Category: Uncategorized

  • Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine bagiye kurushinga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera ku UMURYANGO avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w'ibirori by'ubukwe.

    Ku butumire bugenewe inshuti n'abo mu miryango ya Ismaël Mwanafunzi na Mahoro dufitiye kopi, bigaragara ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.

    Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n'Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera muri Katederale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 icyakora amakuru avuga ko amaze igihe iby'itangazamakuru yarabihagaritse kuko yari asigaye aba hanze y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ismael-mwanafunzi-na-mahoro-claudine-bagiye-kurushinga

  • Eugène Gasana wahunze u Rwanda yakiriwe mu rugo rwa Tshisekedi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda , nyuma yaho yigeze guhamagazwa n'u Rwanda, agakurwa mu nshingano ntatahe mu Rwamubyaye.

    Gasana yahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n'ubutegetsi bw'u Rwanda agahitamo guhunga.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka ifoto ye yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

    Umwe mu bafite iyo ntego ni Perezida Tshisekedi. Akomeje kwijundika u Rwanda arushinja gutera inkunga umutwe wa M23, akawita ko ugizwe n'abanyarwanda, mu gihe ari Abanye-Congo ahubwo bashinja Leta ye kutubahiriza amasezerano bagiranye kimwe n'abamubajirije, ari nabyo byatumye bubura imirwano.

    Nyuma yo kunanirwa guhangana na M23, urwitwazo rwabaye ko ifashwa n'u Rwanda, ndetse ko igizwe n'abanyarwanda.

    Ubwo yahuraga n'urubyiruko mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yabaye nk'ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame yari aherutse kuvuga, ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.

    Yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyirahamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

    Muri icyo gihe, byakomeje kujya hanze ko Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zivanze n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ivuga ko ishaka “kubohora u Rwanda”, mu gihe yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Magingo aya, bivugwa ko noneho Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Eugène Richard Gasana, mu bikorwa bikomeje byo guca irya n'ino bashaka uko bahungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ni igikorwa gisa n'ikitatunguranye kuko Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose mu gushotora u Rwanda, ariko ku rundi ruhande, cyafashwe nk'ikitagaragaza imbaraga n'ubushobozi muri politiki na dipolomasi.

    Ntabwo itariki umubonano w'aba bantu wabereyeho izwi neza, icyakora amafoto abagaragaza bicaye bari kumwe, bisa n'aho bishimira ibyo bari bamaze kuganira. Amwe mu makuru avuga ko bahuye kuri iki Cyumweru.

    Gasana amaze iminsi areba ikijisho Leta y'u Rwanda, nyuma yo gukurwa ku mwanya wa ambasaderi mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Icyo gihe yasimbuwe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

    Rugwabiza yashyizweho mu Ukwakira 2016, hari hashize amezi abiri Gasana ahamagajwe ariko atarataha mu Rwanda kuko yakuweho hagati muri Kanama, ibintu byatumye ababikurikiranira hafi batangira kubona ko yikeka amababa.

    Icyo gihe Louise Mushikiwaho wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga yahamirije itangazamakuru ko “kenshi iyo hakozwe impinduka havugwa byinshi,” ariko ko “yahamagajwe bityo agomba gutaha.”

    Aho gusubira iwabo, Gasana yahisemo gutangira guhura n'abantu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Usibye iyi mikoranire, mu itangazamakuru haje gukwirakwira ikirego cy'umukobwa w'umunyarwandakazi wavuze ko Gasana yamufashe ku ngufu ubugira kabiri mu 2014, ubwo yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y'u Rwanda muri Loni.

    Iyo myitwarire yaje gushisha umuryango we, mu izina rya Gasana Alice witandukanya na we, uvuga ko “ibyo avugwaho ko yakoze akwiye kubibazwa ku giti cye.”

