Category: Uncategorized

  • Nyanza: Abayobozi b’ishuri barashinjwa kwiba ibiryo by’abanyeshuri stock bagasiga bayikubuye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyanza: Abayobozi b'ishuri barashinjwa kwiba ibiryo by'abanyeshuri na stock bagasiga bayikubuye

    Abakozi babiri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n'umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

    Ni impamvu yatumye umuyobozi w'akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rwesero n'amabaruwa abiri yashyizweho umukono n'abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.

    Inyandiko zigira ziti 'Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n'umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo 'Stock' akuramo imifuka ine y'umuceri n'ijerekani ebyiri z'amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo.'

    Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati'Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w'ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y'abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri .'

    Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w'ishuri yagize ati 'Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w'ishuri.'

    Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yagize ati 'Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.'

    Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza,

    Ivomo:UMUSEKE

    Source : https://yegob.rw/nyanza-abayobozi-bishuri-barashinjwa-kwiba-ibiryo-byabanyeshuri-stock-bagasiga-bayikubuye/

  • Mama we nawe arubakitse: Reba ifoto y’umubyeyi wa Gihozo Alliah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gihozo Alliah ufite imiterere idasanzwe wamamaye muri filime nyarwanda, yerekanye ifoto ya mama we ndetse ku munsi w'ababyeyi b'abagore wabaye kuri kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, yamwifurije kugira umunsi mwiza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahazwi nko kuri story, Gihozo Alliah, yasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe na mama we, maze agira ati 'Umunsi mwiza w'abagore nkoramutima.'

     

    Source : https://yegob.rw/mama-we-nawe-arubakitse-reba-ifoto-yumubyeyi-wa-gihozo-alliah/

  • Ubu aba bazahagarika Kiyovu? Abakinnyi ba Sunrise Fc biriwe baragiye inka mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Sunrise biriwe baragiye inka mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports.

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Sunrise FC yakoze urugendo rugamije gutembera.

    Iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yakoze ibi mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 29.

    Sunrise FC, izakira Kiyovu Sports tariki 21 Gicurasi, mu mukino w'ishiraniro, uzabera kuri sitade y'Akarere ka Nyagatare kuva ku isaha ya Saa 15:00 PM.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ubu-aba-bazahagarika-kiyovu-abakinnyi-ba-sunrise-fc-biriwe-baragiye-inka-mu-rwego-rwo-kwitegura-ikipe-ya-kiyovu-sports-amafoto/

  • ‘mbega umuryango mwiza ‘ Umuherwe Coach Gael n’umuryango we bagaragaye bari kurya ubuzima ruzungu(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'mbega umuryango mwiza ' Umuherwe Coach Gael n'umuryango we bagaragaye bari kurya ubuzima ruzungu(Videwo)

    Coach Gael umaze kumenyekana kubera kuba ari we ukurikirana inyungu za Bruce Melodie yagaragaye ari kumwe n'umuryango we ndetse bishimanye.

    Aba bose bari hamwe mu haba ibishimisha abana bizwi nk'imyicungo, ndetse Coach Gael yongeye ho ko ari akaruhuko k'umuryango.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/mbega-umuryango-mwiza-umuherwe-coach-gael-numuryango-we-bagaragaye-bari-kurya-ubuzima-ruzunguvidewo/

  • Wari uzi ko kugira ibiro bike cyane nabyo big… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze bityo ariko, hari uburyo bwinshi kandi bukwiye abantu batarasobanukirwa neza bwo kongera ibiro. Abantu benshi usanga bagerageza kongera ibiro byabo mu buryo budakwiye, bikabaviramo ingaruka zindi zikomeye ku buzima bwabo.

    Nigute ushobora kongera ibiro mu buryo bwiza?

    Muri rusange, kurya karori nyinshi kuruta izo umubiri watwitse bizavamo kwiyongera kw’ibiro. Ibiryo birimo karori nabyo birakenewe cyane kugira ngo ubigereho. 

