Category: Uncategorized

  • Arayoboye: Umuvanzi w’imiziki Dj Brianne yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyane kizabera hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvanzikazi w'imiziki Dj Brianne uri mubari kwisonga muri iyi minsi yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyane kizabera hanze y'igihugu cy'u Rwanda.

    Gateka Brianne wamamaye ku izina rya Dj Brianne yatumiwe mu gihugu cya Malawi mu gitaramo cyiswe 'East African Jam' kizareba ahitwa 'Grand Business Park' bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 26 Gicurasi 2023 guhera isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu gitondo.

    Iki gitaramo Dj Brianne azahuriramo n'abasitari benshi batandukanye bo mu gihugu cya Malawi nka Dj Hugo,Dj Nathan Tunes, Dj Reubie n'abandi benshi batandukanye.

    Source : https://yegob.rw/arayoboye-umuvanzi-wimiziki-dj-brianne-yatumiwe-mu-gihugu-gikomeye/

  • Bizimana Djihad yatandukanye n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yashimiye abakinnyi barimo Bizimana Djihad mu gihe bamaranye, ivuga ko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino.

    Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda yari ku mwaka we wa nyuma mu myaka 2 yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

    Umwaka we wa mbere Djihad Bizimana wari mwiza ariko umwaka wa kabiri ntabwo azigera awibagirwa kuko awusoje nta mukino n’umwe akiniye iyi kipe.

    Djihad ukina mu kibuga hagati akaba yarageze n’aho anoherezwa gukorera mu bato b’iyi kipe.

    Ubwo ISIMBI yaganiraga na Djihad Bizimana ku kibazo yagiranye n’ikipe ye, mu magambo make yagize ati “ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo kubivugaho.”

    Bizimana akaba yatangajwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n’iyi kipe yagezemo muri 2021 ubwo yari avuye muri Waasland Beveren yari amazemo imyaka 3.

    Djihad Bizimana ntabwo umwaka we wa nyuma muri KMSK Deinze wagenze neza

    Yashimiwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yatandukanye-n-ikipe-ye

  • Alex Dusabe yamaganiye kure abahanzi baririmb… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie muri iyi minsi yibajije impamvu mu gihugu cy’u Burundi bahisemo guca indirimbo ze. Ibi kandi ngo babikoze bataraca itabi, akavuga ko bamurenganyije kuko indirimbo ze zitarusha itabi kwica abantu.

    Leta y'u Burundi iherutse gufata umwanzuro wo kubuza gucuranga indirimbo z’urukozasoni. Muri izo ndirimbo harimo n’iz’umunyarwada Bruce Melodie. Izi ndirimbo nizo benshi bita igishegu.

    Mu kiganiro yahaye MIE, Bruce Melodie yavuze ko atazi impamvu baciye indirimbo ze nyamara bataraca kunywa itabi mu gihugu.

    Alex Dusabe ashima Leta y'u Burundi kuba iri guca izo ndirimbo. Nawe agaruka ku kuba izi ndirimbo zitakabaye zicurangwa kuko ziyobya abantu b’Imana.

    Ati 'Ubwo bari mu murimo w'Imana, byose birica, ibyica ni byinshi. Nkanjye mbiba ubutumwa bwiza, numva igihe cyanjye cyo kuva mu Isi nikigera nzasubiza amaso inyuma nkibaza ngo harya nabibye iki? Ngasanga nabibye ubutumwa bwiza.'

    ” Ibaze igihe cyo kurangiza ubuzima kuri iyi si Imana ikaguha akanya gato, ugasanga wagiye ubiba ubusambanyi, kunywa itabi, urwangano, amacakubiri ngo ni uko bizaguha amafaranga, nibaza ko akanya Imana izaguha wanarira amarira menshi. Nta bwoba mfite bwo kubiba Yesu mu mitima y'abantu bose.'

    Alex Dusabe akunze kuvuga ko indirimbo z’isi ziba zirimo uburozi. Ubwo yari abajijwe kuri ayo magambo, yasubije ko atari zose.

    Impamvu asobanura ko nyinshi muri zo ziba zirimo uburozi. Ngo indirimbo nyinshi zisigaye zibanda ku busambanyi rimwe na rimwe abarebye ayo mashusho bakigana ibyo yakoraga.

