Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Marina Deborah yatumye abantu bacika ururondogoro kubera ikibazo yabajije abamukurikira kuri Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Marina Deborah yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kubaza ikibazo abantu bamukurukira ku rubuga rwa Instagram.

    Marina Deborah yabajije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ati:' Reka mbibarize sibyo? Wari wakundana n'umuntu umukunda pe ariko ukajya ubona umunsi umwe aza kwica' maze mutsi arongera arandika ngo:' Cyane cyane ndikubaza abagore n'abakobwa'.

    Akimara kubaza iki kibazo Marina yahise atangira gusubizwa n'abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram maze bavuga uko babyumva.

    Dore bimwe mubyo bagiye babivugaho:

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-marina-deborah-yatumye-abantu-bacika-ururondogoro-kubera-ikibazo-yabajije-abamukurikira-kuri-instagram/

  • Ariko birahenze! Igisubizo cyabonetse ku basore n’abagabo bagufi bifuza kongera uburebure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe byari bizwi ko abagore aribo bongeresha ibibuno ndetse n'amabere, kuri ubu hari ubuvuzi buri gutera imbere bugenewe abagabo n'abasore bagufi aho babagwa amaguru bashaka kuba barebare.

    Iyi serivisi yo gushaka kungera uburebure irahenze nk'uko bitangazwa na Dr. Shahab Mahboubian ukora mu kigo gitanga iyi serivisi ahitwa Burbank muri Leta ya California.

    Dr. Shahab yavuze ko iyi serivisi itangwa ku bantu b'igitsina gabo b'ingeri zose, yishyurwa miliyoni 75 z'amanyarwanda kugira ngo ikorwe.

    Ku mubago bikorwa ku kirenge, aho abaganga bakata amagufa y'imirundi ku maguru yombi maze bagasesekamo utwuma.

    Hagati y'amezi atatu n'ane uwabazwe, buri munsi twa tuma tugenda tuzamurwaho santimetero imwe y'uburebure hifashishijwe 'télécommande' ikoresherezwa hanze y'umubiri maze igufwa rishya rigakurira hejuru y'utwo twuma, umwaka washira ugasubira kwa muganga bagakuramo twa twuma.

    Source : https://yegob.rw/ariko-birahenze-igisubizo-cyabonetse-ku-basore-nabagabo-bagufi-bifuza-kongera-uburebare/

  • Abakinnyi ba Arsenal basimbutse urupfu aho bose bari gupfira rimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho ateye ubwoba agaragaza indege ya Boeing 737 yaka umuriro muri moteri, iyi ndege ikaba ariyo yari itwaye abakinnyi ba Arsenal y'abari n'abategarugori ubwo bari bavuye mu Budage gukina na Wolfsburg muri UEFA Champions League y'abari n'abategarugori.

    Byari saa 7:30 ku kibuga k'indege cya Braunschweig Wolfsburg ubwo indege yari itangiye guhaguruka ariko abapilote babona kp muri moteri hatangiye kwaka umuriro bahita bayigarika basohora abagenzi byihuse.

    N'ubwo uwo muriro wateye ubwoba yaba abari mu ndege ndetse n'abari aho ku kibuga, umuvugozi w'iki kibuga k'indege yatangarije ikinyamakuru Bild kp ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke, gusa byabaye amahire ko byabaye itarahaguruka kuko byashoboraga guteza impanuka ikomeye cyane iyo iba yageze mu kirere.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-arsenal-basimbutse-urupfu-aho-bose-bari-gupfira-rimwe/

  • RDC: Umwe mu baregwa kwica impuguke za Loni yemeye uruhare rwe muri ubwo bwicanyi #rwanda #RwOT

    Uyu yabyemereye u Bushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare i Kananga , kuri wa Gatanu w'icyumweru dusoje , aho yaburaniraga muri Kasai Central muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    'Mu gihe cy'ibazwa, Bwana Kazumba Luaba, uzwi ku izina rya' Lance-roquette ', yemeye icyaha, avuga ko ari we warashe izo mpuguke zombi, nyuma agaca umutwe w'umwe mu bahohotewe, mbere yo kuwutwara, kugira ngo awumurikire abategetse iki cyaha gisuzuguritse ', ibi ni ibikubiye mu itangazo rya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (CNDH), ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Paul Nsapu, ryoherejwee kuBiro Ntramakuru bya Congo (ACP) ku wa Gatandatu.

