Category: Uncategorized

  • Menya amateka akarishye yaranze Tina Turner w… – #rwanda #RwOT

    Tina Turner yabonye izuba mu mwaka w'1939 Ugushyingo, hari tariki 26. Yavukiye muri Brownsville, Tennessee, atabaruka ku wa 24 Gicurasi 2023 muri Kusnacht mu Busuwisi.

    Uyu muhanzi akomoka ku muryango wa Floyd na Zelma Bullock, ndetse ubwo bamaraga kumwibaruka bamuhaye amazina ya Anna Mae Bullock. 

    Tina Turner yavukiye mu muryango utunzwe no kugabana imitungo, ariko byarangiye aje gutandukana nabo ajya kubana na nyirakuru muri Nutbush, Tennessee.

    Tina amaze kugira imyaka 16, yaje kujyanwa mu kigo cya St Louis, Missouri aho mu 1956 yaje guhura n'umusore witwaga Lke Turner atangira kuririmba mu itsinda rye ryaririmbaga. 

    Ubwo yatangiraga kuririmba, yahereye muri ba bairimbyi baba bari inyuma y'abandi muri Band, ariko bitewe n'impano ikomeye yari afite, mu minsi micye yahise azanwa mu baririmbyi b'imbere muri 'band'.

    Mu busanzwe Tina y Anna Mae Bullock, nyuma uko yakomeje gukorana na Lke, yatangiye amwita izina ryanatumye amenyekana bwa mbere nka: Little Anne. Nyuma yaje kurihindura ubwo bajyaga kuririmbira hamwe, ni bwo yamuhinduye izina amwita Tina Turner.

    Tina yahise atangira umwuga we hamwe na Lke wari uzwi nka Turners king of 'rehyms', kuko yabonaga ko ari impano ye kandi ayikunze.

    Muri 1957 yatangiriye ku izina rya Little anne ari naryo yabanje kumenyekanaho. Nyuma aza no gushyingiranwa na na Lke mu mwaka wa 1962 bakora ubukwe bwanditse amateka.

    Ntibyatinze kuko nyuma yo kurushinga baje kwibaruka abana babiri, ndetse biyandikaho n'abandi bana bakuye mu kigo barabarera baba umuryango wagutse cyane.

    Urugo rwabo ntabwo rwagumyemo amahoro kuko Tina mu gukomeza umwuga we yaje guhura n'ihohoterwa rikomeye yakorerwaga n'umugabo we Lke, aho yagiriyemo ingaruka zikomeye zo ku mubiri no mu mutwe, ndetse n'ubukungu bwe busubira hasi.

    Si ibyo gusa kuko yakorewe ihohoterwa ndengakamere aho yamenwagaho ikawa ishyushe mu maso bikamutera ibisebe, agakubitwa bikabije, izuru rye ryahoraga rikubitwa agahora ava amaraso mu mazuru. 

    Mu myaka 20 y'urukundo rwe na Lke byamuteye kumva yakwiyahura kubera agahinda gakabije yatewe n'umugabo we.

    Tina yaje gutandukana n'umugabo we basaba gatanya ndetse aza kwandika igitabo mu 2018 yise 'My love story' yasobanuyemo neza ukuntu yahuye n'ihungabana riteye ubwoba aho abyita ko yafatwaga ku ngufu.

    Nyuma yo gutandukana n'umugabo we, yagerageje gukora cyane kugira ngo abeho neza, ariko kuko byari impano ye byahise bimuhira yongera kuzamuka.

    Yakomeje akora indirimbo zimwe na zimwe zitandukanye zakunzwe n'umubare utari muke harimo nka The best, what's love got to do with it, lets stay together stream windos, Private dancer n'izindi nyinshi cyane.

    Tina mu gukora neza yaje kwegukana ibikombe 8 bya 'Grammy Awards' ndetse ahabwa n'amahirwe yo gushyirwa muri 'Rock 'n' roll hall of fame mu 2021' nk'umuhanzi ku giti cye, bisimbura uko mbere yari yarashyizwemo muri 1991 nk'itsinda rye na Lke umugabo we batandukanye.

