Abantu benshi bakomeje kubabazwa n'umukino wa APR FC y'abagore na Indahangarwa Fc wakiniwe mu mazi.
Uyu mukino wabaye ku munsi w'ejo aho APR FC yakubiswe ibitego bibiri bituma itazamuka mu kiciro cya mbere.
VIDEWO
Abantu benshi bakomeje kubabazwa n'umukino wa APR FC y'abagore na Indahangarwa Fc wakiniwe mu mazi.
Uyu mukino wabaye ku munsi w'ejo aho APR FC yakubiswe ibitego bibiri bituma itazamuka mu kiciro cya mbere.
VIDEWO
Mu mpera z'iki cyumweru dusoje nibwo imodoka yerekezaga Ngororero yafashwe n'inkongi y'umuriro.
Mu mashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekanye iri gushya.
Kuri ubu hasohotse andi mashusho igitangira gushya, aho bagerageje kuyizimisha amata ariko bikanga.
VIDEWO
Nyuma yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi wa Filime mwiza w'umwaka, Seburikoko yasekeje abantu ubwo yavugaga imyaka ye.
Uyu munyarwenya yavuze ko afite imyaka 17. 5 ni uko bisetsa abatari bake kuko bamuzi nk'umuntu ukuze cyane.
Â
VIDEWO
Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, yegukanye ibihembo bigera kuri bibiri mu byiciro bitandukanye muri 'The Choice Award 2022', byaraye bitanzwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2023.
Igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meze y'umwaka wa 2022, byaje kurangira 'Funga Macho' ya Bruce Melodie ariyo yegukanye iki gihembo.
Ndetse kandi Bruce Melodie yaje kuba ariwe utorwa nk'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2022, aho yahigitse abarimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Christopher ndetse na Chriss Eazy.
Source : https://yegob.rw/yabyihariye-bruce-melodie-yakusanyirije-hamwe-ibihembo-bya-the-choice-award-2022/
Wa mukobwa wamenyekanye mu gikombe cy'isi yagaragaye yambaye imyenda umugaragaza wese.
Ni amafoto yasohoye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yafatiwe mu muhanda rwa gati.
Ni amafoto yafatiwe aho uyu mwari, Ivana Knoll yari yitabiriye irushanwa ry'utumodoka duto rizwi nka Formula 1.
AMAFOTO

Itsinda rya muzika ryari rimaze imyaka 5 rizwi cyane mu Rwanda ryamaze gusenyuka.
Itsinda rya Juda Muzik ryamaze gusenyuka nyuma y'uko Ishimwe Prince wari uzwi nka Darest yasezeye muri iri tsinda.
Mu ibaruwa dufitiye kopi, Darest yasezeye muri Juda Muzik ku bw'impamvu zitasobanuwe.
Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore babiri Mbaraga Alex [Junior] na Ishimwe Prince [Darest] wasezeye, kuri ubu Junior asigaye wenyine.
Aba batangiye umuziki nk'itsinda muri 2018 aho bahise biyita Juda Muzik.



Abakobwa b'ibizungerezi bagaragaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, bagaragaye bambariye mugenzi wabo Kelly Ndahiro nawe wegukanye ikamba muri iri rushanwa.
Muri aba bakobwa bari bambariye Miss waberewe n'amafoto [Miss Photogenic 2022]Â Kelly Ndahiro, harimo igisonga cya kabiri Miss Kayumba Darina ndetse na mugenzi we igisonga cya mbere Miss Keza Maolitia bombi begukanye aya makamba muri Miss Rwanda 2022.
Reba videwo aho hasiâ¦.
Mu ijoro ryakeye nibwo haraye hatanzwe ibintu ibihembo bya The Choice Award aho batatu mubabyegukanye batabashije kuhagera.
Barangajwe imbere na Alyn waraye wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'u mwaka gusa ntiyabonetse kuko ari kubarizwa muri Zambia.
Afrique Joe ntawe ntiyabonetse kubera impamvu z'akazi akaba yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza ukizamuka.
Umusifuzi Mukansanga Salima wegukanye igihembo cy'uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa aho ntawe atabashije kugera aho byatangiwe.
Ese ni ukubyiba cyangwa impundu zigiye kuvuga? Ni ikibazo nawe wakwibaza ukibona amwe mu mafoto y'umunyamakuru Muyango Cloudine.
Nk'uko amafoto yafashwe mu ijoro ryakeye aho uyu mubyeyi w'umwana umwe ashobora kuba agiye gukurikiza umuhungu we.
Ni amafoto amugaraza nk'umuntu ufite inda ikiri nto gusa ariko ntabwo twahita tubyemeza ko aribyo ijana ku ijana, ahubwo bishobora kuba ari ukubyibuha bisanzwe by'ababyeyi cyangwa mu minsi iri imbere impundu zikavuga.
AMAFOTO

Ikipe ya APR mu mukino wa Volleyball mu bagabo yamaze gusezerera umutoza wayo mukuru, Mutabazi Elie.
Uyu mutoza wari uyimazemo imyaka 4 ari umutoza mukuru ariko ariko akaba yari ayimazemo imyaka 7 kuko yayigezemo 2016 ari umutoza wungirije, yayihesheje igikombe cya shampiyona iheruka cya 2020, yasezerewe nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023.
Ni inkuru yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize (ku wa Gatandatu), yatunguye benshi bitewe n’umusaruro we bigendanye n’abakinnyi yari afite.
Shampiyona iheruka akaba yari yasoje ku mwanya wa 3 inyuma ya REG VC yegukanye igikombe na Gisagara VC ya kabiri.
Nta mpamvu iramenyekana yatumye asezererwa, gusa amakuru avuga ko umubano we n’abakinnyi wari waramaze kwangirika ku buryo benshi bari baramaze gusaba gutandukana n’iyi kipe.
Bivugwa ko Sammy Mulinge, umunya-Kenya wahoze atoza iyi kipe bagatandukana muri 2019, ubu akaba atoza KPA (Kenya Ports Authority) ari we ushobora kugaruka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yasezereye-umutoza