Category: Uncategorized

  • BAL 2023: Bigoranye,Al Ahly yasanze AS Douanes ku mukino wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari mu mukino wa kabiri wa 1/2 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023.

    Amakipe yombi yaranzwe no gusatirana ndetse agenda akubana mu manota y'agace ka mbere karangiye anganya 17-17.

    Ubwo haburaga iminota itageze kuri itanu ngo agace ka kabiri karangire, Stade Malien yahinduye ibintu, iyobora umukino n'amanota 24 kuri 22 ya Al Ahly.

    Mu minota itatu ya nyuma y'aka gace ka kabiri ni bwo iyi kipe yo mu Misiri yongeye kuyobora umukino, ifite amanota 29 kuri 27 ya Stade Malien.

    Gusa, gutungurana muri uyu mukino kwakomeje kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka, Abanya-Mali ari bo bari imbere n'amanota 38-33.

    Mu gace ka gatatu, Al Ahly yagarutse mu mukino, ibanza kugabanya ikinyuranyo kugeza ubwo amakipe yombi yanganyije amanota 44-44 hamaze gukinwa iminota itanu, mu gihe yose yarangiye yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota atanu (58-53).

    Abarabu bakomeje kuyobora umukino no mu minota 10 ya nyuma, ariko ibintu byagiye bihinduka mu minota ya nyuma ubwo Stade Malien yagabanyaga ikinyuranyo kugeza ubwo hasigayemo inota rimwe gusa kandi hasigaye amasegonda 26.

    Al Ahly yatabawe na Ehab Amin watsinze amanota abiri, Anunwa Omot atsinda 'lancer franc' imwe mbere y'uko Amin atsinda andi manota abiri yashimangiye intsinzi habura amasegonda icyenda, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy'amanota atanu (78-73).

    Ehab Amin yatsinze amanota 21 muri uyu mukino, mugenzi we Anunwa Omot atsinda 16 mu gihe Kelvin Amayo wa Stade Malien yatsinze amanota 15.

    Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi saa Kumi n'ebyiri, Al Ahly izahura na AS Douanes yo muri Sénégal, yo yageze ku mukino wa nyuma itunguye Petro de Luanda yo muri Angola. Umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa Gatanu.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal-2023-bigoranye-al-ahly-yasanze-as-douanes-ku-mukino-wa-nyuma

  • Bugesera yigomwe itike yo kwinjira ku mukino izakira mo AS Kigali – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino isoza shampiyona y'uyu mwaka 2022/2023. Muri iyi mikino, hari uwo Bugesera FC izaba iri gukina na AS Kigali kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda z'amanywa.

    Kwinjira muri uyu mukino, byagizwe ubuntu ku bifuza kuzaza kuwureba bose. Ibi byakozwe n'ubuyobozi bwa Bugesera FC mu rwego rwo kureba ko haboneka abafana benshi bazaza kuyishyigikira gushaka amanota yo ku gutuma ikipe itazamanuka.

    Iyi kipe y'i Bugesera ifite amanota 29, ikaba iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bugesera-yigomwe-itike-yo-kwinjira-ku-mukino-izakira-mo-as-kigali

  • Abanyeshuri 19 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye dortoire(aho bari baryamye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku Isi hose hari kugarukwaho inkuru y'akababaro, aho abanyeshuri 19 b'abakobwa bapfuye bazize inkongi y'umuriro yibasiye icumbi bari baryamyemo (dortoire).

    Ibi byabereye muri Guyana iherereye mu Majyepfo y'Amarica, aho inkongi y'umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Mahdia.

    Iri shuri ryareraga abana bafite hagati y'imyaka 12 na 18. Ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryatangaje ko abanyeshuri 14 bahise bapfira aho abandi 5 bapfira mu bitaro, aho 2 bakomeje kumererwa nabi naho 4 bakomeretse bikabije.

    Abanyeshuri 6 bajyanywe mu bitaro bya Georgetown, naho batanu bari kuvurirwa mu bitaro bya Mahdia.

    Iri shami rivuga ko abashinzwe kuzimya umuriro bashoboye gutabara abanyeshuri bagera kuri 20 nyuma yo kumena inkuta z'ishuri.

