Category: Uncategorized
-
Bruce Melodie na Dj Brianne baciye agahigo mu… – #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, nibwo kuri Park Inn Hotel habereye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bigamije gushyigikira no guteza imbere abari mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi mu Rwanda.
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu banyuranye, byaranzwe no kubanza kunyura ku itapi itukura (Red Carpet), hanyuma ibihembo bihabwa ababitsindiye.
Bruce Melodie yabimburiye abandi kwakira ibihembo, abicyesha indirimbo ye yise 'Funda Macho'.
Uyu muhanzi yanegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka 'Best Male Artist of the year'. Bivuze ko yegukanyemo ibihembo bibiri.
Mu 2021, iki gikombe cyatwaye na Niyo Bosco, ariko mu 2020 cyari cyegukawe n'ubundi na Bruce Melodie.
Akimara kwakira igihembo cy’umuhanzi w’umwaka [Best Male artist of the year] yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo ‘yabonye ko twakoze’, anashima cyane ikipe ngari ya 1:55 Am bareberera inyungu ze mu muziki.
Uyu munyamuziki uherutse mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko aba bahanzi bari bahataniye iki gikombe bakomeye, kandi harimo babiri [Kenny Sol na Juno Kizigenza] yafashije mu rugendo rwabo rw’umuziki.
Bruce yanavuze ko Chriss Eazy bari bahataniye iki gikombe, ariwe wamugiriye inama yo kureka kurapa ahubwo akaririmba. Anavuga ko Christopher ari umuntu bakoranye igihe kinini.
Ati “Aba bantu ni abahanga, ndabemera sana kandi bari gukora akazi neza kugirango umuziki ugere ku rwego rwiza.”
Gatete uzwi nka Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, yongeye kugaragaza ko ahagaze neza mu kuvanga umuziki, yegukana ku nshuro ya gatatu igihembo cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year'. Yacyegukanye mu 2021 no mu 2020.
Mu ijambo rye, Dj Brianne yashimye abamutoye banyuze ku rubuga rwa Noneho.com bakamuhesha amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu, anashima Imana ikimutije umwuka.
Yavuze ko iki gikombe agicyesha gukora cyane, ndetse n’abantu bamuha hafi nka Bruce Melodie na Coach Gael. Brianne yabiteyemo urwenya, avuga mu itora ryo kuri internet yakoreshejemo 10,000 Frw, hanyuma asaba abafana be kumutora.
Yanashimye Isibo Tv abasaba gukomeza gutegura ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk’ibi bikwiye gukomeza gutegurwa. Ati “Iri n’itangiriro.” Brianne yanashimye byihariye M. Irene wamuzanye mu kibuga cy’umuziki.
Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku majwi 60% y'abafana ndetse na 40% y'abari bagize Akanama Nkemurampaka.Â
![]()
Bruce yegukanye ibikombe bibiri muri The Choice Awards ya 2022Â
![]()
Bruce yegukanye igikombe cy'indirimbo nziza 'Best Video of the year' abicyesha indirimbo ye yise 'Funga Macho'-Igihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa InyaRwanda.com, NGIRUWONSANGA Jean ClaudeÂ
![]()
![]()
Bruce Melodie yatwaye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka 'Best Male Artist of the year'Â
![]()
Dj Brianne ni ku nshuro ya gatatu yegukanye igikombe cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year' yacyegukanye mu 2020 ndetse no mu 2021Â
![]()
Brianne yashimye Murindahabi Irene wamuharuriye inzira yo kwinjira mu muzikiÂ
![]()
![]()
Umuyobozi wa Isibo Tv Kabanda Jean de Dieu niwe washyikirije igikombe Dj Brianne Â
![]()
Bruce Melodie ari kumwe n’umunyemari Alvin Smith
![]()
Coach Gael yavuze ko n’ubwo ari umujyanama wa Bruce Melodie ariko ‘ndi umufana we cyane’Â
![]()
Uhereye ibumoso: Coach Gael, Bruce Melodie ndetse n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Busabizwa ParfaitÂ
![]()
Busabizwa Parfait asuhuzanya na Bruce Melodie mbere y’uko amushyikiriza igikombe
KANDA HANO UREBE AKARI KU MUTIMA W’ABEGUKANYE IBIHEMBO THE CHOICE AWARDS
“>
Kanda hano urebe amafoto yaranze itangwa ry’ibihembo The Choice AwardsAMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
-
M1 yakoranye indirimbo na Jose Chameleone biz… – #rwanda #RwOT
M1 amaze iminsi mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ari naho yahuriye na Joseph Mayanja [Jose Chamelone] bakora iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo bayikoze kuri uyu wa 30 Mata, ari wo munsi bombi bizihirizaho isabukuru y'amavuko. Chameleone agejeje imyaka 44 y'amavuko.