    Mu ibaruwa yanditse mu Ukuboza 2020 yakomeje ati “Mu izina ry'umuryango, mfashe uyu mwanya ngo namagane kandi nitandukanye n'ibikorwa bigayitse byose avugwaho, kuko bihabanye n'indangagaciro twatojwe kuva mu buto.”

    Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

    Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n'abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo “wabaye bitateguwe”. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

    Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y'ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

    Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/eugene-gasana-wahunze-u-rwanda-yakiriwe-mu-rugo-rwa-tshisekedi

  • Umutoza udakoresha WhatsApp yakegukana shampi… – #rwanda #RwOT

    Byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare, ikaza kuhava irira nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Yafesi Mubiru.

    Uyu mukino, wari uvuze byinshi kuri Kiyovu Sports kuko yasabwaga kuwutsinda, ubundi ikazanganya na Rutsiro FC, ikegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere mu myaka 30 itambutse.

    Nyuma yo gutsindwa, abafana bashatse aho ikibazo kiri ndetse abenshi basohoka muri sitade bimyoza abandi bari kugereka amakosa ku mutoza.

    Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports wanshiyeho ajunditse umujinya, yavugaga ko umutoza wabo atari ku rwego rwo gutoza iyi kipe. 

    Yaciyeho agira ati: “Ubundi uyu mutoza, bamuhaye ikipe bareba he? Umuntu udakoresha na WhatsApp akaba atamenya naho Isi igeze, yakwegukana shampiyona n’ukuntu iba ishakwa na benshi?”.

    Ese koko Mateso Jean De Dieu nta WhatsApp akoresha?

    Ushobora kuvuga Mateso abantu benshi bikabatera urujijo kuko bazi ko Alain Andre Landeut ari we mutoza wa Kiyovu. 

    Yego ni byo uyu mutoza Alain afatwa nk’umutoza wa Kiyovu Sports mu mategeko, ariko nta kintu na kimwe yakora mu mukino ndetse no mu myitozo, kuko izi nshingano ari iza Mateso ubuyobozi bufata nk’umutoza mukuru.

    InyaRwanda yashatse kumenya imikorere ya Mateso n’ibibereho ye mu kazi, isanga hari ibyo abafana bavugaga bifite aho bihuriye n’ukuri.

    Mu makuru InyaRwanda yashatse, yasanze umutoza Mateso nta WhatsApp akoresha ndetse n’umutumwa bwinshi abwohereza ku gapapuro cyangwa mu butumwa bw’agafone gato.

    Biravuga ko kandi Mateso atajya yumva urubuga rw’imikino, ndetse atanareba amashusho y’imipira.

    Mateso usibye ibyo twavuze haruguru, abakinnyi binubira ko ngo buri gihe abashora ku ikipe batabanje kuyiga. 

    Umukinnyi twaganiye yagize ati: “Buri gihe kuva Mateso yagera aha, nta munsi n’umwe arazana video y’ikipe tugiye guhura ngo tubanze tugiye ndetse tumenye n’uko twayitwaraho naho ifite intege nke. Ahubwo birangira dusanze ikipe yatwize bakamenya uko badufata, amanota tukaba tuyatakaje uko.”

    Uyu mukinnyi kandi yavuze ko umutoza abakoresha imyitozo imwe. “Mateso imyitozo ye ntabwo ihinduka, buri gihe dukora ibintu bimwe mpaka ntabwo twakora imyitozo bigendanye n’ikipe dufite ahubwo amakipe yose tugiye guhura tuyitegura kimwe. 

    Umutoza ntasoma ngo arebe imyitozo igezweho, ntareba imikino y’ahandi ngo twige imikinire mishya, ahubwo usanga ari twe twishakamo ibisubizo.

    Ese ibi byose byabuza ikipe igikombe?

    Umupira w’amaguru ahantu ugeze, biri gusaba buri kantu kose kugira ngo ikipe yegukane igikombe by’umwihariko Shampiyona. Isi ikeneye abatoza bagezweho bazi gusoma umukino, guhindukana n’umukino ndetse no kwitegura ikipe kugira ngo nibura amanota atatu aboneke.

