Category: Uncategorized

  • TECNO Mobile Rwanda yamuritse ibicuruzwa byay… – #rwanda #RwOT

    TECNO, ikirango cy'ikoranabuhanga rigezweho gifite ibikorwa mu masoko arenga 70 ku isi yose, yashyize ahagaragara ibikorwa byayo bishya by'uruhererekane rwa CAMON 20, igaragaza amashusho mu buryo butangaje ikaba ifite n'ubunararibonye bwo gufotora nijoro hamwe na n'uburyo bwiza bwa CAMON PUZZLE. 

    “5000 Times/s Sensor-Shift OIS Anti-shaking technology” ya TECNO CAMON 20 Premier 5G hamwe na “50MP RGBW Ultra-Sensitive sensor”, bituma igikoresho kigira imikoreshereze ya SLR camera, itanga amashusho agaragara neza. 

    Kamera yayo ya 108MP Ultra Definition itanga amashusho meza cyane mu gufotora no gufata amashusho. Uruhurirane rwa TECNO CAMON 20 rukubiyemo: CAMON 20 Premier 5G, CAMON 20 Pro na CAMON 20.

    “TECNO CAMON 20 ihuza ikoranabuhanga rigezweho hamwe n'uburyo bugezweho bwa mu buryo bumwe butangaje, bukora neza. Kandi muri TECNO Rwanda, twishimiye gutangaza Bruce Melodie nka Ambasaderi wa TECNO CAMON20', Alex LIU ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza. 

    Yagize ati: “Ibihe byinshi by'inzenzi mu buzima bikenera amafoto. Gufata amashusho hamwe na videwo mu buryo buteye imbere kwa TECNO CAMON 20, bifasha abayikoresha gufata ibyo bihe byabo bidasanzwe neza mu buryo bwimbitse, mu gihe imigaragarire yayo myiza, imikoreshereze yayo inoze byuzuza ubunararibonye bw'uyikoresha.

    Bruce’s kv

    PHANTOM V Fold 120Hz ifite ecran 2 zidasanzwe hamwe na sisitemu ikomeye yo gufotora 5-lens yo kugereranya ibintu bitagereranywa.

    PHANTOM, uyumunsi nayo yashyize ahagaragara Smartphone nshya yamamaye, PHANTOM V Fold, iranga kwinjira kw'ibicuruzwa byayo mu masoko acuruza ibikoresho nk'ibi. Iyi terefone itanga ubunararibonye ku mashusho binyuze mu bunini bwa ecran ebyiri na sisitemu yo gufotora yitwa 'ultra-clear 5-lens,' yo gukora amashusho ntagereranywa. PHANTOM V Fold izanye udushya tugezweho kuko ikomeje guhindura ubunararibonye bwa terefone nziza hifashishijwe ikoranabuhanga ridasanzwe n'imikorere idasanzwe.

    Ubufatanye bwa TECNO na MTN

    Desire Ruhinguka, umuyobozi mukuru n'umuguzi yatangaje ko MTN izafatanya na TECNO mu guha abakiriya bagura terefone GB 15 za MTN. Byongeye kandi, abaguzi bari guhitamo gukoresha gahunda ya Macye Macye, ibafasha kwishyura terefone mu byiciro bito.

    Ubufatanye bwa TECNO na Radisson Blu Hotel Kigali

    Ankur Tripathi, umuyobozi ushinzwe ibikorwa ni we watangije ubu bufatanye ku mugaragaro. Radisson Blu Hotel izatanga umurongo ku bakiriya bose ba TECNO Mobile kugira ngo biyandikishe muri gahunda yacu yo gutanga ibihembo, ibaha kugabanyirizwa serivisi kuri hoteri yacu. 

    Byongeye kandi, Radisson Blu Hotel itanga 20% y'igabanyirizwa rya serivisi zacu zose muri hoteri mu gihe cy'ubufatanye, ishishikariza abashyitsi benshi gusura hoteri yacu kuva 1 kamena kugeza 30 Nzeri.

    Ankur Tripathi, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Radisson Blu Hotel atangiza ubufatanye na Tecno Mobile Rwanda ku mugaragaro

    Ibiciro bya TECNO CAMON20 na PHANTON

    CAMON 20 iraboneka ku mafaranga 232.900, CAMON 20 Pro ku mafaranga 263.900, CAMON 20 Premier ku mafaranga 469.000, na PHANTOM V Fold 5G ku mafaranga 1.079.000. 