    Byibura, kurya karori 300-500 buri munsi zirenze kuzo umubiri wawe utwika, birahagije kugirango ibiro byiyongere. Ariko kugira ngo byiyongere byihuse, umuntu akenera kurya karori 1.000 ku munsi.

    Inama zikurikira zagufasha kongera ibiro vuba kandi neza:

    1. Kurya inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ku munsi

    Kurya byibuze gatatu ku munsi bishobora koroshya kwiyongera kw’intungamubiri za karori. Gufata utuntu tworoheje hagati yayo mafunguro nabyo bishobora kugufasha kongera umubare wa karori mu mirire yawe.

    2. Imyitozo ngororamubiri yo kongera ibiro

    Gukora iyi myitozo byibuze gatatu mu cyumweru bizagufasha mu kongera no gukomeza imitsi. Iyi myitozo ni ngombwa ku girango ibiro byiyongere. Kugira ngo ukomeze kongera ibiro niba unanutse, uzakenera gushyira imbaraga mu myitozo ukora yongera ikanakomeza umubiri.

    Abantu bakora imyitozo buri gihe bagomba kumenya neza ko barya ibiryo bifite kalori zihahije kugirango barebe ko baha umubiri wabo amavuta ahagije.

    3. Kurya poroteyine zihagije

    Ifunguro rifite proteine zihagije rifasha mu gukura kw’imitsi. Hamwe n’imyitozo isanzwe, kurya garama 0.8-2.0 za proteine kuri bikuza imitsi y’umuntu. Ibi, ni ingenzi kugira ngo ibiro byiyongere. Ibiryo birimo proteyine birimo amagi, inyama, amafi, imbuto, n’ibinyamisogwe.

    4. Kurya amafunguro akungahaye kuri karubone n’amavuta y’ingirakamaro mu mubiri

    Kurya ibintu bikungahaye kuri karubone hamwe n’amavuta meza kuri buri funguro bizagufasha kongera umubare wa karori n’intungamubiri mu mirire yawe.

    Gutandukanya amavuta meza n’atameze neza ku buzima bwawe ni ngombwa. Amavuta meza muri rusange ni akoranye ibinure karemano aboneka mu biribwa nk’ubunyobwa, avoka, amavuta y’ibimera, n’amafi.

    Amavuta atari meza ni amavuta aca mu nganda arimo ibinure byinshi. Ubu bwoko bw’amavuta buboneka mu biribwa bikaranze cyangwa byokeje nk’inyama z’inka, ingurube, n’intama.

    5. Kunywa ibinyobwa birimo kalori nyinshi

    Abantu bagira ubushake buke bwo kurya, bashobora kubonera karori nyinshi muri ibyo binyobwa kurenza izo babonera mu ifunguro rinini. Ibi bitanga intungamubiri zitagije kandi zitatuma umuntu yumva ahaze cyane.

    6. Shakisha ubufasha aho bikenewe

    Inzobere mu by’ubuzima no kugaragara neza, zitanga inama z’ingirakamaro mu gutegura neza amafunguro akwiye na gahunda z’imyitozo ngororamubiri mu gufasha kongera ibiro byawe.

    Kongera ibiro neza bisaba kwihangana no kwiyemeza. Ntabwo buri gihe ariko ubona ingaruka ako kanya.

    Kugira ibiro bike kandi bishobora gutera ibibazo bitandukanye by’ubuzima, bityo, haraho bikenerwa kubyibuha. Nubwo ari ibisanzwe gushaka kubyibuha vuba, ni ngombwa no kubikora neza.

    Abantu bashaka kubyibuha, bagomba gukomeza kurya indyo yuzuye kandi bagakomeza gukora imyitozo ngororamubiri ihagije nk’uko tubicyesha medicalnewstoday.com.

