Category: Uncategorized

  • B-Threy n'umukunzi we Keza bari kwitegura imfura yabo nyuma y'amezi 3 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'Umuraperi B-Threy n'Umufasha we Keza Naillah bari kwitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y'iminsi 73 bashyingiranywe mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

    Mu mashusho Keza Naillah yatambukije ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwite inda nkuru, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba agiye kwibaruka imfura.

    Keza yatambukije aya mashusho agaragaza ko atwite inda nkuru, nyuma y'iminsi mike atangaje ko B-Threy yamubereye umubyeyi wa kabiri, inshuti ye magara, akaba n'ingabo imukingira.

    B-Threy aherutse kwifashisha umufasha we mu mashusho y'ndirimbo nshya yise 'Nakwica' yakoze akubutse mu rugendo ruzenguruka ibihugu birimo Kenya, yaherekejemo inzu y'imideri ya Moshions.

    Tariki 11 Werurwe 2023 ni bwo umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yarongoye Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo.

    Amafoto agaragaza Keza Naillah [Umufasha wa B Threy] atwite inda inkuru

    B Threy yashyingiranywe na Keza Naillah tariki 11 Werurwe 2023, mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/b-threy-n-umukunzi-we-keza-bari-kwitegura-imfura-yabo-nyuma-y-amezi-3

  • RDC:Perezida Tshisekedi yasuye abahohotewe n'igipolisi cye mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo hari hateganyijwe imyigaragambyo yagombaga gguhuriramo abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC ndetse n'ababashyigikiye.

    Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n'abanyapolitiki barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Sesanga cyo kimwe na Matata Ponyo bose bo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kinshasa bwari bwatanze uburenganzira bw'uko iyi myigarambyo iba, gusa kuva mu masaha y'igitondo cyo ku wa Gatandatu abashinzwe umutekano barimo Polisi ndetse n'abasirikare bari bagose uduce dutandukanye mu rwego rwo kuyiburizamo.

    Umunsi wose Polisi yiriwe ikomagurana n'abashakaga kwigaragambya yifashishije ibiboko, ibyuka biryana mu maso ndetse n'amasasu; ibyatumye abatari bake babikomerekeramo.

    Aba bakomeretse bakirwariye kwa muganga ni bo Tshisekedi yasuye mu bitaro kuri uyu wa Mbere.

    Mu bo yasuye harimo n'umwana witwa Roger Masasu wagaragaye mu mashusho ahondagurwa ndetse anicwa urubozo n'abapolisi ba Congo.

    Tshisekedi yagiye kwihanganisha bariya baturage mu gihe abatavuga rumwe na we bamushinja kuba nyirabayazana wa ruriya rugomo bakorewe bo n'abayoboke babo.

    Guverinoma ya Congo yatangaje ko uretse abaturage bakomeretse hari n'abaplisi 26 bakomerekeye muri iriya myigaragambyo, barimo batatu bakomeretse mu buryo bukomeye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-perezida-tshisekedi-yasuye-abahohotewe-n-igipolisi-cye-mu-myigaragambyo

  • Inkuru ya kababaro! Umugabo n'umugore bapfiriye rimwe bamaze icyumweru (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka nyuma y'icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w'umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.

    Ni umugabo witwa Blessings Maxwell Michael Banda n'umugore we, bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka ubwo bari bageze ku kiraro cy'ahitwa Nyangwena muri Chongwe.

    Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru 'Smart Eagles' cy'aho muri Zambia, 'Blessings, umuhanga mu by'ikoranabuhanga wakoreraga ikigo cya ZESCO, yari avuye mu Ntara y'Uburasirazuba aho yari yagiye we n'umugore we, nyuma yo gupfusha umuntu wo mu muryango'.

    Bivugwa ko Blessings Banda yari yagiye mu Ntara agiye gushyingura Papa we, nyuma we n'umugore bataha ntibyabakundira kugera mu rugo rwabo, kuko baguye muri iyo mpanuka ikomeye bakoze.

