Category: Uncategorized

  • Umusaruro wa miliyari 24 Frw yashowe mu guhangana n'amapfa i Kayonza – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya bw'abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo bafashwa n'Umushinga wa KIIWP wa Leta y'u Rwanda watewe inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD) ukaba ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

    Mu myaka yashize nko mu 2016 Akarere ka Kayonza kakunze guhura n'ikibazo cy'amapfa aho byanatumye abaturage benshi basuhuka. Raporo zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko imiryango ibihumbi 47 yagize ikibazo cy'ibiribwa biba ngombwa ko Leta iyiha ibiribwa n'amazi nka bumwe mu butabazi bw'ibanze.

    Mu 2018 Leta yatekereje uko yafasha aka karere kwikura muri ibi bibazo hategurwa umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw'abahinzi n'aborozi ngo babashe guhangana n'ihindagurika ry'ibihe barwanye amapfa abaturage bareke gusuhuka, uwo mushinga wiswe Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP) watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukuboza 2019.

    Ni umushinga wari ufite ingengo y'imari ya miliyari 24$ ukagera ku ngo ibihumbi 40 zirimo abaturage ibihumbi 180 aho ubafasha mu kububakira ubushobozi, gusana ibyogogo by'amazi, gukora amaterasi y'indinganire mu kurwanya isuri no kongerera ubushobozi ubutaka kugira ngo butange umusaruro, hanakozwe ibyuzi bihangano byo kuhirira abaturage hanakorwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Byari biteganyijwe ko uyu mushinga umara imyaka 2,5 ariko yaje kongerwaho amezi 15 kuko hari ibikorwa byadindijwe n'icyorezo cya Covid-19 ubu byitezwe ko igice cya mbere cy'uyu mushinga kizarangirana na Nzeri uyu mwaka.

    Ubutaka bwahoze busharira ubu busigaye bweraho imyaka

    Twizeyemungu Noël utuye mu Mudugudu wa Nkuba I mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko ibiti baterewe byatumye ubutaka bwabo butongera gusharira ndetse bakaba banabigaburira amatungo yabo.

    Ati 'Ibi biti ubivanga n'urubingo ukagaburira amatungo ibintu bikagenda neza, ikindi bimaramo ubusharire mu butaka ku buryo bwa butaka bwacu buteraga, nyuma yo kubucaho amaterasi bakaduterera ibi biti, ubu dusigaye tweza neza mu gihe mbere wateraga igishyimbo kikazamuka gifite ibere rimwe.'

    Yavuze ko mbere kuri hegitari yezagaho ibilo bitarenga 100 kubera ubutaka bubi none ubu ngo aho Leta ibakoreye amaterasi ubutaka bukareka gusharira ngo asigaye yeza toni zirenga ebyiri.

    Ati 'Ubu mfite inka naha agaciro ka miliyoni n'igice, nkagira ihene nyinshi byose nkesha uyu mushinga wa KIIWP waje gukorera inaha. Babanje kumpa akazi mu materasi amafaranga nkuyemo nyashora mu buhinzi ubu ubuzima burimo kugaruka.'

    Mu mushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza, abaturage banaterewe ibiti bivangwa n'imyaka

    Abarumbyaga kubera isuri bakorewe amaterasi

    Uzabakiriho Reuben utuye mu Kagari ka Cyabajwa we avuga ko icyo yishimira ari uko imirima ye itagitwarwa n'isura nka mbere, yavuze ko icyatumaga inzara ibica ari uko bateraga ibishyimbo n'ibigori bigatwarw n'imvura none ubu ngo amaterasi yaciwemo ngo yatumye basigaye bahinga bakeza.

    Ati 'Ibiti rero bivangwa n'imyaka twabiteye baduha amafaranga none none biri kudufasha gukura ubusharire mu butaka bwacu, ndabishimira Leta yacu yo yatwumvise.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Umushinga KIIWP, Usabyembabazi Madeleine, yavuze ko igice cya mbere cy'umushinga kigeze kuri 98% aho ngo bishimira impinduka bazanye mu mibereho myiza y'abaturage, avuga ko kuri ubu bagiye gukurikizaho igice cyo gutera inkunga imishinga y'iterambere izajya ikorwa n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza irimo iyo kongera umusaruro ubuhinzi n'ubworozi cyane cyane kuhirira ku buso buto.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga uyu mushinga wafashije abaturage benshi kwikura mu bukene aho ngo mu mirenge icyenda ukoreramo hagaragara impinduka mu baturage bamaze gufashwa.

