Nta bumuntu bukibaho pe: Ababyaza barashinjwa kugurisha ibice by'imibiri y'impinja
Ababyaza bane bo mu gace ka Tabora mu Burengerazuba bwa Tanzania bari mu nkiko bashinjwa gushaka kugurisha ibice by'imibiri y'impinja ebyiri zavutse ari impanga.
Izi mpinja zavutse ari impanga ariko ku bw'amahirwe make ziza gupfa zikivuka. Abo babyaza bahise bazikuramo bimwe mu bice by'imibiri ngo babigurishe.
Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.
Umubyeyi w'izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n'uruhu rwo mu maso rwashishuwe.
Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y'iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho, nk'uko BBC yabitangaje.
Harabura umukino umwe gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 mu mupira w’amaguru ugashyirwaho akadomo aho amakipe 3 APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ari zo zifite amahirwe ku gikombe.
Haribazwa niba iki gikombe kigeze ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izagitwara niba kizajya ku Mulindi wa Byumba aho APR FC yashingiwe, niba kizajya i Nyanza mu Magepfo kwa Rayon Sports cyangwa se niba kiguma mu Mujyi wa Kigali mu Biryogo kwa Kiyovu Sports.
Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye ni mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n’amanota 58.
Aya makipe uko ari 3 yose azakina ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa 15h00′.
APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yakire Rutsiro kuri Muhanga Stadium ni mu gihe Rayon Sports izaba yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare.
APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe, Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wayo maze APR FC igatakaza ni mu gihe Rayon Sports yo biyisaba ko aya makipe yazatsindwa yo ikitsindira Sunrise FC.
Hari kandi urugamba rwo kutamanuka aho Marines ya 12 ifite 31 izasura Police FC kuri Stade ya Huye, Rutsiro FC izasura Kiyovu ifite 30, Rwamagana City izasura Etincelles nayo ifite 30 ni mu gihe Bugesera FC ya 15 ifite 29 izakira AS Kigali. Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Gahunda y’umunsi wa nyuma wa shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023
Mukura VS vs Musanze FC Gasogi United vs Espoir FC
Ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023
Bugesera FC vs AS Kigali Police FC vs Marines FC Etincelles FC vs Rwamagana City Sunrise FC vs Rayon Sports Kiyovu Sports vs Rutsiro Gorilla FC vs APR FC
APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ni zo zihanganiye igikombe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2023 nibwo amakuru y'uko Kamanzi Emery yagizwe Team Manager w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Uku gushyirwaho kwa Kamanzi kugarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n'uko mu mpera z'icyumweru gishize aribwo Rutayisire Jackson yanditse ibaruwa y'ubwengure bwe kuri uwo mwanya.
Ikinyamakuru IGIHE.COM, yanditse ko Kamanzi yashyizwe kuri uyu mwanya by'agateganyo kugeza igihe kitigeze gitangazwa, n'ubwo amahirwe menshi ari uko ashobora kuzawugumaho hatagize igihinduka.
Uyu Rutayisire weguye byavuzwe ko byaba byaratewe n'uko u Rwanda ruherutse guterwa mpaga mu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikimo ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2024.
Polisi y'u Rwanda, yatangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y'imihanda mishya yagutse ifite ibice bitatu na bibiri mu mujyi wa Kigali, nyuma yuko bigaragaye ko abenshi bakoreramo amakosa aganisha ku mpanuka n'umuvundo w'ibinyabiziga.
Mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa imihanda mishya yubatswe mu buryo bwagutse mu bigaragara ishobora kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga mu muhanda. Icyakora mu masaha ya mugitondo na nimugoroba usanga hari ibice usanga byibasiwe n'uyu muvundo uzwi nka Ambutiage.
Mu mboni za Polisi y'u Rwanda basanga mu biwutera harimo n'imikoreshereze mibi y'umuhanda, aho usanga abatwara ibinyabiziga bagendanira nabi bakananyura ahatemewe bagafunga umuhanda nkuko bisobanurwa na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.
Ati 'Amategeko agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo adusaba ko buri gihe tugendera iburyo bw'umuhanda. N'ukuvuga ko imodoka zigomba kugendera ku gice kibanza, igice gikuriyeho gikoreshwa n'imodoka ishaka kunyura ku iyirimbere kandi nabwo igahita igaruka ku gice cya mbere, naho igice cya gatatu (first lane) gikoreshwa n'imodoka zihuta ariko zamara kurenga zikagaruka ku gice cy'iburyo. Abantu rero ntabwo babikora, ugasanga barimana inzira, harimo n'akajagari.'
Bamwe mu batwara ibinyabiziga twaganiriye bavuga ko iyi mihanda ari mishya abenshi batazi n'uburyo bwemewe bwo kuyigendamo, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abashoferi birinde ayo makosa kuko bamwe batangiye guhanwa.
Umwe yagize ati 'Mu byukuri ntabwo narimbizi, nabimenye banyandikiye. Iyi mihanda y'icyerekezo kimwe ifite ibice bitandukanye rero ni mishyashya abantu bazi ko unyura aho ubonye.'
Undi ati 'Ubukangurambaga ni ngombwa, kugira ngo buri wese akurikize uko agomba kugenda mu muhanda.'
CP John Bosco Kabera avuga ko batangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y'iyi mihanda kugira ngo abatwara ibinyabiziga bakurikize amategeko y'umuhanda ariko nanone ngo utazabyubahiriza azahanwa hakurikijwe amategeko.
Yagize ati 'Turabwira abakoresha umuhanda nabi ko bagomba kubireka, turaza kujya tubahagarika mu muhanda tubacyerereze tubigisha ibi. Ntibatabyumva turabahana ku buryo bukomeye.'
Polisi y'u Rwanda itangaza ko mu mpanuka 9,400 zabaye umwaka ushize wa 2022, abantu basaga 600 bahitanywe nazo, Â na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.
Iki gihembo cyatanzwe mu ijoro ryatambutse aho Mike Trésor Ndayishimiye yari ahanganye n'abakinnyi barimo Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana El Khannouss ukomoka muri Morocco, Victor Boniface na Gift Orban bose bakomoka muri Nigeria.
Mike Trésor Ndayishimiye yegukanye iki gihembo ngarukamwaka, nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Shampiyona y'u Bubiligi, utanze imipira ivamo ibitego, igera kuri 23, ndetse akaba yaratsinze n'ibitego bigera ku munani.
Rubanda ni bo biyica: Mu itabi haba harimo inyo zigenda n'ubwo benshi batari babizi (Videwo)
Benshi mu banywa itabi babitangira bumva ko ari imikono gusa hari igihe kigera iryo tabi ukaba utashobora ku ryikuraho kuko muri ryo riba ryifitemo ikinyabutabire kitwa 'nikotine' gituma umuntu aba imbata yaryo.
Usibye ibyo iyo abaganga bakoresheje icyitwa Microscope gushobora ku bona ibitaboneshwa ijisho mu itabi hasangwamo udusimba duto tumeze nk'inyo na two dukora nkuburozi.
Inkuru nziza cyane ku bantu bose bajyaga biyandisha kuruhushya rwaburundu rwo gutwara ibinyabiziga bakabaha igihe cya kure cyane kandi mu by'ukuri bifuzaga ko babaha igihe cya hafi.
Umuvugizi wa Polisi CP John Kabare yatangaje ko iki kibazo kiri kwigwaho ndetse ko kiri hafi kuvugutirwa umuti gusa agaya abantu bakoresha impushya bakuye hanze mu buryo butanoze.