M1 yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba yizihiza isabukuru y'amavuko ku munsi umwe na Chameleone. Avuga ko ubu bageze kure umushinga w'iyi ndirimbo.
Ati 'Ndi gukorana indirimbo na Jose Chameleone. Ni ukugenda gacye kuko nta 'Audio' ntabwo ndikuyibona, ariko twamaze no gufata amashusho yayo.'
Yavuze ko we na Chameleone banditse iyi ndirimbo bitaye cyane ku gukangurira abantu kwishima. Akomeza ati 'Ni indirimbo twise 'Free' muri macye ivuga ku kwibohora, ukumva umeze neza, ugakora uko icyo ushatse ntakibazo.'
Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi ya vuba agaruka muri Kigali, hanyuma agategura uburyo bwo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Ndashaka guhita ngaruka muri Kigali, uba uteganya ko ibintu ukabibona ukabona biratinze ariko ndakomeza kubikurikirana.'
M1 aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Telefone', amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin wakoranye n'abarimo Chris Brown, Patoranking, Otile Brown, French Montana n'abandi bakomeye.
Iyi ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y'imyaka ibiri yari amaze atumvikana mu muziki.
Yavuze ko impamvu yari yarahisemo kuba acecetse mu muziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo, byatumye aba afashe akaruhuko.
Uyu musore yavuze ko ubu yongeye kwisuganya, ariko akaba asaba abashoramari gushora mu muziki kuko ari ikintu cyunguka iyo cyitaweho.
M1 yaherukaga gukora indirimbo mu 2020, ubwo yakoraga iyo yise ''Do it again''. Ni umuhanzi wibanda ku muziki w'injyana ya Dancehall.Â
Yatangiye umuziki mu 2012, akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane, kuva mu myaka irenga icumi ishize.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Ibihu'', 'Perfect'', 'Iyo foto'', 'Uritonda'', 'Brenda'' ari kumwe na Bruce Melodie, 'Juliana'' yakoranye na Umutare Gaby n'izindi.Â
Yanyuze mu maboko y'abakomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda, barimo Pastor P n'abandi.
![]()
Â![]()
M1 yatangaje ko ari gukorana na Jose Chameleone indirimbo bise 'Free'Â
![]()
M1 yavuze ko bamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo kandi ishobora gusohoka mu minsi iri imbere
![]()
Â![]()
M1 yavuze ko bishimishije kuri we kuba yizihiza isabukuru y'amavuko ku itariki imwe na ChameleoneÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBIHU’ Y’UMUHANZI M1 YAMENYEKANYE CYANE
-
Ikipe ya Mukunzi Yannick yitwaye neza: Uko A… – #rwanda #RwOT
Uko shampiyona y’u mupira w’amaguru mu Rwanda ikomeza gukinwa ni na ko n’izo mu bindi bihugu ziri gukinwa. Nk’uko bisanzwe InyaRwanda.com buri wa mbere tubagezeho uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru no mu cyumweru gishize muri rusange.
