Category: Uncategorized

  • Abakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo gukina umukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 ikipe ibabereyemo batazakina na APR FC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’uko Rayon Sports ikina na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko mu gihe batarishyurwa ibibararane by’amezi 2 bababereyemo batazakina umukino wa APR FC w’igikombe cy’Amahoro.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje kubirenza ingohe kugeza ku munsi w’ejo hashize ubwo abakinnyi babwirwaga ko uyu munsi bari bujye mu mwiherero i Huye.

    Abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko ntaho bari bujye mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 (ukwa Kane ndetse n’uku kwa Gatanu kurimo kurangira) ndetse hakiyongeraho n’agahimbazamusyi ko gusezerera Intare FC batahawe.

    Bivugwa ko gahunda yo kujya i Huye yahise isubikwa ahubwo abakinnyi bakaba bari buze guhura n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma y’imyitozo mu Nzove iri bube uyu munsi.

    Abakinnyi ba Rayon Sports impamvu banga gukina uyu mukino bafite impungenge ko ari wo mukino usoza umwaka w’imikino bityo ko guhembwa shampiyona yararangiye ari ibintu byagorana.

    Ikindi ni uko hari bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano batazakomezanya n’ikipe umwaka utaha, hari abo ikipe ishobora kwirukana bakaba bafite impungenge ko nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu byagorana ko bazabona imishahara yabo cyangwa kwishyurwa umwenda bafitiwe mu gihe akazi karangiye.

    Rayon Sports ntikozwa gukina na APR FC itarahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-ntibakozwa-ibyo-gukina-umukino-wa-apr-fc

  • APR FC yaba yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Lt Col Richard Karasira wigeze kuyobora ikipe ya Marines FC yagizwe visi perezida w’ikipe ya APR FC asimbuye Brig Gen Bayingana Firmin.

    Muri Mutarama 2021 nibwo APR FC yakoze impinduka mu buyobozi bwayo aho ari bwo Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Chairman wa APR FC aho yari yungirijwe na Brig Gen Bayingana Firmin.

    Nyuma ntabwo Brig Gen Bayingana Firmin yongeye kugaragara muri APR FC aho bivugwa ko yahinduriwe inshingano bituma ikipe ayiburira umwanya.

    APR FC yakomeje kuyoborwa na Lt Gen Mubarakh Muganga ariko na we inshingano zimubana nyinshi bituma n’umwaka w’imikino wa 2022-23 areba imikino mike y’iyi kipe.

    Bivugwa ko ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwahisemo kumuha Lt Col Richard Karasira ngo aze kumufasha muri APR FC, ni nyuma y’uko na we yari aherutse gutangaza ko inshingano zamubanye nyinshi (nyuma yo kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka) atakibonera umwanya ikipe kandi ko yabimenyesheje ubuyobozi bukuru bw’ikipe.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. N’izi za chairman [Umuyobozi] ni nyinshi kuri njye. Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona, uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona.'

    Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2022-23 imaze gutsinda Gorilla FC 2-1 ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ntabwo Lt Gen Mubarakh Muganga yigeze areba uyu mukino.

    Ubwo APR FC yari imaze gushyikirizwa igikombe, abakinnyi bahise bagishyikiriza Lt Col Richard Karasira, visi perezida w’iyi kipe.

    Andi makuru avuga ko Lt Col Ricahrd Karasira mu minsi ya vuba azatangazwa nk’umuyobozi mushya wa APR FC uzatangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yaciye amarenga yo kuva ku buyobozi bwa APR FC

    Lt Col Richard Karasira ni we muyobozi wungirije wa APR FC

    Ni we washyikirijwe igikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Zari Hassan yavuze aho ubukwe bwe buzabera n’igihe buzabera #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko we n’umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y’Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo indi mihango y’ububwe bwabo izaba.

    Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y’ibanze y’ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y’Epfo.

    Kuri ubu Zari w’abana 5 yavuze ko imihango y’ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba barimo bategura ubukwe bwabo aho buzitabirwa n’abambaye imyeru (white wedding) kandi bukabera muri Uganda.

    Ati 'ubukwe bwacu bwari ibanga kandi byagenze nk’uko byari biteguye. Imana n’ibishaka mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzakora ubukwe bwacu aho ari ukwambara imyeru (white wedding). Twamaze guhitamo Uganda nk’aho buzabera bitewe n’ababyeyi bacu ko ari ho batuye.'

    Zari kandi aherutse gutangaza ko Shakib yamuhaye igitabo cya 'Quran’ nk’inkwano, ngo impamvu yayihisemo ni uko no yabasha kwigurira buri kimwe cyose ku Isi gishoboka.

