Category: Uncategorized

  • Hagiye gushya! Umunyamakuru Rugangura Axel uzwiho gufana cyane Kiyovu Sports, yabwiye Apr Fc ibintu bitari kunezeza abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagiye gushya! Umunyamakuru Rugangura Axel uzwiho gufana cyane Kiyovu Sports, yabwiye Apr Fc ibintu bitari kunezeza abakunzi bayo.

    Rugangura Axel yahumurije abafana ba APR FC avuga ko ntacyo iyi kipe yakora imbere ya Rwamagana City.

    Yavuze ibyo mu kiganiro cy'urubuga rw'imikino gitambuka kuri Radio Rwanda.

    Rugangura Axel yavuze ko ngo bitewe n'amakuru afite, APR FC ngo iraza kugorwa cyane na Rwamagana City mu mukino bafitanye muri iyi weekend.

    Yakomeje avuga ko APR FC irebye nabi yatsindwa byinshi.

    yagize ati, 'Rwose Imyiteguro nabonye Rwamagana City ifite APR FC ntacyo nyijeje'. yongeyeho ko ngo Umutoza wa Rwamagana City ariwe Ruremesha Emmanuel yahize kubabaza APR FC.

    Source : https://yegob.rw/hagiye-gushya-umunyamakuru-rugangura-axel-uzwiho-gufana-cyane-kiyovu-sports-yabwiye-apr-fc-ibintu-bitari-kunezeza-abakunzi-bayo/

  • Ushinzwe umutekano we yakijijwe n’amaguru! Umusore yishwe urw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano agakizwa n’amaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushinzwe umutekano we yakijijwe n'amaguru! Umusore yishwe urw'agashinyaguro n'abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano.

    Umurambo w'umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw'umuhanda yamaze gushiramo umwuka.

    Uyu murambo watoraguwe bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.

    Uyu musore yabonywe mu ma saa moya z'umugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023.

    Kuri ubu bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bamuteze ubwo yari atashye avuye gucuruza muri ayo masaha ya nijoro.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje ayo makuru.

    Uyu muvugizi yemeje ko bahise batangira no gukora iperereza ry'ibanze.

    Andi makuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ubwo abo bagizi ba nabi bamaraga kumutema, bakihava, ngo bahuye n'ucunga umutekano (inkeragutabara) witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, na we bagiye kumutema ariruka akizwa n'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/ushinzwe-umutekano-we-yakijijwe-namaguru-umusore-yishwe-urwagashinyaguro-nabagizi-ba-nabi-banashatse-kwica-ushinzwe-umutekano-agakizwa-namaguru/

  • Kigali: Urujijo ku mwana w’umunyeshuri bivugwa ko yakubiswe akagwa igihumure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urujijo ku mwana w'umunyeshuri bivugwa ko yakubiswe akagwa igihumure.

    Mu kigo cy'amashuri cya College de Butamwa haravugwa inkuru iteye urujijo y'umwana urwariye iwabo aho bivugwa ko yakubiswe.

    Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, umunyamakuru Ramesh Nkusi yatangaje ko uyu mwana yakubiswe bikomeye nk'uko yabibwiwe na bamwe mu babyeyi.

    Yagize ati: 'Amakuru nahawe n'abamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya college de Butamwa ko hari umwana witwa Irafasha Dorcas w'imyaka 15, wiga mu mwaka 1, waraye akubiswe bikomeye bahamagaza umubyeyi mwijoro Saa 20:46 ngo amutahane.'

    Nyuma yo gutangaza ibi, Akarere ka Nyarugenge iki kigo kibarizwamo wanyomoje ayo makuru, aho bavuze ko uyu mwana yakoze amakosa bamubwira ko bagiye guhamagara ababyeyi be agahita amera nk'uguye igihumure.

    Ati:'Uyu mwana mu ishuri yigamo amakayi y'abanyeshuri yaraciwe, hashakwa uwabikoze biza kugaragara ko byakozwe n'uyu munyeshuri. Ushinzwe imyitwarire amubwiye ko bagiye kubimenyesha inzego z'Ubuyobozi n'izi kigo, umwana yikubise hasi nk'uguye igihumure ajyanwa kwa muganga. Ntiyakubiswe.'

