Category: Uncategorized

  • Iyi ni filime mu zindi: Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yasimbutse imodoka ya Polisi irimo igenda ubwo bari bagiye kumufunga nyuma yo gushyamirana n’umuhanzi mugenzi we (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yasimbutse imodoka ya Polisi irimo igenda ubwo bari bagiye kumufunga nyuma yo gushyamirana n'umuhanzi mugenzi we.

    Umuhanzi ukorera umuziki we muri Uganda ariko uzwi no mu Rwanda, Alien Skin yasimbutse imodoka ya Polisi irimo igenda ubwo bari bagiye kumufunga.

    Ku mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana uyu muhanzi yicaye mu modoka ya Polisi hamwe inyuma ni uko akaza kuyisimbuka.

    Skin acunga abapolisi bari bamurinze barangaye ni uko maze agahita ayisota akirukanka.

    Ibi byabaye nyuma y'uko uyu Skin yashyamiranye na Pallaso wamusabaga kumwubaha kuko yakoze ibikorwa bidasanzwe.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/iyi-ni-filime-mu-zindi-umuhanzi-ukunzwe-mu-rwanda-yasimbutse-imodoka-ya-polisi-irimo-igenda-ubwo-bari-bagiye-kumufunga-nyuma-yo-gushyamirana-numuhanzi-mugenzi-we-videwo/

  • Dore ubwoko 6 bw’inshuti umuntu agomba kuba afite mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    1.Ukeneye inshuti igutera kuraje: hari ubwo usanga umuntu afite inshuti nyinshi gusa ntacuti igutera ingabo mu bitugu ugira, kandi burya ntacyo wageraho udafite ugutera murare.

    2. Ukeneye inshuti ikugira inama ; mu nshuti burya ukeneye udafite umuntu ukungura ibitekerezo nta nshuti waba ufite kuko ntacyo wageraho udafite ukugira inama.

    3. Ukeneye inshuti igucyaha : burya singombwa ngo ugire inshuti zihora zikubwira ko urenze cyangwa uri mwiza, muri make ntago ukeneye inshuti zihora zikwereka uruhande rwiza rwawe, ahubwo ukeneye n'inshuti igucyaha ikakubwira amakosa yawe, kuko burya iyo umenye aho ubangamye bituma uhakosora bityo ukanigera benshi.

    4. Ukeneye inshuti ifite amafaranga : sibyiza no kubaho utagira umuntu ugira amafaranga mu nshuti zawe kuko hari ubwo uhura n'ikibazo kigutunguye akaba yakugoboka.

    5. Ukeneye inshuti ikunda byacitse: burya umuntu ukunda byacitse nawe yakugirira akamaro mu buzima bwawe, kuko hari ubwo usanga igutoza byinshi byafasha ubuzima bwawe wowe ubwawe utakoraga, urugero hari ubwo uba udakunda kujya muri siporo ariko we akabigukundisha.

    6. Ukeneye inshuti yize : burya kubaho utagira byibuza inshuti ikurusha amashuri nabyo si byiza kuko iyo uyifite hari ubwo igenda ikungura ubumenyi wowe utari uzi.

    Nugira ubu bwoko butandatu bw'inshuti uzamenye ko ufite ubucuti buhagaze neza.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ubwoko-6-bwinshuti-umuntu-agomba-kuba-afite-mu-buzima-bwe/

  • Sobanukirwa ku hazaza ha Lionel Messi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umunyargentine Lionel Messi yatangaje ko ubu uyu munsi atahita avuga kuho azanjya muri ino Sezo itaha, ariko yemeza ko ukwezi Kwa kamena ari ukwezi kuzasiga ikipe azerekezamo imenyekanye.

    Mu makipe avungwa ko amushaka harimo Barcelona yo mu gihugu cya 'Espain' ikaba ifatwa nki kipe ya mureze nubwo bikigoranye kubera ikibazo bya 'Financial Fair Play' amategeko ajyenga imigurire ni migurishirize y'abakinnyi , gusa kuri iki kibazo ikipe ya Barcelona yari yasabye ishyirahamwe rishinzwe ibyamarushanwa muri 'Espain' Laliga kwiga kucyibazo cya Messi Lionel bakareba ko yagaruka murino shampiyona.