Duhereye ku mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu, Amavubi, Mukunzi Yannick ikipe ye ya Sandviken IF yo muri Sweden, yatsinze ibitego 3-1 Umea muri shampiyona kuwa 6. Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga, gusa ntabwo yarangije umukino kuko yaje gusimburwa.Â
Undi mukinnyi ukinana na Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague ntabwo yigeze ajya mu kibuga kuri uyu mukino ndetse nta nubwo yari ari mu basimbura gusa kuwa 3 muri kiriya cyumweru dusoje.Â
Yari yakinnye umukino k Sandviken IF yatsinzemo Forsbacka IF ibitego 7-1. Muri ibi bitego harimo igitego cye yatsinze ndetse kikaba icya mbere atsinze kuva yahagera.
Kuri myugariro Imanishimwe Emmanuel ntabwo byagenze neza cyane, ku munsi w’ejo ikipe ye ya FAR Rabat yo muri Moroc yatsinze USM Alger ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 muri CAF Confederation Cup gusa n’ubundi byarangiye basezerewe.Â
Umukino ubanza bari batsinzwe ibitego 2-0 ubwo bahise basezerwa ku kinyuranyo cy’ibitego 4-3. Muri uyu mukino w’ejo Imanishimwe Emmanuel yabanje mu kibuga, gusa yaje gusimburwa ku munota wa 63 yabonye n’ikarita y’umuhondo.
Undi myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mutsinzi Ange ejo yakinnye umukino wose ikipe ye ya Jerv yo muri Norway itsindwa ibitego 2-1 n’ikipe ya Moss.Â
Kuri Rubanguka Steve, ikipe ye ya Zimbru ikina icyiciro cya mbere muri Moldova, yatsinzwe na Milsami igitego 1-0, uyu mukinnyi w’umunyarwanda yabanje mu kibuga akina iminota 90 y’umukino.
Ikipe ya Rapfael York yitwa Gefle IF yatsinzwe na Landskrona igitego 1-0 kuwa 6, gusa uyu mukinnyi ukinira Amavubi ntabwo yigeze agaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune afite.
Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo Emery Bayisenge yo yakinnye kuwa 3 w’icyumweru gishize itsinda ibitego 2-1 Talanta kandi uyu mukinnyi yakinnye uyu mukino.
![]()
Ikipe ya Mukunzi Yannick yitwaye neza itsinda ibitego 3-1
![]()
Gor Mahia ikinamo Emery Bayisenge nayo yabonye intsinzi gusa yo yakinnye kuwa 3 w’icyumweru gishize
-
Uko ibyamamare byatambutse ku itapi yumutuku… – #rwanda #RwOT
Aba bombi batangiye bakira bagenzi babo aribo Emmalito na Isimbi Chritella, ubundi bakomeza bakira n'abandi barimo abahatanye n'abandi bagiye bafatiye runini imyidagaduro nyarwanda.
DJ Briane uhatanye mu cyiciro cy’umuvanzi w’umuziki w’umwaka yashimiye abamutoye agira ati: 'Abantu bantoye nibo banshyize muri The Choice Awards, ndabashimira cyane ndumva ntakindi navuga.'
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana yakomoye kuko umunsi we wagenze, n'uko yiteguye itangwa ry’ibihembo ati: 'Ni umurimo w'Imana turimo, umuntu wese wegukana iki gihembo ni intambwe twese tuba duteye.'
Umukinnyi wa filimi Papa Sava yashimiye abategura ibihembo, ahamya ko ari iby’ingenzi ati: 'Ibihembo iyo bije bidutera imbaraga, kandi ikiba cyose ndaza kucyakira kuko nditeguye.”
Bruce Melodie yakomoje ku kuba ingendo amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye zari iz’akazi, kandi umusaruro zatanze uzajya ahagaragara vuba ati: “Ndishimye bya hatari ko mwabonye ko nabikoze, kandi nshimire abantoye. Harahiye byagenze neza n'ubwo byafata igihe ariko ibikorwa birahari.”Â
Abafite amazina azwi bitabiye itangwa ry’ibi bihembo barimo Killa Man, Aissa Cyiza, Kalex, Yvan, Muyoboke Alex, Jojo Breezy, Chryso Ndasingwa, King Pazzo, Arstide Gahonzire, Coach Gael, Junior Rumaga, Japhet Mpazimaka, Manager wa Kenny Sol.