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-urujijo-ku-mwana-wumunyeshuri-bivugwa-ko-yakubiswe-akagwa-igihumure/

  • I wabo ifaranga rirajejeta: Amafoto y’imodoka z’akataraboneka zo mu rugo kwa Miss Muyango na Kimenyi Yves – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sports, Kimenyi Yves n'umugore we Miss Uwase Muyango, iwabo ifaranga rirajejeta bitewe n'ubuzima bw'igitangaza bombi babamo.

    Kimenyi Yves agenda mu modoka ye nziza cyane ya V8 ndetse na Muyango nawe akagenda mu ye y'agatangaza.

    Aba bombi b'abana nk'umugore n'umugabo ndetse bafitanye umwana umwe w'umuhungu bise Miguel.

     

    Source : https://yegob.rw/i-wabo-ifaranga-rirajejeta-amafoto-yimodoka-zakataraboneka-zo-mu-rugo-kwa-miss-muyango-na-kimenyi-yves/

  • Inkuru itari nziza ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Mukunzi Yannick – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandkvens IF yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Sweden yo ngeye kuvunika.

    Yannick Mukunzi yongeye kugira imvune nyuma y'igihe kitari kinini cyane n'ubundi akize imvune yari yagize yamaranye igihe kinini dore ko yayi maranye igihe kigera ku mezi icyenda yose akaba yongeye kugira ikibazo cy'imvune kuwa 2 tariki 16 Gicurasi 2023 ubwo yari mu myitozo hamwe na bagenzi be bitegura umukino wari ku wa gatatu.

    Bitanganyijwe ko Mukunzi Yannick ashobora kumara hanze ibyimweru bitatu byose adakandagira mu kibuga kubera iyi mvune.

     

     

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-mukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-mukunzi-yannick/

  • RDC:Inyeshyamba za Mai Mai zirashinjwa kwica abakozi bane ba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 18 /05/2023 ahitwa Kivandya, mu mudugudu wa Kibale, muri Gurupema ya Mbulye, ku muhanda wa Kasugho, muri Sheferi ya Batangi, mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero niho igitero cyabereye.

    Radio Okapi ivuga ko amakuru ikesha ikigo gishinzwe kurenzera urusobe rw'ibinyabuzima (ICCN), ari uko imodoka zacyo zatewe n'abantu bafite imbunda nini bikekwa ko ari ba Mai-Mai.

    Abantu bane nib o bamenyekanye biciwe muri icyo gitero, barimo abarinda Pariki batatu, n'umukozi umwe ukora nk'umutekinisiye.

    Muri iki gitero abandi bantu 6 barakomeretse barimo abari mu modoka, n'abasivile batatu.

    Abakomeretse bajyanywe kuvurwa ahitwa Kivandya.

    Abagabye kiriya gitero batwaye imbunda z'abashinzwe kurinda Pariki bishwe.

    Ikigo ICCN cyamaganye igitero ku bakozi bacyo, gisaba ko hazabaho iperereza.

    Pariki y'igihugu ya Virunga, ni hamwe mu hasigaye inyamaswa ziboneka hake ku isi, zirimo Ingagi zo Misozi (Gorilles de Montagne), gusa aha hasigaye ari mu ndiri y'imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Congo, irimo na Mai Mai.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-inyeshyamba-za-mai-mai-zirashinjwa-kwica-abakozi-bane-ba-pariki

  • U Burusiya bugiye kuzana umushinga wo gukorera indege z'intambara muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n'itangazamakuru ejo ku wa Kane.

    Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda yari mu ruzinduko rw'akazi.

    Lavrov yavuze ko “Ikigo cyo gusaniramo indege [z'intambara] zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti cyarashinzwe ndetse gitangira gukorera muri Uganda.”

    “Turateganya kuyihindura (Uganda) icyanya cy'akarere. Ubufatanye bwa gisirikare ndetse no mu bya Politiki hagati y'ibihugu byacu byombi ni ubw'igihe kirambye.”

    Uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare birimo n'indege z'intambara Lavrov yavugaga u Burusiya bwamaze gushinga muri Uganda ni urwa Pro Heli Ltd rwubatse i Nakasongola rwagati muri Uganda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutaha kajugujugu ya mbere y'intambara yarukorewemo.