    Iperereza ry'impamvu y'umuriro rikaba riri gukorwa, gusa hari amakuru avuga ko iyi nkongi y'umuriro yaba yatewe n'umwana ubuyobozi bwatse telephone maze agira umujinya ajya gutwita dortoire.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-19-bapfiriye-mu-nkongi-yumuriro-yibasiye-dortoireaho-bari-baryamye/

  • Rayon Sports WFC yagiye kwerekana igikombe i Nyanza mu rukari aho ikomoka i Bwami – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yagiye kwerekana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagore iherutse kwegukana ku ivuko.

    Iki gikombe bagiye kucyerekana ku ivuko, i Nyanza mu rukari aho ikomoka, Rayon Sports WFC ubu yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere, izamuka nta mikino n'umwe itsinzwe.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yagiye-kwerekana-igikombe-i-nyanza-mu-rukari-aho-ikomoka-i-bwami-amafoto/

  • Seka Live, Bruce Melodie na Mani Martin… We… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, abanya-Kigali bakunda gusohoka bazahurira mu birori binyuranye birangajwe imbere n'isozwa ry'imikino ya BAL. Ariko kandi iyi weekend izaherezwa n'igitaramo cy'urwenya, gifasha benshi.

    InyaRwanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bitaramo n'ibirori biteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023. Ni ahawe, ho gutima aho uzasohora n'abawe.

    KU WA GATANU TARIKI 26 GICURASI 2023


    -Iserukiramuco ry’abanyeshuri muri ISK

    Abanyeshuri bo mu ishuri rya International School of Kigali (ISK), kuri uyu wa Gatanu bazakora igitaramo cy’iserukiramuco bise ‘Akebo kajya iwa mugarura’.

    Ni gitaramo bagiye gukora ku nshuro ya mbere, ariko kizakomeza kuba ngaruka-mwaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya umuco w’u Rwanda n’indangagaciro.

    Abanyeshuri bazagaragaza ibyo bamaze kuvoma mu muco, bakine imikino inyuranye n’ibindi.

    Ni mu gihe umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki, Mariya Yohana; Nziza Francis ndetse na Sengabo Jonas bazaririmba, basusurutsa ababyeyi n’abandi bazitabira iki gitaramo cyubakiye ku muco. Ibi birori nyirizina bizatangira saa 10:am, birangire saa 2:30Pm. 

    – Igitaramo cya Mani Martin

    Umuhanzi Mani Martin amaze iminsi ararikiye abakunzi be igitaramo azakorera kuri institut Francais, kigamije kubamurikira album ye yise ‘Nomade’.

    Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n'umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance. Muri iki gihe, ari gukirakirana amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's'.

    Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo n'ibindi bitaramo Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no hanze yarwo.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Ubu nibwo ngo nsubukuye ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone mu nzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, Centre Culturel Francophone Rwanda.'

    Album 'Nomad' yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

    KU WA GATANDATU TARIKI 27 GICURASI 2023


    -Bruce Melodie azaririmbira abazitabira imikino ya BAL

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Bruce Melodie azashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Fou de toi' yakoranye na Producer Element ndetse na Ross Kana.

    Ni indirimbo azashyira hanze ariko anitegura kujya gutaramira abakunzi b'imikino ya BAL, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2023, ari nabwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe.

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie azaba ari kumwe na Dj Neptune wo muri Nigeria, uzwi cyane mu kuvanga imiziki ndetse na na Pheelz wamamaye mu ndirimbo Finesse.

    Neptune aherutse kwakira Bruce Melodie muri Nigeria, ubwo yari yagiyeyo muri gahunda z'umuziki ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael, Element n'abandi.

    Iyi mikino ya BAL itambuka imbona nkubone mu bihugu 54 byo muri Afurika binyuze mu bufatanye BAL ifitanye na Televiziyo zirimo nka American Forces Network (AFN), Canal+, ESPN, NBA TV, Tencent, TV5 Monde, Visionary TV, Voice of America (VOA), kandi izajya igaragara kuri NBA App, NBA.com na BAL.NBA.com.

    Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya 3 iri kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo yitabiriye iri rushanwa, arimo 4 yavuye muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.