    Ati 'Ubu hamaze kubakwa ibyuzi ibihangano 26 harimo 15 byubatswe n'uyu mushinga, hubatswe ubwogero bw'inka n'ibindi bikorwa byinshi bifasha abaturage. Niba umworozi atarabonaga amazi yo kuhira inka ze uyu munsi akaba ayabona bisobanuye ko n'umusaruro uzamuka, abaturage benshi babonye akazi mu gutera ibiti no mu kubibungabunga nabyo twabishima kuko abaturage bahawe akazi babona amafaranga.'

    Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu hari byinshi byo gushima ngo kuko imbaraga Leta yashyiraga mu kugaburira abaturage kuri ubu izishora mu bindi byinshi bigamije kubatera imbere avuga ko n'umusaruro w'ubuhinzi kuri buri muturage wikubye inshuro nyinshi kubera uyu mushinga.

    Kuri ubu uyu mushinga wa KIIWP ukorera mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Kayonza, bakaba bamaze gukora imirwanyasuri kuri hegitari 1300, haterwa ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 440, hakoze ibyuzi bihangano 15, hacukurwa amariba azwi nka Nayikondo 20 n'ibindi bitandukanye byatumye abaturage babasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Uzabakiriho Reuben yavuze ko yishimira ko asigaye ahinga akeza kuko nta suri igitwara imyaka ye

    Twizeyemungu Noël avuga ko ubutaka bwe bwashariraga none ubu ngo asigaye abuhingaho akeza

    Umuyobozi w'Agateganyo w’Umushinga KIIW, Usabyembabazi Madeleine, avuga ko bishimira ibikorwa byiza bagejeje ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-24-frw-yashowe-mu-guhangana-n-amapfa-i-kayonza

  • Muhanga: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira PSF yatumye bacana mu ziko #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagali ka Nganzo, Umudugudu wa Kabingo barashimira uruhare rw'abagize urugaga rw'Abikorera-PSF mu guharanira ko bakomeza kugira uruhare mu kwiyubaka no kugira imibereho myiza ikwiye Umunyarwanda. Ni nyuma y'aho kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 abagize PSF babasuraga bakabashyikiriza inkunga igizwe n'ibiribwa ndetse n'ubwisungane mu kwivuza.

    Mukakigeli Jeanne, umwe muri aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye abikorera babasuye bahagarariye abandi ko babakuye kure kubera ko benshi muri bagenzi be badafite uburyo buhamye bwo kubona ibiribwa, ndetse bamwe bakaburara kubera ko nta munsi y'Urugo bagira bitewe n'uko batujwe kure y'amasambu yabo.

    Buri muryango watahanye akanyamuneza.

    Yagize ati' Turashimira abikorera kuko mudukuye kure cyane. Benshi muri twebwe ntabwo dufite ubushobozi bwo kubaho neza ndetse bamwe muri twebwe usanga tubwirirwa tukanaburara kuko nta munsi y'Urugo tugira. Hafi ya twese twatujwe aha, twavuye kure ku buryo no kujya ku masambu yacu. Ahubwo badushakire aho twahinga n'Imboga'.

    Kalisa Pascal, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi afite abana 4. Yabwiye abanyamakuru ko bimushimishije kubona abikorera batekereza abarokotse Jenoside bakabaremera ibijyanye n'amafunguro ubusanzwe binagora abafite intege nkeya mu kubyigurira ku isoko.

    Ati' Mfite abana 4 mbana nabo ariko nshimishijwe n'uko abikorera badutekereje bakatugenera ibi biribwa. Twebwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi turacyagirwa cyane no kubona ibidutunga. Twatujwe hano tuvuye ku masambu yacu kure y'aha kandi ugasanga benshi muri twebwe bafite intege nkeya zo kutabasha kwibonera ibiribwa kubera ubushobozi bucye, kandi byaranatumbagiye cyane ku Isoko'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ashimira abagize urugaga rw'Abikorera-PSF uruhare bagira mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha, bakabagenera uburyo bwo kubona amafunguro n'ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubaba hafi mu bindi bibazo bitandukanye.

    Meya Kayitare Jacqueline ibumoso, hagati uwarokotse Jenoside ashyikirizwa inkunga, iburyo Kimonyo Juvenal/PSF Muhanga.

    Yagize Ati' Turashimira abikorera kuko bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha kugira ubuzima bwiza babagenera amafunguro. Aba bo banahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hari n'ibindi bibazo bitandukanye bikunze kugaragara ko bibangamiye imibereho myiza yabo. Twizeye ko ubuzima bwiza bukwiye kubabera imbarutso zo gukora no kudacika intege'.