Hari kandi na Linda Priya, Zaba Missedcall, Murindahabi Irene, Bamenya, Aisha, Bahati, Kigali Boss Babes n’abandi banyuranye bose bari bambaye neza.
Umuyobozi wa Park Inn, Umuyobozi wa Forzza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuyobozi wa Isibo TV
Israel Mbonyi asuhuzanya na Phil Peter
Coach Gael yari yabucyereye mu birori bya The Choice Awards
DJ Briane watowe cyane mu cyiciro cy’amatora kuri murandasi yashimiye abamutoyeÂ
Umwe mu nkumi zibarizwa muri Kigali Protocal bari kwakira abitabiye
Abana bato nabo ntibacikanwe, uyu yari yambaye umupira wanditseho Yves Sound
Rwiyemezamirimo akanaba n’umunyamakuru Emmalito yari yabucyereye
Miss Muyango na Emmalito mu ifoto y’urwibutso
Aissa Cyiza na Umuhire Rebecca, abanyamakuru ba Royal FM
Phil Peter na Miss Muyango nibo bayoboye itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards 2022
Abantu bari baje bambaye nezaKigali Protocal niyo yakiriye abitabiye bose
Umunyamakuru Janvier Iyamuremye n’umukinnyi wa filimi Killa Man
Umwe mu babyinnyi bakomeje kuzamuka neza
Umubyinnyi Jojo Breezy umaze kubaka izina mu kubyina
Jojo Breezy yaje aherekejwe n’abagenzi be barimo General Benda
Abajyanama b’abahanzi Muyoboke Alex na Leandre ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru
Umujyanama w’abahanzi Artside Gahonzire na we ari mu bitabiye![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Imbamutima za Ngendahayo Jrmie wegukanye Is… – #rwanda #RwOT
Iri siganwa ngarukamwaka ryabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Mata, risozwa ku mugoroba. Ni isiganwa ryabaye mu byiciro 4 harimo Abasheshakanguhe, Abana bakiri bato, Ingimbi n’Abangavu, ndetse n’Abakinnyi bakuru. Aba bose bakoze intera ya kirometero 3.9, ariko bakazenguruka inshuro zitandukanye bigendanye n'imyaka.
Duhere mu Ngimbi n’Abangavu, Nizeyimana Fiacre ukinira Nyabihu Cycling Club, niwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 20 n’amasegonda 43, akurikirwa na Ntirenganya Moses, Byusa Pacifique aba uwa gatatu bose banganya ibihe n’uwa mbere.
Nizeyimana Fiacre niwe wabaye uwa mbere mu ngimbi
Mu Bangavu, Iragena Charlotte ukinira Bugesera Cycling Club yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 37 n’amasegonda 50, akurikirwa na Byukusenge Marthe na Mutoni Sandrine bose bakinana muri Bugesera Cycling Club.
Ingabire Diane wabaye uwa mbere mu bagoreÂ
Nyuma y’aba bakinnyi bakiri bato hahise hakurikiraho, abantu bosea bari bategeje abakinnyi bakuru aho bagombaga kuzengura kirometeri 3 na metero 900, bakazenguruka inshuro 30 zingana na Kirometeri 117. Ku ruhande rw’abakinnyi bakuru harimo ibihembo bigera kuri 5 byatangiwe mu muhanda, bigendanye n’intego zashyizweho.
Ngendahayo Jérémie yaje kugera ku murongo ari uwa mbere, akoresheje isaha imwe iminota 44 n’amasegonda 57, akurikirwa na Muhoza Eric ukinira Bike Ain wabaye uwa kabiri, Tuyizere Etienne ukinira Benediction Club aba uwa gatatu bose banganya ibihe.Â
Ngendahayo Jérémie yakinnyi nk’umukinnye umwe ku giti cye kuko amaze iminsi nta nkipe afite, gusa akaba anyuzamo agakora imyitozo mu ikipe ya May Star.