    Imikino ya BAL irebwa n'abantu benshi cyane baturutse mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n’uko haba harimo ibintu bitandukanye biryoheye ijisho

      

    KU CYUMWERU TARIKI 28 GICURASI 2023


    -Seka Live

    Abakunzi b’urwenya bari kwitegura kongera gususuruka binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka Seka Live, bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo 'The Lol Model' cyihariye, kuko cyatumiwemo umunyarwenya Omara Daniel Pkwiiyulli uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda azahuriramo n'abo mu Rwanda barimo umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Rusine Patrick.

    Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko buri gitaramo cya Seka Live kizajya kiba gifite umunyarwenya wihariye wa buri kwezi hanyuma 'akaba afite abandi banyarwenya bamugaragiye'.

    Daniel utegerejwe i Kigali, aherutse kugaragara mu ruhererekane rwa filime y'urwenya 'The Hostel' yerekanwe mu bihugu birenga 13.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo nka Pulse bivuga ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo rw'urwenya amazemo hafi imyaka 14.

    Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu gutangiza amahuriro ane y'abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk’d Bunch ndetse na Comedy Files.

    Uyu mugabo afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University. 

    -Intore Sundays

    Ibitaramo bya Intore Sundays byagarutse nyuma y'igihe kinini abakunzi babyo babitekereje. Kuri iyi nshuro byubakiye ku mudiho w'injyana ya Amapiano.

    Pcee &Justin 99 bo muri Afurika y'Epfo nibo batumiwe kuri iyi nshuro. Aba basore bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka 'ZoTata', 'Yahyuppiyah', 'Kilmanjaro' n'izindi.

    Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo bazahurira ku rubyiniro n'abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.

    Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu ndirimbo yitwa 'ZoTata' na Justin King [Justin 99] na EeQue.   

    Iki gitaramo kizaba guhera saa munani z’amanywa kugeza saa tanu z’ijoro. Ni kimwe mu bitaramo bitegurirwa mu Rwanda, kandi bigashyigikirwa n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL.


    Igitaramo cya Seka Live kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023


    Mani Martin aritegura gukora igitaramo ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023


    Igitaramo cya Intore Sunday cyatewe inkunga na Skol kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129773/seka-live-bruce-melodie-na-mani-martin-weekend-ishushye-irakomanga-129773.html

  • Dr Tedros yasabye Perezida Kagame gutera ikir… – #rwanda #RwOT

    Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryanyo w'Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), yashimiye umubyinnyi w'Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamwigishije kubyina imbyino zigezweho, avuga ko afite ibyiringiro by'uko inshuti ye magara Perezida Kagame nawe aziga kuzibyina.

    Abinyujije kuri Twitter, Gebreyesus yifashishije ururimi rw'Ikinyarwanda ashimira byimazeyo uyu mukobwa umaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga nk'umubinnyi wagize uruhare mu guhanga imbyino zakoreshejwe mu ndirimbo zirimo 'This is America ' ya Childish Gambino n'izindi.

    Yagize ati': Murakoze cyane, wakoze kunyigisha kubyina nshuti Sherrie Silver. Nizeye ko inshuti yanjye Perezida Paul Kagame nawe azagerageza akiga.'

    Ni nyuma y'iminsi micye uyu mubyinnyi yigishije Dr Tedros Adhanom Gebreyesus kubyina imbyino zigezweho nyuma y'inama yabereye i Geneve itangiza ubukangurambaga bwiswe 'Ubuzima kuri bose' [Health for all] bwateguwe n'Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima [WHO].

    Nyuma yo kwigisha Dr Tedros, Sherrie Silver akigera mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika muri Basketball [BAL], yatangarije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko yifuza no kwigisha Perezida Kagame kubyina imbyino zigezweho.