    Meya Kayitare, abizeza gukomeza kubakorera ubuvugizi hagamijwe gukomeza gushakira umuti ibibazo bagaragaza birimo; ubworozi ndetse no gukosora ahagiye hagaragazwa ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko ibikorwa byo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside basanzwe babikora, ko bafata umwanya wo gutekereza ku batutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kubaremera kuko hari bamwe bagifite imibereho mibi. Avuga kandi ko bajyaga bagira uruhare mu kongerera igishoro bamwe muri bagenzi babo bacuruza abandi bakorozwa amatungo magufi n'amaremare hamwe n'ibindi bikorwa bitandukanye byo gushakira ineza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimonyo Juvenal/PSF, ahamya ko ibikorwa byo gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside bazabikomeza.

    Imiryango 16 y'Abatutsi barokotse Jenoside yasuwe none, yatujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga. Bahawe ibyo kurya birimo; Umuceri ibiro 25, Ifu y'Ibigori ibiro 25, Ibishyimbo ibiro 25, akajerikani ka Litiro 5 z'amavuta yo guteka, Ifu y'Igikoma, Amata n'ikarito y'Isabune byose bikaba bifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 2,5 mu mafaranga y'U Rwanda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/18/muhanga-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barashimira-psf-yatumye-bacana-mu-ziko/

  • Kenya:Itsinda rivuga ko risenga ryagiye guhanurira Perezida Ruto (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo uyu mukozi w'Imana witwa Joseph Otieno Chenge ndetse n'abayoboke 11 bo mu itorero rya Jerusalem Mowar, bajyaga kwa Perezida William Ruto, bavuga ko bagiye kumugezaho ubutumwa buvuye ku Mana.

    Ubwo bageraga ku rugo rwa Perezida, babwiye abarurinda ko bazaniye ubutumwa bamufitiye bahawe n'Imana ngo babumugezeho.

    Ngo bahise babata muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza inyigisho ziyobya rubanada, ngo iperereza ry'ibanze ryerekanye ko uyu mukozi w'Imana yajyaga akusanya abantu barwaye abashyira mu rusengero rwe ababwira ko agiye kubasengera bagakira, biturutse ku makuru bahawe n'abaturage bituma bagiye muri urwo rusengero na bo ubwabo bisangirayo abantu batanu banegekaye bategereje isengesho.

    Uyu muvugabutmwa watawe muri yombi, yabwiye abanyamakuru ko nibatemera ko ahura na Perezida William Ruto, bitarenze iminsi 21, mu Gihugu hacika igikuba.

    Ni nyuma y'uko no mu minsi ishzie, mu ishyamba ryo mu gace ka Kilifi hasanzwe abantu basaga 200 barishwe n'inzara, na bo bari barasabwe n'umukozi w'Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira izabageza kuri Yezu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kenya-itsinda-rivuga-ko-risenga-ryagiye-guhanurira-perezida-ruto-aryerekeza

  • Abarinzi ba Parike Biciwe mu Burasirazuba bwa Kongo n'abantu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wabitangaje yavuze ko biciwe hafi ya pariki y'igihugu ya Virunga, ibamo icya kabiri cy'inyamaswa z'Ingagi zishobora gucika kw'isi. Ni ahantu hakunze kubera ibitero by'abarwanyi.

    Umwenjeniyeri umwe byatangajwe ko yaburiwe irengero kandi batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe, ubwo imodoka z'ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n'inyamaswa ziyabamo zivuye mu mudugudu wa Kivandya mu ntara ya Kivu ya ruguru. Aha ni ho imitwe y'abarwanyi ibarirwa muri mirongo ikorera.

    Umuyobozi mu karere, Alain Kiwewa, yagize ati: 'Ntabwo tuzi abagabye igitero abo aribo'. Yongeyeho ko abo bateye birukankanye intwaro bahungaga.

    Icyo kigo nticyahise gisubiza, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru, ubwo cyari kibisabwe. Itsinda ry'iki kigo, akenshi rijya kwita ku bibazo by'amashanyarazi mu karere kose, kandi rishinzwe ahanini kurinda pariki y'igihugu ya Virunga.

    Iyi pariki yakunze kwibasirwa n'ibikorwa by'abarwanyi, mu ntambara zimaze imyaka.

    Ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n'inyamaswa cyaburiye ibijyanye n'iyubura ry'urugomo mu kwezi kwa kabiri, nyuma y'uko abakekwagaho kuba abarwanyi b'aba Mai Mai, bagabye igitero ku bari bashinzwe umutekano wa Virunga, bakica umwe bagakomeretsa abandi babiri.