    Nyakwigendera Blessings Banda, ngo ni we wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, yakoze impanuka, ikangirika cyane nk'uko byagaragaye mu mafoto.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyo nkuru, bohereje ubutumwa bw'akababaro, bavuga uko babajwe n'urupfu rw'abo bageni.

    Uwitwa Epilious Kasonde Kaunda, yanditse agira ati 'Yagiye gushyingura Papa we, na we ahita amukurikira. Imana yakire roho z'abana bayo'.

    Dorothy Mambwe we yanditse agira ati 'Kubera iki hari abantu bumva batishimye iyo abandi bana banezerewe? Ibi birababaje, ndihanganisha imiryango yombi. Abantu bagomba kwiga kwishimira abandi, Imana nawe yaguha umugisha'.

    Catherine Kirui we yagize ati 'Birababaje cyane ni ukuri! Ndihanganisha umuryango wabo, Imana ibakire kandi ibahe amahoro arenze ubwenge bw'abantu'.

    Naho uwitwa Kimima Chanda Chileshewe yagize ati 'Ibi bintu biteye agahinda, no kuri twe tutari tubazi, ndibaza uko imiryango yabo imerewe. Imana ibafashe. Roho za ba nyakwigendera ziruhukire mu mahoro iteka'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkuru-ya-kababaro-umugabo-n-umugore-bapfiriye-rimwe-bamaze-icyumweru

  • Biravugwa ko hari umutwe waturutse muri Ukraine uri kurwanya Leta (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umutwe witwaje intwaro wambukiye muri icyo gihugu uvuye muri Ukraine unyuze mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kandi ko gukozanyaho kwahabereye hari abantu bagukomerekeyemo.

    Guverineri w'ako karere Vyacheslav Gladkov yavuze ko abasirikare b'Uburusiya barimo gushakisha “abononnyi” (konona) yavuze ko bateye akarere ka Grayvoronsky banyuze ku mupaka.

    Umuvugizi wa Vladimir Putin yavuze ko uyu Perezida w'Uburusiya yabimenyeshejwe.

    Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo ndetse yavuze ko Abarusiya bo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare ari bo bagabye icyo gitero.

    Amakuru ducyesha itsinda rya BBC Verify rishinzwe inkuru z'icukumbura, yagenzuye amashusho yavuye mu karere ka Belgorod yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere.

    Kugeza ubu, iryo tsinda ryabonye videwo isa nk'ifatiwe mu ndege nto itarimo umupilote (drone), videwo irimo imodoka nyinshi z'intambara, rivuga ko yafatiwe hafi ya bariyeri yo ku mupaka wo mu majyepfo ya Belgorod.

    Ikindi, BBC Verify yashoboye kumenya ko amashusho agaragaza za kajugujugu ari aya za kajugujugu zikorera muri ako karere.

    Ayo mashusho ni aya vuba aha, ariko biragoye kuvuga neza neza ugendeye kuri izo videwo uko ibintu byagiye bikurikirana mu buryo bwa nyabwo.

    Ukraine yavuze ko abihishe inyuma y'iki gikorwa kirimo kuba ari abo mu matsinda yitwa Liberty of Russia Legion na Russian Volunteer Corps (RVC).

    Umutwe wa Liberty of Russia Legion — umutwe witwara gisirikare w'Abarusiya ufite icyicaro muri Ukraine, uvuga ko ukorera imbere mu Burusiya ngo uhirike Perezida Vladimir Putin — ku wa mbere watangaje kuri Twitter ko “wabohoye byuzuye” umujyi wa Kozinka wo ku mupaka. Wavuze ko amatsinda yawo agenda imbere yageze mu mujyi wa Grayvoron, hirya kure mu burasirazuba.

