Category: Uncategorized

  • Yagonzwe arapfa ubwo yageragezaga gufasha imbata kwambuka umuhanda – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Casey Rivara, yari afite imyaka 41, yasize imodoka ye mbere yuko agongwa n'umushoferi utarageza imyaka 20 y'amavuko.

    Byabereye mu mujyi wa Rocklin, uri ku ntera ya kilometero hafi 40 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umujyi wa Sacramento, umurwa mukuru wa leta ya California muri America, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri uwo mujyi.

    Ababibonye bavuze ko Rivara yatumye izo mbata, zagendaga gahoro gahoro, zigera ahantu hari umutekano, mbere yuko agongwa n'iyo modoka.

    Summer Peterson, umwe mu babibonye, yabwiye igitangazamakuru cyo muri ako gace gishamikiye kuri CBS News ko abana be babonye uwo mugabo agongwa, hari ku wa kane nijoro ahagana saa mbili z'ijoro n'iminota 15 (20:15) ku isaha yaho.

    Abantu bashyize indabo n'imbata z'ibikinisho zo muri plastike aho hantu yagongewe, mu kumuha icyubahiro.

    Ku rubuga rwa internet, benewabo (abo bafitanye isano) bahatangije igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo kwifatanya n'umuryango we.

    Kuri urwo rubuga hariho ko Rivara yari atwaye abana be mu modoka abajyanye mu rugo, nyuma yuko bari bamaze kwitoza koga, ubwo babonaga “imbata y'ingore n'imishwi yayo birimo kugorwa no kwambuka amasangano yagendwaga cyane”.

    Ubwo butumwa bwo gukusanya imfashanyo bwo kuri internet bugira buti: “Casey yari umugabo w'umugwaneza cyane, utangaje cyane.

    “Ndetse n'igikorwa cye cya nyuma kuri iyi si cyari ikimenyetso cy'impuhwe”.

    Polisi yo mu mujyi wa Rocklin yavuze ko nta muntu watawe muri yombi kandi ko “ibyabaye biracyarimo gukorwaho iperereza”.

    Kapiteni Scott Horrillo wo muri polisi ikorera i Rocklin, yabwiye igitangazamakuru NBC News ko bidashoboka ko uwo mushoferi w'urubyiruko azashyirirwaho ibirego byo mu rwego mpanabyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yagonzwe-arapfa-ubwo-yageragezaga-gufasha-imbata-kwambuka-umuhanda

  • Amakuru avuga ko Minisitiri Mimosa yaba yatawe muri yombi RIB iyavugaho (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru yandi ahari, ni uko Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n'umuntu wari bumuhe indonke bari buhurire kuri Hilltop i Remera!

    Mu kuyakira ariko, amakuru akavuga ko Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari kuyimuha yamusanzemo; gusa akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye “gahunda” na Minister!

    Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe bari bakireba amabandari haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n'abategereje bagahita bagwa gitumo Minister bakamujyana!

    Ibi byatumye hari abatangira kwibaza ku budahangarwa bw'Abaminisitiri mu bijyanye no gukurikiranwa n'ubutabera. Ese barabugira? bivugwa ko aho bakorera icyaha hose bahita bafatwa.

    RIB ivuga iki kuri aya makuru yifatwa rya Minisitiri Mimosa yakira indonke?

    Mu butumwa bugufi twamwoherereje ubwo twari tumubajije ku makuru ari kuvugwa kuri minisitiri Mimosa ,Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenza cyaha RIB ,Dr. Murangira Thierry,yansubije ko ayo makuru atariyo!

    Umuvugizi wa RIB kandi twamubajije niba uretse indonke nta n'ibindi byaha ibyari byo byose Minister Mimosa yaba akurikiranyweho na RIB? adusubiza ko kugeza ubu ntabyo azi?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hari-amakuru-avuga-ko-minisiteri-mimosa-yaba-yatawe-muri-yombi-azira-kwakira

  • RDC: Abakongomani miriyoni 43.9m bamaze kwiyandikisha kuzitabira amatora (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umubare munini cyane ugereranije n'uwari witabiriye itora nk'iri riheruka, kuko uru rwego rwari rufite kuri risiti miriyoni 40.4 zitabiriye icyo gihe.

    CENI yatangaje iyi mibare nyuma y'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi batangiye kwigaragambya bavuga ko nta mucyo uri mu itegurwa ry'amatora n'ibindi bibazo byugarije igihungu nk'ibiciro bihanitse ku isoko.