    Nibura umutoza ushaka igikombe cya shampiyona agomba kuba afite amakuru y’abakinnyi bahanganye kurusha n’abatoza babo”.

    Mateso Jean De Dieu uheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019, yahawe ikipe ya Kiyovu Sports muri shampiyona hagati aho yari aje gusigarira kuri Alain Andre Landeut wari usubiye mu nshingano ze zamuzanye.

    Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bavuga ko ikibazo cy’imitoreze kiri mu biri gutuma bava ku bikombe

    Icyizere cyayoyotse mu buyobozi bwa Kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129636/umutoza-udakoresha-whatsapp-yakwegukana-shampiyona-amafoto-video-129636.html

  • Warongora uwo ashaka utitwaje izina ryanjye – Zari Hassan mu mvugo ikomeye yandagaje Diamond Platnumz wavuze yifuje kongera kubyarana na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Diamond atangaje ko uwahoze ari umukunzi we, Zari Hassan yifuzaga kubyarana na we undi mwana, uyu mugore w’abana 5 yandagaje uyu muhanzi avuga ko akwiye kumukura mu kanwa ke akareka gutereta amwitwaje.

    Mu kiganiro “Young Famous and African Reality Show” gitambuka kuri Netflix, Diamond yavuze ko uyu mugore batandukanye muri 2018 yifuzaga ko babyarana undi mwana.

    Ati “Zari yashakaga ko tubyarana undi mwana.”

    Zari Hassan ntabwo yihanganiye iyi mvugo y’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kwandika izina muri Afurika yose.

    Zari yamugeneye ubutumwa bwuzuyemo uburakari, gusa yemeje ko bafite byinshi bibahuza nka se w’abana be ndetse ko nta n’icyabihundura.

    Yakomeje agira ati “iyo haba hari amahirwe yo gusubirana wakabaye waragarutse wirukanka. Ni gute wicarana n’indaya zawe mumvugaho, mundeke. Wasambana n’uwo ushaka utankoresheje nk’agatego. Si nkushaka.”

    Zari kandi yavuze ko iyo amuhamagara yari kuza yiruka nk’igisamagwe.

    Uyu mugore wabyaranye na Diamond abana 2, yavuze ko abana babo bamaze gukura hari ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, bimwe akabibasonanurira ibindi akabyihorera.

    Ku byo kwifuza kubyarana na we undi mwana, yagize ati “kubeshya ko nifuzaga kubyarana na we undi mwana, ucyeka ko uri nde kuri njye Zari The Boss Lady. Uzahora iteka mu buzima bwanjye kubera abana ariko atari uko nakwakiriye. Narakuretse kandi niba utabyishimira uzareke Urukiko rufate umwanzuro. “

    Zari yemeje ko ari we watumye Afurika y’Iburasirazuba imenya Diamond Platnumz.

    Ati “Afurika y’Iburasirazuba ntabwo bari bakuzi kugeza nkugaragaje mu kibuga, nari icyamamare cy’umumiliyoneri, ngenda mu modoka zihenze, mfite imitungo kandi ndi na mwiza.”

    “Watumye abo bakobwa wita ko bafite imyaka 20 bansuzugura mu rwego rwo kugira ngo uryamane nabo. Uri Diamond, wabona umuntu wese ushaka utanyitwaje.”

    Yavuze ko amuvugisha kubera amafaranga y’ishuri y’abana nayo yishyura rimwe mu mwaka akaba anabimushimira.

    Gusa ngo ubu arubatse ayo magambo avuga atari meza ku rugo rwe. Ngo ntiyifuje kongera kubyarana na we ndetse ntibyanashoboka kuko yubatse.

    Diamond Platnumz na Zari Hassan batandukanye muri Gashyantare 2018 bari bamaze kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa.

