twumvikanye ko tugiye gutegura inkunga yo gukomeza kubungabunga ubuzima bw'izi nyamaswa, twebwe nk'umuryango twemeye kuzabungabunga ubuzima bw'inkura zigera ku 2.000 zavukiye ahantu zirerwa 'Zoo', zikazoherezwa muri pariki zitandukanye muri Afurika aho zizabaho zituje kandi zitekanye.'

    Mu 2007 inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko ari bwo iya nyuma yapfuye. Nyuma y'imyaka 10, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y'Igihugu y'Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n'ingore 10) ziturutse muri Afurika y'Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n'umuryango wa Howard G. Buffett.

    Binyuze mu bufatanye bwa RDB n'ibi bigo, muri Kamena, u Rwanda rwongeye kwakira inkura 70 zirimo ingabo 28 zivuye muri Afurika y'Epfo, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w'inyamaswa zinjizwa mu gihugu kimwe zivuye mu kindi.

    Kugeza ubu inkura zifite abarinzi bihariye bazikurikirana isaha ku isaha bitewe n'uko zikomeje guhigwa cyane ku Isi kubera ko amahembe yazo agurwa akayabo n'abavuzi gakondo bo muri Aziya.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kubungabunga Ibidukikije muri RDB, Mutangana Eugene, yabwiye The New Times ko imikoranire hagati y'u Rwanda na African Parks idashingiye ku kwimura inyamaswa gusa ahubwo banateganya gutangira gushyiraho ishuri rihugura abantu ku buryo bashobora kubungabunga ubuzima bw'inyamaswa muri aka gace ndetse no ku mugabane wose.

    Ati 'Uyu mushinga ugiye gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyo kubungabunga ibinyabuzima muri aka karere.'

    Mu 2024, abayisura biyongereyeho 3,83% bagera ku 56.219, bavuye ku 54.141 bayisuye mu 2023.

    Mu mwaka wa 2024, Pariki y'Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6$ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by'ayo mafaranga bihabwa abaturage.

    Ni pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Yashinzwe mu 1934, ikaba ibarizwamo zimwe mu nyamaswa nini cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo.

    Pariki y’Akagera mu mushinga w’arenga miliyari 2 Frw wo kongera inkura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pariki-y-akagera-mu-mushinga-w-arenga-miliyari-2-frw-wo-kongera-inkura

  • Gasabo: Four Points by Sheraton yahaye abanyeshuri 100 ibikoresho by'ishuri – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe binyuze muri gahunda yiswe 'Serve 360' ishishikariza abakora muri Marriott International Inc inabarizwamo Four Points by Sheraton, gukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'umuryango mugari.

    Ubuyobozi bw'iyi hoteli bwagaragaje ko ibi bikoresho by'ishuri byahawe aba banyeshuri bigiye kubafasha kwiga neza ndetse no kubazamurira icyizere kugira ngo bazatsinde neza umwaka w'amashuri batangiye.

    Ibikoresho bahawe birimo amakayi, amakaramu, ibikapu ndetse n'ibindi bitandukanye bishobora kubafasha kwiga neza ndetse no gutsinda neza mu ishuri mu mu mwaka w'amashuri wa 2025/2026 watangiye ku wa 8 Nzeri 2025.

    Hoteli za Four Points by Sheraton ni ishoramari ry'ikigo gikora mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli cya Marriott International, mu Rwanda kinahafite Kigali Marriott Hotel.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-four-points-by-sheraton-yahaye-abanyeshuri-100-ibikoresho-by-ishuri

  • Abaturage baturuka mu bihugu 49 basabye serivisi za RFI mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles avuga ko iki kigo gikomeje gutera imbere umunsi ku munsi ari nako bafasha Abanyarwanda benshi kubona ubutabera.

    Yavuze ko kandi bamaze gukemura ibibazo ibihumbi 96 hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga.