    Ubu muri RDC umwuka wa politiki watangiye kuba mubi ku ruhande rw'abadashyigikiye ubutegetsi batangiye kwigaragambya, nyamara harabura igihe gito ngo amatora abe kuko ateganijwe kuwa 20 ukuboza kandi na Peresida Felix Tshisekedi kuri kwamaganywa ubu arashaka indi manda.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, abashinzwe umutekano barashe imyuka biryani mu maso y'abigaragambyaga bamagana guverinoma ,bavuga ko Abakandida batavuga rumwe n'ubutegetsi batinze kugaragazwa kandi igihe cyo gutora cyegereje.

    Abigaragambyaga mu gihugu gifite miliyoni zisaga 95 z'abaturage na bo bararakaye cyane kubera ikiguzi cy'ubuzima kiri hejuru, umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bw'igihugu, aho imitwe yitwara gisirikare yigaruriye ibirombe by'amabuye y'agaciro no kujujubya abaturage.

    CENI yavuze ko kandi uyu mutekano muke watumye bidashoboka kwandika abifuza gutora mu bice byinshi,icyakora ngo irimo gushaka ubundi buryo bushoboka.

    Abakuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze bakiriye neza umubare w'abiyandikishije, gusa bashyizeho abagenzuzi kugira ngo basuzume iyo mibare mu minsi itanu.

    Ni nyuma y'uko OIF (Organisation International de la Francophonie) yagenzuye amatora y'ubushize ihakanye ko ayuyu mwaka itazayagenzura, byatumye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagira impungenge z'ibiri kuyakorwamo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-abakongomani-miriyoni-43-9m-bamaze-kwiyandikisha-kuzitabira-amatora-yo-mu

  • Perezida Kagame asanga umwaka wa 2023 urarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze kuri 70% #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yemeje  ko uyu mwaka wa 2023, uzarangira imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera igeze kuri 70%, kandi ko imirimo yo gucyubaka ishobora kugana ku musozo mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira.

    Ibi yabitangarije mu nama y'Ihuriro ry'Ubukungu itegurwa na Qatar imaze yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, i Doha.

    Ni inama ibaye ku nshuro ya Gatatu aho yanitabiriwe  n'Umuyobozi wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse na Michael Bloomberg washinze ikigo cya Bloomberg n'abandi bayobozi.

    Umukuru w'igihugu, abajijwe ku bufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu ngeri zitandukanye, zirimo ishoramari muri RwandAir no mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, yavuze ko imirimo yo kubakwa ikibuga cy'indege igeze kuri 70% kandi ko kizatangira gukoreshwa mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira.

    Ati 'Turi gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije. Turi gukorana mu bijyanye na sosiyete y'indege ariko turi no mu bijyanye n'ikibuga cy'indege twashoyemo imari dufatanyije. Imirimo irarimbanyije, tugeze kure, igikenewe ni ukuyihutisha kugira ngo duharanire ko imirimo iba yarangiye mu gihe gito.'

    Umukuru w'igihugu yunzemo agira ati  'Sosiyete y'indege yo iri kwaguka vuba, Ikibuga cy'Indege cyo nkeka ko tuzaba turi hafi kuri 70%. Ndatekereza ko umwaka utaha mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane, tuzaba tubasha kubona ikibuga.'

    Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare 130.000 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira nibura abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

    Mu cyiciro cya kabiri, kizakira nibura abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni ibihumbi 150 z'imizigo buri mwaka.

    Ni ikibuga kizuzura gitwaye miliyari 2$ aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy'ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

    The post Perezida Kagame asanga umwaka wa 2023 urarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze kuri 70% appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/perezida-kagame-asanga-umwaka-wa-2023-urarangira-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-igeze-kuri-70/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-asanga-umwaka-wa-2023-urarangira-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-igeze-kuri-70

  • Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko hari umuminisitiri watawe muri yombi, afatiwe mu cyuho yakira ruswa.

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambagara hatangiye kuvugwa amakuru y'uko hari minisitiri w'umugore  muremure wafatiwe i Remera muri hoteli ari kwakira ruswa.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ari ibuhuha, nta muyobozi watawe muri yombi.