    Zari Hassan yandagaje Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/warongora-uwo-ashaka-utitwaje-izina-ryanjye-zari-hassan-mu-mvugo-ikomeye-yandagaje-diamond-platnumz-wavuze-yifuje-kongera-kubyarana-na-we

  • Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakuru wayoboye TV10 #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru umenyerewe mu byegeranyo, Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakuru mugenzi we, Mahoro Claudine.

    Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.

    Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.

    Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00′.

    Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.

    Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akorana ibyegeranyo, agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

    Mahoro Claudine yakoreye aheruka kuri Radio&TV10

    Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga na Mahoro Claudine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ismael-mwanafunzi-agiye-kurushinga-n-umunyamakuru-wayoboye-tv10

  • Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera,mu Murenge wa Rilima, mu Mudugudu wa Gakurazo, bavuga ko  hashize imyaka isaga 12 batagira ibikorwaremezo birimo ibiro by'Akagari, Umurenge, ivuriro, Amashuri, Amazi, Umuriro ndetse na Banki, aho gushaka ivuriro bakoresha amasaha 8.

    Abanyeshuri bo bakajya kwiga muwundi murenge bakoresheje amasaha 2 n'igice, aho bisaba kwambuka igishaka cya Juru na Ririma.

     Baravuga biterwa nuko babariwe ariko ntibahabwa ingurane y'imitungo yabo bikaba ari ikibazo kimaze imyaka 12 cyarabuze ugikemura, amazi arenda tubatwara kubera amazi ava mu kibuga kubera kwimwa ingurane yibyabo.

    Umwe ati 'Nta kagari, nta Murenge, nta Vuriro, nta Rusengero, mbese buri kimwe cyose tujya kugishaka ahantu kure.'

    Mugenzi we ati 'Nta mazi meza tugira tuvoma ibirohwa, baduhe amashuri, baduhe ivuriro, mbese baduhe ikikorwaremezo natwe tumere nk'abandi, twaragowe ijerikani y'amazi iragera hano ihagaze amafaranga 400Frw.'

    Undi ati 'Ibyo byose ko leta iba ibizi, niba amafaranga barayabuze baduha ububasha ku mitungo yacu, abana bacu bakabasha kubaka amazu nta nkomyi. Icyo dushaka ni ingurane y'imitungo yacu.'

    Iki kibazo cyo kuba amashuri ari kure cyatumye abana 30 bata ishuri, ubu higa abana 19 gusa.

    Umwe ati 'Hari igihe amazi aba yabaye menshi akaba yagwamo akaba yapfiramo. Iyo hataje umuntu mukuru ngo aze amuterure cyangwa nka twe bakuru ngo tumuterure, hari igihe yagwamo akaba yanapfiramo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yabwiye umuvunyi ko iki kibazo bagihaye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwaremezo .

    Ati 'Hari abasigaye kuruhande bo mu Murenge wa Ririma kugira ngo bagera ku Murenge, Sacco, ishuri, ku isoko, bisaba kuzenguruka ikibuga cy'indege kandi kiba kizitiye hanyuma tuza gusanga batabishobora, hakurikiraho gushaka uko twabazanira ibikorwaremezo tugasanga ni imiryango mike, nk'ubu nk'aba Ririma ni imiryango 84, kuhazana ishuri ushobora gusanga bafite 30, urumva ko utahashyira ishuri rifite imyaka yose.'

    Yunzemo agira ati 'Birasaba ko bajya kwiga ahandi, ubu minisitere y'ibikorwaremezo irimo kutubwira ko izagenda yishyura mu byiciro, ngira ngo ni miliyari zigeze kuri 7 kuzayabonera rimwe ntabwo byoroshye.'