    Tina yaje guhabwa izina ry'Umwamikazi wa Rock 'n' Roll kubera imbaraga yagaragazaga ku rubyiniro iyo yabaga ari gutaramira abamukurikiye. Ijwi yakoreshaga ntiryari risanzwe kuko ryari umwihariko kuri we.

    Tina mu mwaka 1980 yaje kubona ibyishimo ku mugabo wamubengustwe w'Umudage Erwin Bac w'umunyemari ushora muri muzika. Muri uwo mwaka batangiye gukundanamo, baje gushyingiranywa mu 2013

    Aba bombi bahise bajya kwibera mu Busuwisi, kuva icyo gihe kugeza aho Tina aviriye mu mubiri niho bari bakiba kuko yari yaranahawe ubwenegihugu.

    Nyuma yuko basanze Tina afite ikibazo gikomeye cy'impyiko mu mwaka wa 2017, umugabo we yaje kumuha impyiko, gusa ntacyo byatanze kuko nyuma yakomeje kuremba aho baje kumusangamo n'izindi ndwara nyinshi zirimo Kanseri.

    Mu rugendo rwa Tina rutoroshye yaje guhura n'ibyago mu mwaka wa 2018, umuhungu we w'imfura aza gupfa yiyahuye . Ibi byamuteye gushengurwa n'agahinda, ndetse nyuma umuhungu yari asigaranye nawe aza gupfa.

    Uyu muhanzikazi yabereye icyitegererezo abahanzi benshi nka Beyonce, Kelly Rowland, Ciara n'abandi. Abo bose bakomeje bashimangira ubudahangarwa uyu mugore yagaragaje mu muziki. Basobanura ko yababereye urugero rwiza kandi abigisha byinshi batari bazi.

    Tina yavuye mu mubiri kuya 24 Gicurasi 2023 azize uburwayi, bivugwa ko nta muhanzi upfa, ndetse we asigiye amateka abakunzi be, n'ishavu ryo kutazongera kumubona, kandi benshi bamwifuriza gutura aheza kandi akaruhukira mu mahoro.

    Yakunzwe mu muziki na benshi ndetse abahanzi benshi bababajwe n’uko batazongera kumubona

    Uwahoze ari umugabo we yamutoteje igihe kirekire mbere y’uko batandukana, ariko yatumye amenyekana mu muziki

    Umwanditsi: Patience Muhoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129863/menya-amateka-akarishye-yaranze-tina-turner-witabye-imana-agasigira-benshi-agahinda-129863.html

  • CAF yahaye umugisha Stade Huye, izakira umukino w’Amavubi na Mozambique #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yahaye umugisha Stade Mpuzamahanga ya Huye ko yujuje ibisabwa ikaba izakira umukino wa Mozambique n’u Rwanda.

    Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n’andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y’umunsi wa 5 wo gushaka ikite y’igikombe cy’Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

    U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

    CAF yahise yohereza abagomba kuza kugenzura ngo barebe niba yujuje ibisabwa, kugeza ubu impungenge zari zose benshi bibaza aho uyu mukino uzabera cyane ko n’urutonde CAF iheruka gusohora byagaragaraga ko nta kibuga u Rwanda rufite cyemewe.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yavuze ko ubu Stade ya Huye yemewe, ari yo izakira uyu mukino.

    Ati “Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko stade ya Huye yemerewe ikwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN, nk’uko #CAF imaze kubimenyesha FERWAFA. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i saa cyenda z’amanywa, twakira Os Mambas”

    Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda n’amanota 2, Benin na Mozambique zifite 4 mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 12.

    Stade Huye yahawe umugisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yahaye-umugisha-stade-huye

  • RDC:Perezida yiyemeje Gukomeza gukorana byeruye n'Ubushinwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba bategetsi bombi bahuriye i Beijing. Ni rwo rugendo rwa mbere perezida wa Kongo agiriye mu Bushinwa. Itangazo ryasohowe na ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, ryavugaga ko uguhura kwa Tshisekedi na Jinping kugamije gushimangira ubufatanye. Biteganijwe kandi ko habaho ivugurura ry'amasezerano yakozwe ajyanye n'icukurwa ry'amabuye y'agaciro.

    Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere gishora imari nyinshi muri Kongo, aho bwungukira cyane mu icukurwa ry'amabuye y'agaciro. Muri aya masezerano aza kuganirwaho, biteganijwe ko Tshisekedi aza kugaruka ku masezerano yo ku gihe cya Perezida Joseph Kabila wamubanjirije.

    Ministiri w'intebe w'Ubushinwa nawe wahuye na Tshisekedi yamwijeje ko ubufatanye bw'ibihugu byabo byombi uzagera ku iterambere rirambye kandi abaturage nabo bakabyungukiramo. Kongo ni cyo gihugu gikungahaye ku mabuye ya Kopa, Uraniyumu na Kobaliti yoherezwa hanze gukorwamo za bateri, ariko ni nacyo gihugu kiguma kuba mu bihugu biri mu bikennye ku isi.

    Perezida Tshisekedi ni we mu perezida wo muri Afurika ukoreye urugendo mu Bushinwa muri ibi byumweru bike bishize nyuma y'abandi bategetsi bo ku mugabane w'Afurika barimo abo muri Siyera Lewone, Eritereya, Etiyopiya na Gabo.
    AFP

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-perezida-yiyemeje-gukomeza-gukorana-byeruye-n-ubushinwa

  • Goma yaba iri mu mipangu ya M23 vuba aha? – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Augustin, ubwo yari mu nama idasanzwe y'Abaminisitiri iheruka kubera i Kinshasa.

    Yavuze ko “umutekano ukomeje kurangwa no kongera Ingabo mu birindiro bya RDF/M23 mu rwego rwo guteganya kugaba ibitero rusange, intego nk'uko amakuru Bwiza ifite ari iyo kwigarurira Umujyi wa Goma.”

    M23 kuri ubu nta cyo iratangaza kuri aya makuru!

    Uyu mutwe cyakora uravugwaho gutegura kugaba ibitero i Goma, mu gihe hashize amezi akabakaba atatu imirwano yarahagaze hagati yawo n'Ingabo za Congo.

    Kugeza ubu ntacyo M23 iratangaza ku birego ishinjwa na Congo .icyakora nti yahwemye kugaragaza ko Rdc Iyihimbira ibyaha mu rwego rwo gutuma irebwa nabi no kudahabwa agaciri kw'amahanga kubyo idahwema gusaba leta yita iyabo!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/goma-yaba-iri-mu-mipangu-ya-m23-vuba-aha

  • Gacinya Chance Denis na Munyantwali Alphonse biyamamarije kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

    Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa perezida wa Police FC bikanavugwa ko azanywe no kuyobora FERWAFA, we na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports bamaze gutanga kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba mu kwezi gutaha.

    Uyu munsi nibwo gutanga kandidatire mu matora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda byarangiye, ni mu gihe byari byatangiye ku wa 22 Gicurasi 2023.

    Uyu munsi kandi nibwo Munyankindi Alphonse wagizwe perezida wa Police FC tariki ya 28 Mata 2023, yatanze Kandidatire ye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA.

    Uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Amafepfo akaba ari na we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    Undi watanze Kandidatire ni Gacinya Chance Denis wigeze kuba perezida wa Rayon Sports, akaba yiyamamariza kuva visi perezida wa FERWAFA.

    Nyuma yo gutanga kandidatire biteganyijwe ko tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y’abakandida nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe.

    Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y’amatora y’ubujurire.

    Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y’amatora y’ubujurire.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo hazatangazwa urutonde ndakunda rw’abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ku wa 15 — 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.

    Munyantwali Alphonse arahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA

    Gacinya ashobora kuzaba ari we umwungirije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-na-munyantwali-alphonse-biyamamarije-kuyobora-ferwafa

  • Abogere baragwira uyu we ntabaho: Umugore yagaragaye yaparamiye igikomeye mu buryo budasanzwe atuma abantu babasha kumirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bari mu bantu batamenyereweho kujya hejuru y'imodoka cyangwa se guparamira ibikamyo gusa umugore umwe yemeje abantu nyuma yo kugaragara yuriye kimwe mu bikamyo binini cyane.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram rukunze kugaragaraho udushya twinshi hagaragaye amashusho y'umugore wari wuriye imodoka nini y'igikamyo ndetse ubona ko abimenyereye akaba ari amashusho yafashwe n'abamwe mu bantu bari mu modoka rusange nyuma yo gutangazwa n'uburyo uwo mugore yageze kuri iyo modoka.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/abogere-baragwira-uyu-we-ntabaho-umugore-yagaragaye-yaparamiye-igikomeye-mu-buryo-budasanzwe-atuma-abantu-babasha-kumirwa-video/