    Ku bwa Alex Dusabe asanga hari abandi bahanzi baririmba indirimbo z'urukundo ariko mu buryo bwubaka sosiyete.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Umuyoboro' ageze kure imyiteguro y'igitaramo 'East African Gospel Festival' kizaba ku wa 21 Gicurasi 2023.

    Uyu muririmbyi ntabwo azaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe na Apostle Apolinaire w'i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Uretse iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 21 Gicurasi 2023, hateganyijwe ikizabera muri Car Free Zone yo mu Mujyi ku wa 21-22 Nyakanga 2023.

    Alex Dusabe yongeye gukora ku mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


    Alex Dusabe azakora igitaramo ku wa 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NANJYE NZAZUKA’ YA ALEXIS DUSABE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129483/alex-dusabe-yamaganiye-kure-abahanzi-baririmba-ibishegu-129483.html

  • Byinshi kuri Patrick Mafisango wapfuye hashiz… – #rwanda #RwOT

    Taliki nk’iyi, ukwezi nk’uku muri 2012 ni bwo inkuru y'incamugongo yasesekaye ku banyarwanda. Yaje ivuga ko umukinnyi w'ikipe y'Igihugu (Amavubi), Patrick Mafisango, yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ubwo yageragezaga guhunga moto yari yataye umuhanda. 

    Ibyo byabereye mu gihugu cya Uganda. Akimara gukora impanuka yajyanwe kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka akiri munzira.

    Yapfuye ari kuwa 4, kandi kuwa 1 muri icyo cyumweru yari yahamagawe na Micho watozaga ikipe y'Igihugu Amavubi mu bakinnyi azifashisha mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2013 ndetse n'Icy’isi cya 2014. 

    Uyu mukinnyi wakinishwaga mu kibuga hagati cyangwa agakoreshwa nka myugariro, yapfuye asize umugore n'abana 2.

    Patrick Mutesa Mafisango yavutse taliki 09 Werurwe 1980, avukira Kinshasa ariko nyuma yaje guhabwa ubwenegihigu kugira ngo akinire u Rwanda. 

    Uko imodoka ya Patrick Mafisango yari arimo yabaye nyuma yo gukora impanuka 

    Yatangiye gukinira Amavubi muri 2007 ndetse aza no gukundwa n'Abanyarwanda bagera n’aho bamuha izina ry'akabyiniriro rya 'Patriote' bitewe n’ukuntu yitangaga mu kibuga. 

    Yakiniye Aamavubi imikino 23 ndetse ayitsindira ibitego 2. Umukino we wa nyuma yawukinnye ubwo u Rwanda rwatsindwaga n'u Burundi ibitego 3-1.

    Mafisango yari yarabaye umukinnyi wa TP Mazembe mbere y’uko aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w'2006. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yayikiniye umwaka umwe, ahita yerekeza muri ATRACO FC muri 2007 maze yo ayikinira imyaka ibiri 2.

    Patrick Mafisango yaje kongera gusubira muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze muri 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC. 

    Agezeyo naho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC asinyayo amasezerano y’imyaka 2 aza gupfa atari yarangira.

    Patrick Mafisango ntazava mu mitwe y’abanyarwanda kubera ukuntu yitangaga mu Amavubi 

    Yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu gusa ahamagawe mu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129482/byinshi-kuri-patrick-mafisango-wapfuye-hashize-iminsi-3-ahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavub-129482.html

  • Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y'uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n'abaganga batatu b'inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by'uburwayi bw'ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye.

    Uruhande rwa Karasira rwagaragaje ko runyuzwe n'ibyavuye muri raporo cyane ko ari rwo rwari rwasabye ko Karasira akorerwa isuzuma, rukagaragaza ko ibigaragazwa n'umuhanga bihagije.

    Rwasabye Urukiko ko hatabaho uburyozwacyaha ahubwo Karasira Aimable akwiriye kuvanwa muri gereza akajya kuvurwa.

    Nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by'impande zombi, Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n'abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera.

    Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu bazakorera Karasira isuzuma hatazagaragaramo uwakoze irya mbere, Urukiko rwavuze ko nta kibazo ko mu bazamusuzuma yakongera kugaragramo.

    Icyo Urukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo ni uko Karasira atasuzumwe n'abaganga batatu ndetse n'ibitaro ntibitange impamvu bitabikozwe gutyo.

