Category: Uncategorized

  • DJ Briane ni we ufite amajwi menshi: Abatowe… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bigenderwaho hakaba harimo amajwi y'abakunzi be buri muntu aba yagiye agira mu cyiciro ahatanyemo, ibintu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyiciro bitandukanye bikaba byari bigiye bihatanyemo abantu bagera kuri batanu bose bagiye batorwa, ariko hari abatowe kurusha abandi kuva amatora yatangira binyuze kuri events.noneho.com.

    InyaRwanda tukaba twifuje kubereka, mu gihe habura gato hakamenyekana abegukanye ibihembo, abari bagiye batorwa cyane, aho mu byiciro byose uwatowe n'amajwi menshi ari DJ Briane wagize 3547.

    Umuhanzi mwiza w'umwaka [Male Artist of the Year]

    Bruce Melodie ni we watowe cyane n'amajwi 435 muri iki cyiciro ahatanyemo n'abarimo Chris Eazy, Juno Kizigenza, Christophe na Kenny Sol.

    Umukinnyi wa filimi mwiza w'umwaka [Actor of the Year]

    Papa Sava ni we watowe cyane n'amajwi 2,205 muri iki cyiciro ahatanye n'abarimo Nyaxo, Clapton Kibonge, Bamenya na Rusine Patrick.

    Amashusho y'indirimbo meza y'umwaka [Video of the Year]

    'Funga Macho' ya Bruce Melodie ni yo yatowe cyane n'amajwi 221, ihatanye muri iki cyiciro na 'Why' ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, 'Joli' ya Kenny Sol, 'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi King n'Izina ya Bruce Melodie.

    Umuhanzi mushya mwiza w'umwaka [New Artist of the Year]

    Rumaga ni we watowe cyane n'amajwi 592, iki cyiciro ahatanye n'abarimo Afrique, Bwiza, Mistaek na Yampano.

    Umukinnyi mwiza w'Umwaka [Most Valuable Player of the Year]

    Bigirimana Abed ni we watowe cyane n'amajwi 63 iki cyiciro ahatanye n'abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Axel Mpoyo, Mugisha Moise na Maringa Kathbart.

    Umuntu wabaye icyitegererezo w'umwaka [Influencer of the Year]

    Alliah Cool ni we watowe cyane n'amajwi 1479, ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Scovia Mama Rwagasabo, Mukansanga Salima na Mutesi Jolly.

    Umuhangamideli w'umwaka [Fashion Designer of the Year]

    Joyce ni we watowe cyane n'amajwi ahantanye muri iki cyiciro n'abarimo Chris Designer, Urutozi Gakondo, Moshions na Kezem Rwanda.

    Umuhanzi mwiza w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Artist of the Year]

    Chryso Ndasingwa ni we watowe cyane n'amajwi 2659 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Bosco Nshuti na Vestine&Dorcas.

    Umuhanzikazi mwiza w'umwaka [Female Artist of the Year]

    Marina ni we watowe cyane n'amajwi 426 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Bwiza, Alyn Sano, Butera Knowless na Ariel Wayz

    Umuvanzi mwiza w'umuziki w'umwaka [DJ of the Year]

    DJ Briane ni we watowe cyane n'amajwi 3547 ahatanye muri iki cyiciro na Nep DJs, DJ Pyfo, DJ Toxic na DJ Marnaud.

    Umuyobozi mwiza w'amashusho w'umwaka [Video Director of the Year]

    Gad ni we watowe cyane n'amajwi 807 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Fayzo, Eazy Cut, Isimbi Nailla na Meddy Saleh.

    Umubyinnyi mwiza w'umwaka [Dancer of the Year]

    Jojo Breezy ni we watowe cyane n'amajwi 503, ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Rashid, Jordan Kallas, Uwase Bianca na Saddie.

    Umukinnyikazi wa filimi mwiza w'umwaka [Actress of the Year]

    Nyambo ni we watowe cyane n'amajwi 1059 ahatanye n'abarimo Aisha Inkindi, Bahavu Usanase Jannet, Rufonsina na Nadia.