    Ariko Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Putin, yabwiye ibiro ntaramakuru bitandukanye byo mu Burusiya ko harimo gukorwa ibikorwa byo gukuraho umutwe w'abononnyi, anavuga ko intego yawo ari ugutuma abantu badahanga amaso ibibera mu mujyi wa Bakhmut wo mu burasirazuba bwa Ukraine — aho itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya rivuga ko ryawigaruriye nyuma y'amezi ashize y'imirwano ikaze muri uwo mujyi yamenetsemo amaraso menshi.

    Peskov yagize ati: “Turumva neza intego y'ubwononnyi nk'ubu — kuyobya abantu ntibarangamire mu cyerekezo cya Bakhmut, kugabanya ingaruka yo mu rwego rwa politiki yo gutakaza Artyomovsk [Bakhmut] ku ruhande rwa Ukraine”.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/biravugwa-ko-hari-umutwe-waturutse-muri-ukraine-uri-kurwanya-leta-y-uburusiya

  • Clarisse Karasira yakoze indirimbo ku mpamvu… – #rwanda #RwOT

    Imibare y'abana baterwa inda mu Rwanda ikomeza kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije. Ku wa 2 Gashyantare 2023, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Migeprof, yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 batewe inda imburagihe.

    Iyi ni imibare y'amezi atanu gusa; tekereza noneho ku mibare y'andi mezi arindwi asigaye. Kandi, Raporo ya Migeprof, igaragaza ko Intara y'Iburasirazuba yihariye 37% by'iriya mibare y'abangavu ibihumbi 13 batewe inda.

    Atangira indirimbo ye, Clarisse aririmba abwira umukobwa cyangwa se umugore utwite kwibuka ko umwana atwite ari impano ihebuje Imana imuhaye, akabibutsa ko uwo mwana yumva atishimiye hari imiryango hanze aha yabuze urubyaro ihora ipfukamye isaba Imana kubibuka ikabagirira neza n'abo bakitwa ababyeyi.

    Clarisse Karasira yabwiye InyaRwanda ko muri rusange iyi ndirimbo 'Uwo mwana' igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi batwite. Kuri we, asanga ntacyo yabonye kiruta kwitwa umubyeyi.

    Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona amakuru y’abantu bavugaga ku bijyanye no gukuramo inda ‘ukabona ni ibintu bashaka kugira nk’ikintu gisanzwe’, abona abana bihakankwa n’ababyeyi babo, aho usanga nk’umukobwa atwara inda, ugasanga umusore wamuteye inda aramwihakanye.

    Uyu munyamuziki avuga ko yibaza ku buzima ‘uwo mwana akuriramo’ iyo agize n’Imana akabasha gukura, akajya mbere.

    Avuga ko benshi muri aba bana, usanga babayeho ubuzima bubi, nta guseka,’ nta guteta. Kandi ko ubuzima bw’umuntu bwangirikira cyane mu bwana ‘kwakundi umuntu aba akiri agahinja’. Ati “Niho usanga iyo umuntu akuze afite ibibazo byose, imishiha, ubugome n’ibindi.”

    Clarisse yavuze ko ubwo yatekerezaga kuri aya makuru ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi. ari bwo iyi ndirimbo yamujemo, ayikora mu gihe kitageze ku minota itatu.

    Ni indirimbo avuga ko muri rusange igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi, abamama batwite inda mu ‘bihe biba bigoye’. Ati “kuko hari n’igihe wenda asama inda atari yayiteganyije, ni ukubatera rero ishyaka ry’uko uwo mwana ashobora kuzababera umugisha.’

    Clarisse avuga ko ari ikosa rikomeye kwihakana umwana, kuko ejo n’ejo bundi ushobora kuzicuza. Ati “Hari abo tubona, yaba ari abagabo, hari n’abagore bihakana abana babo, ugasanga aramubyaye, ariko ejo n’ejo bundi akazicuza.”