    Sherrie Silver ari kwigisha Dr Tedros Adhanom kubyina imbyino zigezweho ubwo bari i Geneva mu nama y'Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima [WHO]

    Sherrie Siliver afite icyifuzo cyo kwigisha Perezida Kagame kubyina imbyino zigezweho nyuma yo kwigisha Dr Tedros Adhanom Gebreyesus uhagarariye WHO

    Ubutumwa bwa Dr Tedros buvuga ko afite icyizere cy'uko Perezida Kagame nawe aziga kubyina imbyino zigezweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129761/dr-tedros-yasabye-perezida-kagame-gutera-ikirenge-mu-cye-nyuma-yo-kwigishwa-kubyina-na-she-129761.html

  • Ommy Dimpoz yavuze ku burozi yahawe nindirim… – #rwanda #RwOT

    Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] ari mu Rwanda, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz ataramiye mu Rwanda. Kandi, mu bihe binyuranye yagiye agaragaza ko yakunze uburyo Umujyi wa Kigali usa neza, uburyo Abanyarwanda bamwakira neza, amafunguro yakirizwa n’ibindi binyuranye.

    Ubwo yari mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko ‘ndiyumva nk’uri mu rugo, ikirere cyiza, igihugu cyiza, Umujyi mwiza’. Ati “Mbese ibintu byose ni byiza.”

    Uyu mugabo yakirijwe ikawa yo mu Rwanda, avuga ko asanzwe akunda ikawa. Abajijwe kuri gahunda ya Visit Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere iyi gahunda, kandi akunda uburyo Abanyarwanda baca bugufi, bakagira urukundo.

    Ommy Dimpoz yavuze ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w’inshuti ye ukunze kujya kenshi muri Tanzania.

    Ati “Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo, we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda’.

    Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry’indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w’umutima mwiza, uca bugufi. 

    Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben yamufashije kwandika indirimbo yitwa ‘Yanje’ yakoranye na Seyi Shay.

    Ati “Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa ‘Yanje’. Niwe wamfashije kwandika amagambo y'ikinyarwanda y’iriya ndirimbo.”

    Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo ‘I got you’. Ati “Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y’Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].'

    Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022 yayise ‘Dedication’ iriho n’izindi ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, Nandy wo muri Tanzania n’abandi. Iriho indirimbo 15.


    Ishimwe ku Mana nyuma y'uko akize uburozi yahawe:

    Muri Gicurasi 2018, nibwo Ommy Dimpoz yatangiye kunyura mu bihe bigoye biturutse ku kunanirwa kumira ifunguro, yagira icyo amira akaribwa mu muhogo. 

    Icyo gihe yagiye kwa muganga babura indwara, ndetse Guverineri wa Mombasa Joho Hassan, yamushakiye ubuvuzi bwisumbuyeho birananirana.

    Ibi byatumye muri Kamena 2018, yoherezwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yabagiwe, ndetse abaganga bakora inzira nshya y’igogora.

    Muri Nzeri 2018, yizihiza isabukuru y’amavuko, yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana yamwongereho iminsi yo kubaho. Atangaza ko yatangiye ubuzima bushya, yongeye kurya, anashobora kuririmba.

    Icyo gihe yasohoye ifoto imugaragaza mu cyumba yabagiwemo. Uyu munyamuziki wabiciye bigacika muri Tanzania, yavuze ko yanditse ubu butumwa agirango abwire buri wese ko ‘kubana mu bugome n’inzangano’ bidakwiye, kuko ntawe uzi icyo ejo hamuhishiye.

    Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko icyo gihe ahura n’ubwo burwayi, wari umunsi usanzwe nk’indi yose, abyuka yumva atemeze neza, abaganga bagerageza ibishoboka biranga. Ommy avuga ko bisa nk’aho ‘nariye uburozi’.

    Ngo birashoboka ko yaba yarariye ubwo burorozi mu byo kurya cyangwa se kunywa. Ati “Nagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo bigenda neza…nagiye kandi no muri Budage mu ibagwa ryanjye rya kabiri.”

    Ommy yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko yamaze hafi imyaka ibiri cyangwa itatu ajya kwa muganga kugirango barebe uko ubuzima bwe buhagaze. Ndetse, igihe kirageza abura ijwi rye ku buryo atashoboraga kongera kuririmba.

    Uyu munyamuziki avuga ko ubuzima ari ukunyura mu byiza n’ibibi, kandi ko ntawe ukwiye gucika intege, ahubwo agomba gukomeza gusenga no kwiyegereza Imana.

    Uyu mugabo ashima Imana, inshuti, abaganga n’abandi ‘none uyu munsi ndi hano'. Mu bindi, Ommy yavuze ko mu muziki akumbuye abahanzi nka Vanessa Mdee, Nyanshinski, Stromae n’abandi.