    Urukiko rwategetse kandi ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

    Urukiko rwategetse ko raporo yindi igaragaza iby'uburwayi bwa Karasira izatangwa bitarenze tariki 16 Kamena 2023.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwari buri gusaba ko Karasira yongera gusuzumwa, yahise asohoka mu iburanisha nta ruhushya ahawe ahitamo kwicara hasi hanze y'icyumba cy'iburanisha ariko ryo rirakomeza.

    Umwunganira Me Kayitana Evode yabajijwe ku myitwarire y'umukiriya we avuga ko atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy'uburwayi afite.

    Ibyaha Karasira akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Indi nkuru wasoma:

    Uzaramba Karasira Aimable yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe; harakurikiraho iki?


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-karasira-yongera-gusuzumwa-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Ruzigana yashyikirijwe igihembo cya miliyoni 50 Frw nka rwiyemezamirimo wahize abandi mu bihugu 16 – #rwanda #RwOT

    Igihembo yagishyikirijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023 mu muhango wateguwe na Enabel ku bufatanye bwa leta y'u Rwanda na Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Wallonie Bruxelles Internationale (WBI), Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'abandi.

    Byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette; , Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, uwa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez n'abandi.

    Ni ibihembo byiswe Awa Prize byatangijwe na Enabel ku busabe bwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bubiligi mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abagore bihangiye imirimo no guhangana n'imbogamizi bahura na zo.

    Bizatangwa mu gihe cy'imyaka ine aho icyiciro cya mbere cyabyo cyatangirijwe mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

    Ku ikubitiro imishinga 2472, ni yo yari yasabye guhatana hatsinda 12 mu byiciro bine birimo icy'imishinga igitangira, icykiri kwiyubaka ari na cyo Ruzigana yabayemo uwa mbere, icy'imishinga yaranzwe n'udushya ndetse n'icy'iyatowe.

    Ababaye aba mbere muri ibyo byiciro bahembewe i Bruxelles muri Gashyantare 2023.

    Ibihembo bifite agaciro ka miyiloni zisaga 50 z'amafaranga y'u Rwanda, bigizwe n'ikarita (coupon) ifasha nyirayo kujya kugura ibikoresho bimufasha n'ubufasha burimo amahugurwa n'ibindi akeneye mu kuzamura ibikorwa bye cyane ko amafaranga batayahabwa mu ntoki.

    Ibikorwa bya Imanzi Creations bikenera ibikoresho bitandukanye birimo imashini zisohora ibitabo n'ibindi bifashisha umunsi ku wundi, Ruzigana akavuga ko bihenda kubibona, ibituma ibyo bakora bitagera ku bantu bose.

    Ati 'Iki gihembo duhawe tuzacyifashisha mu kwigurira ibikoresho dukenera ku buryo ibyo bikorwa byose twazajya tubyikorera, tukabigeza ku Banyarwanda bose ndetse tukagura n'isoko ryo hanze y'u Rwanda kuko ubu dufite isoko muri Nigeria.'

    Enabel ikorera mu bihugu 19 birimo u Rwanda, u Bubiligi, Benin, Burkina Faso, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, Guinea, Côte d'ivoire, Jordanie, Mali, Mauritania, Maroc, Mozambique, Niger, Palestine, Senegal, Tanzania na Uganda.

    Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez , yavuze ko guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo ku bagore bo muri ibyo bihugu ari ingenzi kuko abari n'abategarugori ari bo bagihura n'imbogamizi ugereranyije n'abagabo.

    Ati 'Ni imbogamizi zishingiye ku mpamvu zitandukanye haba mu mategeko mu ngo zabo, kutagira uburyo babona igishoro n'ibindi. Awa Prize rero yaje gushyigikira abagore bihangiye imishinga no gukora ubukangurambaga ngo n'abandi binjire muri uru rwego.'

    Akomeza avuga ko iki gihembo kigira uruhare mu guhuza abagore bakora imishinga itandukanye bakaganira ku bibazo bahura na byo muri urwo rwego n'uko babikemura, ibijyana no kugaragaza uruhare rwabo mu bukungu bw'ibihugu baturukamo.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ivuguruye ya 2021 igaragaza ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by'icyaro ari 17%.

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, muri bo 28% nibo bari mu myanya y'ubuyobozi mu bigo bitandukanye.