Aganira n’itangazamakuru, Ngendahayo yavuzeko iri siganwa yari aryiteguye cyane. Yagize ati “Byanshimishije cyane, naherukaga gutsinda nkiri mu bakinnyi bato, ubu aha niho ha mbere mbaye uwa mbere mu bakuru. Nari niyizeye kuko na Perezida nari naramubwiye ko nzaba uwa mbere. Nari mfite imyitozo ihagihe cyane ndetse n’icyizere cy’uko nzaba uwa mbere”.
Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bakinnyi bakiri bato mu bakobwa, Iragena niwe wabaye uwa mbere
Niyotwizera Lambert niwe wabaye uwa mbere mu bana bakiri bato b’abahungu -
Menya byinshi kuri Tupac Amaru Shakur udasimburwa mu mateka ya hip hop ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT
Tupac Amaru Shakur uzwi nka 2Pac afatwa nk'umwe mu baraperi bakomeye kandi batsinze ibihe byose. Yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 yitaba Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 afite imyaka 25.
Shakur yavukiye mu mujyi wa New York ku babyeyi be bombi Billy Garland na Afeni Shakur baharaniraga inyungu za politiki ndetse bakaba n'abayoboke b'ishyaka rya Black Panther. Yarezwe na nyina, Afeni Shakur, yimukira i Baltimore mu 1984 no mu gace ka San Francisco Bay mu 1988 ari naho yapfiriye mu mwaka wa 2016. Gusa amateka ya se umubyara ntiyamenyekanye cyane.
Amaze kumurika alubumu ye ya mbere 2Pacalypse mu 1991, yabaye umuntu ukomeye muri Hip Hop ya West Coast kubera rap ye yamenyekanye.
Dore bimwe mu bintu bituma Tupac aba umuraperi udasanzwe ; Tupac yafashe amajwi y'indirimbo zirenga 713 , yakinnye muri filime 7 hagati y'umwaka wa 1991 na 1996, yatwaye ibihembo byinshi bikomeye, yagurishije imizingo y'indirimbo ze asaga miliyoni 75 ibi bikaba bituma 2Pac aza mu bahanzi 100 bakomeye b'ibihe byose.
2Pac yitabye Imana ubwo yarasoje alubumu 7 yiteguraga gushyira hanze mu gihe gito arizo: R U Still Down? (1997), Greatest Hits (1998), Still I Rise (1999), Until the End of Time (2001),Better Dayz (2002), Loyal to the Game (2004), Pac's Life (2006).
Source : https://yegob.rw/menya-byinshi-kuri-tupac-amaru-shakur-udasimburwa-mu-mateka-ya-hip-hop-ku-isi/


















Umuyobozi wa Park Inn, Umuyobozi wa Forzza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuyobozi wa Isibo TV
Israel Mbonyi asuhuzanya na Phil Peter
Coach Gael yari yabucyereye mu birori bya The Choice Awards
DJ Briane watowe cyane mu cyiciro cy’amatora kuri murandasi yashimiye abamutoye
Umwe mu nkumi zibarizwa muri Kigali Protocal bari kwakira abitabiye
Abana bato nabo ntibacikanwe, uyu yari yambaye umupira wanditseho Yves Sound
Rwiyemezamirimo akanaba n’umunyamakuru Emmalito yari yabucyereye
Miss Muyango na Emmalito mu ifoto y’urwibutso
Aissa Cyiza na Umuhire Rebecca, abanyamakuru ba Royal FM
Phil Peter na Miss Muyango nibo bayoboye itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards 2022
Abantu bari baje bambaye neza
Umunyamakuru Janvier Iyamuremye n’umukinnyi wa filimi Killa Man
Umwe mu babyinnyi bakomeje kuzamuka neza
Umubyinnyi Jojo Breezy umaze kubaka izina mu kubyina
Jojo Breezy yaje aherekejwe n’abagenzi be barimo General Benda
Abajyanama b’abahanzi Muyoboke Alex na Leandre ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru
Umujyanama w’abahanzi Artside Gahonzire na we ari mu bitabiye