    CNDH, binyujijwe kuri perezida wayo, yitabiriye ku ya 21 Mata 2023 saa yine n'iminota 15, ku butumire bw'Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare ibazwa rya Kazumba Luaba, uzwi ku izina rya “Lancer-rocket”, w'imyaka 26, ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu iyicwa rya Michael J. Sharp na Zaida Catalan, impuguke z'Umuryango w'Abibumbye “, nk'uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

    CNDH, mu gihe ishishikarizaga ubutabera bwa gisirikare gukomeza urubanza rwatangijwe ku bwicanyi bubiri bwakorewe impuguke z'Umuryango w'Abibumbye, yasabye ko hazirikanwa n'imibereho y'ukekwaho icyaha muri gereza.

    Ni ubwicanyi bwabaye ku itariki ya 12 Werurwe 2017, mu gihe bari barimo gukora iperereza ku bwicanyi bukabije bw'abaturage bo mu gace ka Kasai, bwatangijwe n'umutwe w'inyeshyamba za Kamuina Nsapu.

    Ubu bwicanyi bwa KamuinaNsapu bwateje impfu zirenga 3.500, nk'uko abepiskopi gatolika bo muri Congo babitangaza, bituma abaturage ba Kasai ibihumbi bahungira muri Angola.

    Aba baturage bahungiye muri Angola nabo bahuye n'ingamba zikomeye zo kurwanya abimukira za Guverinoma ya Angola, aho uyu munsi birukanwa hakoreshejwe ingufu za gisirikare, basubizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu bakomokamo, cyane cyane banyuze mu mujyi wa Kamako, wo ku mupaka uherereye ku birometero bike uvuye i Tshikapa, Intara ya Kasaï.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umwe-mu-baregwa-kwica-impuguke-za-loni-yemeye-uruhare-rwe-muri-ubwo

  • Bruce Melodie ari mu gahinda ko kubura Nyirakuru #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije uyu mubyeyi kuruhuka mu mahoro ndetse avuga ko n'urukundo bamukunda ari urw'iteka.

    Mu butumwa yanditse Bruce Melodie yagize ati 'Ruhukira mu mahoro nyogokuru, turagukunda.”

    Bruce Melodie yamenye inkuru y'urupfu rwa Nyirakuru ari muri Nigeria aho amaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'akazi ke ko gukora umuziki.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y'imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara byatumye asigara afatwa nk'umukuru w'umuryango w'abavandimwe be batatu.

    Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu gusa y'amavuko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-ari-mu-gahinda-ko-kubura-nyirakuru

  • Hamissa Mobetto yahishuye ikintu gituma abaho igihe kinini adafite umukunzi #rwanda #RwOT

    Hmissa yashimangiye ko kujya muri telephone y'umukunzi wawe bishobora kukuzanira ibibazo kuruta uko hari icyo byakemura.

    Ati “ndatekereza ntabikora. Naribwiye ko ntazigera mfata telefoni y'umukunzi wanjye ni yo yayisiga iruhande rwanjye nkaba nzi na password. Sinshaka kwizanira ibibazo. “

    Mobetto avuga ko akabya cyane ikintu ahuriyeho n'abandi bagore benshi icyiza rero ni ukwirinda kuyinjiramo.

    Ati “sinzigera mfata telefoni yawe kubera ko ndakabya cyane. Ndatekereza cyane ngira ngo ni nayo mpamvu igihe kinini mba nta mukunzi mfite. Ndakeka byaratewe n'amateka yanjye ku bagabo. Iyo nkundana n'umuntu mba nkeneye ibyiringiro bihoraho. Mba nkeneye ko umugabo wanjye ambwira aho ari n'icyo arimo gukora n'igihe ari butahire cyangwa igihe turi buhurire.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamissa-mobetto-yahishuye-ikintu-gituma-abaho-igihe-kinini-adafite-umukunzi

  • Umugore yanze ko batera akabariro ahita ajya gusambanya inka #rwanda #RwOT

    Umushumba w'imyaka 31 wari ushinzwe kurinda icyanya cyororerwamo inka cyitwa Mwalimu Farms muri Chilanga yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya inyana y'aho yakoraga.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale yemeje ibyabaye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru

    Bwana Mwale yavuze ko ku ya 20 Mata ahagana mu masaha ya saa 08:10, abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga bakiriye raporo yo gusambanya inyamaswa yatanzwe na Erick Chimenge, ufite imyaka 33, wo muri Chilanga.