    The post Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/nta-minisitiri-watawe-muri-yombi-yakira-ruswa-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-minisitiri-watawe-muri-yombi-yakira-ruswa-rib

  • Basketball: U Rwanda rwahamagaye abakinnyi 20… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Kamena hagati, ubwo ni tariki 17 kugera tariki 23 Kamena 2023, muri Tanzania hazaba hari kubera imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abakina imbere ku mugabane (FIBA Afro-CAN Qualifiers), aho u Rwanda rwahamagaye abakinnyi 20 bagomba gutangira umwiherero ku buryo bwimbitse. 

    Abakinnyi bahamagawe: Ntore Habimana, William Robeyns, Turatsinze Olivier, Vandriessche Pierre Thierry, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Uwitonze Justin, Gasana Kenneth, Nshizirungu Patrick, Kazeneza Emile Galois;

    Hagumintwari Steven, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Axel Mpoyo, Manzi Dan, Dick Sano Rutatika, Furaha Cadeaux de Dieu, Shema Osborn, Kendall Gray, Ngoga Elias, Ntwali Marius Tresor na Ngabonziza Patrick.

    Aya majonjora y’Akarere ka gatatu, azitabirwa n’ibihugu birimo, u Burundi, Djibouti, Misiri, Ethiopie, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani y'Epfo na Tanzania izakira amarushanwa.

    Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019, aho ryegukanywe na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

    Muri iri rushanwa, abakinnyi babiri gusa badakina ku Mugabane wa Afurika ni bo ikipe yemerewe gukoresha mu gihe abandi 10 bagomba kuba ari ho bakina.

    Ikipe y’igihugu ya Basketball igiye gushakira ibyishimo abanyarwanda, nyuma yaho ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yasezerewe itarenze umutaru 

    Bagomba guhangana n’amakipe yo muri aka Karere n’ubwo haba harimo adakomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129688/basketball-u-rwanda-rwahamagaye-abakinnyi-20-bagomba-gushaka-itike-yigikombe-cyafurika-129688.html

  • Chris Brown ari gushakakishwa mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare Christopher Maurice Brown uzwi cyane nka 'Chris Brown', ashobora gutabwa muri yombi aramutse asubiye mu Bwongereza nyuma yo gukekwaho icyaha cy’urugomo nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye.

    Uyu muhanzi w’imyaka 34 mu ntangiriro z'uyu mwaka, yashinjwaga kuba yarakubise icupa mu mutwe w'umugabo utunganya umuziki ubwo bari mu kabyiniro i London.

    Muri Gashyantare, byavuzwe ko Brown yakubise umuntu utarashatse ko amazina ye amenyekana, uvuga ko yakubiswe imigeri n’ibipfunsi.

    Chris Brown ari gushakishwa mu Bwongereza

    Muri Mata, aganira n’ikinyamakuru The Sun ku byabaye, uyu muntu yaragize ati: 'Yankubise ku mutwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Navuganye na polisi ubu bari hafi kubikemura. Ibindi bisigaye, ubu biri mu maboko y’umwunganizi wanjye, njye nta bindi bisobanuro birambuye natanga.'

    Bivugwa ko uyu mu producer yari yakubiswe cyane akeneye ubuvuzi akoherezwa mu bitaro, maze akaza gusezererwa agendera ku mbago ebyiri.

    Ubu, amakuru avuga ko Brown yari yijeje abapolisi ko azafatanya na bo mu iperereza ryabo kandi akemera ko abazwa ibibazo, nyuma yo gusoza ibitaramo bye mu Bwongereza.

    Icyakora, ibitaramo bye byasojwe ku ya 29 Werurwe, ikinyamakuru The Sun kivuga ko yahise yigendera, ubu akaba yibereye muri Amerika.

    Chris Brown azatabwa muri yombi nasubira mu Bwongereza

    Bavuga ko Brown azi neza uko ibintu bimeze ndetse n’ibimutegereje igihe cyose yasubira mu Bwongereza, ariko ko na we arimo gukora ibishoboka byose ngo abyirinde.

    Icyakora, ngo ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni uko ashobora gutabwa muri yombi mu gihugu icyo ari cyo cyose gifite amasezerano yo guhana abanyabyaha n’u Bwongereza.

    Ku rundi ruhande, ntiharamenyekana impamvu yemerewe kuva mu Bwongereza adakozeweho iperereza.

    Icyakora, si ubwa mbere Chris Brown agongana n'amategeko ku kibazo nk’iki.

    Mu mwaka wa 2010, yabujijwe kwinjira mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita Rihanna wahoze ari umukunzi we.