    Usibye ibyo, kuva ku ya 26 Gicurasi kugeza ku ya 26 Kamena, uzagura CAMON20 azaba afite inyungu yo kugabanirizwaho amafaranga 10,000, uzagura CAMON20 Pro azahabwa ecouteurs zo mu ijosi ku buntu;

    Uzagura CAMON20 Premier 5G azabona Speaker ya Bluetooth ku buntu, naho uzagura PHANTOM V Fold 5G, 15 ba mbere bazabona urwembe rwoza amenyo naho 4 ba mbere bazahabwa amafaranga 40.000 yo kurya muri Radisson Blu Hotel. Izi terefone ziraboneka ku maduka ya TECNO Mobile Rwanda aherereye mu gihugu cyose.

    TECNO ni ikirango cy’ikoranabuhanga gishya gifite ibikorwa mu bihugu n’uturere birenga 70 ku migabane itanu. Kuva yatangizwa, TECNO yagiye ihindura ubunararibonye bw'ikoranabuhanga ku masoko manini ku isi, ntiyahwema guharanira guhuza igishushanyo mbonera cya none, n'ikoranabuhanga rigezweho. 

    Uyu munsi, TECNO yateye imbere, irazwi kandi iryoboye mu masoko yayo, itanga udushya tugezweho binyuze mu buryo butandukanye bwa terefone zigendanwa, imyenda ishobora kwambarwa, mudasobwa zigendanwa na tableti, sisitemu y’imikorere ya hios n’ibicuruzwa byo mu rugo bikoranye ubwenge. 

    Iyobowe n'ikirangantego cyayo yise 'Stop At Nothing', TECNO yiyemeje gufungura ikoranabuhanga ryiza kandi rishya ku bantu bafite icyerekezo. Mu gukora ibicuruzwa byiza, byubwenge, TECNO ishishikariza abakiriya ku isi yose kutazigera bareka gukurikirana ibyiza byabo hamwe n'igihe kizaza cyiza.

    Ku bindi bisobanuro, sura urubuga rwemewe rwa TECNO: www.tecno-mobile.com

    REBA AYA MASHUSHO UMENYE BYINSHI KURI IZI TELEFONE NSHYA ZA TECNO

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129842/tecno-mobile-rwanda-yamuritse-ibicuruzwa-byayo-4-bishya-kandi-biyoboye-129842.html

  • Imbere yimbaga yabanyamahanga, Mani Martin… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi, umuhanzi Mani Martin yamuritse alubumu ya gatandatu yise 'Nomade' igizwe n'indirimbo umunani, mu gitaramo cyitabiriwe n'abanyamahanga benshi.

    Ni igitaramo cyabereye kuri Institus Francais, ikigo cy'abafaransa gisanzwe gishyigikira impano zitandukanye z'abahanzi nyarwanda gihuruza ibyamamare bitandukanye, abanyamahanga benshi, ikirenze ibyo urubyiruko ni rwo rwa rwiganje.

    Injira mu gitaramo cya Mani Martin

    Mu masaha ya saa moya n'igice z'ijoro nibwo umurishyo wa mbere wavugijwe, abari bakoraniye muri iki kigo batangira kwizihirwa mbere gato y'uko Mani Martin n'abasore bamufashaga batangira kuririmba. Kuva saa moya na mirongo itanu uyu mugabo yahagurukije abari bitabiriye iki gitaramo, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga mu buryo bwa 'Live'

    Saa mbili zuzuye , ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Alyn Sano, Afrique, Phil Peter, Muyoboke Alex n'abandi nibwo binjiraga mu gitaramo baje basangamo abanda barimo Ruti Joel, Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda bwana Rom Adam.

    Kuva saa mbili n'iminota 20 [20:20 PM], igitaramo cyahinduye isura, nyuma yaho Mani Martin yari atangiye kuvangamo indirimbo zamuzamuriye izina mu muziki nyarwanda zirimo 'Akagezi ka Mushoroza' n'izindi, abafana bazakirana yombi.

    Umuhanzi Ruti Joel kwifata byanze arahaguruka atangira gusirimba abyina zimwe muri izi ndirimbo zakunzwe na benshi mu bakurira umuziki nyarwanda. Nyuma umuraperi Fox Makari usanzwe yandikira abahanzi batandukanye, yasusurukije abantu mu njyana ya rap iri 'Live'.