    Akomeza ati “Umugambi w’Imana kuri uwo mwana ntawuwuzi. Icyo nababwira ni ukumenya ko umugambi w’Imana ku muntu ntawuwumenya n’umubyeyi ntawumenya, bakabaye babitaho, kubihakana ntabwo ari byo.”

    Uyu muhanzikazi avuga ko umukobwa watewe inda akwiye kwishakamo imbaraga zo kurera uwo mwana, akanamukunda, kubera ko uwo ‘mwana ashobora kuza akamubera umugisha’.

    Mu Ukwakira 2020, Umuryango COCAFEM uhuriwemo n'imiryango iharanira uburenganzira bw'umwana n'umugore, watangaje ko witeguye gufasha abana bihakanywe na ba Se, hagakorwa ibizamini bya AND kugirango hamenyekane ukuri.

    Umuyobozi w'umuryango COCAFEM, Mutumwinka Marguerite, icyo gihe yavuze ko hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta kimenyetso simusiga.

    Ati 'Abangavu n'abakobwa bamaze gukura baterwa inda ariko uwayimuteye ntagaragare ibibazo bikaba byinshi kuko kenshi nta bimenyetso bigaragaza ngo ni nde wateye uwo mukobwa inda'.   

    Clarisse yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Uwo mwana' 

    Clarisse yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu gihe cy'iminota 3 nyuma yo kumva inkuru zigaruka ku bana bihakanywe n'ababyeyi


    Clarisse avuga ko umwana ari umugisha, bityo ntawe ukwiye kumwirengagiza, kuko hari imiryango ihora isenga isaba Imana urubyaro


    Clarisse ati 'Uwo mwana, mureke abone izuba, mureka atete, mureke aseke, mureke akure' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWO MWANA' YACLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129669/clarisse-karasira-yakoze-indirimbo-ku-mpamvu-ntawe-ukwiye-kuvutsa-ubuzima-umwana-video-129669.html

  • Ni umwe mu basore batereta abakobwa beza I Kigali! Ihere ijijo ubwiza bw’umukuzi wa Dr Nsabi ukunzwe n’abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu basore batereta abakobwa beza I Kigali! Ihere ijijo ubwiza bw'umukuzi wa Dr Nsabi ukunzwe n'abatari bake.

    Ni kenshi ubona amashusho y'umunyarwenya umaze kubaka izina ndetse wabigize umwuga, Dr Nsabi!, uri umuntu ukurikirana Entertainment ntago waba utamuzi.

    Nsabi ndetse n'umukobwa witwa Pelly bakomeje kuvugwa mu rukundo n'ubwo rimwe na rimwe babyirengaguza ariko ibikorwa byabo bikomeza kubatamaza.

    Uyu mukobwa w'umurundi kazi ni umwe mubo Dr Nsabi akunze kwifashisha mu masho y'urwenya akora.

    Amafoto.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ni-umwe-mu-basore-batereta-abakobwa-beza-i-kigali-ihere-ijijo-ubwiza-bwumukuzi-wa-dr-nsabi-ukunzwe-nabatari-bake/

  • Burya uri umuhehesi bingana gutyo! Mc Nario yivugiye uburyo yaterese abakobwa benshi bikarangira bamuvumbuye bakamukorera inama, avuga n’uburyo yateye inda umwana wigaga s6 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uri umuhehesi bingana gutyo! Mc Nario yivugiye uburyo yaterese abakobwa benshi bikarangira bamuvumbuye bakamukorera inama, avuga n'uburyo yateye inda umwana wigaga s6.

    Mu kiganiro Mc Nario yagiranye n'umunyamakuru wa Isimbi TV yagarutse ku kuntu mu busore bwe yirukankaga mu bakobwa kandi akenshi ababeshya.

    Ati'rimwe nakundanye n'abakobwa batatu, umwe muha message n'abandi ndazibaha bose, gusa baje gusanga baziranye! Umwe ati umukunzi wange undi ati umukunzi wange'.