    Minisitiri Prof. Bayisenge ashingiye ku mibare y'Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ya 2022 (World Economic Forum 2022) yavuze ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n'uwa gatandatu ku Isi ku kugabanya icyuho kiri mu buringanire hagati y'umugabo n'umugore mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Izo nzego ni ubukungu, uburezi, ubuzima no mu nzego zifata ibyemezo. Ibi bigaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi biha umwanya umugore. Yego turacyafite imbogamizi ndetse n'urugendo rwo guhangana na zo ariko iki ni cyo ubu bufatanye bumaze.'

    Uyu muhango wabaye nk'integuza y'Inama Mpuzamahanga izabera mu Rwanda kuva ku wa 17-20 Nyakanga 2023 yiswe 'Women Deliver 2023' izaba igamije guhangana n'ibibazo bibangamiye uburinganire n'ubwuzuzanye, ikazahuza abarenga 6000 baturuka mu nzego zitandukanye.

    Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyane no guhangana n'izo mbogamizi ndetse no kuganira ku zindi ngingo zirimo ihindagurika ry'ibihe n'izindi.

    Yashimiye inzego zatangije Awa Prize ashimira n'abagore batinyutse bakihangira imirimo, ibigaragaza ko intego umuntu yihaye yayigeraho akabera intangarugero n'abandi, asaba inzego zose gufatanya mu guhanga n'imbogamizi abagore bahura na zo mu nzego zitandukanye.

    Umuhango kandi wagaragayemo abagore bo mu Rwanda bihangiye imirimo mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni aho bagaragarije abitabiriye uruhare rwabo mu guteza imbere urwo rwego.

    Ubwo Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yashyikirizaga igihembo Ruzigana Umuhire Credia

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, ndetse na Ambasaseri w’u Bubiligi mu Rwanda bashyikiriza Ruzigana igihembo yatsindiye muri Awa Prize

    Abahanzi batandukanye basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa

    Yacuranze inanga anyura abari bitabiriye uyu mugoroba watangiwemo ibihembo

    Abanyarwanda bamuritse ibikorwa byabo bigamije guhindura imibereho y’abaturage

    Inkuru Imanzi Creations ikora zibanda ku mateka n’umuco byaranze u Rwanda

    Abagore bihangiye imirimo mu rwego rw’ubuhanzi, ubugeni n’ubukorikori n’ibindi bari bahawe umwanya wo kuza kumurika ibyo bakora

    Imanzi Creations ubwo yasurwaga n’abitabiriye umuhango wo guha igihembo umuyobozi mukuru wayo

    Umuhango wo guhemba Ruzigana witabiriwe n’abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda no hanze yarwo

    Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko hashyizweho igihembo cya Awa Prize kugira ngo bakangurire abagore kwihangira imirimo

    Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Creations yerekaga Ambasaderi wa EU mu Rwanda ibyo iki kigo gikora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruzigana-yashyikirijwe-igihembo-cya-miliyoni-50-frw-nka-rwiyemezamirimo-wahize

  • Nyarugenge: Umurambo w'umwana w'imyaka ibiri watoraguwe mu gihuru – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye.

    Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko Mukase w'uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye IGIHE ko Mukase w'uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

    Yagize ati 'Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.'

    Yakomeje avuga ko bigaragara ko uwo mwana yishwe anizwe ndetse yari yiriranwe na Mukase. Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku IGIHE cyane ko ababyeyi be batahise babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kumushakisha hakiri kare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umurambo-w-umwana-w-imyaka-ibiri-watoraguwe-mu-gihuru

  • Ruhango: Abakozi b'uruganda rwa Kinazi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Kinazi, Jerome Bizimana yasabye abakozi barwo ko bagomba kurenga amateka mabi Abatutsi banyuzemo no kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku moko no kwamagana abatarunamura icumu bagishaka guhembera amacakubiri bityo bikaba umusanzu mwiza wo kugera ku iterambere.

    Yagize ati 'Nk'uko habayeho abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi natwe dukwiye kurenga amateka mabi yacishijwemo Abatutsi kugera ubwo bicwa bazizwa uko bavutse. Turabasaba kwamagana abagihembera amacakubiri bayimitse mu mutima wabo, tugaharanira ko abarokotse biteza imbere kandi twabafasha kubigeraho.'