    Saa tatu n'iminota mirongo ine [21:40 PM], Mani Martin nibwo yari asoje kumurika alubumu 'Nomade' yari amaze imyaka itatu ategura igizwe n'indirimbo umunani arizo, 'Nomade', 'Babiri', 'Ingirakamaro', 'Lucifer', 'Paris', 'Nyambutsa' yakoranye na Bill Ruzima 'Sibira' yakoranye na Soul Bands wo muri Guinea Conakry, 'Wihogora' ya Inono Stars yasubiyemo.

    Igisobanuro cya alubumu 'Nomade'

    Izina 'Nomade' Martin avuga ko bisobanuye abantu batagira ubuturo, bagenda bimuka bava hamwe bajya ahandi bashakisha ubwatsi butoshye bw'inka cyangwa andi matungo bafite. Bagatura aho nyuma bakazakomeza n'ahandi. Martin avuga ko iyo mibereho ariyo yaranze sosiyete za kera ndetse ko n'ubu ariko abantu babayeho.

    Ati 'Nomade bivuga abantu batagira ubuturo, bava hamwe bajya ahandi bashakisha ahari ubwatsi bwiza bw'inka cyangwa andi matungo bafite, bakarara aho. Ha mbere iterambere ritaraza niko abantu babagaho ndetse n'ubu niko tubayeho kuko tugende twimuka dushaka aho bimeze neza kurusha ahandi'

    Yakomeje agira ati' Iki gisobanuro kandi gihura n'ubwana bwanjye, kuko nabayeho ubuzima bumeze gutyo kubera ko nari mfite impano yo kuririmba. Abantu bantwaraga hirya no hino mu nsengero ndirimba, kuri iyo myaka 11 nazengurutse u Rwanda ndirimba'

    Martin aganira na InyaRwanda yavuze ko indirimbo 'Ingirakamaro' ariyo ndirimbo yamukoze cyane ku marangamutima kuko igaruka ku buzima bwa nyabwo yanyuzemo akiri muto bwo kubura umubyeyi. 

    Ati 'Yarangoye cyane, nayiririmbye nyitura abantu nabuze ntabashije kubabwira ko mbakunda. Kuko nabuze umubyeyi [Mama] nkiri muto cyane. Kandi niwe muntu wenyine mu muryango wanjye wishimiraga kumbona ndirimba.'

    Mani Martin kandi yahishuye ko amaze imyaka 23 aririmba kuko mu mwaka wa 2000 aribwo bwa mbere yagiye muri Studio kuririmba, ibyo bikamugira umwe mu bahanzi nyarwanda barambye mu muziki. 

    Mu 2008 nibwo Mani Martin yashyize hanze alubumu ya mbere yiswe 'Isaha ya Cyenda', 2010 amurika 'Icyo Dupfana', 2011 ashyira hanze 'Intera y'Amahoro', 2012 asohora alubumu ' My Destiny', 2017 asohora 'Afro' na 'Nomade' ya 2023.

    Ku mubano wihariye ukomeje kugaragara hagati ye n'umuhanzikazi Alyn Sano, Martin avuga ko ari inshuti z'akadasohoka kandi ko ari umwe mu bantu bashishikarije uno ukobwa gutangira gukora ibihangano bye ku giti cye.

    Yagize ati' Alyn Sano ni inshuti ikomeye cyane kuri njyewe, navuga ko ndi umwe mu bantu batangiye kumwegera bakamubwira ko ashobora gukora imiziki ku giti cye akiririmba muri hoteli ' Martin yakomeje avuga ko bakoranye indirimbo iri hafi gusohoka yakozwe na The Major wo muri Symphony Band.

    Uyu mugabo yasoje avuga ko nyuma y'iki gitaramo yo kumurika alubumu igura ibihumbi 100, ari gutegura iserukiramuco ryiswe 'Fusion Art Festival' ashobora gukora muri uyu mwaka wa 2023, rizaba rigizwe n'ubuhanzi bw'indirimbo, imideri n'ibindi.