    Ku mugoroba w'uyu wa 30 Mata 2023 kuri Hoteli ikomeje kuba igicumbi cy'ibirori n'imyidagaduro kandi iri no muziza imbere mu gutanga serivisi nziza mu birebana n'amahoteli, Park Inn, iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali haraza kumenyekana abegukanye ibihembo bya The Choice 2022.

    Src:www.events.noneho.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128734/dj-briane-ni-we-ufite-amajwi-menshi-abatowe-cyane-muri-the-choice-awards-2022-amafoto-128734.html

  • Davido yifurije isabukuru nziza mu mitoma umu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Davido yashyize hanze yagize ati: 'Uyu munsi ndashaka kugira ngo nizihize uku kuboko kwanjye ku iburyo! Umunsi mwiza w'amavuko mukundwa Chioma. Imana iguhe umugisha. Urukundo rwawe ruzira umupaka. Ndabikwizeza uru rukundo ni urw'iteka ryose.'

    Aba bombi, nyuma gato y'uko umwana wabo yitabye Imana, bahise basezerana kubana, ibintu byagombaga kubaho kugira ngo umwana wabo ashyingurwe mu cyubahiro cy'umuryango wo kwa se, ibintu by'ingenzi mu muco wa Nigeria.

    Uretse kandi kuba byarakozwe mu buryo bwihuse, aba bombi barakundana bikomeye yaba mbere y'ibyago byo gupfusha, na nyuma yabyo. Mu busanzwe Davido yabyaye abana batatu, barimo na David Ifeanyi Adeleke Jr witabye Imana mu Ukwakira 2022.

    Chioma yujuje imyaka 28, yavukiye mu Burasirazuba bwa Nigeria ari naho yakuriye yigira n'amashuri ye abanza n'ayisumbuye, aza gusoreza muri Kaminuza ya Babcock mu ishami ry'Ubukungu.

    Iyi Kaminuza ni nayo yahuje Davido na Chioma mu mwaka wa 2013, Davido kandi yaje kumukorera indirimbo kuwa 30 Mata 2018 ari nayo yabaye imbarutso yo kwemera ko bari mu rukundo.

    Uyu mugore kandi ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga nk'umunyamideli, kandi ufite n'ibiganiro bikundwa na benshi byo guteka akora.

    Chioma yujuje imyaka 28 ahundagazwaho imitoma n’umugabo weUmuhungu wabo Adeleke Jr witabye Imana aguye muri pisine bigashengura benshiDavido yashimangiriye Chioma ko urukundo rwabo ari urw’iteka ryoseIkinyacumi kirashize batangiye ubucuti bwabo butatinze kuvamo urukundo rugarukwaho na benshi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128732/davido-yifurije-isabukuru-nziza-mu-mitoma-umugore-we-chioma-babyaranye-ifeanyi-watabarutse-128732.html

  • Couple ya James na Daniella yateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple ya James na Daniella yateguriye Abanyarwanda n'abatuye mu mpande z'isi zitandukanye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umugoroba bise 'Gathering of 1000 Special Extended Worship'. Uzaba tariki ya 2 Kamena (6) 2023, ubere kuri Crown Hotel iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, guhera ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri (6:00) z'umugoroba.

    Gathering of 1000 Sepcial Extended Worship iri gutegurwa ku bufatanye na kompanyi itegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Besorah Events. Uyu mugoroba uzitabirwa gusa n'abantu 1000.

    Source : https://yegob.rw/couple-ya-james-na-daniella-yateguye-umugoroba-udasanzwe-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • Yarushaga umugeni kuberwa! Ihere ijijo amafoto ya Kayumba Darina yatashye ubukwe yambaye bidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Kayumba Darina akaba igisonga cya Miss yongeye gutitiza imbuga nkoranya mbaga ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye imicyenyero.

    Aya mafoto yashyize hanze biravugwa ko ari amafoto yifotoje yatashye ubukwe. Ubusanzwe ni ibintu bigoranye kubona uyu mukobwa yambaye imicyenyero kuko abenshi ari ubwambere bamubonye.