    Indi kipe imushaka ni Al Hilal iyi kipe mu kwezi gushije Kwa mata yatangaje ko yitego gutanga Amafranga '€ 400m' miliyoni maganane za mayelo kuri buri mwaka w'imikino igisigaye kwari ukwemera ku mukinnyi ku giti cye.

    Biteganyije ko rero Lionel Messi azatangaza aho azerekeza muri Kamena

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ku-hazaza-ha-lionel-messi/

  • M23 yakozanyijeho n'indi mitwe irimo Nyatura na APCLS – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni imirwano yabereye mu gace ka Kabukomo ko muri Teritwari ya Masisi gaherereye mu bilometero bibarirwa mu 10 uvuye mu mujyi wa Kitchanga.

    Nyatura na APCLS bamaze igihe bafatanya n'Igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n'umutwe wa FDLR, mu mirwano n'inyeshyamba za M23.

    Sosiyete Sivile yo muri Kivu y'Amajyaruguru ivuga ko abarwanyi ba M23 bafite ibirindiro mu gace ka Kirumbu ari bo batangije iriya mirwano.

    Nta cyo uyu mutwe uravuga kuri aya makuru, gusa bivugwa ko imirwano yamaze amasaha abiri mbere y'uko M23 basubira inyuma.

    Ni imirwano bivugwa ko yasize abatuye muri kariya gace bahisemo guhunga.

    Agace ka M23, Nyatura na APCLS barwaniyemo karabarizwamo Ingabo z'u Burundi zoherejwe mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

    M23 ku ruhande rwayo iracyagenzura ibirindiro byayo biri mu duce twa Kibatsiro, Kirumbu na Busumba ho muri Masisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yakozanyijeho-n-indi-mitwe-irimo-nyatura-na-apcls

  • Karongi: Police yahagurukiye Abakarasi babangamira abagenzi batega (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bavuga ko abo bakarasi usanga bababuza uburyo mu gihe baje gutega imodoka ibajyana mu cyerekezo barimo, bashaka kubatanguranwa n'izindi kompanyi bakora akazi kamwe.

    Ni ikibazo bavuga ko kimaze gufata indi ntera aho ngo bakorerwa urugomo n' insoresore za bakarasi muri aka karere ka Karongi .

    Bamwe mu bagenzi baganiriye n' Umuryango, bavuga ko murizo nsoreresore haba hihishemo na mabandi kuburyo uje yarangaye bamwiba imizigo ye.

    Nyirabadereva Anastasie Wari uturutse mu karere ka Rutsiro yagize ati 'uza gutega bakagukurubana ari nako bagusaka warangara bakakwiba telephone.byambayeho ubwo nari ngiye gutegera hariya kuri Capital bantegera hano mu muhanda umwe arankurura anjyana hepfo undi ajyana Ruguru bari bankuyemo urutugu.

    Nzabagerageza Samuer nawe yagize ati ' nari kuri moto ngeze imbere yo ku isangano baba baranyanjamye. rimwe na rimwe hari igihe binateza impanuka hano, kandi ubundi umuntu ava mu rugo azi aho agiye gutegera rero si ngombwa kwirirwa bagukurubana ibi jye mbifata nk'urugomo'

    Umwe mu bafite ikigo gitwara abagenzi wabimburiye abandi gukorera mu muhanda Kigali —Karongi yemereye Umuryango aya makuru ashinja abakozi babo gusagarira abagenzi.

    Ati 'nibyo njya mbyumva, n'ikibazo kibangamiye umwuga dukora n'abagenzi batugana buri wese ava mu rugo azi aho agiye azi na company atega iyo ariyo. rero usanga abo bakarasi bateza umutekano muke kuko baba babangamiye umudendezo w'abagenzi. hari abakora amakosa bagafata izo nsoreresore bakaziha imipira bakababwira ko uwo mupira ugomba kubagaburira rero urumva ko biteza akajagali.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y' uburengerazuba CIP Rukundo Mucyo tuganira yatubwiye ko ibyo bintu bitemewe ndetse ko ababikora bazabihanirwa.