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129540/wari-uzi-ko-kugira-ibiro-bike-cyane-nabyo-bigira-ingaruka-ku-buzima-bwawe-129540.html

  • Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw'abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi arasabwa ibisobanuro ku mamiliyoni y'amadolari yahawe ngo azahure ubuzima bw'abaturage bugeze aharindimuka, we akayakoresha mu guha ruswa abanyamakuru ngo bagereke ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

    Amakuru acukumbuye dukesha abantu babikurikiraniye hafi, barimo n'abo mu butegetsi bwa Kongo, aravuga ko mu bariye kuri izi noti, harimo abakunda gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, nka Justin Kabumba, Steve Wembi, Mwangi Maïna,Stanislas Bujakera, Daniel Michombero, Alain Foka wa RFI, umunya Cameroon wiyita umufaransa, Charles Onana, n'abandi bandika muri za The Guadian, BBC, VOA, n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru zibogamye, zigambiriye gusa gusiga uRwanda icyaha.

    Harimo kandi abategetsi nka Senateri Robert Menendez wo muri Sena y'Amerika, bamwe mu bagize Komisiyo n'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, n'abandi bavuga rikijyana, banasanzwe bazwiho kurya ruswa mgo babambishe abere, batagatifuze amashitani. Ni ibyo bita'lobbings'.

    Banki y'Isi(WB), Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari(IMF) na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere(ADB), byagaragaje impungenge ko amamiliyoni atabarika y'amadolari Kongo yahawe yakoreshejwe ibyo atagenewe, ndetse icyo gihugu kikaba cyarananiwe kugaragaza raporo y'imikoreshereze yayo.

    Banki y'Isi yo ndetse yahise ihagarika inkunga isaga miliyari y'amadolari ( ni miliyoni 1.000 uvunje mu manyarwanda)yagombaga guhabwa Kongo, inasaba icyo gihugu kuyigararagariza irengero ry'igice cya mbere Kongo yahawe, kingana na miliyoni hafi 100 z'amadolari.

    Ibi bije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi afatiye icyemezo cyo gusesa 'Social Fund', ikigo cyagombaga gucunga imishinga 3 yari igenewe iyi nkunga, irimo kuzahura inzego z'ubutegetsi, kuzamura imibereho y'abaturage, no kwimakaza umutekano mu duce turimo imvururu.

    Aya ni amayeri Tshisekedi yiyambaje kugirango asibanganye ibimenyetso, kuko yatinyaga ko umuterankunga azasaba ko habaho igenzuramutungo(audit).

    Mu rwego rwo kujijisha Banki y'Isi yahise ashyiraho ikigo gishya kinafite inshingano nk'iz'icyasheshwe, ariko inyandiko zose zirebana n'iriya mishinga ziranyerezwa.Abatavuga rumwe n'ubutegetsi, barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo, na Sesanga Hipungu, mu cyumweru gishize nabo bandikiye ibyo bigo by'imari basaba ko habaho'audit', kuko bakeka ko inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanyereje inkunga zitabarika igihugu cyahawe.

    Bamwe mu banyepolitiki n'imiryango itari iya Leta, basanzwe banagaragaza igihombo igihugu giterwa no guhemba abacancuro batagize n'icyo bamaze ku rugamba, kwishyura indege, amahoteli n'insimburamubyizi bya Tshisekedi n'abamuherekeza mu ngendo ziri mu nyungu ze bwite. Biravugwa kandi ko hari amamiliyoni yaburiwe irengero, bikanugwanugwa ko Tshisekedi yayakubise umufuka, akazayifashisha mu kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kongo mu mpera z'uyu mwaka.

    Abajyaga bibaza rero aho umurava abaharabika uRwanda bahuvana , ngicyo igisubizo.

    Akavagari k'amafaranga yari kugoboka rubanda rwicira isazi mu jisho, byigiriye mu bifu by'abazi kubyaza umusaruro ubuswa bwa Tshisekedi n'ibyegera bye.