    Zari Hassan afite abana 5 barimo babatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo, Ivan Semwanga ndetse n’ababiri yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Zari yavuze ko bazakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-aho-ubukwe-bwe-buzabera-n-igihe-buzabera

  • Uburusiya bwongeye kugabwaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yavuze ko guverinoma ya Ukraine yongeye kubagabaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote zizwi nka Drone kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

    Leta y'uburusiya ivuga ko drone nyinshi zahanuwe, ubwo zari zigeze hafi y'umurwa mukuru Miscow.

    Ni igitero cyangije inyubako nyinshi, icyakora ngo nta bantu bapfiriyemo

    Ntibyahise bimenyekana aho izo drone zaturutse.

    Amakuru ataremezwa avuga ko icyo gitero cyakozwe na drone hafi 20, mu gihe abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko drone nyinshi zaguye ku nyubako nyuma yuko zari zimaze guhanurwa.

    Nta kintu abategetsi bo muri Ukraine bari batangaza, ariko ku wa mbere Jenerali Majoro Kyrylo Budanov, umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, yaburiye ko hazabaho igisubizo cyihuse ku bitero bya misile by'Uburusiya ku murwa mukuru Kyiv.

    The post Uburusiya bwongeye kugabwaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/uburusiya-bwongeye-kugabwaho-igitero-cyindege-nto-zitagira-abapilote/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwongeye-kugabwaho-igitero-cyindege-nto-zitagira-abapilote

  • Gushinja u Rwanda ko arirwo nyirabayaza w'ibibazo biri muri RDC ni ukwigiza nkana-Yolande asubiza Samantha Pawer #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, Umuyobozi w'Umuryango Nterankunga w'Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari ukwirengagiza impamvu nyamukuru z'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2023, nibwo Samantha Power yatangaje ko kugira ngo imvururu ziri muri RDC zihagarare ari uko u Rwanda rwahagarika inkuga ruha umutwe wa M23.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, abinyujije kuri Twitter, umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibyo Samantha ashinja u Rwanda, bishimangira kwirengagiza umuzi w'ibibazo by'umutekano muke mu burasirazubwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z'ikibazo cy'umutekano muke n'ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby'ubugizi bwa nabi bukorwa n'umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariwo FDLR ufashwa n'igisirikare cya Congo (FARDC)?'

    Yakomeje agira ati 'Bite by'imvugo z'urwango zihemberwa n'abayobozi ba RDC ndetse n'imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by'ubwicanyi buteye ubwoba bw'inka z'abatutsi b'Abanye-Congo? Bite by'impunzi z'Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?'

    The post Gushinja u Rwanda ko arirwo nyirabayaza w'ibibazo biri muri RDC ni ukwigiza nkana-Yolande asubiza Samantha Pawer appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/gushinja-u-rwanda-ko-arirwo-nyirabayaza-wibibazo-biri-muri-rdc-ni-ukwigiza-nkana-yolande-asubiza-samantha-pawer/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gushinja-u-rwanda-ko-arirwo-nyirabayaza-wibibazo-biri-muri-rdc-ni-ukwigiza-nkana-yolande-asubiza-samantha-pawer

  • RDC: Urukiko rwa ICC nta muhate rufite mu guhiga abakekwaho ibyaba muri Nord Kivu-Prof. Bakama #rwanda #RwOT

    Impuguke mu mikorere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, Prof. Eugène Bakama Bope, yanenze imikorere y'uru rukiko avuga ko rutigeze rugira umuhate wo gukurikirana abakekwaho ibyaba byibasiye inyoko muntu bose mu ntara ya Nord Kivu.

    Umushinjacyaha mukuru w'uru rukiko bwana Karim Khan aragenderera Kongo Kinshasa cyane cyane intara zibasiwe n'imitwe yitwara gisitikare yishe abatagira ingano.

    Ikinyaakuru Actualite cyanditse ko kuri gahunda y'uru ruzinduko bwana Karim Khan azagera Bunia mu ntara ya Ituli na Bukavu mu ntara ya Kivu y'amajyepfo.

    Prof. Eugène Bakama avuga ko atazi impamvu uyu mushinjacyaha mukuru wa ICC atazagera mu ntara ya nord Kivu,ahaba ubwicanyi kurenza ahandi mu gihugu ndetse n'ahakorewe ibyaha byakabaye ibyintambara n'ibyibasiye inyoko muntu

    Uyu munyekongo abona ko Kharim Khan yagombaga kujya muri Kivu ya Ruguru agahabwa ubuhamya bw'abaturage bazengerejwe na M23 n'indi mitwe,kutahagera bikaba bivuze byinshi ku mikorere y'uru rukiko.

    Icyakora ngo Khan ashobora kuba aje muri Kongo nyuma y'aho iki gihugu gitangiye ikirego I La Haye kirega ibikorwa bya M23.