    Mani Martin yamuritse alubumu ya gatandatu yiswe 'Nomade' mu gitaramo cyitabiriwe n'abanyamahanga benshi 


    Umunyamakuru Phil Peter ukorera ISIBO TV, yari mu babukereye bitabiriye igitaramo cya Mani Martin yamurikiyemo alubumu ya gatandatu

    Umuhanzi w'umunyamakuru Andy Bumuntu niwe wa mbere waguze alubumu yari ihagaze ibihumbi 100 Frw

    Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera wa Kiss FM yizihiwe cyane mu gitaramo cya Mani Martin

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Rom Adam ni umwe mu baje gushyigikira Mani Martin yamurikiyemo alubumu nshya 'Nomade'

    Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z'abahanzi yarize ubwo Mani Martin yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize alubumu nshya 


    Umuhanzikazi Alyn Sano usanzwe ari inshuti ya Mani Martin ari mu bahanzi bari babukereye muri iki gitaramo cyabereye kuri Institus Francais

    Reba Ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na Mani Martinubwo yamurikaga alubumu nshya

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129843/imbere-yimbaga-yabanyamahanga-mani-martin-yamuritse-alubumu-ya-gatandatu-abafana-banga-kum-129843.html

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette bafunguye ku mugaragaro icyanya cyahariwe siporo cyiswe 'Kimironko Sports and Community Space' kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.

    Ni icyanya cyubatswemo ibibuga by'imikino itandukanye giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

     Ku ikubitiro Perezida Kagame akaba yafunguye ikibuga cya Basketball kigezweho cyubatswe ku bufatanye bw'umuryango Imbuto Foundation, Basketball Africa League (BAL) ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

    The post Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/27/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-bafunguye-icyanya-cyahariwe-siporo-muri-gasabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-madamu-jeannette-bafunguye-icyanya-cyahariwe-siporo-muri-gasabo

  • Icyo Erling Haaland yasubije abwiwe guhabwa ikirenge cy’iburyo cya Cristiano cyangwa icy’ubumoso cya Messi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Norway ukinira Manchester City mu Bwongereza, yavuze ko Imana yamuhaye ikirenge cyiza cy’ibumoso bityo ko aho gufata icy’ubumoso cya Messi yafata icy’iburyo cya Cristiano.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka irenga 15 bahanganye, hahora hibazwa umwiza kurusha undi muri ruhago.

    Lionel Messi azwiho gukinisha imoso cyane ndetse ikirenge kikaba gifatwa nka ‘magic’ bitewe n’ibyo agikoresha ni mu gihe Cristiano Ronaldo we akoresha indyo cyane ndetse ikirenge cye kikaba gifatwa nka zahabu.

    Ubwo Erling Haaland yabazwaga aramutse ahawe impano y’ikirenge cy’iburyo cya Cristiano ndetse n’icy’ibumoso cya Messi icyo yahitamo, yavuze ko yahitamo icy’iburyo cya Cristiano.

    Ati “kuva mfite ikirenge cy’ibumoso kimeze neza, nahitamo ikirenge cy’iburyo cya Ronaldo [Cristiano].”

    Uyu rutahizamu w’imyaka 22 amaze kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga bukomeye muri ruhago, ku mwaka we wa mbere muri Manchester City, amaze kuyitsindira ibitego 52 atanga n’imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 51 yakinnye.

    Ikirenge cya Messi cy’ibumoso gikora ibitangaza

    Icya Cristiano cy’iburyo kirindwa mubi

    Erling Haaland yavuze ko yahitamo ikirenge cya Cristiano cy’iburyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-erling-haaland-yasubije-abwiwe-guhabwa-ikirenge-cy-iburyo-cya-cristiano-cyangwa-icy-ubumoso-cya-messi

  • Bienvenu Kayira azanye “Imana ntiyatsinzwe” y… – #rwanda #RwOT

    “Imana ntiyatsinzwe ni inkuru mpamo, ni indirimbo y’ubuhamya yaje mu gihe nari mu bitaro maze gukora impanuka y’imodoka. Nari navunitse igufwa mu ijosi ryitwa C6 rigoranye kuvura,” Bienvenu Kayira avuga inkomoko y’indirimbo nshya y’amashusho yise ‘Imana ntiyatsinzwe’.