  • Amakuru agezweho muri siporo: Ikipe ya Mukura VSL imaze gutora umuyobozi mushya w’icyubahiro (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VSL yo mu karere ka Huye imaze iminsi yitwara neza cyane muri shampiyona y'u Rwanda ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Amahoro imaze gushyiraho Perezida mushya.

    Mukura imaze iminsi ititiza amakipe hano mu Rwanda yatangaje ko Nyirigira Yves ari we watorewe kuba umuyobozi w'icyubahiro mushya w'iyi kipe yo mu karere ka Huye akaba ari we ugiye gukomezanya nayo mu rugendo ruri mbere.

    Ifoto ya Perezida mushya wa Mukura:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-mukura-vsl-imaze-gutora-umuyobozi-wicyubahiro-mushya/

  • Abareyo bateye kiyovu imijugujugu karahava bashaka ko Apr ariyo itwara igikombe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abareyo bateye kiyovu imijugujugu karahava bashaka ko Apr ariyo itwara igikombe

    Ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwamaganira kure ko Kiyovu yatwara igikombe cya shampiyona, nyuma yuko uwitwa Rugangura Axel abajije ati ' aba Rayon murifuza ko hagati ya kiyovu na Apr ari iyihe yatwara igikombe cya shampiyona '.

    Ariko abenshi bateye imijugujugu Kiyovu bavuga ko aho kugirango igitware byarutwa Apr ikagitwara. Dore uko basubije.

     

    Source : https://yegob.rw/abareyo-bateye-kiyovu-imijugujugu-karahava-bashaka-ko-apr-ariyo-itwara-igikombe/

  • 'Ufite imisatsi inyerera nk’ifumbirwa, reka nyikoreho wenda mbifungirwe' – Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo ngutaka ntaho nsiga,

    Mpera ku mutwe manuka,

    Ngakunda imisatsi myiza,

    Iri ku ruhanga rw'iribagiza,

    Imwe inyerera nk'ifumbirwa,

    Reka nyikoreho wenda mbifungirwe.

    Source : https://yegob.rw/ufite-imisatsi-inyerera-nkifumbirwa-reka-nyikoreho-wenda-mbifungirwe-umutoma-wumunsi/

  • Perezida Kagame ari kumwe na Madamu bafunguye… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023. ‘Kimironko Sports and Community Space’ yafunguwe ku mugaragaro, igizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye birimo n’icya Basketball cyubatswe mu buryo bugezweho. 

    Iki kibuga cya Basketball cyahawe ibikorwa remezo bigezweho kuko gishobora kuberaho amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu ndetse n’ayo mu Karere kubera ko gifite amatara yatuma gikinirwaho n’ijoro, urwambariro rw’abakinnyi, amazi meza, ndetse kandi gifite n’ubushobozi bwo kwakira abafana bagera kuri 500 bicaye neza.

    Ntabwo ari Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye iki gikorwa gusa, ahubwo hari hari n’abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa; Umuyobozi mukuru wa NBA Africa, Victor Williams; na Perezida wa Federasiyo ya Basketball y'u Rwanda, FERWABA, Desire Mugwiza.

    Iki kibuga cyubatswe ku bufatanye n’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), BAL ndetse na Minisiteri ya Siporo, kikaba giherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko.

    Iki gikorwa cyabaye kandi mu gihe muri BK Arena hari kubera imikino ya Basketball Africa League (BAL). Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa umukino wa nyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho Al Ahly yo mu Misiri iraba icakirana na AS Dounaes yo muri Senegal.

    Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall

    Perezida Kagame n’umufasha we bafunguye ikibuga cya Basketball cya Kimironko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129851/perezida-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bafunguye-ikibuga-cya-basketball-cya-kimironko-129851.html