    Avuga ko nta muntu ukwiye gufata ubuzima nk’ikintu gisanzwe, kandi abantu bakwiye kurangwa n’urukundo. Avuga ko ibihe yanyuzemo, byatumye abona ko ubuzima ari ubusa, kandi ko ejo hazaza atari ahacu.

    Ommy yavuze ko ubuzima bwamwigishije amasomo akomeye, kandi Imana imwereka ko ntawe umenya ejo hazaza 

    Ommy ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 7 kuri Instagram, avuga ko bigoye gusobanukirwa umuntu. Ati “Ni bene Adamu.” 

    Ommy Dimpoz yahishuye ko The Ben ariwe wamwandikiye amagambo ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda yaririmbye mu ndirimbo 'Yanje' 

    Ommy avuga ko ari inshuti y'akadasohoka ya The Ben byatumye amwiyambaza kuri album yashyize hanze mu 2022 

    Ubwo Ommy Dimpoz yari mu kiganiro na Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda 

    Ommy Dimpoz avuga ko umwaka wa 2018 wamushaririye, ariko akomeza kwiyegereza Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YANJE' YA OMMY DIMPOZ NA SEYI SHAY

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I GOT YOU' YA OMMY NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129753/ommy-dimpoz-yavuze-ku-burozi-yahawe-nindirimbo-yandikiwe-na-the-ben-129753.html

  • FERWAFA yateye ibuye rimwe ryica inyoni 2 mu masezerano yasinye y’irushanwa rizatwara arenga miliyari 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubukerarugendo (ECO Arts) binyuze mu irushanwa rya SECOTO rigamije guteza imbere ibidukikije n’ubukerarugendo rizatwara miliyoni 4.4 z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 4,947,254,400.

    Sustainable Environmental Conservation Tournament (SECOTO) ni umushinga w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rigamije guteza imbere ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ku ikubitiro ijonjora ry’ibanze rigiye guhera mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko ari irushanwa rizakoreshwamo abakiri bato bafite impano aho ari uguhera ku bafite imyaka 14 kugeza 23.

    Rizitabirirwa n’amakipe 32 aho amakipe 30 ari ay’Uturere ni mu gihe andi 2 ari ya Pariki y’Ibirunga n’Akagera.

    Nshumbusho Patience umuyobozi wa ECO Arts Initiative basanzwe bakorana n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ariko kuri iyi nshuro uyu mushinga uzagera mu bihugu 201.

    Ati ” Uburyo bwo kwita ku bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye (UN).”

    Kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye.

    DR Mujyasi Ismael umuyobozi wa SECOTO yavuze ko bahisemo gukoresha ubu bukangurambaga binyuze mu mupira w’amaguru kubera ko ari wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi.

    Ati “Umupira ni yo siporo irebwa n’abantu benshi ku Isi ni nayo mpamvu twahisemo kuyinyuzamo. Ariko ahantu havuye igitekerezo iyo urebye usanga Isi yugarijwe n’ihindaguruka ry’ikirere, n’ibibazo byabaye by’ibiza iyo urebye usanga byaratewe n’ihindagurika ry’ikirere.”

    “ECO Arts yasanze uburyo bwiza bwo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije no kumenyekanisha iby’ihindagurika ry’ikirere ari ukubinyuza mu mupira w’amaguru. “

    Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO Arts yateguye ari indashyikirwa kuko yateye ibuye rimwe ryica inyoni 2, kuko uretse irushanwa izaba inafashije Federasiyo guteza imbere umupira w’amaguru.

    Ati “Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y’ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo ni abagiteza, ni twebwe bantu. 2016 FIFA yagiranye ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ni muri uwo mujyo na FERWAFA turimo gufatanya na ECO Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike.”

    “Igikorwa bakoze, ni ibuye rimwe ryatewe rikica inyoni 2. Iryo rushanwa si iryacu ariko ni irushanwa ryo guhera ku bana bafite imyaka 14, nibyo ni irushanwa ry’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije ariko na none biradufasha gutegura abo bana mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru bihereye mu bakiri bato.”

