Abantu benshi bagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bazi uburyo bwinshi abanyeshuri biganaga cyangwa bo bakoreshaga kugira ngo babashe gukopera umwarimu mu buryo buhambaye bikarangira bamwemeje kandi yari aziko ari kubacunga.
Bamwe mu bantu bazi gukopera kwisonga ukunze gusanga ari abakobwa kuko bakunze kwandika amagambo ahantu abarimu benshi badakunze gutekereza kandi niyo bahatekereje kuba batinyuka kuhareba byonyine bibatera isoni iyo baduhuje igitsina nabo bari gukoresha ikizamini.
Hagaragaye amashusho ku rubuga rwa Instagram y'umukobwa w'umunyeshuri uri gukopera ikizamini umwarimu yiyanditse amagambo ku kibero azamura akareba hafi kwerekana akenda k'imbere ndetse afite n'urupapuro mu nkweto ku buryo wabonaga ko ari umuhanga mu gukopera.
Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa wa kopeye hafi kwiyambika ubusa:
Hirya no hino ku Isi yakomeje kumvikana ibikorwa byo gukubita bamwe mu bantu bafite icyubahiro gihambaye mu kibuga dore ko hari abajya kure bakavuga ko baba bahagarariye Imana mu kibuga.
Umugabo ukomeye cyane ukora umwuga wo gusifura umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Australia yakubiswe n'umukinnyi ku buryo bukomeye cyane agirwa intere ubwo yarari gusifura umukino wahuzaga ikipe ya Padstow Hornets na Greenacre Eagles zombi zo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Australia.
Umusifuzi wahondaguwe n'umukinnyi ingumi z'amajigo kugeza ubwo amenyo akutse yitwa Khoder Yaghi akaba ari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga uyu musifuzi akubitwa ku buryo bukomeye n'umukinnyi mbese bigaragara ko nta mpuhwe afitiwe nuwo mukinnyi wa mukubitaga ntacyo yitayeho.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu gice cy'Amayaga mu yahoze ari Komini Ntongwe n'izindi Komini zari ziyikikije( ubu ni Ruhango), barasaba inzego bireba kubafasha kubona inzu yashyirwamo amateka ya Jenoside yajya yifashishwa mu kwigisha abakiri bato bakamenya neza amateka yakomotse ku rwango rwatewe n'abakoroni baciyemo abanyarwanda ibice bashingiye ku moko.
Ibijyanye n'ubushobozi bukenewe mu kubaka igice kizashyirwamo ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy'amayaga, byagarutsweho ubwo abaturage n'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'amayaga, ahahoze ari komine Ntongwe.
Imibiri 40 y'abatutsi bishwe muri Jenoside niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso. Harimo 10 yabonetse ndetse na 30 yimuwe ikuwe mu mva zitandukanye.
Abarokotse Jenoside ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bongeye gusaba abayobozi bakuru baje kubafata mu mugongo mu guha agaciro no kwibuka ababo ko babakorera ubuvugizi hakaboneka amafaranga yo kubaka inzu y'amateka yajya yigishirizwamo abato iby'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi-Ibuka bakomoka mu Mayaga(Ruhango), Munyurangabo Evode yabwiye imbaga y'abaje kwibuka ababo bashyinguye muri uru rwibutso rw'akarere ka Ruhango ko rufite imva ebyiri zicunzwe neza kuva muri 2014. Avuga ko ikindi gice kigenewe gushyirwamo Amateka ya Jenoside hakenewe ubushobozi bw'amafaranga, ko mu gihe abonetse iki gice cyakubakwa kikajya kigirwamo n'abato amateka ya Jenoside.
Yagize Ati' Kuva mu mwaka w'1994 ababyeyi bacu n'abavandimwe bamaze kwicwa urupfu rubi rukomoka ku macakubiri yatewe n'abakoroni, aha twicaye ni iwacu kuko hari ababyeyi bacu. Kuva 2014 nibwo abacu bazanywe hano. Uru rwibutso rugizwe n'ibice bibiri birimo imva ebyiri ariko ikindi gice kibura n'igice cyagenewe gushyirwamo amateka y'ababyeyi bacu. Ntabwo turabona iki gice kubera ko ubushobozi butaraboneka, ariko mudufashije byashoboka kuko byatuma abana bacu bamenya amateka y'abo bakomokaho ndetse n'abandi bakamenya ibibi byabaye ku batutsi mu Rwanda'.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye abaje kwibuka, by'umwihariko abarokotse Jenoside ko bashimirwa uruhare bagira harimo no gutanga imbabazi ku babiciye. Yongeraho ko kubijyanye n' inyigo y'Ibanze mu kubaka iyi nzu yashyirwamo ibimenyetso by'amateka yakozwe ikagaragaza ko hakenewe Miliyari imwe y'Amafaranga y' U Rwanda.
Ku Isi abantu benshi ntibakunze guha agaciro abantu bagize ibyago byo kubura bimwe mu bice by'umubiri mu rukundo bitewe n'impamvu zitandukanye baba barahuye nazo zigatuma bahura n'ibyo byago.
Nubwo bamwe mu bantu baba bumva batashakana cyangwa ngo bakundane n'abantu bagize ibyo byago hari abandi bafite imyumvire itandukanye cyane bafata abahuye n'ibyago byokubura bimwe mu bice by'umubiri nk'abantu basanzwe kandi bakabakunda kimwe nk'uko bakunda abandi bafite ibice byose by'umubiri.
Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umuhanzikazi w'umunyarwanda Sunny ukoresha amazina ya @sunjy-rwanda12 kuri uru rubuga rwa Instagram agaragaza umusore ufite akaguru kamwe ari guterera ivi umukunzi maze na we abyakirana yombi ku buryo wabonaga ko ari bintu biryoheye ijisho kandi bikwiye kubera isomo abandi bafite imyumvire itari myiza.