    Uyu muramyi yakoze impanuka tariki 29 Ukuboza 2019. Icyo gihe yari ari kumwe n’umubyeyi we (Papa), ari ku cyumweru “turimo twitemberera ku mugoroba mu ma saa ya saa kumi n’igice gutyo”. Imana yakinze ukuboko ntibagira icyo baba, ari naho hakomotse indirimbo “Imana ntiyasinzwe”.

    Aganira na inyaRwanda, Bienvenu Kayira yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije kubwira abantu ko “Imana yacu itajya itsindwa. Abana b’abantu kenshi ducika intege iyo tugeze muri situation ya ngirente ari nayo nanjye narimo mu gihe nari ndyamye mu bitaro ntazi uko ejo hazaba hameze”.

    Avuga ko Imana yamwibukije ko ihorana nawe ibihe byose. Ati “Ni bwo numvise aya magambo yose aza”. Ubutumwa rero mu magambo make, ni uko tudacika intege mu gihe duhuye n’ibitugoye. Twibuke ko turi kumwe n’umugabo ushoboye byose tumuhange amaso maze nawe azatwikorera imitwaro, atwambutse amazi menshi asuma ari zo ntambara duhura nazo”.

    “Imana ntiyatsinzwe” ni indirimbo yanyuze mu biganza by’aba Producer batatu b’abahanga. Kayira ati “Yatangijwe muri studio ya Nicholas, gusa yaje kuyimpa ngira igihe itarasohoka noneho nongera nyiha David ari we wongeye gukoraho gake noneho nawe ayiha Carey nawe w’umu sound engineer w’inaha USA aba ariwe ukora ‘Final mastering’ “.

    Aba bagabo bose yagiye akorana nabo abahawe n’abandi bahanzi bagenzi be kandi arabashimira cyane ku bw’umurimo ukomeye bakoze kuri iyi ndirimbo ye je ikorera mu ngata “Umusaraba” yakoze umwaka ushze. Ati “Ndabashimira ku bufasha bampaye”. Yanavuze kuri Kavoma watunganyije amashusho, ati “Ni umusore w’umuhanga cyane ukunda akazi ke”.

    Mu mashusho y’iyi ndrimbo yakozwe mu buryo bwa Live Recording, hagaragaramo abakobwa bambaye bikwije mu myambaro ya kinyafurika iryoheye ijisho abo baba bakenyeye ibitenge. Ati “Niyo bahisemo kandi bari babukereye rwose. Ndabashimira cyane. Bose ni abo mu itsinda ryanjye nsanzwe nkorana nayo hano mu Itorero nkoreramo”.

    Bienvenu Kayira yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya “Imana ntiyatsinzwe”, atagiye kwicara ngo ashyire akaguru ku kandi, ahubwo uyu mwaka afite gahunda yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza afite mu ndirimbo, abantu “bagahemburwa, bakamenya ko dufite Imana ikora kandi itubereye maso”.

    Bienvenu Kayira yakoze indirimbo ihamya imbaraga z’Imana

    Tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Kayira yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi w Janet, mu birori byabereye muri Phoenix muri Arizona. Kayira avuga ko mu bukwe bwe hari ukuboko kw’Imana. Ati: “Byagenze neza rwose kandi harimo ukuboko kw’Imana muri gahunda zose”.

    Bienvenu Kayira, umuramyi w’umuhanga cyane yatangiye kuririmba cyera atangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y'amavuko. Kuririmba yarabikomeje, nyuma aza gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Inzozi afite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 utabariyemo izo yakoranye n’abandi bahanzi. Indirimbo ze twavugamo “Niwe umara irungu”, “Yesu Jina Kubwa”, “Nisanze mu rukundo rwawe”, “Shimwa Yesu warakoze”, “I surrender all to you”, “Mu muryango w’Imana” n’izindi.

    Umutima wa Bienvenu wuzuye amashimwe ku Mana yamurokoye impanuka

    Yateguje izindi ndirimbo nyinshi zikozwe mu buryo bwa ‘Live Recording’

    Kayira yakoze indirimbo y’ishimwe yanditse ubwo yari mu bitaro amaze gurokoka impanuka

    Bienvenu hamwe n’umufasha we Janet ku munsi w’ubukwe bwabo

    Kayira asanzwe ari umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader)

    Kayira ari mu baramyi beza umuziki nyarwanda wa Gospel ufite

    Uyu muramyi w’umuhanga cyane amaze gukora indirimbo 11

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IMANA NTIYATSINZWE” YA BIENVENU KAYIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129822/bienvenu-kayira-azanye-imana-ntiyatsinzwe-yandikiye-mu-bitaro-nyuma-yo-kurokoka-impanuka-y-129822.html

  • Sobanukirwa imikorere ya Tecno Camon 20 Serie… – #rwanda #RwOT

    Mu mikorere y'iyi telefoni ya Tecno Camon 20 ifite umwihariko wo kuba yakuzura umuriro mu isaha imwe, ikaba yamara umunsi wose uri kuyikoresha kuri murandasi.