    Ati 'Nk'umwaka ushize ibihugu 49 byaje gusaba serivisi hano mu Rwanda, bisobanuye ko bizera ubutabera bw'u Rwanda ndetse banizera ubuyobozi bw'Igihugu cyacu, harimo ibihugu bya Afurika hakabamo n'abaturage bo mu bihugu byateye imbere baza gusaba serivisi zacu.''

    Dr Karangwa yavuze ko muri serivisi abanyamahanga bakunze gusaba cyane harimo gupimirwa DNA kugira ngo bemererwe gutambuka ku kibuga cy'indege bajyanye n'imiryango yabo, gupimisha ibijyanye n'inyandiko mpimbano. Serivisi ikunze gusabwa cyane n'ibihugu bya Afurika ngo ni ijyanye no gupima ibyahumanyije abantu.

    Kuri ubu RFI ishaka kugaba amashami mu bihugu 12 byayisabye kujya gukorerayo, hakaba n'ibindi bakiri mu biganiro.

    RFI yasabye ababyeyi kandi kujya bayigana ikabafasha mu kureba ingano y'ibiyobyabwenge biri mu mubiri wabo mu gihe hari abana babona babifata, ibi ngo byatuma uwo mwana yitabwaho hakiri kare bitari byamugiraho ingaruka.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles yavuze ko abaturage bo mu bihugu 49 basabye serivisi batanga umwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-baturuka-mu-bihugu-49-basabye-serivisi-za-rfi-mu-2024

  • Umufaransakazi yegukanye Shampiyona y’Isi, Abanyarwandakazi bose ntibasoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi, Gery Célia, ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu batarengeje imyaka 23 mu cyiciro cy’abagore mu gusiganwa mu muhanda, ni mu gihe abanyarwandakazi nta n’umwe wasoje.

    Abakinnyi barahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bafata umuhanda ujya i Nyarutarama [mu Kabuga] banyuze ku Gishushu (RDB), baze gukata bagana kuri Kigali Golf Club, bazamuke bagana Kimicanga ku buryo baza kuzamuka mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura [Kwa Mignonne], bakomeze bongere banyure kuri KCC.

    Iyi ntera ni yo bazengurutse inshuro umunani, ku ntera y’ibilometero 119,3.

    U Rwanda rwari rufitemo abakinnyi abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

    Umufaransakazi, Gery Célia ni we wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutwara isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, akoresheje amasaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26 ku ntera y’ibilometero 119,3.

    Yahigitse Umunya-Slovakia, Chladonová Viktória, yasize amasegonda abiri naho Umunya-Espagne, Blasi Paula, aba uwa gatatu yasizwe amasegonda 12.

    Abanyarwandakazi uko ari bane bose nta n’umwe wabashije gusoza isiganwa.

    Ni isiganwa ryakinwe n’abakinnyi 85 muri 86 bari bateganyijwe kurikina, ni mu gihe 35 ari bo basoje.

    Umufaransakazi ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore

    Abanyarwandakazi nta n’umwe wasoje isiganwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11935

  • Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya 'Jenoside muri RDC' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, adafite ishingiro ryo kujya imbere y'Umuryango w'Abibumbye agashinja abandi gukora jenoside mu gihugu cye, nyamara ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo bukozwe n'ingabo za FARDC n'imitwe biyambaza.

    Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 24 Nzeri 2025, yasabye amahanga kwemera ko mu Burasirazuba bwa RDC hakorerwa jenoside, ariko ntiyagaragaje ubwoko cyangwa itsinda ryibasirwa. Yavuze gusa ko ibibera muri ako gace atari intambara isanzwe ahubwo ari 'Jenoside ikorwa bucece.'

    Amb. Nduhungirehe binyuze kuri konti ye ya X yasubije ko ibi birego bidafite ishingiro, ahubwo bigamije gusibanganya ukuri ku bikorwa bya FARDC n'imitwe iyifatanyije. Yagize ati:

    'Tshisekedi afite igisirikare gifatanya n'abagize FDLR barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agashyira mu ngabo za FARDC imitwe nka Nyatura. Yanashinze n'umutwe wa Wazalendo, awushyiramo amafaranga n'intwaro.'