    Minisitiri Lavrov yavuze ko ruriya ruganda rwitezweho kureshya ibindi bihugu byo mu karere Uganda iherereyemo bikazajya biruhahiramo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burusiya-bugiye-kuzana-umushinga-wo-gukorera-indege-z-intambara-muri-uganda

  • Itangazo: MPAMYUKURI Nkundimana Nehemie yasabye guhindura amazina akitwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa MPAMYUKURI Nkundimana Nehemie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MPAMYUKURI NKUNDIMANA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mpamyukuri-nkundimana-nehemie-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Rwamagana: Abikorera bijujutiye igihombo batewe n'iburya ry'umuriro rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Iri bura ry'amashanyarazi rimaze hafi ukwezi aho umuriro uza ukongera ukagenda mu gihe gito ku buryo abogosha, abacuruzi, abafite inganda nto n'ibindi bikorwa binini bikenera umuriro w'amashanyarazi bahora bijujuta kuko ngo utwika ibintu byinshi, ibindi bikangirika.

    Bamwe mu bikorera baganiriye na IGIHE batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze bavuze ko banenze ubuyobozi butabateguza nibura ngo babimenye kare ko umuriro uri bugende.

    Umwe yagize ati 'Nkanjye mfite inzu itunganya umusatsi; hari ubwo nzinduka nahaye umukiliya gahunda yo kuza kumukorera, ngatangira akazi hashira nk'iminota 30 umuriro ukaba uragiye. Hari ubwo wa mukiliya ategereza umuriro ntuze, yatsimbura atashye ukaba uraje, yagira ngo aragarutse ukongera ukagenda. Ni ibintu bitari byiza rwose. Hari n'imashini tuba dukoresha utwika rwose bajye babitubwira kare.'

    Undi mugabo ucuruza inyama yavuze ko muri iki gihe hari ubwo bataha basize inyama muri frigo umuriro ukaza kugenda ku buryo mu gitondo bazikuramo zapfuye.

    Yasabye ubuyobozi kujya bubamenyesha hakiri kare ko umuriro uri bugende kugira ngo bashake ubundi buryo bakoresha mu kubika inyama aho kwizera ko umuriro uhari kandi udahari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry'amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero.

    Ati 'Biriya biza byagiye bigira ingaruka ku ngomero bituma zimwe na zimwe zijyamo ibitaka ntizakora nk'uko zari zisanzwe zikora ariko ubwo igihe cy'umucyo cyinjiye turizera ko bagiye kuzikora neza ku buryo zongera gukora neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry’amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abikorera-bijujutiye-igihombo-batewe-n-iburya-ry-umuriro-rya-hato-na

  • Abantu 250 bishwe n'impanuka mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri ku mutekano wo mu muhanda n'uburyo bwo gutangaza amakuru ajyanye n'impanuka zibera mu muhanda.

    Ni mu gihe kuva tariki 17 Gicurasi 2023, Isi yose iri mu Cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

    Umuyobozi w'Umuryango uteza imbere ubuzima HPR [Healthy People Rwanda], Dr Innocent Nzeyimana, agaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zigamije gukumira impanuka kandi zitanga umusaruro.

    Mu mwaka ushize, mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400. Zahitanye abantu 600, ahakomereka abarenga 4000.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n'impanuka.

    Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

    DIGP Sano ati 'Murabyumva ko ari umubare munini, n'ubwo yaba ari umuturage umwe, gukomereka kwe ni ibintu bitera igihombo igihugu, ntan'ibyo twifuza ntan'uwabyifuza.'

    'Mubyumve rero abakomereka, ari abitaba Imana, ibibagendaho ni byinshi, inshingano bari bafite zigahagarara, ibyo igihugu cyari kibitezeho bigahagarara.'

    Yavuze ko umutekano wo mu muhanda uhabwa umwihariko. Mu myaka itatu ishize, hafashwe ingamba zo kwibanda mutekano wo mu muhanda hashyizwe imbaraga ku bintu bitatu.

    Ibyakozwe birimo ubukangurambaga bunyuzwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, gushyira za Camera [zizwi nka Sophia] ku mihanda no kongera imbaraga mu gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

    DIGP Sano ati 'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ngo impanuka zigabanuke ariko birashoboka.'

    Polisi y'Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw'igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zishobora gukumirwa

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y’Igihugu, Sano Vincent n’Umuyobozi Mukuru wa HPR, Dr. Innocent Nzeyimana ubwo baganiraga n’abanyamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-250-bishwe-n-impanuka-mu-mezi-atatu