    (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abarinzi-ba-parike-biciwe-mu-burasirazuba-bwa-kongo-n-abantu-batazwi

  • Sudani: Leta Yagabye Ibitero Bikomeye ku Barwanyi ba RSF Bayirwanya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibitero by'indege byibasiye abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF), byumvikanye mu mpande nyinshi z'ibice bituwe mu majyepfo ya Khartoum. Aha harimo n'ibiri hafi y'inkambi ya gisirikare ya Taiba, aho abasezerewe mu gipolisi, bari ku murongo bafatanyije n'ingabo guhangana na RSF ku butaka, nk'uko ababyiboneye babivuze.

    Igisirikare ahanini cyakoresheje indege n'ibisasu bikomeye, kigerageza gusubiza inyuma RSF, yakwirakwiriye mu bice bigari bya Khartoum n'iby'imijyi yegereye uyu murwa mukuru, Bahri na Omdurman hakurya y'uruzi rwa Nile, nyuma y'imirwano yadutse tariki 15 y'ukwezi kwa kane.

    Iyo mirwano yanageze mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani no muri Leta ya North Kordofan no mu bindi bice by'igihugu. Ariko urugamba rumaranira ubutegetsi, rwibanze mu murwa mukuru.

    Abakuru b'igisirikare bombi, umukuru w'ingabo Abdel Fattah al-Burhan n'umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo uzwi kw'izina rya Hemedti, bitekerezwa ko bagumye i Khartoum, mu gihe cyose cy'imirwano.
    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-leta-yagabye-ibitero-bikomeye-ku-barwanyi-ba-rsf-bayirwanya

  • ‘Ntukabumbe amaguru’ Hari udukosa duto abagore bakora mu gihe cy’amabanga y’abashakanye bigatuma abagabo bataryoherwa [irinde utu dukosa] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntukabumbe amaguru' Hari udukosa duto abagore bakora mu gihe cy'amabanga y'abashakanye bigatuma umugabo ataryoherwa [irinde utu dukosa]

    Mu mabanga y'abashakanye niho umugabo ahuriza urugwiro n'umugore we iyo akozwe neza.

    Gusa hari udukosa tumwe na tumwe abagore bakora muri icyo gikorwa bigatuma abagabo bakuramo agahinda aho gukuramo umunezero.

    Muri ayo makosa harimo nko kubumba amaguru mu gihe umugabo ashaka ko mubikora, aha ntuzigere uyabumba kuko iyo ubikoze bishobora no gutuma aguca inyuma.

    Mwihe wese, iyo umugabo yageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina aba ashaka umugore we ntabwo aba amushaka igice.

    Mutegure, abenshi iyo bageze muri iki gikorwa babikora nk'umuhango bigahita birangira gusa hari uburyo bwiza bwo gutegura umugabo wakoresha nko kumusoma n'ibindi.

    Garagaza umunezero wawe mu gihe muri mu gikorwa, ntutawugaragaza azagufata nkaho atajya aguhaza kuri iyi ngingo.

    Source : https://yegob.rw/ntukabumbe-amaguru-hari-udukosa-duto-abagore-bakora-mu-gihe-cyamabanga-yabashakanye-bigatuma-abagabo-bataryoherwa-irinde-utu-dukosa/

  • Umwana ni nka nyina, ntaho arara kabiri! Umukobwa wa Kajala Farida yaramukurikije mu kwiruka mu bagabo b’ibyamamare muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Kajala Farida yaramukurikije mu kwiruka mu bagabo b'ibyamamare muri Tanzania.

    Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida wakanyujijeho na Harmonize, akomeje kuvugisha abantu kubera ukuntu nawe asigaye yiruka mu byamamare nka nyina.

    Nyuma yo gutandukana na Rayvanny, Paula yahise yishumbusha undi muhanzi na we ukomeye muri Tanzaniya.

    Umuhanzi Marioo akomeje gusaza Paula dore uyu mukobwa ukora imideli asigaye aniyama abantu bamuvuga nabi.

    Mu butumwa uyu Paula Kajala yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko abantu bakwiye kubaha ndetse bagaha agaciro ubuzima bwe bwite kandi ko afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka.

    Yakomeje avuga ko Kandi abantu bakwiye kugabanya kwigwa bacira abandi imanza ahubwo bakajya kwita ku bibazo byabo bwite.