    Ni mu gihe ubaye utakoresheje murandasi ishobora kumara icyumweru ugifite umuriro, bitewe na battery yayo ifite 500 mah. Ni telefoni ifite uburyo bwo gufotora icyarimwe ifoto ya camera y'imbere (selfie) n'iy'inyuma hatabayeho gufunga gufunga camera imwe.

    Ni telefoni ifite 108 Megapixels, ikaba ifite urumuri ruhagije rwo gufotora mu mwijima kubera (RGBW) iri hejuru. Mu bindi yihariyeho nuko ishobora gukurura icyo igiye gufotora ntigitakaze umwimerere wacyo. Ikindi kandi ishobora gufata video ntiyizunguze (shaking).

    Ubibuko bwayo (Storage0 bufite 512 RAM, ikaba ifite 8GB . mu kuyikoraho (Touch sampling rate) ya 360 Hz ku buryo uyikoresha yihuta cyane. Ni telefoni ikozwe mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije (positively to the ecosystem). Igiciro cyayo nticyakwigonderwa na buri wese ariko MTN yabitekerejeho.

    Desire Ruhinguka umukozi ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga (Chief Consumer and Digital Officer) yagize ati: 'MTN Rwanda yemeye gufatanya na Tecno kugira ngo babashe kuyigeza ku bakiriya babo'. 

    Yakomeje asobanurako hari gahunda yitwa Make Make Program aho umukiriya azajya yishyura mu mezi 12 agahabwa telefoni'.

    Umukiriya uzajya akenera kuyigura bazajya bayimuhana na murandasi (50Gb) ndetse yemererwe kwishyura mu byiciro (installement).

    Ni telefoni igura 232,900 Frws. Hari indi yashyizwe ku isoko ihagaze 469,000 Frws (Camon Pro 5G premier) na Phantom V fold 5G igura 1,079,000 Frws. Ikaba ifite ububiko (ROM) bwa 512 GB na 125Gb (RAM).

    Tecno yageze ku isoko ry'u Rwanda mu 2006. Ikoreshwa na miliyoni 50 bo mu bihugu 15.

    IREBA IMIKORERE YA TECNO CAMON 20

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129811/sobanukirwa-imikorere-ya-tecno-camon-20-series-yageze-ku-isoko-ifite-umwihariko-video-129811.html

  • MTN yamuritse Mokash uburyo bwifashishwa mu… – #rwanda #RwOT

    Abakiriya ba MTN bashyizwe igorora kuko bashyiriweho uburyo buzifashishwa bizigamira ku materefoni yabo bakoresheje uburyo bwa Mokash. MTN yamuritse ubu buryo mu gikorwa cyabereye i Nyabugogo kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi. 

    Buri wese ukoresha Mokash azemererwa kugurizwa amafaranga avuye ku 1000 Frw kugera ku 500,000 Frw bitewe n'inshuro abitsa, akaba yakwishyura serivisi zitandukanye zirimo kwishyura umuriro, amazi, amayinite n'ibindi.

    MTN yatangaje ko uretse kuba Mokash ari nziza ku baturage ahubwo bakwiye kuba inyangamugayo igihe bafashe ideni bakishyura ku gihe aho kwisanga mu bihano cyangwa bafungirwa zimwe muri serivisi bakenera kubera ideni batishyuye.

    Kayitesi Fabiora, umwe mu bakozi ba MTN, yavuze ko amwe mu mahirwe aboneka mu gukoresha Mokash harimo ibihembo bazatanga.

    Yavuze ko buri cyumweru bazajya batanga ibihembo ku bantu bagera kuri 25, bahabwe amafaranga ari hagati y'ibihumbi 50 Frw ndetse n'ibihumbi 500 Frw.