    The post Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw'abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkunga-kongo-yahawe-ngo-izahure-ubuzima-bwabaturage-yishyuwe-abaharabika-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkunga-kongo-yahawe-ngo-izahure-ubuzima-bwabaturage-yishyuwe-abaharabika-u-rwanda

  • Guverinoma ya Lesotho Yashyizeho Amasaha y'Umukwabu Kubera Ubwicanyi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakozi b'inzego zimwe na zimwe zikenewe cyane, nk'abo mu buvuzi, abapolisi n'abanyamakuru, ni bo bonyine bemerewe kugenda muri aya masaha. Naho ubundi, nk'uko leta yabitangaje, uzayarengaho ashobora gufungwa kugera ku myaka ibiri.

    Guverinoma ntiyasobanuye igihe iki cyemezo kizamara. Imbarutso yacyo ni iyicwa ry'umunyamakuru wari icyamamare mu gihugu witwa Ralikonelo Joki. Yakoreraga iradiyo yigenga. Abantu batazwi kugeza ubu bamurashe amasasu 13 ku cyumweru nijoro asohotse mu kazi. N'icyo yaba yarazize ntikiramenyekana.

    Lesotho itegekwa n'umwami Letsie III. Ni agahugu gato gafungiranye hose muri Afrika y'Epfo. Ifite abaturage barengaho gato miliyoni ebyiri. Umuryango w'Abibumbye wemeza ko ari kimwe mu bihugu bifite ubwicanyi bwinshi kw'isi kandi ko ari iya mbere muri Afrika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guverinoma-ya-lesotho-yashyizeho-amasaha-y-umukwabu-kubera-ubwicanyi

  • Abakinnyi 10 basoje amasezerano muri shampiyona y’u Rwanda bazaba ari imari ku isoko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iyo ufunguye Bibiliya ugasoma Ibyahishuwe 22:12, haranditse ngo 'Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze'.

    Ibi ntibitandukanye cyane n’abakinnyi b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bari ku mpera z’amasezerano yabo.

    Umwaka w’imikino wa 2022-23 uzashyirwaho akadomo kumugaragaro tariki ya 3 Kamena 2023 ubwo hazaba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC.

    Nyuma y’icyo gihe abakinnyi basoje amasezerano bazaba bemerewe kwerekeza aho bashaka, buri umwe azabona ibijyanye n’ibyo yakoreye hari abo amakipe yabo azifuza kongerera amasezerano abandi babareke bagende cyangwa se bitewe n’ibyo batanze amakipe yabo azashaka kubongera amasezerano ariko babyange bigire aho umutima wabo ushaka.

    Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku mazina 10 y’abakinnyi bo muri shampiyona y’u Rwanda bari ku mpera z’amasezerano yabo bazaba ari imari ikomeye.

    Sebwato Nicholas

    Ni umunyezamu w’umugande ufatira ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu Karere ka Huye.

    Yayigezemo muri 2021 aho yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba arimo kugana ku musozo w’amasezerano ye.

    Ni umunyezamu wagarageje ko ari umuhanga ndetse bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumwegera yatangiye ibiganiro na we.

    Ntwali Fiacre

    Ni umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi ifashwa n’Umujyi wa Kigali.

    Ni umunyezamu w’umuhanga bituma yifuzwa n’amakipe atandukanye no hanze y’u Rwanda nko muri Afurika y’Epfo na Maroc.

    Ndayishimiye Thierry

    Ni myugariro w’umunyarwanda ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Kiyovu Sports.

    Yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2021, ubu ari ku mpera z’amasezerano ye. Ubuhanga bwe bwatumye anahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Bivugwa ko bigoye ko Kiyovu Sports yazamugumana kuko yifuzwa n’amakipe arimo Police FC na APR FC.

    Mugisha Bonheur

    Mugisha Bonheur benshi bita Casemiro, ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati muri APR FC yagezemo 2021 avuye muri Mukura VS ayisinyira imyaka 2 ubu iri ku musozo.

    Ni umusore ukiri muto wafashije APR FC cyane bitewe n’ubuhanga bwe. Uretse ko bigoye ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakwifuza kumurekura, ariko bibaye yarwanirwa n’amakipe menshi.