    Icyakora abaturage ntibemeranya n'umyobozi w'aka Karere uvuga ko ari imiryango 84, ishijo ry'umunyamakuru rikaba ryabonye ko aba baturage hatagize igikorwa bazatwarwa n'ibiza kuko amasambu yabo yahindutse ibyobo, kubera amazi aturuka mu kibuga cy'indege.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira

  • “Kanimba agomba gucisha make” Soleil wo muri filime ya Bamenya yagaragaye arimo atera umugeri yambaye inketo za nshingamunono maze abantu bagirira impuwe umukunzi we Kanimba – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wamamaye nka Soleil muri Filime y'uruhererekane ya Bamenya yaciye igikuba kuri Instagram nyuma yo gushyira hanze amafoto ye ari gutera umugeri kandi yambaye inketo zizamuye zizwi nka nshingamunono.

    Nyuma yo gusangiza aya mafoto Soleil yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, abamukurikira bahise batangira kugirira impuwe Kanimba basanzwe bakinana muri Bamenya Series bivugwa ko mu buzima busanzwe bakundana.

    Hari uwagize ati 'Kanimba agomba gucisha make' undi nawe yagize ati 'Uyu ubu ntiyagutimbura, naho Kanimba we arakomerewe.'

     

    Source : https://yegob.rw/kanimba-agomba-gucisha-make-soleil-wo-muri-filime-ya-bamenya-yagaragaye-arimo-atera-umugeri-yambaye-inketo-za-nshingamunono-maze-abantu-bagirira-impuwe-umukunzi-we-kanimba-amafoto/

  • Wagira ngo n’umwana w’imyaka 18 y’amavuko: Ireberera amafoto ya Zari w’imyaka 43 ntiwayatandukanya nayi nkumi y’imyaka 18 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan wamamaye nka Zari  The Boss Lady wabaye n'umugore w'umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platunmz yongeye kugaragara mu ishusho nshya.

    Zari Hassan uherutse gushakana n'umusore arusha imyaka 11 yose y'amavuko yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto meza cyane ku buryo uyabona wese atapfa kumenya ko ari umukecuru w'imyaka 43 yose y'amavuko.

    Na we ihere ijisho amafoto ya Zari Hassan w'imyaka 43 y'amavuko:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-numwana-wimyaka-18-ndakurahiye-ireberera-amafoto-ya-zari-wimyaka-43-ntiwayatandukanya-nayi-nkumi-yimyaka-18-amafoto/

  • Inkiko nazo zemeye: Wa mugabo wiyise Yesu aranze aba Yesu koko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umupasiteri witwa Eliud Wekesa ukomoka mu gihugu cya Kenya wari wafunzwe azira kuvuga ko ari we Yesu Kirisito umwana w'Imana yararekuwe.

    Urukiko rwo mu gihugu cya Kenya rwarekuye Eliud Wekesa wiyise Yesu Kristo umwana w'Imana mu cyumweru gishize akaba ari umugabo umaze kuyobokwa n'abantu benshi cyane ubu yamaze kurekurwa nyuma yo kudahamwa n'ibyaha yashinjwaga  byo gusakaza ibinyoma.

    Source : https://yegob.rw/inkiko-nazo-zemeye-wa-mugabo-wiyise-yesu-aranze-aba-yesu-koko/

  • Yongeye kurongorwa se kandi? Umuherwekazi Zari Boss Lady yagaragaye aberewe mu myambaro y’abageni maze bishyira benshi mu rujijo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Boss Lady yagaragaye aberewe mu myambaro y'abageni maze bishyira benshi mu rujijo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasohoye amashusho ari mu modoka ye yambaye imyambaro imenyerewe ku bageni.

    Aya mashusho yashyize benshi mu rujijo aho bibaza niba yaba yarongowe gusa hari abandi bari kuvuga ko ari kamwe mu gace ka filime yahuriyemo na Diamond Platnumz.

    Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda aherutse kwiyama uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, aho yamubwiye ko atakimukeneye.

    Zari ari mu munyenga w'urukundo n'umugabo we baherutse no kurushinga.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/yongeye-kurongorwa-se-kandi-umuherwekazi-zari-boss-lady-yagaragaye-aberewe-mu-myambaro-yabageni-maze-bishyira-benshi-mu-rujijo-videwo/