    Ati 'Ntabwo byemewe ayo ni amakosa kuko umugenzi yemerewe kujya mu modoka ashaka, akagenda ku ituze afite ibintu bye, abo bantu rero baba bakora amakosa yo guhungabanya umutekano, no kubangamira uburenganzira bwa muntu. Aribo ari n'ababakoresha ibyo bintu ntabwo byemewe igihe cyose polisi yababona yabahana'.

    CIP Rukundo yibutsa abagenzi ko bakwiye kumenya guharanira uburenganzira bwabo, ko badakwiye kwemerera abo bakarasi babakurubana babajyana ku ngufu aho badashaka.

    Ni ikibazo kimaze amezi atatu kikaba kiganje mu isantere ya Rubengera mu Marembo y'ibiro bya karere ka Karongi.

    Sylvain Ngoboka

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-police-yahagurukiye-abakarasi-babangamira-abagenzi-batega-imodoka

  • Perezida Kagame yifatanije n'abandi bakuru b'ibihugu mu birori byo kurahira (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tinubu w'imyaka 71 yatsinze amatora muri Gashyantare uyu mwaka, yiyemeza kugarura icyizere mu baturage ariko ibibazo bikomeye birimo iby'ubukungu n'umutekano biramutegereje.

    Yasimbuye Muhammadu Buhari wari utegetse manda ebyiri mu gihe cyaranzwe no gutakaza agaciro kw'ifaranga, ukwiyongera kw'amadeni y'igihugu no gushimuta abantu bakarekurwa ari uko bishyuye ingwate.

    Intsinzi ya Tinubu yamaganwe mu rukiko n'abo bari bahanganye babiri bavuga ko ibyayavuyemo bitanyuze mu mucyo, icyakora Buhari utarigeze yongera kwiyamamaza nyuma y'imyaka umunani yamaze ku butegetsi, yavuze ko amatora yanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

    Perezida Tinubu yabwiye Abanya-Nigeria ko uyu muhango wo kurahira ari uw'agaciro gakomeye.

    Nigeria ifite amadeni agera kuri miliyari 103 z'amadolari ya Amerika ndetse yibasiwe n'ibibazo by'itakazagaciro k'ifaranga, igipimo cy'ubushomeri kiri hejuru, agaciro k'ibikomoka kuri peteroli kaguye mu gihe ari kimwe mu byo ikesha ubukungu bwayo. Ibi bituma urubyiruko rusuhukira imbere mu gihugu ku bwinshi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yifatanije-n-abandi-bakuru-b-ibihugu-mu-birori-byo-kurahira-kwa

  • Rtd Maj Katabarwa yahaga urukiko ingwate ya Miliyari 12 ngo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hagati aho ikirombe cya Kinazi cyaguyemo abantu ashinjwa cyatangiye ngo ari ugucukura amazi!

    Rtd Katabarwa akavuga ko Umugore w'inshuti ye (wabuze ubu) wari ugiye kuyacukura bahuriye kuri ARRETE akamuherekeza

    Gusa ngo uyu afite ibirombe za Ngororero, ari nayo mpamvu bashobora kuba bamugerekaho n'iki cyatangiye ari amazi!

    Ibindi tubane mu kiganiro AKARAYIFUMBWE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rtd-maj-katabarwa-yahaga-urukiko-ingwate-ya-miliyari-12-ngo-arekurwe

  • Ingabo za Isiraheli zishe umusirikare mukuru… – #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko ingabo zacyo zaguye mu muriro w'amasasu wa Palesitine mu gihe zashakaga guta muri yombi abakekwaho kwica umutekano muri Jenin kandi ko nabo barashe ababarasaga.

    Ishyaka rya Fatah rya Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ryagaragaje ko uyu musirikare ari Ashraf Sheikh Ibrahim, avuga ko yapfuye “ubwo yari ahanganye n'igitero cyagabwe mu mujyi wa Jenin”.

    Umutwe w'abarwanyi ba Brigade ya Al-Aqsa, yifatanije na Fatah, wavuze ko uyu yari umunyamuryango wabo.

    Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi w'abimukira Yossi Dagan yasomeye umugisha w'Abayahudi ku bwinjiriro bw'ishuri ry'iseminari rya Homesh, inzu y'umweru yakozwe hejuru ku musozi wa west bank.