    Nshimirimana Ismail Pitchou

    Benshi bamwita urukuta rworohereza akazi ubwugarizi bwa Kiyovu Sports, uyu murundi ukina mu kibuga hagati na we ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

    Picthou yageze muri Kiyovu Sports 2021, yagiye agaragaza ubuhanga bwe aho yagiye ahesha amanota ikipe ye aho iyakeneye, no mu mwaka washize yifujwe na Yanga yo muri Tanzania. Byitezwe ko azaba ari imari ishyushye ku isoko na Kiyovu kumugumana bizayibiza icyuya. Bivugwa ko na Rayon Sports imwifuza.

    Bigirimana Abedi

    Ni umurundi na we ukina mu kibuga hagati wageze muri Kiyovu Sports muri 2020 ayisinyira imyaka 3.

    Muri iyo myaka yari umukinnyi ngenderwaho ndetse n’umwaka ushize yarambagijwe na Yanga.

    Uyu mukinnyi uri ku musozo w’amasezerano ye bivugwa yanamaze kubona ikipe hanze y’u Rwanda, kongera amasezerano muri Kiyovu Sports ni indirimbo adashaka kumva. Isaha n’isaha yava no mu Rwanda kumvikana n’ikipe imushaka. Ni umukinnyi kandi byavuzwe ko na Rayon Sports imwifuza.

    Hakizimana Muhadjiri

    Umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda ufite impano idasanzwe ukinira Police FC.

    Muri Mutarama 2023 nibwo yasinye amezi 6 muri ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu avuye muri Alkholood FC.

    Amahirwe menshi ni uko adasubiye hanze y’u Rwanda, Police FC ntiyamurekura kuko ni umwe mu bakinnyi bitasaba amasaha menshi ngo abone ikipe mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bwe.

    Léandre Onana Essomba

    Rutahizamu w’umunya-Cameroun uri ku musozo w’amasezerano ye muri Rayon Sports y’imyaka 2.

    Ni rutahizamu iyi kipe yegereye ngo yongere amasezerano ariko abitera utwatsi. Bivugwa ko ashobora kwerekeza muri shampiyona ya Tanzania muri Simba SC.

    Ojera Joackiam

    Ni rutahizamu w’umugande wageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2023 ari intizanyo URA FC muri Rayon mu gihe cy’amezi 6.

    Ntabwo byamusabye igihe ngo yerekane ubuhanga bwe. Gusa yahishuye ko yumvikanye na Rayon Sports yayigumamo cyane ko atazasubira muri Uganda mu ikipe ye, ariko na none ngo amakipe menshi mu Rwanda yatangiye kumugera amajanja.

    Heritier Luvumbu

    Rutahizamu waje muri Rayon Sports aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ayisinyira amezi 6 ari ku musozo. Ni umukinnyi Rayon Sports yifuza kugumana ariko na none mu gihe yasoza umwaka nta gikombe itwaye cyatuma isohokera igihugu mu mikino Nyafurika, byagora iyi kipe kumugumana.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-basoje-amasezerano-muri-shampiyona-y-u-rwanda-bazaba-ari-imari-ku-isoko-amafoto

  • Polisi igiye gukora umukwabu udasanzwe ku bakoresha 'Permis' baguze mu bihugu birimo RDC – #rwanda #RwOT

    Inkuru z'Abanyarwanda bajya kugura 'Permis' mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ari nshya, gusa Polisi ivuga ko na yo ibizi kandi yiteguye guhangana nabyo.

    CP Kabera yavuze ko muri Laboratwari y'Igihugu y'Ibimenyetso bya Gihanga hari uburyo bwo gupima za 'Permis' kugira ngo bimenyekane ko ari inkorano cyane ko bafite amakuru y'ibihugu byose.

    Ati 'Mu Rwanda hakora impushya zo mu Rwanda zo gutwara ibinyabiziga, ntabwo iz'amahanga zemewe, hari igihe amategeko ateganya ukabihindura. Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite impushya bakura mu mahanga, bajya kugurayo cyangwa bakoreye ku buryo uwo biza kugaragara ko […] ndetse hari abantu bashobora kuba bakora ibyaha.'