    Source : https://yegob.rw/yarushaga-umugeni-kuberwa-ihere-ijijo-amafoto-ya-kayumba-darina-yatashye-ubukwe-yambaye-bidasanzwe/

  • Ibihugu bitatu bituranye byo muri CECAFA byas… – #rwanda #RwOT

     Muri iki Cyumweru nibwo ibyo bihugu bitatu byataganje ko byatangiye hamwe ubusabe, bwo kuzakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu (CAN) kizaba mu mwaka wa  2027. Ibihugu byahuje imbaraga bigasaba kwakira iryo rushanwa ryabera ku bibuga byo muri ibyo bihugu, ni Tanzania, Uganda na Kenya.

    Ibyo bihugu byemerewe kwakira CAN, iryo irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika ryakongera kubera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’imyaka 50 ritahabera.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko yamaze kwakira ubusabe bw'ibyo bihugu uko ari bitatu.

    Ubusabe bwo kwakira iryo rushanwa bwiyongereye kubwatanzwe n’ibindi bihugu, nka  Botswana, Algeria na Misiri.

    Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, nibwo Inama y'Abaministiri muri Kenya yemeye ko icyo gihugu gifatanya na Uganda na Tanzaniya, gusabira hamwe kwakira imikino ya CAN 2027. Icyo Gihugu kikaba gisanga kwakira CAN izaba 2027 bizabafasha kugera ku ntumbero bafite, yo kwitabira Igikombe cy’Isi kizaba  muri 2030. Ministiri wa Siporo muri Kenya, Ababu Namwamba yavuze ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa, kandi ko bikenewe ko aka karere kakira iyo mikino.

    Ministiri wa Siporo muri Kenya avuga ku kibazo cy'ibikorwa remezo no kutagira ibibuga biri ku rwego mpuzamahanga rwemewe, biri mu bituma ibihugu byo mu karere bidashobora kwakira amarushanwa. Yemeje ko Kenya ifite intego yo kubaka za sitade nshya, ikanavugurura izisanzweho.

    Ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe bibarizwa mu karere k’ Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

    Inkomoko: VOA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128730/ibihugu-bitatu-bituranye-byo-muri-cecafa-byasabye-kwakira-can2027-mu-busabe-bumwe-128730.html

  • Uwera Tricia yanditse amateka mu bakobwa 26 b… – #rwanda #RwOT

    Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, yabwiye InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk'urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

    Avuga ati 'Ni ubwa mbere mu mateka y'Igihugu, umukobwa w'umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi.”

    Uwera Ricky Tricia wo mu Kirundo yabonetse mu bakobwa 26 bageze mu cyiciro cya cyuma (Semi-Finals), ari nabo bazavamo Nyampinga w'u Burundi 2023.

    Ni nyuma y'ijonjora rikomeye ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, ryitabiriwe n'abakobwa 143 batoranyijwe mu gihugu hose.

    Aba bakobwa banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n'ibindi binyuranye.

    Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y'imbaga n'ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

    Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

    Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.

    Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

    -Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa 'Ractis'.

    -480 Litre za Essance mu gihe cy'umwaka umwe.

    -Ubwishingizi bw'ikinyabiziga mu gihe cy'umwaka.

    -Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

    -Bazamwishyurira ishuri.

    -Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

    Ibihembo ku bisonga bye n'umukobwa uzakundwa mu irushanwa 'Miss Popularity':

    Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Nyampinga ukunzwe 'Miss Popularity' azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.


    Sultan Suleiman [Uri hagati] ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, ubwo bari mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 bajya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

     

    Uwera Ricky Tricia yabaye umukobwa wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa wahatanye muri Miss Burundi 

    Hatangajwe abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 

    Muri Miss Burundi bifashisha 'Metero' mu kumenya uburebure bw'umukobwa [uburebure bugomba kuba butari hasi ya 1.65cm] 


    Abakobwa batambuka mu ntambuko iranga ba Nyampinga imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128720/uwera-tricia-yanditse-amateka-mu-bakobwa-26-batsindiye-kuvamo-miss-burundi-2023-128720.html

  • MU MAFOTO 100 Y’URUHEHEMURE: Injira mu mukino… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y’akarere ka Bugesera, uba ku munsi w'ejo saa cyenda. Ikipe y’abanyamujyi ikunze kugora APR FC cyane, kuko no mu mwaka ushize w’imikino yari iyitesheje igikombe cya shampiyona habura gato. 