    Yakomeje agaragaza ingero z'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri Congo, harimo igitero cya Wazalendo, FDLR na Nyatura cyatwitse amazu arenga 300 mu Nturo, Masisi, mu Ukwakira 2023, n'ubundi bwicanyi bwahitanye abasivili bazize gusa ko ari Abatutsi. Ati: 'Yaricecekeye ubwo abantu batwikwaga ari bazima, ubwo FARDC n'imitwe iyifatanya yicaga abasivili, ndetse ubwo abana bahabwaga intwaro bakabazwa niba biteguye kwica Abanyarwanda. Ntacyo yavuze ubwo abayobozi ba Wazalendo batanze iminsi 10 ku Banyamulenge ngo basubire mu Rwanda.'

    Ibi bibazo bikomeje mu gihe FARDC ikora ibitero bikomeye mu Burasirazuba ikoresheje indege za Sukhoi-25, drones na za misile ku bice bigenzurwa na M23, aho abenshi mu bahatuye ari abasivili. Ku wa 19 Nzeri 2025, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibitero byo kuri uwo munsi byahitanye abaturage benshi i Bibwe, Chysto, Hembe na Nyange.

    U Rwanda rubona ko ibi byose bigaragaza ko Tshisekedi adakwiye gushinja abandi jenoside, ahubwo agomba kubazwa ku ruhare rw'ingabo ze n'imitwe afasha. Amb. Nduhungirehe ati:

    'Nyuma y'ibyo byose, arongera akajya imbere y'Umuryango w'Abibumbye akavuga jenoside? Ibyo ntibyumvikana.'

    Abasesengura ibya politiki mu Karere k'Ibiyaga Bigari bavuga ko imyitwarire ya RDC igaragaza ubushake buke mu kubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Kinshasa na Kigali. Na none ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n'umutwe wa M23 ntibiratanga umusaruro, mu gihe ibitero by'ingabo za Kinshasa bigikomeje.

    Source : https://rushyashya.net/nduhungirehe-yihanangirije-tshisekedi-ku-birego-bya-jenoside-muri-rdc/

  • Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo hatangizwaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

    Ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika.

    Iri shuri rishya rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Hailemariam Desalegn yavuze ko Perezida Kagame ari icyitegererezo cye mu rugendo rwe rw'ubuyobozi no guharanira iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    Ati 'Mbere na mbere reka ntangire nshimira Perezida Paul Kagame nari mfite abo nigiraho mu kuba umuyobozi. Umwe muri bo ni Perezida Kagame ariko kandi undi ni uwo nasimbuye Minisitiri w'Intebe Meles Zenawi. Inkuru yanjye ishobora gufasha urubyiruko hano, ubwo bose bari mu nshingano nari Minisitiri w'Intebe wungirije ngakurikirana cyane ibyo bakora.'

    Yakomeje ati 'Hari ibiganiro bitandukanye nagiye ngira amahirwe yo kugirana nabo, nk'igihe Perezida Kagame yazaga muri Addis bakagirana ibiganiro by'uburyo twateza imbere umugabane. Byari ibiganiro bikomeye, kandi ni bo bazajye igitekerezo cyo kuzana NEPAD kubera ibyo biganiro. Nzi ko Perezida Kagame yashaga ushobora gukomeza izo nshingano kuko bombi bari bakiri abayobozi byari bigoye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo biganiro kuri bo.'

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira imitekerereze yo guharanira iterambere kuko bifite ubushobozi bwo kubikora.