    'Umuntu tuza kujya dufata, tuzajya dufata uruhushya rwe turujyane hariya [muri Rwanda Forensic Laboratory] nidusanga atari umwimerere kuko ibimenyetso birahari, uwo muntu azafatwa nk'ukoresha inyandiko mpimbano, abihanirwe.'

    CP Kabera avuga ko amategeko ateganya igihe abantu bagomba kumarana uruhushya rwo gutwara rwo mu mahanga, akaba yajya kuruhinduza. Gusa ngo abaguze iz'impimbano bararye bari menge.

    Ati 'Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga amadolari, batanga ibiki, ntibyemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve y'uko barimo gukora amakosa, barimo gukora n'ibyaha.'

    'Izo mpushya n'izo dufite baje guhinduza, n'abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa […] abantu ni bareke kwiroha mu muhanda badafite uruhushya cyangwa ngo bajye gucirisha ibitemewe.'

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi igiye gukora umukwabu udasanzwe ku bakoresha 'Permis' baguze mu bihugu birimo RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-igiye-gukora-umukwabu-udasanzwe-ku-bakoresha-permis-baguze-mu-bihugu

  • Polisi iraburira abagikoresha perimi z'inyamahanga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w'umuhanda, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z'inyamahanga.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 nibwo umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangarije itangazamakuru avuga ko abantu bose bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z'inyamahanga, kujya kuzihinduza bakabona inyarwanda, kubera ko hagiye gukorwa umukwabu ku bazifite hagamijwe kurinda impanuka.

    CP Kabera yavuze ko mu bihe bya vuba batangira gukora umukwabu, kandi ko uwo bazasangana uhushya ruhimbano azabihanirwa nk'uwakoresheje impapuro mbimbano.

    Yagize ati 'Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite Permi, turaza gukoresha Rwanda Forensic Laboratory, ndagira ngo mbabwire ko turimo gukorana, bafite ikoranabuhanga ry'impushya zose zo ku Isi mu bihugu 197, bibarirwa mu muryango mpuzamahanga, ibimenyetso by'ibyo bihugu barabifite.'

    Yongeraho ko umuntu bazafata bakamucyeka, uruhushya rwe ruzajya rujyanwa gusuzumwa, ku buryo nibasanga ari urwo yakoresheje, azafatwa nk'ukoresheje inyandiko mpimbano akurikiranwe.

    Ati 'Abantu rero bafite impushya zo hanze, icya mbere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera, kuko hari ibyo amategeko asaba byo kuba bahinduza uruhushya rwabo, ariko nanaruzana tukarucyeka tuzarujyana kurusuzumisha. Niturusuzumisha tugasanga yarimo guhinduza urwo yacuze, tuzamufata nk'aho akoresha urudafite agaciro azabikurikiranwaho.'

    Akomeza agira ati 'Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga Amadolari, batanga ibiki, ntabwo byemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve yuko barimo gukora amakosa, barimo gukora n'ibyaha. Izo mpushya n'izo dufite baje guhinduza, n'abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi, CP Vincent Sano, avuga ko umutekano w'umuhanda ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere ry'Igihugu, ndetse no ku mutekano rusange wacyo.

    Ati 'Iyo umutekano wo mu muhanda wahungabanye n'ibindi birahungabana, ibijyanye n'iterambere birahungabana, ibijyanye n'umutekano rusange birahungabana. Buriya imihanda ni nko kubona imitsi itembereza amaraso mu mubiri w'umuntu, kuko ni yo dukoresha kugira ngo dushobore kugera ku mirimo, ku mashuri, gukora ubucuruzi, by'umwihariko mu gihugu cyacu turayikoresha kurusha ikirere'.

    Imibare ya Polisi igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022, impanuka zahitanye abantu 729, zikomeretsa bikomeye abagera ku 173, mu gihe abakomeretse byoroheje bageze ku 7745

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-iraburira-abagikoresha-perimi-z-inyamahanga