    Ejo abakinnyi ba APR FC bagiye mu kibuga babizi ko bagomba gutsinda bitewe n'uko bafite ikipe bari guhangana nayo yabakuye ku mwanya wa mbere ya Kiyovu Sport, nyuma y'uko batsinzwe na Police FC. AS Kigali niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 32, ni igitego cyari gitsinzwe na Tchabalala kuri penariti.

    Ku munota wa 42 nibwo Ombolenga yatsinze igitego cyo kwishyura kuri penariti, mu gice cya kabiri ku mpande zombi bagerageje kunyeganyeza inshundura ariko birananirana, bituma amakipe yombi agabana amanota. APR FC yahombeye muri uyu mukino kuko iyo itsinda yari gusigara irushwa na Kiyovu Sport inota 1 gusa, kuko nayo ejo yatsikiye inganya na Mukura VS 1-1.

    Uku kunganya kandi byahaye amahirwe Rayon Sports kuko niramuka itsinze umukino ifitanye na Espoir, niyo irahita ifata umwanya wa mbere. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 54, aho irusha Rayon Sports iyikurikiye inota 1 ikarushwa na Kiyovu Sport amanota 3.

    Ombolenga agiye gutera penariti yavuyemo igitego 

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego




    Perezida wungirije wa FERWAFA

    Ynussu bamukuye mu kibuga bamuteruye kubera kuvunika 

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yaje kureba uyu mukino


    Umukino urangiye abatoza basuhuza abakinnyi

    Uwafotoye:Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128722/mu-mafoto-100-yuruhehemure-injira-mu-mukino-apr-fc-yagonganiyemo-na-as-kigali-128722.html

  • Natanga amabwiriza kandi bakayumva! Lt Gen MU… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo saa Cyenda nibwo kuri Sitade y’akarere ka Bugesera ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mikino yo ku munsi wa 27, muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku gikombe cya shampiyona,  itakaje amanota 3 ibona 1 inganya igitego 1-1.

    Lt Gen MUBARAKH Muganga uyobora APR FC yari ari ku kibuga yaje kureba uyu mukino, umukino ukirangira yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza byinshi birimo no kuba atayobora FERWAFA kubera inshingano nyinshi afite. Chairman kandi yavuze ko APR FC itajya igena ibiva mu musaruro mu mikino bakina, bitewe n'uko baba bari guha agaciro gake andi makipe.

    Aha umunyamakuru yari amubajije ku cyo yavuga ku bijya bivugwa ko amakipe akomeye mu Rwanda, APR FC, Rayon Sports agira uruhare runini ku buyobozi bwa FERWAFA. Yasubije agira ati “Icyo mbivugaho ni uko byaba ari nko guha agaciro gake abandi banyamuryango, njye nemera ko abanyamuryango bose bangana muri FERWAFA”. 

    “Ariko nanone  nk'uko ubivuze ari ubifata mu buryo bwiza, uvuze nanone ko APR FC idafite ijambo mu mupira w'amaguru mu Rwanda waba utari umuntu ukurikira umupira. Nk’ikipe nkuru, dufite ibikombe 20 muri 28 bikinirwa, ibyo ubwabyo birivugira”.

    Yongeraho ati: 'Icya 2 dufite gahunda zose zishoboka twakabaye dusaba n’izindi kipe ko zizigira. Uruhare tugira mu gufasha ikipe y’igihugu kugira ngo itere imbere ari nayo mpamvu twemeye tukavuga ngo twibande ku bakinnyi b'abana b'abanyarwanda, bitugiraho imvune, hari n’abandi bashobora wenda no kuvuga ko nka Chairman wa APR ntakunda abanyamahanga”.

