Iyaba uzi uko ngukunda,
Warekeraho kumpunga,
Ugasiga bose ukansanga,
Nkakwihera utwo ukunda,
Ukishima ugashira igihunga,
Umutima ugashira intimba,
Ubyemere cyangwa ubyange,
Ntawe ugukunda nka njye.
Iyaba uzi uko ngukunda,
Warekeraho kumpunga,
Ugasiga bose ukansanga,
Nkakwihera utwo ukunda,
Ukishima ugashira igihunga,
Umutima ugashira intimba,
Ubyemere cyangwa ubyange,
Ntawe ugukunda nka njye.
Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda Dogiteri Nsabi yongeye gutembagaza imbaga y'abantu ubwo yaganiraga n'umukobwa watewe inda na bossi we.
Nsabi uzwiho gutembagaza imbaga y'abantu yongeye kubisubiramo muri filime yo gusetsa yitwa big mind comedy ubwo hagaragaraga kamwe mu duce tuyigize ku rubuga rwa Instagram ya Killaman katumye benshi batembagara kubera ibibazo Nsabi yabazaga umukobwa watewe inda na bossi we n'uburyo yasubizagamo.
Nsabi abaza umukobwa uburyo yahaye bossi we amagara:
Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mashusho:


Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubise n'abagabo basaga umuni ubwo bari bari gutara inkuru.
Abanyamakuru ba YONGWETV bakubitiwe mu Karere ka Bugesera ubwo bari bagiye gutara amakuru.
Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, YONGWETV yatangaje ko abanyamakuru bayo bakubiswe ubwo bari mu kazi.
Bagize ati: 'Abagabo 8 b'Ibigango bakorera PSF_Rwanda mu karere ka Bugesera bakubise abanyamakuru ba YONGWETV ubwo bari bari mu kazi.'
Bakomeza bagira ati:'Ni nyuma y'uko abo bagabo bari babyukiye mu gikorwa cyo kwaka abacuruzi bo mu Murenge wa Rilima amafaranga angana n'ibihumbi 20, utayatanze agafungirwa.'
'Babwiraga abaturage ko ayo mafaranga kuyatanga ari itegeko ry'intara y'Iburasirazuba, nyamara Abaturage bavuga ko batigeze baganirizwa kuri icyo gikorwa.'
Basoje bagira ati: 'Kuri ubu umunyamakuru akaba ari kwitabwaho n'abaganga.'
Dj Brianne azahagarikwa n'ande? Ibyo Dj Brianne yagezeho byerekanye ko afite igikundiro nta kabuza
Kuva Dj Brianne yaza mu muziki nyarwanda byamwongereye igikundiro mu ngeri zose z'abantu ni nako yakomeje kuba igikomerezwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu uyu muvanzi w'imiziki Dj Brianne yongeye gushimangira igikundiro cye nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 80 bamukurikirana ku rubuga rwe rwa Twitter.
Impamvu ibi yabihaye agaciro ni uko kuri uru rubuga rwa twitter ntago rumeze nk'izindi zose k'uko usanga abadapfa gukurikirana buri umwe wese babonye.

Mu Isi hakomeje kuvugwa inkuru nyinshi cyane z'uburyo abagabo bashyirwaho igitutu n'abagore babo kugira ngo biyiteho ku rwego rwo hejuru ndetse ugasanga hari n'abagore barengera.
Mu kiganiro n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Yago kuri YouTube channel yitwa Yago Tv Show uwitwa @kab_stella yatangaje ibyo yise ukuri ko murugo avuga uburyo umugabo udafite amafaranga udashobora ku mubaza uko ameze ngo agusubize ko ameze neza.
Stella yaje no gukomeza kugahinda gafitwe n'abagabo ubwo yatangazaga ko hari umugore wigeze kubwira umugabo we ko azajya amuha miliyoni ku kwezi yo kwiyitaho.
Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette uri kwiruka inyuma y'imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA.
Bahavu Jeanette watsindiye imodoka mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane, agiye kuyihabwa nyuma y'iminsi irenga 40.
Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 aribwo Bahavu Jeanette araza guhabwa imodoka yatsindiye.
Impamvu yo gutinda guhabwa imodoka ni uko hari ibyo atumvikanagaho na Ndoli Safaris izatanga iyi modoka.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko zimwe mu ngingo zatezaga ubwumvikane buke hagati y'abo bantu, zakuwemo.
Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye “private jet” n’aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.
Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise “I’m Georgina” kinyura kuri Netflix.
Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw’uyu mukinnyi.
Ati “Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy’indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. “
Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y’umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n’ibindi.
Ihuriro ry'abacunga imari muri banki zinyuranye mu Rwanda babanje gusobanukirwa amateka akomeye yaranze Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, berekwa ibice bitandukanye bigize Urwibutso ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 na magana atandatu.
Bavuze ko bahigiye byinshi kuko harimo abari bakiri bato mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, biyemeza guharanira ko itazongera, no guhangana n'abahakana n'abayipfobya.