    Yavuze ko Bwana Chimenge yatanze ikirego ko inyana ye yasambanyijwe n'uwitwa Reagan Mweemba.

    Uyu mushumba ubwo yabazwaga na polisi icyamuteye gukora ibyo,yavuze ko umugore we yanze ko batera akabariro bimutera ubushake bwinshi bwatumye asambanya iyi nka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yanze-ko-batera-akabariro-ahita-ajya-gusambanya-inka

  • Gusomera imanza mu ruhame no kongera manda y'Abadepite biri mu ngingo zishobora guhinduka mu Itegeko Nshinga #rwanda #RwOT

    Mu biteganyijwe guhinduka, mu gihe babyemeza uko byakabaye harimo: Kongerera Abadepite Manda bari barimo, kugira ngo amatora yari ateganyijwe uyu mwaka ahuzwe n'aya Perezida umwaka utaha 2024.

    Nibya byemejwe uko, kumwe watsindwaga hamwe ukagerageza ahandi ntibizaba bigishoboka

    Bararebera hamwe kandi uburyo amwe mu mateka ya Perezida atazongera kunyura mu nama y'aba Minisitira(Cabinet) hibandwa cyane kuri amwe ashyira abantu mu myanya

    Ibyemezo n'amabwiriza ya zimwe mu nzego za Leta bigiye gushyirwa ku rutonde rw'uko amategeko agenda asumbana!

    Ikindi kiri bwigirwe muri iyo nama y'Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko , n'uburyo Gusomera imanza mu ruhame uko zaciwe bwavanwaho bikajya biba kuzo bigaragara ko ari ingenzi cyane

    Icyakora hari izindi ngingo zitazahinduka ahubwo hakanozwa uko zari zanditse,zirimo Ingingo zari zaragiyemo bishingiye kubyo amasezerano ya Arusha yateganyaga ariko ubu bikaba bitakijyanye n'igihe zikaba zavanwamo.

    Minisitiri w'Intebe ntazongera gusabwa gusobanurira Inteko ibikorwa bya Guverinoma buri gihembwe (igihembwe cy'inteko kikaba ari amezi 2); ibi bikaba byari bigoye kubyubahiriza ahubwo akazajya abikora byibura gatatu mu mwaka

    Mu ngingo yahaga ububasha Inteko bwo “kumenya amakuru no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma”, iyi ngingo uko yanditse ijambo ryo “kumenya amakuru” rizavamo hasigare “kugenzura” gusa

    Usibye ibyo tugarutseho haruguru,amakuru avuga ko Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko bari bwige no kuzindi ngingo zishobora guhinduka mu guha isura nshya itegeko Nshinga rivuguruye.

    Kuri uyu wa mbere Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko baratangira kwiga ku ngingo zishobora guhinduka mu Itegeko Nshinga! Mu biteganyijwe guhinduka, mu gihe babyemeza uko byakabaye harimo:

    1. Kongerera Abadepite Manda bari barimo ngo amatora yari ateganyijwe… pic.twitter.com/OeTT4aRDLM

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) April 24, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gusomera-imanza-mu-ruhame-no-kongera-manda-y-abadepite-biri-mu-ngingo-zishobora

  • GS Kagugu Catholique ryarengewe n'ubucucike #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu Catholique, ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, burasaba ko bwashakirwa ishuri ryunganira irihari, kuko ryarengewe n'ubucucike.

    Iri shuli ubu ryigamo abanyeshuri hafi 7.000, kandi hari impungenge ko bazarushaho kwiyongera mu mwaka w'amashuri utaha.

    Ubuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu Catholique, ni ishuri rifite umwihariko wo kuba ari ryo shuri ricucitse cyane kurusha andi mashuri yose mu gihugu kuko rifite abanyeshuri ibihumbi 6893.

    Radio na Televisiyo Flash twashatse kumenya ubuzima n'imibereho y'abaryigamo n'abahakorera. Mu bigaragara nta cyumba gifite abanyeshuri bari munsi ya 70 kuko hari n'igifite abasaga 100. Bamwe bicara ku ntebe imwe ari bane byaba ngombwa bakaba na batanu. Kwandika n'ikibazo kuri bamwe kubera kubyigana, n'abandi babuze aho bafasha ibitabo bahitamo kubikikira, wagera mu myidagaduro, Ibibuga byo gukiniraho ntibihagije kuko ari bito binajyana n'ubuso buto iri shuri ryubatseho.

    Bamwe muri aba banyeshuri twavuganye batugaragarije ko ubu buzima bubangamiye nubwo ntacyo bafite babikoraho.

    Umwe yagize ati 'Hari igihe wicarana n'umuntu ukubangamira, akakubuza kwiga, ntubashe gusubiramo neza amasomo.'

    Undi ati 'Nk'iyo twicaye gutya mu ishuri turi bane, turabyigana hakazamuka umwuka mubi.'

    Abenshi mu banyeshuri biga aha, ni abana bahoze baba ku muhanda. Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi ushinzwe amasomo kuri iri shuri Bwana Bizimana Seleverien, ngo ibi ubwabyo n'imbogamizi noneho hakiyongeraho kuba ari benshi mu cyumba kimwe bikagora mwarimu haba kubakurikirana no kubigisha muri rusange, kuko aba bana baba bakeneye kwitabwaho by'umwihariko.

    Yagize ati 'Kurera umwana uvuye ku muhanda ni ibintu biba bigoye cyane, haba mu kinyabupfura, haba mu kumwigisha, hari uburere aba avanye ku muhanda butari bwiza. Bisaba mbese guhera ku kinyabupfura, akabanza akagira ikinyabupfura hanyuma akabona kwiga.'

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'ubuyobozi bw'iri shuri, ni ikijyanye n'imirire. Kubera ko umusanzu w'ababyeyi udatangwa uko bikwiye, usanga bagorwa no kubona ifunguro rigahigije abanyeshuri ibihumbi 6.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi icyifuzo nuko hakubakwa irindi shuri ryakunganira iri kuko nta n'ubutaka buhagije bwakubakwaho ibindi byumba by'amashuri. Bizimana Seleverien niwe ukomeza.

    Ati 'Hakubakwa ikindi kigo hafi ya hano, hanyuma wenda niba twakiriye abanyeshuri, tukabagana n'ikindi kigo twegeranye.'

    Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'akarere ka Gasabo avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi ko ubu bari gushaka ubutaka bwakubakwaho irindi shuri. Nubwo nta gihe agaragaza iri shuri ryaba ryatangiye kubakwa, avuga ko ubutaka nibuboneka, imirimo yo kuryubaka ariyo izakurikiraho.

    Yagize ati 'Turimo gushakisha ubutaka, ariko bukaba buri muri icyo gice kugira ngo abana bahigiraga ntibaze kugenda urugendo rurerure.'

    minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse kubwira abadepite ko ko bigoye kongera kubaka ibyumba by'amashuri mu gihugu mu ngengo y'umwaka utaha, keretse nibura mu myaka nk'ibiri iri imbere.

    Ubusanzwe akagari ka Kagugu n'umurenge wa Kinyinya iri shuri ribarizwamo, niho hantu hatuwe n'abaturage benshi kurusha ahandi mu gihugu cyose, ibintu bishobora gusanishwa n'ubu bucucike muri Groupe Scholaire Kagugu Catholique.

    Aba banyeshuri 6,893 bigishwa n'abarimu 92 gusa.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post GS Kagugu Catholique ryarengewe n'ubucucike appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/gs-kagugu-catholique-ryarengewe-nubucucike/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gs-kagugu-catholique-ryarengewe-nubucucike

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa DUSABIMANA Jacqueline mwene Mboninyereka na Mukankusi, utuye
    mu Mudugudu wa Kagitumba, Akagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba, Akarere ka
    Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina
    asanganywe ariyo DUSABIMANA Jacqueline, akitwa KATUSHABE Jackline mu gitabo
    cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli
    kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-51/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-51