    The post RDC: Urukiko rwa ICC nta muhate rufite mu guhiga abakekwaho ibyaba muri Nord Kivu-Prof. Bakama appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/rdc-urukiko-rwa-icc-nta-muhate-rufite-mu-guhiga-abakekwaho-ibyaba-muri-nord-kivu-prof-bakama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-urukiko-rwa-icc-nta-muhate-rufite-mu-guhiga-abakekwaho-ibyaba-muri-nord-kivu-prof-bakama

  • Akabajura kashobotse: Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy’umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy'umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru

    Umugabo w'imyaka 45 ukomoka muri Shimba Hills muri Kenya, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye cyane.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi 2023 aho Mwero Muzi w'imyaka 45 yakubiswe bikomeye n'abaturage bo mu mudugudu wa Patanani, mu gace ka Shimba Hills mu karere ka Kilifi, birangira ahasize ubuzima.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kurabukwa n'abaturage aho yari ari kurandura igiti cy'umwumbati.

    Polisi yo muri ako Karere ivuga ko uyu mugabo yiciwe muri uwo murima.

    Umuyobozi w'akarere ka Kilifi, Kassim Koi, yavuze ko bikimara kuba, abaturage bahise bamumenyesha ibyabaye, akongeraho ko bitemewe ko abaturage bihanira.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro by'akarere bya Kinango.

    Source : https://yegob.rw/akabajura-kashobotse-umugabo-yafashwe-ari-kurandura-igiti-cyumwumbati-mu-murima-utari-uwe-aho-yahise-yicwa-atari-yarenga-umutaru/

  • Bagiye nka za hene! Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y’uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y'uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani.

    Ku wa 22 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe ya KFA, Irerero rya TP Mazembe yahagurutse mu Butaliyani isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ituzuye.

    Impamvu yatashye ituzuye ni uko abakinnyi bayo batanu baburiwe irengero.

    Abo bakinnyi batagarukanye n'ikipe ni Christ Kiwongi, Meschack Mbaya, Gueazy Bisalu, Hippolyte Mulamba na Medo Kazadi.

    Iminsi imaze kuba itanu abo bakinnyi babuze aho Ababyeyi babo batangiye gushyira igitutu ku ikipe.

    Bakimara kumenya ko aba bakinnyi batakibonetse, uwari uhagarariye urwo rugendo yahise ageza ikirego mu butabera bwo mu Butaliyani kugira ngo hatangire iperereza.

    Ntabwo ari aba bana babuze gusa, ahubwo hari n'abatoza babo batabonetse bigaragaza ko ibura ryabo ryari ryarateguwe mbere y'uko bajya muri iki gihugu. Igipolisi cy'u Butaliyani kiri gukora ibishoboka byose ngo kibashakishe.

    Umutoza mukuru w'iyi kipe, Jean-Claude Loboko, na we yasigaye mu Mujyi wa Lazio kugira ngo akurikirane iby'ibura ry'aba bana.

    Source : https://yegob.rw/bagiye-nka-za-hene-ikipe-ya-tp-mazembe-iri-mu-gahinda-nyuma-yuko-abakinnyi-bayo-baburiwe-irengero-ubwo-bari-mu-butaliyani/

  • Dore ibintu 7 umugore cyangwa umukobwa atinya ku bagabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 7 umugore cyangwa umukobwa atinya ku bagabo.

    Burya nubwo ubona ukundana n'umukobwa cyangwa umugore hari ibintu byinshi aba akwibazaho kandi hari nibyo aba ukugiriraho ubwoba.

    1.Umugore atinya ko ushobora kuba unywa ugasinda ndetse ukangiza byinshi.

    2. Umugore atinya ko ushobora kumutera inda ugahita umusiga.

    3. Umugore atinya ko imitoma wamubwiye hari abandi ujya kuyibwira.

    4. Umugore atinya ko rimwe na rimwe ashobora kuguha amafaranga, nawe ukajya kuyaha abandi.

    5. Umugore atinya ko ushobora kuba ukora imibonano mpuzabitsina bigabanye n'abandi.

    6. Umugore atinya ko ushobora kuba uri umuntu usesagura amafaranga.

    7. Umugore atinya ko ushobora kuba utamenya guhahira urugo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-7-umugore-cyangwa-umukobwa-atinya-ku-bagabo/

  • Dore amakipe ashaka Sergio Busquets aho aherereye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sergio Busquets nyuma yuko bimenyekanye ko atazagumana na Barcelona yamaze gutangariza ikinyamakuru bita 'RAC1″ ko hari amakipe arenga atatu ari kumuganiriza ngo ariko yose akaba aherereye hanze y'uburayi.

    Kandi yakomeje avuga ko bimwe mubintu bizamugora ari umukino ikipe azajya ishobora kuzakina na Barcelona.

    Yagize ati' Mfite amahitamo arenga atatu ku meza y'ibiganiro gusa yose ari hanze y'umugabane w'iburayi cyane cyane mubihugu byabarabu nka 'Saudi Arabia' amakipe yo muri iki gihugu akomeze kumvugisha ubwo amahitamo ni ayanjye'.

    Source : https://yegob.rw/dore-amakipe-ashaka-sergio-busquets-aho-aherereye/