    Yakomeje avuga ko mu mpera z'ukwezi kwa mbere hazatangwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 ku muturage uzaba yahize abandi mu gukoresha Mokash cyane.

    Yavuze kandi ko mu mpera z'ukwezi kwa 2 hazatangwa amafaranga agera kuri miliyoni 5 z’amanyarwanda bityo inzozi z'abakiriya babo zikaba impamo.

    Umunyana Roselyn (Head of Digital Business NCBA Bank of Rwanda), yatangaje ko NCBA ari umwe mu bafatanyabikorwa ba MTN mu kumurika iyi serivisi ya Mokash.

    Mokash imaze imyaka igera kuri 5 ariko benshi mu baturage batayisobanukiwe, ni muri urwo rwego MTN yifuje gusobanurira abakiriya bayo imikorere ya Mokash bakayigana.

    Roselyn yatangaje ko abazafata amadeni ntibishyure, babura amahirwe yo  gukomeza kubona inguzanyo, no kubona izindi serivisi bakeneye kuko abigize ba bihemu baba banditse muri CRB – ibiro bishinzwe gukurikirana uko wishyura inguzanyo wafashe.

    Yashishikarije abaturage kugana iyi serivise kandi bakayikoresha neza kuko ari imwe mu nzira zatuma bahinduka abaherwe kandi bagakemura ibibazo bibugarije mu buzima bwabo, bakazamura n'Igihugu cyabo.

    Muhire Aloys, umwe mu bantu bishimiye iyi serivisi MTN yabashyiriyeho, yavuze ko yari asanzwe ayikoresha ariko adasobanukiwe imikorere yayo myiza.

    Yavuze ko yishimiye ko umuntu ashobora guhabwa inguzanyo akaba yakwiteza imbere cyangwa akaba yakwagura ibikorwa bye. Yibukije abantu bose gufunguza konti ya Mokash bakibonera izo serivisi nziza bagezwaho na MTN.


    Abaturage bigishijwe uburyo bakoresha Mokash bakiteza imbere


    Mokash izafasha abaturage kwiguriza bayikoresheje, kandi bizakunda gusa ku muntu ukoresha MTN Mobile Money 


    Umunyana, umukozi wa Bank ya NCBA yavuze ko ba bihemu bazahanwa


    Abaturage bari muri gare ya Nyabugogo ahabereye iki gikorwa cyo kumurika Mokash, bishimiye iyi serivisi bavuga ko bagiye kuyikoresha


    Abakorera muri Gare ya Nyabugogo, abagenzi, n’abandi benshi bishimiye kwizigamira bakoresheje Mokash

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129826/mtn-yamuritse-mokash-uburyo-bwifashishwa-mu-kwizigamira-no-guhabwa-inguzanyo-129826.html

  • Rayon Sports WFC yeretse igikombe abafana bay… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y’abagore, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu cyumweru gishize, batsinze Indahangarwa WFC kuri penariti. Rayon Sports imaze amezi nibura 9 ishinzwe, yabaye ikipe ya mbere ya Rayon Sports itahukanye igikombe mu Nzove nyuma yaho kino kibuga gitangiye gukoreshwa.

    Uwayezu Jean Fidele uyobora umuryango wa Rayon Sports, yashimiye SKOL avuga ko bafatanyije kugera kuri byinshi. Yagize ati “Reka dushimire umuyobozi wa SKOL kubera imikoranire myiza dufitanye. Nta mezi atandatu, ubuyobozi bwiza bwa SKOL na Rayon Sports batashye iki kibuga, ndetse hari haciye iminsi micye ikipe y’abagore itangiye, none nayo ituzaniye igikombe cya mbere cya shampiyona.

    Twazamutse mu cyiciro cya mbere, ubu tugiye kubaka ikipe ikomeye, ndetse twongere imbaraga mu bakinnyi, ku buryo n’icyiciro cya mbere dushaka kuhakorera amateka.

    Umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert yavuze ko kubera uburyo ikipe ya Rayon Sports bagiye kuyubakira ubwambariro bwayo buzaba buri inyuma y’izamu ndetse bikazabafasha kwisanzura ndetse no kuyitaho, aho gukoresha urwambariro rw’abagabo.