    Yasoje avuga ko abo bose bacyetse ko azahangayika nyuma yo gutandukana na Rayvanny ko bibeshye cyane ngo kubera ko ari mu rukundo nuwo bari gukundana ndetse ko ntanumwe ukwiye kumucira urubanza

    Source : https://yegob.rw/umwana-ni-nka-nyina-ntaho-arara-kabiri-umukobwa-wa-kajala-farida-yaramukurikije-mu-kwiruka-mu-bagabo-bibyamamare-muri-tanzania/

  • Ukimubona uzamwibwira! Musore, ngibi ibintu by’ibanze bizakwereka umukobwa wakubaka urugo rugakomera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musore, ngibi ibintu by'ibanze bizakwereka umukobwa wakubaka urugo rugakomera.

    Benshi bibaza ikintu bagenderaho bakamenya umukobwa wakubaka urugo rugakomera ntirusenyuke nk'iziki gihe.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibyibanze wagenderaho ukamenya umukobwa wakubaka rugakomera.

    Uko yita ku bintu; iki ni ikintu cyingenzi kuko iyo atita ku bintu neza bisobanuye ko numushyira mu rugo ibintu bitazajya byitabwaho.

    Uko akoresha amafaranga; aha hazamo ikintu kimutwara amafaranga menshi. Ureba niba ikimutwara amafaranga menshi ari ibyateza imbere urugo cyangwa ari ibirusenya.

    Inshuti ze; burya inshuti zigena uwo uri we bityo nujya gushaka uwo mukobwa uzabaze umenye inshuti niba ari iz'ingirakamaro cyangwa ari ingwizamurongo.

    Ibitekerezo bye; ingo nyinshi ziyiborwa n'abagore rero urumva ko uramutse uzanye uwo utabanje kumenya uko atekereza, bizarangira akuyobeje.

    Source : https://yegob.rw/ukimubona-uzamwibwira-musore-ngibi-ibintu-byibanze-bizakwereka-umukobwa-wakubaka-urugo-rugakomera/

  • Update: Uko wa muganga washinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 akanamwica yagizwe umwere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Update: Uko Wa muganga washinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 17 akanamwica yagizwe umwere

    Musanze:  Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwagize umwere  Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, washinjwaga gusambanya umukobwa wari ufite imyaka 17 y'amavuko.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'ubujurire ku rubanza rwaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 28 Nyakanga, 2022, aho rwari rwakatiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cy'imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, naho ku cyaha cyo gukuriramo undi inda no kumwica abigirwaho umwere.

    Maniriho yahise ajurira kuri icyo cyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, ndetse n'Ubushinjacyaha burajurira ku cyaha cyo kwica yari yagizweho umwere.

    Icyemezo cy'urukiko Rukuru ku rubanza rw'ubujurire

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, 2023 Urukiko nibwo rwasomye icyemezo rwafashe mu bujurire.

    Rwanzuye ko Muganga Maniriho Jean de Dieu agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyeho n'Ubushinjacyaha byo gusambanya umwana no kumwica.

    Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika bishinja uwo muganga icyaha cy'ubwicanyi, kandi mu isuzuma rwakoze rwasanze uwo muganga yari afunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusambanya umwana yari yahamijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, agihanagurwaho kuko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bifatika bimushinja.

    Maniriho yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, n'icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance wari ufite imyaka 17.

    Mu bujurire mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze, haburanwaga ibyaha by'ubwicanyi no gusambanya umwana byajuririwe n'impande zombi z'ababuranyi.

    Iradukunda Emelance wishwe muri 2020

    Ivomo: UMUSEKE

    Source : https://yegob.rw/update-uko-wa-muganga-washinjwaga-icyaha-cyo-gufata-ku-ngufu-umukobwa-wimyaka-17-akanamwica-yagizwe-umwere/

  • “Uyu muhanzi turamwita nde?” Kwizigira Jean Claude yerekanye umuhungu we arimo gukirigita imirya ya gitari maze abantu bacika ururondogoro – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino kuri RBA, Kwizigira Jean Claude yerekanye ifoto y'umuhungu we w'imfura arimo akirigita imirya ya gitari maze ivugisha abatari bake.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kwizigira yasangije abamukurikira ifoto y'umwana we maze agira ati 'Umuhungu wanjye, ishema ryanjye, impano nahawe n'Imana.'

    Umuhungu w'imfura ya Kwizigira arimo akirigita imirya ya gitari

    Reba uko abantu bakiriye iyi foto

    Source : https://yegob.rw/uyu-muhanzi-turamwita-nde-kwizigira-jean-claude-yerekanye-umuhungu-we-arimo-gikirigita-imirya-ya-gitari-maze-abantu-bacika-ururondogoro-ifoto/