    Gen. Mubarakh yakomeje avuga ko atariyo mpamvu, ashimangira ko atanga abanyamahanga. Ati: “Sibyo kubera ko abanyamahanga ndabakunda, murabizi ko u Rwanda rugendwa n’abantu bose ariko twe nk’ikipe nkuru twaremeye turavuga tuti reka dutange urugero twemere bituvune. Izi kipe zose navuze uretse wenda izo dusa nk'aho duhuje ibintu bimwe na bimwe, Police FC , Marine FC n’izindi ariko izindi zose dukina zifite abakinnyi 5 b'abanyamahanga”. 

    “Iyo tuvuze ngo rero twemere bituvune umusaruro tubona tuwubone ariko ari abana b'abanyarwanda ibyo ubwabyo ni imvune, ariko ni imvune ituma wenda ikipe y’igihugu ibona umusaruro”.

    Yanavuze kuri gahunda ya APR FC yo guha andi makipe abakinnyi, ati: “Ibyo byose rero mvuga gahunda ya APR mwese muzi yo guha amakipe yose abakinnyi baba ari abo mu ikipe y’abato, baba ari abaciye muri APR, n'iyi mubona dukinnye (AS Kigali) ifitemo abakinnyi 5 bavuye muri APR. 

    Ubushize Police FC yari ifite 7 n’umutoza wa 8, n’izindi zose zfite abakinnyi bacye bakomoka muri APR FC ni 3 cyangwa 4. Urumva rero tutagize uruhare ibintu byose biratuvugira ko twagira uruhare ariko uruhare rwiza, ariko ari uruhare rubi nk'ibyo njya numva rimwe na rimwe bifuza gutwerera sinzi ko niba baba bavuga APR FC  cyangwa Chairman uyiyoboye uyu munsi ko wenda twaba dufite urwo ruhare rubi rwo ntabwo ndubona”.

    Yakomeje agira ati “Abantu bamwe babaye mu Rwanda barabizi. Ubundi Chairman wa APR nkanjye nkurikije igihe cya Habyarimana, na Caporal yaravugaga umusifuzi agashyiraho uwo yifuza ariko uyu munsi Chairman wa APR FC muzi w'umu-General ngira ngo ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR, ariko simpamya ko ariko bimeze kuko na we ubwawe wivugiye ko tumaze imikino ine bitagenda neza.''

    'Impamvu imikino ine ishize bitagenda neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, nayatanga bakayumva ariko iyo si fair play. Fair play ni ituma abantu bose babona ibyo bakwiye kuba bakoreye”.

    Gen MUBARAKH Muganga kandi yahaye umukoro abanyamakuru wo kubafasha mu buryo bwubaka.

    Yagize ati: ” izo ni imvugo zitubaka, ibyananiranye hirya no hino kubera uyoboye igihe iki n'iki byose bigomba kujya muri APR FC. Rimwe na rimwe nkabyumva kuko bazi icyo APR FC yavuga cyose cyaba ariko nanone dukoresheje iyo mvugo, icyo dushatse cyose kiba mu nyungu z'abafana benshi, nanone bavuga ngo dore za ngabo igitugu cyazo kandi ibyo si byo twatojwe.”

    Yongeraho ati: “Baturenganya cyangwa bavuga ko tutakoze ibyo tutifuza bibi, urwo rubanza rwo twarwemera. Twagira ingaruka nziza, ntabwo ari ingaruka mbi. Ijwi rya APR FC ni rimwe ntabwo ribara ku majwi yose y'abanyamuryango, ariko nari mbikurije kucyo wavuze ko APR isa nk'aho ifite ijanbo mu mupira w’amaguru byo, byo nibyo ifite ijambo mu mupira w'amaguru 110% ariko ni mu buryo bwiza bwubaka”.

    Ejo Chairman wa APR FC areba umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128715/natanga-amabwiriza-kandi-bakayumva-lt-gen-mubarakh-muganga-avuga-ku-kuba-apr-fc-ishobora-g-128715.html