    Luvumbu yabanje gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi aho yari ahanganye n’abakinnyi barimo Onana na Musa Esenu 

    Manizabayo Florence nawe yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mata 

    Umuyobozi wa SKOL Ivan ubanza ibumoso, Nonde umutoza wa Rayon Sports WFC, kapiteni wa Rayon Sports WFC, na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

    Rayon Sports WFC yabaye ikipe ya mbere izanye igikombe mu Nzove 


    Abakinnyi batambutse mu myiyereko igezwego 



    Ibyishimo ni byose kuri Jean Fidele wegukanye igikombe cye cya mbere, akaba afite n’umukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro mu bagabo


    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129836/rayon-sports-wfc-yeretse-igikombe-abafana-bayo-umuyobozi-wa-skol-yiha-umuhigo-amafoto-129836.html

  • FC Barcelona yahaye ubutumire Lionel Messi – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko Jordi Alba ndetse na Sergio Busquet bagomba gusohoka muri FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka. 

    Aba ni abakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira iyi kipe, bayihesheje ibikombe bitandukanye kandi bikomeye akaba ari byo bihita bibagira abanyabigwi. Mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye aba bakinnyi uko ari babiri, FC Barcelona yateguye ibirori bidasanzwe byo kubasezeraho bakaba. 

    Bahisemo ko kuwa 3 w’icyumweru gitaha taliki 31 Gicurasi 2023 ari bwo bazasezera kuri Kapiteni Sergio Bouquet, naho bukeye bwaho kuwa 4 akaba ari bwo bazasezera kuri Jordi Alba. Ibi birori bizabera Camp Nou bikazaba birimo abantu batandukanye batumiwe bafite aho bahuriye na FC Barcelona.

    Ku makuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa Mundo Deportivo, umwe mu bantu bamaze guhabwa ubutumire harimo na Lionel Messi ukinira Paris Saint-Germain nubwo amasezerano ye muri iyi kipe azarangira taliki 30 zu kwezi gutaha. 

    Usibye kuba Lionel Messi yarakinanye na Sergio Busquet ndetse na Jordi Alba muri FC Barcelona, ahubwo ni n’inshuti z’akadasohoka bityo ntabwo agomba kubura muri ibyo birori.

    Nyuma y’umukino FC Barcelona izakinamo na Mallorca ejo ku cyumweru, biteganyijwe ko ari bwo aba bakinnyi babiri bazasezera ku bafana ndetse hakagira n’ubutumwa babagezaho.

    Lionel Messi asanzwe ari inshuti magara na Sergio Busquet wari kapiteni wa FC Barcelona ariko akaba agiye kuyisohokamo

    Messi agomba kuzitabira ibirori byo gusezera ku nshuti ye Jordi Alba

    Iyo Messi yasubiraga i Barcelona avuye i Paris yabaga ari kumwe na Sergio Busquet na Jordi Alba hamwe n’abagore babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129829/fc-barcelona-yahaye-ubutumire-lionel-messi-129829.html

  • Nubona ibi biri kuba uzamenye ko urukundo rwawe rwamaze kurangira  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubona ibi biri kuba uzamenye ko urukundo rwawe rwamaze kurangira.

    Hari ibimenyetso byinshi bishobora kukwereka ko urukundo rwawe ruri mu marembera, ndetse urukundo ruri gusenyuka rugaragarira ku tuntu duto cyane.

    1.Niba usigaye uhamagara umukunzi wawe rimwe na rimwe ntakwitabe cyangwa akajya akubwira ngo umukupire yitabe, uzamenye ko atakikwiyumvamo.

    2. Niba umukunzi wawe atacyemera ko hari ahantu mujyana, nabwo uzamenye ko ruri mu marembera.

    3. Nuzajya wumva nt'amagambo yo kuvuga agifite igihe muri kuganira nabyo ni ikindi kimenyetso.

    4. Nta imosiyo aba akigira igihe muri kuganira.

    5. Ntaba acyemera ko umukoraho cyangwa umuhobera igihe ubushakiye.

    6. Aba asigaye yisanzura ku bandi kurusha uko akwisanzuraho.

    7. Ntuba ukimwizera

    8. Uba usigaye ukunda amafaranga kurenza uko umukunda.

    9. Ntuba ugitekereza ahazaza hanyu mwembi.

    Ni bindi byinshi.

     

    Source : https://yegob.rw/nubona-ibi-biri-kuba-uzamenye-ko-urukundo-rwawe-rwamaze-kurangira/