    Ku bw'amahirwe, uwahoze ari Minisitiri w'imbere mu Gihugu, Priti Patel yakuyeho itegeko ryabuzaga Brown kwinjira mu Bwongereza mu 2020.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi akurikiranyweho icyaha cy'urugomo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129693/chris-brown-ari-gushakakishwa-mu-bwongereza-129693.html

  • Ukuri ku makuru yavuzwe y’itabwa muri yombi rya Minisitiri wa Siporo #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nta muministiri n’umwe ufunzwe nk’uko byavuzwe ahubwo ari ibihuha.

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’uko hari umuminisitiri waraye afatiwe mu cyuho yakira indonke (ruswa).

    Bivugwa ko yafatiwe kuri Hill Top Remera aho yari yahanye gahunda n’umuntu ugomba kumuha iyo ndonke.

    Ubwo yari ahagaeze ntabwo yigeze asohoka mu modoka ahubwo ngo uwo muntu yamusanze mu modoka ye ari nabwo bahise bagubwa gitumo kuko uwo washakaga kuyitanga yari yabimenyesheje inzego z’umutekano.

    Amakuru yakwirakwiye yavugiraga mu marenga, bamwe bavuga ari umuminisitiri muremure w’umugore, abandi amazina ye bayandika bayacurika nyuma nibwo bamwe baje kwerura bavuga ko uwo muminisitiri ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko ayo makuru atari yo ahubwo ari ibihuha.

    Ati “Nta Minisitiri wafashwe ni ibihuha.”

    Bivuzwe nyuma y’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na we yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ndetse aza no kubihamywa n’Urukiko rumukatira imyaka 5.

    Ubuse tuvuge ko ari ubukene cyangwa n’ ukutanyurwa. Mugihe tugitegereje urwego rubishinzwe kubitangaza reka mba bwire ko kuri Hiltop I Remera – Umushikiranganji w’ Umugore 'muremure' aguwe gitumo arya Ruswa.

    — Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) May 22, 2023

    Ujagnaynum Asomim Erorua, Uyu ni wa muyobozi, umwe mubazi gutwara igare neza muri zamburi ukekwaho kuba yaraye aguwe gitumo arya indonke. Dutegereze agapapuro k’ umuhondo kuva muri biro ya PM wo muri Zamburi. Mwirirwe mutambaza byiza.

    — Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) May 23, 2023

    Minister? Bibaho se ko haba harimo undi uva ku meza ntahanagure ku munwa? 😳😳😳

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 23, 2023

    Byatangiriye mu migani! Ko ku mugoroba w’ijoro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe Muremure yaba yafashwe yakira indonke!

    Amakuru yandi ahari, ni uko Minister wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari… pic.twitter.com/1ijoNgd68B

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 23, 2023

    RIB yateye utwatsi amakuru y’itabwa muri yombi y’umuminisitiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ukuri-ku-makuru-yavuzwe-y-itabwa-muri-yombi-rya-minisitiri-wa-siporo

  • Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizatangira gukora bitarenze 2024-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yatangaje ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kizatangira gukoreshwa mbere y'uko umwaka utaha wa 2024 urangira.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, mu nama yiga ku bukungu iri kubera i Doha muri Qatar yitabiriye.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko iki cyizere gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu bwubatsi, aho imirimo y'icyiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga igeze hafi kuri 70%.

    The post Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizatangira gukora bitarenze 2024-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/ikibuga-cyindege-cya-bugesera-kizatangira-gukora-bitarenze-2024-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibuga-cyindege-cya-bugesera-kizatangira-gukora-bitarenze-2024-perezida-kagame

  • Umuhanzi Sintex uherutse kuva mu gihome yavuze impamvu ya hanze indirimbo ‘Hand of God’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Sintex uherutse gutabwa muri yombi ku cyaha yashinjwaga cyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusa nyuma yo kurekurwa yahise asobanure impamvu yashyize hanze indirimbo yise 'Hand of God' mu kinyarwanda ni 'Ukuboko kw'Imana'.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sintex yavuze ko Imana ariyo mbaraga ze kubera ko yamukijije, akaba ari nayo mpamvu yashyize hanze iyi ndirimbo.

    Yagize ati 'Uwiteka ni imbaraga zanjye. Impamvu y'indirimbo yanjye 'Hand of God' ni ukubera ko yankijije.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-sintex-uherutse-kuva-mu-gihome-yavuze-impamvu-ya-hanze-indirimbo-hand-of-god/