    Yongeyeho ko mu bushobozi bw'uruganda buri mwaka bafasha nibura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo kumuha inka, kubaka cyangwa gusana inzu ye kandi ibi byose bikorwa bagamije kumufasha gukomeza kwiyubaka.

    Mukamusoni Fortune watanze ubuhamya yavuze ko benshi mu Batutsi bari bahungiye ku yahoze ari Komini Ntongwe batotejwe n'uwari Burugumesitiri Kagabo Charles kugeza ubwo abasabye guhungira kuri Komini ashaka ko bazabahabatsembera.

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kinazi, Nzigiyimana Celestin yavuze ko ubugome bwakoranwe Jenoside buri munyarwanda wese akwiye kwamaganira kure abagifite amacakubiri ndetse tukagendera muri Ndi Umunyarwanda kandi abarokotse bagakomeza gufatwa mu mugongo bagaherekezwa mu gukira ibikomere batewe n'amateka mabi yaranze u Rwanda.

    Yashimiye abagira uruhare bose mu gufasha abarokotse Jenoside guha icyubahiro ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyubaka.

    Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 63.235 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Benshi mu barushyinguyemo bavanywe mu cyobo cyajugunywagamo Abatutsi nyuma yo kwicwa cyari cyaracukuwe ku ishuri ribanza rya Rutabo A, ubu ryagizwe Urwunge rw'Amashuri rwa Rutabo A hakaba harakuwemo imibiri ibihumbi 60 y'Abatutsi bishwe barimo n'abiciwe i Nyamakumba bishwe n'abajandarume ndetse n'impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu 1993.

    Rufite ibice bibiri birimo imva n'ahashyizwe imyambaro Abatutsi bari bambaye igihe bicwaga ariko hari ibindi bizubakwa birimo inzu y'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko byasobanuwe n'Umukozi ushinzwe kubungabunga inzibutso mu Karere ka Ruhango, Leonard Gacumbitsi.

    Abakozi ba KCP bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere k’Amayaga

    Ubwo abakozi ba KCP berekezaga ku Rwibutso rwa Jenoside wa Ruhango

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Kinazi, Jerome Bizimana yasabye abakozi barwo ko bagomba kurenga amateka mabi Abatutsi banyuzemo no kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku moko

    Abakozi ba Kinazi Cassava Plant ubwo basobarurwaga uko Jenoside yagenze, ku Rwibutso rwa Kinazi

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Kinazi, Jerome Bizimana ashyira indabo ku mva

    Aha bashyiraga indabo mu byobo byajugunywagamo Abatutsi babaga bamaze kwicwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakozi-b-uruganda-rwa-kinazi-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

  • Itangazo: MUKANYANDWI Sarah yasabye guhindura amazina akitwa IRADUKUNDA (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUKANYANDWI Sarah yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko IRADUKUNDA Sarah mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mukanyandwi-sarah-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-iradukunda-sarah

  • Guardiola yikomanze mu gatuza mbere y'umukino uri bumuhuze na Real (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umukino w'itezwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa 21h00, ugahuze ikipe ya Manchester City na Real Madrid mu mukino wo kwishyura ugeze muri 1/2 cy'irangiza.Umukino ubanza amakipe yose yari yanganyije igitego 1-1.

    Mbere y'uyu mukino, Guardiola yavuze ko yiteguye atari n'ubwa mbere yaba yiteguye gutwara igikombe muri Champions League , kuko agitoza Fc Barcelona yayihesheshe ibikombe 2 mu mwaka wa 2009 na 2021.Ati” Aha narahabaye si ubwa mbere , ibigwi byanjye ni ntayegayezwa birihariye.Nabwiye abakinnyi banjye ngo bitegure kuhagirira ibihe byiza kuko ni amahirwe tugiye kubonera aha.”

    Yakomeje agira ati” Igikombe kiri mu maboko yacu, biraterwa natwe! gusa turi hano ngo dutsinde uyu mukino kugirango tugere ku mukino wa nyuma.”

    Uyu mukino witezwe n'abatari bacye, uraza kurangira hamenyekanye ikipe izahurira ku mukino wa nyuma na AC Millan.Icyo wamenya ni uko ,mu mikino,15 ya Champions Leagues Real Madrid imaze gukina , 13 muri yo niyo yatangiye ifungura amazamu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guardiola-yikomanze-mu-gatuza-mbere-y-umukino-uri-bumuhuze-na-real-madrid