    Avuga West bank mu izina rya Bibiliya yagize ati: “Dufashijwe n’Imana … hazabaho indi midugudu myinshi mishya mu majyaruguru ya Samariya”. Iri shuri rishya ryimuwe ku butaka bwite bwa Palesitine ryimurirwa ahantu hashya ku musozi umwe nko muri metero 150.

    Mu cyumweru gishize, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yari yaraburiye Isiraheli kwirinda kuguma burundu ku birindiro bya Homesh mu majyaruguru y'Iburengerazuba, iravuga iti “dukurikije amategeko ya Isiraheli, yubatswe mu buryo butemewe ku butaka bwihariye bwa Palesitine”.

    Yesh Din, umuryango uharanira uburenganzira bwa Isiraheli uhagarariye bamwe mu bafite amasambu ya Palesitine, wavuze ko seminari ibabuza kwinjira mu mutungo wabo kandi harabaye ahabo.

    Mu cyumweru gishize, Smotrich ufite ububasha bumwe na bumwe bwa west bank, yavuze ko Homesh yongerewe ku butaka bw'inama njyanama y'imiturire hagamijwe gutegura gahunda nshya yo kubaka ishuri ry'iseminari.

    Isooko: reuters.com

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129924/ingabo-za-isiraheli-zishe-umusirikare-mukuru-wa-palesitine-mu-mirwano-129924.html

  • ‘Burya yakowe igitabo gusa’ Umuherwekazi Zari Boss Lady yavuze impamvu ikomeye yatumye bamukwa igitabo cyonyine kandi ari umugore w’ikimero kidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Boss Lady yagarutse ku mikoro y'umugabo we Shakib wamukoye igitabo.

    Zari Hassan yashyize hanze impamvu yatumye bamukwa 'Quaran' gusa.

    Aganira na Rick Media Zari yemeje ko uyu mugabo Shakib ari umugabo nawe akaba umugore we ndetse bakaba babana byemewe n'amategeko nk'umugore n'umugabo.

    Uyu mugore yemeje ko ariwe wagiye kuvuganira umugabo kubijyanye n'inkwano kuko atashakaga kunaniza umugabo we.

    Yakomeje avuga ko afite amafaranga menshi ntayandi yari akeneye ku mugabo we.

    Uyu mugore yavuze ko yasabye igitabo cy'abasiramu bakoresha bari gusenga aricyo Quaran maze umugabo we aakigura arakimuzanira.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/burya-yakowe-igitabo-gusa-umuherwekazi-zari-boss-lady-yavuze-impamvu-ikomeye-yatumye-bamukwa-igitabo-cyonyine-kandi-ari-umugore-wikimero-kidasanzwe/

  • Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n’umugore we yishakiye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n'umugore we yishakiye

    Akagari ka nyakabungo umurenge wa jali mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y'umugabo witwa Niyigena Bosco wikingiranye mu nzu akitwikiramo kubera gucibwa inyuma n'umugore we yishakiye witwa Nyirangirukongenda Olive.

    BTN TV dukesha iyi nkuru iganira n'abaturanyi b'uyu muryango bavuze ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo gutaha mu ijoro ryo ku wa 28, Gicurasi 2023 agasanga umugore we nta wuhari ari bwo yahitaga akinga inzu mu kanya gato abantu bakabona imyotsi myinshi izamuka iva mu nzu ubundi bagatabaza, ndetse bivugwa ko uyu mugore kurara mu gasozi yari yarabigize ingeso.

    Uyu mugore ushinjwa n'abaturanyi be kuba ari we watumye umugabo yitwikira mu nzu kubera uburaya bwe ibi yabihakanye yivuye inyuma gusa abaturage bamuzi bamwe muri bo bavugaga ko yabatwariye n'abagabo.

    Uyu mugabo wagerageje kwitwikira mu nzu ntiyashoboraga kuvuga ngo avuge icyaba cyamuteye ibi kuko yajyanwe mu kwa muganga mu modoka y'umurenge ari indembe.

     

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umugabo-yikingiranye-mu-nzu-yitwikiramo-nyuma-yo-guterwa-agahinda-numugore-we-yishakiye/