    Byaje kurangira bamuvumbuye bamukorera inama, ubwo bahise bamupangiye ko bagiye ku musomera, umwe amutumiza kuri hotel ati 'chr uyu munsi waje tugasohoka ko arinjyewe uri bwishyure' ubwo umusore yarabyemeye.

    Yageze kuri hotel asanga hariyo abakobwa batatu, gusa ibyo yahakoreye ni amarorerwa.

    Ubwo yahise akubita amaso umukobwa mwiza ubarimo, ahita amubwira ati' niwowe uzaba mama w'abana bange' umukobwa ati 'ariko warasaze', ubwo umusore yari yambaye impeta 3 ku kiganza, aba akuyemo imwe araporopoza!.

    Ku bwamahirwe ndetse nk'umusore ufite igikundiro umukobwa ntiyigize azubaza, gusa uwo mukobwa yari akiri umwana kuko yigaga s6!, ariko ubu yarasoje.

    Ku bwamahirwe make yaje kumutera inda, ubu ni mama w'abana be, gusa ngo icyababaje Nario nuko uwo mukobwa baryamanye bwambere agahita amutera inda kandi yari isugi.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/burya-uri-umuhehesi-bingana-gutyo-mc-nario-yivugiye-uburyo-yaterese-abakobwa-benshi-bikarangira-bamuvumbuye-bakamukorera-inama-avuga-nuburyo-yateye-inda-umwana-wigaga-s6/

  • “Reka reka reka mwinsubiza ku isuka” umusaza yayoboye imisango y’ubukwe ahawe isuka arayanga abasubiza amagambo atangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Reka reka reka mwinsubiza ku isuka!' umusaza yayoboye imisango y'ubukwe ahawe isuka arayanga ngo bareke kumusubiza ku usuka.

    Ju mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amashusho y'umusaza wayoboye imisango y'ubukwe asetsa abantu bikomeye.

    Ubwo ubukwe bwageraga mu gihe cyo kwakira ibyo iwabo w'umusore bazanye, uyu musaza yanze kwakira isuka bamuzaniye ngo atazasubura ku isuka.

     

     

    Source : https://yegob.rw/reka-reka-reka-mwinsubiza-ku-isuka-umusaza-yayoboye-imisango-yubukwe-ahawe-isuka-arayanga-abasubiza-amagambo-atangaje/

  • Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’Amavubi yanditse amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Ndayishimiye Mike Trésor ushobora gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanditse amateka muri shampiyona y’u Bubiligi yo kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists) mu mwaka umwe mu mateka yayo.

    Trésor usanzwe ukinira Genk yabigezeho nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino amaze gutanga imipira 23 yavuyemo ibitego, ni mu gihe nta wundi mukinnyi wigeze abikora mu kateka y’iyi shampiyona.

    Uretse iyi mipira yavuyemo ibitego, Ndayishimiye Trésor, ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe akaba anamaze gutsinda ibitego 8.

    Abigezeho mu gihe yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ariko ikaba ikomeje gusa n’imwirengagiza.

    Mu gihe bitanduka afite amahirwe yo kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyangwa u Burundi.

    Gusa amakuru avuga ko bitewe n’ibiganiro byabaye, Mike Trésor yaba yaremeye gukinira Amavubi mu gihe atakinira u Bubiligi.

    Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

    Mike Trésor yanditse amateka muri shampiyona y’u Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-amavubi-yanditse-amateka-akomeye

  • Muhe uyu mutoma arahita akwihera umutima we wose – Umutoma w’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nguha umutoma buri gitondo,
    Nkagusetsa ugifite iroro,
    Ngo mbone ayo menyo mbere,
    Nkubaze impamvu uyoza,
    Ari urwererane nk'amasimbi,
    Cyangwa ingwa yera cyane,
    Umweru wayo uruta umwe w'ibicu,
    Disi jya wisekera useka neza.

    Source : https://yegob.rw/muhe-uyu-mutoma-arahita-akwihera-umutima-we-wose-umutoma-wumunsi/