Banasuye imiryango 61 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igizwe n'abantu 240 barimo abapfakazi bafite ubushobozi buke, babatangira ubwisungane mu kwivuza mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka.
Kamanzi Fernand uhagarariye abacunga imari 55 muri banki zitandukanye mu Rwanda yavuze ko biyemeje kujya bakora igikorwa cyo kuremera Abanyarwanda bafite ubushobozi buke mu rugendo rwo kubafasha kwiyubaka.
Ati 'Iyo ufite ubuzima uba ushobora gukora ukiyubaka, ni yo mpamvu twahereye kuri mituweli kugira ngo dusigasire ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo tubazaniye ni ubutumwa bw'urukundo no kubabwira ko twabatekerejeho dufatanyije na SURF na GAERG, turavuga tuti muri bike dufite tuzajya twifatanya tugire icyo turemera Abanyarwanda. '
Yabijeje ko iyi ari intangiriro mu gufasha aba babyeyi ndetse ko bazakomeza gufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kubaka urwibutso ruzimurirwamo imibiri 7564 iruhukiye ahahoze Umurenge wa Gahanga n'indi 2522 iruhukiye mu Rwibutso rwa Kalembure, bose bakazashyingurwa mu rwibutso ruri ku kiliziya ruruhukiyemo imibiri 6711.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yashimiye abacunga imari mu mabanki baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bahawe ubuzima bw'umwaka wose.
Ati 'Kuba turi aha turi kumwe n'aba baje kudutera ingabo mu bitungu ni ibyishimo. Dushimishijwe n'iki gikorwa dukorewe, kuba tubabonye ntimuzatujya kure. Aba bagenerwabikorwa bakeneye ibintu byinshi. Gusa kuba babonye mituweli nta gukererwa ni ibintu byiza cyane. Guhabwa ubuzima bw'umwaka wose ukabuhabwa ku gihe ni ikintu gishimishije.'
Ushinzwe Isuku n'Isukura n'Ubuzima mu Murenge wa Gahanga, Izere Gad, yavuze ko aba baturage bahawe mituweli batazarembera mu rugo, cyane ko harimo abakuze, bikazabafasha mu kwita ku buzima bwabo.
Bayizere Clothilde wahawe mituweli yavuze ko afite umuryango w'abantu umunani ndetse ngo afite umwana urwaye ugomba kuvurizwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akavuga ko ashimishijwe n'uko azakomeza kumuvuza nta ngorane.
Ati 'Aba bantu bakoze igikorwa gikomeye cyane, ubu nibazaga aho nzakura amafaranga kuko mfite umwana ndi kuvuza mu Bitaro by'i Kanombe. Ufite ubuzima ntacyo atageraho kuko ubuzima ni bwo bwa mbere.'
Abacunga imari muri banki zitandukanye zo mu Rwanda mu mwaka ushize bari batangiye ubwisungane mu kwivuza imiryango 47 igizwe n'abantu 150, mu Karere ka Kamonyi.
Uyu munsi wizihizwa ku wa karindwi w'icyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi aho hizihizwa uruhare rw'umubyeyi w'umugore mu kubaka Isi.
Uyu munsi unyuranye n'uw'umwari n'umutegarugori wizihizwa buri wa 8 Werurwe hazirikanwa ab'igitsinagore muri rusange.
Benshi mu byamamare bifashishije amafoto ya kera bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa abo bashakanye afite byinshi abumbatiye hagati yabo.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bumwe mu butumwa ab'ibyamamare bageneye ababyeyi cyangwa abo bashakanye kuri uyu munsi.
Meddy yazirikanye umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine amushimira uburere bwiza yamuhaye ndetse n'umugore we Mimi Mehfira.
Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi k'uri mu ijuru, warakoze kungira umugabo ndi we uyu munsi.'
Uyu muhanzi ubutumwa yatuye umugore we yanditse agira ati 'Umubyeyi, Umwamikazi, Umugore, Ndagukunda birenze uko ubizi.'
Tuma Basa mu butumwa yageneye umufasha we yanditse agira ati 'Kuri mama muto mwiza w'ibihe byose. Umunsi mwiza w'ababyeyi Abaynesh Jembere kandi iyi ntabwo ari inyandiko ya Instagram gusa, ni inyandiko igushimira ku byo wanzaniye byose mu buzima bwanjye na Ermi (umuhungu babyaranye).'
Alpha Rwirangira we yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi b'abagore bose ariko cyane cyane ku mubyeyi w'umwana wacu Liliane Umuziranenge, ntidushobora kugushimira bihagije kubyo ukora byose mu buzima bw'umwana wacu! Turagukunda kandi turakwishimira.'
Aline Gahongayire yagize ati 'Umulisa wabyaye Gahongayire, ndakumva, ndagukunda, Umushumba utaragirira ibihembo, nshima Imana yemeye ko mbyarwa nawe mwiza wa beza, nkunda uburyo uri umubyeyi wa bose ineza yawe ni wo murage, uzarame mama.'
Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney.
Yanditse agira ati 'Uyu ni wo munsi wa mbere w'umugore usanze ncigatiye urukundo rwanjye n'umugisha wo mu ijuru SONshine Kwanda Krasney.'
'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi bose, Imana ibahe imigisha hamwe n'abana mwibarutse, inzozi zanyu zizabe impamo kandi mukomeze gukomera n'imiryango yanyu.
'Kuba umubyeyi bisaba byinshi kandi icyarimwe n'uburambe bwuzuye. Mukomeze mugubwe neza kandi mwishimire imigisha mwahawe!'
Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu, Deborah U. Masasu Musafiri, yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yarabyawe nawe.
Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama wambyaye akampa ubuzima. Warakoze kuhaba ku buryo buhoraho. Ni gute nagize aya mahirwe agana gutya menshi?! Mfite amahirwe yo kuba umukobwa wawe! Warakoze ku bw'amasomo yose wampaye wabayeho kugira ngo nkurikire urugero rwawe!.'
Kenny Sol yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama, Ndi uwo ndi we uyu munsi ku bwawe, kandi nzahora ngutera ishema kugeza ubuzima bwanjye bwose Ndagukumbuye mama.'
Jules Sentore 'Ndagukunda ndagukumbura, nkurota nk'uwo duhorana, ntabwo wagiye uri hafi yacu, ndakumva neza cyane mama, maze udusabire Jambo kusa ikivi cyawe.'
Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.
Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.
Ibi Amb Hategeka yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2023 ubwo Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n'abarenga 300.
Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda na UAE, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n'inshuti z'u Rwanda.
Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa n'ubudaheranwa bukomeje kuranga abayirokotse ibikorwa byajyanye no kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no kurwanya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose.
Amb Hategeka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wacuzwe igihe kirekire aho Abatutsi bakomeje kwicwa mu myaka itandukanye abandi bakameneshwa mu gihugu aho nta burenganzira bwo kugaruka bari bafite.
Yerekanye uburyo u Rwanda muri iyi myaka 29 rwagaragaje itandukaniro mu kunga ubumwe no kwiyubaka nyuma y'uko igihugu cyari cyarahindutse umuyonga bijyanye n'amateka ashaririye cyanyuzemo.
Ati 'Twagombaga gukora amahitamo akomeye. Turashimira ubutwari no kutikunda cyane byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge binyuze mu kubabarira.'
Yakomeje avuga ko abantu batakwibagirwa gushimira abagabo n'abagore bari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame batsinze Leta yarangwaga n'ingengabitekerezo ya Jenoside ibikorwa byafatanyijwe no guhagarika Jenoside.
Yashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri wese, asaba abitabiriye kutarebera bene ibyo bikorwa kuko ari icyiciro cya nyuma kiba gisigaye ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa.
Ati 'Uyu munsi turacyabona amatsinda y'abahakana n'abashyigikira ibyo bikorwa rimwe na rimwe bigira inzobere bagakomeza gukwirakwiza amakuru atari yo agamije guhindura no gusibanganya amateka. Imvugo z'urwango ziracyagaragara mu bice bitandukanye bya Afurika n'ahandi ku Isi.'
Agaragaza ko ibyo ari ibikorwa bishobora gutuma ikiremwamuntu gihura n'akaga gakomeye, agahamya ko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kuba umwanya mwiza wo gukangura umuryango mpuzamahanga ugahangana n'ibyo bibazo.
Asaba ibihugu guhaguruka bigafatanya n'u Rwanda mu guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishahisha mu bice bitandukanye.
Kuri ubu u Rwanda rugaragaza ko abagera ku 1148 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.
Amb Hategaka avuga ko hakiri umukoro wo kubageza mu nkiko, agasaba ibihugu byose kubigiramo uruhare.
Yasabye ibyo kandi mu gihe hashyizweho itsinda rishinzwe gushakisha amakuru ku bihugu bihishemo no gushaka imikoranire n'ibyo bihugu yatuma bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bakaba ari ho bakurikiranirwa.
Mu mpapuro zatanzwe, izigera ku 1094 ntacyo zigeze zikorwaho nubwo zamaze kohererezwa mu bihugu birenga 33 birimo ibituranye n'u Rwanda n'ibya kure, haba muri Afurika no hanze yayo.
Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga ya UAE, Fahad Al Taffaq, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'u Rwanda n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhura n'ihungabana baterwa n'ibyababayeho mu 1994.
Ati 'Twifatanyije kandi n'imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe twibuka ni iby'agaciro kandi guharanira ko ubugome ndengakamere bwabaye butazongera kuba ukundi.
Kuva mu 2014, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko ibihugu bitandukanye byashyiraho amategeko ahana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umurongo kuri ubu umaze gukurikizwa n'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bwongereza, u Butaliyani n'ibindi nubwo hari ubwo ayo mategeko bitayakurikiza uko bikwiriye.