    Hazabanza ijinjora ry’imbere mu gihugu rizabera ku bibuga 4; Stade Huye, Stade Ubworoherane, Stade Umuganda na Kigali Pelé Stadium.

    Buri Stade izakira amakipe 8. Hazahembwa ikipe ya mbere ndetse n’ikipe yitwaye neza mu guteza imbere ibidukikije.

    Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 50 by’Amadorali (miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda) ni mu gihe buri kipe izitabira izahabwa miliyoni 10.

    Ikipe ya mbere mu Kuboza 2023 izajya Dubai ahazabera umuhango wo gutangiza kumugaragaro iki gikombe cy’Isi ari nabwo hazatorwa Komite Nyobozi ya SECOTO ishinzwe gutegura iki gikombe.

    FERWAFA yasinye amasezerano na ECO Arts

    Nshumbusho Patience umuyobozi wa ECO Arts Initiative

    FERWAFA yari ihagarariwe na Jules Karangwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yateye-ibuye-rimwe-ryica-inyoni-2-mu-masezerano-yasinye-y-irushanwa-rizatwara-arenga-miliyari-4

  • Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi muri Afurika y'Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  24 Gicurasi 2023.

    Kayishema yafatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

    Brammertz yavuze ko ifatwa rya Kayishema rryemeza ko azagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 yihisha. Ifatwa rye rishimangira ko azagezwa imbere y'ubutabera kubera ibyaha akekwaho. '

    Yakomeje agira ati 'Jenoside ni icyaha gikomeye kizwi n'ikiremwamuntu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni icyemenyetso cyerekana ko imihigo twihaye idacogora kandi ko ubutabera buzatangwa, hatitawe ku gihe byatwara. '

    Umwaka wa 2022, nibwo Serge Brammertz, yatangaje ko ku rutonde rwa ba ruharwa bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nimero ya mbere ari Fulgence Kayishema.

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Kayishema ni we wafatanyije n'Umupadiri wayoboraga iyi Kiliziya y'i Nyange, ayobora ingabo n'interahamwe mu gutera iyi Kiliziya ziyijugunyaho za gerenade ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi bari bahahungiye. Yari yarahunze kuva muri 2001.

    Mu myaka yashize, umushinjacyaha wa IRMCT yinubiraga ko Leta ya Afurika y'Epfo itagaragaza ubufatanye ndetse hakaba haraburijwemo ibikorwa byo gufata kayishema inshuro nyinshi.

    Gusa kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Brammertz yashimiye guverinoma ya afurika y'epfo ku bufatanye yagaragaje muri iki gikorwa.

    The post Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe

  • Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya #rwanda #RwOT

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yahakanye ibivugwa mu nkuru y'ibiro ntaramakuru Reuters ko abinjirira mudasobwa (aba 'hackers') bo mu Bushinwa bibasiye ibigo bya leta by'ingenzi cyane by'i Nairobi, birimo n'ibiro bya perezida, mu kugenzura niba Kenya yashobora kwishyura ideni rya za miliyari z'amadolari ibereyemo Ubushinwa.

    Reuters yari yatangaje ko ibyo bitero byo mu ikoranabuhanga bimaze imyaka byatangiye mu 2019, ubwo Ubushinwa bwatangiraga kugabanya guha inguzanyo Kenya kuko byari bitangiye kuboneka ko izagorwa no kwishyura iryo deni.

    Ariko mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yavuze ko iyo nkuru ari amakabyankuru kandi nta shingiro na busa ifite.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga riti 'Kwinjirirwa muri mudasobwa ni inkeke imenyerewe ku bihugu byose kandi n'Ubushinwa bugabwaho igitero cyo mu ikoranabuhanga.'

    Ibi biro bihagarariye Ubushinwa muri Kenya, bivuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kwegeka kuri leta runaka igitero cyo mu ikoranabuhanga, nta bimenyetso bifatika bihari.

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya ivuga ko umubano hagati ya Kenya n'Ubushinwa ushingiye ku bwubahane.

    Amakuru avuga ko Kenya yagabanyije kwaka inguzanyo Ubushinwa kandi ko kugeza muri Werurwe 2023, yari iburimo ideni rya miliyari 6.31 z'amadolari y'Amerika.

    The post Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya