Category: Uncategorized

  • RDC:Undi Munyapolitike yashishikarije Ubutegetsi gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Muzito akomeza avuga ko iki cyemezo gikaze cyaba ngombwa kugira ngo harangizwe ihohoterwa rikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC no kurwanya uruhare rw'u Rwanda ku mutwe witwaje intwaro wa M23, ashinja kuba ushyigikiwe na Guverinoma y'u Rwanda.

    Muzito yavuze ko u Rwanda “rwumva gusa ururimi rw'ingufu” kandi ko bidashoboka gushyikirana n'iki gihugu mu gihe rukomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

    Yavuze kandi ku kamaro ko guhangana n'ibigo byinshi by'abanyamahanga, nk'uko abitangaza ngo byitwaza ihungabana ry'umutekano kugira ngo bicukure mu buryo butemewe amabuye y'agaciro ya DRC.

    Kuri Muzito, intambara itaziguye n'u Rwanda yatuma bishoboka gusubiza inyuma ingabo z'u Rwanda no gushyikirana n'ibi bigo by'amahanga, hagamijwe gukoresha umutungo w'amabuye y'agaciro ku buryo bwemewe kandi bwungukira igihugu.

    Yagize ati ' Dutekereza ko tugomba kurwana n'u Rwanda. Kandi tugiye guporofita iki gihe ingabo z'akarere ziri kuri terrain…kugirango tubashe kwitegura intambara…'

    Ibi rero ngo bishobora gukurura kunengwa no guhangayikishwa n'uko umwuka warushaho kuba mubi mu karere. Ingaruka z'ubutabazi n'ubukungu zaterwa n'amakimbirane afunguye n'u Rwanda zishobora kuba mbi ku bihugu byombi, ndetse no ku baturanyi babyo.

    Nubwo bimeze bityo ariko, amagambo ya Muzito agaragaza uburakari no gushaka kugira igikorwa byihutirwa biri mu mitwe y'Abanyapolitiki benshi bo muri Congo ku kijyanye n'ibibazo by'umutekano n'ubukungu bikomeje kwibasira uburasirazuba bw'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-undi-munyapolitike-yashishikarije-ubutegetsi-gutera-u-rwanda

  • Kenya:Perezida Ruto yategetse igihano gikomeye ku mu Pasiteri washutse abayoboke be bagapfa ku bwinshi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z'aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi.

    Nk'uko ikinyamakuru The Star kibivuga, Pasiteri Mackenzie uri muri kasho ya Polisi, yahakanye uruhare mu mfu z'aba bayoboke, asobanura ko urusengero rwe rutagikora kuva mu mwaka w'2019.

    Perezida Ruto, kuri uyu wa 23 Mata ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo kw'abofisiye bato mu gisirikare cya Kenya, yagaragaje ko yababajwe cyane n'ibiri kuva mu iperereza, asabira Pasiteri Mackenzie gukomeza gufungwa kuko ntaho atandukaniye n'abakora ibikorwa by'iterabwoba.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yagize ati: 'Ibyo turi kubona muri Kilifi, Shakahola bisa n'iterabwoba. Nta tandukaniro riri hagati ya Bwana Mackenzie wigaragaza nka Pasiteri n'umyabyaha uteye ubwoba. Iterabwoba ryifashisha idini mu gukomeza ibikorwa bibi.'

    Yakomeje ati: 'Abantu nka Mackenzie bari gukoresha idini mu gukora ibintu nk'ibi. Reka mvuge ko, kugira ngo twirinde urujijo nk'urwa Mackenzie, abaterabwoba n'abanyabyaha ntibakwiye kugira idini, bakwiye gufungwa, ni ho bagomba kuba.'

    Perezida Ruto yatangaje ko abanyamadini bazongera kwigisha ibihabanye n'itegekonshinga bazagezwa mu butabera, yongera ko insengero zitazakorera mu nyungu z'abaturage zigomba gufungwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-perezida-ruto-yategetse-igihano-gikomeye-ku-mu-pasiteri-washutse

  • Zimwe mu ndirimbo z'Abanyarwanda zabujijwe gucurangwa i Burundi #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023 aho Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi yasabye radiyo na televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga zimwe mu ndirimbo avuga ko zirimo amagambo ateye isoni.

    Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz'abahanzi b'Abanyarwanda zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

    Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n'Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zimwe-mu-ndirimbo-z-abanyarwanda-zabujijwe-gucurangwa-i-burundi

  • Huye: RIB yatangiye gushakisha nyiri ikirombe cyaguyemo abantu batandatu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangaje ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bari inyuma y'abagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

    Iminsi itanu irashize abagabo batandatu bagwiriwe n'ikirombe ndetse kugeza n'uyu munsi ntibaraboneka.

    Amakuru avuga ko iki kirombe cyari kimaze imyaka ine gicukurwamo ibyo abaturage bita amabuye y'agaciro ariko ubuyobozi butabizi.

    Aba bantu batandatu baguye muri iki kirombe cy'amabuye y'agaciro giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

    Hari hamaze iminsi hakoreshwa imashini eshatu gushakisha aba bantu arikohazanwe n'iya gatatu kugira ngo imibiri y'aba bantu ishakishwe.Izi zikora zikora ijoro n'amanywa.

    Iki gikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda cyatangaje ko kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-rib-yatangiye-gushakisha-nyiri-ikirombe-cyaguyemo-abantu-batandatu

  • Dore ibyiza n'ibibi byo kunywa ikawa ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    Urubuga e-sante ruvuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba kandi akabasha kwibuka.Ikawa kandi itera imbaraga umubiri n'imikorere yawo.

    Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y'urwungano rw'ihumeka, n'urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.

    Uru rubuga rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y'urwungano rw'amaraso.

    Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

    Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri zitandukanye n' indwara z'umutima.

    Kunywa amatasi agera muri atanu ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka ku buzima bw'umuntu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyiza-n-ibibi-byo-kunywa-ikawa-ku-buzima-bwa-muntu-70940

  • Wayne Rooney yahishuye umukinnyi ukwiye gutwara Ballon d'Or uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City iracyafite imbaraga zo guhatanira igikombe cya Premier League, Champions League na FA Cup kandi Wayne Rooney yavuze umukinnyi wayo akwiye na Ballon d'or,

    Umunyabigwi wa Manchester United, Wayne Rooney, yemeje ko Erling Haaland kizigenza wa Manchester City agomba gutwara Ballon d'or uyu mwaka kubera ibikorwa bye bitangaje.

    Haaland yinjiye neza muri shampiyona y'Ubwongereza kurusha undi mukinnyi wese,nyuma yo kuva muri Borussia Dortmund mu mpeshyi ishize. Kuva icyo gihe, uyu munya Norvege yatsinze ibitego 48 mu mikino 42.

    Aheruka kwigaragaza kuri stade y'ikipe bahoze bahanganye,Bayern Munich mu ijoro ryo ku wa gatatu ubwo City yanganyaga nayo igitego 1-1 cyatsinzwe uyu rutahizamu,ihita ikomeza ku bitego 4-1.

    Ubuhanga bwe bwo gutsinda ibitego muri iki gihe ni ntagereranywa mu mupira w'amaguru ku isi, ndetse Rooney yavuze ko uyu musore w'imyaka 22 agomba gutwara Ballon d'or uyu mwaka.

    Rooney yanditse muri The Times ati: “Erling Haaland ni we mukinnyi w'umupira w'amaguru mwiza ku isi ubu. Lionel Messi ni we munyabigwi ariko, kuri ubu, nta muntu ukina neza kurusha uyu rutahizamu – nubwo naciye agahigo kuri uwo mwanya ubwanjye – urwego agezeho rumbuza umwuka.

    Niwe mwiza ku isi kubera imibare afite, imikinire ye n'ubwenge agaragaza. Niba mushaka uzatwara Ballon d'or niwe uyikwiriye,nakomeza imikinire ye mu mikino isigaye muri uyu mwaka w'imikino.”

    Uyu mugabo watsinze ibitego 224 mu mikino 264,usigaye atoza muri USA ikipe ya DC United yavuze ko igihe cya Cristiano Ronaldo na Messi cyarangiye,ubu isi iri kureba Haaland na Kylian Mbappe.

    Rooney yavuze ko nubwo yakiniye Manchester United ariko iyo ku isi hari impano nziza nka Haaland ukwiye kuyishimira nubwo akinira mukeba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wayne-rooney-yahishuye-umukinnyi-mwiza-kurusha-abandi-muri-iki-gihe

  • Icyamamare muri Sinema Barry Humphries yitabye Imana #rwanda #RwOT

    John Barry Humphries yitabye Imana nyuma y'iminsi arwariye mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Australia Sydney aho yari yarabazwe mu ihuriro ry'amagufwa(hip surgery).

    John yamenyekanye cyane nk'umunyarwenya ndetse n'umwanditsi wa filime aho yanabaye ikirangirire mu Bwami bw'u Bwongereza hagati y'imyaka y'1970-1980, aho yari Umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba yari anafite televiziyo ye.

    Abantu benshi bagaragaje ko babajwe n'urupfu rwe ndetse bamwifuriza gukomeza gukomeza kugira iruhuko ridashira.

    Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese, yanditse ubutumwa bw'akababaro ndetse no gukomeza umuryango we, aho yavuze ko Barry yari umwanditsi mwiza kandi akaba yari impano igihugu cyabo cyahawe.

    Uwahoze ari Minisitiri w'intebe mu Bwongereza Boris Johnson akaba nawe yavuze ko Humphries yari umuntu umwe mu bantu b'indashyikirwa mu banya-Australia.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/icyamamare-muri-sinema-barry-humphries-yitabye-imana

  • Byaribiteye ubwoba: Abanyeshuri basimbutse igorofa bakiza amagara yabo kubera inkogi y’umuriro(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo mu ishuri rya Lycée ryo mu gihugu cy'Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birwanyeho ubwo irishuri ryabo bigagamo ryafatwaga n'inkongi y'umuriro bamwe barakomereka abandi barahungabana.

    Abanyeshuri bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu ishuri rya Lyée riherereye mu mujyi wa Kolwezi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishuri ryabo ryibasiwe n'inkongi y'umuriro maze abanyeshuri birwanaho bamwe basimbuka igorofa kugira ngo bakize amagaraba yabo maze bamwe barakomereka ndetse abandi barahungabana bikomeye cyane.

    Reba amashusho y'uko byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/amagara-iyo-aterewe-hejuru-buri-wese-asana-aye-abenyeshuri-basimbutse-etaje-kubera-inkogi-yumuriro/

  • Davis D yagaragaye mu ishusho nshya: Ihere ijisho amafoto y’umuhanzi Davis D uhorana udushya mu myambarire (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Davis D yagaragaye yambaye neza cyane ndetse mu myambaro benshi batamumenyereyeho.

    Davis D umuhanzi uri mu baberwa cyane hano mu Rwanda yagaragaye yambaye imyambaro ishimangira ko arumwe mu bahanzi bazi kwambara neza ndetse n'imyambaro itamenyerewe na benshi.

    Ihere ijisho amafoto y'umuhanzi Davis D mu myambaro myiza cyane:

    Source : https://yegob.rw/davis-d-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-ihere-ijisho-amafoto-amafoto/

  • David de Gea yasobanuye impamvu y’ibyo yakoreraga isume ye mu gihe cya penaliti bigateza urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Manchester United yacakiranaga ba Brighton mu mukino wa ½ cya FA Cup. Umukino ukarangira Manchester United ikomeje ku mukino wa nyuma , nyuma yo gutsinda penaliti 7-6.

    Mu gihe amakipe yarimo aratera penaliti , David de Gea , umuzamu wa Manchester United yagaragaye arigukora ibintu ku isume ye bigateza urujijo.
    De Gea nyuma y'umukino yabajijwe ibyo yarimo ku isume maze avuga ko ari amayeri akoresha mu gihe cya penaliti ngo arebe ko byashyira ku gitutu ugiye gutera penaliti.

    David de Gea wakinaga n'isume ye

    De Gea yabisobanuye agira ati: 'Twateguye penaliti nk'uko bisanzwe, nagerageje gushyira igitutu kuri buri wese wajyaga gutera penaliti. Ikipe yacu yateye penaliti neza twishimiye ko turi kumukino wanyuma.

    Victor Lendrof wateye penaliti igeza Manchester United ku mukino wa nyuma

    Manchester United izakina na Manchester City kuvmukino wa nyuma wa FA CUP iteganyijwe mu kwezi gutaha.

    Source : https://yegob.rw/david-de-gea-yasobanuye-impamvu-yibyo-yakoreraga-isume-ye-mu-gihe-cya-penaliti-bigateza-urujijo/