    Ati 'Ubwo twahuraga tukaganira, nibutse ko hari ibiganiro bimaze igihe ndavuga nti dukwiye gutangira kubikora. Aho ni ho twatangiriye. Bimwe mu bihugu by'umwihariko ibyo muri Aziya nka Singapore, Koreya Y'Epfo, u Bushinwa byavuye mu bihugu bikennye bigera ku bihugu bifite ubukungu ariko twebwe nk'Abanyafurika twari beza kubarusha muri icyo gihe twagumye mu bukene. Ntekereza ko icy'ingenzi cyane ari ibitekerezo bizima bifite agaciro.'

    Yavuze ko Afurika ifite ikibazo kijyanye n'imiyoborere myiza ariko ko hakenewe kubakwa ikiragano gishya gikora ibintu mu buryo buzima.

    Ati 'Imitekerereze n'imyitwarire mizima n'imiyoborere ni ingenzi. Ariko kandi dufite ikibazo cy'imiyoborere kandi abana bacu n'urubyiruko rwacu ntabwo bakwiye gukomeza nk'uko twe twakoraga ibintu kandi tugomba gutangira ubu.'

    Yakomeje ashimangira ko ari urugendo rutoroshya rusaba imbaraga mu guharanira gusigira umurage mwiza urubyiruko, anashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kugira uruhare muri urwo rugendo.

    Ati 'Uru ntabwo ari urugendo rw'igihe gito, turabyemeranya ko ari urugendo rw'uruhererekane rw'ikiragano ariko tugomba kubikomeza. Turashimira Perezida no ku mahirwe yampaye yo kuyobora uru rugendo kandi icyerekezo cyiza nakimwigiyeho.'

    Ubwo yabazwaga ku mbogamizi ikomeye yahuye nayo nk'umuyobozi, Hailemariam Desalegn yagaragaje ko abari mu nzego z'ubuyobozi bagorwa n'ibintu byinshi ariko kuri we yagowe cyane no kuyobora abakada bakuru mu ishyaka.

    Hailemaliam yagaragaje ko yigiye byinshi kuri Perezida Kagame

    Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo

    Hatangijwe amasomo mu ishuri rya Afurika ry’Imiyoborere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hailemaliam-desaleign-wayoboye-ethiopia-yagaragaje-ko-afata-perezida-kagame-nk

  • Kigali: Batatu bafatanywe udupfunyika 1250 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Abakekwa bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hagati ya 23 na 25 Nzeri 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umusore w'imyaka 20, yafatanywe udupfunyika 402, mu gihe uw'imyaka 28 wari ushinzwe gushakira abakiliya b'urumogi undi mukobwa w'imyaka 25 ufite ububiko bw'urumogi, polisi ikaba yamusanganye udupfunyika 851.

    Uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n'umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi na we akaruha ujya kurucuruza i Nyamirambo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP, Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko abafashwe uko ari batatu n'urumogi bafatanwe byashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa urumogi rutarakwirakwira mu baturage.

    Ati 'Abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge basabwa kubireka kuko inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge uretse kugukenya ntibyagukiza.'

    Yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira umuntu wese 'uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.'

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

    Urumogi bafatanywe rwashyikirijwe RIB

    Umukobwa ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika turenga 800


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-batatu-bafatanywe-udupfunyika-1250-tw-urumogi

  • Huye: Hari kubakwa inzu y'imikino na stade by'asaga miliyoni 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Huye usanzwe urimo ibindi bikorwaremezo bya siporo birimo Stade Mpuzamahanga ya Huye na Stade Kamena, gusa mu gihe cya vuba hariyongeraho ibindi bishya bizafasha abawutuye gukora siporo.

    Aha harimo kuvugurura ikibuga cy'umupira w'amaguru cya Stade Byiza, kizaba kirimo n'ubwatsi buhangano [Tapis synthétique] bwakuwe muri Stade ya Huye iri gushyirwamo ubushya n'inzu irimo ibibuga bya Basketball na Volleyball.

    Ibi bikorwaremezo biri mu Murenge wa Mbazi, bizaba bifite inzu n'amacumbi azajya afasha mu mwiherero w'amakipe igihe ari gutegura imikino.

    Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Mutunda rifite ikipe y'abakobwa y'umupira w'amaguru yakirira kuri iki kibuga kigiye gutunganywa, Nkundineza Valens, avuga ko bizafasha abanyeshuri kuzamura impano, ariko mbere byari bigoye kuko hakundaga kurekamo amazi mu bihe by'imvura, mu zuba hakaba nk'ubutayu.

    Ati 'Ni amahirwe tugize, abakinnyi bacu bajyaga bakinira mu byondo cyangwa ivumbi, ariko ubu bagiye gushyiramo 'tapis'. Imikinire igiye kugenda neza, dore ko no kugira ngo batwemerere kuhakinira byabaga bisaba gutakamba.'

    Umushinga wo kubaka ibi bikorwaremezo uzanasiga iki kigo cyubakiwe icumbi ry'abanyeshuri 300, ibyo abona nk'indi ntambwe yo kwakira abakobwa benshi b'abanyempano.

    Shumbusho Canisius utuye mu Murenge wa Mbazi, yabwiye IGIHE ko ibi bibuga bizatuma ababituriye bazamura urwego rw'imikinire, kandi n'ikipe y'Umurenge wabo ikarushaho kwitwara neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ibi bibuga biri kubakwa mu rwego rwo kurushaho korohereza abatuye mu bice by'umujyi kwidagadurira ahantu heza habahesha agaciro.

    Ati 'Hariya havukiye ikipe y'abakobwa ya ES Mutunda, biduha igitekerezo cyo kuhavugurura ngo bakomeze gukuza impano zabo. Bo n'abandi bazabikorsha muri siporo zisanzwe tubitezeho byinshi mu gihe kiri imbere.'

    Sebutege akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze kuri 50% ubumbatiye ibikorwa bitatu, ari byo kubaka amacumbi y'abanyeshuri yamaze no kuzura, kuvugurura ikibuga cy'umupira no kubaka 'Gymnase' izajya ikinirwamo imikino y'amaboko.

    Uyu uterwa inkunga na Association des Maires Francophones (AMF), uje usanga ibindi bikorwa by'amajyambere birimo umuhanda wa kaburimbo w'ibilometero bine, byose mu ntego yo kurimbisha umujyi wa Huye.

    Abazakinira kuri iki kibuga ntibazajya bakangwa n’ijoro kuko hateganyijwe urumuri ruhagije

    Abubatsi barakataje mu mirimo yo kubaka ‘Gymnase’ ya Mutunda

    Abatuye i Mbazi banyuzwe n’umuhanda wa kaburimbo bubakiwe

    Mu Murenge wa Tumba na ho huzuye ibibuga bifasha urubyiruko gukora siporo

    Icumbi ry’abanyeshuri ryamaze kuzura

    Igishushanyo mbonera cya ‘Gymnase’ ya Mutunda ndetse na Stade Byiza

    Nyuma yo kubaka ikibuga cya Stade Byiza, hazahita hashyirwamo tapis yakuwe muri Stade Mpuzamahanga ya Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hari-kubakwa-inzu-y-imikino-na-stade-by-asaga-miliyoni-500-frw

  • Dj Brianne ategerejwe Kampala #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ugezweho mu kuvangavanga imiziki, Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ategerejwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho agomba gususurutsa abantu mu gitaramo yatumiwemo.

    DJ Brianne wanagaragaje ko atazi kuvanga imiziki gusa ahubwo no kuririmba abizi aho yumvikanye mu ndirimbo ‘Pressure’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, azataramira muri Uganda ejo.

    Ni ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 iki gitaramo kikazabera Paradigm Kampala. Azaba ari we mushyitsi mukuru

    Si we wenyine kuko hazaba hari n’abandi bahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Alisha, DJ Big Allan na DJ Jose mu gihe kizaba kiyobowe na Sheilah Gashumba.

    Dj Brianne ategerejwe muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11933